Tag: Umutekano

  • Byagenze bite kugira ngo umworozi witwa Safari arwane na DASSO? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Musenyi byabereyemo witwa Twahirwa Gabriel, yatangarije Kigali Today ko ibi byabaye mu byumweru bibiri bishize, ubwo bari mu igenzura ku borozi baragira ku muhanda kugira ngo bagirwe inama zo kubireka.

    Avuga ko ubusanzwe inka zizerera zifatwa zigacibwa amande ari na byo byari bigiye gukorwa Safari George akabarwanya bigera aho atura hasi DASSO aramuniga amukurwaho n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karangazi w’agateganyo, Mutware Hercule.

    Gitifu Twahirwa ni byo yasobanuye, ati “Inka ziragirwa ku muhanda ziteza impanuka kenshi z’imodoka rimwe na rimwe hakabonekamo impfu. Twari mu bukangurambaga ku bantu bazerereza amatungo niko gusagarirwa na Safari.”

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Jean Marie Vianney Gatabazi avuga kuri iki kibazo, yasobanuye ko abayobozi bagombye kuba hari uburyo bakemura ibibazo batagombye kujya mu mitsi n’abaturage, abasaba kudakoresha imbaraga z’umurengera mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta.

    Mu kiganiro yahaye TV1, Minisitiri Gatabazi yavuze ko agiye kuvugana n’ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba kugira ngo bamenye uko bakemura ikibazo.

    Ati “Nta mbaraga z’umurengera zikwiye kuba zikoreshwa, kuri jyewe nanavuga y’uko niba umuturage aragira ahantu hatemewe, aho kugira ngo ugere aho urwana na we, washoboraga kumureka kandi hari uburyo mwakora ‘operation’ (umukwabu), mufatanyije n’izindi nzego, noneho umuturage warenze ku mategeko akaba yabihanirwa aho kugira ngo murinde mwajya kurwana.”

    Yakomeje agira ati “Jye numva umuturage adakwiye guhohoterwa, abayobozi bagomba kumenya ko bafatanyije hari uburyo bagombye gukemura ibibazo batagombye kujya mu mitsi.”

    Safari George ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Karangazi kubera kuniga DASSO.

    source : https://ift.tt/3yiWAwt

  • Huye : Abagabo batatu bafatanywe Kanyanga barimo uwayitekaga n’uwari waranahinze urumogi iwe #rwanda #RwOT

    Aba bantu bafashwe ku wa mbere tariki ya 23 Kanama 2021, ku bufatanye bwa Polisi ikorera mu Karere ka Huye n’izindi nzego z’umutekano.

    Abagabo bafashwe ni Nimubona Alexis w’imyaka 41, Ndayisaba Emmanuel w’imyaka 29 na Uwiringiyeyezu Alexis w’imyaka 41.

    Mu rugo rwa Nimubona Alexis ruherereye mu Murenge wa Tumba hafatiwe litiro 15 z’ikinyobwa cya Kanyanga ndetse no munsi y’urugo rwe yari yaraheteye urumogi aho hagaragaye ibiti bine by’urumogi naho mu rugo rwa Ndayisaba Emmanuel hafatiwe litiro 20 za kanyanga, ni mu gihe mu rugo rwa Uwiringiyeyezu Alexis ruherereye mu Murenge wa Ngoma hafatiwe litiro 13 za Kanyanga na litiro 260 z’ikinyobwa cyizwi ku izina rya Muriture ndetse n’ingunguru bifashisha bakora ibi biyobyabwenge.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yashimiye abaturage batanze amakuru kugira ngo aba bacuruza ibiyobyabwenge bafatwe.

    Yagize ati 'Hari abanyarwanda bamaze kumva ububi bw’ibiyobyabwenge, twari dusanganywe amakuru twahawe n’abaturage y’uko bariya baturage bombi bacuruza ibiyobyabwenge cyane cyane Kanyanga, hanyuma dutegura igikorwa cyo kubafata. Ubwo twajyaga gufata Nimubona Alexis twasanze no munsi y’urugo rwe yarahateye urumogi naho uwitwa Uwiringiyeyezu we yari afite ingunguru atekeramo kanyanga mu nzu, turashima uruhare abaturage bagize kugira ngo aba bagabo babashe gufatwa.'

    SP Theobald Kanamugire akomeza agira inama abishora mu biyobyabwenge kubireka kuko nta nyungu usibye kubakururira ibyago byo kubafunga cyangwa kwangiza ubuzima bwabo, yanabibukije ko ibiyobyabwenge aribyo ntandaro y’ibindi byaha n’amakimbirane mu miryango harimo, gukubita no gukomeretsa, ubujura, urugomo, gufata ku ngufu no gusambanya abana.

    SP Kanamugire yagize ati 'Nta mpamvu yo gukora ibinyuranyije n’amategeko ni ugushyira ubuzima mu kaga kandi hari ibintu byinshi byemewe n’amategeko umuntu yacuruza cyangwa akanywa kandi bidafite ingaruka mbi ku buzima by’uwabinyoye. Ntushobora kwigirira akamaro ndetse ukagirire umuryango wawe n’Igihugu muri rusange ubinywa.”

    ICYO AMATEGEKO AVUGA

    Iteka rya Minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo, rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.
    Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

    Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Huye-Abagabo-batatu-bafatanywe-Kanyanga-barimo-uwayitekaga-n-uwari-waranahinze-urumogi-iwe

  • Harerimana wibye moto ya Nsanzimana mu Mujyi wa Kigali yafatiwe i Huye nyuma y’amezi 2 #rwanda #RwOT

    Uyu Harerimana w’imyaka 40 y’amavuko, yafatiwe mu Mudugudu wa Bukinanyana, Akagari ka Butare mu Murenge wa Ngoma.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko Nsanzimana, nyiri moto yari yarahaye akazi Harerimana ngo ajye ayitwara amwishyure ku kwezi. Harerimana yarayitwaye amara amezi abiri atamwishyura ndetse yanamuhamagara kuri telefoni akamubura.

    SP Kanamugire yagize ati 'Nsanzimana amaze kubura Harerimana yahise atanga ikirego atangira gushakisha moto ye. Hagati aho ariko abamotari bo mu Mujyi wa Huye baramubonaga bakamugirira amacyenga kuko batari bamuzi bituma na bo bashakisha kugira ngo bamenye koperative abarizwamo. Baje gusanga nta koperative abamo, bahise bamufata bamushyikiriza Polisi, Polisi iragenzura isanga Moto yanditse kuri Nsanzimana Jean Pierre.'

    SP Kanamugire yakomeje avuga ko Polisi yahamagaye Nsanzimana imubwira ibirango by’iyo moto avuga ko ari iye yari yarayibuze arimo kuyishakisha. Yashimiye abamotari bo mu Karere ka Huye bagize uruhare mu gutuma iriya moto ifatwa nyamara yari imaze amezi abiri nyirayo yarayibuze ndetse yaranabuze uwo yayikodeshaga ariwe Harerimana.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yakanguriye abamotari n’abandi bantu kujya baba inyangamugayo bakubahiriza amasezerano ariko banabona batabishoboye bakirinda kwiba imitungo y’abandi.

    Kuri ubu Harerimana yashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Ngoma mu gihe hagitegerejwe Nsanzimana ngo azane ibyangombwa bigaragaza ko moto ari iye koko.

    ICYO ITEGEKO RIVUGA

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Harerimana-wibye-moto-ya-Nsanzimana-mu-Mujyi-wa-Kigali-yafatiwe-i-Huye-nyuma-y-amezi-2

  • Umusore akurikiranyweho gutera urugo rw’abandi agasambanya umwana w’umukobwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Tariki ya 23/08/2021, Ubushinjacyaha bwaregeye Urukiko umusore ubarizwa mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Murambi, Akagari ka Gatwa, bumusabira gufungwa by’agateganyo iminsi 30 ku cyaha cyo gusambanya umwana.

    Icyo cyaha ngo yagikoze mu bihe bitandukanye ubwo yagiye ajya iwabo w’umwana w’umukobwa agahengera ababyeyi be baryamye umwana akamukingurira akinjira mu nzu akarara amusambanya agataha mu rukerera ababyeyi be batarabyuka.

    Ifatwa rye ryabaye tariki 28/06/2021 saa yine z’ijoro ubwo umwana muto wari wararanye na mukuru we yaje kubibona akajya kubibwira ababyeyi bagahita bahuruza inzego z’umutekano zikamuta muri yombi.

    Mu ibazwa rye, uwo musore ahakana icyaha akavuga ko yari yaje iwabo w’uwo mwana gutira iforomo yo kubumba amatafari, ariko ibyo ngo ni uburyo bwo guhunga icyaha kuko abizi neza ko ari icyaha gihanwa n’amategeko bigaragazwa n’uburyo yahengeraga ijoro riguye akabona kujyayo.

    Iyi nkuru Kigali Today ikesha Ubushinjacyaha ivuga ko icyo cyaha nikimuhama azahanishwa ingingo ya 4 y’Itegeko numero 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura itegeko numero 68/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

    Iyi ngingo ivuga ko iyo ukekwaho gusambanya umwana abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).

    Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

    Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine (14) bigatera umwana indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

    Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana bigakurikirwa no kumugira umugabo cyangwa umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

    source : https://ift.tt/2Wg2IJ6

  • Abemerewe gutaha nyuma ya saa mbiri z'ijoro – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Kamana 2021 nibwo hatangira imikino ya Afrobasket ibera muri Kigali Arena. Kubera ko imwe mu mikino iri buze kuba nyuma ya saa mbiri z'ijoro, Polisi y'U Rwanda yemereye abari bube barebye iyi mikino ko bataha nyuma y'amasaha yagenwe yo gutaha ariyo saa mbiri z'ijoro ariko bakerekana iticye baraba binjiriyeho ubwo barebaga imikino ya Afrobasket kugirango koko bemeze ko bari barimo kureba iyi mikino. Ibi bikubiye mu itangazo FERWABA yashyize hanze ibinyujije ku rukuta rwa Twitter.

    Source : https://yegob.rw/abemerewe-gutaha-nyuma-ya-saa-mbiri-zijoro/

  • Umusore ukekwaho kwica nyina yafatiwe i Musanze #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku wa Mbere tariki 23 Kanama 2021, nibwo umubyeyi w’uyu musore witwa Nyiratabaro Virginie, wari utuye mu Karere ka Gakenke, yasanzwe yapfuye, bikekwa ko yishwe n’umuhungu we Twambazimana, wahise atoroka.

    Amakuru y’urupfu rw’uwo mubyeyi, akimara kumenyekana, inzego zitandukanye zirimo n’izishinzwe umutekano, zihutiye gushakisha uwo musore, atahurwa kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Kanama 2021 mu Mudugudu wa Nduruma, Akagari ka Kigombe, Umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze.

    Byemejewe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB Dr Murangira B. Thierry wagize ati: “Ni byo koko Twambazimana yafatiwe mu Karere ka Musanze. Akekwaho kwica umubyeyi we wari utuye mu Gakenke, ari na ho icyaha cyabereye. Agomba guhita ajyanwa mu Karere ka Gakenke kugira ngo akorweho iperereza, hanamenyekane impamvu yaba yabimuteye, tukazayimenya amaze kubazwa”.

    Dr Murangira yibutsa abantu bose ko kizira kwica umuntu kandi ari icyaha gihanwa n’amategeko. Yagize ati: “Kwica ni bibi. Amakimbirane abantu bagirana aganisha ku rupfu, ni ishyano. Icyo tubwira urubyiruko n’abandi bantu bose, baba abashakanye n’abakiri ingaragu, ni uko kwica umuntu, icyo byaba byaturutseho cyose ni icyaha gihanwa n’amategeko. Ugihamijwe ahanishwa igihano cyo gufungwa burundu. Inama tujya, ni uko abantu birinda amakimbirane hagati yabo, bakajya bayakemura hakiri kare, byaba bigoranye, bakegera inzego zibari hafi harimo na RIB ikabafasha, aho kugira ngo ayo makimbirane agere aho abyara ibikorwa bigayitse byo kwihorera, kurwana cyangwa ubwicanyi”.

    Twambazimana yabanaga n’umubyeyi we(akekwaho kwica) mu Mudugudu wa Kirabo, Umurenge wa Busengo mu Karere ka Gakenke.

    source : https://ift.tt/3B7SQQ7

  • Igisupusupu yagarutse mu rukiko asabirwa kuguma muri gereza #rwanda #RwOT

    Ubushinjacyaha bwabisabye mu rubanza rw’ubujurire bwa Nsengiyumva Francois wajurirye icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30 yafatiwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kiramuruzi.

    Uru rubanza rwabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, inteko y’urukiko n’Ubushinjacyaha bari ku cyicaro cy’Urukio Rwisumbuye rwa Nyagatare mu gihe Nsengiyumva Francois yari kuri Gereza ya Rwamagana aho afungiye naho Umwunganira mu mategeko Me Nizeyimana Boniface we yari mu biro bye ku Kacyiru.

    Nsengiyumva Francois wahawe umwanya ngo asobanure impamvu z’ubujurire bwe, yabwiye Urukiko ko nk’uko yabivuze aburana ifunga n’ifungurwa mu rukiko rw’Ibanze rwa Kiramuruzi, atemera icyaha.

    Uyu muhanzi utavuze byinshi, yagize ati 'Ntabwo nemera icyaha nkekwaho n’Ubushinjacyaha cyo gufata umwana ku ngufu ahubwo najururiye Nyagatare kuko nkeneye Ubutabera kandi ndabwizeye.'

    Me Nizeyeimana Boniface wunganira uregwa, yabwiye Urukikiko ko umukiriya we arengana ko kandi Urukiko rutashingira ku batangabuhamya batanzwe n’ubushinjcyaha kuko ubuhamya bwabwo babubuze.

    Me Nizeyimana wagarutse kuri Raporo ya muganga yagaragaje ko umukobwa uvugwaho gusambanywa basanze arwaye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zisanzwe zifitwe na Nsengiyumva.

    Uyu munyamategeko wavugaga ko Nsengiyumva yafashwe uwo mwana ahamaze iminsi ibiri gusa, ati 'Ntabwo byumvikana ukuntu umuntu yamara ahantu iminsi ibiri agahita yandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.'

    Ubushinjacyaha bwahawe Umwanya ngo bugire icyo buvuga ku byavuzwe n’uruhande rw’uregwa, buvuga bitewe n’uburemere bw’icyaha gikekwa kuri Nsengiyumva kandi bukaba bugikora iperereza, yakomeza gufungwa by’agateganyo.

    Urukiko rumaze kumva impande zombi rwanzuye ko icyemezo kuri ubu bujurire kizasomwa tariki 26 Kanama 2021.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Igisupusupu-yagarutse-mu-rukiko-asabirwa-kuguma-muri-gereza

  • Igisupusupu ushinjwa gusambanya umwana aramenya umwanzuro ku bujurire bwe kuri uyu wa Kane #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nsengiyumva François uzwi nka Igisupusupu
    Nsengiyumva François uzwi nka Igisupusupu

    Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Kanama 2021, ni bwo uwo muhanzi yaburanye ubujurire mu rukiko rwisumbuye rwa Nyagatare, ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.

    Nsengiyumva François aheruka gukatirwa n’urukiko rw’ibanze rwa Kiramuruzi, igifungo cy’agateganyo cy’iminsi 30 kubera ibyaha akurikiranyweho byo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 13 n’icyo gukoresha umwana imirimo ivunanye, aho yari yaramugize umukozi wo mu rugo.

    Ni icyemezo yahise ajuririra mu rukiko rwisumbuye rwa Nyagatare, akazahabwa umwanzuro ku bujurire bwe ku wa Kane w’iki cyumweru, saa cyenda z’igicamunsi.


    source : https://ift.tt/3DfOGYk