Tag: Umutekano

  • Nsengiyumva Francois ‘Igisupusupu’ yarekuwe #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Nsengiyumva [Igisupusupu] wari watawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu umwana w’imyaka 13, yarekuwe nyuma y’uko ibimenyetso Urukiko rwasanze ibimenyetso byatanzwe bidahagije.

    Kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Kanama 2021 nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyangatare rwategetse ko uyu muhanzi wari wakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo arekurwa akaburana ari hanze.

    Igisupusupu yari yakatiwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kiramuruzi gufungwa imisni 30 y’agateganyo, yahise ajuririra iki cyemezo maze tariki ya 24 Kanama Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare hifashishijwe ikoranabuhanga rwumva ubujurire bwe.

    Uyu munsi nibwo hasomwe imyanzuro y’ubujujrire maze basanga ibimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha nk’impamvu nkomezacyaha ku buryo yaburana afunze nta shingiro zifite.

    Igisupusupu yatewe muri yombi ku wa Gatatu tariki ya 30 Kamena i Kiramuruzi.

    Uyu muhanzi akaba yari akurikiranyweho gufata ku ngufu umwana yakoreshaga w’imyaka 13 n’icyaha cyo kumukoresha imirimo ivunanye.

    Igisupusupu yarekuwe azajya aburana ari hanze

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/nsengiyumva-francois-igisupusupu-yarekuwe

  • Dr Bihira Canisius yafunzwe na RIB #rwanda #RwOT

    Dr Bihira Pierre Canisius, yafunzwe n' Urwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, rumukurikiranyeho icyaha cyo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya.

    Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Kanama 2021, nibwo Dr Bihira wakoreye amabanki atandukanye mu Rwanda, kuri ubu yari ari mu kiruhuko cy'izabukuru, ari Umuyobozi w'Ikigo cyitwa AFADE Ltd, nibwo yatawe muri yombi n' Urwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB,

    Nk' uko Igihe dukesha aya makuru kibivuga ni uko Dr Bihira w'imyaka 61, yijeje abantu batandukanye ko nibagura imigabane muri AFADE [African Agency for Development and Environmental Project], bazabona inyungu zihuse.

    Umuturage watanze amakuru yavuze ko yabonye Dr Bihira kuri televiziyo ari guhamagarira abantu kuzana amafaranga, avuga ko agiye gukora ikigo cy'imari ndetse kizajya gitanga inyungu zihuse.

    Yavuze ko Dr Bihira yabwiraga abaturage ko azajya abigira imishinga ku buntu, bagakora ibikorwa bibyara inyungu ndetse akabaguriza binyuze mu mushinga yari yatangije witwa Kanani Project nawo ushamikiye kuri AFADE.

    ICYO ITEGEKO RITEGANYA

    Itegeko ritaganya ibyaha n'ibihano muri rusange

    Ingingo ya 174: Kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya

    Umuntu wese wihesha umutungo w'undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw'uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

    Iyo icyo cyaha gikozwe n'umuntu kugira ngo atange impapuro z'inyemezamigabane, z'inyemezamyenda, inyandiko zigereranywa n'amafaranga, imigabane cyangwa indi nyandiko yose ifite agaciro k'ifaranga ari ibya sosiyete y'ubucuruzi, iby'ikigo gicuruza cyangwa iby'uruganda, igihano kiba igifungo kitari munsi y'imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda arenze miliyoni eshanu (5.000.000FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW).

    Nyandikira kuri email: [email protected]

    Source : https://impanuro.rw/2021/08/26/dr-bihira-canisius-yafunzwe-na-rib/

  • Umugaba Mukuru w’Ingabo za Tanzania yagiriye uruzinduko mu Mudugudu wa Kinigi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu uwo mugaba mukuru w’Ingabo mu gihugu cya Tanzaniya General Venance Mabeyo, ruva tariki 23 Kanama 2021 rukagera ku itariki 26 Kanama 2021, aho ku itariki 24 yagiranye ikiganiro na Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Maj Gen Murasira Albert, mu biro bye ku Kimuhurura.

    Mu rwego rwo gusura ibikorwa Ingabo z’u Rwanda zifashamo abaturage mu rwego rwo kubageza ku iterambere rirambye, Umugaba mukuru w’Ingabo za Tanzaniya yatambagijwe Umudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi wubatswe ku bufatanye n’ingabo z’u Rwanda, ashima cyane ubufatanye bw’ingabo z’u Rwanda n’abaturage nyuma yo kwerekwa ibikorwaremezo binyuranye, anashima kandi imibereho y’abahatujwe.

    Bimwe mu bikorwa abo bashyitsi bishimiye muri uwo mudugudu utuwe n’imiryango 144, birimo Agakiriro, Urugo mbonezamikurire rw’abana bato (ECD), Ikigo Nderabuzima, Ikigo cy’amashuri cya Kampanga, amazu ajyanye n’icyerekezo yubakiwe abagenerwabikorwa, imihanda ya Kaburimbo n’ibindi.

    Andrew Rucyahana Mpuhwe ushinzwe Ubukungu mu Karere ka Musanze (wambaye umweru) yabatambagije uwo mudugudu abereka ibyiza biwubonekamo
    Andrew Rucyahana Mpuhwe ushinzwe Ubukungu mu Karere ka Musanze (wambaye umweru) yabatambagije uwo mudugudu abereka ibyiza biwubonekamo

    Nk’uko yabitangaje akigera mu Rwanda, Umugaba mukuru w’Ingabo za Tanzaniya yavuze ko urwo ruzinduko we n’itsinda ayoboye bagiriye mu Rwanda, rukozwe hagamijwe gukomeza kwagura umubano n’ubufatanye hagati y’Igisirikare cya Tanzaniya n’Igisirikare cy’u Rwanda.

    Ni uruzinduko rubaye nyuma y’iminsi mike, Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda Gen Jean Bosco Kazura akoreye uruzinduko mu gihugu cya Tanzaniya, aho ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’imikoranire mu bikorwa bya gisirikari.

    Biteganyijwe ko Umugaba w’ingabo mu gihugu cya Tanzaniya n’itsinda ayoboye, basoza uruzinduko rwabo mu Rwanda kuri uyu wa Kane tariki 26 Kanama 2021.

    Uwo Mugaba mukuru w’ingabo za Tanzaniya, asuye uwo mudugudu nyuma y’uko na none, uwo mudugudu wari uherutse gusurwa na Perezida wa Centrafurika, Faustin-Archange Touadéra tariki 06 Kanama 2021 ubwo yari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi 4 yagiriraga mu Rwanda.

    Honorable OCZ Mushinguri Kashiri, Minisitiri w’Ingabo mu gihugu cya Zimbabwe, wari uyoboye itsinda ry’abayobozi mu nzego zinyuranye muri Zimbabwe, bari kumwe na Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda, Maj Gen Albert Murasira, nabo basura uwo mudugudu tariki 03 Kanama 2021.

    Mu gihe kandi uwo mudugudu wari umaze gusurwa n’umugaba mukuru w’Ingabo mu gihugu cya Angola, General Egidio Santos, ubwo yari kumwe n’Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, ku itariki 28 Nyakanga 2021, abo bose bashimira ibikorwa Ingabo z’u Rwanda zikomeje kugeza ku baturage, mu kubafasha kugera ku iterambere rirambye.

    Umudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi, uherereye mu nkengero z’ibirunga mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, niwo wizihirijwemo ku nshuro ya 27 isabukuru yo kwibohora ku rwego rw’igihugu tariki 04 Nyakanga 2021, ukaba ari umudugudu ukomeje kuganwa n’abashyitsi banyuranye baturutse hirya no hino ku isi bahakorera ingendo shuri.

    source : https://ift.tt/2Wr53jO

  • Dr Bihira yatawe muri yombi na RIB #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi impuguke akaba n'umusesenguzi mu by'ubukungu mpuzamahanga, Dr Bihira Pierre Canisius, akurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya. Dr Bihira wakoreye amabanki atandukanye mu Rwanda, kuri ubu yari ari mu kiruhuko cy'izabukuru, ari Umuyobozi w'Ikigo cyitwa AFADE Ltd. Yatawe muri yombi ku wa 25 Kanama 2021.Amakuru kigalinews24 […]

    The post Dr Bihira yatawe muri yombi na RIB appeared first on Kigalinews24.

    Source : https://kigalinews24.com/2021/08/26/dr-bihira-yatawe-muri-yombi-na-rib/

  • Rwamagana : Umusore yaje gucumbika muri Lodge bucya basanga amanitse mu mugozi yapfuye #rwanda #RwOT

    Uwo musore wo mu kigero cy’imyaka 28 y’amavuko, yagiye kwaka icumbi ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tarki 24 Kanama 2021.

    Mu gitondo ni bwo basanze yapfuye amanitse mu mugozi ari na bwo ubuyobozi bwa ririya cumbi bwahise bumenyesha ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.

    Hanyurwimfura Egide uyobora Umurenge wa Kigabiro, yatangaje amakuru yayamenye mu gitondo nyuma yo kuyabwirwa n’abo kuri ririya cumbi.

    Yagize ati 'Bavuga ko yahaje ejo nijoro nk’umuntu uje gucumbika ibindi biracyakurikiranywa na RIB mu iperereza kugira ngo bamenye icyamwishe.'

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwahise rutangira iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye ruriya rupfu rw’uriya musore.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rwamagana-Umusore-yaje-gucumbika-muri-Lodge-bucya-basanga-amanitse-mu-mugozi-yapfuye

  • Ibyo twamenye kuri Dasso wanizwe n’uwari uragiye inka i Nyagatare – #rwanda #RwOT

    Dasso wari witwaje inkoni yahereye ku mwana wari hafi y’inka atangira kugerageza kumukubita, ariko nyuma aramureka asatira umukuru witwa “Safari” ngo abe ari we akubita.

    Mu majwi yumvikana muri ayo mashusho hari aho bavuga bati “Mugende mufate Safari’’; undi ati “Tugende kariya gasaza tugakubite.’’

    Ubwo Dasso yageraga kuri Safari bahise bafatana mu mashati ariko Dasso araganzwa ndetse yubikwa hasi kugeza ubwo yatangiye gutabaza.

    Amakuru yizewe agera kuri IGIHE ni uko ibyo byabereye mu Kagari ka Musenyi, Umurenge wa Karangazi ho muri Nyagatare mu byumweru bibiri bishize.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Musenyi, Twahirwa Gabriel, yahamije ko ibi byabaye ubwo hagenzurwaga aborozi baragira ku muhanda cyane ko muri Nyagatare hari gahunda yo kugenzura inka ziragirwa ku gasozi.

    Muri iryo genzura ni bwo inzego z’ibanze zahuye na Safari George uri mu kigero cy’imyaka 60 wari uragiye ize ku muhanda.

    Twahirwa yagize ati “Inka ziragirwa ku muhanda ziteza impanuka z’imodoka kenshi, rimwe na rimwe hakabonekamo n’impfu. Twari mu bukangurambaga ku bantu bazerereza amatungo.”

    Umu-Dasso warwanaga yari kumwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo wa Karangazi, akaba ari na we wamukiranuye na Safari wari wariye karungu.

    Mu gitondo cyo ku wa 25 Kanama 2021, ubuyobozi bwa Nyagatare bwateye utwatsi iyo myitwarire, buvuga ko nubwo izo nzego ziri muri gahunda y’akarere bidakwiye gukorwa muri ubwo buryo.

    Bwanditse kuri Twitter buti “Nubwo Akarere kari mu bikorwa byo gufata amatungo azerera hanze y’inzuri, uburyo ibi byakozwemo binyuranyije n’imyitwarire ikwiye. Abagaragayeho imikorere mibi ku mpande zombi (haba abayobozi na ba nyir’inka) bakurikiranywe n’inzego z’ubutabera.”

    “Ubuyobozi bw’Akarere bwafashe ingamba ko imikorere mibi nk’iyi itazongera mu nzego zose ndetse no mu baturage.”

    Cyore! Ngaho da! Akumiro ni iki harya? pic.twitter.com/u1pzaruRUF

    — Eric BAGIRUWUBUSA (@Bagiruwubusa) August 24, 2021

    Turabashimiye kuri aya makuru. Nubwo Akarere kari mu bikorwa byo gufata amatungo azerera hanze y’inzuri, uburyo ibi byakozwemo binyuranyijwe n’imyitwarire ikwiye. Abagaragaweho imikorere mibi ku mpande zombi (haba abayobozi na ba nyir’inka) bakurikiranywe n’inzego z’ubutabera.

    — Nyagatare District (@NyagatareDistr) August 25, 2021

    Amakuru y’ibanze avuga ko Safari yatawe muri yombi akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Karangazi.

    IGIHE yagerageje kuvugana n’inzego zibishinzwe ndetse na Meya w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, ariko ntiyitabye telefoni mu nshuro enye yahamagawe ndetse n’ubutumwa bugufi yandikiwe ntiyabusubije.

    Abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kugaragaza ko aho ibihe bigeze inzego zikora muri ubwo buryo zikwiye “gukosorwa” cyane ko byanduza isura y’u Rwanda nk’igihugu kimaze kumenyekanaho imiyoborere myiza no gushyira imbere uburenganzira bw’umuturage.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, aherutse gutangaza ko abayobozi bagombye kugira uburyo bakemura ibibazo batagombye kujya mu mitsi n’abaturage.

    Yabasabye kudakoresha imbaraga z’umurengera igihe bashyira mu bikorwa gahunda za Leta cyangwa bagenzura iyubahirizwa ryazo.

    Umuturage wari uragiye inka yafashe Dasso arayiniga, iratabaza

    source : https://ift.tt/3zwMIkl

  • Umuyobozi wa Polisi ya Lesotho yashimye imyitozo itangirwa mu ishuri rya Polisi i Gishari #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri iryo shuri bakiriwe n’umuyobozi waryo, CP Robert Niyonshuti, yishimiye abashyitsi ku kuba bahisemo kuza gusura Polisi y’u Rwanda bakanahitamo gusura ishuri rya Polisi y’u Rwanda (PTS-Gishari), bakirebera imyitozo ihatangirwa.

    Yagize ati “Uru ruzinduko rwanyu rufite agaciro gakomeye kandi amasezerano y’ubufatanye mwasinyanye na Polisi y’u Rwanda ni ingenzi cyane. Azadufasha kungurana ubumenyi mu bapolisi bacu nk’uko mwaje gusura iri shuri ritanga amahugurwa atandukanye ku bapolisi”.

    CP Niyonshuti yeretse abashyitsi ibice bitandukanye bigize ishuri ry’amahugurwa ariko cyane cyane basuye ahatangirwa imyitozo yo kumasha (range ground), ndetse banasura abapolisi bari mu myitozo ibategura kujya mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bugamije kubungabunga amahoro (FPU).

    Ahakorerwa imyitozo yo kumasha basuye inzu ikorerwamo iyo myitozo ndetse banerekwa ahakorerwa imyitozo nk’iyo ariko noneho yo ikorerwa hanze. Aho hose habaga hari abapolisi bakora imyitozo ijyanye no kumasha (kurasa).

    Commissioner of Police Holomo Molibeli, yavuze ko Polisi y’u Rwanda yajyaga ayumva amateka yayo mu bikorwa byayo mu gihugu imbere ndetse no hanze y’u Rwanda, cyane cyane mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kubungabunga amahoro, ariko kuri iyi nshuro yagize amahirwe yo kwibonera ahaturuka ibyo bigwi.

    Ati “Najyaga numva mu itangazamakuru n’ahandi hatandukanye abantu baganira ku bigwi bya Polisi y’u Rwanda, nanjyaga numva ukuntu bavugwaho ubunyamwuga, ikinyabupfura n’umurava bikantera amatsiko yo kubasura. Uyu munsi njye n’intumwa turi kumwe twagize amahirwe yo gusura ahatangirwa imyitozo itandukanye harimo n’abitegura kujya mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye”.

    Umuyobozi wa Polisi ya Lesotho yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda ari urwego afatiyeho ikitegererezo. Yavuze ko amasezerano y’ubufatanye Polisi y’u Rwanda yasinyanye n’iya Lesotho ku wa Kabiri tariki ya 24 Kanama 2021, akubiyemo ibijyanye no guhanahana ubumenyi binyuze mu mahugurwa. Yavuze ko ayo masezerano hari icyo azafasha impande zombi.

    Ku wa Kabiri tariki ya 24 Kanama 2021, ni bwo Umuyobozi wa Polisi ya Lesotho yatangiye gusura Polisi y’u Rwanda, aho ku kicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru yakiriwe na mugenzi we uyobora Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza.

    source : https://ift.tt/3BaMBv0

  • Rwamagana: Umugabo yasanzwe muri lodge yapfuye – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo yasanzwe mu icumbi riherereye mu Mudugudu wa Rurembo, Akagari ka Cyanya, mu Murenge wa Kigabiro.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigabiro, Hanyurwimfura Egide yabwiye IGIHE, ko uwo mugabo yabonywe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu.

    Yagize ati “Uwo mugabo yasanzwe mu icumbi yapfuye. Ba nyiri icumbi nibo babibonye, baratumenyesha banamenyesha Polisi, nyuma rero twagiyeyo ariko haracyakorwa iperereza ngo hamenyekane uko byagenze.”

    Uyu muyobozi yavuze ko hataramenyekana aho yari yaturutse ubwo yazaga kwaka icumbi. Muri icyo cyumba bahasanze ibyangombwa bye birimo telefone.

    Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, (RIB) ruherutse gutangaza ko imibare igaragaza ku mu myaka ibiri ishize abantu 576 biyambuye ubuzima mu Rwanda.

    Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rigaragaza ko mu bantu biyahura, 90 % baba bafite ibibazo byo mu mutwe kandi ko abenshi baba barabanje kubigaragaza ariko sosiyete ntibihe agaciro.

    Ifoto igaragaza amarembo y’Umujyi wa Rwamagana ari naho habarizwa umurenge wa Kigabiro

    source : https://ift.tt/3sNQF1u

  • Kayonza: Uwarindaga icyuzi ngo kitagwamo abantu yasanzwemo yapfuye – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu Mudugudu wa Macuba mu Kagari ka Murundi mu Murenge wa Murundi; uyu mugabo akaba ari we wari usanzwe arinda iki cyuzi kugira ngo kitagwamo abantu.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Murundi, Gashayija Benon, yabwiye IGIHE ko uwo mugabo waguyemo ari we usanzwe aharinda akaba yasanzwemo mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.

    Ati “Ni umugabo usanzwe aharinda, ni icyuzi cya Gacaca gitanga amazi mu mirima y’umuceri rero yari avuye mu Kagari kamwe ajya mu kandi aho kiri, hari ikiraro kigabanya Akagari ka Ryamanyoni na Murundi haramanuka cyane rero ubwo rero yahaciye nijoro ngo kuko yari yanasomye ku gacupa ashobora kuba yahise agwamo.”

    Uyu muyobozi yakomeje avuga ko abamubonye mu gitondo ari abaturage ngo basanze igare ryamuguye hejuru, afite telefone mu mufuka n’amafaranga ibihumbi 30 000 Frw.

    Gashayija yavuze ko kuri ubu umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Gahini gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa. Yavuze ko kandi RIB iri gukora iperereza kugira ngo koko yemeze niba ari impanuka cyangwa niba ari ibindi bibazo yagize.

    Uyu mugabo yasanzwe yaguye mu cyuzi yari ashinzwe kurinda

    source : https://ift.tt/3yi1cmC

  • Huye_ Tumba_ Ngoma: Hafashwe abantu bacuruzaga kanyanga ndetse no munsi y' urugo barahateye urumogi #rwanda #RwOT

    Inzego z' umutekano na Polisi ikorera mu Karere ka Huye bakoze ibikorwa byo gufata abacuruza ibiyobyabwenge , kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Kanama 2021, ni ibikorwa byabereye mu Mirenge ya Tumba na Ngoma yose iri mu Karere ka Huye.

    Amakuru avuga ko muri iki gikorwa hafashwe Nimubona Alexis w' imyaka 41na Ndayisaba Emmanuel w' imyaka 29 ndetse na Uwiringiyeyezu Alexis w' imyaka 41.

    Nk' uko urubuga rwa Polisi y' u Rwanda dukesha iyi nkuru rubivuga, mu rugo rwa Nimubona Alexis ruherereye mu Murenge wa Tumba hafatiwe litiro 15 z' ikinyobwa cya Kanyanga ndeste no munsi y' ururgo rwe yari yarahateye urumogi aho bivugwa ko habotse ibiti bine (4) by' iki kiyobyabwenge naho mu rugo rwa Ndayisaba Emmanuel hafatiwe litiro 20 za Kanyanga , ni mu gihe mu rugo rwa Uwiringiyeyezu Alexis ruherereye mu Murenge wa Ngoma hafatiwe litiro 13 za Kanyanga na litiro 260 z' ikinyobwa cyizwi ku izina rya Muriture ndetse n' ingunguru bifashisha bakora ibi biyobyabwenge.

    Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, yashimiye abaturage batanze amakuru kugira ngo aba bacuruza ibiyobyabwenge bafatwe.

    Yagize ati' Hari abanyarwanda  bamaze kumva ububi bw'ibiyobyabwenge, twari dusanganywe amakuru twahawe n'abaturage y'uko  bariya baturage  bombi bacuruza ibiyobyabwenge cyane cyane Kanyanga, hanyuma dutegura igikorwa cyo kubafata. Ubwo twajyaga gufata Nimubona Alexis twasanze no munsi y'urugo rwe yarahateye urumogi naho uwitwa Uwiringiyeyezu we yari afite ingunguru atekeramo kanyanga mu nzu,  turashima uruhare abaturage bagize kugira ngo aba bagabo babashe gufatwa.'

    Mu rugo rwa Nimubona Alexis basanze hateye ibiti bine by'ikiyobyabwenge cy'urumogi

    SP Theobald Kanamugire akomeza agira inama abishora mu biyobyabwenge kubireka kuko nta nyungu usibye kubakururira ibyago byo kubafunga cyangwa kwangiza ubuzima bwabo, yanabibukije ko ibiyobyabwenge aribyo ntandaro y'ibindi byaha n'amakimbirane mu miryango harimo, gukubita no gukomeretsa, ubujura, urugomo, gufata ku ngufu no gusambanya abana.

    SP Kanamugire yagize ati'Nta mpamvu yo gukora ibinyuranyije n'amategeko ni ugushyira ubuzima mu kaga kandi hari ibintu byinshi byemewe n'amategeko umuntu yacuruza cyangwa akanywa kandi bidafite ingaruka mbi ku buzima by'uwabinyoye. Ntushobora kwigirira akamaro ndetse ukagirire umuryango wawe n'Igihugu muri rusange ubinywa.'

    ICYO AMATEGEKO AVUGA?

    Iteka rya Minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw'ibiyobyabwenge n'ibyiciro byabyo, rishyira ikiyobyabwenge cy'urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n'amategeko, aba akoze icyaha.
    Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n'ihazabu y'Amafaranga y'u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

    Ingingo ya 5 y'Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw'ibiyobyabwenge n'ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n'amabwiriza y'ubuziranenge n'andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n'amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

    Source : https://impanuro.rw/2021/08/25/huye_-tumba_-ngoma-hafashwe-abantu-bacuruzaga-kanyanga-ndetse-no-munsi-y-urugo-barahateye-urumogi/