Tag: Umutekano

  • Musanze: Batawe muri yombi bazira kwicisha umusore inyundo imena amabuye #rwanda #RwOT

    Ku itariki 13 Kanama 2021 umusore witwa Habimana Gad wari umaze igihe gito arangije amashuri yisumbuwe yahamagawe n'umuntu kuri telefoni amubwira ko yamuboneye Laptop yo kugura mu Murenge wa Kagogo, mu Karere ka Burera hafi ya santere ya Kidaho.

    Uyu Habimana Gad yahise ahaguruka mu Karere ka Musanze yerekeza aho uwamuhagaye aherereye ariko kuva icyo gihe ntiyongera kuboneka.

    Nyuma y'uko ababyeyi bamubuze batanze ikirego kuri RIB hatangira iperereza. Ku italiki 16 Kanama 2021 ni bwo haje kuboneka umwe mu bakekwa kwica uyu musore afite telefone ya nyakwigendera agiye gukurishamo ijambobanga ku muntu ukora telefoni mu isantere ya Kidaho.

    Akimara gufatwa yasobanuye uburyo yishe Habimana Gad ndetse avuga n'abo bafatanyije.

    Umurambo wa nyakwigendera waje gusangwa mu musarani aho bawuhishe umazemo iminsi itatu, ndetse avuga ko mu kumwica bakoresheje inyundo imena amabuye.

    Iki cyaha abo bantu batanu bakurikiranweho kikaba gihanwa n'ingingo za 107; 243 na 248, z'itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.

    Inkuru ya IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/musanze-batawe-muri-yombi-bazira-kwicisha-umusore-inyundo-imena-amabuye

  • Nyamasheke : Urumogi rufite agaciro ka Miliyoni zirenga 70Frw rwatwitswe #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Kanama aho cyakorewe mu Murenge wa Ruharambuga, Akagari ka Ntendezi, Umudugudu wa Kacyiru.

    Biriya biro 188 byafatanwe abantu 3 aribo Karangwa Olivier wafatanwe imifuka 7, Niyomugabo Gideon yafatanwe udupfunyika 300 na Bizimama Silas yafatanwe udupfunyika 23. Bose bafashwe mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka wa 2021, inkiko zabakatiye igifungo cy’imyaka 25 uko ari 3.

    Igikorwa cyo gutwika uru rumogi cyari kiyobowe n’umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyamasheke, Superintendent of Police (SP) Roger Muhodari yari kumwe n’ushinzwe imiyoborere myiza mu Karere ka Nyamasheke, Kanamugire Adolphe hari kandi n’uhagarariye ubushinjacyaha mu Karere ka Nyamasheke, Kamarade Gilbert.

    Mu ijambo rya SP Muhodari yashimiye abaturage bagiye bagira uruhare mu gutuma biriya biyobyabwenge bifatwa bitaragera mu baturage. Yabibukije ko bagomba gukomeza ubwo bufatanye kuko biri mu rwego rwo kwicungira umutekano.

    Yagize ati' Uwitwa Karangwa Olivier yafatanwe imifuka 7, gufatwa kwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bari barimo gupakira imifuka y’amakara mu modoka igiye kujya i Kigali nyuma baza kumenya amakuru ko muri iyo modoka munsi harimo imifuka irimo urumogi. Bahise batanga amakuru hafatwa Karangwa kuko niwe wari nyirarwo ariko shoferi w’imodoka yahise acika ata imodoka. Abandi bagiye bafatanwa udupfunyika ariko nabo byaturukaga ku makuru y’abaturage.'

    Umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza mu Karere ka Nyamasheke, Kanamugire Adolphe yagaragarije abaturage ububi bw’ibiyobyabwenge ku mutekano w’Igihugu no ku mibereho y’abaturage abakangurira gukorana bya hafi n’inzego z’umutekano mu kurwanya ibiyobyabwenge.

    Yagize ati' Murabizi ko uwanyoye ibiyobyabwenge akora ibyaha bitandukanye nk’ubujura, kurwana, gufata ku ngufu abagore n’abakobwa n’ibindi byaha. Byangiza ubuzima bw’ubikoresha agahora ameze nk’umurwayi, hari igihe usanga hari utunze umuryango yabifatirwamo agafungwa. Ibi byose bidindiza umuryango nyarwanda ndetse n’Igihugu muri rusange.'

    Kamarade Gilbert wari uhagarariye Urwego rw’ubushinjacyaha mu Karere ka Nyamasheke yagaragarije abaturage ko amategeko y’u Rwanda atihanganira umuntu wijandika mu biyobyabwenge ariyo mpamvu uwo icyo cyaha gihamye abihanirwa by’intanga rugero. Yasabye abaturage bagifite ibitekerezo byo kujya mu biyobyabwenge kubireka bakareba indi mirimo yemewe n’amategeko bakora.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Nyamasheke-Urumogi-rufite-agaciro-ka-Miliyoni-zirenga-70Frw-rwatwitswe

  • Nyagatare: Wa mu Dasso wanizwe n'uwitwa Safari na Gitifu w'akagari bahagaritswe #rwanda #RwOT

    Ni inkuru imaze iminsi irikoroza ku mbuga nkoranyambaga aho hakwirakwijwe amashusho y'umukozi w'Urwego rwunganira uturere mu gucunga umutekano Dasso wo mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Karangazi warwanye n'umusaza witwa Safari George.

    Ibi byabaye ubwo aba bayobozi bari muri gahunda yo kugenzura abaturage baragira ku muhanda kandi bibujijwe; muri iryo genzura baje guhura n'inka z'umuturage barashyamirana Dasso aza kwiruka ajya gufata umusaza witwa Safari ari nawe nyir'izo nka, mu kugundagurana birangira uwo musaza anize Dasso, aratabaza.

    Aya mashusho yakurikiwe n'abayateyemo urwenya ku mbuga nkoranyambaga abandi bagasaba ko abagaragaye muri iyi mirwano babihanirwa ngo kuko bari gusebya imiyoborere myiza y'u Rwanda.

    Amakuru agera kuri IGIHE dukesha iyi nkuru avuga ko bamwe mu bayobozi bagize uruhare muri iyi mirwano bose bahagaritswe mu kazi mu gihe Safari we ngo agikurikiranwa n'inzego z'umutekano.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudien, yahamirije IGIHE amakuru avuga ko abo bayobozi bahagaritswe ari impamo.

    Yavuze ko mu bahagaritswe harimo Dasso wagaragaye mu mashusho ndetse n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Musenyi na we wayagaragayemo.

    Yagize ati 'Bahagaritswe mu kazi nyuma yo gukoresha imbaraga z'umurengera. Gitifu w'Akagari ni we wahagaritswe hamwe na Dasso wagaragaye mu mashusho arwana na we bose bahagaritswe.'

    Meya Mushabe yasabye abayobozi bo mu nzego z'ibanze kwirinda gukoresha imbaraga z'umurengera ahubwo bagakora akazi kabo kinyamwuga.

    Ati 'Abayobozi ntibakwiriye gukoresha imbaraga z'umurengera, bakwiriye gukora inshingano zabo kinyamwuga, birashoboka ko ikibazo cyari kinahari kuko bari bagiye mu gukemura ikibazo ariko iyo hajemo abantu kutumva neza ikibazo hari izindi nzego babwira zikabafasha.'

    Yavuze ko abaturage na bo bitabaha uburenganzira bwo kwigomeka kuri gahunda za Leta ngo kuko ibyabaye byose byatewe n'umuturage wari uragiye mu muhanda.

    Meya Mushabe abajijwe ku bivugwa ko Safari yaba yarahise atabwa muri yombi agafungwa, yavuze ko 'inzego zibishinzwe ziri kumukurikirana'

    Meya Mushabe yasabye abaturage kwitwararika bagakurikiza amategeko bakirinda kuyangiza.

    Inkuru ya IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/nyagatare-wa-mu-dasso-wanizwe-n-uwitwa-safari-na-gitifu-w-akagari-bahagaritswe

  • Nyagatare: Gutera amabuye ku modoka byaturutse ku makosa y’umushoferi wayo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ushinzwe ingendo za Excel mu Ntara y’Iburasirazuba, Nkuranga John Bosco, avuga ko imodoka yahagurutse saa kumi na 15 z’igitondo irimo abagenzi 14. Igeze ku muhanda ujya kuri Hotel ya Epic, ngo umushoferi yahagaritswe n’abagenzi batatu b’abagabo bigaragara ko bari basinze berekeza i Ryabega.

    Bageze ku mudugudu wa Ryabega ngo bishyuye umukozi ushinzwe gutanga amatike wa kompanyi ya Yahoo ukorera Karangazi wari wahawe lifuti, abura ntibumvikana ku mafaranga bamuhaye bararwana.

    Ati “Bageze Ryabega ku mudugudu ba bagenzi niho basigaraga, bahaye uwo mukozi wa Yahoo amafaranga baba ariyo bapfa. Abagenzi bavugaga ko bishyuye 6,000Frs na ho uwo mukozi wa Yahoo akavuga ko bamuhaye 5,000Frs. Nabwo shoferi yababwiye ko bareka akabageza muri gare Ryabega akabona abamuvunjira abandi baranga imirwano iratangira”.

    Nkuranga avuga ko mu kurwana, umwe muri abo bagenzi inkoni ye yafashe mu kirahure cy’aho abagenzi bicara kikameneka, bagahitamo kwiruka bahunga.

    Yagize ati “Mu kurwana ba bagenzi babonye ko ikirahure kimenetse bahitamo kwiruka bahunga, abandi babirukaho ni ko kubatera amabuye ngo batabafata, ibuye rifata ikirahure cy’imodoka cy’inyuma. Urebye birwanagaho naho ntibashakaga kwiba”.

    Nkuranga avuga ko abo bagenzi bamennye ibyo birahure ntawe urafatwa ariko barimo gukurikirana ikibazo.

    Avuga ko ibyabaye ari amakosa ya shoferi kuko atemerewe gushyiramo abagenzi mu nzira no kwakira amafaranga mu ntoki.

    source : https://ift.tt/3sT6fc3

  • Nyarugenge: Umugore yatwikishije mugenzi amazi ashyushye amuziza ko abana babo barwanye – #rwanda #RwOT

    Ahagana saa moya n’igice zo kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Kanama 2021, nibwo uyu mugore yatwitse mugenzi we amusukaho amazi ashyushye.

    Amakuru avuga ko uwo mugore wakoze iryo bara, yabikoze nyuma yo gutaha umwana we akamubwira ko umwana w’umuturanyi we yamukubise.

    Undi yahise agira umujinya ajya guteza ubwega ku muturanyi we birangira barwanye.

    Abaturage bo muri aka gace kari munsi ya Mont Kigali, babwiye IGIHE ko uwo mugore wari uje guhorera umwana we, yahise yinjira mu nzu akazana isafuriya irimo amazi ashyushye akayamena kuri mugenzi we.

    Mukayisenga Solange ati “ Yaratashye umwana aramubwira ngo umwana w’umuturanyi yankubise. Nibwo yaje baratongana ahita ajya kwambara ipantalo mu nzu asohokana isafuriya y’amazi ashyushye ahita ayimumenaho, maze yirukira mu nzu arikingirana.”

    Uwitwa Kayumba Bernard, yavuze uyu mubyeyi wamenweho amazi yahiye umubiri wose.

    Ati “Akimara kwikingirana abanyerondo n’abayobozi baje bamusaba gufungura bahita bamujyana ku Murenge gusa twe byadutunguye uburyo umuntu ashobora gufata amazi akuye ku mbabura, akayasuka kuri mugenzi we”.

    Yongeyeho ko uyu mugore abanyerondo bahise bamujyana ku Murenge wa Nyakabanda mu gihe mugenzi yatwitse yahise yoherezwa ku Kigo Nderabuzima cya Kabusunzu.

    Uyu mugore watwitswe yahise ajyanwa kwa muganga

    source : https://ift.tt/3ksGiwe

  • Turemerako twari twagasomye ariko ntabwo twari twasinze _Bamwe mu Bashoferi bafashwe na Polisi #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bashoferi 16 bafashwe na Polisi y' u Rwanda ikorera mu mujyi wa Kigali , ubwo berekwaga itangazamakuru kuwa 26 Kanama 2021, bamwe muri abo bashoferi bavuga ko bari basomye ku gacupa ariko bagahakana ko batari basinze.

    Nk' uko Polisi y' u Rwanda dukesha iyi nkuru ibivuga, igikorwa cyo kwerekana aba bashoferi itangazamakuru cyabereye mu Murenge wa Rwezamenyo wo mu Karere ka Nyarugenge.

    Umushoferi w'umunyarwanda wafashwe na Polisi yavuze ko koko yafashwe atwaye imodoka yanyoye inzoga afatirwa i Kinyinya mu Karere ka Gasabo, gusa ahakana ko atari yasinze.

    Yagize ati 'Nibyo kunywa agasembuye bishobora kuba ikizira igihe umuntu yaba adandabirana ariko njye ntabwo nari nasinze. Gusa nyine abapolisi bamfashe ntwaye imodoka nanyoye inzoga, barampimye basanga ndengeje ibipimo byagenwe n'amategeko 0.8.'

    Yasabye imbabazi avuga ko nyuma yo guhanwa atazongera gutwara ikinyabiziga yanyoye inzoga n'iyo yaba ari akarahuri kamwe.

    Undi na we ukomoka muri Tanzania , Shabana Ramadhan , we yemeye ko yakoze amakosa abisabira imbabazi. Ati 'Njye nafashwe kubera ko nakoze impanuka yoroheje ubwo nari ndimo gusubira inyuma ikamyo igonga ku ivatiri nibwo Polisi yamfashe bapimye basanga nanyoye ku nzoga ariko sinari nzi ko mu Rwanda bitemewe gutwara imodoka wanyoye. Ndabisabira imbabazi kandi sinzabyongera.'

    Umuvugizi wa Polisi wungirije, Chief Superintendent of Police (CSP) Africa Sendahangarwa Apollo yibukije abaturarwanda cyane cyane abashoferi b'ibinyabiziga ko Polisi y'u Rwanda ipima uwatwaye ibinyabiziga yanyoye ibisindisha idapima ubusinzi.

    Yagize ati' Nk'uko bisanzwe Polisi ibuza abantu gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha birenze ibipimo itegeko riteganya 0.8. Iyo birenzeho ashobora guteza impanuka mu muhanda zikaba zatwara ubuzima bw'abantu.'

    CSP Sendahangarwa yavuze ko kuba hakiri abantu bafatwa batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha bishobora kuba bituruka kuri kamere ya muntu. Yasabye abagifite iyo kamere kuyireka kandi bakibuka ko iyo kamere izabakoresha ibyaha.

    Ati' Kuba abantu batabicikaho njye mbona ari kamere y'umuntu ku giti cye aho avuga ati reka nyinywe wenda ndaza kugira amahirwe ntibamfate. Bamwe bibagirwa ko ibyo bakoze ari icyaha gifite n'ibihano, usibye ko hari n'abo dufata ugasanga bari biteguye guhanwa mbese bakoze icyaha nkana.'

    Umuvugizi wa Polisi wungirije yagarutse ku bantu bamara gufatwa ugasanga bajya impaka bavuga ko basomyeho ariko batasinze. Yabibukije ko Polisi icyo ikora ari ugupima uwanyoye ku bisindisha ko idapima ubusinzi. Yabagiriye inama yo kwirinda gusoma ku bisindisha igihe cyose bazi ko bari butware ibinyabiziga kuko hari n'igihe yaba afite uburwayi atazi yatangira gutwara ikinyabiziga bikamugiraho ikibazo gikomeye.

    Source : https://impanuro.rw/2021/08/27/turemerako-twari-twagasomye-ariko-ntabwo-twari-twasinze-_bamwe-mu-bashoferi-bafashwe-na-polisi/

  • ‘Igisupusupu’ wari ukurikiranyweho icyaha cyo… – #rwanda #RwOT

    Mu kwezi kwa Gicurasi  2021 ni bwo Nsengiyumva Francois yatawe muri yombi. Ku gicamunsi cya Tariki ya 26 Kanama 2021 nibwo urukiko rwafashe icyemezo rutegeka ko Nsengiyumva arekurwa nyuma yo gukusanya ibimenyetso no kwifashisha ibizamini by’abaganga.

    Alain Mukurarinda [Alain Muku] umujyanama wa Nsengiyumva Francois, yemereye InyaRwanda.com ko Nsengiyumva yamaze gufungurwa. Ibipimo by’abaganga byerekana ko uburwayi uwo mwana yasanganywe, na mbere y'uko agera kwa Nsengiyumva yari asanzwe abufite bityo ko yarekurwa kuko ari umwere.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108938/nsengiyumva-francois-uzwi-nka-gisupusupu-wari-ukurikiranyweho-icyaha-cyo-gusambanya-umwana-108938.html

  • Karongi: Umugabo yishe umukazana we amukase umutwe, anakomeretsa umugabo we – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 25 Kanama 2021, mu Mudugudu wa Biguhu mu Kagari ka Nyabikeri mu Murenge wa Ruganda mu Karere ka Karongi.

    Nyakwigendera yitwa Uwamahoro Dativa, yari afite imyaka 27 y’amavuko.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruganda, Rukesha Emile, yavuze ko ubu bugizi bwa nabi bwaturutse ku makimbirane akomoka ku isambu.

    Yagize ati “Ni byo koko ayo mahano yaraye abaye, ubwo uwo [mugabo] yicaga umukazana we. Amakuru twahawe n’abaturage ni ay’uko umuhungu na se bapfuye isambu y’inkuracyobo bari barahaye umusore ubwo yashyinguraga nyina se agashaka kuyisubiza, ariko iperereza riracyakomeje.”

    Yakomeje asaba abaturage ko igihe bagiranye amakimbirane bagomba kwegera inzego z’ibanze bahereye ku Isibo aho kugira ngo bikururire ikibazo kuko ari uwagikoze n’uwagikorewe bibagiraho ingaruka.

    Umugabo wishe umukazana we yahise atabwa muri yombi; afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gashari.

    Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Kirinda kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.


    source : https://ift.tt/38jnTMK

  • Umuhanzi Nsengiyumva Francois uzwi nk'”Igisupusupu” yarekuwe #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 26 Kanama, nibwo urukiko rwafashe iki cyemezo rutegeka ko Nsengiyumva ahita arekurwa.

    Urukiko rwavuze ko ibimenyetso by'ubushinjacyaha by'uko yakekwagaho gusambanya umwana w'imyaka 13, nta shingiro bifite.

    Rwavuze ko indwara uwo mwana yasanganywe, na mbere y'uko agera kwa Gisupusupu yari asanzwe ayifite nk'uko byemejwe n'ibipimo byo kwa muganga.

    Mu mpera za Gicurasi nibwo Nsengiyumva yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w'umukobwa w'imyaka 13.

    Urukiko rw'Ibanze rwa Kiramuruzi ku wa 26 Nyakanga 2021 rwamukatiye gufungwa iminsi 30 y'agateganyo ariko yari yajuriye, iburanisha riheruka rikaba ryarabaye ku wa 24 Kanama 2021.

    Nubwo Nsengiyumva yarekuwe, yategetswe kujya yitaba buri wa Gatatu wa nyuma w'ukwezi ku Rukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare ndetse iburanisha mu mizi rishobora kuzabaho.

    Umwunganira, Me Nizeyimana Boniface yavuze ko yishimiye ko ibyo yavuze ko umukiliya we arengana, Urukiko rwabihaye agaciro rukaba rumurekuye.

    Inkuru ya IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/umuhanzi-nsengiyumva-francois-uzwi-nk-igisupusupu-yarekuwe

  • Nyarugenge: Gaz yaturitse yangiza inzu eshanu n'ibikoresho #rwanda #RwOT

    Mu Kagari ka Biryogo mu Murenge wa Nyarungenge, gaze yaturitse yangiza inzu eshanu,ikomeretsa abaturage babiri,umwe akaba yahise ajyanwa kwa muganga.

    Amakuru dukesha IGIHE avuga ko ahagana saa tanu n'igice zo kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Kanama 2021, aribwo iyi gaz yari irimo gutekerwaho muri restaurant yashyushye cyane ihita iturika abantu bose bari aho hafi,banywa icyayi cya 'Thé Vert' bakizwa n'amaguru.

    Bimwe mu byo iyi gaz yangije harimo ibisenge by'inzu n'ibirahuri byazo ndetse n'inzugi na bimwe mu bikoresho byari muri restaurant.

    Abaturage babwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko iyi gaz ikimara gushyuha uwari uyitetseho yahise asohora icupa ryayo riba ariho riturikira ndetse banahamya ko iyo itaba iri hanze yari gutwika inzu nyinshi cyane.

    Uwitwa Habumuremyi Cléophas yagize ati 'Urabona yari arimo guteka irashyuha cyane ayizana muri ruhurura ngo ihore nibwo ituritse itumbagiza iyi Béton mu kirere imena ibirahuri byose by'izi nzu inangiza ibisenge byazo byose.'

    Undi muturage witwa Kaka Idi yunzemo agira ati 'Yari iri gucumba umwotsi ayishyira hanze ashaka ngo ihore ihita iturika. Twari turi kunywa icyayi dukizwa n'amaguru.'

    Abangirijwe inzu n'iyi gaz yaturitse babwiye IGIHE ko batari bamenya agaciro k'ibintu yangije.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/nyarugenge-gaz-yaturitse-yangiza-inzu-eshanu-n-ibikoresho