Tag: Umutekano

  • Umugore yaguwe gitumo afurisha isabuni imboga acuruza. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore wo mu gihugu cya Ghana yafotowe arimo gufurisha isabuni imboga yari agiye gucùruza nkuko byagaragaye mu mashusho yasakaye kuri Twitter.

    Mu byukuri icyavugishije abantu ku mbuga nkoranyambaga ni uko uyu atigeze ahangayikishwa n'ingaruka abantu bagira nyuma yo kurya izi mboga afurisha isabuni yagenewe kuza ibikoresho.

    Iki gihugu cya Ghana kirangwamo abantu bakora ibintu bitandukanye bishakira amafaranga nyamara batareba ingaruka bigira kubuzima bwabandi nkuko ikinyamakuru Atinkanews kibivuga.

    Source : https://yegob.rw/umugore-yaguwe-gitumo-afurisha-isabuni-imboga-acuruza/

  • Abitwaje intwaro bikekwa ko ari abarwanyi ba FDLR barashe inka eshanu i Rubavu #rwanda #RwOT

    Ahagana saa yine z'ijoro mu Mudugudu wa Bereshi, Akagari ka Hehu, mu Murenge wa Bugeshi wo mu Karere ka Rubavu, niho byabereye.

    Inka eshanu z'umuturage witwa Twagirayezu Jean De Dieu zarashwe ababikoze banahata ibikoresho bya gisirikare birimo amasasu na Grenade.

    Mutuyimana Fabien umuturage uturiye aho byabereye, akeka ko bari baje bateye bakikanga Ingabo z'u Rwanda bagahita basubira muri RDC ariko babanje kurasa inka.

    Ati 'Hari mu masaha ya saa yine z'ijoro turyamye twumva amasasu menshi cyane mu gitondo ni bwo tubonye amakuru y'uko ari abanzi bari bateye baje kwangiza igihugu bikanga Ingabo z'u Rwanda bahita basubira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo noneho babonye inka ibyutse bahita barasa, muri eshanu zarashwe imwe yapfuye.''

    Amakuru avuga ko nta muturage wahaguye cyangwa ngo akomereke.

    Muri iki gitondo inzego z'ubuyobozi zirimo iz'ibanze n'iz'umutekano zigiye kugirana inama n'abatuye mu gace ibi byabereyemo.

    Colonel Nyamvumba Andrew ushinzwe ibikorwa muri Division ya 3 y'ingabo z'u Rwanda, yahumurije abaturage avuga ko umwanzi wateye nta ngufu afite.

    Ati ''Yahunze ingabo ahitamo gutera inka z'umuturage; ingabo zanyu murazizi, aho ari turahazi yashakaga kutwereka ko ahari. Ndabahumuriza ntabwo azongera, dufite ubushobozi n'ubushake''.

    Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Nzabonimpa Deogratias yijeje umuturage warasiwe inka ko ubuyobozi bumushumbusha, izakomerekejwe na zo zikavuzwa.

    Yasabye abaturage gutanga amakuru y'ibyahungabanya umutekano ndetse abizeza ko Akarere kazakorana n'ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugira ngo ababikoze bakurikiranwe.

    Nyuma y'inama umuturage warasiwe inka yemerewe izindi eshatu imwe y'akarere ka Rubavu, indi y'abaturage ba Bugeshi n'indi yemerewe n'ubuyobozi bw'Umurenge wa Busasamana azabona mu byumweru bibiri.

    Ku itariki 10 Ukuboza 2018 ni bwo abarwanyi bivugwa ko ari aba FDLR baheruka kugaba igitero mu Karere ka Rubavu Umurenge wa Busasamana, icyo gihe bakomwe imbere n'ingabo z'u Rwanda ndetse barindwi muri bo bahasize ubuzima.

    INKURU YA IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/abitwaje-intwaro-bikekwa-ko-ari-abarwanyi-ba-fdlr-barashe-inka-eshanu-i-rubavu

  • Safari yabaye Safari! Dasso na Gitifu bahagar… – #rwanda #RwOT

    Ubu byaroroshe kubera imbuga nkoranyambaga aho usigaye ufata amashusho na telefone yawe ngendanwa agasakara igihugu cyose nta minota myinshi bifashe. Ibi nibyo byabaye ubwo uwitwa Safari wo mu karere ka Nyagatare yanigaga Dasso wari uje kumukubita. Muri ayo mashusho ari gucicikana ku mbuga nkoranyambaga harimo ushinzwe umutekano (Dasso) ari guciraho imyenda umusore ndetse ku ruhande hari abandi bari kwiruka barimo n’uwo bivugwa ko ari Gitifu bitewe n'ukuntu yari ari gutanga amategeko avuga ngo abandi babareke bagende bafate Safari.

    Gitifu na Dasso bari bari mu gikorwa cyo kugenzura abaturage baragira inka ku muhanda kuko bitemewe. Ni muri urwo rwego baje kugera no kuri Safari. Mu kujya gufata Safari, Dasso niwe wirukanse ajya gufata uyu musaza. Akimugeraho, Safari yamurushije imbaraga aramuniga, Dasso atangira gutabaza avuga ko Safari amwishe. Mu gutabaza, Gitufu yaje yiruka n'inkoni ye maze afata Safari wari uri hejuru Dasso amusaba kumwubaha ati ‘Safari Nyubaha’ (ni nko kuvuga ngo nyubaha ureke kurwana na Dasso). Mu majwi humvikanamo abandi bavuga ngo ‘Nibahamagare ku murenge’.

    Kugeza ubu Gitifu na Dasso bamaze guhagarikwa

    Benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga Safari yabaye Safari ndetse hari n’abakoze imipira yanditseho ijambo ‘Safari nyubaha’ mu kugaragaza ko bari inyuma ya Safari wirwanyeho, gusa hari n’abandi bamunenze kuko yarwanyije abayobozi. Abamushyigikiye bo bavuga ko atari gutega imisaya ngo bamukubite bityo bakamushima kuko n’abayobozi bakoze amakosa batari bakwiye kurwana n’umuturage ahubwo bari gukoresha itegeko kuko ubwaryo riremereye cyane. 

    Mu kiganiro Rirarashe cyo kuri Tv1 gikorwa na KNC ndetse na Mutabaruka basesenguye iki kibazo cya Safari, Dasso na Gitifu, buri umwe avuga uruhande ahagazeho. KNC yavuze ko yanyuzwe n’ukuntu Safari yubashye umuyobozi w'Akagari agahagarika kurwana na Dasso, yongeraho ko ibyo Safari yakoze kwari ukwirwanaho. Yavuze ibi ashingiye ku nkoni Gitifu na Dasso bari afite n'ukuntu babanje gukubita umushumba ndetse no kuba hari amajwi yumvikana bavuga ngo ‘tugende dugakubite kariya gasaza’ ariko ntibibahire bagasanga Safari yihagazeho.

    Mutabaruka yagaragaje ko Safari yakoze urugomo kuko yarwanye n’abayobozi ariko mugenzi we KNC amubwira ko adashyigikiye ibyo Safari yakoze, gusa nanone ngo ntiyari gutega imisaya ngo bamukubite ibiboko bari bitwaje. Mutabaruka yagize ati: ''Niba twaravuze ngo Rukara wishe umuzungu ni umunyarugomo kuki tutavuga ko na Safari ari umunyarugomo?”.

    KNC yahise amusubiza ati: ''Sasa rero njyewe sinshigikiye ko Safari (…) ariko nanone Safari ntabwo yari gutega imisaya ngo bamukubite biriya biboko (…) ariko ikintu nakundiye Safari ni uko yumvise bamubwira bati ubaha akavuga ati ndagiye. Ahangaha rero Safari ntabwo yigeze akora biriya bintu mu buryo bw'urugomo”.

    Yunzemo ati “Ashobora kuba yarakoze andi makosa yatumye baza kumufata wenda mu buryo burengeje imbaraga z'umurengera ariko ntabwo Safari yigeze akora urugomo kugira ngo arwanye inzego, kuko yabwiye n'umushumba we ati iruka wirwana n'inzego z'umutekano. Safari yibwiriye umushumba we ati “Genda uramenye utarwana n'inzego”, Safari nawe uramubona yiruka”.

    Nyabitanga Nicole yambaye umupira wanditseho Safari Nyubaha

    KNC yavuze ko we ku giti cye adashyigikiye ko hari urwego rwakoresha imbaraga kuko itegeko ubwaryo rikomeye ndetse rikomeye kurusha imbaraga z'umuntu. Amakuru yemejwe n’Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudien ni uko Gitifu na Dasso bamaze guhagarikwa mu kazi bakoraga aho bashinjwa gukoresha imbaraga z’umurengera. Mayor wa Nyagatare ubwo yari abajijwe na IGIHE niba Safari George (Safari Nyubaha) yaratawe muri yombi, yavuze ko ari gukurikiranwa n’inzego z’umutekano.

    Shaddyboo yifashishije amashusho abaza abamukurikira ati “Muvugishe ukuri ni inde wahohoteye undi ?”

    Hatangiye gucicikana n’andi mashusho y’inka bavuga ngo ni ‘Inka ya Safari’

    Safari yabaye Safari!

    Mu gutebya, umunyamakuru Anita Pendo we yavuze ko avuye mu kibazo cya Safari na Dasso

    Umunyarwenya Clapton Kibonge we yavuze ko ubu asigaye yitwa Safari

    REBA HANO KNC NA MUTABARUKA BAVUGA KURI SAFARI NA DASSO

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108974/safari-yabaye-safari-dasso-na-gitifu-bahagaritswe-mu-kazi-knc-agaragaza-icyo-yakundiye-saf-108974.html

  • Musanze: Batanu bakurikiranweho kwica umusore bakoresheje inyundo imena amabuye – #rwanda #RwOT

    Ku itariki 13 Kanama 2021 umusore witwa Habimana Gad wari umaze igihe gito arangije amashuri yisumbuwe yahamagawe n’umuntu kuri telefoni amubwira ko yamuboneye Laptop yo kugura mu Murenge wa Kagogo, mu Karere ka Burera hafi ya santere ya Kidaho.

    Uyu Habimana Gad yahise ahaguruka mu Karere ka Musanze yerekeza aho uwamuhagaye aherereye ariko kuva icyo gihe ntiyongera kuboneka.

    Nyuma y’uko ababyeyi bamubuze batanze ikirego kuri RIB hatangira iperereza. Ku italiki 16 Kanama 2021 ni bwo haje kuboneka umwe mu bakekwa kwica uyu musore afite telefone ya nyakwigendera agiye gukurishamo ijambobanga ku muntu ukora telefoni mu isantere ya Kidaho.

    Akimara gufatwa yasobanuye uburyo yishe Habimana Gad ndetse avuga n’abo bafatanyije.

    Umurambo wa nyakwigendera waje gusangwa mu musarani aho bawuhishe umazemo iminsi itatu, ndetse avuga ko mu kumwica bakoresheje inyundo imena amabuye.

    Iki cyaha abo bantu batanu bakurikiranweho kikaba gihanwa n’ingingo za 107; 243 na 248, z’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.


    source : https://ift.tt/3ynnZNW

  • Umuyobozi wa Polisi ya Lesotho yasuye icyicaro cya Polisi y’u Rwanda n’imipaka iruhuza na RDC – #rwanda #RwOT

    Ku biro bya Polisi muri iyi Ntara mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi aba bashyitsi bakiriwe n’umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Superintendent of Police (CSP) Edmond Kalisa.

    CSP Kalisa yabanje kwereka abashyitsi imiterere y’iyi Ntara, abereka ishusho rusange n’ibyaha biza ku isonga n’uko abapolisi bategura ibikorwa, uko bakora amarondo ya nijoro n’uko bacunga umutekano ku mipaka mu rwego rwo guhangana n’ibyo byaha.

    CSP Kalisa yagize ati” Iyi Ntara ifite uturere twinshi dukora ku gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Aho hose usanga hari abantu bashaka kuhanyuza ibiyobyabwenge n’ibicuruzwa bya magendu bashaka kubyinjiza mu Rwanda ndetse hari nubwo abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda bahifashisha bashaka kwinjira mu Rwanda. Kubera izo mpamvu abapolisi bacu bafatanije n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’abaturage bahora bari maso amanywa n’ijoro.”

    Yakomeje agaragariza abashyitsi uko Polisi y’u Rwanda ishyira imbaraga mu kuzamura imibereho myiza y’abapolisi kugira ngo bashobore gusohoza neza inshingano zabo.

    Nyuma y’ibi, abashyitsi basuye ku mipaka ihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Deomokarasi ya Congo bajya kwirebera n’amaso yabo ibyo umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yari amaze kubabwira. Basuye umupaka munini unyurwaho n’ibinyabiziga, umupaka uzwi ku izina rya La Corniche One Stop Boarder Post.

    Banasuye n’umupaka mutoya unyurwaho n’abanyamaguru, uzwi ku izina rya La Petite Barriere.

    Umuyobozi wa Polisi ya Lesotho n’intumwa ayoboye banyuzwe n’uburyo abapolisi baba biteguye neza mu kazi kandi bari maso mu kugenzura urujya n’uruza rw’abantu n’ibinyabiziga biba birimo kwambuka imipaka yombi.

    Yagize ati “Mwatubwiye ko kubera icyorezo cya COVID-19 urujya n’uruza rusa nk’urwaganutse kuri iyi mipaka yombi ariko n’ubundi turabona hari urujya n’uruza rw’abantu benshi. Dushimishijwe n’ukuntu ku ruhande rw’u Rwanda abapolisi bahacunga umutekano n’ubushishozi bwinshi, basaka buri muntu wese winjiye, mwanateye imbere mu ikoranabuhanga kuko twabonye ukuntu nta muntu ushobora kwijira mu Rwanda mutarebye ibyangombwa bye binyuze mu ikoranabuhanga.”

    Commissioner of Police Holomo Molibeli n’intumwa ayoboye banyuzwe kandi n’uko Polisi y’u Rwanda yita ku mibereho myiza y’abapolisi avuga ko bitandukanye cyane n’iwabo.

    Ati “Ukuntu abapolisi ba hano mu Rwanda mwabubakiye amacumbi babamo kandi meza ndetse bakanagenerwa amafunguro ku manywa na nijoro. Bitandukanye n’iwacu kuko twebwe ntibihaba, buri mupolisi yimenyera aho ataha n’uko ari burye, ni ibintu byiza natwe dukwiye kubyigana tukabikorera abapolisi bacu.”

    Nyuma yo gusura Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Umuyobozi wa Polisi ya Lesotho yavuze ko akurikije ibyo yiboneye nta gushidikanya ko muri aka Karere Polisi y’u Rwanda yaba iri ku isonga mu gucunga umutekano kandi byose ibikora kinyamwuga n’ikinyabupfura.

    Ku gicamunsi aba bashyitsi banasuye ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi birebera urwego Polisi y’u Rwanda igezeho mu gucunga umutekano wo mu mazi. Bakiriwe n’umuyobozi w’iri shami, Assistant Commissioner of Police (ACP) Elias Mwesigye.

    Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Lesotho, Commissioner of Police, Holomo Molibeli n’intumwa ayoboye basuye abapolisi b’u Rwanda bakorera mu Ntara y’Iburengerazuba

    source : https://ift.tt/3kxuiJJ

  • Abitwaje intwaro bikekwa ko ari abarwanyi ba FDLR barashe inka eshanu i Rubavu – #rwanda #RwOT

    Ahagana saa yine z’ijoro mu Mudugudu wa Bereshi, Akagari ka Hehu, mu Murenge wa Bugeshi wo mu Karere ka Rubavu, niho byabereye.

    Inka eshanu z’umuturage witwa Twagirayezu Jean De Dieu zarashwe ababikoze banahata ibikoresho bya gisirikare birimo amasasu na Grenade.

    Mutuyimana Fabien umuturage uturiye aho byabereye, akeka ko bari baje bateye bakikanga Ingabo z’u Rwanda bagahita basubira muri RDC ariko babanje kurasa inka.

    Ati “Hari mu masaha ya saa yine z’ijoro turyamye twumva amasasu menshi cyane mu gitondo ni bwo tubonye amakuru y’uko ari abanzi bari bateye baje kwangiza igihugu bikanga Ingabo z’u Rwanda bahita basubira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo noneho babonye inka ibyutse bahita barasa, muri eshanu zarashwe imwe yapfuye.’’

    Amakuru avuga ko nta muturage wahaguye cyangwa ngo akomereke.

    Muri iki gitondo inzego z’ubuyobozi zirimo iz’ibanze n’iz’umutekano zigiye kugirana inama n’abatuye mu gace ibi byabereyemo.

    Colonel Nyamvumba Andrew ushinzwe ibikorwa muri Division ya 3 y’ingabo z’u Rwanda, yahumurije abaturage avuga ko umwanzi wateye nta ngufu afite.

    Ati ’’Yahunze ingabo ahitamo gutera inka z’umuturage; ingabo zanyu murazizi, aho ari turahazi yashakaga kutwereka ko ahari. Ndabahumuriza ntabwo azongera, dufite ubushobozi n’ubushake’’.

    Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Nzabonimpa Deogratias yijeje umuturage warasiwe inka ko ubuyobozi bumushumbusha, izakomerekejwe na zo zikavuzwa.

    Yasabye abaturage gutanga amakuru y’ibyahungabanya umutekano ndetse abizeza ko Akarere kazakorana n’ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugira ngo ababikoze bakurikiranwe.

    Nyuma y’inama umuturage warasiwe inka yemerewe izindi eshatu imwe y’akarere ka Rubavu, indi y’abaturage ba Bugeshi n’indi yemerewe n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Busasamana azabona mu byumweru bibiri.

    Ku itariki 10 Ukuboza 2018 ni bwo abarwanyi bivugwa ko ari aba FDLR baheruka kugaba igitero mu Karere ka Rubavu Umurenge wa Busasamana, icyo gihe bakomwe imbere n’ingabo z’u Rwanda ndetse barindwi muri bo bahasize ubuzima.

    Iyi nyama yakomerekejwe ku kuguru ku buryo bigoye ko yakongera guhagarara

    Iyi nka na we yakozweho n’amasasu irakomereka byoroshye

    Inka imwe mu zarashwe yahise ipfa

    Umuyobozi Wungirije w’Akarere Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nzabonimpa Deogratias, yahumurije abaturage

    source : https://ift.tt/3joyPPx

  • Ntibisanzwe , Umugabo yataye umugore we yasabye kwica umwana babyaranye wavukanye ubumuga buteye ubwoba , ati' Mwohereze kwa Satani aho wamukuye'_ Reba Video #rwanda #RwOT

          

    Umugore witwa Bajeneza Liberata, wabyaye umwana ufite ubumuga budasanzwe, yatawe n'umugabo we wamusabye kwica uwo mwana no kumusubiza kwa satani aho yamukuye.

    Uyu mugore n'umugabo we basangiye urukundo rwinshi kugeza yibarutse uyu mwana wihariye, aho umugabo we n'abandi bavuze ko atari umwana ko ahubwo ari igisimba.

    Bajeneza Liberata wabyaye abandi bana mbere, yizeraga ko kuri iyi nshuro nabwo bizagenda neza nka mbere.

    Ntakibazo cyabaye mu gihe cyo gutwita, yagumye mu rugo kugeza igihe cye cyo kubyara ubwo umugabo we yamujyanaga mu bitaro kubyara.

    Ariko, kimwe n'umugabo we, abaganga batunguwe no kubona icyo Bajeneza Liberata yibarutse.

    Umugabo we yararakaye cyane ahakana ko atari umwana abaye kandi ko atari we wamuteye iyo nda, maze ava mu bitaro yiruka, umugore wari wahahamutse atungurwa nuko umugabo we atigeze agaruka.

    Yagize amahirwe yo kubona Umusamaritani mwiza amujyana iwe aho yasanze abandi bana be ariko umugabo we yari yarazimiye mu kirere.

    Yari afite umutwaro wo kwita ku mwana mushya hamwe n'abandi bana — kugaburira, amafaranga y'ishuri mu zindi nshingano mu gihe nta kazi yari afite.

    Ubuzima bwo mu mujyi bwaramugoye cyane adashyigikiwe n'umugabo we, byatumye ahitamo gusubira mu mucyaro we n'uruhinja, asiga abandi bana be inyuma aho bagombaga kwirwanaho no kwikenura mu mujyi kubera ko atashoboraga kwishyura amafaranga yo kwishyura imodoka ibajyana bose.

    Ageze mu cyaro, umuryango we nta kindi wakoze usibye kurira gusa kuko nta buryo bari bafite bwo kumufasha.

    Abantu bamugiriye inama yo kwica uwo mwana, ariko ntashobora gusa kubikora kuko nubwo umwana yaba adasanzwe gute, yamuzanye mw'isi kandi ntashobora kumwica.

    Buri gihe ahora nta ahwemo kubera ko umwana ahora arira kandi ntazi ikibazo yaba afite cyangwa ikibitera.

    Afrimax yakoze documentaire ivuga kuri Bajeneza Liberata n'umwana we yafunguye konti ya GoFundMe kugira ngo ifashe uyu mugore kuvuza umwana we.

    nyandikira kuri Email: [email protected]

    Source : https://impanuro.rw/2021/08/28/ntibisanzwe-umugabo-yataye-umugore-we-yasabye-kwica-umwana-babyaranye-wavukanye-ubumuga-buteye-ubwoba-ati-mwohereze-kwa-satani-aho-wamukuye_-reba-video/

  • Musanze : Uwishe wa musore wari urangije ayisumbuye yavuze ko bakoresheje inyundo imena amabuye #rwanda #RwOT

    Aba bantu batanu bakurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa MUSANZE bwashyikirijwe dosiye iregwamo bariya bantu bakurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi cyakorewe umusore w’imyaka 21.

    Ku itariki 13 Kanama 2021 umusore witwa Habimana Gad wari umaze igihe gito arangije amashuli yisumbuye yahamagawe n’umuntu kuri telefoni amubwira ko yamuboneye Laptop yo kugura mu Murenge wa Kagogo, mu Karere ka Burera hafi ya Centre ya Kidaho.

    Inkuru dukesha Ubushinjacyaha ivuga ko uyu Habimana Gad yahise ahaguruka mu Karere ka Musanze yerekeza aho uwamuhagaye aherereye ariko kuva icyo gihe ntiyongera kuboneka.

    Nyuma y’uko ababyeyi bamubuze batanze ikirego kuri RIB hatangira iperereza. Ku italiki 16 Kanama 2021 ni bwo haje kuboneka umwe mu bakekwa kwica uyu musore afite telephone ya nyakwigendera aje gukurishamo password ku muntu ukora amatelefoni muri centre ya Kidaho.

    Akimara gufatwa yasobanuye uburyo yishe Habimana Gad ndetse avuga n’abo bafatanyije.

    Umurambo wa nyakwigendera waje gusangwa mu musarani aho bawuhishe umazemo iminsi itatu, ndetse avuga ko mu kumwica bakoresheje inyundo imena amabuye.

    Iki cyaha abo bantu batanu bakurikiranyweho kikaba gihanwa n’ingingo za 107 ; 243 na 248, z’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Musanze-Uwishe-wa-musore-wari-urangije-ayisumbuye-yavuze-ko-bakoresheje-inyundo-imena-amabuye

  • DASSO na Gitifu w’Akagari bagiranye amakimbirane n’umworozi Safari bahagaritswe mu kazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Mushabe David Claudian avuga ko umuyobozi uri mu nshingano akwiye kubikora kinyamwuga kandi bidakwiye ko ajya mu kibazo akacyitwaramo uko abonye.

    Ati “Ntabwo byaba ari byo umuyobozi kujya mu kibazo akacyitwaramo uko abonye aho kuba kinyamwuga kuko ibibazo byose tubamo bigira n’amabwiriza abigenga, iyo umuntu ahuye n’ikibazo agira uko acyitwaramo n’abantu yitabaza, ntajya mu kibazo ngo akibemo wenyine ubwe.”

    Avuga ko iyo abayobozi bagiye mu kibazo bakabona barwanywa cyangwa bahohoterwa biyambaza izindi nzego ariko ibikorwa bigakorwa neza.

    Mushabe yibutsa ariko abaturage ko na bo bafite inshingano zo kubaha abayobozi bari mu nshingano.

    Agira ati “Abaturage bakwiye kumenya ko badakwiye guteza ibibazo ubuyobozi bushinzwe kubarinda, abantu bose bakwiye kubahana kandi iyo bubahana baba bubaha inshingano buri wese afite ahabwa n’amategeko.”

    Twahirwa Gabriel na DASSO bahagaritswe mu gihe kitazwi ngo ubuyobozi buzajya busuzuma kikaba cyaba kinini cyangwa gito.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare avuga ko ku bijyanye na Safari George wanize DASSO, ngo ntacyo yabivugaho kuko arimo gukurikiranwa n’amategeko.

    Twahirwa Gabriel ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari uhagaritswe by’agateganyo mu Murenge wa Karangazi, nyuma ya Rutayisire Sam wayoboraga Akagari ka Mbare, wahagaritswe amezi abiri kubera Abagorozi bari bamaze igihe basengera mu Kagari ke ntabimenyeshe.

    Na we akaba yarahagaritswe nyuma y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karangazi Ndamage Andrew na we wahagaritswe amezi abiri kubera ikibazo cy’Abagorozi.

    source : https://ift.tt/3jo879J

  • Umuyobozi wa Polisi ya Lesotho yasuye imipaka ihuza u Rwanda na Congo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    CSP Kalisa yabanje kwereka abashyitsi imiterere y’iyi Ntara, uburyo ihana imbibi n’Igihugu cy’abaturanyi cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Yaberetse ishusho rusange ya Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba n’ibyaha biza ku isonga muri iyi Ntara n’uko abapolisi bategura ibikorwa (Operations), uko bakora amarondo ya n’ijoro (Patrol) n’uko bacunga umutekano ku mipaka mu rwego rwo guhangana n’ibyo byaha.

    CSP Kalisa yagize ati “Iyi Ntara ifite uturere dukora ku gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo twinshi. Aho hose usanga hari abantu bashaka kuhanyuza ibiyobyabwenge n’ibicuruzwa bya magendu bashaka kubyinjiza mu Rwanda ndetse hari n’ubwo abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda bahifashisha bashaka kwinjira mu Rwanda. Kubera izo mpamvu abapolisi bacu bafatanije n’inzindi nzego z’umutekano ndetse n’abaturage bahora bari maso amanywa n’ijoro.”

    Yakomeje agaragariza abashyitsi uko Polisi y’u Rwanda ishyira imbaraga mu kuzamura imibereho myiza y’abapolisi kugira ngo bashobore gusohoza neza inshingano zabo. Yaberetse amafunguro ahabwa abapolisi, isuku iri aho ategurirwa, aho barira, aho barara (amacumbi) ndetse n’inyubako bakoreramo (offices).

    Nyuma y’ibi, abashyitsi basuye ku mipaka ihuza u Rwanda na Repubulika iharanira Deomokarasi ya Congo noneho bajya kwirebera n’amaso yabo ibyo umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yari amaze kubabwira. Basuye umupaka munini unyurwaho n’ibinyabiziga, umupaka uzwi ku izina rya La Corniche One Stop Boarder Post. Banasuye n’umupaka mutoya unyurwaho n’abanyamaguru, uzwi ku izina rya La Petite Barriere.

    Umuyobozi wa Polisi ya Lesotho n’intumwa ayoboye banyuzwe n’uburyo abapolisi baba biteguye neza mu kazi kandi bari maso mu kugenzura urujya n’uruza rw’abantu n’ibinyabiziga biba birimo kwambuka imipaka yombi.

    Yagize ati” Mwatubwiye ko kubera icyorezo cya COVID-19 urujya n’uruza rusa nk’urwaganutse kuri iyi mipaka yombi ariko n’ubundi turabona hari urujya n’uruza rw’abantu benshi. Dushimishijwe n’ukuntu ku ruhande rw’u Rwanda abapolisi bahacunga umutekano n’ubushishozi bwinshi, basaka buri muntu wese winjiye, mwanateye imbere mu ikoranabuhanga kuko twabonye ukuntu nta muntu ushobora kwijira mu Rwanda mutarebye ibyangombwa bye binyuze mu ikoranabuhanga.”

    Commissioner of Police Holomo Molibeli n’intumwa ayoboye banyuzwe kandi n’uko Polisi y’u Rwanda yita ku mibereho myiza y’abapolisi avuga ko bitandukanye cyane n’iwabo.

    Ati “Ukuntu abapolisi ba hano mu Rwanda mwabubakiye amacumbi babamo kandi meza ndetse bakanagenerwa amafunguro ku manywa na n’ijoro. Bitandukanye n’iwacu kuko twebwe ntibihaba, buri mupolisi yimenyera aho ataha n’uko ari burye, ni ibintu byiza natwe dukwiye kubyigana tukabikorera abapolisi bacu.”

    Nyuma yo gusura Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Umuyobozi wa Polisi ya Lesotho yavuze ko akurikije ibyo yiboneye nta gushidikanya ko muri aka Karere Polisi y’u Rwanda yaba iri ku isonga mu gucunga umutekano kandi byose ibikora kinyamwuga n’ikinyabupfura.

    Ku gicamunsi aba bashyitsi banasuye ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi birebera urwego Polisi y’u Rwanda igezeho mu gucunga umutekano wo mu mazi. Bakiriwe n’umuyobozi w’iri shami, Assistant Commissioner of Police (ACP) Elias Mwesigye.

    Ku wa Gatatu tariki ya 25 Kanama aba bashyitsi bari basuye ishuri rya Polisi ritanga amahugurwa riherereye mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba. Ni mu ruzinduko rw’iminsi itanu aba bashyitsi barimo kugirira mu Rwanda.

    source : https://ift.tt/38huvLz