Tag: Umutekano

  • USA: Umugore yarokoye umwana we mu menyo y'intare yashakaga kumurya #rwanda #RwOT

    Umugore wo muri California yashoboye kurokora umwana we w'umuhungu w'imyaka itanu yari atewe n'intare yo mu misozi (lion de montagne/mountain lion).

    Uwo mwana nkuko BBC ibitangaza, yarimo akinira hafi yo mu rugo, ahitwa Calabasas mu misozi ya Santa Monica mu burengerazuba bwa Los Angeles. Igihe iyo ntare yamucakiraga, yahise imukururira mu twatsi (gazon), ariko nyina w'umwana yahise asohoka atangira gukubita iyo ntare n'amaboko kugeza aho irekura uwo mwana iriruka. Nyuma abashinzwe amashyamba baje kubona iyo nyamaswa bahita bayirasa.

    Iyo ntare, yakomerekeje uwo mwana mu mutwe, nyuma ajyanwa kwa muganga ariko ubu ameze neza aho arimo kuvurirwa mu bitaro i Los Angeles, nk'uko bivugwa n'ibiro ntaramakuru, Associated Press.

    Kapiteni Patrick Foy uvugira ishami rishinzwe ifi n'ibikoko byo mw'ishyamba muri California, yabwiye AP ko uwo mubyeyi yahabereye intwari agashobora kurokora uwo mwana we.

    Amaze kugera aho byabereye, umwe mu bakozi b'iryo shami, avuga ko yasanze intare isutamye mw'ishyamba, yabanguye amatwi irimo gutontoma. Uyu mukozi yahise ayica, kuko yakekaga ko ari yo yaba yashatse kurya uwo mwana kubera uburyo yari imeze kandi aho yari iri hakaba hari hafi y'aho byabereye.

    Ibipimo bya DNA/ADN ni byo byaje nyuma kwemeza ko ari yo nyine yashatse kwica uwo mwana. Ntabwo bikunze gushyika aho intare zo mu misozi zitera abantu muri Amerika ya ruguru. Abategetsi bavuga ko iyo ntare yari ikiri ntoya. Ikinyamakuru CBS kivuga ko abahanga bemeza ko yari ikiga guhiga no kwirwanaho.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/usa-umugore-yarokoye-umwana-we-mu-menyo-yintare-yashakaga-kumurya/

  • Kamonyi: Barindwi bafatanywe litiro zirenga 1,000 z’ibikomoka kuri Peteroli bacuruzaga bitemewe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo bose bafatanwe litiro 1,025 za Mazutu na Peteroli, iyo bamaraga kubivoma muri ayo makamyo, babicuruzaga ku mafaranga macye mu bashoferi bo mu Rwanda, bukaba ari ubucuruzi bw’ibikomoka kuri Peteroli butemewe n’amategeko.

    Abafashwe ni Nzabandora Innocent w’imyaka 27 na Ntirenganya Céléstin w’imyaka 38, abo ni bo bari abakoresha b’abana biganjemo abari munsi y’imyaka 18 ari bo Muhoza Olivier w’imyaka 19, Ishimwe Fiston w’imyaka 17, Iraguha Olivier w’imyaka 17, Tuyishimire Jacques w’imyaka 19 na Bizuwiteka Patrick w’imyaka 17.

    Abo ni bo bari bashinzwe kuvoma, kubika no kurinda amavuta yabaga yaguzwe mu makamyo, yagurwaga na Nzabandora na Ntirenganya. Bafatiwe mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Gacurabwenge, Akagari ka Kigembe, Umudugudu wa Mushimba, nk’uko bitangazwa ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, yavuze ko kugira ngo abo bantu bafatwe byaturutse ku bwumvikane bucye bwa bariya bagabo babiri, bapfuye amafaranga uwitwa Ntirenganya ahamagara Polisi avuga ko hari abantu basinze barimo guteza umutekano mucye mu mudugudu.

    SP Kanamugire yagize ati “Ntirenganya yapfuye amafaranga na mugenzi we Nzabandora barashwana, ahita ahamagara Polisi ya Gacurabwenge avuga ko muri uwo mudugudu hari abantu banywa inzoga mu tubari ndetse n’umuyobozi w’umudugudu arimo kubafungira ubusa. Abapolisi bagiyeyo basanga Ntirenganya yasinze cyane ndetse n’urubyiruko akoresha mu kuvoma no kurinda Mazutu na Peteroli na bo basinze bararwana, abayobozi mu nzego z’ibanze barabafata”.

    SP Kanamugire yavuze ko umuyobozi w’umudugudu wa Mushimba yahise agaragariza abapolisi ikibazo cy’abo bantu n’inzu babikamo biriya bikomoka kuri Peterori, basanga harimo amajerikani 41 n’ingunguru ku ruhande byuzuyemo Mazutu na Peteroli bavomaga mu makamyo.

    Ati “Umuyobozi w’umudugudu yahise agaragaza inkomoko y’ubusinzi n’umutekano mucye bitewe n’abo bantu bacuruza ibikomoka kuri Peteroli rwihishwa. Babibikaga ahahoze sitasiyo yitwa Safari (nyirayo yarayihagaritse ntigikora). Abapolisi bageze mu nzu iri muri iyo sitasiyo basangamo matora bararaho, ndetse barara mu majerikani yuzuye Mazutu na Lisansi”.

    SP Kanamugire yavuze ko ibyo bakoraga binyuranijwe n’amategeko kuko bishobora guteza impanuka bakaba bahira mu nzu ndetse bagatwika abaturanyi.

    Ati “Ubucuruzi bw’ikomoka kuri petero bugira uko bukorwa kandi ubukora akaba afite ibyangombwa, bariya bantu nta byangombwa bafite. Bararaga mu majerikani yuzuyemo mazutu na lisiansi kandi bashobora gucana ikibiriti wenda banywa itabi ikibatsi cy’umuriro kigahura na Mazutu na lisinsi bagashya ndetse bagatwika abaturage bahegereye”.

    Abafashwe bose bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gacurabwenge kugira ngo hakorwe iperereza.

    source : https://ift.tt/3gJUfET

  • Umuyobozi wa Polisi ya Lesotho yasoje uruzinduko yagiriraga mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Itangazo ryasinywe n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza n’umuyobozi wa Polisi ya Lesotho, Commissioner of Police Holomo Molibeli riragira riti “Ubufatanye mu bijyanye n’umutekano ni ikintu cy’ingenzi mu mibanire y’ibihugu byombi. Ni ku nyungu rusange kandi bigira uruhare mu mahoro n’umutekano ku bihugu byombi.”

    Muri iri tangazo kandi abayobozi bombi bagaragaza ugushimangira ubushake mu mikoranire mu kwimakaza umutekano urambye.

    Umuyobozi wa Polisi ya Lesotho, Commissioner of Police Homolo Molibeli n’intumwa ayoboye bari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda kuva tariki ya 23 Kanama, akaba yaraje ku butumire bwa mugenzi we w’u Rwanda IGP Dan Munyuza.

    Commissioner of Police Molibeli yavuze ko impamvu y’uru ruzinduko ari ugushyiraho ubufatanye mu by’umutekano hagati ya Polisi y’u Rwanda na Polisi ya Lesotho hashingiwe ku bintu byafasha impande zombi.

    Tariki ya 24 Kanama ku kicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru aba bayobozi bombi bagiranye inama yaje gusozwa hasinywa amasezerano y’ubufatanye mu bintu bitandukanye hagati ya Polisi z’ibihugu byombi.

    Aya masezerano akubiyemo ibijyanye n’ubufatanye mu kurwanya ibyaha, twavuga nko kurwanya iterabwoba, kurwanya ikwirakwira ry’ibiyobyabwenge, kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka harimo ibijyanye no kubaka ubushobozi bwa Polisi zombi no gusangira amakuru n’ubundi bunararibonye mu by’umutekano.

    Muri aya masezerano harimo ibijyanye no guhanahana amahugurwa, gufatanya mu bikorwa bya za Polisi , gusangira porogaramu zijyanye no kugenza ibyaha n’uburyo bwo kubika amakuru ajyanye nabyo,kurwanya ikwirakwira ry’intwaro no guhanahana amakuru ku gihe ajyanye n’ibyaha n’abanyabyaha. Izi nzego zombi zanemeranijwe gushyiraho ihuriro rihoraho aho hazajya habaho inama kenshi bakaganira ku bibazo by’umutekano n’imbogamizi zawo ku bihugu byombi ndetse no mu karere muri rusange.

    Muri iyi nama yabaye tariki ya 24 Kanama umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza yavuze ko iyi nama iziye igihe kuko akarere gahanganye n’ibikorwa bibi birimo gukorwa n’intagondwa zigendera ku mahame y’idini ya ki Islam harimo nk’ibikorwa by’iterabwoba bibera mu Ntara ya Cabo Delgado iri mu majyaruguru y’igihugu cya Mozambique.

    Yagize ati” Uruzinduko rwanyu rubereye igihe kuko muri iyi minsi turimo gufatanya kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ki Islam uri mu Majyaruguru y’Igihugu cya Mozambique mu Ntara ya Cabo Delgado. Tuzajya duhanahana amakuru kuko ibihugu byacu byombi u Rwanda na Lesotho turimo gufatanya kurwanya iriya mitwe y’iterabwoba muri kiriya gihugu.”

    Ku ruhande rwa Commissioner of Police, Holomo Molibeli yavuze ko u Rwanda ari umufatanyabikorwa mwiza umuntu yagira icyo yigiraho ndetse akaba yatera imbere avuga ubufatanye bagiranye na Polisi y’u Rwanda bushingiye ku guhuza inshingano kugira ngo abantu babe mu Isi nziza kandi itekanye

    Yagize ati” Ikoranabuhanga ryahinduye Isi nk’umudugudu ku buryo kubona amakuru no kuyasangira bisigaye byoroshye cyane, ubu bufatanye bukubiyemo ibijyanye no gusangira ibikorwa bimaze kugerwaho, guhererekanya gahunda z’amahugurwa, guhuza ibikorwa by’umutekano no guhanahana amakuru. Ndizera ntashidikanya ko tuzagera kuri byinshi byiza mu rwego rwo kubaka umutekano w’aho dutuye.”

    Muri uru ruzinduko mu Rwanda, umuyobozi wa Polisi ya Lesotho n’intumwa ayoboye basuye bimwe mu bikorwa bya Polisi y’u Rwanda. Twavuga ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC-Musanze), Ishuri ry’amahugurwa rya Polisi y’u Rwanda (PTS-Gishari), yasuye abapolisi bakorere mu Ntara y’Iburengerazuba nahandi hatandukanye.

    Aba bashyitsi banasuye ikigo cya Isange One Stop Center, ubwo basozaga uruzinduko rwabo uyu munsi ku Cyumweru taliki ya 29 Kanama Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Lesotho n’intumwa ayoboye basuye ingoro y’amateka n’urugamba rwo kubohora igihugu iherere ku nteko ishinga amategeko. Banasuye urwibutso rwa genoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi bunamira imibiri y’inzirakarengane z’Abatutsi barenga miliyoni bishwe muri genoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

    source : https://ift.tt/3zGUXKJ

  • Musanze: Mu Kagali kamwe, ibendera ry’igihugu rimaze kwibwa inshuro esheshatu – #rwanda #RwOT

    Amakuru y’iyibwa ry’iri Bendera ryo ku Kagali ka Rungu, yamenyekanye mu ijoro ryo kuwa 27 Kanama 2021 batangira kurishakisha kuko n’umuzamu waharindaga yahise atoroka.

    Nyuma ryaje kuboneka hafi y’Ibiro by’ako kagali mu masaha ya nimugoroba kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Kanama 2021, aho ryari ryahishwe rirambitseho ibuye.

    Ni inshuro ya gatandatu iri Bendera ry’Igihugu riri mu Kagari ka Rungu ko mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze ryibwa ariko muri zo, inshuro eshatu ryarabonetse izindi riburirwa irengero.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gataraga, Kabera Canisius yavuze ko icyo bakeka, ari uko abaryiba baba bagamije guhima umuzamu uharinda.

    Yasabye abaturage kubyirinda kuko gukinisha ibirango by’igihugu bitemewe kandi bihanirwa n’amategeko.

    Yagize ati ” Nibyo ryari ryibwe riboneka ejo nimugoroba aho bari barishyize hafi n’Akagari. Ryari rimaze kubura inshuro esheshatu, ribonetse inshuro eshatu, ryabuze izindi eshatu, ntabwo twari twamenya uwaba yarabikoze, umuzamu yabuze n’ubu ntabwo twari twamubona.”

    Yavuze ko n’iyo abaturage baba bafitanye ibibazo ari byiza kwitabaza ubuyobozi aho guhimana bakora ibinyuranyije n’amategeko.

    Ati “Amakuru dufite ni uko umuzamu yaba yarahavuye gato yagaruka agasanga ryabuze agahitamo guhunga akeka ko bashobora kubimubaza avuga ko byaba ari umuco mubi kuko atari ubwa mbere bibayeho.”

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko umuzamu usanzwe arinda ku Kagari ka Rungu, yajyaga ashyamirana n’urubyiruko rwajyaga ruza gukinira hafi y’aho ibendera riri, akababuza.

    Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda kivuga ko umuntu wese utwara, ushwanyaguza, wangiza cyangwa usuzugura ibendera cyangwa ibimenyetso biranga ubutegetsi bw’ikindi gihugu, bizamuwe cyangwa bishyizwe ahagaragara, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri.

    Ibendera ryo ku Kagali ka Rungu rimaze kwibwa inshuro esheshatu

    source : https://ift.tt/38qSLed

  • Karongi: Umusore yishe se wabo bapfuye 380 Frw – #rwanda #RwOT

    Uyu musore w’imyaka 20 y’amavuko yabanje kurwana na nyakwigendera Ngoga w’imyaka 25 y’amavuko unamubereye se wabo, bapfa amafaranga yamwishyuzaga, hanyuma aza kuva aho barwaniye agarukana icyuma, ari na cyo yaje kumwicisha bongeye guhura mu nzira.

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagali ka Birambo Nkundunkundiye Daniel yavuze ko ubu bwicanyi bwabereye mu mudugudu wa Birambo ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 28 Kanama 2021.

    Ati “Babanje kugirana amakimbirane bapfa amafaranga 380 frw, yishyuzaga Ngoga akayamwima nyuma baje kwikiranura basabana n’imbabazi birarangira. Baraturanye cyane muri metero nka 50, gusa yaje kugarukana icyuma akimutera mu irugu ahita apfa.”

    Nkundunkundiye yavuze ko uwo musore nta rugomo bari basanzwe bamuziho.

    Nkundunkundiye yibukije abaturage ko nta muntu ukwiye kwihanira ko ahubwo umuturage ugize ikibazo kuri mugenzi we agomba kukimenyesha ubuyobozi bumwegereye bukamufasha kugikemura hatabayeho gushyamirana.

    Uyu musore ukekwaho icyaha yafashwe, afungiye kuri RIB sitasiyo ya Gashari mu gihe iperereza rikomeje ngo dosiye ye ikorwe ishyikirizwe ubushinjacyaha.

    Iki cyaha cyabereye mu murenge wa Gashali mu karere ka Karongi

    source : https://ift.tt/2Y7SsDb

  • U Rwanda rwungutse abasirikare bashya bahawe imyitozo ihambaye [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Igisirikare cy'u Rwanda cyungutse amaraso mashya y'abasore n'inkumi bahawe imyitozo ikomeye mu gihe cy'umwaka mu Kigo cy'imyitozo cya Gisirikare cya Nasho mu Karere ka Kirehe.

    Imyitozo yemerera aba basirikare kwinjira mu ngabo z'u Rwanda, bayisoje kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Kanama 2021 ndetse banahabwa ikaze n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura.

    Amafoto yafashwe,yagaragaje aba basirikare berekana ibyo bize yaba mu kurwanira ku butaka ndetse no mu mazi.

    Bagaragaje kandi imyitozo njyarugamba bakoresha umubiri aho mu mirwano y'umugeri n'igipfunsi, aba basore n'inkumi bagaragajemo ubumenyi buhanitse.

    Mu ijambo rye, Gen Kazura yabashimiye amahitamo meza bakoze yo kuba bamwe mu bagize umuryango mugari w'Ingabo z'u Rwanda wiyemeje kurinda igihugu n'abagituye.

    Ati 'Nta kabuza ko muzagera kuri iyo ntego mukorana ikinyabupfura binyuze mu byo mwize nk'uko mwabigaragaje uyu munsi.'

    Umwe mu basoje amasomo, Pte Uwizeyimana Mwadjuma, yatangaje ko yatewe ishema no kwinjira mu Ngabo z'u Rwanda.





    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/u-rwanda-rwungutse-abasirikare-bashya-bahawe-imyitozo-ihambaye-amafoto

  • AMAFOTO : No mu murwano njyarugamba ntawubahiga…RDF izwiho gutsinsura inyeshyamba yungutse abasirikare bashya #rwanda #RwOT

    Iyi myitozo ibemerera kwinjira mu ngabo z’u Rwanda, bayisoje kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Kanama 2021.

    Igikorwa cyo gusoza iyi myitozo, cyakurikiranywe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura.

    Ubwo aba basirikare barangije imyitozo y’ibanze basozaga, bagaragaje imyitozo bamazemo iminsi aho hari iyo bakoreye ku butaka ndetse no mu mazi ndetse n’imyitozo y’intwaro.

    Bagaragaje kandi imyitozo njyarugamba bakoresha umubiri aho mu mirwano y’umugeri n’igipfunsi, aba basore n’inkumi bagaragajemo ubumenyi buhanitse.

    Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen Kazura yabashimiye aba basore n’inkumi kuba barahisemo kwinjira muri uyu mwuga uteye ishema.

    Yavuze ko amasomo n’imyitozo bahawe bitanga icyizere ko bazabasha kugera ku ntego zabo.

    Yagize ati 'Muri imbaraga z’abaturage kuko mwishyize hamwe n’abababanjirije mu kurinda no guteza imbere Igihugu cyanyu.'

    Igisirikare cy’u Rwanda cyungutse aba basirikare bashya mu gihe bamwe muri bakuru babo bamaze iminsi bari mu butumwa mu bihugu binyuranye muri Africa.

    Abaheruka kujya mu butumwa, ni abari muri Mozambique aho bagezeyo ibyari byarananiranye bigashoboka kubera imbaraga n’umuhate w’ingabo z’u Rwanda zafatanyije n’iza kiriya gihugu zikirukana inyeshyamba mu birindiro byazo.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/AMAFOTO-No-mu-murwano-njyarugamba-ntawubahiga-RDF-izwiho-gutsinsura-inyeshyamba-yungutse-abasirikare-bashya

  • Musanze : Mu Kagari kamwe ibendera ryibwe ku nshuro ya gatanu…Ubwo ryabonetse ni kabiri gusa #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gataraga, Kabera Canisius yatangaje ko muri kariya Kagari ari ku nshuro ya gatanu hibwe ibendera.

    Ati 'Mu nshuro eshanu ibendera rimaze kwibwa muri ako kagari, ryabonetse inshuro ebyiri, ubwo urumva inshuro eshatu zose ntiryabonetse.'

    Uyu muyobozi avuga ko uwibye ririya bendera ry’Igihugu ataraboneka ariko ko inzego zatangiye gushakisha ndetse ko n’umuzamu warindaga ibiro by’Akagari kimwe n’abagombaga kurara irondo na bo babuze.

    Yagize ati 'Umuzamu na we twamubuze kuko ntiyaharaye, ubwo wenda yasanze ryabuze na we arabura simbizi, ariko Police n’izindi nzego z’umutekano dukomeje gufatanya gushakisha irondo ryari gufatanya n’uwo mukozi usanzwe ahemberwa kuharara, na bo bihishe twabashakishije twababuze.'

    Icyakora ngo umugozi usanzwe ufata ibendera wo baje kuwubona mu murima w’umuturage ku buryo bishobora guherwaho hashakishwa ibendera nyirizina.

    Bamwe mu baturage bo muri Kariya Kagari, bavuga ko kwiba ririya bendera bituruka ku kagambane kaba kagamije gushyirishamo urinda ibiro by’Akagari.

    Umwe yagize ati 'Bimaze kuba inshuro nyinshi kandi impamvu y’ibura ryaryo twarayimenye, ni urwangano gusa ruba mu bantu, umuntu akaza akaryiba agamije kugusha umuzamu w’akagari mu makosa bitewe n’amakimbirane bafitanye.'

    Undi na we avuga ko umuzamu hari ibyo akunze kubuza abaturage ku buryo hari abamurwarira inzika bakiba ririya bendera kugira ngo bamwihimureho bibe byamukoraho.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Musanze-Mu-Kagari-kamwe-ibendera-ryibwe-ku-nshuro-ya-gatanu-Ubwo-ryabonetse-ni-kabiri-gusa

  • Abakobwa biga muri kaminuza barwanye inkundura bapfa umugabo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abanyeshuri babiri bo muri kaminuza yigisha ibijyanye na Tekinike mu mujyi wa Accra muri Ghana bafashwe amashusho barwanira umugabo ku karubanda.

    Nk'uko amakuru abitangaza, aba bombi bahuye bagiye kureba uyu mugabo bakunda bose ariko batazi ko abatendeka.

    Ikinyamakuru Atinkanews cyatangaje ko uyu mugabo aba banyeshuri barwaniye yajyaga abaha buri kimwe,bose ababwira ko abakunda nyamara abatendeka.

    Bivugwa ko bari bagiye kureba uyu mugabo maze batangira guterana amagambo, yatumye bahita bafatana batangira kurwana ,ubwo bamenyaga ukuri.

    Mu mashusho agaragaza aba bakobwa barwana inkundura,ngaho imigeri ndetse ningumi. Umwe muri aba bakobwa yagaragaye apfuragura imisatsi ya mugenzi nubwo ntacyo byakemuye aho byasabye abahisi n'abagenzi guhurura bakaza kubakiza.

    Source : https://yegob.rw/abakobwa-biga-muri-kaminuza-barwanye-inkundura-bapfa-umugabo/

  • Umugabo yishe umwana we amuhoye kwiba igice cy'ifi y'umukiriya #rwanda #RwOT

    Umugore witwa Savior Aniefok wo mu gihugu cya Nigeria yakoze amahano akubita umwana we w'umuhungu w'imyaka 7 witwa Nathaniel, kugeza amwishe amuziza ko yibye ifi ye.

    Uyu mugabo wiciye umwana ahitwa Shangisha mu mu mujyi wa Lagos, yahise ahunga nyuma yo kwica umwana we muto.

    Bwana Aniefok yakubise umwana we cyane amuziza ko yibye igice cy'ifi yari yateguriye umwe mu bakiriya be.

    Nkuko Punch yabitangaje,uyu mugabo usanzwe ari umunyabugeni yari yakoze ifuru ikora nka micro-ondes anamuha igce cy'ifi kugira ngo aze kugisuzumiraho narangiza kuyikora.

    Uyu mwana yacunze se ku jisho arangije yiba iyi fi birakaza se cyane kugeza ubwo amukubise birangira amwishe.

    Umwe mu baturanyi ba Aniefok yagize ati 'Nabonye Nathaniel ku cyumweru nyuma ya saa sita muha ibyokurya.Saa 22h twumvise Nathaniel ari kurira asaba ubufasha.Twumvise ibintu biri gusakuza biri kwitura ku gikuta tumenya ko ari gukubitwa.

    Ubwo yariraga,se yarimo kumubwira ngo aceceke.Twari tuzi ko nyina mwiza ari hafi ngo amutabare gusa twaje kumenya ko atari mu rugo.Ku munsi ukurikiyeho twumvise ngo yapfuye.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugabo-yishe-umwana-we-amuhoye-kwiba-igice-cy-ifi-y-umukiriya