Tag: Umutekano

  • Pasiteri akurikiranyweho gutekera umutwe abayoboke be akacuza utwabo #rwanda #RwOT

    Umupasiteri witwa Seth Malefetsane Radebe w'imyaka 47 ukomoka muri Afurika y'Epfo amerewe nabi n'abayoboke be bamushinja kubatekera umutwe akabatwara akayabo k'amafaranga.

    Uyu mupasiteri akurikiranywe n'urukiko rw'ahitwa Kroonstad muri Free State kubeshya abakiristo be gushora amafaranga mu kugura imigabane mu bucuruzi bwe,arangije arayirira ntibagira n'igiceri babona.

    Uyu mupasiteri yari yabeshye aba bayoboke be muri 2013, ko nibashora mu mushinga we ntakabuza bazatangira kurya inyungu mu mpera z'umwaka.

    Umuvugizi w'urukiko rwa Free State Hawks, Kapiteni Christopher Singo,yavuze ko bahamagaye uyu mupasiteri kenshi bamusaba ko yishyura aba bantu ariko birangiye abyanze.

    Aba bayoboke bagiriwe inama yo kugenda bakamusaba kubaha amafaranga bashoyemo ariko uyu mupasiteri ntiyabareba n'irihumye.

    Ingorane zabayeho n'uko aba bayoboke bahuye n'igihombo cy'angana na miliyoni 3 z'Amarandi.

    Uyu mugabo yatangiye gukurikiranwa n'ubutabera ndetse ubu urubanza rumeze nabi mu nkiko.

    Pasiteri wari wafunzwe,yarekuwe n'inkiko kugira ngo aburane ari hanze ariko yatanze ihazabu ry'ibihumbi 10 by'amarandi.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/pasiteri-akurikiranyweho-gutekera-umutwe-abayoboke-be-akacuza-utwabo

  • Uko isomwa ry'urubanza rwa Paul Rusesabagina rigenda ryegereza, niko ubwoba burushaho gutaha abamushyigikiye, Barashinja ubutabera bw'u Rwanda kubogama, nk'aho bazi ikizava mu isomerwa #rwanda #RwOT

    Kuva Paul Rusesabagina yagera mu Rwanda,  we ubwe n'abamushyigikiye ntibahwemye  gutaratamba, bahimba utuyeri tugamije gushyira igitutu kuri Leta y'u Rwanda, ngo uwo mugome arekurwe ataburanishijwe ku byaha 13 akurikiranyweho, yakoze abinyujije mu mutwe we w'iterabwoba wa FLN, Byose ntacyo byatanze, kuko ubutabera bwakoze akazi kabwo, mu bwisanzure, hatitawe ku matakirangoyi adafite epfo na ruguru.

    Ubushinjacyaha bwasabiye Paul Rusesabagina igihano cy'igifungo cya burundu, ari nacyo kiruta ibindi mu mategeko y'u Rwanda. Mu gihe rero hasigaye imisi 19 gusa ngo umwanzuro w'urukiko ujye ahagaragara, abashyigikiye Rusesabagina baragaragaza ubwoba bukomeye, bisa nk'aho bazi ko ashobora guhanwa by'intangarugero, kubera ibimenyetso simusiga byagaragajwe mu iburanishwa.

    Nk'uko bigaragara mu nyandiko uwitwa Tom Zoellner yasohoye mu kinyamakuru Washngton Post, ubu noneho barashinja ubutabera bw'uRwanda kuba igikoresho cy'ubutegetsi. Nyamara barirengagiza  ko abahanga mu by'amategeko, imiryango n'amashyirahamwe adafite aho abogamiye, iyi yose yakurikiranye uru rubanza rwabereye mu ruhame no mu ikoranabuhanga mu itumanaho, kandi nta n'umwe wigeze agaragaza inenge iyo ariyo yosemu miburanishirize. Ikindi, Rusesabagina yaburanye mu rubanza ahuriyemo n'abandi bantu 20, ukibaza impamvu abo kwa Rusesabagina aribo bonyine banenga ubwigenge bw'abacamanza rwababuranishije.

    Tom Zoellner n'abandi bashakisha uburyo bwose Rusesabagina yafungurwa, aranahuzagurika. Mu kanya kamwe ati 'ubutabera ntibwigenga', mu kandi kanya ati 'akwiye gufungurwa ku bw' ubugiraneza n'ubumuntu(humanitarian grounds) , kuko yigeze kurwara kanseri ndetse akaba afite ikibazo cy'umuvuduko w'amaraso'.  Iyo urebye iyi nyandiko rero, wibaza abamusabira gufungurwa icyo baheraho.  Arekurwe kuko yahawe ubutabera butanoze, cyangwa ubutabera nibuce inkoni izamba kuko ubuzima bwa  Rusesabagina butameze neza?

    Tom Zoellner aramutse asaba ko inshuti ye Rusesabagina agirirwa impuhwe, yagombye kubanza kugirira impuhwe inzirakarenganze zishwe n'abatumwe na Rusesabagina, abagizwe impfubyi n'abapfakazi, abo bamugaje n'abo basize iheruheru bamaze kubangiriza imitungo. Mu nyandiko ye,  Tom Zoellner ntaho agaragaza ko yababajwe n'ibikorwa bya FLN ya Rusesabagina.Ni nk'aho iterabwoba rikorewe abirabura, by'umwihariko Abanyarwanda, nta buremere riba rifite.

    Uko Rushyashya ibibona rero, abo kwa Rusesabagina batuza, bagategereza umwanzuro w'urukiko, Nibatanyurwa, bafite uburenganzirabusesuye bwo kujurira, kugeza igihe amategeko azacira urubanza bwa nyuma. Naho kwibwira ko gusebanya no gushyira iterabwoba ku Rwanda hari icyo bizafasha, ni ukwibeshya kuko ingero z'uko u Rwanda rutakigendera ku gitutu cy'uwo ari we wese zivugira.

    The post Uko isomwa ry'urubanza rwa Paul Rusesabagina rigenda ryegereza, niko ubwoba burushaho gutaha abamushyigikiye, Barashinja ubutabera bw'u Rwanda kubogama, nk'aho bazi ikizava mu isomerwa appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/uko-isomwa-ryurubanza-rwa-paul-rusesabagina-rigenda-ryegereza-niko-ubwoba-burushaho-gutaha-abamushyigikiye-barashinja-ubutaberabwurwanda-kubogama-nkaho-bazi-ikizava-mu-i/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=uko-isomwa-ryurubanza-rwa-paul-rusesabagina-rigenda-ryegereza-niko-ubwoba-burushaho-gutaha-abamushyigikiye-barashinja-ubutaberabwurwanda-kubogama-nkaho-bazi-ikizava-mu-i

  • Umusore yahisemo kwiyahurana n'umukunzi we nyuma yuko ababyeyi babo banze ko bashyigiranwa #rwanda #RwOT

    Muri Leta ya Anambra, mu gihugu cya Nigeria, haravugwa inkuru y'abakundana babiri, umusore n'inkumi biyahuye nyuma yuko ababyeyi babo banze kwemera ko bashakana bakabana nk'umugore n'umugabo.

    Aba bakundanaga bombi bakomoka Okija muri leta ya Anambra, banyweye umuti witwa sniper, kubera ko ababyeyi babo banze kubemerera ko bashyingirwa kubera gahunda ya Osu na Ohu Caste (Sisitemu ya Osu ni umuco wa kera mu gace ka Igbo, uca intege imibanire no gushyingirana n'ubwoko bw'abantu bitwa Osu na Ohu).

    Abakundana basize banditse ibaruwa mbere yo kwiyahura bakoresheje umuti wica udukoko, sniper, wabaye igikoresho gikoreshwa cyane mu kwiyahura muri Nigeria.

    Ati: 'Twatekereje tunahitamo kubirangiza byose kuko tudashobora kubaho tutari kumwe. Abantu ba Okija, Anambra na Igbo bavuze Oya ku byifuzo byacu!'

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umusore-yahisemo-kwiyahurana-n-umukunzi-we-nyuma-yuko-ababyeyi-babo-banze-ko

  • Ikibazo cy’Umushinwa wakubise Umunyarwanda yamutunnye ku musaraba cyahagurukije inzego n’u Bushinwa #rwanda #RwOT

    Aya mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, yagaragazaga umugabo w’umunyamahanga akubitisha umuturage umugozi mu gihe uwakibitwaga yari azirikiye ku giti gikoze nk’umusaraba.

    Ubwo bamwe bagira icyo bavuga kuri ariya mashusho, Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Col Jeannot Ruhunga yatangaje ko hari abantu babiri batawe muri yombi barimo n’uriya wakubitaga umuturage.

    Col Jeannot Ruhunga yavuze ko ko bariya bantu bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita n’iyicarubozo aho byatangajwe ko bafungiye kuri station ya Polisi ya Ruhango mu Karere ka Rutsiro.

    Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, yagize icyo ivuga kuri kiriya kibazo aho yatangaje ko ishyigikiye ko amategeko y’u Rwanda yubahirizwa ndetse ko bazafatanya mu gutuma habaho ubutabera kuri kiriya kibazo.

    Itangazo ry’Umuvugizi wa Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, yatangaje ko bazafatanya n’inzego z’ubutabera mu Rwanda mu gukora iperereza kuri kiriya kibazo kugira ngo hatangwe ubutabera bunyuze mu mucyo.

    Iri tangazo kandi ryibusta ibigo by’Abashinwa bikorera mu Rwanda kimwe n’abaturage ba kiriya gihugu bari mu Rwanda kubahiriza amategeko n’amabwiriza by’iki gihugu.

    Rigakomeza rigira riti 'Mu gihe hari ufashwe akora ibinyuranyije n’amategeko agomba gushyikirizwa Polisi byihuse aho kugira ngo ikibazo gikemurwe mu buryo budakurikije amategeko.'

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera mu kiganiro yagiranye na Radi&TV 1 yavuze ko ntakintu icyo ari cyo cyose cyatuma umuntu akubitwa muri buriya buryo.

    Yagize ati 'Yaba yakwibye, yaba yagututse, yaba yakwiciye umuntu, nta tegeko nta n’ibwiriza na rimwe riguha uburenganzira bwo gukora ibintu nka biriya byakorwaga abantu bose bareba.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Ikibazo-cy-Umushinwa-wakubise-Umunyarwanda-yamutunnye-ku-musaraba-cyahagurukije-inzego-n-u-Bushinwa

  • Ubwo bari bamaze gusambanya umwana w' imyaka icyenda nyuma bahise bamwambura ubuzima _ inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Umuyobozi mu idini y' Abahindu n' abandi bagabo batatu bari gukekwaho icyaha gikomeye cyo gusambanya umwana w' umukobwa w' imyaka icyenda nyuma bamaze gukora icyo gikorwa biza kurangira banamwishe

    Nk' uko Polisi yo muri icyo gihugu ibivuga, uyu mwana wakorewe iryo hohoterwa n' umuyobozi mu idini y' Abahindu w' imyaka 53 y' amavuko , ndetse n' abandi bakozi batatu iki cyaha cyakozwe ku ya 1 Kanama 2021, ubwo yajyaga gushaka amazi aho batwikira imirambo y' abapfuye.

    Nk' uko amakuru akomeza abivuga , urupfu rw' uyu mwana rwateje impagarara n' imyigaragambyo mu murwa mukuru New Delhi, ndetse abantu benshi bakavuga ko hatangwa igihano cy' urupfu kuri abo bagabo bakoze ayo mahano.

    Bivugwa ko umubyeyi wa nyakwigendera yabwiye Polisi ko yahamagawe akabwirwa ko umwana we yasanzwe yapfuye ndetse bamubuza kubimenyesha inzego z' umutekano kuko ngo umurambo w' umwana we wajyanwa kureba icyamwishe , akaba yakurwamo zimwe mu ngingo ze zikagurishwa.

    Source : https://impanuro.rw/2021/09/01/ubwo-bari-bamaze-gusambanya-umwana-w-imyaka-icyenda-nyuma-bahise-bamwambura-ubuzima-_-inkuru-irambuye/

  • Ambasade y'Ubushimwa yavuze k'umushinwa wagaragaye akubita Umunyarwanda amuziritse ku musaraba #rwanda #RwOT

    Ambasade y'u Bushinwa mu Rwanda yamaganye ibikorwa by'umuturage w'iki gihugu [Umushinwa] ukorera mu Rwanda wagaragaye mu mashusho akubita Abanyarwanda babiri, bivugwa ko umwe muri bo yari yafashwe yiba umucanga.

    Iyi Ambasade yatangaje ko ishyigikiye inzego zishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry'amategeko mu Rwanda, kandi ko bazafatanya mu gukora iperereza no gukurikirana iki kibazo mu mucyo hakurikijwe ibiteganywa n'amategeko y'u Rwanda.

    Hudson Wang uhagrariye inyungu z'u Bushinwa muri Ambasade y'u Bushinwa mu Rwanda yagize ati: 'Gufata umuntu kinyamaswa no mu bundi buryo ubwo ari bwo bwose bunyuranyije n'amategeko ku muntu uwo ari we wese hatitawe ku mpamvu zibiteye mbere na nyuma yo kubimenyesha Polisi bihanwa n'amategeko.

    Ambasade y'u Bushinwa mu Rwanda yasabye ko ibikorwa by'Abashinwa biri mu Rwanda ndetse n'abaturage b'u Bushinwa bakora batekanye nk'uko biri mu burenganzira bahabwa buteganywa n'amategeko, inasaba amakompanyi y'u Bushinwa akorera mu Rwanda kimwe n'abaturage b'icyo gihugu bari mu Rwanda kubahiriza ibiteganywa n'amategeko y'Igihugu barimo.

    Hudson Wang yagize ati 'Imyitwarire yose ifatwa nk'idakwiye igomba kuregerwa Polisi ako kanya, aho kugia ngo umuntu abikemure uko abyumva akurikije inzira zidateganywa n'amategeko. Ambasade y'u Bushinwa mu Rwanda izakomeza guteza imbere imibanire, ubufatanye n'ubucuti hagati y'abaturage b'u Rwanda n'ab'u Bushinwa.

    Inzego z'umutekano mu Rwanda zatangaje ko zataye muri yombi umushinwa n'abamufashije gukubita abantu abaziritse ku giti.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/ambasade-y-ubushimwa-yavuze-k-umushinwa-wagaragaye-akubita-umunyarwanda

  • Kigali: Polisi yerekanye abantu 33 bafashwe batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha #rwanda #RwOT

    Nsengiyumva Mutangana Paul ni umwe mu beretswe itangazamakuru, yemeye ko ku mugoroba wa tariki ya 29 Kanama ubwo yarimo kurya muri resitora i Kabuga mu Karere ka Gasabo yafashe icupa rimwe ry’inzoga arimo gusomeza ibiryo ariko aza gutungurwa no gufatwa n’abapolisi bamupimye bagasanga afite igipimo cya 2.

    Yagize ati: “Inzoga yo narayinyoye icupa rimwe ndimo kurya muri resitora i Kabuga, nageze mu Karere ka Kicukiro saa tatu z’ijoro abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda barampagaritse ntwaye imodoka barampima basanga mfite alukoro ingana na 2.”

    Nsengiyumva yavuze ko ahakuye isomo ndetse akangurira n’abandi bashoferi n’abandi batwara ibinyabiziga kujya birinda gutwara banyoye ibisindisha.

    Yagize ati: “Mbikuyemo isomo kuko nafunzwe iminsi itanu kandi n’umukoresha wanjye ashobora kunsezerera mu kazi. Ndagira inama abashoferi bagenzi banjye n’abandi bose batwara ibinyabiziga kujya birinda kunywa ibisindisha igihe cyose bazi ko bari butware. Iyo wanyoye ibisindisha ntabwo uba ugifite ubushobozi bwo kugenzura ikinyabiziga utwaye.”

    Shyirakera Michel nawe yavuze ko yanyoye icupa rimwe arimo kurya ari iwe mu rugo, asubiye ku kazi yasanze abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda basanga afite igipimo cya 2.3. Shyirakera avuga ko atari azi ko iyo umuntu arimo kurya ashobora kugira igipimo kingana kuriya.

    Umuvugizi wa Polisi wungirije, Chief Superintendent of Police (CSP) Africa Apollo Sendahangarwa yavuze ko bariya bantu bose uko ari 33 bafashwe mu bihe bitandukanye kuva tariki ya 26 Kanama kugeza mu ijoro rya tariki ya 29 Kanama. Bafatiwe mu mihanda yo mu Mujyi wa Kigali. Yongeye kwibutsa abantu ko ntawe ugomba gutwara ibinyabiziga yanyoye ibisindisha.

    Yagize ati: “Turongera gukangurira abantu ko batagomba gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha, uko ibinyabiziga byiyongera turasaba n’abantu kugira umuco wo kubitwara batanyoye. Ntabwo Polisi izigera itezuka kugukangurira abantu kwirinda ayo makosa ariko nanone abazajya bayarengaho bazajya bafatwa babihanirwe.”

    CSP Sendahangarwa yakomeje aburira abantu ko itegeko ririmo kuvugururwa igihe ryarangiye hari ubwo uzajya ufatwa utwaye ikinyabiziga wanyoye ibisindisha azajya ukamburwa uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga.

    Source : https://imirasire.com/?Kigali-Polisi-yerekanye-abantu-33-bafashwe-batwaye-ibinyabiziga-banyoye

  • Gasabo: Ikamyo yagwiriye inzu abantu 2 bahasiga ubuzima #rwanda #RwOT

    Inzu z'uwo mucuruzi zari ahitwa kuri Beretware mu ikorosi riri hepfo y'Umurenge wa Gisozi, zasenyutse burundu.

    Iyo mpanuka yanahitanye umuzamu wa Mukeshimana witwa Nkurikiyimfura Jean de Dieu ikomeretse n'abana be babiri ari bo Munyaneza Jean de Dieu hamwe na Munyaneza Jean D'Amour.

    Inzu zasenyutse zari amaduka acururizwamo ibintu bitandukanye bya Mukeshimana hamwe n'inyama (Boucherie y'uwitwa Nshimiyimana Alexandre).

    Ikamyo yo mu bwoko bwa Fuso yakoze impanuka yari yikoreye ibiti, ifite icyapa (plaque) RAC 562 Z.

    Abaturage bayibonye bavuga ko umushoferi hamwe n'abandi bantu babiri bari kumwe na bo bakomeretse bikomeye.

    Uwitwa Mugisha Oscar ucuruza muri Boucherie ya Nshimiyimana avuga ko yahise atabara agasanga Mukeshimana yamaze gushiramo umwuka, umuzamu na we umutima ngo wateraga ariko mu kanya gato abona abo muryango we barira bavuga ko apfuye.

    Mugisha n'abandi babonye iyi mpanuka ikimara kuba basaba ko umuhanda wa Beretware washyirwamo ibituma abatwara ibinyabiziga bagabanya umuvuduko.

    Umwe yagize ati “Hari saa munani na 16 z'ijoro,turaza dusanga abantu bapfuye,imodoka yaguye hariya,tujya gushaka abantu ngo tubakuremo.Twabanje gukuramo abana dusanga ni bazima ariko dusanga umumama yapfuye.

    Yari umuturanyi wacu,turarababaye.Turasaba leta gushyira dodani muri uyu muhanda kugira ngo nibura impanuka zigabanuke.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gisozi, Musasangohe Providence yemeza ko abantu bapfuye ari Mukeshimana Yvonne na Nkurikiyimfura wari umuzamu we.

    Source: KT RADIO

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/gasabo-ikamyo-yagwiriye-inzu-abantu-2-bahasiga-ubuzima

  • Musanze: Yishwe n'abagizi ba nabi bamuteze avuye guhahira umuryango #rwanda #RwOT

    Umurambo w'uwitwa Hakuzimana Emmanuel w'imyaka 53 wari uzwi ku izina rya Kalinda wabonetse mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Busogo mu Kagari ka Kavumu, mu Mudugudu wa Karema, nyuma yo kwicwa avuye gukorera amafaranga i Rubavu.

    Nyakwigendera Hakuzimana asanzwe atuye mu Karere ka Nyabihu, Umurenge wa Kintobo mu Kagari ka Rukondo mu Mudugudu wa Kimpundu ariko akaba yari akunze kujya gukorera amafaranga i Rubavu kugira ngo ateze imbere umuryango we.

    Amakuru dukesha IGIHE avuga ko bwo yavaga mu kazi yari amazemo iminsi mu Karere ka Rubavu ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki 29 Kanama 2021, yari kumwe na mugenzi we witwa Ndimurwango Samson w'imyaka 48 y'amavuko na we wari uvuye gupagasa, bageze muri Santere ya Byangabo bava mu modoka babanza guca ahantu banywa inzoga ariko bigeze saa kumi n'ebyiri n'igice z'umugoroba baratahana.

    Ngo bageze mu nzira bahuye n'insoresore eshatu zitaramenyekana zirabatangira zitangira kubakubita zishaka kubambura, maze nyakwigendera abwira mugenzi we bari kumwe ngo niyiruke kuko yagaragazaga intege nke we akomeza guhangana nabo ari naho bamutsinze bakamujugunya mu mukingo uri hafi aho naho Samson we yiruka atabaza ariko ntihagira ubatabara nk'uko yabyivugiye mu iperereza ry'ibanze.

    Ndimurwango kandi avuga ko icyatumye akomeza akajya iwe, ari uko yageze imbere agategereza Nyakwigendera akamubura, agakeka ko yanyuze indi nzira cyangwa akaba yahise ajya kwa sebukwe utuye hafi y'aho babatangiriye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Kivumu kabereyemo ubu bwicanyi, Ntacyumpenze Emmanuel yemeje aya makuru, avuga ko kuri ubu Nyakwigendera yajyanywe mu Bitaro Bikuru bya Ruhengeri ngo akorerwe ibizamini bizagaragaza icyamwishe.

    Yagize ati 'Bari bavuye gupagasa i Rubavu kubera ko bavira mu modoka mu Byangabo, babanje kuhanywa inzoga batashye nibwo bahuye n'izo nsoresore zitangira kubakubita zishaka kubambura, ubu RIB n'izindi nzego zirahari ziri kubikurikira kugira ngo amakuru yimbitse amenyekane.”

    Nyakwigendera Hakuzimana Emmanuel asize umugore n'abana bane barimo abahungu babiri n'abakobwa babiri.

    Inkuru ya IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/musanze-yishwe-n-abagizi-ba-nabi-bamuteze-avuye-guhahira-umuryango

  • Gisozi : Ikamyo ipakiye ibiti yagwiriye inzu mu gicuku ihitana babiri barimo nyirayo wari uryamye #rwanda #RwOT

    Iyi nzu y’umucuruzi witwa Yovonne Mukeshimana wahitanywe n’iyi mpanuka, yagwiriwe n’iriya modoka y’ikamyo yo mu bwoko bwa Fuso.

    Iyi mpanuka kandi yahitanye Nkurikiyimfura wari usanzwe ari umuzamu wa Yvonne Mukeshimana na we wari uri mu kazi ke kuri iriya nzu.

    Imwe mu nzu zasenywe n’iriya modoka, harimo n’ikorerwamo ubucuruzi bw’inyama (Boucherie) bw’uwitwa Nshimiyimana Alexandre.

    Mugisha Oscar usanzwe akora muri iriya Boucherie, wahise anihutira kureba iby’iyi mpanuka agasanga uriya mugore yamaze kwitaba Imana, akaba yanabonye iby’iriya mpanuka ikimara kuba kimwe n’abandi batangaje ko ishobora kuba yaturutse ku muvuduko mwinshi.

    Bavuga kandi ko hariya hantu hakunze kunyura imodoka zahoreye cyane ku buryo byaba byiza hashyizwe ibituma abahanyura batwaye ibinyabiziga bagenda ku muvuduko woroheje.

    Uyu mucuruzi atangaza ko ubwo yari akimara kugera hariya habereye impanuka, yasanze umuzamu agitera akuka ariko na we ngo ntibyatinze kuko yahise ashiramo umwuka.

    Inzu zari hariya zose zasenyutse burundu ku buryo abahageze bagiriye ubwoba iriya mpanuka uko yahasize ari itongo.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Gisozi-Ikamyo-ipakiye-ibiti-yagwiriye-inzu-mu-gicuku-ihitana-babiri-barimo-nyirayo-wari-uryamye