Tag: Umutekano

  • Police FC yabonye umutoza ufite ibigwi bikomeye muri Afurika #rwanda #RwOT

    Ikipe y'umupira w'amaguru ya Polisi y'u Rwanda (Police FC ) yabonye Umutoza mushya witwa Francis Nuttal Ellict ukomoka mu Bwongereza uzwi cyane muri aka karere by'umwihariko muri Kenya.

    Uyu mugabo w'imyaka 53 yasinye amasezerano y'umwaka umwe akaba yari asanzwe ari umutoza w'ikipe ya St George yo muri Ethiopia.

    Uyu mwongereza yatoje amakipe arimo Gor Mahia ayihesha ibikombe 2 bya shampiyona ya Kenyan premier league byikurikiranya muri 2014 & 2015.

    Police FC yatangaje ko umutoza Frank Nuttall ukomoka mu Bwongereza yasinye amasezerano y'umwaka umwe.

    Frank Nuttall afite ubunararibonye muri Afurika kuko yatoje Hearts of Oak yo muri Ghana, Township Rollers FC yo muri Botswana,yabaye umutoza wungirije wa Zamalek

    Uyu mutoza kandi yakoze muri Glasgow Celtic na Hamilton FC. afite impamyabumenyi ya Uefa Pro na Uefa 'A'.

    Nuttall afite impamyabumenyi mu masomo ya Physical Education and Human Movement yakuye muri Cardiff Metropolitan University na MSc Sports Science yakuye muri Loughborough University.

    Atoza Gor Mahia yarimo Nizigiyimana Abdul Karim uzwi nka Makenzi,Sibomana Abouba,Micheal Olunga na Kagere,Nuttall yamaze imikino 47 adatsindwa ndetse yegukanye ibindi bikombe binyuranye nka KPL Top 8 Cup na Kenyan Super Cup. Yabaye umutoza w'umwaka [SportPesa Coach of the Year].

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/police-fc-yabonye-umutoza-ufite-ibigwi-bikomeye-muri-afurika

  • Burundi: Abantu 8 baraye baguye mu mpanuka y'urusengero abandi 20 barakomereka #rwanda #RwOT

    Abantu umunani baraye bapfuye bahitanywe n'isenyuka ry'urusengero ruri kubakwa mu ntara ya Cankuzo abandi bagera kuri 20 barakomereka.

    Ibyo bikaba byabaye kuri uyu wa Gatandatu aho abo bantu barimo kubaka Ikiliziya cya Gatolika muri komine ya Gisagara i Murore .

    Abakomeretse bakaba bahise bajyanwa mu bitaro bya Murore aho bahise bava bajyanwa mu bitaro bikuru byo ku murwa mukuru w'iyo ntara.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/burundi-abantu-8-baraye-baguye-mu-mpanuka-y-urusengero-abandi-20-barakomereka

  • Nyanza: Polisi yagaruje moto yari imazee amasaha arindwi yibwe – #rwanda #RwOT

    Yibwe mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gatenga. Iyi moto yafatanwe umusore w’imyaka 20 tariki ya 3 Nzeri , ifatirwa mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Mukingo, Akagari ka Gatagara, Umudugudu wa Karuhwanya.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko uwo musore yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

    Yagize ati” Abaturage bo mu Murenge wa Mukingo babonye agurisha moto bamugirira amakenga batanga amakuru kuri Polisi y’u Rwanda. Yafashwe arimo gushaka umukiliya uyigura ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500, yayigurishaga nta byangombwa byayo bigaragaza ko ari iye. Ubwo nibwo Polisi yahise ihagera imufata arimo kugurisha iyo moto.”

    Uwo musore amaze gufatwa yemeye ko moto yayikuye aho bari bayihagaritse mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro. Yavuze ko yayitwaye ahagana saa yine za mu gitondo. Nyuma byaje kugaragara ko moto ari iya Habimana Janvier wo mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Gatenga.

    Habimana yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba yamugaruriye moto ye atatekerezaga ko izaboneka mu gihe gito nk’icyakoreshejwe ngo iboneke.

    SP Kanamugire yashimiye abaturage batanze amakuru kugira ngo iriya moto iboneke ndetse n’ucyekwaho kuyiba akaboneka, yagiriye inama abishora mu bikorwa by’ubujura ko nta mahirwe bazagira kubera imikoranire iri hagati ya Polisi n’abaturage mu kurwanya ibyaha.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yagiriye inama abatwara za moto kuzishyirishamo ikoranabuhanga rya GPS kugira ngo bizage byoroha kubona aho moto bityo iyibwe ifatwe hakiri kare.

    Uwafashwe yashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Ruhango kugira ngo hatangire iperereza.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2),ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira.

    Iyi moto yafashwe nyuma y’amasaha arindwi yibwe, uwayifashe yari agiye kuyigurisha

    source : https://ift.tt/3kUNIbG

  • Kayonza: Umugabo wishe umugore amukasemo kabiri yakatiwe burundu – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo ku itariki ya 26/06/2021 rishyira ku wa 27/6/2021 mu mudugudu wa Nyarunazi, Akagari ka Musumba, Umurenge wa Nyamirama, Akarere ka Kayonza ho mu Ntara y’Iburasirazuba, nibwo umugabo w’imyaka 36 y’amavuko, yiciye mu nzu ye umugore w’imyaka 36 y’amavuko utuye hafi ye wari waje aho mu rugo.

    Bukeye tariki ya 27/06/2021, uyu mugore yakomeje kubura bigeze mu ma saa sita bibaza aho yaba yagiye kuko atakundaga kubura mu rugo rwe igihe kirekire; nibwo abantu batanze amakuru ko baraye bamwumvise mu rugo rw’uyu mugabo.

    Abayobozi bagiye muri urwo rugo rw’uyu mugabo uregwa bahasanga amaraso n’ibitonyanga byayo bikomeza ku irembo, bakurikira ayo maraso yerekeza ku gisimu gifite uburebure bwa metero 7 z’ubujyakuzimu, icyo gisimu kiri mu kirometero kimwe na metero 200 uvuye mu rugo rw’uregwa.
    Uregwa avuga ko uyu mugore yaje iwe nijoro agashaka kumwiba amafaranga ye ariko aramusaka arayamwaka, akavuga ko yamufashe ukuboko noneho akamwishika akagwa hasi muri salon; nyuma nibwo yagarutse kumureba asanga atagihumeka.

    Yireguye abuga ko amaze kubona yamaze gupfa, ngo nibwo yanze kubibwira abantu ngo batavuga ko ari we wamwishe, ahubwo ahitamo kumukatamo ibice bibiri akoresheje icyuma, arangije atwara ibyo bice by’’umubiri wa nyakwigendera abita mu gisimu ari naho babisanze.

    Urukiko rwashingiye ku bimenyetso, rumuhanisha igihano cy’’igifungo cya burundu hashingiwe ku ngingo ya 107 y’ y’Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, uko ryahinduwe kandi ryujujwe kugeza ubu, riteganya ko “umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’Urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.”


    source : https://ift.tt/3zME5SJ

  • Gicumbi: Birakekwa ko umugabo yahitanywe n’inzoga yari yategewe kumara – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo ngo yategewe na bagenzi be kumara amacupa 12 bivugwa ko ari ayo mu bwoko bwa Nguvu. Nyuma yo kuzinywa, ngo yumvise atameze neza, aza gupfira mu rugo rwa mugenzi we.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Felix, yemeje aya makuru, avuga ko umurambo wa Tuyisenge wajyanywe mu Bitaro bya Byumba kugira ngo harebwe niba koko uyu mugabo yishwe n’izi nzoga.

    Yagize ati “Ni byo uyu mugabo twasanze yapfiriye mu rugo rw’uwitwa Ntirenganya Dieudonné alias Serunaga, umurambo wajyanywe mu Bitaro bya Byumba, naho Serunaga yashyikirijwe Sitasiyo ya RIB ya Rutare kugira ngo ikurikirane iby’uru rupfu.”

    Uyu muyobozi yasabye abantu gukomeza kwirinda amateraniro atubahirije amategeko, cyane cyane muri iki gihe igihugu kigihanganye n’icyorezo cya Covid-19.

    Ati “Icyo dusaba abaturage, ni uko mu gihe tugihanganye na Covid-19, bakubahiriza amabwiriza hirindwa gukora utubari two mu ngo, cyane ko bikekwa ko uyu mugabo yarimo gusangira na bagenzi be inzoga mu rugo rumwe, ari na zo bikekwa ko zamuviriyemo urupfu.”

    Birakekwa ko umugabo yazize kunywa inzoga nyinshi

    source : https://ift.tt/3jIVmGB

  • Rwanda: Umusore yahitanwe na nguvu ebyiri muri 12 yari yemeye kunywa. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore witwa Tuyisenge John wo mu murenge wa Nyamiyaga mu karere ka Gicumbi, yitabye Imana nyuma yo gukora na mugenzi we intego yo kunywa amacupa 12 y'inzoga zo mu bwoko bwa Liqueur izwi nka 'Nguvu'.

    Byabaye ku wa Kane w'iki cyumweru, mu mudugudu wa Karambo ho mu kagari ka Kabeza muri uriya murenge wa Nyamiyaga.
    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Nyamiyaga, Kalisa Claudien, yatangaje ko inkuru y'urupfu rwa Tuyisenge ari impamo, ndetse ko yitabye Imana nyuma yo kunywa Nguvu 12 yari yateze ko yamara na mugenzi we
    Yagize ati: 'Ni umusore w'imyaka 29 wari ukiri ingaragu, yategeye kunywa nguvu 12, anyweye ebyiri arananirwa ashaka gutaha. Yageze mu nzira arananirwa bamugarura aho yari yazinywereye aryama aho bucya yapfuye, ariko amakuru akaba avuga ko yari yabanje kunywa izindi nzoga .

    Gitifu wa Nyamiyaga yavuze ko mugenzi wa nyakwigendera bari bakoranye intego na nyir'akabari barimo bahise batabwa muri yombi, mbere yo gushyikirizwa inzego z'umutekano.

    Source : https://yegob.rw/rwanda-umusore-yahitanwe-na-nguvu-ebyiri-muri-12-yari-yemeye-kunywa/

  • Inkuru nziza ku bashaka gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga mu Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abashaka gukora ibizamini byo gutwara ibinyabiziga mu Rwanda bashyizwe igorora. Urubuga Irembo rwifashishwq mu kwiyandikisha ku banyeshuri bashaka gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga rwatangaje ko ku bufatanye na Polisi y'U Rwanda rwavuguruye serivisi ijyanye no gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga aho buri gihe iyi serivisi izajya ihora ifunguye buri gihe. Hazajya haba hariho ingengabihe y'igihe ibizamini bizabera kugirango buri munyeshuri abashe kwiyandikisha igihe ashakiye.

    Urubuga Irembo kandi rwaboneyeho umwanya wo kumenyesha abashaka gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga ko kuri ubu byafubguwe guhera uyu munsi tariki ya 04 Nzeri 2021 aho uwiyandikisha azajya ajya ku rubuga rwa Irembo arirwo www.irembo.gov.rw maze  agahitamo serivisi za Polisi nuko agahitamo ahanditse kwiyandikisha gukora ikizamini cyo gutwara ibinyabiziga agakurikiza amabwiriza.

    Source : https://yegob.rw/inkuru-nziza-ku-bashaka-gukorera-impushya-zo-gutwara-ibinyabiziga-mu-rwanda/

  • RDC: Abantu 12 bahitanwe n'amazi y'umugezi yagiyemo uburozi bwaturutse mu ruganda rwo muri Angola #rwanda #RwOT

    Leta ya Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo yatangaje ko abantu 12 bamaze guhitanwa n'amazi y'umugezi yandujwe n'uburozi buturuka ku ruganda rutunganya amabuye y'agaciro rwo muri Angola.

    Iyi leta ivuga ko uretse kuba aya mazi yagiyemo uburozi yahitanye abantu 12 ariko ngo hari impungenge ko abantu 4400 bandujwe indwara n'ubwo burozi bwari muri aya mazi.

    Ubwo yasuraga intara ya Kasai iri mu majyepfo ya Kasai,Minisitiri ufite mu nshingano ze ibidukikije,Bwana Eve Bazaiba,yasuye uyu mugezi wa Tshikapa wahindutse umutuku kubera ibi birozi byatumye n'amafi yose apfa.

    Kuwa kane w'iki cyumweru,Bwana Eve Bazaiba yavuze ko RDC yiteguye kwishyuza ibyangijwe n'ubu burozi bw'abanyangola ariko ngo batazi uko bingana gusa ngo bamaze kumenyesha Angola.

    Guverineri wa Kasai,Bwana Dieudonne Pieme yavuze ko abantu babujijwe kunywa amazi no kurya amafi yo mu mugezi wa Tshikapa kubera ubu burozi.

    Reuters yavuze ko kompanyi ya Sociedade Mineira de Catoca,icunga iki kirombe kivamo amabuye angana na 75 ya Angola,yanze kugira icyo itangaza kuri iki kibazo gusa ngo biyemeje kugaburira abagizweho ingaruka n'uku kwangirika k'uruganda.


    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/rdc-abantu-12-bahitanwe-n-amazi-y-umugezi-wandujwe-n-ibisigazwa-by-amabuye-y

  • Abagabo bahohoterwa n’abagore barakangurirwa kugana ubutabera #rwanda #RwOT

    Hamaze iminsi humvikana inkuru z’abagabo bahohoterwa n’abagore babo mu Rwanda ndetse bamwe bahabwa urw’amenyo iyo bimenyekanye gusa Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha n’imiryango itegamiye kuri Leta yita ku burenganzira bwa muntu isaba ko hakorwa ubukangurambaga bwo gushishikariza abagabo gushaka ubutabera igihe bahohotewe.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry,yabwiye itangazamakuru ko nta busumbane mu kwakira abatanga ibirego by’ihohoterwa bakorerwa, ahubwo asaba abagabo gutinyuka kurega igihe bahohotewe kuko ari ubutwari.

    'Mu mikorere ya RIB yaba umugore cyangwa umugabo uje gutanga ikirego cy’uko yahohotewe bakirwa kimwe, mu by’ukuri guhohoterwa uri umugabo ntabwo bivuga ko uri ikigwari ahubwo kujyayo ugatanga ikiego ni ubutwari, kuko uba ufashije mu gukumira ibindi byaha byashoboraga kuvukiramo nko kwihorera n’ibindi.'

    Abagabo bahohoterwa n’abagore babo barasabwa kugana ubutabera

    Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’ Umuryango yemera ko koko ihohoterwa muri rusange rikiri ikibazo ariko, by’ umwihariko irikorerwa umugabo ririmo kugaragara cyane muri iyi minsi, rifite umuzi ku kumva nabi ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.

    RIB ivuga ko mu myaka ibiri ishize kuva mu kwezi kwa 7/2019 kugera mu kwa 8/ 2021, hagaragaye abagabo 1,008 bangana na 8% batanze ibirego by’uko bakorewe ihohoterwa n’abagore babo, mu gihe abagore batanze ibi birego ari 12,137 bangana na 92% by’abatanze ibirego.

    Mu byaha byagaragaye cyane, abagabo 921 bangana na 18% nibo batanze ibirego ko bakubiswe bagakomeretswa nabo bashakanye, mu gihe abagore bareze ko bakorewe ibi byaha ari 2,190 bangana na 92% by’abatanze ikirego nk’iki bose.

    Nkindi Alpha

    Source : https://imirasire.com/?Abagabo-bahohoterwa-n-abagore-barakangurirwa-kugana-ubutabera

  • Bugesera: Umuyobozi w’umudugudu arakekwaho gukubita Meya #rwanda #RwOT

    Umusore watawe muri yombi akurikiranweho ibyaha birimo gukubita cyangwa kugirira urugomo abayobozi mu nzego za Leta, gukubita no gukomeretsa ku bushake no kwigomeka ku buyobozi, mu gihe mudugudu akurikiranweho ubufatanyacyaha.

    Richard Mutabazi umuyobozi w’akarere ka Bugesera

    Amakuru avuga ko uriya musore yaba yarakubise inkoni Meya Mutabazi, ubwo yari aciye mu Murenge wa Ngeruka, Akagari ka Murama, Umududugu w’Ikoni ku wa 29 Kanama agasanga abantu benshi bari kunywera inzoga mu rugo rw’Umukuru w’Umudugudu waho.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yatangarije itangazamakuru ko abatawe muri yombi bakomeje gukorwaho iperereza.

    Ati: “Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Ruhuha mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.”

    Dr. Murangira yibukije Abanyarwanda ko bidakwiye “gusagarira abayobozi kandi na bo bakubaha abayoborwa.”

    Yunzemo ati: ” Kirazira gukubita umuyobozi. RIB ntizihanganira umuntu wese uzishora mu bikorwa nkibyo byo gusagarira abayobozi. Ntabwo bikwiye gusagarira abayobozi bari mu nshingano zabo zo gukurikirana iyubahirizwa ry’amabwiriza atandukanye.”

    Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda giteganya ko uyu musore aramutse ahamijwe icyaha cyo gukubita cyangwa kugirira urugomo abayobozi mu nzego za Leta, yahanishwa ingingo ya 234 y’Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, riteganya igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze itanu.

    Ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake, itegeko mu ngingo yaryo ya 121 riteganya igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze itanu n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 500.000 Frw ariko atarenze 1.000.000 Frw. Aramutse ahamijwe icyaha cyo kwigomeka ku buyobozi yahanishwa ingingo ya 230 iteganya igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe.

    Nkindi Alpha

    Source : https://imirasire.com/?Bugesera-Umuyobozi-w-umudugudu-arakekwaho-gukubita-Meya