Tag: Umutekano

  • Bugesera: Umuyobozi w'Akarere yakubiswe n'umuturage, Mudugudu yitwa umufatanyacyaha #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) mu Karere ka Bugesera, rwafunze abantu babiri barimo umusore w'imyaka 23 ukurikiranyweho icyaha cyo gukubita cyangwa kugirira urugomo abayobozi mu nzego za Leta, gukubita no gukomeretsa ku bushake no kwigomeka ku buyobozi. Rwafunze kandi Umukuru w'Umudugudu w'Ikoni, aho we akurikiranyweho ubufatanyacyaha. Aba bombi bafashwe mu bihe bitandukanye, ku wa 29 Kanama no ku wa 1 Nzeri 2021.

    Uyu musore watawe muri yombi nkuko igihe dukesha iyi nkuru kibivuga, akekwaho kuba tariki ya 29 Kanama 2021 yarakubise inkoni Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard ubwo yari aciye mu Murenge wa Ngeruka, Akagari ka Murama, Umududugu w'Ikoni agasanga abantu benshi bari kunywera inzoga mu rugo rw'Umukuru w'Umudugudu waho.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yemereye IGIHE aya makuru, anashimangira ko abatawe muri yombi bakomeje gukorwaho iperereza. Yagize ati 'Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Ruhuha mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.''

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha rwibukije Abaturarwanda ko bakwiye kubaha abayobozi babo.

    Dr. Murangira yagize ati ' Ntabwo bikwiye gusagarira abayobozi kandi na bo bakubaha abayoborwa. Kirazira gukubita umuyobozi. RIB ntizihanganira umuntu wese uzishora mu bikorwa nkibyo byo gusagarira abayobozi. Ntabwo bikwiye gusagarira abayobozi bari mu nshingano zabo zo gukurikirana iyubahirizwa ry'amabwiriza atandukanye''.

    Umusore watawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha bitatu mu gihe Mudugudu wa Ikoni we akekwaho ubufatanyacyaha.

    Igitabo cy'amategeko ahana ibyaha mu Rwanda giteganya ko uyu musore aramutse ahamijwe icyaha cyo gukubita cyangwa kugirira urugomo abayobozi mu nzego za Leta, yahanishwa ingingo ya 234 y'Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, riteganya igifungo kitari munsi y'imyaka itatu ariko kitarenze itanu.

    Ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake, itegeko mu ngingo yaryo ya 121 riteganya igifungo kitari munsi y'imyaka itatu ariko kitarenze itanu n'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya 500.000 Frw ariko atarenze 1.000.000 Frw. Aramutse ahamijwe icyaha cyo kwigomeka ku buyobozi yahanishwa ingingo ya 230 iteganya igifungo kitari munsi y'amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe.

    Umukuru w'Umudugudu w'Ikoni we ukekwaho ubufatanyacyaha, aramutse ahamijwe icyaha yahanishwa ingingo ya 84 ivuga ko umufatanyacyaha ahanwa nk'uwakoze icyaha.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/bugesera-umuyobozi-wakarere-yakubiswe-numuturage-mudugudu-yitwa-umufatanyacyaha/

  • Igihano wa mushinwa wagaragaye akubita umunyarwanda ashobora guhabwa. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Urwego rw'igihugu rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda, RIB, ruratangaza ko umugabo ufte ubwenegehugu bw'Ubushinwa, Sun Shu Jun, uheruka kugaragara ku mbuga nkoranyambaga ashyira Umunyarwanda ku ngoyi azakurikiranwa hazakurikizwa  amategeko y'u Rwanda, aho koherezwa iwabo nkuko bamwe babikekaga.

    Sun Shu Jun ni umuyobozi w'ikigo Ali Group Holding Limited gicukura amabuye y'agaciro mu karere ka Rutsiro, yatawe muri yombi, dosiye ye yoherejwe mu Bushinjacyaha, hamwe n'abandi batanu bakurikirwanyweho ubufatanyacyaha.

    Umuvugizi wa RIB Dr. Thierry Murangira yasubije abibazaga niba uyu mushinwa atazoherezwa iwabo nk'uko mu bindi bihugu bajya babigenza.

    Murangira yabwiye VOA ngo ' Ingingo ya 10 y'itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange ivuga ko icyaha cyose gikorewe ku ifasi y'igihugu cy' u Rwanda cyaba gikozwe n'munyamahanga cyangwa Umunyarwanda gihanishwa itegeko ry' u Rwanda.

    Akomeza agira ati ' Cyakora ibivugwa muri iki gika cy'iyi ngingo ntibikurikizwa ku bantu bafite ubudahangarwa burengerwa n'amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwemeje burundu cyangwa umuco amahanga ahuriyeho''

    Uyu muvugizi wa RIB yavuze ko Sun Shu Jun nta budahangarwa bwavuzwe haruguru afite bityo ko azakurikiranwa nk'umunyamahanga uri mu Rwanda'.

    Hagati aho, bamwe mu Banyarwanda bakoresha Twitter bari basabye ko Sun Shu Jun yakatirwa, akarangiza igihano cye ahita yurizwa indege bikabera abandi banyamahanga bafata abenegihugu nabi.

    Source : https://yegob.rw/igihano-wa-mushinwa-wagaragaye-akubita-umunyarwanda-ashobora-guhabwa/

  • Gisenyi : Mu kigo cy’ishuri habonetse ibisasu birenga 40 #rwanda #RwOT

    Muri kariya gace ka Gisenyi ni kamwe mu twazahajwe n’intambara y’abacengezi bagiye basiga bateze ibisasu ngo bizahitane abaturage aho ndetse bimwe byagiye binabaturikana koko.

    Kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Nzeri 2021 ubwo abakozi bacukuraga ubwiherero muri ririya shuri cya TTC Gacuba, baje kugwa ku bisasu 46 bigaragara ko bimaze igihe kinini mu butaka.

    Tuyishime Jean Bosco uyobora Umurenge wa Gisenyi, avuga ko biriya bisasu byabonywe n’abakozi bariho bacukura.

    Yagize ati 'Twatumije inzego zibishinzwe kugira ngo bakomeze gukurikirana uko bimeze.'

    Yatangaje kandi ko hahise hakorwa ibikorwa byo gushakisha niba ntabindi bisasu byaba biri muri kiriya kigo kugira ngo bitazahungabanya umutekano w’abanyeshuri mu gihe bazaba bagarutse ku mashuri.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Gisenyi-Mu-kigo-cy-ishuri-habonetse-ibisasu-birenga-40

  • Umugabo gutanga ikirego ko yahohotewe n’umugore si ubugwari ahubwo ni ubutwari- Dr Thierry/RIB #rwanda #RwOT

    Hamaze iminsi humvikana ihohoterwa rikorerwa abagabo barikorewe n’abagore babo aho mu minsi itari iya cyera hagaragaye amashusho ku mbuga nkoranyambaga y’umugore ari gukubita inshyi umugabo we amuhagurutsa ngo batahe.

    Benshi mu bakunze gukoresha imbuga Nkoranyambaga, buririye kuri ayo mashusho bavuga ko igihe kigeze ngo abagabo bahohoterwa n’abagore babo na bo babiryozwe aho kumva ko ihohoterwa ryo mu ngo rikorerwa abagore gusa.

    Gusa inzego z’ubutabera zahise zitangira gukurikirana iki kibazo ndetse ubu dosiye y’ikirego cy’uriya mugore yamaze gushyikirizwa Urukiko.

    Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buherutse gutangaza ko Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye iriya dosiye.

    Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira Thierry avuga ko yaba umugore cyangwa umugabo ugiye gutanga ikirego ko yahohotewe n’uwo bashakanye, bombi bakirwa kimwe.

    Gusa abagabo bakunze kuvugwaho kudatobora ngo bavuge ko bahohotewe n’abagore babo aho baba bumva ko babaseka.

    Dr Murangira ati 'Guhohoterwa uri umugabo ntabwo bivuga ko uri ikigwari ahubwo kujyayo ugatanga ikirego ni ubutwari, kuko uba ufashije mu gukumira ibindi byaha byashoboraga kuvukiramo nko kwihorera n’ibindi.'

    Mu myaka ibiri ishize kuva mu kwezi kwa Nyakanga 2019 kugeza muri Kanama 2021, hagaragaye abagabo 1 008 bangana na 8% batanze ibirego by’uko bakorewe ihohoterwa n’abagore babo, mu gihe abagore batanze ibi birego ari 12 137 bangana na 92% by’abatanze ibirego.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Umugabo-gutanga-ikirego-ko-yahohotewe-n-umugore-si-ubugwari-ahubwo-ni-ubutwari-Dr-Thierry-RIB

  • Dr.Habumuremyi Pierre Damien yasabiwe guhanirwa ikindi cyaha yagizweho umwere #rwanda #RwOT

    Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge guhamya icyaha cy'ubuhemu Dr. Habumuremyi Pierre Damien wabaye Minisitiri w'Intebe, wakigizweho umwere n'Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge.

    Saa 10h25 nibwo urubanza rwa Dr Pierre Damien Habumuremyi rwasubukuwe mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

    Ni urubanza rw'ubujurire, Dr Pierre Damien Habumuremyi yajuririye icyemezo cy'Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge rwamuhamije icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye, rukamuhanaguraho icyaha cy'ubuhemu rukamukatira igihano cy'igifungo cy'imyaka itatu, no gutanga ihazabu ya miliyoni 892.200.000 Frw.

    Ubu bujurire bwatangiye kuburanishwa ku wa 30 Mata 2021.

    Abacamanza, batatu n'umwanditsi w'Urukiko nibo bayoboye iburanisha ry'urubanza rwa Dr Habumuremyi.

    Yaburanye ari kuri Gereza ya Nyarugenge, abamwunganira mu mategeko bari mu rukiko naho Ubushinjacyaha bwari ku cyicaro cy'Ubushinjacyaha gikuru.

    Urubanza ruburanishwa hifashijijwe Skype mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

    Dr Pierre Damien Habumuremyi yunganirwa mu mategeko na Me Bayisabe Erneste ndetse na Me Kayitare Jean Pierre.

    Ubushinjacyaha nibwo bwabanje guhabwa ijambo ngo buvuge ku bisobanuro bya Dr Pierre Damien Habumuremyi ku bijyanye n'ubujurire bwe, no kuri sheki zifite agaciro ka miliyoni 178Frw buvuga ko zitazigamiye yatanze mu bihe bitandukanye.

    Ubushinjacyaha bwasobanuye uko Dr Habumuremyi yagiye atanga izo sheki aziha abantu mu bihe bitandukanye, kandi azi neza ko nta mafaranga yari afite kuri konti ye.

    Bwabwiye Urukiko ko butemeranya na Dr Habumuremyi ko yatanze izo sheki abo azihaye bazi neza ko guarantee, (garanti).

    Ibyo bukabihera ku kuba iyo izo sheki ziba ari garanti, abo yazihaye batari gusubira inyuma ngo bamurege.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko butigeze burega Dr Habumuremyi ko ahubwo yarezwe n'abo yahaye Sheki, bityo mu rubanza bukaba ari bo buhagarariye.

    Uhagarariye Ubushinjacyaha ati 'Turifuza ko igihano Dr Pierre Damien Habumuremyi yakatiwe n'Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge kigumaho, akakirangiriza muri Gereza kuko uregwa atigeze anagaragaza kwicuza.'

    Nyuma yo kuvuga mu magambo arambuye uko icyaha bukurikiranyeho Dr Habumuremyi cyakozwe, Ubushinjacyaha bwavuze ko impamvu z'ubujurire bwe nta shingiro zifite.

    Ndetse buvuga ko bunasaba ko icyaha cy'Ubuhemu yagizweho umwere mu Rukiko rw'Ibanze, Urukiko Rwisumbuye rwakimuhamya na cyo akagihanirwa.

    Iburanisha ryakomeje abaregera indishyi, Ngabonziza na Nkurunziza ari bo bahabwa ijambo.

    Dr Habumuremyi amaze amezi 14 muri Gereza kuko yatawe muri yombi mu ntangiriro za Nyakanga 2020.

    Icyo gihe yari akurikiranyweho ibyaha bibiri, icyo Gutanga sheki zitazigamiwe n'icy'Ubuhemu.

    Urubanza ruzasomwa ku wa 29/09/2021.

    Dr. Habumuremyi yabaye Minisitiri w'Intebe hagati ya tariki 7 Nyakanga 2011 kugeza tariki 24 Nyakanga 2014, mbere yo gusimburwa na Anastase Murekezi kuri uwo mwanya.

    Mbere y'uko aba Minisitiri w'Intebe, Dr. Habumuremyi yabaye umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Afurika y'Iburasirazuba (EALA) avamo aba Minisitiri w'Uburezi.

    Nyuma yo kuba Minisitiri w'Intebe, uyu mugabo yaje no kuba Ambasaderi w'u Rwanda mu Burundi.

    Source: Umuseke.rw

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/dr-habumuremyi-pierre-damien-yasabiwe-guhanirwa-ikindi-cyaha-yagizweho-umwere

  • “Guhohoterwa n'umugore uri umugabo ntabwo bivuga ko uri ikigwari ahubwo kujya gutanga ikirego ni ubutwari”-RIB #rwanda #RwOT

    Hamaze iminsi humvikana inkuru z'abagabo bahohoterwa n'abagore babo mu Rwanda ndetse bamwe bahabwa urw'amenyo iyo bimenyekanye gusa Urwego rw'igihugu rw'Ubugenzacyaha n'imiryango itegamiye kuri Leta yita ku burenganzira bwa muntu isaba ko hakorwa ubukangurambaga bwo gushishikariza abagabo gushaka ubutabera igihe bahohotewe.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry,yabwiye RBA ko nta busumbane mu kwakira abatanga ibirego by'ihohoterwa bakorerwa, ahubwo asaba abagabo gutinyuka kurega igihe bahohotewe kuko ari ubutwari.

    'Mu mikorere ya RIB yaba umugore cyangwa umugabo uje gutanga ikirego cy'uko yahohotewe bakirwa kimwe, mu by'ukuri guhohoterwa uri umugabo ntabwo bivuga ko uri ikigwari ahubwo kujyayo ugatanga ikiego ni ubutwari, kuko uba ufashije mu gukumira ibindi byaha byashoboraga kuvukiramo nko kwihorera n'ibindi.'

    Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry' Umuryango yemera ko koko ihohoterwa muri rusange rikiri ikibazo ariko, by' umwihariko irikorerwa umugabo ririmo kugaragara cyane muri iyi minsi, rifite umuzi ku kumva nabi ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye.

    RIB ivuga ko mu myaka ibiri ishize kuva mu kwezi kwa 7/2019 kugera mu kwa 8/ 2021, hagaragaye abagabo 1,008 bangana na 8% batanze ibirego by'uko bakorewe ihohoterwa n'abagore babo, mu gihe abagore batanze ibi birego ari 12,137 bangana na 92% by'abatanze ibirego.

    Mu byaha byagaragaye cyane, abagabo 921 bangana na 18% nibo batanze ibirego ko bakubiswe bagakomeretswa nabo bashakanye, mu gihe abagore bareze ko bakorewe ibi byaha ari 2,190 bangana na 92% by'abatanze ikirego nk'iki bose.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/guhohoterwa-uri-umugabo-ntabwo-bivuga-ko-uri-ikigwari-ahubwo-kujya-gutanga

  • Rubavu: Havumbuwe ibisasu 46 bikomeye mu kigo cya TTC Gacuba #rwanda #RwOT

    Ubwo hacukurwaga ubwiherero mu ishuri TTC Gacuba ryo mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, habonetse ibisasu 46 bishaje none hahise hakekwa ko haba hari ibindi bikaba biri gushakishwa.

    Muri kariya gace ka Gisenyi ni kamwe mu twazahajwe n'intambara y'abacengezi bagiye basiga bateze ibisasu ngo bizahitane abaturage aho ndetse bimwe byagiye binabaturikana koko.

    Nkuko amakuru dukesha UKWEZI abitangaza,kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Nzeri 2021 ubwo abakozi bacukuraga ubwiherero muri ririya shuri cya TTC Gacuba, baje kugwa ku bisasu 46 bigaragara ko bimaze igihe kinini mu butaka.

    Tuyishime Jean Bosco uyobora Umurenge wa Gisenyi, avuga ko biriya bisasu byabonywe n'abakozi bariho bacukura.

    Yagize ati 'Twatumije inzego zibishinzwe kugira ngo bakomeze gukurikirana uko bimeze.'

    Yatangaje kandi ko hahise hakorwa ibikorwa byo gushakisha niba ntabindi bisasu byaba biri muri kiriya kigo kugira ngo bitazahungabanya umutekano w'abanyeshuri mu gihe bazaba bagarutse ku mashuri.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/rubavu-havumbuwe-ibisasu-46-bikomeye-mu-kigo-cya-ttc-gacuba

  • Nyamasheke: Coaster yagonganye na FUSO abasaga 30 barakomereka (Umva uko byagenze) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane mu Murenge wa Bushekeri mu Karere ka Nyamasheke, habereye impanuka ikomeye aho Imodoka ya Agence ya Volcano yavaga i Rusizi yerekeza i Kigali, yagonganye na FUSO yerekezaga i Rusizi hakomerekeramo abantu 32.

    Amakuru dukesha RBA avuga ko kuri ubu abakomeretse barimo kwitabwaho n'Ibitaro byo muri ako Karere, mu gihe abakomeretse bikomeye barimo koherezwa mu Bitaro bya CHUK mu Mujyi wa Kigali.

    Source : https://yegob.rw/nyamasheke-coaster-yagonganye-na-fuso-abasaga-30-barakomereka-umva-uko-byagenze/

  • Gicumbi : Haravugwa impfu z’abantu 4 barimo uwasanzwe ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda n’abishwe n’ibiza #rwanda #RwOT

    Aba bantu bane bapfuye mu Karere ka Gicumbi, barimo uwakubiswe n’Inkuba wo mu Kagari ka Gitega mu Murenge wa Rushaki.

    Muri aka Kagari kandi havugwa ko hapfuye n’amatungo atandukanye arimo Inka ndetse n’amatungo magufi arimo Intama n’Ihene.

    Naho mu Murenge wa Kaniga na ho Inkangu yagwiriye inzu y’umugore w’Umupfakazi igwa yose ndetse ihitana uyu mubyeyi n’umwana we umwe mu gihe abandi bakomeretse.

    Ku mupaka uhuza u Rwanda muri Kariya Karere ka Gicumbi na ho bahasanze umurambo w’umuntu w’Umunyarwanda bikekwa ko yishwe n’Abagande bakahamuta.

    Umwe mu bagiye kureba uyu murambo muri iki gitondo yabwiye Ukwezi ko uyu muntu abaye uwa Kabiri mu gihe cy’iminsi micye kuko hari undi uherutse kuhasangwa na we bikekwa ko yishwe n’Abagande.

    Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, Mujawamariya Elisabeth yemereye Ukwezi amakuru ya bariya bantu bishwe n’ibiza.

    Yavuze ko umuryango w’abagwiriwe n’inkangu ubu ukomeje kwitabwaho aho bamwe babanje kwitabwaho nubwo ntakibazo gikomeye bagize ndetse ko bashakirwa aho baba bacumbitse kuko inzu babagamo yasenyutse.

    Mujawamariya Elisabeth avuga ko kandi uwakubiswe n’inkuba na we ari umugore, bikaba byabereye mu Mirenge itandukanye aho imirambo yabo yose uko ari itatu yabanje gukorerwa isuzuma rya nyuma ubundi igashyingurwa.

    Icyakora yavuze ko ntacyo yatangaza ku by’uvugwa ko yasanzwe ku mupaka yapfuye.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Gicumbi-Haravugwa-impfu-z-abantu-4-barimo-uwasanzwe-ku-mupaka-uhuza-u-Rwanda-na-Uganda-n-abishwe-n-ibiza

  • Hamenyekane igihe Jay Polly azaburanishirizwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w'umuraperi Jay Polly uregwa gukoresha ibiyobyabwenge byamaze gutangazwa ko azasubira imbere y'ubutabera mu ntangiro za Ukuboza 2021 mugihe yari yarakatiwe iminsi 30.

    Taliki ya 11 Kamena 2021 nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwashimangiye icyemezo cy'Urukiko rw'Ibanze rwa Gasabo cyo gufunga Jay Polly n'abo bareganwa iminsi 30 y'agateganyo mu gihe hari hagikusanywa ibimenyetso.

    Mu bafunganywe na Jay Polly harimo Iyamuremye Jean Clément(Murumuna we), Shemusa Mutabonwa na Hatunga Fidèle Benedicto uvuga ko ari Umunyamerika ukomoka muri Tanzania.

    Biteganyijwe ko uyu muraperi n'abo bareganwa bazasubizwa imbere y'Urukiko ku wa 2 Ukuboza 2021, aho azaba aburana mu mizi urubanza.

    Abaregwa bose bahakana icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge usibye Iyamuremye wemera ko yajyanye urumogi mu rugo rwa Jay Polly.

    Source : https://yegob.rw/hamenyekane-igihe-jay-polly-azaburanishirizwa/