Tag: Umutekano

  • Yiyise umuvuzi gakondo afatirwa mu cyuho yambura abaturage #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Yiyise umuvuzi gakondo afatirwa mu cyuho yambura abaturage
    Yiyise umuvuzi gakondo afatirwa mu cyuho yambura abaturage

    Uwo mugabo yafatiwe mu cyuho amaze kwambura abaturage banyuranye, aho abamenyekanye ari batatu yari amaze kwambura amafaranga agera ku bihumbi 110, ababeshya ko abavura.

    Amakuru Kigali Today ikesha Mukeshimana Odette, Umunyamabanga Nshingwabokorwa w’Akagari ka wa Mpenge mu Murenge wa Muhoza, aho uwo mugabo yafatiwe yambura abaturage, yavuze ko nk’uko yabibwiwe n’abo yari amaze gutuburira, ngo uwo mugabo yaje ku itariki 04 Nzeri 2021 avuye i Kigali.

    Uburyo yageze i Musanze ngo yahamagawe n’umwe muri abo baturage yambuye, ngo amurangiwe na mugenzi we (uwambuwe), uba i Kigali nyuma y’uko amuganyiye amubwira ko muri iyi minsi ubucuruzi yakoraga burimo kugenda nabi, aho akomeje kwibwa akagwa mu bihombo.

    Nk’uko Gitifu Mukeshimana akomeza abitangariza Kigali Today, ngo uwo mugore akimara gutekerereza inshuti ye ako gahinda afite, yahise amuhuza n’uwo mugabo wiyita umupfumu, amubwiye ibibazo bye amwemerera ko afite umuti wabimukiza, ni ko kumutegera aza i Musanze, aho ngo yagezeyo atavuga Ikinyarwanda.

    Ati “Bavugana kuri telefoni yavugaga Ikirundi, agera n’i Musanze akomeza kuvuga mu Kirundi, nibwo bamwakiriye bamaze kumuzimanira inzoga, rwa rurimi rw’Ikirundi rurahinduka atangira kuvuga Ikinyarwanda, nibwo byabatunguye batangira kumwibazaho, ariko atangira akazi yambura abaturage ababwira ko ari kubavura”.

    Ngo yafashwe ubwo yari amaze kwambura abantu batatu, aho umwe yavuze ko yamuciye indasago ku myanya ye y’ibanga no mu ntege, amuca amafaranga ibihumbi 50, undi amuha amafaranga ibihumbi 20.

    Imiti ashukisha abo yambura
    Imiti ashukisha abo yambura

    Ngo yafashwe ubwo yasigaga undi imiti, uwo muturage akomeza kugira amakenga ari nabwo yahamagaye ubuyobozi, nk’uko Gitifu Mukeshimana akomeza abivuga.

    Ati “Umwe mu bo yari ari gutuburira abeshya ko ari kumuvura, yagize amakenga abona ko uwo mugabo asa n’aho ari guteka imitwe, nibwo yaduhamagaye atubwira ko hari umuntu urimo gutuburira abaturage. Twaragiye kubera ko yari yaduhaye ikimenyetso cy’aho bari, tumugwa gitumo dusanga bari kumwe aho yari yamukebye amusiga imiti, nyuma y’uko yari yamaze kumuca amafaranga ibihumbi 20”.

    Nyuma yo gufata uwo mugabo, ubuyobozi bwakoze isesengura busanga ibyo yakoraga ari ubutubizi, bahita bamushyikiriza RIB Sitasiyo ya Muhoza.


    source : https://ift.tt/3zUfcEw

  • Ruhango : Umugore wavuye mu rugo agiye kugura itabi ntagaruke bamusanze mu ishyamba yapfuye #rwanda #RwOT

    Umurambo w’uyu mubyeyi witwa Umukundwa Jeanne wasanzwe mu Mudugudu wa Gisiza, Akagari ka Kigarama muri uriya Murenge wa Mwendo.

    Cyakora hari bamwe mu bo baturanye bavuze ko nyakwigendera yavuye iwe agiye guhaha itabi, umugabo amutegereje ntiyagaruka. Umukundwa Jeanne asize abana 2 n’umugabo.

    Muhire Floribert uyobora Umurenge wa Mwendo, yatangaje ko umurambo wa nyakwigendera bawusanganye ibikomere mu maso ku buryo hakekwa ko ashobora kuba yishwe n’abagizi ba nabi.

    Yagize ati 'Gusa haracyakorwa iperereza kugira ngo hamenyekane ukuri, kuko yari afite ibikomere.'

    Muhire yavuze ko hamaze gufatwa abantu 4 bari kumwe na nyakwegendera mbere y’uko apfa, bityo akavuga ko RIB ari yo izagaragaza ibizava mu iperereza'

    Uyu Muyobozi yavuze ko ubusanzwe nta makimbirane uriya mubyeyi yari afitanye n’umugabo we, cyangwa undi muturage wo mu Mudugudu.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Ruhango-Umugore-wavuye-mu-rugo-agiye-kugura-itabi-ntagaruke-bamusanze-mu-ishyamba-yapfuye

  • Umusore wo muri Youth Volunteers akurikiranyweho gucurira umukobwa bamenyaniye kuri Instagram icyangombwa cy’uko yikingije #rwanda #RwOT

    Uyu musore witwa Safari Habimana, yeretswe Itangazamakuru kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Nzeri ku kicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali i Remera mu Karere ka Gasabo Polisi.

    Yafashwe acyekwaho gukora inyandiko mpimbano zigaragaza ko Uwera Vanessa yikingije icyorezo cya COVID-19.

    Safari yari asanzwe ari mu rubyiruko rw’abakorerabushake mu kigo nderabuzima cya Kagugu, yemeye ko yanditse Uwase mu bantu bamaze kwikingiza kandi atarabikora, yabisabiye imbabazi.

    Yagize ati “Kuri ubu nari umunyeshuri muri kaminuza hano mu Mujyi wa Kigali, nakoraga nk’umwe mu rubyiruko rw’abakorerabushake mu kigo nderabuzima cya Kagugu kuko nari naratoranyijwe mu gufasha abakozi baho, njye nandikaga abagomba kwikingiza.”

    Habimana yavuze ko ubwo yandikaga abantu yaje kwandika inshuti Uwase Vanessa bahuriye ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram. Yavuze ko yanditse imyirondoro ye mu rwego rwo kumufasha kuko yari azi ko ngo ashobora kujya ku yindi site akikingiza, Habimana yasabye imbabazi.

    Uwase Vanessa yari yanditswe ku rutonde rw’abamaze kwikingiza yavuze ko yatunguwe ubwo yari ageze aho bakingirira abatanga urukingo bakamubwira ko yamaze kwikingiza.

    Yagize ati “Mu kwezi gushize nibwo nahuriye na Habimana kuri instagram kuva icyo gihe twavuganiraga kuri telefoni gusa. Nyuma yambajije ko nikingije mubwira ko ntarabikora, yambwiye ko ashobora kunyandika mu bakingiwe nkazabona ubutumwa bugufi ko nakingiwe. Niko byagenze naje kubona ubutumwa ariko sinabyitaho nagira ngo ubwo butumwa nibwo nzerekana ngiye kwikingiza, gusa nageze i Gikondo aho bakingirira bambwira ko namaze kwikingiza birantungura. “

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko Habimana yafashwe biturutse ku kuba hari umuntu yanditse nk ‘uwakingiwe nyamara atarabikoze.

    CP Kabera yagize ati “Iki ni kimwe mu byaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga. Ubutumwa tugenera abantu bakora muri serivisi zo kurwanya COVID-19 ni uko batagomba kubifata nk’ibyoroshye, bagomba kumenya ko atari akazi koroshye. Niba waratoranyijwe muri izo nshingano ntibibe umwanya wo gufasha inshuti zawe kubona serivisi batigeze bahabwa.”

    Yakomeje avuga hari serivisi zimwe na zimwe zasubukuwe kandi kugira ngo uzigereho bisaba kuba ufite icyemezo cy’uko wakingiwe cyangwa wipimishije kandi izo nyandiko zigomba kuba ari umwimerere atari impimbano.

    CP Kabera yibukije abantu gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19. Habimana Safari yashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha kugira ngo hatangire iperereza.

    SAFARI ASHOBORA GUFUNGWA IMYAKA 5

    Ingingo ya 276 : Guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano

    Umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.

    Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa ibihano biteganyijwe mu gika cya 3 cy’iyi ngingo. Iyo guhimba byakozwe n’umukozi wa Leta mu murimo ashinzwe cyangwa n’undi ushinzwe umurimo w’igihugu, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Umusore-wo-muri-Youth-Volunteers-akurikiranyweho-gucurira-umukobwa-bamenyaniye-kuri-Instagram-icyangombwa-cy-uko-yikingije

  • Rubavu : Umusekirite wa ISCO yarashe mu mutima uwari uje kwiba aho arinda ahita apfa #rwanda #RwOT

    Uyu musekirite witwa Mugemana Oswald w’imyaka 45 yarashe bariya bantu bivugwa ko bari bitwaje imihoro ubwo bari bagiye kwiba ku kigo cy’abashinwa kizwi nka China State cy’ubwubatsi.

    Ubwo ngo bariya bantu bari baje kwiba hariya, uriya musekirite yabasabye gusubira inyuma barinangera ahubwo bashaka kumutema bauga ko imbunda ye itarimo amasasu ahita arasa mu mutima uwitwa Ndayambaje Festus ahita apfa.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’Umurenge wa Nyundo, Habimana Aron, yavuze ko uriya musekirite yarashe kuko yari ageramiwe.

    Yagize ati 'Bageze ku muryango ushinzwe umutekano arabahagarika banga guhagarara ahubwo bakaraga imipanga bashaka kumutema noneho na we mu kwirwanaho ahita arasa umwe mugenzi we abibonye ahita yiruka.'

    Inzego z’umutekano zihutiye kuhagera aho uriya musekirite yahise anatabwa muri yombi ubu akaba acumbikiwe kuri station ya RIB ya Kanama kugira ngo habanze hakorwe iperereza.

    Umurambo w’uwarashwe na wo wajyanywe gukorerwa isuzuma ku bitaro bya Gisenyi mu gihe imbunda yamurashe na yo yahise ifatwa na Polisi y’u Rwanda.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/Rubavu-Umusekirite-wa-ISCO-yarashe-mu-mutima-uwari-uje-kwiba-aho-arinda-ahita-apfa

  • Gasabo: Umunyerondo yakubise undi inkoni yo mu mutwe aramwica amuhoye 300 FRW #rwanda #RwOT

    Ibi byabereye mu mudugudu w'Umurava mu kagari ka ruhango mu murenge wa Gisozi wo mu karere ka Gasabo mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 06 Nzeri 2021.

    Umwe mu baturage baganiriye na BTN dukesha iyi nkuru yavuze ko ngo aba banyerondo bahuye n'abakongomani babaha ibiceri 300 FRW ariko aba baza kubipfa umwe akubita undi inkoni mu mutwe aramuhitana.

    Uyu yagize ati 'Nibyo abo banyerondo barwaye ari babiri uwo muturage yigendeye.Hari hagati ya saa saba na saa munani z'ijoro.'

    Abaturage bavuga ko aba banyerondo basanzwe bavugwaho urugomo none bageze aho bicana ubwabo bityo bafite ubwoba bw'umutekano wabo kuko ngo nibo bashobora gukurikiraho.

    Umwe ati 'Bafite inzara nyinshi.Niba umuntu ari kwica undi ku biceri 300 FRW nitwe dukurikiyeho.Batangiye gusubiranamo bakorana akazi ubwo urumva twe bataratwica.Hatagize igikorwa natwe abaturage batwahukamo ugasanga baratwishe.'

    Madamu Kamufozi Charlotte,umukuru w'Umudugudu w'Umurava mu kagari ka ruhango nawe yemeje aya makuru ko Umunyerondo wabo yishwe na mugenzi we ndetse uwakoze icyaha yajyanwe kuri Station ya RIB ya Gisozi.

    Ati “Nkuko mwabyumvise,umunyerondo wacu yitabye Imana yishwe na mugenzi we.Uwakoze icyo cyaha yatawe muri yombi ari kuri polisi hanyuma RIB yatangiye iperereza ariko ntabwo turamenya icyo bapfuye dutegereje ko baduha amakuru.

    Umunyamahanga watanze ayo mafaranga ntabwo tumuzi,ibyo abaturage bavuga ntabwo njye nabihagararaho ntabwo nzi uko byagenze.Abo banyerondo babanye neza n'abaturage kuko bakoranaga akazi kabo neza nubwa mbere ibi bibaye.”

    Mu minsi ishize nabwo abanyerondo bo mu murenge wa Gatsata bakubise umuturage bamugira intere,basiga bamwibye telefoni.

    Abaturage bakomeje gusaba Leta gushakira igisubizo bamwe mu banyerondo bagira urugomo ndetse ngo basigaye batesha umutwe abaturage.Bamwe bavuze ko bifuza ko babakuraho kuko ngo bakabije kwiba.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/gasabo-umunyerondo-yakubise-undi-inkoni-yo-mu-mutwe-aramwica-amuhoye-300-frw

  • RIB yahishuye icyahitanye Jay Polly ndetse n'ibyago bikomeye uwo basangiye yahuye nabyo #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru nibwo umuraperi Tuyishime Joshua wari uzwi nka Jay Polly yashyinguwe nyuma yo gupfira mu bitaro bya Muhima mu ijoro ryo kuwa Gatatu w'icyumweru gishize.

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha,RIB rwatangarije IGIHE ko isuzuma ryakorewe muri Laboratwari, ryagaragaje ko Jay Polly yishwe n'ikinyabutabire cyitwa Methanol (Methanol alcohol intoxication) cyateye umutima we guhagarara.

    RIB yakomeje ivuga ko umwe mu basangiye na Jay Polly ikinyobwa kirimo icyo kinyabutabire, afite ikibazo cyo kutabona neza ndetse bishobora kumuviramo ubuhumyi bwa burundu.

    Nkuko amakuru dukesha IGIHE abitangaza,uwitwa Niyomugabo Jean Claude yamaze gusezererwa nyuma yo kuvurwa, mu gihe Iyamuremye na Harerimana bakiri mu bitaro.

    Harerimana Gilbert ukurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi niwe wakoze iki kinyabutabire yifashishije isukari, alcool n'amazi ashyushye.

    Uyu Iyamuremye afite ikibazo cyo kutabona neza bishobora kumuviramo ubuhumyi bwa burundu biturutse kuri iki kinyabutabire. Guhuma amaso ni imwe mu ngaruka ishobora kuterwa no kunywa ikinyabutabire cya Methanol.

    Harerimana wabahaye ibi binyobwa yatangiye gukurikiranwa n'amategeko ndetse icyaha kimuhamye,yahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya 300 000 FRW ariko atarenze 500 000 Frw.

    Iyo ikintu cyatanzwe giteye indwara idakira, ukudashobora kugira icyo umuntu yikorera burundu cyangwa ukudashobora gukoresha na busa urugingo rw'umubiri, igihano kiba igifungo kitari munsi y'imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25 n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda arenze 500 000 Frw ariko atarenze 1 000 000 Frw.

    Mu itangazo bageneye itangazamakuru kuwa Kane w'icyumweru gishizetariki 2 Nzeri 2021,Urwego rw'igihugu rushinzwe Imfungwa n'abagororwa,RCS,rwatangaje ko uyu muhanzi yajyanwe mu bitaro bya gereza kuwa Gatatu saa kumi n'ebyiri z'Umugoroba ahita atangira kwitabwaho n'abaganga.

    Uyu muhanzi yakomeje kuremba biba ngombwa ko yoherezwa mu bitaro bya Muhima yitabwaho ariko birangira atabashije kurokoka.

    RCS yakomeje iti 'Amakuru y'ibanze dufite nuko Jay Polly na bagenzi be 2 aribo Harerimana Gilbert na Iyamuremye Jean Clement basangiye uruvange rwa Alcool yifashishwaga n'imfungwa/abagororwa biyogoshesha,amazi n'isukari byavanzwe nabo ubwabo.'

    yamamaye cyane mu ntangiriro za 2008 ubwo yadukanaga na bagenzi be mu itsinda rya Tuff Gang.

    Nubwo yabarizwaga muri iri tsinda ariko ntibyamubujije gukora umuziki ku giti cye, aho yakoze indirimbo zinyuranye zamugize icyamamare. Nta muntu uzibagirwa indirimbo ze nka Ku musenyi, Deux fois Deux, Akanyarirajisho n'izindi zamufashije kubaka izina.

    Mu 2011 uyu muraperi wari mu bakunzwe cyane yagaragarijwe urukundo mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ryari ribaye bwa mbere.

    Kuva iki gihe ntabwo Jay Polly yongeye kurekura igikundiro cye mu bakunzi b'umuziki.

    Yakomeje kugaragaza amashagaga mu muziki, ahagana mu 2014 nibwo yashimangiye ko akunzwe nyuma yo gutwara irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star.

    Uyu muraperi wari mu bakomeye yakomeje kwitabira ibitaramo hafi ya byose byabaga bikomeye.

    Cyakora mu 2018, Jay Polly yatangiye kwisanga mu bibazo rimwe na rimwe akanafungwa. Byatangiye nyuma yo kugirana amakimbirane n'umugore we bikamuviramo gufungwa amezi atanu.

    Nyuma yo gufungurwa uyu muraperi yakomeje gukora umuziki ndetse akora indirimbo zakunzwe bikomeye.

    Muri Mata 2021 yongeye gutabwa muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge akatirwa gufungwa iminsi 30.

    Yitabye Imana mu gihe yari ategerejwe mu rukiko tariki 2 Ukuboza 2021

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/rib-yahishuye-icyahitanye-jay-polly-ndetse-n-ibyago-bikomeye-uwo-basangiye

  • Perezida Kagame yasabye ubufatanye mu guhashya ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda bose gufatanya kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuha bikomeje kwiyongera cyane mu Rwanda.

    Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 6 Nzeri 2021, nibwo Perezida Kagame yatangije Umwaka w'Ubucamanza wa 2021/2022 ndetse anakira indahiro z'Abayobozi bashya.

    Mu ijambo rye,Perezida Kagame yasabye abacamanza kutajenjekera ibyaha bikomeje kwiyongera mu Rwanda birimo gusambanya abana ndetse n'ibikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Perezida Kagame yagize ati “Ndagira ngo tuvuge ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, bigenda birushaho gukomera no kwiyongera ariko hari uburyo byagabanuka. Ndagira ngo tubifatanye, dufatanye iyo ntambara yo kubirwanya.''

    Ni ngombwa ko hakazwa ingamba zo kurinda Abanyarwanda cyane abadafite ubumenyi buhagije, kutagwa mu mutego w'abatekamutwe n'ibindi bisambo, tugomba kubibarinda.''

    Perezida Kagame kandi yibukije abanyarwanda ko kubaka igihugu ari inshingano za buri wese ndetse hakubakirwa ku musingi ukomeye umaze kubakwa.

    Ati 'Kubaka igihugu ni inshingano ya buri Munyarwanda kuko iki ari igihugu cyacu twese. Umusingi ukomeye, ugaragara tumaze kuwubaka, igisigaye ni ukubakira kuri uwo musingi utajegajega. Ni naho igihugu kivana imbaraga.'

    Ku cyaha kijyanye n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryibasira abagore n'abana ndetse n'umubare w'abangavu basambanywa ukomeje kwiyongera,Perezida Kagame yavuze ko iryo hohoterwa hari aho byiyongera ku buryo nta gikozwe, byaba nk'umuco wimitswe, ashimangira ko bigomba kurwanywa bifatika.

    Ati “Ingamba n'ibihano bikwiye kwiyongera, bikwiye kugaragarira buri wese ko tutabyemera. Iyo ujenjeka ndetse rimwe bigasa nk'aho kuri bamwe ari ibintu byemewe, sibyo. Dukwiye kwisuzuma ubwacu nk'abayobozi, inkiko, abacamanza n'abashinjacyaha; icyo kintu tukagikurikirana tugashyiramo ingufu tukabona ko byahindutse byanze bikunze.''

    “Abakora ibi byaha, ababafasha n'ababahishira bakwiriye guhabwa ibihano biremereye ku buryo bishobora kubuza abandi kubijyamo cyangwa kubyitabira.''

    Perezida Kagame kandi yanenze umuco mubi bamwe mu bacamanza bagifite wo kwaka ruswa kugira ngo bakore inshingano bashinzwe.

    Ati “Abantu bagana inkiko bizeye ko abacamanza babatega amatwi, bagaca imanza bashingiye ku buhamya n'ibimenyetso byatanzwe, n'uko amategeko ateganya. Ariko turacyumva ko bamwe babanza gutega ibiganza, kugira ngo hagire icyo babashyira mu ntoki. Iyi ni mikorere mibi, tubivuze kenshi, igomba kurandurwa.'

    Perezida Kagame yakiriye indahiro z'abayobozi bakuru baherutse gushyirwa mu nzego zitandukanye z'igihugu.

    Muri bo harimo Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène; Umugaba w'Ingabo zirwanira ku butaka, Lt Gen Mubarak Muganga; Komiseri Mukuru w'Urwego rushinzwe impfungwa n'abagororwa, Juvenal Marizamunda.

    Yakiriye kandi indahiro y'Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi ushinzwe Ubutegetsi n'Imari, Ujeneza Jeanne Chantal n'iy'Umuyobozi Mukuru Wungirije w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe iperereza n'umutekano, Col Jean Paul Nyirubutama.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-kagame-yasabye-ubufatanye-mu-guhashya-ibyaha-bikorwa-hifashishijwe

  • Hatoraguwe umurambo w' umugore yapfuye i Ruhango_ inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Mu Karere ka Ruhanga hatoraguwe umurambo w'uwitwa Umukundwa Jeanne w'imyaka 30 kuri uyu wa 06, Nzeri, 2021 bikekwa ko yaba yishwe n'abagizi ba nabi.

    Nk' uko ikinyamakuru Umuseke dukesha aya makuru cyabitangaje , uru rupfu rw'uyu mubyeyi Umukundwa Jeanne rwabereye mu mudugudu wa Gisiza, akagari ka Kigarama mu murenge wa Mwendo, aha ni mu karere ka Ruhangho.

    Nyuma y'urupfu rw'uyu mubyeyi nkuko tubikesha ikinyamakuru umuseke, umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge uyu mubyeyi yaratuyemo, Muhire Floribert yavuze ko umurambo w'uyu mubyeyi Jeanne Umukundwa bawusanganye ibikomeri byinshi mu maso bityo bikaba bikekwa ko yaba yazize abagizi ba nabi.

    Uyu muyobozi yakomeje agira ati' Gusa haracyakorwa iperereza kugira ngo hamenyekane ukuri, kuko yari afite ibikomere'.

    Muhire kandi yakomeje avuga ko ubu hamaze gufatwa abantu bane bari kumwe n'uyu mubyeyi mbere y'uko apfa, bityo avuga ko RIB ariyo izatangaza ibizava mw'iperereza.

    Muhire yavuze ko uyu mubyeyi Umukundwa Jeanne ntamakimbirane yarafitanye n'umugabo we cyangwa undi muturage w'umuturanyi gusa abaturage bo bakomeje kuvuga ko uyu mubyeyi Umukundwa Jeanne yavuye mu rugo agiye guhaha itabi akagenda ntagaruke. Ni inkuru ibabaje cyane muri aka gace by'umwihariko k'umuryango uyu mubyeyi asize nk'uko byagaragaye ko asize abana babiri n'umugabo umwe.

    Umwanditsi Jeremie NIYIGUHA

    Source : https://impanuro.rw/2021/09/06/hatoraguwe-umurambo-w-umugore-yapfuye-i-ruhango_-inkuru-irambuye/

  • Rubavu: Imodoka ikoze impanuka umwe mu bari bayirimo ahita apfa. #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Nzeri 2021, imodoka yo mu bwoko bwa DAIHATSU yari irimo abantu babiri yakoze impanuka umwe mu bari bayirimo ahita yitaba Imana.

    Nk' uko amakuru abivuga, iyi modoka yakoze iyi mpanuka yagonze urupangu rw'ibitaro bya Gisenyi ubwo yinjiraga mu mujyi wa Rubavu, ndetse umwe mu bari bayirimo ahita yitaba Imana.

    Nk' uko amakuru akomeza abivuga umushoferi we wari utwaye iyo modoka yakomeretse kuri ubu arimo kwitabwaho n' abaganga. Ibitaro bya Rubavu byubatswe mu Murenge wa Gisenyi.

    Iyi modoka yakoze iyo mpanuka ifoto igaragaza ko yangiritse bikomeye cyane gusa icyateye iyi mpanuka ntabwo kiramenyekana.

    Iyi foto yakoreshwe yashyizwe kuri Twitter n' ikinyamakuru RBA.

    Source : https://impanuro.rw/2021/09/06/rubavu-imodoka-ikoze-impanuka-umwe-mu-bari-bayirimo-ahita-apfa/

  • Uwahoze ari kardinali muri US amerewe nabi n'inkiko ashinjwa gusambanya umwana w'umuhungu #rwanda #RwOT

    Theodore McCarrick w'imyaka 91, yagejejwe imbere y'urukiko i Massachusetts kugira yiregure kuri ibi byaha byo gufata ku ngufu no gukomeretsa ashinjwa ko yakoze mu 1974.

    Uyu mu kardinali wahoze ari musenyeri mukuru wa Washington DC azwi ko ari we mutegetsi wo ku rwego rwo hejuru wa kiliziya Katorika muri Amerika washinjwe ibyaha by'ihohotera rishingiye ku gitsina.

    Mbere y'aho yavugaga ko atibuka ko haba hari ibyo guhohotera yaba yarakoze.

    Mu rubanza rwaburanishijwe muri Nyakanga, McCarrick yashinjwe ibyo gufata ku ngufu uyu mwana w'umuhungu [utavuzwe izina] myaka itari mike.

    Uyu mwana ubu wabaye umugabo uvuga ko yakorewe aya mahano,yemeje ko igihe kimwe byabaye mu gihe yari mu bukwe bwa mwenewabo kuri kaminuza ya Wellesley muri Massachusetts mu 1974.

    Nyiri ugukorerwa aya mahano avuga ko McCarrick yamukururiye mu cyumba kimwe cyo muri iyo kaminuza ahita atangira kumukorakora.Nyuma y'aho, uyu mupadiri ashinjwa ko yahise asaba uyu mugabo kuvuga isengesho kugira ngo ababarirwe “ibicumuro”.

    Mu rukiko ku wa gatanu, McCarrick yategetswe kutavugana n'uyu umurega cyangwa n'umwana n'umwe. Yasabwe gutanga ingwate y'ibihumbi 5000 by'amadorari y'abanyamerika, mu gihe biteganyijwe ko yongera kugezwa mu rukiko ku wa 28 Ukwakira.

    Buri cyaha gishobora guhanishwa igifungo cy'imyaka itanu, kandi agategekwa kwandikwa ku ngufu nk'umusambanyi (délinquant sexuel/sex offender).

    McCarrick ni umwe mu bategetsi ba kiliziya Gatolika bashinjwa gusambanya abana mu myaka mirongo ishize

    Muri 2019, yakuwe mu mirimo ye nyuma y'iperereza ryakozwe na Vaticani ku byaha ashinjwa byo gufata ku ngufu mu myaka itari mike.

    Yashinjwe kandi ko yafashe ku ngufu umwana i New York hagati mu myaka ya 1970, yongera ahatira abagabo kuryamana nawe mu rugo i New Jersey mu gihe barimo bigira ubupadiri.

    Icyegeranyo cy'impapuro 450 cya Vaticani cyasanze Papa Yohani Paulo wa kabiri yarabwiwe ibyerekeye ibi bishinjwa McCarrick, ariko agahitamo kwizera abepiskopi ba Amerika bamukingiye ikibaba.

    Cyasanze kandi Papa Benoit/Benedict XVI — weguye muri 2013 – ashobora kuba yaranze igitekerezo cyo gukora iperereza kubera ko nta “byemezo byari bihari” ku byo ashinjwa.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/uwahoze-ari-kardinali-muri-us-amerewe-nabi-n-inkiko-ashinjwa-gusambanya-umwana