Tag: Umutekano

  • Basanze umugabo amanitse mu mugozi yapfuye i Nyagatare #rwanda #RwOT

    Mu Murenge wa Tabagwe wo mu Karere ka Nyagatare , haravugwa inkuru y' umugabo wasanzwe amanitse mu mugozi yapfuye bikaba bikekwa ko yaba yiyahuye.

    Uyu mugabo witwa Kayitare Charles w' imyaka 55 y' amavuko biravugwa ko yaba yiyahuye akoresheje umugozi , kuko bamusanze mu gikoni cy' iwe amanitse yapfuye, ibi byabaye ku wa 07 Nzeri 2021, ahagana ku isaa yine za mugitondo , bikaba byabereye mu Mudugudu wa Nyakigando akagari ka Shonga , ko mu Murenge wa Tabagwe wo muri kariya Karere twavuze haruguru.

    Munyangabo Celestin, Umunyamabanga nshingwabikorwa w' Umurenge wa Tabagwe , yavuze ko hataramenyekana impamvu yamuteye kwiyahura kuko nta makimbirane yari afitanye n'umugore we.

    Yagize ati 'Turacyashakisha impamvu yamuteye kwiyahura kuko nta makimbirane azwi yari afitanye n'umugore we ndetse n'abana.'

    Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bya Nyagatare kugira ngo ukorerwe isuzuma.

    Bamwe mu baturage bavuganye n' ikinyamakuru Kigalitoday dukesha aya makuru ku murongo wa telefone bavuze ko hashize iminsi umugabo afatiye umugore we mu busambanyi ari nabyo bakeka ko ariyo ntandaro yo kwiyahura.

    Umwe yagize ati 'Hashize icyumweru umugabo afashe umugore we asambana guhera ubwo ntiyongeye kurya yiyicishije inzara kuburyo ataryaga. Urebye niyo mpamvu yiyahuye.'

    Uyu muturage utifuje ko amazina ye atangazwa avuga ko babajwe cyane n'urupfu rwa Kayitare kuko yari umukirisitu cyane kandi akaba ari umuntu wajyaga inama cyane.

    Source : https://impanuro.rw/2021/09/08/basanze-umugabo-amanitse-mu-mugozi-yapfuye-i-nyagatare/

  • Ubujura buyoboye ibyaha bitanu bikorerwa muri Rwamagana – #rwanda #RwOT

    Ibi byaha byagaragajwe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 7 Nzeri 2021, ubwo habaga Inama Mpuzabikorwa y’Akarere ka Rwamagana yahurijwemo abayobozi mu nzego zitandukanye kuva ku Karere kugera ku Mudugudu.

    Iyi nama yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’umuyobozi n’umuturage mu miyoborere myiza.”

    Umuyobozi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, mu Ntara y’Iburasirazuba, Rutaro Hurbert, yavuze ko muri aka karere hari ibyaha bitanu nk’ubuyobozi bakwiye gufatanya kurwanya kugira ngo umutekano umere neza.

    Ati “Icya mbere dufite icyaha cy’ubujura cyihariye, ntabwo ari ubujura bukomeye, ariko nabwo burahari ariko si bwinshi. Ubujura bworoheje burahari cyane, icya kabiri dufite urugomo rwo gukubita no gukomeretsa, iki nacyo ni ikibazo gikomeye; icya gatatu dufite gusambanya abana, icya kane ni ibiyobyabwenge, icya gatanu ni uguhohoterana hagati y’abashakanye.”

    Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CP Hatari Emannuel, yavuze ko Akarere ka Rwamagana kaza ku mwanya wa gatatu muri iyi ntara nyuma ya Nyagatare na Gatsibo ariko avuga ko ku cyaha cy’ubujura gikomeje kwiyongera cyane.

    Yasabye abayobozi mu nzego z’ibanze gufatanya n’iz’umutekano mu kurwanya urugomo rukunze gutera imfu za hato na hato mu baturage.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko aka Karere kagizwe n’igice kinini cy’umujyi, ibi bigatuma hari abantu baza kuhashaka ubuzima banakora imirimo itandukanye hakaziramo n’ibikorwa by’ubujura.

    Ati “Icyo navuga ku bufatanye n’inzego z’umutekano, ni uko ntawe ukora ibyaha ngo aducike, hari ababigerageza nijoro bitwaje intwaro hakavamo rimwe na rimwe no kuba baraswa ariko nta mujura ujya uducika.”

    Uyu muyobozi yavuze ko uretse uruhare rw’ubuyobozi hakwiriye n’uruhare rw’umuturage mu gukumira ibyaha bitandukanye birimo ubujura n’abandi bahungabanya umutekano w’abaturage.

    Abayobozi b’Intara y’Iburasirazuba biyemeje kurwanya ibyaha birimo icy’ubujura

    source : https://ift.tt/3tvxmu8

  • Nyagatare: Umugabo yasanzwe mu mugozi iwe yapfuye #rwanda #RwOT

    Umuturage witwa Kayitare Charles w'imyaka 55 y'amavuko yasanzwe mu mugozi mu gikoni cy'iwe, bikaba bikekwa ko yiyahuye akoresheje umugozi.

    Ibi byabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 07 Nzeli 2021, saa yine za mugitondo, bibera mu mudugudu wa Nyakigando akagari ka Shonga, Umurenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare.

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge Tabagwe Munyangabo Celestin, yabwiye Kigali Today dukesha iyi nkuru ko hataramenyekana impamvu yamuteye kwiyahura kuko nta makimbirane yari afitanye n'umugore we.

    Ati “Turacyashakisha impamvu yamuteye kwiyahura kuko nta makimbirane azwi yari afitanye n'umugore we ndetse n'abana.”

    Nyamara bamwe mu baturage bavuganye na Kigalitoday ku murongo wa telefone bavuze ko hashize iminsi umugabo afatiye umugore we mu busambanyi ari nabyo bakeka ko ariyo ntandaro yo kwiyahura.

    Umwe yagize ati “Hashize icyumweru umugabo afashe umugore we asambana guhera ubwo ntiyongeye kurya yiyicishije inzara kuburyo ataryaga. Urebye niyo mpamvu yiyahuye.”

    Uyu muturage utifuje ko amazina ye atangazwa avuga ko babajwe cyane n'urupfu rwa Kayitare kuko yari umukirisitu cyane kandi akaba ari umuntu wajyaga inama cyane.

    Ubwo twakoraga iyi nkuru, umubiri wa Kayitare Charles wari ujyanywe ku bitaro bya Nyagatare kugira ngo upimwe.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/umuturage-witwa-kayitare-charles-w-imyaka-55

  • Safari Nyubaha wanize Dasso ubushinjacyaha… – #rwanda #RwOT

    Flash FM yatangaje ko ubushinjacyaha bwo mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare, bwasabiye umuturage witwa Safari George 'Nyubaha', wagaragaye mu mashusho arwana na Dasso akayinigira hasi, gufungwa iminsi 30 y'agateganyo.

    Uyu Safari akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no kubangamira inzego za Leta.  Ibi bije nyuma y'aho mu minsi ishize, unyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Musenyi, Twahirwa Gabriel, wafashe amashusho na DASSO warwanye n'umworozi Safari George, bahagaritswe mu kazi.

    Flash FM yabitangaje

    Ku wa Gatanu tariki ya 27 Kanama 2021, nibwo aba bombi bamenyeshejwe ibyemezo bafatiwe, ko bahagaritswe kubera gukoresha imbaraga zitari zikenewe, mu gushyira mu bikorwa ibyemezo bya Leta. Kigalitoday.com cyagarutse kuri iyi nkuru yaganiye n’umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, avuga ko umuyobozi uri mu nshingano akwiye kubikora kinyamwuga, kandi bidakwiye ko ajya mu kibazo akacyitwaramo uko abonye.

    Safari ubwo yari mu rukiko rw’ibanze rwa Nyagatare

    Nyuma yaho, Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB nibwo bwaje guta muri yombi Safari, ubu urubanza aregwamo rukaba ruri kuburanishirizwa mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare nk'uko twigeze kubigarukaho, Ubushinjacyaha bukaba bwamusabiye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo. Intandaro y’ibi byose ni uko Safari yari yaragiye ahatemewe, birangira arwanye na Dasso wari uje gukurikirana iki kibazo.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109275/safari-nyubaha-wanize-dasso-ubushinjacyaha-bwamusabiye-gufungwa-iminsi-30-yagateganyo-109275.html

  • Rubavu : Abagororwa 174 bahawe impamyabushobozi nyuma yo gutsinda ibizamini ku rugero rushimishije #rwanda #RwOT

    Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’abagororwa, rwahaye impamyabushobozi bariya bagororwa bo muri Gereza ya Rubavu.

    Mu butumwa uru rwego rwanyijije kuri Twitter, ruvuga ko bariya bagororwa bahawe ziriya mpamyabushobozi 'nyuma yo gutsinda neza ibizamini bijyanye n’imyuga n’ubumenyingiro.'

    Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa RCS rutangaza ko iyi gahunda igamije gufasha abagororwa kubasha kubona icyo bakora mu gihe bazaba bagiye hanze ubwo bazaba barangije ibihano bakatiwe.

    Muri Werurwe uyu mwaka wa 2021 Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS), rwatangije iyi gahunda ubwo hatangizwaga amashuri atanu yigisha imyuga n’ubumenyingiro (TVET).

    Ayo mashuri yubatswe mu magereza atanu arimo iya Rwamagana yanatangirijwemo iriya gahunda aho muri iriya gereza hari hari abagororwa 200 biyandikishije gukurikirana amasomo y’ubwubatsi, amashanyarazi, no gusudira.

    Ubwo hatangizwaga iriya gahunda, byatangajwe ko imfungwa n’abagororwa bazajya bakurikirana ariya masomo mu gihe cy’amezi atandatu, ndetse abarangije kwiga bakazajya bahabwa icyemezo cya TVET cy’uko bize uwo mwuga.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rubavu-Abagororwa-174-bahawe-impamyabushobozi-nyuma-yo-gutsinda-ibizamini-ku-rugero-rushimishije

  • Safari wanize DASSO yagejejwe mu rukiko avuga ko ibyabaye yirwanagaho #rwanda #RwOT

    Safari George umaze iminsi yaramamaye kubera ariya mashusho amugaragaza yanigiye hasi umukozi wa DASSO hafi kumuheza umwuka, nubwo hari amakuru yigeze kuvugwa ko yarekuwe ariko si ko bimeze ahubwo acumbikiwe kuri station y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ya Nyagatare.

    Ubushinjacyaha bwamaze gushyikirizwa dosiye ikubiyemo ikirego cye aho aregwa ibyaha bibiri ari byo ; gukubita ndetse no kubangamira inzego za Leta.

    Uyu munsi bwamugejeje imbere y’Inteko y’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare busobanura ikirego cyabwo aho bwagaragaje impamvu zikomeye zituma bwifuza ko uriya mworozi yafungwa by’agateganyo iminsi 30.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko hari amashusho agaragaza Safari yanize uriya mukozi w’urwego rwa Leta ndetse ari gutabaza ku buryo yari agiye kumuheza umwuka ariko bamwe mu bayobozi bari kumwe n’uri mukozi w’urwego rw’umutekano akaba ari bo bahagoboka bakamutabara.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko Safari yakubise umutego uriya mukozi wa DASSO ubundi akamujya hejuru akamunigira hasi.

    Safari yabajijwe icyo avuga ko byatangajwe n’Ubushinjacyaha, avuga ko ibyagaragaye mu mashusho ari ukwirwanaho kuko ngo yari agiye gukubitwa n’uriya mu DASSO ubundi bakarwana bakagundagurana akirwanaho.

    Uyu mugabo w’imyaka 50 y’amavuko, yavuze ko uriya mukozi wa DASSO ari we wabanje kumukubita hasi akaza kumwigaranzura ari na yo mpamvu ngo mu mashusho ari we ugaragara ari hejuru.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko kubera uburemere bwa biriya byaha uregwa akekwaho ndetse n’ibyagezweho mu iperereza, bwifuza ko Safari akurikiranwa afunze by’agateganyo iminsi 30.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Safari-wanize-DASSO-yagejejwe-mu-rukiko-avuga-ko-ibyabaye-yirwanagaho

  • Safari George washyamiranye na DASSO yabwiye Urukiko ko yirwanagaho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Yabitangaje kuri uyu wa kabiri tariki ya 07 Nzeli, ubwo yagezwaga mu rukiko rw’ibanze rwa Nyagatare aburana ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.

    Ubushinjacyaha burega Safari George, icyaha cyo gukubita no kubangamira ubuyobozi. Bukaba bwasabiye Safari George gufungwa iminsi 30 y’agateganyo kuko arekuwe yacika ubutabera.

    Safari George n’umwunganizi we, Me Mugwiza Fidel, babwiye urukiko ko akwiye kurekurwa akaburana ari hanze kuko ibyabaye kwari ukwirwanaho.

    Safari yabwiye urukiko ko DASSO yabanje guciraho imyambaro umushumba we, amurekuye yirukansa Safari ashaka kumukubita undi nawe aritabara.

    Nyuma yo kumva impande zombi, urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare rwanzuye ko ruzatanga umwanzuro kuri uru rubanza ku wa Kane tariki ya 09 Nzeli 2021, saa cyenda z’igicamunsi.

    source : https://ift.tt/3DSg8vz

  • Musanze : RIB yafunze uwiyitaga umupfumu wafatanywe ibirimo ihembe n’impu z’inyamaswa #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo w’imyaka 36 y’amavuko yafatiwe mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Nzeri 2021 nyuma yo kwambura abaturage ibihumbi 110 abizeza kubakemurira ibibazo no kubavura indwara zananiranye.

    Nyuma y’isuzuma ryakozwe hagasangwa ibyo yakoraga ari ubutekamutwe, yahise atabwa muri yombi ubu akaba acumbikiwe kuri station ya RIB ya Muhoza muri kariya Karere ka Musanze.

    Amakuru avuga ko yagiye muri kariya Karere ka Musanze avuye mu Mujyi wa Kigali mu mpera z’icyumweru gishize ku wa Gatandatu tariki 04 Nzeri 2021 ubwo hari umuturage w’i Musanze wamuhamagaye nyuma yo kumurangirwa n’undi uri mu Mujyi wa Kigali.

    Mukeshimana Odette, Umunyamabanga Nshingwabokorwa w’Akagari ka wa Mpenge aho uriya mugabo yafatiwe, yatangaje ko uwo muturage w’i Musanze yaganyiye mugenzi we w’i Kigali ko ubucuruzi buri kwanga undi agahita amurangira uriya wiyita umupfumu uvura inyatsi na karande mbi.

    Ngo baravuganye ariko akumva ntavuga ikinyarwanda ahubwo yivugira Ikirungo ndetse ngo yageze i Musanze ari ko avuga ururimi yararugoretse ariko aza kugera aho avuga Ikinyarwanda cyiza ubwo bari bamaze kumuha inzoga.

    Uyu muyobozi avuga ko yahise atangira kuvura abantu no kubakorera imihango ngo yo kubakiranura n’ibibazo ariko nyuma inzego z’ibanze zakoze iperereza n’isesengura zisanga ibyo yariho akora ari ubwambuzi bushukana.

    Yafashwe amaze kwambura abantu batatu barimo uwo yari yarasaze ku myanya y’ibanga ubundi akamuca 50 000 Frw mu gihe hari undi yari amaze guca 20 000 Frw.

    Undi wa gatatu ari na we waje kumuhagama, ngo yamusize imiti ariko undi amwitegereje abona ari guteka imitwe.

    Mukeshimana Odette ati 'Ni bwo yaduhamagaye atubwira ko hari umuntu urimo gutuburira abaturage. Twaragiye kubera ko yari yaduhaye ikimenyetso cy’aho bari, tumugwa gitumo dusanga bari kumwe aho yari yamukebye amusiga imiti, nyuma y’uko yari yamaze kumuca amafaranga ibihumbi 20.'

    Ni kenshi hakunze kumvikana abiyita abapfumu n’abavuzi gakondo bavuga ko bavura ibintu byose birimo n’ibyo ubumenyi bwa muntu bidashobora kubonera umuti nk’umwaku, inyatsi, karande, ndetse ngo no gutanga ubukire.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Musanze-RIB-yafunze-uwiyitaga-umupfumu-wafatanywe-ibirimo-ihembe-n-impu-z-inyamaswa

  • Safari wanize DASSO yaburanye avuga ko yirwanagaho asabirwa gufungwa iminsi 30 #rwanda #RwOT

    Safari George umaze iminsi yaramamaye kubera ariya mashusho amugaragaza yanigiye hasi umukozi wa DASSO hafi kumuheza umwuka, nubwo hari amakuru yigeze kuvugwa ko yarekuwe ariko si ko bimeze ahubwo acumbikiwe kuri station y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ya Nyagatare.

    Ubushinjacyaha bwamaze gushyikirizwa dosiye ikubiyemo ikirego cye aho aregwa ibyaha bibiri ari byo ; gukubita ndetse no kubangamira inzego za Leta.

    Uyu munsi bwamugejeje imbere y’Inteko y’Urukiko rwa Nyagatare busobanura ikirego cyabwo aho bwagaragaje impamvu zikomeye zituma bwifuza ko uriya mworozi yafungwa by’agateganyo iminsi 30.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Safari-wanize-DASSO-yaburanye-avuga-ko-yirwanagaho-asabirwa-gufungwa-iminsi-30

  • Polisi igiye gusubukura gahunda yo gukora ibizamini byo kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga #rwanda #RwOT

    CP Kabera yakomeje yibutsa abantu ko ku bufatanye bwa Polisi n'ikigo Irembo hatangiye gahunda yo kwiyandikisha ku bifuza gukora ibyo bizamini. Bakiyandisha bakoresheje *909# cyangwa banyuze ku rubuga www.irembo.gov.rw hanyuma bagakurikiza amabwiriza, kwiyandikisha kandi uhitamo igihe ushaka kuzakorera ikizamini kuko bizakomeza.

    Abiyandikisha bose bazakora hakurikijwe urutonde rw'uko biyandikishije aha ni naho CP John Bosco Kabera yaboneyeho gusaba abiyandikisha kwirinda umuvundo kuko uri mu bituma batabasha kwiyandikisha vuba.

    Yagize ati” Abantu barabyibuka ko serivisi yo kwiyandikisha yigeze kugira ikibazo biturutse ku ikoranabuhanga ndetse nyuma yaho habaye gahunda ya guma mu rugo. Ibi byose byakomye mu nkokora gahunda twari twaratangiye yo gukoresha ibizamini byo kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga, ariko kuri ubu imirongo irafunguye abantu bakwiyandikisha ku buryo mu ntagiriro z'ukwezi gutaha bazatangira gukora ibizamini. Ariko turakangurira abantu kwiyandikisha bitonze mu rwego rwo kwirinda umuvundo kuko iyo babyiganira muri serivisi zo kwiyandikisha nibwo wumva bavuga ko barimo kubikora bikanga.”

    CP Kabera yakomeje asubiza abagiye bagaragaza impungenge z'uko impushya zabo zarengeje igihe cyane cyane impushya z'agateganyo. Yababwiye ko icyo kibazo Polisi y'u Rwanda ikizi kandi izafasha bene abo bantu.

    Ati” Kubera ibihe twagiye tunyuramo byo kurwanya COVID-19 hari abatarabonye uko bakora ibizamini ndetse ntibanabona uko bongeresha impushya zabo cyane cyane iz'agateganyo, hari ujya kwiyandikisha ikoranabuhanga rikagaragaza ko uruhushya rwe rwarengeje igihe ntirugaragare mu ikoranabuhanga. Abo bantu ubu bahawe amahirwe yo kuzakora ibizamini,bazafashwa bakore.”

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda yongeye kwibutsa abatwara ibinyabiziga kurushaho kubahiriza amategeko n'amabwiriza yo mu muhanda mu rwego rwo kwirinda impanuka n'amande bya hato na hato. Yavuze ko guhera mu kwezi gutaha k'Ukwakira Polisi y'u Rwanda izatangiza ikoranabuhanga rya za Camera nshya zizajya zandikira amande abantu barenze ku mabwiriza yo mu muhanda cyane cyane mu masangano y'imihanda ahari amatara (Traffic Right cg Feux Rouge).

    Yagize ati “Hari abantu usanga bafite ingeso yo kutita kuri ariya matara, utwaye ikinyabiziga agacunga ku jisho umupolisi akambuka atabyemerewe, hari abakandagira mu murongo munini ubanziriza ya mirongo abanyamaguru bambukiramo, (Zebra Crossing) ndetse n'abasanga abagenzi muri iyo mirongo, abagenda bavugira kuri telefoni ndetse hari na bamwe mu bashoferi batambara imikandara yabugenewe. Abo bose bazagira ibyago byo kwandikirwa amande na za Camera nshya zigiye gushyirwa ku mihanda.”

    Muri iki kiganiro, Commissioner of Police John Bosco Kabera yibukije abantu ko icyorezo cya COVID-19 kitararangira abakangurira kurushaho kubahiriza amabwiriza yo ku kirinda. Yagarutse ku bantu barimo kwitabira serivisi za Sports nko kureba imikino muri sitade ndetse n'abajya mu bigo bikorerwamo imyitozo ngororamubiri.

    Yasabye abatanga serivisi ziheruka gufungurwa nko koga muri pisine, imyitozo ngororamubiri (Gym) n'izindi siporo kujya bagenzura ko abakiriya babo barimo kubahiriza amabwiriza Minisiteri ya siporo yatanze, bakabikora badategereje ko inzego zitandukanye zirimo na Polisi ko baza kubigenzura kuko uwo bizagaragara ko abakiriya be babirenzeho azabihanirwa.

    CP Kabera yavuze ko byose biri mu rwego rwo kwirinda ko icyorezo cyakomeza gukwirakwira bika byatuma hafatwa ibyemezo bikomeye nk'ibyo abantu baherutse kuvamo birimo gahunda ya Guma mu Rugo.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/polisi-igiye-gusubukura-gahunda-yo-gukora-ibizamini-byo-kubona-impushya-zo