Tag: Umutekano

  • Burera: Hafashwe bamwe mu bari bavanye kanyanga Uganda #rwanda #RwOT

    Abapolisi bakorera mu Karere ka Burera , kuri uyu wa Kane tariki ya 09 Nzeri 2021, bakoze ibikorwa bisanzwe byo kurwanya abinjiza mu Rwanda ibiyobyabwenge babivanye mu gihigu cya Uganda hafatwa abantu batatu mu bari bafite litiro 460 za Kanyanga.

    Nk' uko urubuga rwa Polisi y' u Rwanda dukesha iyi nkuru rubivuga , ibi bikorwa byabereye mu mirenge wa ya Gahunga na Cyanika mu Karere ka Burera.

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Burera, Superintendent of Police (SP) Aphrodise Nkundineza yavuze ko mu Murenge wa Gahunga, Akagari ka Gisizi, Umudugudu wa Kabagabo hafatiwe uwitwa Hakizimana Sylivestre w'imyaka 21, afatanwa  litiro 28 za Kanyanga naho uwitwa Irakiza Eight w'imyaka 28 yafatanwe litiro 26. Abo bari kumwe barirutse bata imifuka 7 yarimo litiro 186 za kanyanga.

    SP Nkundineza yagize  ati' Abapolisi bakorera muri sitasiyo  ya Gahunga bari bafite amakuru ko hari abantu bari buve mu gihugu cya Uganda bazanye kanyanga mu Rwanda banyuze mu nzira za rwihishwa. Bateguye igikorwa cyo kubafata, bageze muri Gahunga saa kumi n'ebyri za mu gitondo, bari hagati ya 10 na 15, bikanze abapolisi bakubita hasi ibyo bari bikoreye bariruka hasigara bariya babiri. Abapolisi bagiye kureba mu mifuka yari yikorewe n'abirutse basanga harimo litiro 186 za kanyanga.'

    Irakiza Eight yavuze ko izo kanyanga yari yikoreye ari izo yari agiye gucuruza ku giti cye naho Hakizimana avuga ko ari umuntu yari azishyiriye wari wazimutumye. Aba bombi bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gahunga kugira ngo hatangire iperereza.

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Burera yakomeje avuga ko igikorwa nk'icyo cyo kurwanya abinjiza kanyanga mu Rwanda cyanabereye muri sitasiyo ya Polisi ya  Cyanika mu Kagari ka Gisovu, Umudugudu  wa Hanika  kuri uyu wa Kane  tariki ya 9 Nzeri. Mu  rugo rw'uwitwa   Munyana Foibe w'imyaka 30 iwe hafatiwe litiro 220 za kanyanga,zafatiwe mu bwiherero ariho bazihishe bazitwikiriza ibyatsi.

    SP Nkundineza yagize ati' Abaturage bahaye amakuru abapolisi  ko hari itsinda ry'abarembetsi (abantu bazwiho  kuvana ibiyobyabwenge mu gihugu cya Uganda bakabyinjiza mu Rwanda) binjiye mu Rwanda binjira mu rugo kwa Munyana guhishayo kanyanga bavuye Uganda. Abapolisi bagiye muri urwo rugo barahasaka basanga bazihishe mu bwiherero barenzaho ibyatsi.'

    Munyana ahakana ko yari azi ko hahishe  kanyanga nyamara nta minota 10 yari ishize abo barembetsi bavuye muri urwo rugo kandi nawe akemera ko atigeza ahava. Munyana yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Cyanika kugira ngo hakorwe iperereza.

    Litiro 460 za kanyanga zafashwe.

    SP Nkundineza yashimiye abaturage bakomeje kugaragaza uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge abagaragariza ingaruka bigira ku muryango nyarwanda ndetse n'Igihugu muri rusange.Abakishora mu bikorwa byo kwijandika mu biyobyabwenge yabakanguriye kubicikaho kuko Polisi y'u Rwanda ku bufatanye n'abaturage n'izindi nzego nta gahenge bazabaha.

    Yagize ati' Abaturage tubagaragariza ko ibiyobyabwenge byangiza ubuzima bw'ubikoresha, bihungabanya umutekano, ababifatiwemo barafungwa. Ikindi tubabwira ko batagomba kujya muri kiriya gihugu cya Uganda kubera ko abajyayo barahohoterwa cyangwa abandi bakahasiga ubuzima cyangwa bakamburwa ibyo bafite bagahomba. Tubagira inama yo kubireka bagashaka indi mirimo bakora yemewe n'amategeko kandi ibateza imbere.'

    Yongeye kwibutsa abaturage ko Polisi ihora iri maso mu kurwanya abakora ibintu byose binyuranijwe n'amategeko.

    Ingingo ya 5 y'Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw'ibiyobyabwenge n'ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n'amabwiriza y'ubuziranenge n'andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n'amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

    Source : https://impanuro.rw/2021/09/11/burera-hafashwe-bamwe-mu-bari-bavanye-kanyanga-uganda/

  • Urubanza Umushinwa na bagenzi be baregwamo iyicarubozo rwasubitswe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku wa 08 Nzeri 2021, Urukiko Rwibanze rwa Gihango ruherereye mu Karere ka Rutsiro rwasubitse urubanza rwagombaga kuburanisha ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo Umushinwa na bagenzi be batanu bakurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku byaha by’iyicarubozo, itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu bitemewe n’amategeko n’icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake kugira ngo habanze hashakwe umusemuzi w’ururimi rw’Igishinwa.

    Ibi byaha bakekwaho bakaba barabikoze kuva ku itariki ya 19/08/2021 kugeza 23/08/2021 bari mu Mudugudu wa Kazizi, Akagari ka Kagano, Umurenge wa Mukura, Akarere ka Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba.

    Uwari umuyobozi wa sosiyete icukura amabuye y’agaciro ukomoka mu gihugu cy’u Bushinwa ari kumwe n’umukozi we w’umunyarwanda bakurikiranyweho kuba barafashe abantu babiri na bo bamukoreraga akazi k’ubuzamu, babavana mu Karere ka Nyamasheke babazana mu Karere ka Rutsiro ahitwa igorogota, ahantu bubatse igiti cy’umusaraba bakubitiraho abantu bakekaho kubiba amabuye yabo y’agaciro.

    Nyuma yo kubageza mu Karere ka Rutsiro aho uwo mushinwa atuye ngo babanje kubafungirana mu nzu nyuma baza no kubakubitira ku giti cy’umusaraba babaziritse.

    Inkuru Kigali Today ikesha Ubushinjacyaha ivuga ko uru rubanza rwasubitswe rwimuriwe ku itariki ya 17/09/2021, aho Urukiko ruzakomeza kubaburanisha ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.

    Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda yamaganye abakubise umuturage bamuziritse ku giti

    Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda iherutse gutangaza ko yamenye ikibazo cy’umutekano cyavutse hagati ya kompanyi y’Abashinwa icukura amabuye y’agaciro n’umuturage. Icyo kibazo cyerekeranye n’ubujura uwo muturage yaketsweho.

    Umuvugizi wa Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, yatangaje ko iyo Ambasade ishyigikiye inzego zishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko mu Rwanda, kandi ko bazafatanya mu gukora iperereza no gukurikirana iki kibazo mu mucyo hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko y’u Rwanda.

    Icyakora iyo Ambasade yasabye ko ibikorwa by’Abashinwa biri mu Rwanda ndetse n’abaturage b’u Bushinwa bakora batekanye nk’uko biri mu burenganzira bahabwa buteganywa n’amategeko.

    Iyo Ambasade kandi isaba amakompanyi y’u Bushinwa akorera mu Rwanda kimwe n’abaturage b’icyo gihugu bari mu Rwanda kubahiriza ibiteganywa n’amategeko.

    Umuvugizi wa Ambasade y’u Bushinwa ati “Imyitwarire yose ifatwa nk’idakwiye igomba kuregerwa Polisi ako kanya, aho kugira ngo umuntu abikemure uko abyumva akurikije inzira zidateganywa n’amategeko.”

    Yongeyeho ati “Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda izakomeza guteza imbere imibanire, ubufatanye n’ubucuti hagati y’abaturage b’u Rwanda n’ab’u Bushinwa.

    source : https://ift.tt/2VylCdL

  • Imfungwa yamize telefoni. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri, abaganga bo muri Kosovo batangaje ko bakuye telefone mu nda y'imfungwa nyuma y'iminsi ine iyimize.

    Uwo mugabo w'imyaka 33 yajyanywe mu bitaro bya Pristina mu cyumweru gishize, agenda avuga ko ababara mu nda.

    Abaganga baje kuvumbura ko mu gifu cye harimo telefone yamize, bafata umwanzuro wo kumubaga ngo bayimukuremo.

    Uwo murwayi niwe wabwiye abaganga ko yari amaranye iyo telefone iminsi ine mu nda.

    Skender Telaku wayoboye itsinda ry'abaganga babaze uwo mugabo, yavuze ko kumukuramo iyo telefone byatwaye amasaha abiri.

    Ntabwo hatangajwe impamvu n'uburyo bwakoreshejwe ngo uwo mugabo amire telefone .

    Source : https://yegob.rw/imfungwa-yamize-telefoni/

  • Umunyapolitiki Rashid uvuga ko RIB yamusabye kugira ibyo aceceka ati 'Sinzafunga umunwa mbona ibitagenda' #rwanda #RwOT

    Rashid witabye RIB amaze guhamagarwa inshuro ebyiri zose atitaba, yabwiye Primo TV ikorera kuri YouTube dukesha iyi nkuru ko ubwo yitabaga yasanze hari abagabo babiri bamutegereje ariko ko umwe muri bo yamubwiye amagambo yamukomerekeje.

    Ati 'Amagambo yambwiye ntabwo ari amagambo Umunyarwanda akwiriye kubwira undi. Yambwiye amagambo mabi cyane.'

    Avuga ko umwe mu bagenzacyaha babiri yasanze bamutegereje, yamubwiye ko 'Ngo 'wonse ingengabitekerezo ya Jenoside’ iryo ni ryo nshyiraho andi wenda ntuyambaze ariko aba agukabirije. Konka ingengabitekerezo ya Jenoside, ni amashereka asa n’umweru, ni umutuku, ni umukara ? Mbese yambwiye amagambo atari meza.'

    Icyakora avuga ko mugenzi w’uwo we yamubereye mwiza bakaganira abagashyikirana ndetse ko we ibyamubayeho atabifata nk’ihamagazwa kuko nta cyaha bamubwiye bamushinja ahubwo ko hari ibyo bamusabye.

    Ati 'Nagize ibyo nemera nanjye nicisha bugufi.'

    Uyu munyapolitiki avuga ko ibiganiro yagiranye n’abo bagenzacyaha byari bishingiye ku biganiro yagiye atanga kuri YouTube bamusaba kugira ibyo yirinda.

    Agaruka ku byo bamubwiye, yavuze ko bamusabye kudakomeza kuvuga amoko yo mu Rwanda ndetse no kudakwirakwiza ibihuha no kudashyigikira ibikorwa by’iterabwoba bamubwira bishobora kuvamo ibyaha yakurikiranwaho.

    Avuga ko atarafata umwanzuro niba agomba kutazongera kuvuga kuri ziriya ngingo cyangwa azakomeza.

    Ati 'Ndacyasesengura ngo ndebe ese ibyo bambwiye ko ntagomba kuvuga kandi wenda abandi babivuga ntibagire ikibazo.'

    Gusa akomeza avuga ko 'Niteguye gutanga ibitekerezo, ibyo bambujije n’abandi bazabivuga… Banyeretse ko hari abo bishobora gukomeretsa ariko nzagenda mbivuga gacye gacye.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Umunyapolitiki-Rashid-uvuga-ko-RIB-yamusabye-kugira-ibyo-aceceka-ati-Sinzafunga-umunwa-mbona-ibitagenda

  • Umuturage w' i Rulindo yacakiwe na Polisi afite udupfunyika 1000 tw' urumogi #rwanda #RwOT

      Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 08 Nzeri 2021, mu Mudugudu wa Gisiza , Akagari ka Kabuga ko mu Murenge wa Masoro , uherereye mu Karere ka Rulindo , ishami rya Polisi y'u Rwanda rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge ndetse n' izindi nzego z' umutekano zahafatiye umugabo wari ufite udupfunyika 1, 000 tw' urumogi.
      Nk' uko urubuga rwa Polisi y' u Rwanda dukesha aya makuru rubivuga uyu wafashwe yitwa Nizerayesu Jean Claude w'imyaka 26 y' amavuko , yafatanwe udupfunyika 1,000 tw'urumogi
      Umuyobozi wa Polisi w'agateganyo mu Karere ka Rulindo, Chief Inspector of Police (CIP) Pacifique Semahame Gakwisi yavuze ko Nizerayesu yafashwe ubwo yari ajyanye urwo rumogi ku mukiriya we utuye mu mudugudu wa Gisiza.
      Yagize ati 'Abaturage batanze amakuru ko Nizerayesu acuruza urumogi, tariki ya 8 Nzeri bamubonye ku mugoroba saa kumi n'imwe afite igikarito baramucyeka bahita batanga amakuru.Bahise babimenyesha abayobozi mu nzego z'ibanze nabo babimenyesha Polisi, baramufata barebye muri icyo gikarito basanga harimo ibipfunyika bibiri birimo udupfunyika (amabule) tw'urumogi 1,000.'
      CIP Semahame yashimiye abaturage bihutiye gutanga amakuru yatumye uriya muturage afatwa, yabasabye gukomeza kugira uruhare mu kwicungira umutekano cyane cyane barwanya abakwirakwiza ibiyobyabwenge.
      Nizerayesu yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Murambi kugira ngo hatangire iperereza.
      Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw'ibiyobyabwenge n'ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy'urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.
      Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n'amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.
      Ifoto yakoreshwe haruguru yakuwe ku rubuga rwa Polisi y' u Rwanda

    Source : https://impanuro.rw/2021/09/10/umuturage-w-i-rulindo-yacakiwe-na-polisi-afite-udupfunyika-1000-tw-urumogi/

  • Barye bari menge! Ubutumwa bwa RRA yahagurukiye abacuruza magendu – #rwanda #RwOT

    Ibi byatangajwe nyuma y’uko hashize icyumweru, RRA ikoreye urugendo mu Ntara y’Iburengerazuba n’Amajyepfo. Mu minsi itandatu gusa hafashwe ibicuruzwa bya magendu bigizwe n’ibizingo 214 by’insinga z’amashanyarazi zitujuje ubuziranenge, ibiro 210 bya caguwa, amabaro 12 y’imyenda ya caguwa, n’iminzani 52 itujuje ubuziranenge.

    Mu kiganiro na IGIHE Umuvugizi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro, Uwitonze Jean Paulin, yavuze ko ibikorwa byo gufata izo magendu mu Ntara y’Amajyepfo n’iy’Iburengerazuba byakozwe ku bufatanye n’inzego z’ibanze kandi ko hakomeje gahunda yo gukumira ibikorwa nk’ibyo no mu bindi bice by’Igihugu.

    Yagize ati “Ni ibikorwa twakoze nyuma y’uko twahawe amakuru n’abantu batandukanye. Hari ibihano biteganyijwe n’amategeko ibyo ni byo bikurikizwa ariko ibyafashwe bijyanwa mu bubiko bwa Gasutamo.”

    Yakomeje agira ati “Ibikorwa birakomeje cyane. Nyuma yo gusura izi ntara zose, haba Amajyaruguru n’Amajyepfo, Iburasirazuba n’Iburengerazuba dufite amakuru afatika y’aho magendu inyura n’uburyo ikorwamo. Ubwo rero nabo tutarafata uyu munsi, ejo dushobora kubafata kuko amakuru turayafite neza, bafatwa.’’

    Yasabye buri wese ushaka cyangwa ukora magendu kubireka kuko bahuriramo n’igihombo gishobora no gutuma ibikorwa byabo bifunga.

    Ati “Hari abo twafatanye ibintu nk’ibyo babicuruza ku isoko, bakagira n’ababibagemurira bose, turabasaba kubihagarika. Ibyo bintu ntibyemewe kandi ingaruka bibagiraho ziraremereye cyane ugereranyije n’inyungu babikuramo. Uko ibihano biteganyijwe hari ibigaragara ko rwose bisubiza ubucuruzi inyuma. N’uwo tutafashe arye ari menge. Turababurira rwose kandi tubasaba guhagarika gukora ibintu nk’ibyo ngibyo bagakora mu nzira zemewe.”

    Rimwe na rimwe hari igihe usanga abayobozi b’inzego z’ibanze bakingira ikibaba abacuruza magendu mu buryo bunyuranye ariko RRA ivuka ko itazihanganira uwo ari we wese ushobora gukingira ikibaba abakora ibikorwa nk’ibyo.

    Abaturarwanda na bo basabwe gukomeza gutanga amakuru arebana n’abashaka kudindiza ubukungu bw’igihugu binyuze mu bucuruzi bwa magendu ndetse no guharanira kuzirwanya kuko na bo zishobora kubagiraho ingaruka.

    Ati “Nk’izi nsinga zitujuje ubuziranenge, zijya ziteza ibyago byinshi ku bantu bazikoresha. Bashobora kuzigura bumva ko babonye insinga za make cyangwa se bagiye kwiyubakira inzu yabo ariko ejo n’ejo bundi ugasanga bahuye n’ibyago by’inkongi y’umuriro. Hari amacupa y’ama-liquer tuba twafashe atishyuriye imisoro adafite n’ubuziranenge, ugasanga umuntu aranyoye bikagira ingaruka ku buzima bwe.”

    RRA yavuze ko ikomeje ibikorwa byo gufata abakora ubucuruzi bwa magendu birimo gucuruza caguwa, kudakoresha imashini ya EBM, n’ibindi bishobora kudindiza ubukungu bw’igihugu.

    Amabaro y’imyenda ari mu byafashwe byinjizwa mu buryo bwa magendu

    Ibyafashwe byajyanywe mu bubiko bwa gasutamo

    Iminzani itujuje ubuziranenge na yo yarafashwe

    Imizingo y’insinga zitujuje ubuziranenge na zo zarafashwe

    source : https://ift.tt/3zZ2RyY

  • Kicukiro: Umusore w’imyaka 19 yishwe atemwe – #rwanda #RwOT

    Uyu musore yishwe mu ijoro ryo kuwa Kabiri tariki ya 7 Nzeri 2021. Byaje kugaragara ko ashobora kuba yishwe n’abajura kuko Televiziyo yari atunze yaburiwe irengero.

    Rwakaza yabanaga na mushiki we. Amakuru agera ku IGIHE, avuga ko uwo musore na mushiki we babanje kwikanga umujura bataryama, bamukabukiye bagira ngo yagiye, naho yihishe hafi aho.

    Uwo mujura ngo yongeye kugaruka ahagana mu rukerera uyu musore na mushiki we basinziriye, yica urugi arinjira ariko nyakwigendera kuko yari yaraye mu ruganiriro aramwikanga bituma ahita amukubita umuhoro mu mutwe.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Masaka, Segatashya Alexis, yabwiye IGIHE, ko iperereza ryahise ritangira kugira ngo hamenyekane uwishe uyu musore.

    Ati “ Bagize ngo yagiye naho yari akiri muri urwo rugo. Nyuma yo kwikanga umujura , umuhungu yiryamiye mu ruganiriro nibwo uwo umujura yaje kigaruka yasinziriye amena idirishya yica urugi undi amwikanze ahita amutemagura.”

    Ubwo uwo mujura yinjiraga, mushiki wa Rwakaza wari mu kindi cyumba yagize ubwoba, atabaza umujura amaze kugenda.

    Ati “ Yaracecetse nyuma atabaza umuturanyi aratabara bajyana umurwayi ku bitaro bya Masaka agezeyo nabo bamwohereza i Kanombe ejo ariko bigeze mu saa tatu za mu gitondo batugezaho amakuru y’uko yitabye Imana.”

    Segatashya yavuze ko bikekwa ko ubu bujura bwaba bwarakozwe n’uwari umuzamu w’iyi nzu umuryango wa Nyakwigendera wari umaze igihe gito uguze.

    Ati “ Harakekwa umuzamu warindaga inzu babagamo kuko bahimukiye vuba kandi bigaragara ko uwaje kwiba yari azi aho urugi barwicira.”

    Inzego z’ubugenzacyaha zahise zigera zitangira iperereza.

    Rwakaza yishwe ubwo yari aryamye kuri uyu wa Kabiri

    source : https://ift.tt/3AdrAzX

  • Nyagatare: Safari George wagaragaye aniga Dasso yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo – #rwanda #RwOT

    Urukiko rw’ibanze rwavuze ko rukurikije ibyavuzwe n’abatangabuhamya, rwasanze hari impamvu zikomeye zatumye rufata uyu mwanzuro wo kumufunga iminsi 30 y’agateganyo.

    Mu kwezi gushize inkuru zaranditswe, indirimbo zirasohorwa abandi benshi babihindura urwenya ubwo umugabo witwa Safari George yagaragaraga mu mashusho aniga DASSO agatabaza nyuma y’uko we n’abandi bayobozi mu nzego z’ibanze bari bari kugenzura niba nta baturage bakiragira ku mihanda bagasakirana n’inka ze ubwo yari aragiye ku muhanda mu Murenge wa Karangazi.

    DASSO agaragara akubita umushumba wari uragiye izo nka nyuma hakumvikana amajwi bavuga ngo bajye gufata n’umusaza witwa Safari George. Mu kumugeraho, Safari aramuniga kuburyo undi atabaza.

    Nyuma y’iyi mirwano hakurikiyeho guhagarika mu nshingano DASSO wagaragaye muri aya mashusho hamwe n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Musenyi wafashe aya mashusho, bazira gukoresha imbaraga z’umurengera ku muturage.

    Kuri Safari George wagaragaye aniga DASSO yatawe muri yombi agezwa mu rukiko rw’ibanze rwa Nyagatare tariki ya 7 Nzeri 2021.

    Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Safari George akurikiranyweho gukubita no kubangamira inzego za Leta ziri mu kazi zimusabira gufungwa iminsi 30 y’agateganyo kugira ngo hitegurwe urubanza mu mizi.

    Ku ruhande rwa Safari George, yireguye avuga ko atigeze atega DASSO nkuko ubushinjacyaha bwabivuze ahubwo ko babanje kugundagurana akaza kumwigaranzura akamujya hejuru.

    Yavuze ko ibyo yakoze byose yabikoze yirwanaho nta mugambi wo kurwanya inzego za Leta yari afite ahubwo byose yabikoze yirwanaho.

    Nyuma yo kumva impande zombi kuri uyu wa Kane Urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare rwatangaje ko Safari George afungwa iminsi 30 y’agateganyo ngo kubera impamvu zikomeye z’ibyaha aregwa.

    Urukiko kandi rwavuze ko Safari yemerewe kujurira bitarenze iminsi itanu iri somwa ribaye.

    Umwanzuro wasomwe Safari atari mu rukiko, gusa hagaragaye umukobwa we na we wahise agenda bakimara kuvuga ko se agiye gufungwa iminsi 30.

    Safari akurikiranyweho gukubita no kubangamira inzego za Leta ziri mu kazi

    source : https://ift.tt/3nfxLQd

  • Dr.Kayumba Christopher wahoze yigisha muri UR yafunzwe #rwanda #RwOT

    Urwego rw'igihugu rushinzwe ubugenzacyaha “RIB” rumaze gutangaza ko rwafunze Umwarimu n'umunyapolitiki Dr. Kayumba Christopher nyuma y'igihe rukora iperereza ku byaha yarezwe n'abantu batandukanye byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n'ubwinjiracyaha kuri iki cyaha.

    Ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro, dosiye ikaba iri bushyikirizwe Ubushinjacyaha nkuko amategeko abiteganya.

    Mu butumwa RIB yashyize kuri Twitter,yagize iti “Uyu munsi, RIB yafunze Dr. Kayumba Christopher nyuma y'igihe ikora iperereza ku byaha yarezwe n'abantu batandukanye byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n'ubwinjiracyaha kuri iki cyaha.

    Ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro, dosiye ikaba iri bushyikirizwe Ubushinjacyaha nkuko amategeko abiteganya.”

    Kuwa 7 Nzeli 2021,nibwo Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, rwahamagaje Dr Christopher Kayumba wahoze ari Umwarimu mu Ishuri ry'Itangazamakuru muri Kaminuza y'u Rwanda.

    Uru rwandiko rwakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga ku munsi w'ejo,rwagaragaza ko RIB isaba Dr Kayumba kwitaba kuwa 08 Nzeri 2021.

    Rwagiraga ruti 'Utumiwe ku Biro Bikuru by'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha biherereye ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo ku itariki ya 8 Nzeli 2021 ku isaha ya saa tanu (11h00) za mu gitondo.'

    Si ubwa mbere Dr Kayumba ahamagajwe na RIB kuko no muri Werurwe 2021 yasabwe kwitaba kugira ngo atange ibisobanuro ku kirego cy'umukobwa wahoze ari umunyeshuri we umushinja gushaka kumufata ku ngufu.

    Tariki 17 z'ukwezi kwa gatatu uyu mwaka, kuri Twitter hatangajwe inkuru y'uko Kayumba yagerageje gufata ku ngufu umukobwa yari abereye umwalimu mu ishuri ry'itangazamakuru wamusanze mu rugo rwe.

    Hashize iminsi 10 uwo bivugwa ko yahohoteye atazwi, umunyamakuru Fiona Muthoni Ntarindwa yanditse kuri Twitter ko ari we Kayumba yashatse gufata ku ngufu mu 2017.

    Fiona M. Ntarindwa yemeje ko ari we uvugwa mu ruhererekane rw'inyandiko yanditswe kuri Twitter na Kamaraba Salva, ivuga ko yagiye kureba Kayumba ngo bavugane ibireba ishuri, 'asanga ameze nk'uwasinze' ashaka kumusambanya ku ngufu, ariko abasha kumucika arahunga.

    Christopher Kayumba, nawe akoresheje Twitter, yahakanye ibyo birego, avuga ko bigamije “gupfobya igitekerezo cyacu twashyize mu bikorwa” cy'ishyaka riharanira demokarasi yashinze.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/dr-kayumba-christopher-wahoze-yigisha-muri-ur-yafunzwe

  • Kayonza: Umugabo ufite ubumuga bwo mu mutwe yishe nyina amutemesheje isuka – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo yishe nyina mu gitondo cyo ku wa Gatatu, tariki ya 8 Nzeri 2021 mu Mudugudu wa Kanyirabuki mu Kagari ka Kirehe mu Murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabare, Karuranga Leo, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo atari ubwa mbere yica umuntu, nyina umubyara ngo akaba yamwishe akoresheje isuka.

    Ati “Ni umugabo w’imyaka 37 ufite uburwayi bwo mu mutwe, ejo rero mu gitondo yarabyutse afata isuka acoca nyina. Nyina w’imyaka 84 ni we basanzwe babana gusa ntituramenya icyatumye amwica kuko abaturage bamufashe ashaka no kwica abandi aho yari ari kubirukankana.”

    Gitifu Karuranga yavuze ko uyu mugabo yari amaze imyaka ine avuye i Ndera akaba yari amaze iminsi atuje adateza umutekano muke aho atuye, ngo ubwo abaturage bamufataga yababwiye ko hari abandi bantu batandatu yashakaga kwica.

    Yakomeje agira ati “Ubu inzego z’umutekano na RIB zafatanyije gukorera isuzuma uwo mukecuru tunakorana inama n’abaturage turabahumuriza kuko na bo kuba batugeze bamwica ni ubutwari.”

    Yavuze ko kuri ubu uwo mugabo yabanje kujyanwa ku Bitaro bya Rwinkwavu aho yahavuye yoherezwa mu by’I Ndera kugira ngo akomeze gukurikiranwa, abajijwe niba azafungwa yavuze ko bizakomeza gukurikiranwa na RIB.

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko uyu mugabo mu myaka umunani ishize na bwo yishe undi muturage akajyanwa i Ndera kuvurwa akaza kurekurwa.


    source : https://ift.tt/38S1Wo6