Tag: Umutekano

  • Mozambique: Revocat Karemangingo wo mu bakuriye impunzi z'Abanyarwanda yiciwe hafi y'iwe #rwanda #RwOT

    Umugabo wari mu bakuriye impunzi z'Abanyarwanda muri Mozambique yishwe arashwe ku mugoroba wo ku wa mbere ageze hafi y'iwe mu murwa mukuru Maputo, nk'uko ukuriye ishyirahamwe ry'izo mpunzi abivuga.

    Revocat Karemangingo wari ushinzwe komisiyo y'umutungo muri iryo shyirahamwe yarashwe n'abantu bari mu modoka ya Toyota Fortuner, nk'uko bivugwa na Cleophas Habiyaremye ukuriye iryo shyirahamwe.

    Polisi ya Mozambique ntacyo iratangaza kuri ubu bwicanyi.

    Habiyaremye avuga ko ubwo Karemangingo yari mu modoka nto yo mu bwoko bwa Toyota Vitz agana iwe ahitwa Liberdade, imodoka ebyiri zamwitambitse imwe imbere indi inyuma.

    Yabwiye BBC ati: “Yari ari hafi kugera iwe, abari mu modoka ya Toyota Fortuner nibo bamurashe bari hejuru we ari hasi mu modoka ntoya, bamurashe amasasu atandatu.”

    Habiyaremye avuga ko polisi yageze ahabereye ubu bwicanyi igakora akazi kayo ariko kugeza ubu nta muntu urafatwa akekwaho uruhare muri ubwo bwicanyi.

    Revocat Karemangingo yari yaraburiye inzego z'umutekano za Mozambique ko hari abantu bashaka kumwica bafite aho bahuriye n'u Rwanda, nk'uko Habiyaremye abivuga.

    Ati: “No mu 2016 baramuhushije bashakaga kumwicira iwe mu rugo, agira amahirwe kuko imodoka yari yiriwemo siyo yatashye arimo, baramuhusha.”

    Ku mpamvu zaba zateye kwicwa kwe, Habiyaremye avuga ko Karemangingo nta kindi yakoraga uretse ubucuruzi, ko atakoraga politiki kuko ari impunzi.

    Karemangingo ari mu baketsweho uruhare mu rupfu rwa Louis Baziga wahoze ahagarariye diaspora y'u Rwanda muri Mozambique warashwe agapfa i Maputo mu 2019.

    Habiyaremye avuga ko Karemangingo – wahoze ari umusirikare mu ngabo z'u Rwanda zitwaga FAR ku ipeti rya Lieutenant – yagizwe umwere kuri icyo kirego.

    Hashize amezi atatu Cassien Ntamuhanga umunyarwanda watorotse gereza agahungira muri Mozambique afatiweyo na polisi, nyuma aburirwa irengero kugeza ubu.

    Habiyaremye ati: “Hashize kandi ibyumweru bitatu umunyamabanga w'ishyirahamwe ryacu asimbutse urupfu, none uyu munsi ushinzwe imari arishwe.

    “Urumva ko hashobora gukurikiraho abandi. Turasaba abashinzwe uburenganzira bw'ikiremwamuntu ngo barebe ikibazo cy'impunzi z'Abanyarwanda hano muri Mozambique.”

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/mozambique-revocat-karemangingo-wo-mu-bakuriye-impunzi-z-abanyarwanda-yiciwe

  • Akurikiranyweho kwiba amafaranga asaga miliyoni akoresheje telefone #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uwizeyimana Elia avuga ukurikiranyweho kwiba abaturage
    Uwizeyimana Elia avuga ukurikiranyweho kwiba abaturage

    Ubwo yerekagwa itangazamakuru kuri sitasiyo ya polisi ya Rwezamenyo kuri uyu wa Mbere tariki 13 Nzeri 2021, Uwizeyimana w’imyaka 19, yavuze ko yafatiwe mu Karere ka Rusizi ku Cyumweru tariki 12 Nzeri 2021 nyuma y’uko hari uwo bari bamaze kwiba amafaranga ibihumbi 309.

    Ngo yatangiye kwiba akoresheje telefone muri Mata 2021, ariko ngo n’ubwo ari we wafashwe ntiyakoraga wenyine kuko hari bagenzi be babiri bamwigishize kubikora babimazemo igihe barimo uwitwa Ndayisabye Jean hamwe na Mwiseneza Frank.

    Uwizeyimana avuga ko kugira ngo bibe abantu, babahamagara bakababwira ko ari abakozi ba MTN, ko hari amafaranga babayoberejeho, nk’uko byagenze k’uwo baherukaga kwiba.

    Ati “Tumaze kumubwira ko turi aba Agent ba MTN, tumubwira ko hari amafaranga ibihumbi 45 tumuyoberejeho, tumubaza niba kuri konte ye nta mafaranga yari afiteho ku buryo kuri MTN nibaramuka bayaborotse bataborokana n’aye. Yadusobanuriye ko afiteho amafaranga menshi ariko yanga kutubwira umubare wayo, amaze kubyanga jye nahise ngereranya, mukandisha amafaranga ibihumbi 241,012”.

    Akomeza agira Ati “Nkimara kuyamutwara ubwo yahise ambwira ati ko umbeshye ukaba untwariye amafaranga yanjye, naramubwiye nti ihangane ugume ku murongo hari habayeho ikibazo cya ‘connation’, turimo turagufasha, tubonye ko ubwizigame bwawe buvuye kuri balance yawe, ihangane tugiye kugufasha amafaranga yawe akugarukire. Mu kubimubwira gutyo twagumaga tumuhatiriza tumubaza ko nta yandi asigaranyeho, yatubwiye ko asigaranyeho balance y’ibihumbi 74, ni bwo twahise tumutwara ibihumbi 66,666”.

    Umwe mu bashutswe witwa Abiance Nzeyimana, avuga ko mu masaha ya mu gitondo yohererejwe ubutwamwa bubiri kuri telefone burimo ubumubwira ko hari amafaranga yohererejwe n’ubundi bumubwira ko simukadi ye ifunzwe akirimo kujijinganya ahita ahamagarwa.

    Ati “Numva arambwiye ati hari umuntu utugejejeho ikibazo ko amafaranga ye ayobeye kuri telefone yawe, none turayifunze, ariko turabona hari imirimo ukoreraho yo kubikuza no kubitsa kuri mobile money icyiza twagufasha, nti se muri aba hehe mwebwe? Aravuga ngo turi abakozi ba MTN Nyarutarama, nti se ntabwo muri abatekamutwe, bati oya ntabwo turi abatekamutwe, nti se muramfasha gute, ambwira imibare ngenda nkoresha kugira ngo amborokorere simukadi, imibare ndayikoresha mbona amafaranga avuyeho”.

    Akomeza agira ati “ Ati reka noneho ukoreshe undi mubare arongera asubiramo na ya yandi yari asigayeho aba arayatwaye nari mfiteho ibihumbi 230, dutangira gushwana, ati oya twe turakubwira ibintu ntubyumve, mbona anyohereje message uko nakayavuze yose mbona ayasubijeho ariko iyo message na yo iyo witegereje neza usanga atari yo. Arambwira ati iyo tuborotse cyane akenshi n’amafaranga yo kuri banki hari igihe agira ikibazo tugiye kubigukorera rimwe utiriwe uza kuri MTN, na bwo tuba tugiye ku yo muri Bank, nyakuyeho nayo ahita ayatwara ibihumbi 350, ngarura ubwenge mbona aranyibye”.

    Umuvugizi wungirije wa polisi, CSP Africa Apollo Sendahangarwa, asaba abantu kudakomeza gushukwa babeshwa ko bohererejwe amafaranga kuko aba atari byo gusa ngo n’ababikora bararya bari menge kuko polisi iri maso.

    Ati “Abantu bakora ubutekamutwe bakwiye kumenya yuko ari ibintu bibashyira mu byago bikomeye kuko gutwara ibintu by’umuntu wamushutse, urafatwa ugafungwa, ugashyikirizwa ubutabera bakagukorera dosiye ugafungwa. Itegeko riteganya imyaka igera kuri irindwi no kwishyura ihazabu bitewe n’umutungo w’umuntu watwaye, kandi icyo ntabwo ari igihe gito cyo gutakaza, mu by’ukuri uramutse ukora mu myaka irindwi ushobora kuba wakoreye ibintu byinshi cyane kandi ufite n’amahoro utari muri gereza”.

    Uretse babiri batarafatwa bakoranaga na Elia Uwizeyimana, avuga ko mu murenge wabo n’indi ine baturanye harimo abantu benshi atamenya umubare, bibumbiye mu mutwe uzwi nk’uw’Abameni bakora ibikorwa by’ubutekamutwe.


    source : https://ift.tt/3nto3K7

  • Kwihagararaho no kwanga gusuzugurwa bituma abagabo bahohoterwa bakabyihererana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abagabo benshi ngo barahohoterwa bakicecekera
    Abagabo benshi ngo barahohoterwa bakicecekera

    Abo bagabo bavuga ko nta wakwihandagaza ngo avuge ko nta hohoterwa bakorerwa kuko hari ingo nyinshi byacitse, gusa ngo bahitamo kuruca bakarumira kuko umugabo ugerageje kuvuga ko yahohotewe n’umugore afatwa nk’ikigwari muri bagenzi be.

    Alphonse Mutabazi wo mu Karere Gasabo, avuga ko bigayitse kugira ngo umugabo ajye kurega umugore.

    Ati “Impamvu twihagararaho ni uko tuba twanga ko twasuzugurwa, ariko uzi kugira ngo ube utonganye n’umugore ngo abe ari wowe ujya kurega, oya rwose. Ubundi umugabo ni umutware w’urugo, iyo wananiwe rero kuyobora urw’iwawe, ubwo se wajya kurega, urimo kurega ngo iki? Oya rwose ubwo biba byakunaniye”.

    Uwitwa Jean Pierre Kamana ati “Abagabo barahohoterwa cyane ku buryo no mu rugo waba utavuga, kuko n’iyo uvuze arakubwira ati ubwo urashaka RIB, ahubwo jyewe ikintu nasaba ni uko akenshi n’iyo umugabo arenganyijwe n’umugore akajya kurega ntabwo ahabwa agaciro cyane ngo babikurikirane babyiteho, ahubwo umugore urega usanga ari we bitaho cyane. Ugasanga rero umugabo arareba kujya yirirwa yiruka ngo ararega umugore, akavuga ati ahubwo reka nduhunge, aho kugira ngo nitabe RIB namureka”.

    Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, Dr. Thierry Murangira, avuga ko abagabo badakwiye guterwa ipfunwe no gutanga ikirego igihe bahohotewe.

    Ati “Icyo tubagira nk’inama ni uko nta mugabo n’umwe byagombye gutera ipfunwe yo kujya gutanga ikirego igihe cyose yahohotewe, kuko itegeko riha amahirwe umugore kimwe n’umugabo, ikindi ni uko yaba umugore cyangwa umugabo bose bakirwa kimwe muri “Isange one Stop Center” mu gihugu hose aho ziri. Kwakira ibirego by’ihohoterwa ntibishingira ku gitsina kuba uri umugore cyangwa umugabo”.

    Dr. Murangira anavuga ko kuba umugabo yahohoterwa ntaho bihuriye n’ubugwari.

    Ati “Ntwabo guhohoterwa uri umugabo ubikorewe n’umugore wawe, ari ikimenyetso cy’uko uri ikigwari, ntabwo ari ikimenyetso cy’uko uri umunyantege nke, ariko guhohoterwa ukagenda ahubwo ugatanga ikirego bigaragaza ko wowe uri umuntu ushaka amahoro. Ni na bwo butwari, kuko iyo utanze ikirego bigacyemuka birinda ibindi byaha bishobora kuvamo nk’ibyaha byo kwihorera aho ashobora kuguhohotera ukamukubita, aho abenshi usanga bihorera hakavamo n’impfu”.

    Ishusho rusange yo mu myaka ibiri ishize guhera muri Nyakanga 2019 kugera muri Kanama 2021, igaragaza ko abagore ari bo bahohoterwa cyane ku kigero cya 92% ugereranyije n’abagabo bari ku kigero cya 8%, na ho isesengura ry’ibirego RIB yakira rigaragaza ko mibare y’abagabo bahohoterwa bakagana RIB igenda yiyongera, kuko mu mwaka wabanje byavuye ku birego 426 bigera kuri 582 ugereranyije n’abagore bakorewe ihohoterwa bakarega muri iyo myaka bangana na 12.137.

    Ibyaha baregeye harimo Gukubita no gukomeretsa, Guhoza ku nkenke uwo mwashyingiranywe, gukoresha ibikangisho k’uwo mwashakanye, gukoresha umutungo w’urugo ku buryo bw’uburiganya, guta urugo, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato hamwe n’umuntu umwe watanze ikirego cyo kwangizwa imyanya ndangagitsina n’uwo bashakanye.


    source : https://ift.tt/2XfVYe1

  • Umunyeshuri yamenye ko umukunzi we atwite inda itari iye ariyahura,asiga yandikiye ababyeyi be ibaruwa ibabaje. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyeshuri wo muri Harare Polytechnic yiyahuye nyuma y'uko amenye ko umukunzi we bari bamaranye imyaka 4 atwite inda yatewe nundi mugabo.

    Umurambo wa Takudzwa Chifamba w'imyaka 27 y'amavuko bawusanze umanitse ku nzu y'incuti ye . Acide ya bateri, ibinini by'imbeba nigice cyumugozi nibyo byabonetse kuruhande rwumubiri we.

    Takudzwa yahisemo kwiyahura igihe yamenyaga ko umukunzi we (uzwi ku izina rya Christine) yatorotse nyuma yo guterwa inda n'undi mugabo.

    Umuvugizi w'umuryango Brian Chifamba yemeje urupfu rubabaje rwa Takudzwa agira ati;

    Ati: 'Twambuwe umuvandimwe wuje urukundo wagaragaje ubuhanga mu bikorwa bye byinshi. 'yananiwe kumva inama twamugiriye nyuma yo kumenya ibijyanye ko umukunzi we yamuciye inyuma,'

    Uyu musore yasize yandikiye ibaruwa ababyeyi be igira iti:'Mama na Papa mumbarire ni gutya byagombaga kugenda,gusa ndabakunda cyane.'

    Source : https://yegob.rw/umunyeshuri-yamenye-ko-umukunzi-we-atwite-inda-itari-iye-ariyahuraasiga-yandikiye-ababyeyi-be-ibaruwa-ibabaje/

  • Korea y'Epfo yagerageje misile nshya ishobora kwangiza igice kinini cy'Ubuyapani #rwanda #RwOT

    KCNA ivuga ko muri iri suzuma ryabaye muri weekend iyi misile yagenze 1,500km.

    Igerageza ryakozwe ni iry'ubwoko bwa 'cruise misile', bene izi ntabwo zitangirwa ibihano na ONU/UN.

    Gusa amagerageza nk'aya yandi yatumye Korea ya Ruguru ifatirwa ibihano bikomeye n'Umuryango w'Abibumbye.

    Ariko ibi bigaragaza ko iki gihugu kigifite ubushobozi bwo gukora intwaro zikomeye n'ubwo cyugarijwe n'inzara n'ubukungu bwazahaye.

    KCNA yatangaje ko kugerageza iyi misile “bifite igisobanuro gikomeye ko hari imbaraga zo kurinda igihugu cyacu n'ubushobozi bwose bwo kunesha imbaraga z'umwanzi.”

    Katsunobu Kato ushinzwe ububanyi n'amahanga bw'Ubuyapani yavuze ko leta yabo “ihangayitse” kandi iri gukorana na Amerika na Korea y'Epfo mu gukurikirana uko ibintu byifashe, nk'uko bivugwa na Reuters.

    Igisirikare cya Amerika cyatangaje ko iri gerageza rya Korea ya Ruguru ryerekana ko “ikomeje umugambi wayo wa gisirikare no kugariza abaturanyi bayo n'umuryango mpuzamahanga”.

    Cyongeraho ko umuhate wa Amerika wo kurengera inshuti zayo Korea y'Epfo n'Ubuyapani “ukiri nshinganwa”.

    Abategetsi ku rwego rwo hejuru ba Amerika, Korea y'Epfo n'Ubuyapani biteganyijwe ko bahura muri iki cyumweru bakaganira ku guhagarika intwaro z'ubumara kuri Korea ya Ruguru.

    Akanama gashinzwe umutekano ka ONU kabuza kandi kagashyiraho ibihano kuri Korea ya Ruguru mu gihe igerageje misile za 'ballictic'

    Ako kanama kazifata nk'iziteje akaga kurusha 'cruise misiles' kuko zo zishobora gutwara ubumara bwinshi kurushaho, zikaba zaraswa kure cyane kandi zikihuta.

    Misile 'ballistic' zihagurutswa na rocket kandi zikabanza gutumbagira mu kirere mbere yo guhanuka ku ntego, mu gihe cruise misile ziraswa na jet ikoresha moteri zikagenda ku butumburuke bwo hasi.

    Mu kwezi kwa gatatu, Korea ya Ruguru yarenze ku bihano igerageza misile za ballistic, byongera gutera umujinya Amerika, Ubuyapani na Korea y'Epfo.

    Uku kugerageza gushya kubaye nyuma y'iminsi hakozwe akarasisi ka gisirikare i Pyongyang ko kwizihiza imyaka 75 ya leta ya gikomunisti.

    Muri ako karasisi nta misile nini zerekanywe, herekanywe imyambaro y'ubwirinzi ya hazmat, yaba ari ikimenyetso ko hashobora kuba hari ingabo zidasanzwe zashinzwe ngo zirwanye ikwirakwira rya Covid-19.

    Kugeza tariki 19 z'ukwezi gushize Korea ya Ruguru nta bwandu bwa Covid yari yatangaza, nk'uko OMS/WHO ibivuga – nubwo bamwe bavuga ko ibyo bisa n'ibidashoboka.

    Korea ya Ruguru yafunze imipaka yayo mu kwezi kwa mbere 2020 yirinda ikwirakwira rya Covid, bituma ubuhahirane n'inshuti yayo ikomeye mu bukungu, Ubushinwa, busa n'ubuhagaze.

    Nubwo igihugu cyinjiye mu bibazo by'ubukungu n'inzara nk'uko byemejwe na Perezida Kim Jong-un, imigambi y'imbaraga kirimbuzi yarakomeje.

    Mu kwezi gushize, ikigo gikurikirana imbaraga kirimbuzi cya ONU cyatangaje ko biboneka ko Korea ya Ruguru yongeye gutangiza 'reactor' zishobora gutunganya plutonium zo gukora intwaro kirimbuzi.

    Iki kigo kivuga ko ari “amakuru ateye inkeke”.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/korea-y-epfo-yagerageje-misile-nshya-ishobora-kwangiza-igice-kinini-cy

  • Nyabihu: Babiri bafatanywe udupfunyika tw’urumogi dusaga ibihumbi birindwi – #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko abo bantu bafashwe n’abapolisi ubwo bari mu kazi gasanzwe ko gucunga umutekano wo mu muhanda. Bahagaraitse igare ryari ririho abantu batatu, barebye ibyo bafite mu mufuka basanga harimo urumogi.

    Yagize ati” Abapolisi bari mu kazi k’umutekano wo mu muhanda babona igare rije ririho abantu batatu, umwe niwe wari uritwaye (umunyonzi) abandi babiri bicaye inyuma hagati yabo harimo umufuka munini. Abapolisi bagize amakenga barabahagarika, bakimara kubahagarika umwe yahise yiruka aracika.”

    CIP Karekezi akomeza avuga ko abapolisi barebye ibiri mu mufuka bari bafite basanga harimo urumogi udupfunyika 7, 493. Bamaze gufatwa bavuze ko bari bavuye mu Karere ka Musanze bagiye mu Karere ka Muhanga banyuze mu muhanda wa Shyira. Ntibavuga uwari ubahaye urwo rumogi n’uwo bari barushyiriye i Muhanga.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yaboneyeho gukangurira abatwara abagenzi kujya bitondera abantu n’ibintu batwaye , bagashyira imbere umutekano w’Igihugu aho kwihutira indonke z’amafaranga.

    Yakomeje akangurira abaturarwanda gufatanya n’izindi nzego mu kurwanya abashaka guhungabanya umutekano no gukwirakwiza ibiyobyabwenge kuko nabyo biri mu bihungabanya umutekano w’Igihugu.

    Abafashwe uko ari babiri bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rugera kugira hatangire iperereza. Ni mu gihe hagishakishwa undi bari kumwe wahise acika.

    Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.


    source : https://ift.tt/3hsyMAx

  • Ku kinyamakuru Igihe hafashwe n’Inkongi y’umuriro #rwanda #RwOT

    Iyi nkongi y’umuriro yadutse mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tarki 12 Nzeri 2021 ahagana saa tatu z’ijoro.

    Umuriro ngo watangiye muri ririya joro aho watangiriye ku gice kireba kuri Surfo ugana kuri REG hariya mu mujyi rwagati.

    Ikindi ngo ni uko igice cyose cy’igorofa rya mbere ryo hejuru cyahiye kirakongoka ndetse n’igorofa ya kabiri uturutse.

    Ubuyobozi bw’Ikinyamakuru Igihe bwasohoye itangazo ku byerekeye iyi nkongi, butangaza ko nta muntu wahiriye muri iriya nkongi cyangwa ngo ahakomerekere.

    Itangazo ry’Ubuyobozi bw’Iki Kinyamakuru, rivuga ko icyataye iriya nkongi kitaramenyekana icyakora ngo Polisi y’u Rwanda yatangiye iperereza.

    Bwaboneyeho kumenyesha abakurikira iki kinyamakuru ko iriya nkongi itari bukome mu nkokora 'inshingano zacu z’ibanze zo gutara no gutangaza amakuru ndetse n’izindi serivisi dusanzwe duha abafatanyabikorwa.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Ku-kinyamakuru-Igihe-hafashwe-n-Inkongi-y-umuriro

  • Urubanza rw’abantu 18 baregwa kunyereza Miliyari 1,7Frw ya Koperative rwasubitwe ubugirakarindwi #rwanda #RwOT

    Urubanza ruregwamo abantu 18 baregwa kunyereza umutungo wa Koperative COPCOM yo mu Gakiriro ka Gisozi, icururuza ibikoresho by’ubwabatsi, rwasubitswe ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki 10 Nzeri 2021.

    Ni urubanza rusubitswe inshuro 7, rwagiye rusubikwa kubera impamvu zitandukanye harimo n’izatewe n’icyorezo cya Covid-19 n’izituruka ku baburanyi.

    Nta munsi n’umwe uru rubanza rwasubitswe biturutse ku impamvu z’Urukiko.

    Abaregwa bose baburana ibyaha bifitanye isano n’ibimunga ubukungu bw’igihugu, bose baburana badafunze kuva batangira gukurikiranwa n’Ubushinacyaha.

    Ubushinjacyaha bukurikiranyeho bariya bantu icyaha cyo Gukora no gukoresha inyandiko mpimbano irimo ibinyoma, n’icyaha gifitanye isano n’ibyaha bimuga ubukungu bw’igihugu.

    Ubushinjacyaha buvuga ko aberegwa bakoze raporo z’ibinyoma, bavuga ko bakoze imirimo y’ubwubatsi bakemeza ko imirimo yose yakozwe neza kandi hari ibitarakozwe.

    COPCOM iregera indishyi ivuga ko abaregwa banyereje umutungo usaga Miliyari 1.7Frw (Frw 1 709 575 648).

    Abaregwa bose bahakana ibyaha bashinjwa n’Ubushinjacyaha bakavuga ko ibyo baregwa bifitanye isano n’imiyoborere mibi yaranze COPCOM.

    Ubwo Urukiko rwasubukuraga urubanza bamwe mu baregwa bahise bagaragaza imbogamizi z’uko batiteguye kuburana kuko harimo bamwe muri ba rwiyemezamirimo bareganwa batitabiriye iburanisha kuko bamwe bagaragaje impapuro za Muganga ko barwaye, abandi basaba Urukiko ko bahabwa umwanya bakabanza kureba dosiye kugira ngo bazabone uko bazireguraho mu gihe cy’urubaza nyirizina.

    Urukiko rushingiye ku mpapuro za muganga zerekana ko bamwe mu baregwa barwaye rwahise rusubika urubanza rwimurirwa ku wa 27 Nzeri 2021 saa mbiri za mugitondo abaregwa bose bahari.

    Koperative COPCOM yagiye irangwa n’ikibazo cy’imiyoborere ya Koperative aho Ubuyobozi bwayoboye COPCOM bwagiye bugira kutumvikana ku ngingo zimwe na zimwe mu banyamuryango bikarangira havutse icyitwa ishyamba, bamwe batumvikana n’abandi.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Urubanza-rw-abantu-18-baregwa-kunyereza-Miliyari-1-7Frw-ya-Koperative-rwasubitwe-ubugirakarindwi

  • Umukarani yahanutse kuri etaje ya 2 y'inyubako y'isoko rya Nyarugenge Imana ikinga ukuboko #rwanda #RwOT

    Uyu musore yahanutse ku igorofa rya Kabiri ry'inyubako y'Isoko rya Nyarugenge, mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Nzeri 2021,. Yahise ajyanwa ku bitaro kugira ngo akurikiranwe n'abaganga.

    Rimwe na rimwe ku Cyumweru ku nyubako y'isoko rya Nyarugenge haba hari abantu mbarwa ku buryo ibintu nk'ibyo bishobora kuba ariko ntihagire ubimenya. Niko byanagenze kuko umunyamakuru wacu yahageze hashize akanya bibaye gusa abantu babazwaga uko byagenze wasangaga bamwe nta makuru babifiteho.

    Umwe mubo byabaye areba, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ati 'Nagiye kubona mbona ingofero iratakaye ngira ngo wenda iramucitse, na we yahise asa nkaho amanutse ashaka nko kurira ikintu, yahise agwa abanjije amaguru.'

    Yavuze ko nubwo kwiyahura abifata nk'igikorwa kigayitse ariko bishoboka ko uwo musora yari afite ikibazo nubwo atabona ko igisubizo cyari icyo kwiyambura ubuzima.

    Ntabwo biramenyekana icyatumye uwo mukarane ahanuka nubwo hari abakeka ko yaba yagerageje kwiyahura.

    Ubuyobozi bw'Isoko rya Nyarugenge bwirinze kugira byinshi butangaza , ariko bwemerera IGIHE ko amashusho amugaragaza ahanuka ari kwifashishwa mu iperereza kugira ngo hamenyekane icyabiteye.

    Inkuru ya IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/umukarani-yahanutse-kuri-etaje-ya-2-y-inyubako-y-isoko-rya-nyarugenge-imana

  • Umukarani yahanutse ku nyubako y’isoko rya Nyarugenge arakomereka – #rwanda #RwOT

    Uyu musore yahanutse ku igorofa rya Kabiri ry’inyubako y’Isoko rya Nyarugenge, mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Nzeri 2021,. Yahise ajyanwa ku bitaro kugira ngo akurikiranwe n’abaganga.

    Rimwe na rimwe ku Cyumweru ku nyubako y’isoko rya nNyarugenge haba hari abantu mbarwa ku buryo ibintu nk’ibyo bishobora kuba ariko ntihagire ubimenya. Niko byanagenze kuko umunyamakuru wacu yahageze hashize akanya bibaye gusa abantu babazwaga uko byagenze wasangaga bamwe nta makuru babifiteho.

    Umwe mubo byabaye areba, yabwiye IGIHE ati “Nagiye kubona mbona ingofero iratakaye ngira ngo wenda iramucitse, na we yahise asa nkaho amanutse ashaka nko kurira ikintu, yahise agwa abanjije amaguru.”

    Yavuze ko nubwo kwiyahura abifata nk’igikorwa kigayitse ariko bishoboka ko uwo musora yari afite ikibazo nubwo atabona ko igisubizo cyari icyo kwiyambura ubuzima.

    Ntabwo biramenyekana icyatumye uwo mukarane ahanuka nubwo hari abakeka ko yaba yagerageje kwiyahura.

    Ubuyobozi bw’Isoko rya Nyarugenge bwirinze kugira byinshi butangaza , ariko bwemerera IGIHE ko amashusho amugaragaza ahanuka ari kwifashishwa mu iperereza kugira ngo hamenyekane icyabiteye.

    Idirishya uyu mukarani bikekwa ko yahanutseho asa n’uri gushaka kuryurira

    Ku cyumweru akenshi ku isoko rya Nyarugenge nta rujya n’uruza ruba ruhari cyane

    Yaguye iruhande rw’abacunga umutekano w’abinjjira muri iri soko

    source : https://ift.tt/3E6lR1b