Tag: Umutekano

  • Abantu 20 bafunzwe bazira ibicuruzwa bya magendu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Barasaba imbabazi ko batazongera gucuruza magendu kandi ko baramutse bababariwe bagenda bakaba abafashamyumvire bagakangurira abandi babikora kubivamo kuko nta cyiza cyabyo
    Barasaba imbabazi ko batazongera gucuruza magendu kandi ko baramutse bababariwe bagenda bakaba abafashamyumvire bagakangurira abandi babikora kubivamo kuko nta cyiza cyabyo

    Bose uko ari 20 baremera ko ibicuruzwa bacuruzaga bitemewe n’ubwo ntawerura ngo avuge ko yagiye kubyizanira abikuye mu bihugu by’abaturanyi aho birangurirwa, kuko bavuga ko babizanirwaga n’abantu bakabibasangisha aho bacururiza bakaba ari ho babirangura n’ubwo babaga batayobewe ko bitemewe kubihacururiza.

    Bimwe mu bicuruzwa byafashwe birimo amavuta yangiza uruhu azwi ku izina rya mukorogo, amavuta ya movit yagiye yinjizwa mu buryo bwa magendu hamwe n’ibindi bintu birimo ibirungo bya Asante na byo byagiye byinjizwa mu buryo bwa forode.

    Uwitwa Nyandwi wafatanywe amavuta ya movit yagize ati “Ayo mavuta uburyo nayabonyemo nayaguze n’umuntu ayanzaniye mu gikapu ari amavuta make ya movit, nuko ndayamugurira, mu by’ukuri ni icyaha naragikoze, kandi ndanagisabira imbabazi mu izina ryanjye n’irya bagenzi banjye bwite, ndasaba imbabazi kandi na bo mbasabira imbabazi kuko bimpaye isomo kandi na bo bibahaye isomo, rero mutugiriye imbabazi ntabwo twakongera gukora iryo kosa ryo gufata ibintu bya magendu bitemewe, ndumva twagenda natwe tukaba abafashamyumvire tugakangurira bagenzi bacu kureka ikintu kitemewe, kuko atari cyiza”.

    Angelique Ayinkamiye yafatiwe mu Gitega, afatanwa amavuta ya mukorogo. Avuga ko n’ubwo akora ubucuruzi bw’amavuta atemewe ariko atayobewe ko ari bibi kuko nta mahirwe yigeze abigiriramo mu gihe kirenga umwaka amaze abikora.

    Ati “Njya kubona umuntu araje, akambwira ngo mfite imari, nkamubaza ni iyihe, akambwira ibyo afite ngafata duce ibindi nkamubwira ngo nabijyane, muby’ukuri kuva natangira kuyicuruza ntabwo nigeze ngira amahoro, nabonye atari byiza, n’ubwo nabifatanywe ariko ubundi nari ndi muri gahunda yo kubireka”.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera, asaba abaturage by’umwihariko abacuruzi kureka gukora magendu ndetse no gucuruza ibicuruzwa bitemewe.

    Ati “Abaturage nibareke gucuruza ibintu bya magendu, kuko magendu imunga ubukungu bw’Igihugu, icya kabiri babihomberamo, icya gatatu ni uko bacuruza n’ibitemewe bishobora kwangiza uruhu rw’abantu nk’iyo mukorogo, ni amavuta yangiza uruhu. Hari abacuruza amashashi, mu byo twafashe harimo n’amashashi, muzi ko amashashi yaciwe muri iki gihugu mu buryo bwemewe n’amategeko, ntawemerewe kuyacuruza ariko bakarengaho bagashakisha uburyo babikora magendu mu buryo butemewe”.

    Umuntu wese ukora, ugurisha, utanga ibintu bibujijwe birimo umuti, ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka ariko kandi kitanarengeje imyaka ibiri, agatanga n’ihazabu y’amafaranga y’ u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 ariko kandi atarenze miliyoni 5 cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

    Uretse abantu 20 beretswe itangazamakuru, mu Mujyi wa Kigali honyine hari abasaga 50 baherutse gufatanwa ibicuzwa bya magendu.


    source : https://ift.tt/3zyWXUn

  • Umukozi w’ibitaro akurikiranyweho kwiyitirira Polisi akambura abaturage (Video) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Rutaganda avuga ko ibyo yakoraga yari azi neza ko bihanirwa n
    Rutaganda avuga ko ibyo yakoraga yari azi neza ko bihanirwa n’amategeko akabisabira imbabazi

    Ubwo yerekagwa itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Nzeri 2020, kuri sitasiyo ya polisi ya Remera, Augustin Rutaganda yemeye ko yiyitiriye urwego rwa polisi akaba yari amaze amezi arenga atanu abitangiye.

    Kubera ko yakoraga akazi ko gutwara imbangukiragutabara y’ibitaro bya CHUK, ngo ahantu haberaga impanuka akahagera yageragezaga uburyo bushoboka bwose bwo kubona nimero ya telefone y’umushoferi wakoze impanuka, yaba kuyimwiyakira cyangwa kuyishaka mu bundi buryo, hanyuma akazamuhamagara yiyise umupolisi uzi ibyiyo mpanuka kandi akeneye kumufasha, ubundi akabona kumusaba amafaranga bitewe n’ubufasha yabaga yamusezeranyije ko agiye kumuha.

    Rutaganda avuga ko iyo yageraga ahantu hakorewe impanuka agiye gutwara uwagonzwe, yasabaga nimero uwamugonze amubwira ko polisi iza kumufasha, bamara gutandukana akazamuhamagaza indi nimero amubwira ko ari umupolisi ushaka kumufasha.

    Ati “Umwe namusanze aho yakoreye impanuka ntwaye ambulance, we yari ategereje ko polisi iza kumufasha mu gupima impanuka, noneho njyewe mubwira ko abapolisi bashobora kumufasha, nyuma nza kumuhamagara mubwira ko namufasha kugira ngo bamusubize ibyangombwa bye, yemera kumpa amafaranga. Yanyoherereje ibihumbi 100 bwa mbere nyuma arongera anyoherereza ibihumbi 31, mu by’ukuri ikintu kimbesheje hano ndi umunyacyaha ndemera n’icyaha, ngasaba imbabazi”.

    Rutaganda avuga ko ubushukanyi yabukoreye abantu batatu, akaba yarafashwe amaze kubambura Amafaranga y’u Rwanda agera hafi ku bihumbi 200.

    Anicet Manirafasha wambuwe na Rutaganda amafaranga asaga ibihumbi 100, avuga ko yagongeye umwana ahitwa kwa Kiruhura, agahita ahamagara polisi n’imbangukiragutabara, bose bakaza nyuma birangiye azaguhamagarwa n’umuntu atazi.

    Ati “Dushoje mbona nimero ya 0788375184 irampamagaye, imbwira ko ntamuzi ariko yari ari ahabereye impanuka, ko nakomeza ngakurikirana uwo murwayi nkita ku buzima bwe. Yakomeje kujya ampamagara ambwira ibigomba gukorwa, nyuma yaho ku munsi ukurikiyeho yarampamagaye, ambwira ngo ninohereze amafaranga ibihumbi 100 yo gufasha umurwayi nyohereza kuri iyo nimero.

    Ati “Nyuma y’isaha imwe arambwira ngo ninohereze ayandi ngo ya yandi yabaye macyeya, nkimara kumuha amafaranga yarekeye aho, namuhamagara nkumva telefone ye ntayiriho, nahise njya kuri polisi kuyibwira ikibazo nahuye nacyo”.

    Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko igihe cyose abanyabyaha bazakomeza kwiyitirira inzego nta mahirwe bazabigiriramo kuko bazafatwa kandi bagahanwa.

    Ati “Uriya n’umushoferi w’imbangukiragutabara, ahantu habaga impanuka bahamagara imbangukiragutabara akajyayo agafata amakuru y’abakoze impanuka, yarangiza agahita abatelefona amaze kugeza umurwayi mu bitaro, akiyita umupolisi, agatangira agashaka uburyo abarya amafaranga ababeshya yuko azabafasha. Tumufashe amaze guhabwa ibihumbi bigera muri 200, uriya muntu rero wiyitaga opeje ko ashinzwe gupima impanuka, ntabwo ari byo kuko yiteye ibibazo, namushyira mu cyiciro cy’abantu biha inshingano zitari izabo bazazira, kubera ko biyitiriye icyo bataricyo”.

    Abaturage barasabwa kujya bashishoza mbere yuko bakarona n’abantu biyitirira inzego runaka, kuko buri rwego rugira aho rukorera hamwe n’ibiruranga bakajya bahagera, bakareba niba ibyo babwiwe ari ukuri mbere yo kugira ikindi bakora.

    Bikurikire muri iyi video:

    source : https://ift.tt/3nX8QkB

  • Umukozi w’ibitaro akurikiranyweho kwiyitirira Polisi akambura abaturage #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Rutaganda avuga ko ibyo yakoraga yari azi neza ko bihanirwa n
    Rutaganda avuga ko ibyo yakoraga yari azi neza ko bihanirwa n’amategeko akabisabira imbabazi

    Ubwo yerekagwa itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Nzeri 2020, kuri sitasiyo ya polisi ya Remera, Augustin Rutaganda yemeye ko yiyitiriye urwego rwa polisi akaba yari amaze amezi arenga atanu abitangiye.

    Kubera ko yakoraga akazi ko gutwara imbangukiragutabara y’ibitaro bya CHUK, ngo ahantu haberaga impanuka akahagera yageragezaga uburyo bushoboka bwose bwo kubona nimero ya telefone y’umushoferi wakoze impanuka, yaba kuyimwiyakira cyangwa kuyishaka mu bundi buryo, hanyuma akazamuhamagara yiyise umupolisi uzi ibyiyo mpanuka kandi akeneye kumufasha, ubundi akabona kumusaba amafaranga bitewe n’ubufasha yabaga yamusezeranyije ko agiye kumuha.

    Rutaganda avuga ko iyo yageraga ahantu hakorewe impanuka agiye gutwara uwagonzwe, yasabaga nimero uwamugonze amubwira ko polisi iza kumufasha, bamara gutandukana akazamuhamagaza indi nimero amubwira ko ari umupolisi ushaka kumufasha.

    Ati “Umwe namusanze aho yakoreye impanuka ntwaye ambulance, we yari ategereje ko polisi iza kumufasha mu gupima impanuka, noneho njyewe mubwira ko abapolisi bashobora kumufasha, nyuma nza kumuhamagara mubwira ko namufasha kugira ngo bamusubize ibyangombwa bye, yemera kumpa amafaranga. Yanyoherereje ibihumbi 100 bwa mbere nyuma arongera anyoherereza ibihumbi 31, mu by’ukuri ikintu kimbesheje hano ndi umunyacyaha ndemera n’icyaha, ngasaba imbabazi”.

    Rutaganda avuga ko ubushukanyi yabukoreye abantu batatu, akaba yarafashwe amaze kubambura Amafaranga y’u Rwanda agera hafi ku bihumbi 200.

    Anicet Manirafasha wambuwe na Rutaganda amafaranga asaga ibihumbi 100, avuga ko yagongeye umwana ahitwa kwa Kiruhura, agahita ahamagara polisi n’imbangukiragutabara, bose bakaza nyuma birangiye azaguhamagarwa n’umuntu atazi.

    Ati “Dushoje mbona nimero ya 0788375184 irampamagaye, imbwira ko ntamuzi ariko yari ari ahabereye impanuka, ko nakomeza ngakurikirana uwo murwayi nkita ku buzima bwe. Yakomeje kujya ampamagara ambwira ibigomba gukorwa, nyuma yaho ku munsi ukurikiyeho yarampamagaye, ambwira ngo ninohereze amafaranga ibihumbi 100 yo gufasha umurwayi nyohereza kuri iyo nimero.

    Ati “Nyuma y’isaha imwe arambwira ngo ninohereze ayandi ngo ya yandi yabaye macyeya, nkimara kumuha amafaranga yarekeye aho, namuhamagara nkumva telefone ye ntayiriho, nahise njya kuri polisi kuyibwira ikibazo nahuye nacyo”.

    Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko igihe cyose abanyabyaha bazakomeza kwiyitirira inzego nta mahirwe bazabigiriramo kuko bazafatwa kandi bagahanwa.

    Ati “Uriya n’umushoferi w’imbangukiragutabara, ahantu habaga impanuka bahamagara imbangukiragutabara akajyayo agafata amakuru y’abakoze impanuka, yarangiza agahita abatelefona amaze kugeza umurwayi mu bitaro, akiyita umupolisi, agatangira agashaka uburyo abarya amafaranga ababeshya yuko azabafasha. Tumufashe amaze guhabwa ibihumbi bigera muri 200, uriya muntu rero wiyitaga opeje ko ashinzwe gupima impanuka, ntabwo ari byo kuko yiteye ibibazo, namushyira mu cyiciro cy’abantu biha inshingano zitari izabo bazazira, kubera ko biyitiriye icyo bataricyo”.

    Abaturage barasabwa kujya bashishoza mbere yuko bakarona n’abantu biyitirira inzego runaka, kuko buri rwego rugira aho rukorera hamwe n’ibiruranga bakajya bahagera, bakareba niba ibyo babwiwe ari ukuri mbere yo kugira ikindi bakora.

    source : https://ift.tt/39pno4e

  • Nyakabanda: Bahangayikishijwe n’abana bato bakorera urugomo abatwara ibiribwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w’umudugudu wa Munini wo muri uwo murenge, Shumbusho Samuel, avuga ko bakunze guhura n’ikibazo cy’umutekano muke batezwa n’urubyiruko, ariko muri iyi minsi hadutse abana bato bari hagati y’imyaka irindwi na cumi n’ibiri.

    Agira ati “Rimwe narabiboneye, umwe araza akarangaza umushoferi abandi bagahanahana ibirayi cyangwa se n’ibindi biri mu modoka. Icyo gihe nagerageje guhamagara inzego zishinzwe umutekano ariko imodoka y’irondo ihagera abenshi bagiye nsigaranye babiri”.

    Yongeraho ko rimwe na rimwe n’iyo imodoka ibajyanye, nyuma bagaruka kuko baba bakiri bato nta gihano gihambaye bahanishwa.

    Avuga ko mu mudugudu ayoboye bamaze kumenyamo abana batandatu bakora ibyo bikorwa by’urugomo, umudugudu wa Kariyeri bamenyemo bane ndetse n’ahandi hagenda haturuka abandi kuko akenshi iyo bagiye mu rugomo nk’urwo, baba ari abana bagera nko ku itsinda rya 13 cyangwa 15.
    Undi muturage witwa Kabazayire Monique, avuga ko imibereho y’imiryango ari yo itera ingaruka mbi nkizo. Ati “Umubyeyi abyuka igicuku ajya gushakisha ikiza gutunga umuryango, umwana inzara iyo imwishe ahitamo kujya gushakira ahandi”.

    Kabazayire asanga inzego z’ibanze zikwiye gufasha abaturage gukemura icyo kibazo, binyuze mu biganiro byo kwibutsa ababyeyi inshingano zabo ndetse no gucyaha abana mu gihe bakosheje, cyangwa bagiye mu bikorwa by’urugomo.

    Si ubwa mbere muri uwo murenge hagaragara umutekano muke utezwa n’urugomo rukorwa n’urubyiruko, cyane cyane abagenda bambura abaturage amasakoshi, telefoni, amafaranga n’ibindi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Nyakabanda I, Mbanza Clarisse, asobanura ko iki kibazo inzego zikizi ndetse ko gihangayikishije ariko barimo gukaza ingamba mu kukirwanya.

    Ati “Ni abana benshi bafatiwe muri santeri ya Munini, abo twafashe twarabaganirije, batwereka ababyeyi babo nabo turabaganiriza kandi ni igikorwa kizakomeza kubaho kugeza gicike”.

    Mbanza avuga ko igitera ibikorwa by’urugomo nk’urwo ku bana bato, ahanini ari uko muri iyi minsi imibereho ihangayikishije.

    Ati “nk’umubyeyi abyuka mu gitondo ajya gushaka imibereho, ntagire uwo asigira umwana bityo kuko bari mu biruhuko umwana agira amatsiko yo kujya hanze, yagerayo akabura umubyeyi umukebura, mu minsi mike akaba yatora ya mico mibi”.

    Asobanura ko imwe mu nzira yo gukemura icyo kibazo, inzego z’ibanze zafashe umwanzuko ko urugo ruzajya rugaragara ko umwana yagiye mu muhanda cyangwa muri ibyo bikorwa bibi birimo n’ibyo bita gusyaga, bazajya bahamagara umubyeyi yisobanure imbere y’inteko iba buri wa kabiri w’icyumweru, anibutswe inshingano ze.

    Ni ikibazo kimaze amezi agera kuri atatu. Kuva uru rugomo rwatangira hamaze gukomereka umushoferi umwe watewe amabuye agakomereka mu maso, ajyanwa kwa muganga yitabwaho arakira.

    source : https://ift.tt/3AwLiGT

  • Umushoferi wa CHUK akurikiranyweho kwiyita Komanda wa Polisi akaka ruswa abakoze impanuka #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo witwa Augustin Rutaganda weretswe itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Nzeri 2021, akurikiranyweho kwaka ruswa abashoferi batatu bakoze impanuka.

    Ngo yabakaga iyo ruswa ababwira ko ari Komanda wa Polisi abizeza kuzabakurikiranira iby’izo mpanuka babaga bakoze.

    Augustin Rutaganda yemera ko yatse abantu nimero za Telefone ariko ko atabakaga yabatse ruswa gusa ngo abo yakaga izo nimero hari abamwoherereje amafaranga kuri Mobile Money.

    Icyakora ngo yishinja kuba yarakiraga ariya mafaranga kuri Mobile Money ariko ntayabasubize, akaba yumva ari amakosa akomeye yicuza. Yari amaze kwakira ibihumbi 150 Frw.

    Ati 'Ndicuza kandi rwose ndasaba Abanyarwanda imbabazi kuko nararengereye, sinasubiza amafaranga yangezeho.'

    Avuga ko nimero za Telefone yazibakaga agamije kuzakurikirana ngo ababaze uko byagenze nyuma y’izo mpanuka babaga bakoze.

    Umwe mu bashoferi batatu batswe amafaranga n’uriya mugabo, avuga ko yumvise telephone imuhamagaye yayitaba akamubwira ko ari uwasanzwe amaze kugonga umuntu, kandi ko ari we urwaje uwagonzwe, ubundi amusaba ibihumbi 100 Frw.

    Uyu mushoferi avuga ko yamwoherereje ariya mafaranga yamwatse 'ngira ngo ntabare uwo wari wakomeretse kuko kuri njye numvaga gutabara uwo nagize uruhare mu byago bye ntakibazo kirimo.'

    Mu bandi yatse iriya ruswa kandi harimo umumotari yahamagaye akamwaka ibihumbi 50 Frw amubwira ko ari Komanda wa Polisi ushaka kumukemurira ikibazo ariko undi akamubwira ko atayabona, bakaza kumvikana ko amuha ibihumbi 15 Frw.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Umushoferi-wa-CHUK-akurikiranyweho-kwiyita-Komanda-wa-Polisi-akaka-ruswa-abakoze-impanuka

  • Abapolisi 150 b’abagore bahuriye mu nama yiga ku nzitizi zikibangamiye inshingano zabo – #rwanda #RwOT

    Iri huriro ryitabiriwe n’abapolisi 150 baturutse mu mashami atandukanye ya Polisi mu gihugu hose, rizamara iminsi ibiri rifite insanganyamatsiko igira iti “Umupolisikazi w’u Rwanda ku isonga mu guteza imbere igipolisi cy’umwuga.”

    Mu ijambo ry’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza yavuze ko iri huriro rigamije guteza imbere ubunyamwuga bw’abapolisikazi no kuzamura imikorere mu kazi kabo ka buri munsi.

    Yagize ati”Iri huriro ni amahirwe menshi yo guhura no kungurana ibitekerezo, hakarebwa aho twavuye, aho turi ubu n’ibyo dushaka kugeraho mu guteza imbere uburinganire.”

    “Muri Polisi y’u Rwanda dufite ishami rishinzwe uburinganire by’umwihariko mu gushimangira ko umupolisikazi atanga umusanzu mu iterambere ry’Igihugu kandi bakumva ko bafite ubushobozi mu kurwanya ihohotera rikorerwa abagore.”

    IGP Munyuza yagaragaje ko umubare w’abagore binjira muri Polisi y’u Rwanda ugenda wiyongera ari na ko bagenda bazamuka mu ntera ndetse bajya no mu myanya ifata ibyemezo ndetse bakaba banoherezwa mu butumwa bw’umuryango w’Abibumbye mu mahanga. Yavuze ko iri huriro rizongerera abapolisikazi ubumenyi buzabafasha kuzuza neza inshingano zabo kandi bidateje ibibazo mu miryango yabo.

    Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’muryango, Prof Jeannette Bayisenge yitabiriye iri huriro akaba ari na we warifunguye ku mugaragaro.
    Yavuze ko iri huriro ry’abagore ari umwanya mwiza wo gusuzuma ibimaze kugerwaho biganisha ku iterambere ry’Igihugu.

    Yagize ati “Nishimiye gutangiza ku mugaragaro iri huriro ngarukamwaka ry’abapolisikazi ku nshuro yayo ya 11. Ni amahirwe kuko rifasha abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda mu gufatanya urugamba rwo guteza imbere ihame ry’uburinganire, hakareberwa hamwe ibimaze kugerwaho ndetse n’ahabaye intege nkeya kugira ngo hazibwe icyuho aho kiri kugira ngo abagore n’abagabo bagire uburenganzira bungana n’amahirwe angana mu gutanga umusanzu w’iterambere w’Igihugu n’Isi yose muri rusange. “

    Yavuze ko ihame ry’uburinganire ryashyizwe ku isonga mu migambi y’Igihugu mu cyerekezo cy’imyaka 30 (Vision 2050), ndetse no muri gahunda ya guverinoma y’imyaka 7 (NST1) tutibagiwe no mu igenamigambi ry’igihe kirekire mu nzego zose kandi ko u Rwanda rwasinye amasezerano mpuzamahanga agamije guteza imbere uburinganire.

    Prof. Bayisenge yagaragaje ko hakiri ibibazo bishingiye ku myumvire yo guheza abagore ntibashobore kugaragaza ubushobozi bwabo nko mu bijyanye no gufata ibyemezo no mu yandi mahirwe. Yasabye ko ibyo bibazo bizaganirwaho muri iri huriro hagashakwa umuti ufatika ufasha abagore kugera ku ntego zabo bagatanga umusanzu wabo ku iterambere ry’Igihugu.

    Fode Ndiaye, umuhuzabikorwa by’umuryango w’abibumbye mu Rwanda mu mu ijambo rye yavuze ko muri iki gihe umutekano ugizwe n’ibintu byinshi ariko abagore nabo bagomba kugira uruhare mu mutekano.

    Ati” Kuri ubu gucunga umutekano biragoye kubera uruhuri rw’ibyaha bisigaye biriho, twavuga ibikorerwa ku ikoranabuhanga, imvugo zishingiye kw’ivangura ndetse n’urusobe rw’abanyabyaha n’uburyo butandukanye bifashisha mu gukora ibyaha.

    Abagore nibo shingiro mu gushakira umuti ibibazo bishingiye ku ihohotera rikorerwa abagore n’abana, kuba bashyirwa mu nzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko byafasha guhindura sosiyete. Ihuriro ngarukamwaka ry’abapolisikazi riragaragaza neza ibimaze gukorwa mu ihame ry’uburinganire bigatanga urubuga ku bagore bakarebera hamwe uruhare rwabo n’inshingano zabo ndetse n’imbogamizi n’uburyo buganisha ku gihugu gitekanye kizira ivangura n’ihohotera iryo ariryo ryose.”

    Ndiaye yashimiye Leta y’u Rwanda imbaraga ikoresha muri politiki y’uburinganire, gushyiraho gahunda zigamije kugaragaza ko uburinganire atari ishingiro ry’uburenganzira bwa muntu ko ahubwo ari n’ishingiro ku mahoro n’uburumbuke ku Isi yose.

    Abapolisi b’abagore bateraniye mu Ihuriro ryabo rya 11

    Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’muryango, Prof Jeannette Bayisenge yitabiriye iri huriro akaba ari na we warifunguye ku mugaragaro

    IGP Munyuza yagaragaje ko umubare w’abagore binjira muri Polisi y’u Rwanda ugenda wiyongera ari na ko bagenda bazamuka mu ntera

    Fode Ndiaye, Umuhuzabikorwa by’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda yavuze ko abagore na bo bagomba kugira uruhare mu mutekano

    source : https://ift.tt/3CCxzPu

  • Hasobanuwe impamvu Rusesabagina ’yashutswe’ akisanga i Kigali bimutunguye – #rwanda #RwOT

    Ikibazo nyamukuru cyabaye ukwibaza uburyo uyu mugabo w’imyaka 67, yisanze mu Rwanda mu buryo budasanzwe, kandi yaravugaga ko arwanya Leta ya Kigali yari yaramushyiriyeho impapuro zo kumuta muri yombi, hakibazwa uburyo yatinyutse kuza mu Rwanda azi urwari rumutegereje.

    Mu gihe cyo kuburana, umutangabuhamya Constantin Niyomwungere yasobanuye uruhare yagize mu itabwa muri yombi ry’uyu mugabo. Amakuru yakunze kuvuga ko indege yazanye aba bagabo bombi yishyuwe na Leta y’u Rwanda.

    Iyi ngingo yakomeje kugarukwaho ku rwego mpuzamahanga, ndetse igakunda gukoreshwa nk’aho ari ishimuta ryabayeho, ku buryo Rusesabagina yagejejwe mu Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko, bityo ko ubutabera azahabwa butizewe.

    Mu kiganiro na Televiziyo ya eNCA, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Yolande Makolo, yasobanuye ko Rusesabagina yashutswe kugira ngo agere mu Rwanda kuko nta bundi buryo bwashobokaga bwo kumuryoza ibyaha yakoze, na cyane ko impapuro zo kumuta muri yombi u Rwanda rwari rwarashyize hanze zitahabwaga agaciro.

    Yagize ati “Rusesabagina yarashutswe kugira ngo aze mu Rwanda, yahise atabwa muri yombi hashingiwe ku mpapuro zo kumuta muri yombi [zari zarashyizweho na Leta y’u Rwanda].”

    Abajijwe icyo gushuka umuntu akazanwa mu Rwanda bisobanuye, Makolo yavuze ko ubu ari bwo buryo bwonyine bwashobokaga kugira ngo agezwe imbere y’ubutabera.

    Ati “Yazanywe hano, yakekwagaho ibikorwa by’iterabwoba, kandi ntabwo wafata abakora ibikorwa by’iterabwoba mu buryo bworoshye, ugomba gushyiraho uburyo bwo kubafata, kandi ni byo inzego zacu z’umutekano zakoze. Bashyizeho umutego, awugwamo, ku buryo yageze mu Rwanda atekereza ko agiye mu Burundi, ahita ashyirwa muri gereza kuko hari impapuro zo kumuta muri yombi.”

    Rusesabagina yatangiye kwijandika mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda ahagana muri za 2009, ubwo amakuru y’uko atera inkunga y’amafaranga umutwe wa FDLR yatangiraga kujya hanze. Aya makuru yatumye Urwego rw’Iperereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, FBI, rumukoraho iperereza ryimbitse, rubona amakuru y’ibikorwa bye ariko ntirwamuta muri yombi, nubwo yari atuye muri icyo gihugu.

    Uretse Amerika, u Bubiligi na bwo bwagize uruhare mu bikorwa byo gukusanya ibimenyetso byerekana uruhare rwa Rusesabagina mu bikorwa by’iterabwoba, ariko na bwo ntibwatera intambwe ifatika yo kumuta muri yombi, nubwo ibikorwa bye byagize uruhare mu rupfu rw’Abanyarwanda icyenda b’inzirakarengane, mu gihe abandi benshi bakomeretse.

    Rusesabagina yakatiwe imyaka 25 y’igifungo nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo kurema umutwe w’iterabwoba no kuwufasha mu bitero byagabwe ku Rwanda. Niwe wahawe igihano kinini mu bandi 20 bareganwaga na we, kuko abandi bahawe kuva ku myaka 20 kugera ku myaka itatu.

    Hasobanuwe impamvu Rusesabagina yashutswe akazanwa mu Rwanda mu buryo atasobanukiwe

    source : https://ift.tt/3ERsjcP

  • Dr Bihira wari ugiye kuzuza ukwezi afunzwe yarekuwe atanze ingwate #rwanda #RwOT

    Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwafashe iki cyemezo kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Nzeri 2021 cyo kurekura by’agateganyo Dr Bihira Canisius ukekwaho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi ukoresheje uburiganya.

    Dr Bihira usanzwe ari umuhanga mu bijyanye n’ubukungu akaba anakunze kubisesengura, yari yatawe muri yombi tariki 25 Kanama 2021 akekwaho ibikorwa bigize kiri cyaha yakoze yifashishije ikigo cy’imari kitwa AFADE Ltd (African Agency for Development and Environmental Project) yashinze.

    Byavugwaga ko Dr Bihira yahamagariye abantu kugura imigabane muri kiriya kigo kugira ngo bagere ku bukire kuko kizatanga inyungu ihanitse kandi vuba.

    Gusa ngo abantu benshi bayobotse ibyo yabizezaga ndetse ngo batanze agera kuri Miliyoni 16 Frw ariko ko inyungu bizejwe batayibonye ndetse ko bageze n’aho basaba gusubizwa imisanzu yabo ariko ntibayihabwa.

    Me Munyentwari Jean Maurice, uri mu banyamategeko bunganira Dr Bihira yatangaje ko Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwafashe icyemezo cyo kurekura by’agateganyo umukiliya wabo hagendewe ku kuba uregwa yaburana ari hanze ari ihame.

    Ikindi kandi ngo urukiko rwashingiye ku buryo baburanye bagaragaza ko iriya nzobere mu by’ubukungu ari inyangamugayo idashobora gutoroka ubutabera.

    Nanone kandi Dr Bihira uregwa icyaha kibarwamo agera kuri miliyoni 16 Frw, ngo yanatanze ingwate iruta agaciro k’ibyo akekwaho.

    Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwategets ako Dr Bihira arekurwa by’agateganyo agakurikiranwa ari hanze, rwanemeje ko azajya yitaba Ubushinjacyaha rimwe mu cyumweri.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Dr-Bihira-wari-ugiye-kuzuza-ukwezi-afunzwe-yarekuwe-atanze-ingwate

  • Umugore arashinjwa gusambanya abagabo barenga 200 abizeza akazi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu mugore wari umuyobozi wa Banki muri Zambia witwa Mutale Winifridah yirukanwe mu kazi nyuma yo kumenya ko yasambanyije abagabo barenga 200 abizeza kubaha akazi.

    Mutale Winifridah, ubusambanyi ni umuco yakoze igihe kinini aza kuvumburwa muri 2019 ibintu bimaze gufata indi ntera, yizezaga akazi abagabo ariko babanje kuryamana, rimwe na rimwe akajya abaha inguzanyo abandi bantu batabona byoroshye ariko we uwo baryamanye akajya ashyiramo inyoroshyo yo kubona inguzanyo n'ubwo yaba atujuje ibisabwa.

    Ubuyobozi bwa Banki ya Zanaco muri Zambiya nyuma yo kuvumbura Mutale Winifridah wari umuyobizi mukuru muri Banki, bwahagaritse uyu mugore. Amakuru ya Kenydaily news nk'uko icyo gihe yabitangaje, inkomoko yo kuvumbura ko Mutale Winifridah asambanya abagabo bose bahawe akazi n'abagashaka , imbarutso ni abagabo bagera ku 10 bishyize hamwe barabyamagana kuko bijejwe akazi ntibakabona kandi barabanje kuryamana n'ugatanga Mutale Winifridah.Uyu mugore akaba yarahise yirukanwa ku kazi ke.

    Source : https://yegob.rw/umugore-arashinjwa-gusambanya-abagabo-barenga-200-abizeza-akazi/

  • U Rwanda ruhagaze ku wuhe mwanya mu bihugu bifite amahoro ku isi? #rwanda #RwOT

    Icyegeranyo cya Global Peace Index 2021cyerekana ko Iceland ikomeje kuba igihugu cy'amahoro kurusha ibindi ku isi kuko n'ubu cyaje imbere ku nshuro ya 13 kikurikiranya, ntikirava kuri uyu mwanya kuva mu 2008 iyi raporo yatangira gukorwa.

    Tariki 21/09 buri mwaka ni umunsi mpuzahanga wahariwe amahoro ku isi, washyizweho n'Umuryango w'Abibumbye mu 1981 usaba ko n'abari mu ntambara nibura kuri uyu munsi bahagarika imirwano bagahana agahenge.

    Nubwo bwose benshi bavuga ku munwa ko bashaka cyangwa baharanira amahoro, mu bice byinshi ku isi amahoro aracyari kure kugerwaho.

    Mu gihe ibihugu bimwe na bimwe byabaye intangarugero mu kubaka amahoro arambye, hari ibindi aho intambara, ubugizi bwa nabi, urugomo n'umutekano mucye byabaye ndanze.

    Kuri raporo ya Global Peace Index (GPI) isohorwa buri mwaka na Institute for Economics and Peace (IEP), Iceland ikurikirwa na New Zealand, Denmark, Portugal, na Slovenia.

    Mu gihe inyuma y'ibindi hari Iraq, South Sudan, Syria, Yemen, na Afghanistan igaheruka.

    Muri raporo ya 2021 yasohotse mu kwa gatandatu, mu bihugu 163 igihugu cya mbere muri Africa ni ibirwa bya Maurices (28/ ku isi) Ghana (38), Botswana (41), Gambia (53) na Senegal(54).

    Ibyo mu karere ka Africa y'Iburasirazuba bihagaze gutya:

    Tanzania – 58
    Rwanda – 83
    Uganda – 114
    Kenya – 116
    Burundi – 129
    DR Congo – 157

    Bimwe mu bindi bihugu:

    Qatar – 29
    Ubushinwa – 100
    USA – 122
    Africa y'Epfo – 123
    Saudi Arabia – 125
    Palestina – 138
    Israel – 143
    Uburusiya – 154

    Ibihugu bitondekwa bite?

    IEP ivuga ko ifatira ku bipimo bitatu byagutse; urugero rw'umutekano muri rubanda, igipimo cy'amakimbirane mu gihugu no hanze yacyo, n'urugero rwo gukoresha igisirikare.

    Iki kigo gihereye kuri ibyo gitondeka ibihugu ihereye ku birimo amahoro macye kubera ibigaragaza ubugizi bwa nabi, amakimbirane, no kubara ingaruka z'ubugizi bwa nabi ku bukungu.

    IEP ivuga ko ikura amakuru “mu bantu bo kwizerwa cyane” n'inzego mu bihugu nibura 162, birimo abaturage bangana na 99.6% by'abatuye isi.

    Ibindi bipimo birebwaho ni igipimo cy'ubugizi bwa nabi, ubwicanyi mu gihugu, urugero rw'ubusumbane mu bantu, kunenga bizamo ubugizi bwa nabi mu gihugu no hanze yacyo, n'urundi ruhurirane rw'ibipimo.

    Kuki Iceland?

    Raporo ya IEP ivuga ko amahoro ku isi yagiye agabanuka kubera mbere na mbere ubuhezanguni, ubukene, ubushomeri mu rubyiruko, n'ubusumbane bukabije byaganishije ku makimbirane, urugomo cyangwa intambara.

    Ubushyamirane buhora bututumbamo intambara hagati ya Amerika n'Ubushinwa bwateje ingaruka ya zikomeye ku bukungu n'amakimbirane hato na hato yageze no mu bindi bihugu.

    Iceland nicyo gihugu gifite ibipimo biri hasi cyane mu bibuza abantu amahoro kurusha ibindi bihugu ku isi.

    Iceland ntabwo ifite amahoro gusa, iranacyeye kandi iratekanye. Mu bijyanye no gukoresha igisirikare, Iceland ifite inota rimwe kuri atanu (1/5) nk'uko iyi raporo ibyerekana.

    Iki gihugu nta gisirikare gihoraho kigira, ndetse n'igipolisi cyaho nta ntwaro kigendana. Gifite inota rimwe kuri atanu (1/5) mu bushyamirane buri kuba.

    Iyi raporo ivuga ko abaturage b'iki gihugu bubahana nubwo batandukanye mu mahitamo, ibitsina, amahitamo mu rukundo, imyemerere na politiki.

    Ni igihugu cya mbere kandi mu bijyanye n'uburinganire bw'ibitsina byombi, kubaha uburenganzira bw'aba LGBT kandi amakimbirane ashingiye ku iyobokamana n'ukwemera ari ku rugero ruto cyane.

    Kuki Africa iri iri inyuma?

    Mu bihugu 60 bya nyuma 24 ni ibyo muri Africa yo munsi ya Sahara, aho raporo y'uyu mwaka ivuga ko amahoro yagabanutse ugereranyije n'iheruka.

    Iyi raporo ivuga ko mu bihugu 44 byo muri ako gace ka Africa 21 byazamutse mu mahoro naho 22 amahoro agasubira inyuma, kimwe ntikinyeganyege.

    Africa yo munsi ya Sahara iri inyuma ku kigereranyo cy'amahoro n'umutekano, n'amakimbirane ariho ubu, ugereranyije n'utundi turere rw'isi.

    Iyi raporo ivuga ko imiyoborere, ubuhezanguni, imitwe y'inyeshyamba, ruswa, ubugizi bwa nabi, imyigaragambyo irimo urugomo n'imidugararo biri mu bituma amahoro akomeza kuba macye.

    Ubugizi bwa nabi muri Burkina Faso n'akarere ka Sahel, intambara muri Sudani y'Epfo, intambara muri Ethiopia, n'ibindi bikorwa bihungabanya amahoro mu bihugu bitandukanye bya Africa biri mu bituma amahoro akomeza kuba macye.

    Iyi raporo ivuga ko umuhate w'abakunzi b'amahoro ukeneye kwiyongera kurusha ubushake bw'abifuza inabi kugira ngo haboneke amahoro.

    Yanzura ko ababyiruka bakeneye gutozwa umuco w'ubworoherane mu gihe abantu batavuga rumwe, kandi ubutegetsi buriho bugaharanira kurwanya ubukene mu rubyiruko n'ubusumbane bukabije mu batuye ibihugu.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/u-rwanda-ruhagaze-ku-wuhe-mwanya-mu-bihugu-bifite-amahoro-ku-isi