Tag: Umutekano

  • Bugesera: Hari imirenge isaba kwegerezwa sitasiyo za Polisi #rwanda #RwOT

    Hari abaturage bo mu karere ka Bugesera batuye mu mirenge itarimo sitasiyo za Polisi, basaba kwegerezwa serivisi za Polisi kuko ngo iyo bazikeneye  bibasaba gukora ingendo ndende cyangwa bakenera ubutabazi bwihuse ntibabubonere igihe.

     Umwe mu baturage batuye  mu murenge wa Ngeruka mu karere ka Bugesera ari kuganirira umunyamakuru ikibazo yagize kandi urwego yumva rwari kugimukemurira ni Polisi gusa, nyamara umurenge atuyemo nta sitasiyo yav Polisi iwurangwamo.

    Yagize ati 'Nk'ubu nishyuye ifatabuguzi ry'amashanyarazi kuva muri Mata ariko kugeza ubu sindabona umuriro, ubwose urumva narega he? Sinzi niba narega kuri polisi iri mu yindi mirenge.'

    Uyu muturage kimwe na bagenzi be bagaragaza ko kuba nta polisi ibegereye mu murenge bituma kubona serivisi zayo bigorana, kandi n'igihe baba bakeneye ubutabazi bw'ibanze bw'urwo rwego rw'umutekano ntibabubonere igihe,bagasaba ko bakwegerezwa ibiro cyangwa sitasiyo za Polisi.

    Umwe yagize ati 'Nk'ubwo Meya akubitwa ihari ako kanya byari  kurangira hadaciye igihe  bashakisha  uwamukubise.'

    Undi ati 'Byadufasha kurenganurwa, nk'abanabacu baterwa inda z'imburagihe, bakadufasha lutubonera abagabo baduhohotereye abana.'

    'Iyo habaye nk'ikibazo  bidutwara umwanya kuko uratega, ugasanga ni kure, tugize nka sitasiyo mu murenge nabyo nta kibazo, uwagira ikibazo yaregera hafi.' Umwe mu baturage batuye mu mirenge itabamo sitasiyo ya polisi

    Ubuyobozi bw'imirenge itabamo sitasiyo za polisi mu karere ka Bugesera buvuga ko n'ubwo urwo rwego rw'umutekano ntaruri mu mirenge yabo, bagerageza gukorana n'izindi nzego z'umutekano n'abaturage mu kwicungira umutekano, gusa bemeza ko byaba byiza nabo bagize polisi hafi yabo.

    'Dufite urundi rwego rwunganira akarere, urwego rwa Dasso, ni urwego rero dufatanya narwo buri munsi, ku buryo kugeza iki gihe  tuvugananta kibazo kirebana n'icyuho twavuga ngo kirahari kubera ko  tudafite statio ya polisi. Gusa iramutse ihari byagira icyo bigabanya.' Rwasa Patrick ni umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Ngeruka

    Igipolisi cy'u Rwanda cyemera ko hakiri icyuho mu kuba polisi yagera mu mirenge yose kandi ko ari ikibazo kitari mu karere ka Bugesera gusa, kuko kiri hirya no hino mu gihugu.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda CP John Bosco Kabera avuga ko biterwa n'amikoro adahagije n'umubare w'abapolisi ukiri muto.

    Ni ikibazo CP Kabera yizeza ko kiri munzira yo gukemurwa.

    CP Kabera ati 'Ikigamijwe ni uko buri murenge ukwiye kuba byibuze ufite sitasiyo ya polisi, kuko umurenge nawo ntabwo ari mutoya! Ariko ibyo nanone bituruka ku bushobozi. Ubushobozi mvuga ni umubare w'Abapolisi. Nk'uko mubizi polisi ihora ikora buri mwaka ishaka abantu binjira mu gipolisi ikabahugura, iyo barangije amahugurwa bahabwa ishingano imibare ikiyongera, amasitasiyo nayo akiyongera. Icyo twakwizeza abo baturage ni uko iyo gahunda ihari kuri buri Karere mu rwego rw'igihugu cyose.'

    Mu mirenge igera muri 15 igize Akarere ka Bugesera, imirenge itarenze  7 yonyine niyo ibarizwamo sitasiyo za Polisi.

    Igipolisi cy'u Rwanda gisaba  abaturage bataregerezwa ibiro bya Polisi gukomeza kugira uruhare mu kwicungira umutekano batangira  amakuru ku gihe.

    Tito DUSABIREMA

    The post Bugesera: Hari imirenge isaba kwegerezwa sitasiyo za Polisi appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/09/21/bugesera-hari-imirenge-isaba-kwegerezwa-sitasiyo-za-polisi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=bugesera-hari-imirenge-isaba-kwegerezwa-sitasiyo-za-polisi

  • Ntibisanzwe, Umukozi wa Banki yahagaritswe ku kazi nyuma y' uko akekwaho kuryamana n' abagabo barenga 200 abizeza kuzabaha akazi #rwanda #RwOT

    Mutale Winfridah w' imyaka 39 usanzwe ari umuyobozi mukuru mu ishami rya Banki, yahagaritswe na banki akorera muri Zambiya izwi ku izina rya ZANACO nyuma yo gushinjwa n'abagabo barenga 10 yaryamanye nabo abizeza ko azabashakira akazi. .

    Umugore ukiri ingaragu kubera gushaka kugira impamyabumenyi zihanitse mbere yo gushaka uwo bakundana bakaba banashyingiranwa, byamuteye guhitamo kujya aryamana n'abagabo bashaka akazi abizeza kuzakabashakira.

    Nk'uko amakuru abitangaza, Mutale Winfridah akoresha umwanya we nk'umuyobozi mukuru w'ishami rya ZANACO Bank kugira ngo abeshye abagabo kubabonera akazi mu bigo by'amabanki bityo bakemera kuryamana nawe.

    Bivugwa kandi ko yakoresheje umwanya we kugira ngo yemere inguzanyo ku bagabo bose bazi amabanga ye mu rwego rwo kubabuza kuyashyira hanze.

    Abayobozi bakuru ba banki amaherezo baje kumenya ibyo bikorwa bye bigayitse nyuma yuko abagabo icumi mubo yaryamanye nabo bose baje kumurega ku mugaragaro.

    Source : https://impanuro.rw/2021/09/21/ntibisanzwe-umukozi-wa-banki-yahagaritswe-ku-kazi-nyuma-y-uko-akekwaho-kuryamana-n-abagabo-barenga-200-abizeza-kuzabaha-akazi/

  • Gasabo : Abakekwaho kwica uwasanzwe mu nzu amaze icyumweru yarapfuye barabihakana ariko hari inyandiko ibibashinja #rwanda #RwOT

    Iki cyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo tariki ya 16 Nzeru 2021 nyuma y’impamvu zatanzwe n’Ubushinjacyaha.

    Ku itariki ya 08 Nzeru 2021 Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bwaregeye urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo busaba ko abakekwaho icyaha cy’ubwicanyi bwakorewe NIYONSENGA Alphonse Abdoul bafungwa by’agateganyo.

    Tariki ya 26 Kanama 2021 mu Murenge wa Gatsata, Akagari ka Nyamugali, Umudugudu wa Akamwunguzi ni bwo hamenyekanaga amakuru y’urupfu rw’umugabo witwa NIYONSENGA Alphonse Abdoul akaba yarasanzwe mu nzu ye yarapfuye hashize nk’icyumweru ndetse n’umubiri we waratangiye kwangirika kandi umunsi wanyuma Nyakwigendera akiriho yari kumwe n’umwe mu bakekwaho icyaha.

    Ku itariki ya 13 Nzeri 2021 ni bwo habaye iburanisha ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, Ubushinjacyaha busaba ko abakekwaho icyaha bafungwa by’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeza, bugaragaza impamvu zikomeye zirimo n’inyandiko nyawakwigendera yasize yanditse avuga abamwishe mu gihe abakekwaho icyaha baburanye bagihakana.

    ICYO ITEGEKO RITEGANYA

    Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange

    Ingingo ya 107 : Ubwicanyi buturutse ku bushake n’uko buhanwa

    Umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Gasabo-Abakekwaho-kwica-uwasanzwe-mu-nzu-amaze-icyumweru-yarapfuye-barabihakana-ariko-hari-inyandiko-ibibashinja

  • Umuyobozi mu Gakiriro ka Muhanga yafashwe n’amashanyarazi arapfa #rwanda #RwOT

    Ni impanuka yabaye ahagana saa sita z’amanywa kuri uyu wa Mbere tariki 20 Nzeri 2021 ubwo Haryarimana yacomekaga imwe mu mashini akoresha agafatwa n’amashanyarazi.

    Bamwe mu bo bakoranaga, bumvise umuntu ataka bahita bakeka ko ari ufashwe n’amashanyarazi bihutira gukupa umuriro ariko ntibyagira icyo bitanga kuko amashanyarazi yari yamaze kumugera mu mubiri wose.

    Bahise bihitira kumugeza ku Bitaro bya Kabgayi ariko umutima uhagarara bataragerayo ndetse ngo n’aho bagereyeyo abaganga bagerageje gushitura umutima biranga.

    Habyarimana upfuye afite imyaka 51 y’amavuko, asize umugore n’abana batatu.

    Umuyobozi w’agakiriro ka Muhanga, Sibomana Sylvain, yemeje aya makuru, avuga ko mu minota 15 yabanjirije urupfu rwa nyakwigendera bari bamaze kuvugana ku buryo na we yatunguwe n’iyo mpanuka.

    Agaruka ku by’urupfu rwe, yagizea ati 'Babonye umuntu yumiye aho hafi y’imashini ntibamenye uko byagenze. Icyakora yazize impanuka yihariye mu kazi kuko nta bibazo bindi by’umuriro byabagaho mu gakiriro.'

    Yavuze ko kuva muri 2017 ubwo aka Gakiriro katangiriye gukora, nta mpanuka nk’iriya yari yarahabereye ariko ko bibasigiye isomo.

    Ati 'Isomo rikomeye tubonye ni ukuba niba wavuganaga n’umuntu watarabuka gato ukumva ngo arapfuye biteye ubwoba, tugiye gushaka ubwishingizi bw’ibikoresho n’abakozi. Hari bake barimo ariko tugiye gukurikirana iby’ubwishingizi.'

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Umuyobozi-mu-Gakiriro-ka-Muhanga-yafashwe-n-amashanyarazi-arapfa

  • Jado Castar yatawe muri yombi akekwaho ibyerekeye abakinnyi batumye u Rwanda rwirukanwa mu irushanwa #rwanda #RwOT

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi uyu Bagirishya Jean de Dieu mu rwego rwo gukora iperereza ku manyanga avugwa mu guha ibyangombwa bariya bakinnyi batumye u Rwanda ruhagarikwa muri ririya rushanwa.

    RIB yagize iti 'Visi Perezida wa Kabiri wa Federation y’umukino wa Volleyball ushinzwe ibikorwa yatawe muri yombi mu rwego rw’iperereza rikomeje rifitanye isano n’ihagarikwa ry’ikipe y’igihugu ya Volleyball mu marushanwa nyafurika ategurwa na CAVB.'

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rutangaza ko rukurikiranyeho uyu mugabo icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano kugira ngo akore inshingano ze.

    Hari amakuru kandi kuri uyu wa mbere yacicikanye ko na bamwe mu bayobozi bakuru ba ririya shyirahamwe batawe muri yombi barimo Ngarambe Raphael uriyobora.

    RIB yatangaje ko abandi bayobozi bari gukorwaho iperereza ku birego bifitanye isano na biriya bikorwa.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Jado-Castar-yatawe-muri-yombi-akekwaho-ibyerekeye-abakinnyi-batumye-u-Rwanda-rwirukanwa-mu-irushanwa

  • Umunyamakuru Jado Castar yatawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru w’imikino akaba n’umuyobozi wa kabiri wungirije w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda(FRVB), Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka Jado Castar yatawe muri yombi akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano.

    Ibi bibaye nyuma y’uko ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore ya Volleyball isezerewe mu irushanwa ry’igikombe cya Afurika cyaberaga mu Rwanda kubera gukinisha abakinnyi bane bakomoka muri Brazil aho bivugwa babonye ubwenegihugu mu buryo butari bwo.

    Byatumye irushanwa rihagarara iminsi hafi itatu, aho u Rwanda rwavugaga ko rurengana, federasiyo mpuzanahanga y’umukino wa Volleyball (FIVB) itegeka rikomeza u Rwanda rutarimo n’aba bakinnyi bagahanwa ndetse n’abayobozi ba FRVB batarimo, ariko u Rwanda narwo ruvuga ritakomeza rutarimo bityo nirutemererwa gukina ridakomeza, gusa byaje kurangira rikomeje.

    Jado Castar bivugwa ko ari we wari mu nshingano zo gukurikirana ibyangombwa byo kugira ngo Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes baze gukinira u Rwanda.

    Ku Cyumweru nibwo haje inkuru y’uko uyu mugabo ari kumwe n’ahandi bayobozi ba feserasiyo bitabye RIB, umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yemeje ko ejo hashize ku wa Mbere bamutaye muri yombi aho arimo akorwaho iperereza ku cyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano.

    Ati “Ni byo yatawe muri yombi. Ari gukorwaho iperereza, akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano mu gushyira mu bikorwa inshingano ze.”

    Iperereza rikaba rigikomeje ndetse n’abandi bayobozi bo muri FRVB barimo kurikorwaho ngo barebe niba hari undi ubifitemo uruhare, ni mu gihe na perezida w’iri shyirahamwe, Me Ngarambe Raphaël na we yatumuijweho arabazwa ariko arataha.

    Jado Castar yatawe muri yombi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umunyamakuru-jado-castar-yatawe-muri-yombi-6514

  • Inkuru itangaje y'umugore wafashwe ku ngufu n'umujura akamwibagiza umugabo we. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ntibisanzwe ko umuntu yakwishimira gufatwa ku ngufu,gusa uyu mugore yatunguye benshi ubwo yahishuraga ibyishimo bidasanzwe yagize ubwo umujura yamusambanyaga ku gahato.

    Uyu mugore uri mu kigero cy'imyaka 30 uvuga ko yitwa Janet ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko kuva yashaka atigeze agira ibyishimo nkibyo umujura yamuhaye ubwo yamufata ku ngufu.Ibi byishimo byamuviriyemo gusenya kuko umugabo yahise yaka gatanya akibona ibibaye kuri uyu mugore.

    Janet, umugore wabana babiri avuga ko kuva mbere hose atigeze asambana kuburyo atari azi itandukaniro ryumugabo nundi kugeza ubwo yafatwaga ku ngufu.Asobanura uko byagenze yagize ati:' ubwo nafatwaga ku ngufu nari imbere yumugabo wanjye.Ubusanzwe nkora muri Banki ,ubwo nashakanaga numugabo wanjye mu myaka umunani ishize ,sinari narigeze menya ko nagira ibyishimo mu gihe cyo gutera akabariro no kurangiza, nabimenye ari uko njye numugabo wanjye tugiye gusura ababyeyi bumugabo wanjye,mu cyaro mu bihe bya Pasika.Ahagana mu masaa saba zigicuku, amabandi arindwi yagabye igitero mu rugo kwa Databukwe,byari biteye ubwoba. Ayo mabandi yabanje kwiba ibintu bifite agaciro byari mu nzu, birangiye ,uwari uyoboye ayo mabandi yavuze ko ashaka kunsambanya yahise azirika umugabo wanjye ku ntebe,ashwanyaguza imyenda yanjye ahita anyereka ubugabo bwe ngo agiye kubunkoreshaho.

    Nagize ubwoba ndarira ndamwinginga ntakamba ariko biba iby'ubusa. Ibyari bigiye kuba byari bigiye kwangiza urushako rwanjye.Mu gihe njyewe nari nakaye numva ububabare siko byagenze.Uwo mujura ubwo yari atangiye numvise meze nk'ufashwe n'amashanyarazi ntigeze numva mu rushako rwanjye.Ntabwo nibuka igihe natangiriye kumufata ndamukomeza.Ntatangiye kuvuza induru nti 'Mana yanjye'ibyishimo byarandenze ,ninginze uwo mujura ngo akomeze ntahagarare.Abandi babibonye nkaho nari nishimiye gufatwa ku ngufu.Nyuma nibwo bamwe bambwiraga ko navuzaga induru igihe nari ngiye kurangiza.Niko bimeze kuko nibwo nari ngiye kurangiza kuva nashaka nabonye ibyishimo umugabo wanjye atigeze ampa.
    Abajura bamaze kugenda nsigara meze nkutazi iyo ndi .Umugabo wanjye yarankubise cyane bakigenda .Yanyise amazina menshi ntasubiramo ,ngo ndi indaya ,ngo ntiyakomeza kubana nanjye.Namaze mu bitaro ibyumweru bibiri bitewe nibyo umujura yakoze ndetse ninkoni nakubiswe.Umugabo wanjye yantaye mu bitaro asubira mu rugo.Narangiritse icyo gihe ndibaza ngo ni gute ibintu nkibi byambaho? Nkiva mu bitaro nasanze umugabo yaramaze gutegura impapuro za gatanya ngo nsizinye.Naramwinginze nababyeyi babijyamo ariko aranga ngo ibyo yiboneye namaso ye ntibyatuma ampa imbabazi.'

    Janet avuga ko icyo umugabo ashaka ari gatanya kurusha kumva ububabare yari afite nubwo yafashwe ku ngufu.

    Source : https://yegob.rw/inkuru-itangaje-yumugore-wafashwe-ku-ngufu-numujura-akamwibagiza-umugabo-we/

  • Umugore yakoreye ibidasanzwe umugabo we nyuma yo kumenya ko yabyaranye n'undi mugore. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore wo muri Nigeria yahemukiye bikomeye umugabo ,ashaka kumukata ubugabo bwe, nyuma yo kumenya ko yabyaranye n'undi mugore.

    Mu mpera z'icyumweru gishize, nibwo abantu bateraniye kuri uyu mugabo uzwi ku izina rya Babangida ariko bakunze kwita izina rya Bangis, uri mu kigero cy'imyaka 30, yakomeretse bikabije ku gitsina nyuma yuko umugore we agerageje kumutema, Bangis yahise ajyanwa mu bitaro byigenga kugira ngo avurwe.

    Ibi byabereye mu gace ka Appawa, mu nkengero z'akarere ka Lau, ahagana mu ma saa 12h15. igihe Bangis yari asinziriye.

    Nk'uko amakuru akomeza abitangaza, umwe mu baturanyi w'uwahohotewe avuga ko Bangis yagiye ku isoko, nuko nyuma yaho ubwo yari ananiwe yahisemo kuryama ari nabwo umugore we yahise ashaka kumwangiza.

    Ati: 'umugore yamuciye ubugabo kubera ko ngo yateye inda undi mugore. Bangis yagerageje kwirwanaho ashobora kwambura umugore we icyuma, ariko umugore na we yikomerekeje muri icyo gikorwa'.

    'Abaturanyi bumvise induru bavuza induru mu nzu maze bihutira gutabara ariko bageze mu nzu yabo niko guhura n'icyo kibazo kibabaje'.

    Abajijwe impamvu yagerageje guca ubugabo bw'umugabo we, umugore yashubije agira ati:

    'Bibiliya ivuga ko tugomba guca ikintu icyo ari cyo cyose gishobora gutuma umuntu akora icyaha'.

    Source : https://yegob.rw/umugore-yakoreye-ibidasanzwe-umugabo-we-nyuma-yo-kumenya-ko-yabyaranye-nundi-mugore/

  • Biravugwa: Umugabo wiyitiriye King James agac… – #rwanda #RwOT

    Amakuru yizewe InyaRwanda ifite ni uko uwo mugabo wiyitiriye umuhanzi King James yitwa Theophile ndetse kugeza ubu yamaze gutabwa muri yombi. Nyuma yo kumenya aya makuru twagerageje kuvugisha Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) ariko inshuro zose twabahamagaye ntabwo babashije kwitaba telefone.

    Amakuru y'uko King James, umuhanzi uri mu b’imbere mu muziki nyarwanda yaba afunze, yatangiye gucicikana havugwa ko ubwo yajyaga muri Banki imwe yo mu mujyi wa Kigali, yaba yaratawe muri yombi n’inzego z’umutekano. Bivugwa ko byarazamuwe n’umukobwa watabaje inzego z'umutekano avuga ko yamwoherereje amafaranga ibihumbi magana atanu, agasaba ko ubwo amubonye yayamusubiza, nyuma y'ibyo hazamutse urujijo muri rubanda hibazwa niba yaba afunze.

    Mu kiganiro gito umuhanzi King James yahaye  InyaRwanda, yanyomoje aya makuru avuga ko adafunze. Yagize ati: “Oya ntabwo mfunze kabisa.” Ubwo yabazwaga uko byaba byaragenze kugira ngo hasohoke amakuru ameze gutyo, yagize ati: “Simbizi nanjye mu by'ukuri ndaza ariko kubavugisha nanjye, ndikubikurikirana ngo menye ibyo ari byo”. Uyu mujura ukomeje kwibisha izina rya King James, bivugwa ko afite nimero z’abakunzi b’uyu muhanzi, akabahamagara abasaba amafaranga yitwaje impamvu z’impimbano zitandukanye.

    Uwiyitiriye umuhanzi King James yamaze gutabwa muri yombi

    King James muri iyi minsi, ari kwitegura gushyira hanze Album hanze yise ‘Ubushobozi’, biteganijwe ko izajya hanze kuwa 10 Ukwakira 2021, izaba iriho indirimbo yitwa ‘Nyabarongo’ Amwe mu mashusho y’indirimbo ziyigize, bivugwa ko yafatiwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika dore ko akubutseyo mu minsi ishize.

    Ubw yavugaga kuri Album ye nshya, King James yavuze ko kuri uyu wa Gatatu hasohoka imwe mu ndirimbo zizaba ziri kuri iyi Album ndetse ko kuri uyu munsi hasohoka integuza yayo.

    Bumwe mu butumwa bukunda gukureshwa n’abiyitirira umuhanzi King James

    King James yagize ati: ”Album yo nta kibazo n'ubundi mu kanya haraza gusohoka integuza y'indirimbo izasohoka kuwa Gatatu iyo ndirimbo ikaba izasohokana n'amashusho yayo. Kuva King James yakwinjira mu muziki, ari mu bahanzi bahiriwe nawo dore ko yagiye anegukana ibihembo binyuranye birimo n'icya Primus Guma Guma Super Star yegukanye mu mwaka wa 2012.

    Kuri uyu wa Gatatu King James arasohora indirimbo ndetse integuza yayo irajya hanze kuri uyu wa Mbere

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109700/biravugwa-umugabo-wiyitiriye-king-james-agacucura-abantu-utwabo-yatawe-muri-yombi-109700.html

  • RIB yataye muri yombi Visi Perezida wa kabiri w'Ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda #rwanda #RwOT

    RIB ivuga ko akekwaho 'gukoresha inyandiko mpimbano kugira ngo akore akazi ke.'

    Ifatwa rye rikurikira ihagarikwa ry'ikipe y'igihugu ya Volleyball y'abagore mu Rwanda muri Shampiyona ya Volleyball,iherutse gusozwa i Kigali itwawe na Cameroon.

    Umuvugizi wa RIB, Thierry Murangira, yatangarije The New Times ko Bagirishya akekwaho kuba yarakoresheje inyandiko mpimbano mu gukoresha imirimo ye.

    Murangira yagize ati: “Iperereza rikomeje kwerekana uruhare rw'abandi bagize federasiyo.”

    Nyuma y'uko Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda y'Abagore isezerewe mu Gikombe cya Afurika cya Volleyball cyaberaga i Kigali hagati ya tariki ya 10 n'iya 20 Nzeri 2021, ishinjwa ku gukinisha abakinnyi bakomoka muri Brésil batujuje ibisabwa, kuri ubu hakomeje iperereza riri gukorwa na Ministeri ya Siporo kuri iki kibazo.

    Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes bakomoka muri Brésil, bari gukinira u Rwanda ku nshuro ya mbere, ni bo bagaragajwe nk'abakinnyi batujuje ibisabwa mbere y'umukino rwari rugiye guhuramo na Sénégal ku mugoroba wo ku wa Kane ariko uhita uhagarara utaratangira.

    Kuva uwo mugoroba, habaye inama zitandukanye zahuje inzego zirimo Minisiteri ya Siporo, Impuzamashyirahamwe ya Volleyball muri Afurika (CAVB), Ishyirahamwe Nyarwanda ry'Umukino wa Volleyball (FRVB) n'Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry'uyu mukino (FIVB).

    Ku wa Gatanu mu ijoro, Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry'Umukino wa Volleyball (FIVB), ryagaragaje ko uburyo aba bakinnyi bane bakomoka muri Brésil batangiye gukiniramo u Rwanda bidakurikije amategeko yaryo, isaba ko bahagarikwa, Ishyirahamwe Nyarwanda rya Volleyball (FRVB) rigaharikwa ndetse n'u Rwanda rugaterwa mpaga mu mikino rwamaze gukina.

    Minisiteri ya Siporo yo yagaragazaga ko kugira ngo irushanwa rikomeze ari uko abakinnyi bakomeza gukinira Ikipe y'Igihugu muri iri rushanwa ndetse na FRVB ntihagarikwe mu gihe CAVB yo yumvaga abakinnyi bahagarikwa, ariko u Rwanda rukemererwa gukina.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rib-yataye-muri-yombi-visi-perezida-wa-kabiri-w-ishyirahamwe-rya-volleyball-mu