Tag: Umutekano

  • Nyagatare : Yanyuze ku bashinzwe umutekano saa saba z’ijoro avuye kwiba Mazutu bamufatana Litiro 202 #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo w’imyaka 30 y’amavuko, yafatiwe mu Mudugudu wa Alayanjye, mu Kagari ka Ndama, Umurenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko Mugisha yafashwe mu ijoro arimo gutunda iriya mazutu.

    Yagize ati 'Abashinzwe umutekano babanje kumubona atwaye ibintu kuri moto ntibamenya ibyo aribyo arabacika. Nyuma muri iryo joro arongera aragaruka baba aribwo bamufata, bamuhagaritse bareba ibyo ahetse basanga ni mazutu atwaye. Yahise abajyana aho arimo kubika iyo mazutu bahageze basanga ahafite andi majerikani arimo mazutu.”

    CIP Twizeyimana yavuze ko Mugisha yahise avuga ko amavuta ayagura ku bakozi ba kompanyi ikora umuhanda nabo baba bayibye mu makamyo ariko yanga kubavuga amazina. Yavuze ko yari amaze kubaguraho litiro 202 ari nazo yafatanwe.

    Yavuze ko ayo mavuta ya mazutu yahitaga ajya kuyagurisha abafite ibyuma bisya bakayashyira muri moteri yazo.

    Ubuyobozi bwa kompanyi yubaka umuhanda Karangazi-Rwimiyaga bemeje ko koko mu bubiko bwabo basanze haburamo mazutu.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yavuze ko ibyo Mugisha yakoraga bigize icyaha cy’ubujura akaba yashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rwimiyaga mu gihe hagikomeje iperereza.

    ICYO ITEGEKO RITEGANYA

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2),ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira ; kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije ; kwiba byakozwe nijoro ; kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Nyagatare-Yanyuze-ku-bashinzwe-umutekano-saa-saba-z-ijoro-avuye-kwiba-Mazutu-bamufatana-Litiro-202

  • Gicumbi : Umugore w’imyaka 42 arashinjwa kwigarurira umuhungu w’imyaka 14 akamusambanyiriza kwa Nyirakuru #rwanda #RwOT

    Uyu mugore w’imyaka 42 ushinjwa gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 14, yasabiwe n’Ubushinjacyaha gufungwa by’agateganyo iminsi 30 mu rubanza rwabaye ku ya 16 Nzeri 2021.

    Inkuru dueksha Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, ivuga ko kiriya cyaha uriya mugore yagikoze ubwo yazaga kureba umukecuru w’inshuti ye ngo age amufasha imirimo yo mu rugo avuye mu Karere ka Nyabihu.

    Ngo ahageze yahasanze umwuzukuru we w’umuhungu w’imyaka 14 wabanaga na Nyirakuru, baramumuha ngo bajye bararana ku buriri bumwe kuko inzu yari ntoya, ari bwo uwo mugore yahise yigarurira uwo mwana akajya arara amusambanya.

    Mu gihe gito umwana yaje kubwira Nyirakuru ko uwo mugore bigeza nijoro agacunga asinziriye akamukuramo imyenda akamusambanya, ariko kuko yari amaze gusaza ntiyabasha kubyumva nibwo umwana abyibwiriye Umukuru w’Umudugudu bahita biyambaza inzego z’umutekano atabwa muri yombi.

    Mu kwisobanura kwe uyu mugore ahakana icyaha aregwa, nyamara mu Bugenzacyaha yarabyemeraga nta gahato ndetse akanasobanura uko yabigenje, ibyo bigaragaza ko abizi neza ko igikorwa yakoze ari icyaha gihanwa n’amategeko, ariyo mpamvu agerageza kugihunga. Ubu uregwa afungiye kuri sitasiyo ya polisi i Byumba.

    Icyo cyaha nikimuhama azahanishwa ingingo ya 4 y’Itegeko numero 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura itegeko numero 68/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

    Urubanza ku ifungwa ry’agateganyo ruzasomwa tariki 23/09/2021 saa mbiri za mu gitondo.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Gicumbi-Umugore-w-imyaka-42-arashinjwa-kwigarurira-umuhungu-w-imyaka-14-akamusambanyiriza-kwa-Nyirakuru

  • Umunsi wirabura kuri Sheikh Kajura ubwo FLN yatwikaga imodoka n’abantu muri Nyungwe, imiborogo ari yose – #rwanda #RwOT

    Iki ni igice gito cyane mu buhamya bwa Sheikh Bakera Ally Kajura, umwe mu barokotse ibitero by’abarwanyi ba FLN ishamikiye ku Mpuzamashyaka ya MRCD iyobowe na Paul Rusesabagina, bagabye muri Nyungwe ku wa 15 Ukuboza 2018.

    Kuri uwo munsi w’icuraburindi, abarwanyi ba FLN batwitse imodoka eshanu zirimo coasters eshatu, minibus imwe n’ivatiri imwe. Ibi bitero kandi byanaguyemo abaturage batandatu, abandi 19 barakomereka.

    Nsabimana Callixte wiyitaga Major Sankara wari umuvugizi wa FLN icyo gihe yagiye mu itangazamakuru yigamba ibyo bitero, avuga ko batangije intambara yeruye ku Rwanda.

    Sheikh Bakera Ally Kajura iyo avuga ku byamubayeho n’ibyo yabonye uwo munsi, abura uko asobanura neza ububi bw’ibyo bakorewe kuri iyo tariki, agashima Imana yarokoye bamwe muri bo n’Ingabo za RDF zatebutse zigaha ubuvuzi bw’ibanze abarashwe zikanabageza kwa muganga, n’abarwanyi zikabashwiragiza.

    Uyu mugabo usanzwe ari Umuyobozi ushinzwe Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mu Muryango w’Abayisilamu mu Rwanda akaba n’Umuyobozi wungirije w’Ishami rishinzwe gahunda za Korowani muri RMC.

    Yabwiye IGIHE ko yari avuye i Rusizi ari kumwe n’abavandimwe be babiri n’undi wari ubatwaye bavuye mu bukwe bari batashye.

    Kuko umwe muri abo bavandimwe be yari amaze iminsi muri Canada, ngo bagenda bari banyuze i Karongi ariko mu gutaha amuhitiramo ko banyura muri Nyungwe akongera kwirebera ubwiza butatse u Rwanda.

    Ahagana saa Kumi n’imwe na 40 bari mu Ishyamba rwagati, ngo bakase ikorosi bumva hari ikintu gituritse bakeka ko ari ipine ariko barebye neza basanga si ryo ahubwo bumva ibindi biturika.

    Ati “Uwari utwaye imodoka ahita atubwira ngo ‘tubaguyemo, baraturashe’; ashaka gusubira inyuma ariko barasa mu kirere ahita aparika aratubwira ati ‘Muryame’.

    Abarwanyi babasohoranye mu modoka ibyo bambaye gusa babaryamisha muri kaburimbo. Ibikoresho bari bafite, telefoni n’amafaranga barabyambuwe.

    Nyuma y’aho barabahagurukije bashyirwa ku murongo barabashorera ngo bagende, uko bagenda ariko ubwoba butaha imitima yabo bazi ko birangiye.

    Ati “Aho mu bwenge bw’umuntu uba ubona ko ubuzima bw’Isi wabusezeye, numvaga ko ngiye gupfa. Ubwo ndababaza nti ‘tujye imbere hehe?’ Uwari ufite imbunda wari inyuma yanjye arancecekesha, arambwira ngo ‘komeza imbere.”

    Mu nzira babashorera bageze imbere bahasanga Coaster yarashwe iturutse i Kigali, n’igiti kinini cyane cyari mu muhanda hagati bigaragara ko cyategeshwaga imodoka.

    Sheikh Kajura yavuze ko babinjije mu ishyamba akumva umutima umuvuyemo, aribwira ati “Reka nsezere inshuti n’abavandimwe ubwo ndagiye”.

    Ngo aho babanyujije hari ibikapu byinshi n’imizigo y’abari bari muri iyo coaster yarashwe, barababwira ngo “buri wese aterure igikapu” babikomezanye mu ishyamba.

    Sheikh Bakera Ally Kajura yavuze ko ivatiri barimo yatwitswe nyuma yo guhagarikwa n’abarwanyi ba FLN muri Nyungwe

    -  Sheih Kajura yarokokeye mu mwobo

    Nyuma yo kwinjizwa muri Nyungwe, Sheikh Kajura yabonye umukobwa wihishe mu ishyamba amenya ko harimo n’abandi.

    Ageze imbere igikapu atwaye cyaramuremereye arakijugunya ahita ava mu murongo ajya kwihisha mu mwobo, aho yasanze umuganga w’Umunye-Congo wari uvuye i Kanombe mu mahugurwa agahura n’iryo sanganya. Kugira ngo hatagira ubanyuraho akababona, bakuyemo amashati.

    Yakomeje ati “Nguma aho ngaho ariko nkumva [abo barwanyi] barasakuza cyane ngo ‘mukomeze, mukomeze.”

    Yibwiranye n’uwo muganga anamusobanurira uko babarashe bamwe bagapfira mu modoka, abandi bakabatwara.

    Haciye igihe gito bumvise abo barwanyi babaza aho “ikibiriti na lisansi biri“ ngo batwike imodoka, barazitwika zirakongoka.

    Sheikh Kajura yagize ati “Hashize nk’isaha numvise barashe indi modoka. Twumvaga hari abantu bari kuza bakabarasa. Bigeze nka saa Tatu z’ijoro ntangira kumva urusaku rw’abantu bari gutabaza kuri kaburimbo. Hari harimo n’umugore uri kurira cyane mu by’ukuri afite agahinda n’undi mwana muto w’agahinja wari uri kurira.’’

    “Uwo mugore yanteye agahinda cyane, arimo aratabaza ahamagara Imana. […] Tukumva n’abandi bantu kuri kaburimbo bararira bataka cyane.’’

    -  RDF yarahagobotse

    Bigeze nka saa Yine z’ijoro bumvise amasasu menshi, nyuma bumva imodoka za gisirikare zitambuka bamenya ko ari Ingabo z’u Rwanda zamaze kwinjira mu ishyamba zije kubatabara, batangira kwigarurira icyizere.

    Abarwanyi ba FLN bari benshi kuko abagenzi bagejejwe ahasa n’aho bari bashinze ibirindiro muri Nyungwe ngo bavuze ko “bari hagati ya 200 na 300, barimo abavuga Igiswahili n’Ikirundi batuka Leta y’u Rwanda”.

    Sheikh Kajura ati “Ubwo twumva ijwi ry’umusirikare atubwira ati ‘turi ingabo z’u Rwanda ntimugire ubwoba tuje kubatabara. “

    Muri ako kanya bavuye mu bwihisho bajya kwicara hamwe kuri kaburimbo, abasirikare bafatanya na wa muganga guha inkomere ubuvuzi bw’ibanze mbere yo kuzijyana ku Bitaro bya Kigeme muri Nyamagabe, n’abitabye Imana bakurwa aho.

    Abarokotse bazima bategereje igihe gito na bo imodoka zirabatwara, bagezwa iwabo. Icyakora hari bamwe abo barwanyi batwaye batagarutse.

    -  Yishimira ko Rusesabagina na Sankara bari mu butabera

    Sheikh Kajura yatangaje ko nyuma yo kurokoka ibitero byari bigiye gutuma abana be babiri batarageza ku myaka itanu baba imfubyi, ashimishijwe n’uko ababiteguye, bakanabyigamba bafashwe kandi ko yizeye ko bazabiryozwa.

    Ati “Tukimara kumva ko Sankara yafashwe, nyuma na Rusesabagina akazanwa mu Rwanda, byaradushimishije.’’

    Yavuze ko ibyo bitero byamuteye ubwoba n’ihungabana yamaranye nk’umwaka ku buryo yabaga aryamye akabirota.

    Ati “Hari n’igihe nagendaga nkumva atari njyewe, nkumva ari nk’aho ari undi muntu.’’

    “Kuba aba bantu babigizemo uruhare barafashwe ni ibintu byadushimishije kuko nibura niba hari n’abandi bagifite ibitekerezo byo kugaba ibitero cyangwa bakagirira nabi Abanyarwanda, nibumva ko abayobozi babo bafashwe bizaba impamvu y’uko batinya, cyangwa bakagira ubwoba ko bashobora kuzafatwa.’’

    Rusesabagina uyobora MRCD/FLN, Sankara ndetse na Nsengimana Herman babaye abavugizi b’uwo mutwe w’iterabwoba ubu bari imbere y’ubutabera hamwe n’abandi 18 bareganwa ibyaha by’iterabwoba. Urubanza rwabo ruzasomwa ku wa 20 Nzeri 2021.

    Sheikh Kajura yavuze ko nyuma yo gutanga ubuhamya bwabo mu maburanisha nk’abarokotse ibitero byagabwe n’uyu mutwe bizeye ubutabera ku buryo buri wese mu baregwa azahabwa ibihano bimukwiye.

    Sheikh Bakera Ally Kajura yabonesheje amaso zimwe mu modoka zitwara abagenzi zatwitswe n’abarwanyi ba FLN muri Nyungwe

    Paul Rusesabagina aregwa ibyaha icyenda bifitanye isano n’iterabwoba

    source : https://ift.tt/2Xsb2FF

  • Basanga kutareberera abashuka abangavu ari byo byakemura ikibazo cy’abaterwa inda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Vénantie Nibagwire wo mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyaruguru, akanaba umwe mu bafashamyumvire b’urubyiruko mu bijyanye no kubagira inama ku myitwarire, ari mu bavuga ko buri wese abigize ibye, abangavu batakomeza gutwita ku rugero biriho.

    Agira ati “Abashuka abangavu baba bafite aho bahurira na bo bakaganira, ku buryo ababyeyi batabimenya. Ariko abantu bababonye bagatanga amakuru, byacika kuko nta muntu ubura umubona aho ari”.

    Yungamo ati “Hari nk’ubona ushuka umwana akavuga ngo mbese ko uwanjye we bamwangije, n’uriya nabone. Nyamara ntanze amakuru n’uriya akayatanga, byarinda abana bose. Niba udatanze amakuru y’uwo ubonye, n’uwawe nawe ntawe uzaguha amakuru. Rwose abantu batinyutse bakajya babivuga byakemura iki kibazo”.

    Yumva ko ibi byashoboka hashyizweho uburyo bwo gutanga amakuru, urugero nka telefone yo guhamagaraho, bikamenyeshwa abantu kugira ngo bajye bazifashisha.

    Hari n’abatekereza ko ubwo buryo bwo kugaragaza abashaka gushuka abana bwajya bureberwa mu midugudu no mu masibo, ababonywe bagasabwa kwisubiraho, bitaba ibyo hagashyirwaho uburyo bakurikiranwa.

    Abafite ibyo bitekerezo banagaragaza ko imvano yo gutwita kw’abangavu ari ukuba nta mubyeyi ugihanira undi nk’uko byahoze kera, aho umubyeyi yasangaga umwana mu makosa akamuhana, n’undi bikaba uko.

    Umusaza Ildephonse Musoni w’i Nyagisozi mu Karere ka Nyaruguru ati “Kuri ubu ushobora gusanga umwana ari mu makosa wamusaba gusigaho akagukabukana, hanyuma akajya iwabo akavuga ko wamukubise cyangwa wamututse, ugasanga bigushyize mu bibazo”.

    Ibyo avuga bishimangirwa na Yvan Nyarwaya na we w’i Nyagisozi agira ati “Iyo ubonye umwana utari uwawe ukagerageza kumuhana, se araza ati ko ibyo yakoraga ari we bireba, wankubitiye umwana kubera iki? Mwihorere azibonera!”

    Ku rundi ruhande, hari abavuga ko batatinyuka kugaragaza umuntu wifite uri mu mafuti yo gushuka abana, kuko baba babona byabaviramo inkurikizi.

    Kamana w’i Mamba mu Karere ka Gisagara ati “Wari uzi ko ugomba kuvuga ngo runaka arimo arashuka akana ko kwa runaka, yamara kumenya ko amakuru ari wowe wayatanze akakumerera nabi? Wari uzi ko ushobora kumugazwa biturutse ku ijambo wavuze?”

    source : https://ift.tt/3nOq0B0

  • Kigali : Uwabeshyaga akazi abagore akajya kubasambanyiriza muri Lodge akanabiba aricuza bikomeye ati 'Ndi ikigwari' #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo w’imyaka 35 y’amavuko yeretswe Itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Nzeri 2021 aho akurikiranyweho ibyaha birimo kiriya cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, kwanduza undi indwara ku bushake n’ubwambuzi bushukana.

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ruvuga ko abagore bakorewe icyaha cyo kubasambanya ku gahato n’uriya mugabo, ari batanu.

    Uretse kubasambanya kandi yanabibaga aho RIB yanerekanye amasakoshi n’ibikapu yagiye yambura abo bagore yaba yizeje akazi akabasambanya.

    Bagaragaza watawe muri yombi tariki 09 Nzeri 2021, ngo yabeshyaga abo bagore ko azabaha akazi muri kompanyi y’Abataliyani ikora ibintu by’ubwubatsi yitwa Global Ltd gusa ngo iyi kompanyi ntinabaho.

    Abo bagore n’abakobwa kandi yabakorera ibyo byose baturutse mu Ntara bakamusanga mu Mujyi wa Kigali.

    Yemera ibyaha ndetse akagaragaza kwicuza, aho yagize ati 'Muri macye nkabatesha agaciro kandi bagakwiriye nk’Abanyarwanda.'

    Icyakora icyaha cyo kubasambanya ku gahato avuga ko adakwiye kugikurikiranwaho kuko baryamanaga babanje kumvika.

    Ati 'Urumva abantu bazaga tuvugana, kandi mbemeza y’uko baje mu kazi, rwose ibyo kubasambanya ntabwo navuga ngo nabikoze ku ngufu, twabaga twabiganiriyeho, ahubwo icyaje kuba ikibazo ni uko nyuma ibyo nabizezaga bitashobokaga bikaba ngombwa ko bahita bantagira ikirego cy’uko nabasambanyije.'

    Avuga ko abagore baryamanye ari babiri ariko ko bombi bari babanje kubyumvikanaho. Ati 'Ubu saha iyi jye ndicuza cyane kuko icya mbere, nasebeje umuryango nyarwanda, kuko mu Rwanda dufite indangagaciro na kirazira ariko jye nazirenzeho, ndi ikigwari, ndigaya, nkaba nsaba imbabazi umuryango nyarwanda, nsaba n’abaturage bose imbabazi kuko icyaha nakoze ni icy’ububwa nta muntu muzima wagakwiye kugikora'.

    Dr Thierry Murangira, Umuvugizi wa RIB yibukije abantu ko hari uburyo akazi kabonekamo bityo ko badakwiye gutega amatwi ababashuka bene kariya kageni.

    Yagize ati 'Tugasaba abantu iteka kugira amakenga, kutizera abantu nk’abo bajya kubahera akazi muri lodge. Ababyishoramo bo ntaho bacikira ubutabera, RIB iri maso, inzego z’abaturage zirahari, turafatanya n’inzego zose, batanga amakuru'.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Uwabeshyaga-akazi-abagore-akajya-kubasambanyiriza-muri-Lodge-akanabiba-aricuza-bikomeye-ati-Ndi-ikigwari

  • Yatawe muri yombi azira kwambura abakobwa nyuma yo kubakoresha imibonano mpuzabitsina #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo w'imyaka 35 witwa Theogene Bagaragaza wo mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali,ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge, mu gihe dosiye irimo gukorwa kugirango ishyikirizwe Ubushinjacyaha nk'uko amategeko abiteganya.

    RIB ivuga ko abagore 5 ari bo bikekwa ko uyu mugabo yakoreye icyaha cyo kubasambanya ku ngufu.

    Uwo mugabo yashukaga abantu b'igitsina gore, akababwira ko agiye kubaha akazi muri kompanyi y'Abataliyani ikora ibintu by'ubwubatsi yitwa Global Ltd kandi itabaho, akabajyana muri za Lodge akabasambanya yarangiza akanabiba, ndetse hakaba abo afata telefone zabo agakuramo nomero z'abandi bantu akabahamagara yiyitiriye nyiri telefone.

    Ubwo yerekwaga itangazamakuru, Bagaragaza yemeye ko yabikoze abigambiriye asaba imbabazi.

    Ati 'Ikosa nakoze ryo kwiba abantu, kubashuka nkabakura mu rugo nkabazana i Kigali, bagera i Kigali nkabiba, muri make nkabatesha agaciro kandi bagakwiriye nk'Abanyarwanda. Na ho kucyerekeranye no kubasambanya urumva abantu bazaga tuvugana, kandi mbemeza y'uko baje mu kazi, rwose ibyo kubasambanya ntabwo navuga ngo nabikoze ku ngufu, twabaga twabiganiriyeho, ahubwo icyaje kuba ikibazo ni uko nyuma ibyo nabizezaga bitashobokaga bikaba ngombwa ko bahita bantagira ikirego cy'uko nabasambanyije.'

    Akomeza agira ati: 'Abo twabashije kuryamana n'abantu babiri ariko na bo twari twabiganiriyeho twabikoreraga mu Gatsata mu mashambure. Iyi saha ndicuza cyane kuko icya mbere, nasebeje umuryango nyarwanda, kuko mu Rwanda dufite indangagaciro na kirazira ariko jye nazirenzeho, ndi ikigwari, ndigaya, nkaba nsaba imbabazi umuryango nyarwanda, nsaba n'abaturage bose imbabazi kuko icyaha nakoze ni icy'ububwa nta muntu muzima wagakwiye kugikora'.

    Umuvugizi wa RIB Dr. Thierry Murangira, asaba abantu bose kugira amakenga kuko umuntu ugiye kuguha akazi atakaguhera mu macumbi, ashimangira ko RIB itazahwema gukurikirana abo banyabyaha.

    Yagize ati: 'Uburyo akazi kaboneka twese turabizi, inzira y'ubusamo rero ni yo ibyara ibibazo nk'ibi. Tugasaba abantu iteka kugira amakenga, kutizera abantu nk'abo bajya kubahera akazi muri lodge. Ababyishoramo bo ntaho bacikira ubutabera, RIB iri maso, inzego z'abaturage zirahari, turafatanya n'inzego zose, batanga amakuru'.

    Yaboneyeho no gushimira abaturage ubufatanye bagaragaza bwo gutanga amakuru, kugira ngo abantu nk'aba bafite umugambi mubisha bagezwe imbere y'ubutabera ndetse n'ibyaha nk'ibi bigacika.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/yatawe-muri-yombi-azira-kwambura-abantu-nyuma-yo-kubakoresha-imibonano

  • Wenceslas Twagirayezu yangiwe “gukomeza gushaka abamushinjura” #rwanda #RwOT

    Urukiko rwavuze ko abatangabuhamya atashoboye kugeraho bazabazwa hifashishijwe ikoranabunga.

    Wenceslas Twagirayezu n'umwunganira Me Bikotwa bombi bari mu rukiko.

    Urubanza rwatangiye uruhande rw'uregwa rugaragaza ingorane bise ko zikomeye zituma Twagirayezu ngo adategura urubanza rwe neza nk'uko abyifuza.

    Babwiye urukiko ko nta mudasobwa yo kwifashisha mu gutegura urubanza afite, ko niyo yizaniye ubwo yazanwaga mu Rwanda n'igihugu cya Denmark bahise bayimwaka, kugeza n'ubu iyo yahawe na gereza ikaba idakora.

    Yanavuze ko adafite uburyo buhagije bwo kuvugana n'umuryango we ndetse n'umwunganira ngo kuko ahabwa amafaranga 1000 gusa ku munsi y'itumanaho.

    Aho ngo ni mu gihe mu masezerano igihugu cya Denmark cyagiranye n'u Rwanda agomba guhabwa ama Euro 3 ni ukuvuga asaga ibihumbi 3000 y'amanyarwanda.

    Urukiko rwategetse umushinjacyaha gukurikirana ibyo bibazo bigakemurwa vuba byihutirwa.

    Imbogamizi mu iperereza

    Me Bikotwa kandi yahawe ijambo ngo asobanure aho iperereza ryibanze rigamije gushaka abatangabuhamya bashinjura Twagirayezu rigeze.

    Yavuze ko iperereza yagombaga kurikorera mu Rwanda, Republika ya Demokarasi ya Congo no ku mugabane w'Uburayi, ko muri rusange yari yatanze urutonde rw'abantu 117.

    Ngo ariko yemerewe gusa gukora iperereza mu Rwanda na Congo ariko ngo akaba yarahawe iminsi 8 yo kuba yarangije ako kazi.

    We rero yavuze ko iyo minsi ndetse n'ubushobozi yahawe byamubanye bike kandi ko kari akazi kagoye cyane cyane ko ngo yasabwaga kugakorera mu bihugu 2 kandi mu bice bitandukanye.

    Twagirayezu aregwa ibyaha bya jenoside ubushinjacyaha buvuga ko yakoreye mu bice bitandukanye by'icyahoze ari perefegitura ya Gisenyi.

    Muri ibyo bice ngo ni naho umwunganizi we yari kujya gushaka abatangabuhamya bashinjura ariko avuga ko yashoboye kugera mu bice 2 kuri 5 bivugwa muri dosiye.

    Yasabye kongererwa iminsi y'iperereza rye rigamije gushaka abatangabuhamya biyongera kuri 41 avuga ko yabonye muri ibyo bice ndetse no muri Congo ariko urukiko rumutera utwatsi.

    Umucamanza yavuze ko abatangabuhamya atashoboye kugeraho muri iryo perereza rye hazifashishwa uburyo bwikoranabuhanga ubuhamya bwabo bukazifashishwa mu rubanza, ategeka ko urubanza mu mizi ruzatangira tariki 26 z'ukwezi kwa 10.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/wenceslas-twagirayezu-yangiwe-gukomeza-gushaka-abamushinjura

  • Yafashwe akekwaho gushuka abagore n’abakobwa, akabiba nyuma yo kubasambanya – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo usanzwe atuye mu Murenge wa Jali, Akarere ka Gasabo yatawe muri yombi tariki 9 Nzeri 2021 nyuma y’amakuru yatanzwe na bamwe mubo yakoreye ubu bugizi bwa nabi.

    Ubwo yerekwaga itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri, yavuze ko ibi bikorwa yabitangiye muri Gicurasi uyu mwaka nyuma y’uko akazi ko kubaka yakoraga gahagaze.

    Yajyaga kuri Facebook akandikira umukobwa, bagatangira baganira bisanzwe ariko nyuma y’igihe uyu mugabo akazabeshya wa mugore cyangwa umukobwa ko afite Ikigo ashaka kuzamuhamo akazi kajyanye n’ubwubatsi

    Ni ibintu byakorwaga mu mayeri akomeye cyane ko n’iki kigo yababeshyaga ko kizabaha akazi nta cyabagaho gusa aba bakobwa n’abagore ngo yabizezaga ko bo bazajya bakora mu bijyanye no gucunga ibikoresho [Stock].

    Ati “Njya kuri Facebook, mpahurira n’inshuti, haza kuvamo imwe y’umukobwa nyisaba ko yaza i Kigali [yari aturutse i Rulindo mu Murenge wa Kisaro] tukabonana nk’abantu twari duhuriye kuri Facebook twamaze kuba inshuti. Araza turabonana ariko muri uko kubonana ibyari bigambiriwe nk’ubucuti siko byagenze kuko nahise mwiba igikapu cye na telefone ndabitwara.”

    Uyu mugabo yakomeje ibi bikorwa bye ku bandi bakobwa n’abagore ndetse ngo hari n’abo yibaga telefone zabo akazikuramo nimero z’abandi bagenzi babo agatangira kubashuka kugeza nabo ahuye nabo.

    Uretse abo yamburaga ariko, mu bantu b’igitsinagore batanu yari amaze gukorera ibi bikorwa harimo babiri yagiye yambura nyuma yo kubasambanya ndetse bivugwa ko hari uwo yanduje indwara zidakira.

    Ku rundi ruhande ariko n’ubwo uyu mugabo avuga ko abo yasambanyije bose babaga babyumvikanyeho cyane ko yabaga yabijeje ko azabaha akazi, ngo bararyamanaga akaza kubaha ibiyobyabwenge bibasinziriza ku buryo bamaraga gusinzira agahita abiba ibyo bari bafite byose akigendera.

    Ati “Ahubwo icyaje kuba ikibazo ni uko nyuma ibyo nabizezaga bitashobokaga bikaza kuba ngombwa ko bantangira ikirego cy’uko nabasambanyije. Nabizezaga nk’abantu baje mu kazi, bahagera bagasanga akazi nta gahari ahubwo nkabiba.”

    Yakomeje agira ati “Abo twaryamanye ni babiri, twabikoreraga mu Gatsata ahantu mu byumba [Lodges]. Ndasaba imbabazi, ndicuza cyane kuko nasebeje umuryango Nyarwanda, ndi ikigwari, ndigaya.”

    Uyu mugabo kuri ubu akurikiranyweho ibyaha bitanu birimo bitatu byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, kwanduza undi indwara no kwihesha ikintu cy’undi hakoresheje uburiganya.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko abaturage bakwiriye kugira amakenga ndetse anibutsa ko nta na rimwe abantu nk’aba bazihanganirwa.

    Ati “Abantu bose bagomba kugira amakenga. Ntabwo umuntu wese uguhamagaye akubwira ko agiye kuguha akazi agomba kukaguhera muri ’Lodge’, aguhaye akazi akakubwira ngo uzaze ku biro aha n’aha ariko kujya gushakira akazi no kugaherebwa muri ’Lodge’ urumva ko hari ibindi biba bibyihishe inyuma.”

    Yakomeje agira ati “Bishobora kubyara ibyaha nk’ibyo byo gusambanywa, kwibwa n’ibindi bishobora kuvukamo indwara zidakira.Tukaba tubwira abantu ko bakwiye kugira amakenga no kutizera abantu nk’abo.”

    Dr Murangira yashimye abaturage batanga amakuru kugira ngo abantu nk’aba bafite umugambi mubisha batabwe muri yombi, bagezwe imbere y’ubutabera.

    Ibyaha byakozwe n’uyu mugabo biri mu byaha biremereye aho icyo gusambanya umuntu ku gahato no kumwanduza indwara gihanishwa igifungo cya burundu , mu gihe icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya gihanishwa igifungo cy’imyaka ibiri.

    Uyu mugabo bivugwa ko yashukaga abagore n’abakobwa bagahurira muri lodge, akabasambanya hanyuma akabiba

    Bimwe mu byangombwa bitandukanye uyu mugabo yafatanywe

    Nyuma yo gusambanya abagore n’abakobwa yashutse, uyu mugabo yakurikizagaho kubiba

    source : https://ift.tt/3CcpbWF

  • Nyamirambo: Hashyizweho irondo ryihariye rizatuma Covid-19 iba amateka – #rwanda #RwOT

    Iri rondo rigizwe n’abantu barindwi muri buri kagari kagize uwo murenge. Bafite akazi ko kureba uburyo ingamba zo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 zishyirwa mu bikorwa.

    Izi ngamba zashyizweho muri gahunda y’Akarere ka Nyarugenge izwi nka ’Operation Covid-19 Free’ igamije gutuma ubwandu bugabanuka cyane muri ako Karere kagize Umujyi wa Kigali.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirambo, Claudine Uwera, yavuze ko iri tsinda rije ryiyongera ku yandi asanzweho ndetse n’ubundi buryo bwo gukurikirana uko amabwiriza yo kwirinda Covid-19 yubahirizwa, byose bigamije kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

    Yagize ati “Iri tsinda ry’abanyerondo twashyizeho rishinzwe kudufasha mu bugenzuzi bw’ahantu hahurira abantu benshi, kugira ngo berebe ko amabwiriza yo kwirinda covid-19 yubahirizwa. Bazajya bafatanya n’abakorerabushake, ndetse twanashyizeho radiyo kugira ngo akazi k’ubukangurambaga karusheho kugenda neza, abantu bagire ishyaka ryo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.”

    Ubwandu bwa Covid-19 bwaragabanutse cyane mu Mujyi wa Kigali kuko tariki ya 13 Nzeri, handuye abantu 33, bitewe ahanini n’ibikorwa by’ikingira bimaze gukwira henshi muri uyu Murwa w’u Rwanda.

    Muri rusange, abantu barenga miliyoni bamaze gukingirwa icyorezo cya Covid-19.

    Ubuyobozi bw’umurenge wa Nyamirambo bwashyizeho abanyerondo bazagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19

    source : https://ift.tt/3CfaDpo

  • Impunzi zo mu nkambi ya Gihembe zifite impungenge zo kwimurirwa i Mahama – #rwanda #RwOT

    Inkambi ya Gihembe ituwemo n’impunzi z’abanye-Congo. Bamwe mu bayivukiyemo bavuga ko batishimiye icyemezo cya Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi cyo kubimura bagatuzwa mu nkambi yahoze ituwemo n’impunzi z’Abarundi i Mahama mu Karere ka Kirehe.

    Abaganiriye na IGIHE biganjemo urubyiruko rwavukiye muri iyi nkambi, rwagaragaje ko rutishimiye ubuzima bwo gusiragizwa mu nkambi zinyuranye cyane ko aho bari bamaze kumenyera ikirere n’imikorere yahoo.

    Alice Mushimiyimana, umwe muri bo yagize ati “Ntabwo tubyumva neza kuko ni ikintu kitari cyiza kandi tutishimiye. Kumva ko ubarizwa ahantu runaka none bagiye kukwimura, uri impunzi none usa n’ugiye kongera guhunga. Ikintu cyo guhora tugenda bidindiza imitekerereze. Iyo bagukuye hamwe bakakujyana ahandi utekereza ko naho handi bazahagukura. Abenshi twari twararenze imitekerereze y’ubuhunzi none bagaruye kwimuka bituma ingaruka z’ubuhunzi zongera kutugeraho.”

    Yavuze ko kwimurwa byongera kubibutsa koko ko bari mu gihugu kitari icyabo bityo bagasaba ko hatekerezwa uburyo buhamye bwo kubatuza ahantu bazava basubira iwabo.

    Mpatswe Théo yongeyeho ko hari n’abari bamaze kubona imirimo inyuranye mu Karere ka Gicumbi bagiye kuyisiga kandi bari batunze imiryango.

    Ati “Iyo wamenyereye ahantu bakakujyana ahandi ni ibintu bikuvuna kugira ngo umenyere ikirere cyaho. Ababyeyi na bo birabababaza cyane kuko usanga ahangaha baba baramenyereye bajya gucuruza babona n’icyo gihumbi bakaza tukarya none tugiye kwimuka.”

    Umukozi muri Minisiteri y’ubutabazi uyobora iyi nkambi, Murebwayire Goretti, yavuze ko abafite impungenge badakwiye kuzigira kuko icyo cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kubatuza aheza kandi hagutse kurushaho.

    Ati “Kuba bagiye kujyanwa i Mahama nta muntu byagateye impungenge kuko aho bagiye n’ubundi bagiye mu nkambi kandi isanzwe ikora. Nubwo bafite impungenge nta kibazo gihari. Uburyo bakoraga kugira ngo babeho bazakomeza n’i Mahama babikore kandi nicyo bafashwaga bazakomeza bagifashwe. Mahama ni nziza pe kuko iraruta inkambi y’aha ngaha.”

    Umuyobozi wa UNFPA mu Rwanda, Mark Bryan Schreiner, yavuze ko kuba impunzi zitujwe muri iyo nkambi zigiye kwimukira i Mahama bitazababuza gukomeza gukorana nazo no kuzishyigikira mu buryo bunyuranye.

    Yagaragaje ko no muri iyo nkambi ibikorwa bizakomeza cyane ko imwe mu mishinga ihari iteganyijwe kuzarangirana na 2023.

    Umuyobozi wa KOICA mu Rwanda, Chon Gyong Shik, yagaragaje ko bamaze gutanga inkunga y’amafaranga asaga miliyoni 5 z’amadorali, ni hafi miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, mu mishinga inyuranye yo gufasha impunzi mu mibereho yazo kandi ko batazahwema gukora ibikorwa nk’ibyo.

    Biteganyijwe Ibikorwa byo kwimura impunzi bizasubukurwa ku wa 20 Nzeri 2021 kandi ku ikubitiro hazagenda impunzi 500 zisanga izindi 2393 zajyanwe muri Gicurasi uyu mwaka zibarurwa mu miryango 520.

    Muri rusange impunzi 9922, zigize imiryango 2227 nizo zicumbikiwe muri iyo nkambi. Hifuzwa ko mu Ukuboza 2021 zose zaba zamaze kugezwa mu nkambi ya Mahama ndetse kubigeraho ngo bizasaba ko buri icyumweru hazajya hoherezwa abanyu nibura 1000.

    Impunzi z’Abanye-Congo zari zimaze igihe mu nkambi ya Gihembe zatangiye kwimurirwa i Mahama

    source : https://ift.tt/2YWKeOG