Tag: Umutekano

  • Ingabo za SADC zirukanye ibyihebe bya ASWJ mu mashyamba ya Nangade #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Itangazo rya SAMIM rivuga ko ingabo za SADC zifatanyije n’ingabo za Mozambique, kuva tariki ya 25 Nzeri 2021, batangiye ibitero byo kurwanya ibyo byihebe byari bifite ibirindiro mu gace ka Chitama mu karere ka Nangade mu Ntara ya Cabo Delgado.

    Ni ibirindiro byari biyobowe na Sheikh Dr Njile North watakaje abarwanyi 17 bahiciwe, na ho ku ruhande rwa SAMIM hapfuye umusirikare umwe hakomereka batatu.

    Intambara yo kwirukana ibyihebe bya ASWJ mu Ntara ya Cabo Delgado yakomereje ku mugezi wa Messalo aho ibyihebe byari byimukiye, nabwo hagwa umurwanyi umwe naho batatu bafatwa n’ingabo za SAMIM harimo n’umwe wari umwarimu.

    Ibikorwa byo kurwanya ibyihebe birajyana no gushaka umuyobozi wabyo, Bonomado Machunde uzwi ku mazina ya Omar utaraboneka, kuva u Rwanda rwakwirukana ibyihebe muri Mocimbao da Praia, bikimukira mu tundi duce bagiye birukanwamo kugera mu birindiro bya Chitima.

    Abakurikirana urwo rugamba rwo guhashya ibyihebe bavuga ko rurimo kugera ku musozo nyuma yo kwamburwa mu burasirazuba bw’amajyaruguru y’icyo gihugu acunzwe n’Ingabo z’u Rwanda hamwe n’ingabo za Mozambique.

    Byinshi mu byihebe byinjiye amashyamba ya Nangade bikomereza mu gihugu cya cya Tanzania, na ho ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda bisigaye birimo gusubiza abaturage mu duce bavuyemo no kubarindira umutekano.

    U Rwanda ku bufatanye n’Ingabo za Mozambique ni bo bafite uduce twinshi twirukanywemo ibyihebe, tukaba uduce twageraga ku nyanja y’u Buhinde aho ibyihebe byari bifite amahirwe yo gukora ubucuruzi bitabangamiwe.

    Uduce twose twari ku Nyanja y’Abahinde batwambuwe n’Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique, uduce nka Afungi, Palma, Tete na Mute, Quelimane, Njama na Mocimbao da Praia twose turi mu maboko y’Ingabo z’u Rwanda.

    source : https://ift.tt/3F4oq4d

  • Nigeria: Indege ya Gisirikare yishe abasivile benshi ubwo yari igabye igitero ku ntagondwa #rwanda #RwOT

    Bibaye nta byumweru bibiri bishize habaye ikindi gitero cy'indege mu cyaro, cyiciwemo abasivile mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Nigeria, aho igisirikare kirimo kurwana n'intagondwa ziyitirira Islam.

    Amakuru ubu ni bwo atangiye kumenyekana kuri icyo gitero cyo mu karere ka Kwantan Daban Masara, cyabaye mu gitondo cyo ku cyumweru.

    Ntibiramenyekana umubare w'abaturage b'abasivile biciwe muri icyo gitero, cyangwa niba hari aho bari bahuriye n'umutwe wiyita leta ya kisilamu ishami ryawo rikorera muri Afurika y'uburengerazuba, rizwi nka Islamic State West Africa Province (ISWAP), rigenzura ako karere.

    Ibiro ntaramakuru AFP byavuze ko abarobyi b'abagabo batari munsi ya 20 bishwe.

    Ibiro ntaramakuru Reuters byo byasubiyemo amagambo y'abantu babiri – uhatuye n'uwakomerekeye muri icyo gitero – bavuga ko abantu batari munsi ya 50 bishwe nyuma yuko igisirikare cya Nigeria kirwanira mu kirere kirashe ku baturage b'abasivile babarirwa muri za mirongo.

    Ariko, muri raporo y'ubutasi BBC yabonye, igisirikare cya Nigeria kirwanira mu kirere kivuga ko umurobyi umwe gusa w'umugabo ari we wapfuye, naho abandi batandatu barakomereka.

    Ubuyobozi bw'ingabo za Nigeria nta tangazo bwari bwasohora ku byabaye.

    Umutwe wa ISWAP uherutse kwemera ko uburobyi bukorwa mu kiyaga cya Tchad, abarobyi na bo bakagira amafaranga bawuha, ariko abategetsi bavuga ko baciye uburobyi muri icyo kiyaga mu kwirinda ko bukoreshwa mu gutera inkunga ibikorwa by'iterabwoba.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/nigeria-indege-ya-gisirikare-yishe-abasivile-benshi-ubwo-yari-igabye-igitero-ku

  • Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bambitswe imidali y’ishimwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuhango wo kwambika imidali aba bapolisi wari uyobowe n’intumwa yihariye y’umunyamabanga w’umuryango w’abibumbye mu butumwa bwo muri Sudani y’Epfo (UNMISS), Nicholas Haysom.

    Hari kandi uhagarariye intumwa z’umuryango w’abibimbye muri Sudani y’Epfo, Police Commissioner, Madam Unaisi Lutu Vuniwaqa, umuyobozi wa Polisi wungirije muri Polisi ya Sudani y’Epfo, Lt Gen. Abraham Manyuat Peter, hari n’abayobozi b’amashami y’umuryango w’abibimbye muri Sudani y’Epfo.

    Mu ijambo rya Haysom yashimiye Leta y’u Rwanda ku ruhare rwayo n’umurava ku mahoro.

    Yagize ati “Nubwo u Rwanda rwagize amateka atari meza ya Genoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, ubu u Rwanda ruri ku mwanya wa 3 mu gutanga umusanzu mu butumwa bw ‘umuryango w’abibumbye bugamije kubungabunga amahoro. Ubu turi hano mu gushimira no no guha icyubahiro abasore n’inkumi b’u Rwanda.”

    Yabashimiye uruhare rwabo mu kubungabunga amahoro n’umutekano muri iki gihugu cya Sudani y’Epfo no gufasha abaturage b’iki gihugu kwiyubakira ubushobozi binyuze mu kwicungira umutekano no kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina n’ibindi bitandukanye.

    Abapolisi bambitswe imidali y’ishimwe biganjemo ab’igitsina gore ari nabyo Haysom yashimye kuba abagore nabo bagira uruhare mu kurinda amahoro.

    Ati “Ibikorwa mwakoze bizahora byibukwa n’abaturage b’iki gihugu. Mwaranzwe n’ubushishozi, kwihesha agaciro kugeza ubwo mugiye gusubira iwanyu. Imidali mwambitswe uyu munsi ni ishimwe ry’ubwitange bwanyu no kuba ba ambasaderi beza b’Igihugu cyanyu ndetse n’umuryango w’abibumbye.”

    Umuyobozi w’itsinda ry’abapolisi bambitswe imidali, Senior Superintendent of Police(SSP) Jeannette Masozera yashimiye ubuyobozi bw ‘intumwa z’umuryango w’abibumbye muri Sudani y’Epfo, Polisi ya Sudani y’Epfo ndetse n’abaturage b’iki gihugu uburyo babafashije kugira ngo bashobore gusohoza inshingano zabo.

    Yagize ati “Imirimo yacu yari ijyanye n’inshingano z’umuryango w’abibumbye, kurinda abasivili, kugarura umwuka mwiza wo gufasha ikiremwa muntu, kugenzura no guperereza ku burenganzira bwa muntu no gufasha ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro muri iki gihugu.”

    SSP Masozera yakomeje avuga ko nubwo bahuye n’imbogamizi zitandukanye ,itsinda yari ayoboye ryakomeje kwihangana bacyemura ibibazo byari bihari. Yavuze ko yishimiye kuba bambitswe imidali y’ishimwe kubera ubwitange no gukora cyane bibaranga.

    Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

    source : https://ift.tt/3od5uu5

  • RIB yafunze umuyobozi wa Romantic Garden ukekwaho gutanga ruswa #rwanda #RwOT

    Umucuruzi uhagarariye Uruganda NBG Ltd (Norbert Business Group Ltd) rukora imiheha yo kunywesha akaba na nyiri Romantic Garden, Urayeneza Anitha, yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gutanga ruswa aho yatanze 500.000 Frw nyuma yo guhabwa icyangombwa yari yarasabye.

    Romantic Garden ni ubusitani bw'akataraboneka buherereye mu Mujyi wa Kigali mu Murenge wa Gisozi, bukorerwamo ibirori bitandukanye birimo ubukwe n'ibindi.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemereye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uwo mucuruzi yafunzwe.

    Yagize ati “Uwafashwe yahise afungirwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge ndetse dosiye ye yamaze gukorwa inashyikirizwa Ubushinjacyaha tariki ya 16 Nzeri 2021.”

    Icyaha uregwa akurikiranyweho bikekwa ko cyabereye mu Mujyi wa Kigali, aho uruganda ruherereye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Gisozi.

    Dr Murangira yavuze ko RIB iburira abaturarwanda ko itazihanganira uwo ariwe wese uzafatirwa mu cyaha cyo gutanga ruswa uko yaba ayita kose.

    Yagize ati “Tuributsa abantu ko ruswa ari ruswa, kuyita amazina atandukanye, “agashimwe, agafanta, icyayi, intwererano, akantu n'ibindi bitayibuza kuba ruswa. Abantu bari bakwiriye kumva ko ruswa idakwiye kwihanganirwa.”

    Yashimye ubufatanye abaturage bakomeza kugaragaza mu kwamagana ruswa ndetse n'ibindi byaha.

    Yakomeje ati “Abaturage bagumye badutungire agatoki ahantu hose babona ruswa iri.”

    Icyaha cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke, Urayeneza Anitha akurikiranyweho gihanishwa ingingo ya Kane y'itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa. Ugihamijwe, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze irindwi n'amafaranga y'u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z'agaciro k'indonke yatse cyangwa yakiriye.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/rib-yafunze-umuyobozi-wa-romantic-garden-ukekwaho-gutanga-ruswa

  • CP Kabera yatangaje ko abagera kuri 28 bafati… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Nzeri 2021, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Bosco yabwiye RBA ko abantu bagera kuri 28 bafashwe badafite ibyemezo by’uko bipimishije icyorezo cya COVID-19 ndetse batasabye n’uburengazira ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwo gukorera ibirori mu rugo. Abafashwe bose bari bari mu rugo rw’umuraperi Khalfan.

    Yagize ati: “Ariko noneho banabikoraga nyuma ya Curfew cyangwa se amasaha y’ingendo yemewe nk’uko mubivuze birumvikana rero mu by’ukuri ko abantu barimo kugenda barenga ku mabwiriza mu ikubitiro ndetse nta n’iminsi myinshi yari yanashira asohotse bivuze rero y’uko abantu nibadahinduka bagakomeza kudohoka kuri aka kageni bashobora kuba bakiteza ibibazo.”

    Umuvugizi wa Polisi y’igihugu cy’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yemeje ko bataye muri yombi abagera kuri 28 barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19

    Abatawe muri yombi bose basanzwe mu rugo rw’umuraperi Khalfan bari bakoze ibirori batatse uburenganzira inzego z’ibanze ndetse badafite n’ibyangombwa byo kwipimisha COVID-19

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109865/cp-kabera-yatangaje-ko-abagera-kuri-28-bafatiwe-kwa-khalfan-barenze-ku-mabwiriza-yo-kwirin-109865.html

  • Uwapfuye yarihuse: ihabara ryasimbutse etaje ryumvise umugore ryacaga inyuma atashye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bajya bavuga ko iminsi y'umujura ari mirongo ine, nibyo byabaye kuri uyu mugore w'ihabara wari wahiye guca inyuma undi mugore maze yakumva akomanze agahitamo gusimbuka inzu y'amagorofa ane akihonda hejuru y'imodoka.

    Muri Video igaragara kuri instagram, Byagaragaye ko uyu mugore yari yasuye umugabo utuye mu igorofa rya 4 ry'inyubako ndende nyuma yo kubwirwa ko umugore w'uwo umugabo atari hafi.

    Mu gihe barimo binezeza ,bazi ko umugore nyir'urugo adahari bumvise umuntu ukomanga kandi cyane.Amakuru avuga ko umugabo yabajije uwari ku muryango akomanga gusa uwikirije yari umugore we wari ugarutse avuye mu mujyi — mu buryo butunguranye.

    Bacyumva ijwi ntakindi uyu mugore yari afite gukora yahise aca mu dirishya arasimbuka agwa ku modoka zari ziparitse hanze aho ,mu mashusho uyu mugore agaragara yikanda mu mugongo bigaragara ko yababaye cyane.

    Source : https://yegob.rw/uwapfuye-yarihuse-ihabara-ryasimbutse-etaje-ryumvise-umugore-ryacaga-inyuma-atashye/

  • Nyabugogo: Abanyerondo barwanye n'abana bo mu muhanda, induru ziravuga(VIDEO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane nibwo abanyerondo bakorera akazi kabo muri Nyabugogo hafi yo ku mashyirahamwe mu karere ka Nyarugenge barwanye inkundura n'abana bo mu muhanda bazwi nk'aba marine ,aho bashakaga gutwara umwe muri bo hanyuma bagenzi be bakitambika ,bakamenagura imodoka induru ziravuga.

    BTN iganira n'abaturage babonye uko byagenze, bavuze ko abo banyerondo aribo basagariye abo bana.Umwe yavuze ko abanyerondo bashatse gutwara umwe muri abo bana hanyuma begenzi be bakitambika,bagateza umutekano muke bamena imodoka.Ibi byatumye izindi nzego zumutekano zihurura zitwara abo banyerondo.Ibi bibaye nyuma y'umugabo witwa Safari wo mu ntara y'i Burasirazuba uerutse guhangana na DASSO atawe muri yombi,  ndetse nabandi bazunguzayi barwanye n'abanyerondo muri Nyabugogo mu minsi ishize.Ari byo aba baturage bahereyeho bagira inama izi nzego zumutekano ko zikwiye guhindura imikorere.

     

    Source : https://yegob.rw/nyabugogo-abanyerondo-barwanye-nabana-bo-mu-muhanda-induru-ziravugavideo/

  • Hari abantu 28 bafunzwe bazira gusambanya mu kivunge umwana w'umukobwa w'imyaka 15 #rwanda #RwOT

    Abategetsi mu gihugu cy'u Buhinde bari mu iperereza ku kirego cy'umukobwa w'imyaka 15 wasambanyijwe kenshi ku ngufu n'abagabo benshi mu gihe cy'amezi icyenda, nk'uko ibinyamakuru byaho bibivuga.

    Polisi mu mujyi wa Mumbai nkuko BBC ibitangaza, yafashe abantu 28 bakekwaho icyo gikorwa kibi, cyahereye mu kwezi kwa mbere. Ibinyamakuru byaho bivuga ko byatangiye ubwo inshuti y'uyu mukobwa yamufataga ku ngufu igafata n'amashusho iri kubikora.

    Uwo musore n'inshuti ze bivugwa ko bakoresheje ayo mashusho mu gutera ubwoba uwo mukobwa ngo yemere kuryamana na bo. Abategetsi bavuga ko kumusambanya mu kivunge icya rimwe byabereye mu duce dutandukanye twa Mumnbai turimo Dombivili, Badlapur, Murbad, na Rabale.

    Uyu mukobwa amaherezo yaje kurega abo basore kuri polisi kuwa gatatu nijoro. Ikinyamakuru NDTV kivuga ko yavuze abagera kuri 33 kandi hafi ya bose yari azi neza buri umwe.

    Kuva haba gufata ku ngufu mu kivunge umukobwa wiswe Nirbhaya mu 2012 bikarakaza Abahinde benshi, iki gihugu cyashyizeho amategeko akarishye ku byaha by'ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

    Ariko nubwo amategeko yakajijwe, iki kiracyari ikibazo gikomeye. Mu 2020, ikigo National Crime Records Bureau cy'Ubuhinde cyatangaje ko cyabaruye ibikorwa 28,046 byo gufata ku ngufu — hafi 77 buri munsi.

    Impirimbanyi zivuga ko umubare wa nyawo uri hejuru cyane kuko byinshi muri ibi byaha bitavugwa, kuko gufatwa ku ngufu bikiri kirazira kuvuga kuri benshi mu Buhinde.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/hari-abantu-28-bafunzwe-bazira-gusambanya-mu-kivunge-umwana-wumukobwa-wimyaka-15/

  • VIDEO : Dr Bihira yahishuye ko yafunzwe arengana akazira ubugambanyi bw’abamugiriye ishyari #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro na UKWEZI TV, Dr Bihira washinze ikigo cy’imari kitwa AFADE Ltd (African Agency for Development and Environmental Project) ari na cyo gifitanye isano n’ibyo akekwaho [aracyakurikiranwa], avuga ko muri kiriya kigo batangije umushinga witwa Kanani Project wo kwigisha abantu kwishyira hamwe.

    Avuga ko muri iriya gahunda, bahurizaga hamwe abantu 15 bagakorerwa umushinga ubundi bakishyura ibihumbi 500 Frw kuri buri muntu ubundi kiriya kigo kikabongereraho kugira ngo babone uko bagabanya abantu babaga bafite imishinga.

    Ngo nibura amezi atatu yajyaga gushira abantu bose bahuriye mu gisa n’ikimina barahawe imigabane yabo.

    Dr Bihira avuga ko abagiye kumurega bagatuma anafungwa, bavugaga ko yihaye uburenganzira agasimbura abantu batanga amafaranga ariko 'sinabwihaye kuko nari nanabufite naranabyigiye nari naranabikozemo, muzi ko nakoze muri Banki Nkuru y’u Rwanda nyobora Politiki y’ifaranga nkaba nari n’ibintu bijyanye no gucunga amafaranga.'

    Iyi mpuguke ivuga ko uriya mushinga umaze gutera inkunga abantu ya Miliyoni 450 Frw kuva muri 2019, avuga ko kiriya kigo cye gifite ibyangombwa bikemerera kwakira no gusohora amafaranga.

    Ati 'Ntakosa ryari rihari, ntacyaha cyari gihari guteranya abantu nkabahuza bagahana amafaranga.'

    Agaruka ku cyatumye afungwa, Dr Bihira avuga ko hari abavuye mu matsinda yo kugurizanya azwi nk’ibimina asanzwe azwi mu Rwanda ariko akaba yarahombye, bashatse kumusenyera umushinga kugira ngo bamutware abakiliya.

    Ngo bahise banamutwara abakozi be batatu ubundi bahimba inyandiko zigaragaza ko bizigamiye muri uriya mushinga we aho ngo bagaragazaga ko kiriya kigo kibabereyemo umwenda wa Miliyoni 12 Frw.

    Ati 'Bagaba igitero iwanjye ngo ngomba kubasubiza ayo mafaranga uwo munsi. Byanze rero ni bwo bahise bajya muri RIB bati 'umuntu yaratwambuye akoresheje ubwambuzi bushukana’ nyamara nta bwambuzi bushukana bwabayeho kuko nta muntu twakoze mu mufuka ngo tumwake amafaranga ye.'

    Dr Bihira avuga ko bariya bantu bashatse kumugambanira bakoresheje abahoze ari abakozi be, bashakaga ko umushinga we usenyuka kugira ngo iyabo yahombye yakubura umutwe.

    Gusa ngo ikiza ni uko bariya bamugambaniye batangiye atabazi ariko ngo ubu bose amaze kubamenya.

    Avuga ko yeretse inzego z’ubutabera ibimenyetso byose agaragaza ko arengana akaba ari na byo byahereweho afungurwa by’agateganyo, akaba anizeye ko igihe azaburanira azagirwa umwere ku cyaha cy’uburiganya akurikiranyweho.

    Avuga ko ubu butabera ategereje abwizeyeho kuzamuhanaguraho icyasha cyamugiyeho kuko kuva yavuka atigeze agaragarwaho umugayo.

    IKIGANIRO CYOSE

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/VIDEO-Dr-Bihira-yahishuye-ko-yafunzwe-arengana-akazira-ubugambanyi-bw-abamugiriye-ishyari

  • Bane bafunzwe bazira kwiyitirira Polisi bagatanga impushya zo gutwara ibinyabiziga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bafashwe bazira guha abaturage perimi z
    Bafashwe bazira guha abaturage perimi z’inkorano

    Abo bantu bakurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, kwiha ububasha ku mirimo itari iyawe no kwambara umwambaro utagenewe ugamije kuyobya rubanda, hamwe no gukoresha inyandiko mpimbano.

    Abo ni Désiré Ishimwe wiyitaga umupolisi akaba yari afite n’amapingu yerekaga abantu nka kimwe mu byatumaga bemera ko akorera urwo rwego, Elia Ndacyayisenga wakoraga impushya zo gutwara ibinyabiziga, David Nikwigize wari ushinzwe gushaka abakiriya hamwe na Theoneste Manirakiza watanze amapingu.

    Bafashwe bivuzwe n’uwitwa Abouba Niyonsenga usanzwe acuruza imyaka mu Karere ka Kayonza, bagezeho bakamubwira ko ari abapolisi kandi bashobora kumuha uruhushya rwo gutwara imodoka aramutse abahaye amafaranga ibihumbi 350, bamwaka imyirondoro baragenda, bongera kumuhamagara nyuma y’icyumweru bamubwira ko ibyangombwa byabonetse yaza kubifata i Kigali.

    Ati “Turababaza tuti se turabasanga hehe, bati ku Muhima, ni bwo twazaga tugeze Nyabugogo turamuhamagara tuti muri hehe, ati mwakererewe twari twababwiye ngo muze saa yine none saa cyenda zabageranye, twakinze tuzabonana ejo nibwo n’abandi bahungu twari kumwe babiri bafashe inzira bajya gushaka iyo barara, nanjye njya gushaka iyo ndara. Bimaze kuba nka saa kumi nibwo bahitaga bampamagara, bati uri hehe izi saha ko twari tubonye akanya”.

    Babaga bafite perimi nyinshi bakoze hamwe n
    Babaga bafite perimi nyinshi bakoze hamwe n’izindi nyandiko mpimbano zitandukanye zirimo n’iza Polisi

    Akomeza agira ati “Arambwira ati ndangira aho uri mpagusange, arahansanga, anyereka urutonde rw’uko nakoze natsinze, ndireba neza ibintu byose nsanga ni sawa, yazaga yambaye amapingu ku mukandara, atuje ari afande, ndamubwira nti ese ikintu cyabinyemeza ni ikihe? Ngo jyewe ngiye kukuzanira perime yawe n’iza bagenzi bawe eshatu, ndazibye ku muhima, ndahita nzisubizayo vuba vuba n’iminota mike cyane ndibukoreshe, yakuyeyo akamvirope karimo ama perime nka 50 ngereranyije, ndamubwira nti ndabona ari sawa hasigaye amafaranga, ntangira kugenda mucyeka ndavuga nti uyu muntu si umupolisi”.

    Elia Ndacyayisenga wakoraga izo mpushya, avuga ko kwishora muri ibyo bikorwa babitewe nuko aho bakoraga akazi kahagaze muri Covid-19, bakabura amafaranga yo kwishyura inzu n’ibindi bikenerwa mu buzima.

    Ati “Ubwo rero nibwo twahise dupanga tuti, turamutse dukoze perime mpimbano ni wo twabona amafaranga, twari twapanze yuko tugomba gukora, hanyuma tukazereka abaturage ko bagiye kuzihabwa ariko bikirimo gukorwa. Ntitwagombaga kureka ngo bazijyane kuzerekana muri polisi kuko bazikojeje ku cyuma bahita babimenya, ahubwo tukazibereka tubabwira ko bikiri mu nzira zo gutangwa, bakaduha amafaranga ubundi tukarekera aho. Mu by’ukuri nibwo twari tukibitangira, umuntu wa mbere waduhaye amafaranga yaduhaye ibihumbi 120, undi aduha ibihumbi 100”.

    Umuvugize wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko hari abantu baba bariyemeje gukora ibyaha, gusa ngo abaturage bakwiye kujya bitonda.

    Ati “Hari abantu baba bariyemeje gukora ibyaha, na n’ubu baba babikekwaho bakazabyemezwa n’inkiko, ariko icyo twabwira abaturage ni uko bagomba kwitonda bakagana polisi bagahabwa serivisi, batayihabwa hari inzego zibishinzwe na none za polisi, tukabikurikirana. Nyamara kugwa mu mutego w’abantu gusa bashaka kugira ngo babarire amafaranga yabo, basarure aho batabibye, ntabwo ari byo”.

    Amapingu uwari warigize afande niyo yifashishaga kwemeza abantu ko ari umupolisi
    Amapingu uwari warigize afande niyo yifashishaga kwemeza abantu ko ari umupolisi

    Baramutse bahamwe n’icyaha, igihano kinini mu byaha baregwa ntikirengeje imyaka itanu y’igifungo hamwe n’ihazabu ingana n’Amafaranga y’u Rwanda miriyoni zirindwi.


    source : https://ift.tt/39BlNsc