Tag: Umutekano

  • Muri Afghanistan igitero cy'umwiyahuzi cyahitanye abantu batari munsi ya 50 mu musigiti #rwanda #RwOT

    Muri Afghanistan haravugwa inkuru y' akababaro y' abantu bahitanywe n' igitero cy'umwiyahuzi witurikirijeho igisasu mu musigiti wo mujyi wa Kunduz nk'uko abategetsi babivuga.

    Bivugwa ko iki ari cyo gitero cya mbere cyishe benshi kuva ingabo z'Amerika zahava.

    Imirambo yabonetse inyanyagiye imbere mu musigiti wa Sayed Abad, ukoreshwa na ba nyamucye b'abayisilamu b'aba Shia.

    Abantu barenga 100 bakomerekeye muri icyo gitero cyabereye muri uwo mujyi wo mujyaruguru y'igihugu.

    Umutwe wiyita Leta ya Kisilamu (IS) wavuze ko ari wo uri inyuma y'icyo gitero. Abahezanguni bo mu bayisilamu b'aba Sunni bagiye bibasira aba Shia babafata nk'abayobe mu idini.

    Umutwe wa IS-K, ishami ry'umutwe wa IS muri Afghanistan rikoresha urugomo mu kwamagana aba Taliban bari ku butegetsi muri iki gihugu, mu bihe bya vuba aha bishize wagiye ugaba ibitero by'ibisasu, ahanini mu gice cy'uburasirazuba bw'igihugu.

    Bivugwa ko abantu barenga 300 ari bo bari bari muri uyu musigiti mu masengesho yo ku wa gatanu ubwo icyo gitero cyabaga

    Amakuru avuga ko umwiyahuzi wo mu mutwe wa IS yaturikije ikoti ry'igiturika mu gihe abasenga bari bateraniye mu musigiti mu masengesho yo ku wa gatanu.

    Umuryango w'abibumbye (ONU/UN) wavuze ko igitero cy'igisasu cyo ku wa gatanu ari 'icya gatatu cyiciwemo abantu muri iki cyumweru bigaragara ko kigambiriye urusengero' kandi ko kiri 'mu mugambi mubi w'urugomo'.

    Hagati aho, Amerika yavuze ko kuri uyu wa gatandatu abadipolomate bagirana ibiganiro bya mbere by'imbonankubone n'abakuru b'aba Taliban kuva ingabo z'Amerika zava muri Afghanistan nk' uko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga.

    Source : https://impanuro.rw/2021/10/09/muri-afghanistan-igitero-cyumwiyahuzi-cyahitanye-abantu-batari-munsi-ya-50-mu-musigiti/

  • Umunyamakuru wa Televiziyo ikomeye mu Rwanda yakubiswe bikomeye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru wa BTN TV, witwa Patrick Maisha biravugwa ko yakubitiwe i Rubavu ubwo yari arimo gutara amakuru ku batwara abantu mu buryo butemewe muri Gare ya Gisenyi.

    Bwiza dukesha iyi nkuru ivuga ko Maisha yahuye n'uruva gusenya kuwa Kane wiki cyumweru ubwo yari mu gikari giparikamo Taxi Voiture muri iriya gare.

    Uyu munyamakuru avuga ko yasagariwe ari mukazi.RIB itangaza ko ntacyo irakora kuri iki kibazo gusa itangaza ko yakiriwe ikirego cyuyu munyamakuru.

    Patrick Maisha avuga ko akeneye ubutabera kuko ngo bigayitse kwereka abaturage ikarita y'akazi bikarangira bakurwanyije.Mu mashusho yasakaye kuri internet agaragaza abaturage bivovota bavuga ko camera ye bari kuyimena.

    Source : https://yegob.rw/umunyamakuru-wa-televiziyo-ikomeye-mu-rwanda-yakubiswe-bikomeye/

  • Kimisagara: Mu mugezi wa Mpazi basanzemo umurambo w'umugabo #rwanda #RwOT

    Amakuru dukesha BIG TOWN TV ikorera kuri You tube avuga ko kuwa kane taliki ya 7 Ukwakira mu masaha ya saa kumi n'imwe z'umugoroba mu mugezi wa Mpazi Kimisagara hasanzwemo umurambo wa Pascal wasanzwe afite ibikomere ku mubiri we gusa ntiharamenyekana icyamwishe n'ubwo bamwe bacyeka ko yaba yarasagariwe n'abagizi ba nabi bakamukubita bakamunaga mu mugezi wa mpazi.

    Mushiki we avuga ko Pascal guhera kuwa Gatandatu akiva mu bukwe bari baramubuze.

    Umwe mu baturage batuye hafi ya Mpazi yavuze ko yaherukaga kumubona kuwa gatandatu agakomeza avuga ko ku wa gatandatu bagiye mu bukwe.

    Ndahayo Jean Bosco mukuru wa Pascal avuga ko Tuyisenge Pascal wari n'umumotari moto ye ikaba yari yaratwawe na polisi kubera ko ya yayitije umuntu akagonga polisi zikayijyana Kacyiru

    Ati: Ubwo twari mu bukwe nibwo yavugaga ko acyeneye amafaranga ibihumbi 250 byo kugomboza moto ye, nk'umuryango turicara tumwemerera ko tugomba kumuha amafaranga akajya kuyigomboza(kuyikurayo), guhera uwo munsi w'ubukwe ntabwo twongeye kumubona, tumubonye ubu ngubu mu mazi.

    Akomeza avuga ko nyuma bamushatse ngo bamuhe amafaranga yo kugomboza moto bakamubura haba no kuri telephone, bohereje n'umuntu wo kumushakisha baramubura bagera naho yakodeshaga mu Nyakabanda bavuga ko badaheruka ku mubona.

    Mukuru we akomeza avugako harai bamubwiye ko bamubonye mu Kove ahagana mu ma saa sita z'ijoro yasinze.

    Si ubwa mbere bibayeho kuko no mu minsi yashize muri uyu mugezi wa Mpazi hakuwe mo undi murambo w'umuntu wapfuye.

    INKURU YA Nahimana Dieudonne

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/kimisagara-mu-mugezi-wa-mpazi-basanzemo-umurambo-w-umusore

  • Rubavu : Umunyamakuru wa BTN yakubiswe n’abakora ubucuruzi bw’ingendo butemewe bumumenera Camera #rwanda #RwOT

    Ibi byabereye mu karere ka Rubavu, kuri uyu wa kane, tariki 07 Ukwakira ubwo uyu munyamakuru wa BTN yasagarirwaga n’abaturage bakorera mu gikari giparikamo ama Vatiri atwara abagenzi mu buryo butemewe, abakora akazi ko gutwara abantu bikarangira bacyuye umunyu.

    RIB ntiragira icyo itangaza kuri iki kibazo ariko amakuru dufite ni uko yamaze kwakira ikirego cy’uyu munyamakuru.

    Maisha Patrick, Umunyamakuru wa BTN TV avuga ko yasagariwe ubwo yari mu kazi, yahamagara Polisi bikarangira bamutwaye kuri RIB Sitasiyo ya Gisenyi, abamusagariye bagasigara bidegembya.

    Ati 'Ubwo twari tugiye kureba aho baparika, narabanje mfata amashusho ku ma Vatiri yari aparitse hanze, ninjiye mu gikari cyo kwa Cassien na cyo gipakiramo ayo ma Vatiri, Umugabo witwa Rugamba n’umugore we barandwanyije bambwira ngo nsibe amashusho nafashe, barwanira Camera kugeza bayangije.'

    Akomeza agira ati 'Rugamba umugabo w’uwo mugore bose barandwanyije bigera aho mpamagara Police, kuko bari bamfungiranye ngo ntasohoka, birangira Polisi intwaye kuri RIB njyenyine, abansagariye bakaba bataratabwa muri yombi.'

    Maisha Patrick avuga ko akeneye ubutabera kuko bigayitse kwereka abaturage ikarita y’akazi ariko bikarangira bamurwanyije.

    Mu mashusho yafashwe n’abaturage bari bashungereye yaba Rugamba n’Umugore bumvikana bavuga ko Camera bayimena kuko aho bari ari muri resitora kandi Business ari iyabo ndetse bavuga ko icyo gikari bacyishura.

    Urwego rw’Abanyamakuru rwigenzura RMC rubinyujije kuri Twitter, aho rwasubizaga ubutumwa bwa Habumuremyi Joseph rwatangaje ko rugiye gufatanya n’izindi nzego rugakurikirana iki kibazo.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rubavu-Umunyamakuru-wa-BTN-yakubiswe-n-abakora-ubucuruzi-bw-ingendo-butemewe-bumumenera-Camera

  • Rusizi: Polisi yafatiye mu cyuho abasore bato bakoraga impushya mpimbano zo gutwara ibinyabiziga #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonavanture Twizere Karekezi yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage bituma bafatirwa mu cyuho.

    Yagize ati'Tukimara kubona ayo makuru twagiye aho batubwiye babikorera tubasanga mu nzu (Kwizera na Irakoze). Bari bafite perime imwe y'inyiganano bari bamaze gukora iri mu mazina ya Kwizera Fabrice, bari bafite indi perime nzima ari nayo bifashisha bahimba izindi. Muri mudasobwa bari bafitemo indi perime barimo gukora itararangira.'

    CIP Karekezi akomeza avuga ko bariya bantu bafata Perime nzima bakayishyira muri mudasobwa bakagenda bahindura ibiriho. Ni ukuvuga bakuraho ifoto bagashyiraho indi bashaka, bagakuraho amazina bagashyiraho andi bashaka ndetse bagahindura n'imibare iranga perime. Kwizera Fabrice nawe yari yaje gukoresha perime ngo yari kwishyura Irakoze Justin amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 20.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba yongeye gukangurira abantu kwirinda ibyaha, yibutsa abantu ko bagomba kunyura mu nzira zemewe kugira ngo babone impushya zo gutwara ibinyabiziga.

    Ati' Biriya bintu bakora ni icyaha, nibibahama bazahanwa hakurikijwe amategeko. Buri gihe dukangurira abantu kugana amashuri yigisha amategeko y'umuhanda no gutwara imodoka kugira ngo bagere ku bizamini bibemerera gukorera impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga. Ababirengaho bagashaka kunyura mu nzira z'ubusamo bazajya bafatwa babihanirwe kuko n'ubundi iyo perime mpimbano ntiwayigenderaho kabiri utarayifatanwa.'

    Yakomeje agaragaza ko abantu bashaka gutwara ibinyabiziga batabifitiye ubushobozi(nta bizamini bakoze) ni bamwe mu bateza impanuka za hato na hato zo mu muhanda kuko baba batwara ibinyabiziga batabizi.Yasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru kandi agatangirwa ku gihe.

    Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Muganza kugira ngo hatangire iperereza.

    Itegeko no68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, Ingingo ya 276 ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y'ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.

    Umuntu wese, ku bw'uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n'ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk'uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/rusizi-polisi-yafatiye-mu-cyuho-abasore-bato-bakoraga-impushya-mpimbano-zo

  • Rusizi: Polisi yaguye gitumo abantu bakoraga impushya za burundu mpimbano zo gutwara ibinyaniziga . #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu , tariki ya 06 Ukwakira 2021, Abapolisi bakorera mu Karere ka Rusizi baguye gitumo abantu barimo bakora impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga kategori B.

    Amakuru dukura kurubuga rwa Polisi y' u Rwanda dukesha ino nkuru ivuga ko abo bafashwe ari Kwizera Fabrice w'imyaka 22 na Irakoze Justin w'imyaka 16.

    Aba bafatiwe mu Mudugudu wa Kabusunzu , Akagari ka Pera , mu Murenge wa Bugarama wo mu Karere ka Rusizi.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonavanture Twizere Karekezi yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage bituma bafatirwa mu cyuho.

    Yagize ati: 'Tukimara kubona ayo makuru twagiye aho batubwiye babikorera tubasanga mu nzu (Kwizera na Irakoze). Bari bafite perime imwe y'inyiganano bari bamaze gukora iri mu mazina ya Kwizera Fabrice, bari bafite indi perime nzima ari na yo bifashisha bahimba izindi. Muri mudasobwa bari bafitemo indi perime barimo gukora itararangira.'

    CIP Karekezi akomeza avuga ko bariya bantu bafata Perime nzima bakayishyira muri mudasobwa bakagenda bahindura ibiriho. Ni ukuvuga bakuraho ifoto bagashyiraho indi bashaka, bagakuraho amazina bagashyiraho andi bashaka ndetse bagahindura n'imibare iranga perime. Kwizera Fabrice na we yari yaje gukoresha perime ngo yari kwishyura Irakoze Justin amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 20.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba yongeye gukangurira abantu kwirinda ibyaha, yibutsa abantu ko bagomba kunyura mu nzira zemewe kugira ngo babone impushya zo gutwara ibinyabiziga.

    Ati: 'Biriya bintu bakora ni icyaha, nibibahama bazahanwa hakurikijwe amategeko. Buri gihe dukangurira abantu kugana amashuri yigisha amategeko y'umuhanda no gutwara imodoka kugira ngo bagere ku bizamini bibemerera gukorera impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga. Ababirengaho bagashaka kunyura mu nzira z'ubusamo bazajya bafatwa babihanirwe kuko n'ubundi iyo perime mpimbano ntiwayigenderaho kabiri utarayifatanwa.'

    Yakomeje agaragaza ko abantu bashaka gutwara ibinyabiziga batabifitiye ubushobozi (nta bizamini bakoze) ni bamwe mu bateza impanuka za hato na hato zo mu muhanda kuko baba batwara ibinyabiziga batabizi. Yasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru kandi agatangirwa ku gihe.

    Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri Sitasiyo ya Polisi ya Muganza kugira ngo hatangire iperereza.

    Source : https://impanuro.rw/2021/10/08/rusizi-polisi-yaguye-gitumo-abantu-bakoraga-impushya-za-burundu-mpimbano-zo-gutwara-ibinyaniziga/

  • Ngoma : Umunyerondo uherutse gucibwa ikiganza n’abajura yagabiwe Inka #rwanda #RwOT

    Uyu Mbonigaba Innocent yaciwe ikiganza n’abakekwaho kuba ari abasore babiri bavukana b’abajura ubwo mu kwezi bafatirwaga mu cyuho bari kwiba inanasi mu murima mu Kagari ka Agatare mu Murenge wa Mugesera.

    Mbonigaba Innocent waciwe ikiganza kikavaho burundu, ubu arakivuza agashimira ubuyobozi bwakomeje kumwitaho ndetse n’umuryango.

    Ubu bumuga avuga ko bwashoboraga gutuma abana be bazahazwa n’indwara ziterwa n’imirire mibi ariko ko kuba abonye Inka bizamufasha cyane kuba batagira biriya bibazo.

    Yagize ati 'Mfite abana babiri ariko natekerezaga ko bashobora kuzajya mu mutuku bitewe n’uko ntakibasha kubashakira ibyo kurya bihagije ariko ubu ndashimira ubuyobozi bwaduhaye inka aho igiye kumfasha mbone amata n’ifumbire.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugesera, Niyigena Alex, ubwo uriya munyerondo yari akimara gucibwa kiriya kiganza, yari yatangaje ko ubuyobozi buzakomeza kuba hafi umuryango we.

    Iriya nka yahawe, yatanzwe muri gahunda yo koroza abaturage 104 batishoboye aho uyu Munyerondo na we ubu ari mu bafite ubumuga yatejwe na bariya bakekwa ko ari abajura.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Ngoma-Umunyerondo-uherutse-gucibwa-ikiganza-n-abajura-yagabiwe-Inka

  • Rusizi: Umugabo yafashwe amaze gucukura insinga z'umuyoboro wa Interineti #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Ukwakira Polisi ku bufatanye n'izindi nzego bafashe Habimana Emmanuel w'imyaka 23, yafatanwe insinga abyiri z'umuyoboro w'itumanaho wa murandasi(Fibre Optique) zifite uburebure bwa metero 8. Yafatiwe mu Karere ka Rusizi, Umurenge wa Kamembe, Akagari ka Cyangugu, Umudugudu wa Karambo.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko Habimana yafashwe na bamwe mu nzego z'umutekano bahita bahamagara Polisi.

    Yagize ati' Hari mu gitondo cya kare bamubona yicaye mu gihuru bamwegereye basanga afite insinga z'umuyoboro wa interineti(Fibre Optique). Habimana yahise asobanura ko yazicukuye ahantu bamaze iminsi bubaka umuhanda bari batorongera kuzitaba.'

    CIP Karekezi avuga ko Habimana yanze kuvuga aho yari azijyanye n'icyo yari kuzimaza. Yibukije abaturage ko bafite inshingano zo kurinda no gufata neza ibikorwaremezo Leta ibegereza bakirinda kubyangiza.

    Ati' Twari dusanzwe dufata abiba insinga z'amashanyarazi bakajya kuzigurisha ni ubwa mbere dufashe uwibaga insinga za interineti(Fibre Optique). Abaturage duhora tubakangurira ko bafite inshingano zo kurinda ibikorwaremezo kuko bibafitiye akamaro ndetse babona urimo kubyangiza bagahita batanga amakuru ako kanya agakurikiranwa.'

    Habimana yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kamembe kugira ngo akurikiranwe mu mategeko.

    Itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n'urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y'inyungu rusange mu gihe cy'amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Ingingo ya 167 y'iri tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n'abantu barenze umwe.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/rusizi-umugabo-yafashwe-amaze-gucukura-insinga-z-umuyoboro-wa-interineti

  • Polisi yafunze uwayitabaje atangaza ibihuha ko umusaza yafashwe anywera inzoga iwe agacibwa 100.000Frw #rwanda #RwOT

    Uyu Uwumuremyi Jean de Dieu ku wa Mbere tariki 04 Ukwakira yari yatambukije ubutumwa kuri Twitter avunyisha ko umubyeyi we yarenganyijwe.

    Mu butumwa yari yashyize kuri Twitter, uyu Uwumuremyi Jean de Dieu yari yagize ati 'Mwaramutse neza Polisi y’u Rwanda. Mu by’ukuri twagize ikibazo kandi hari icyo mwadufasha, umusaza bamusanze iwe ari kurya anafata agacupa bamushinja kwangiza amabwiriza ya covid turabyumva bamuca 100k turayatanga ariko ngo baramufunga icyumweru kimwe.'

    Ni ubutumwa Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yahise asubiza agira ati 'Muraho, muduhe nimero zanyu za telephone tubavugishe muduhe amakuru arambuye kuri iki kibazo.'

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Ukwakira 2021, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko uyu Uwumuremyi Jean de Dieu yatawe muri yombi azira gutangaza ariya makuru kuko ari ibihuha.

    Ubutumwa bwa Polisi bugira buti 'Twafashe Uwumuremyi Jean de Dieu akurikiranweho gutangaza amakuru y’ibihuha ku mbuga nkoranyambaga.'

    Ubu butumwa bwa Polisi bunagaragaza ibyatangajwe na Uwumuremyi Jean de Dieu, bukomeza bugira buti 'Tuributsa abaturarwanda bose ko ari icyaha gihanirwa n’amategeko gutangaza amakuru y’ibihuha ndetse tubasaba kubyirinda.'

    Polisi y’u Rwanda yatangaje ko uyu Uwumuremyi Jean de Dieu wafashwe ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byumba.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Polisi-yafunze-uwayitabaje-atangaza-ibihuha-ko-umusaza-yafashwe-anywera-inzoga-iwe-agacibwa-100-000Frw

  • Burundi : Imbonerakure 17 n’uwahoze ari umuyobozi bafunzwe bazira gukorana n’inyeshyamba z’Abanyarwanda zirwanya u Rwanda #rwanda #RwOT

    Mu byumeru bibiri bishize, abasirikare b’u Burundi bakozanyijeho na ziriya nyeshyamba z’Abanyarwanda ndetse bafatamo 13 muri zo aho bane muri bo bafashwe ari inkomere bose hamwe bagahita bajyanwa gufungwa n’urwego rw’iperereza (SNR) rufite icyicaro mu Mujyi wa Bujumbura.

    SOS Medias Burundi ivuga ko ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki 01 Ukwakira 2021, Umuyobozi Polisi ya Kiriya gihugu n’Umuyobozi w’Ingabo ndetse n’uwa wa Komini bagiye kugirana inama n’abaturage bo muri Zonze ya Bumba muri Komini ya Bukinanyana mu Cibitoke kugira ngo bakomeze gukorana n’inzego batanga amakuru y’inyeshyamba.

    Aba baturage basabwe kujya batanga amakuru ku muntu wese babonye akorana n’inyeshyamba z’Abanyarwanda zifite ibirindiro mu ishyamba rya Kibira.

    Bariya baturage bavuze ko bajya babona izo nyeshyamba z’Abanyarwanda ziri kumwe na bamwe mu basirikare b’Igihugu ndetse na zimwe mu mbonerakure.

    Nyuma ya biriya biganiro, SOS Medias Burundi itangaza ko hari Imbonerakure 17 zo muri Komini ya Mabayi muri iriya Ntara ya Cibitoke ndetse n’uwahoze ari Umuyobozi mukuru w’iriya Zone ya Mabayi batawe muri yombi bakekwaho gukorana n’inyeshyamba z’Abanyarwanda zirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

    Igihugu cy’u Rwanda n’u Burundi ubu biri mu nzira yo gusubiza umubano ku murongo umaze imyaka itandatu urimo igitsotsi, byagiye bihererekanya bamwe mu barwanyi barwanya ubutegetsi bw’ibi bihugu bagiye bafatirwa ku butaka bwa buri Gihugu.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Umutekano/Burundi-Imbonerakure-17-n-uwahoze-ari-umuyobozi-bafunzwe-bazira-gukorana-n-inyeshyamba-z-Abanyarwanda-zirwanya-u-Rwanda