Tag: Umutekano

  • Muri gereza ya Mageragere haravugwa ingengabitekerezo ya Jenoside, Ababishinzwe nimutabare amazi atararenga inkombe #rwanda #RwOT

    Ubwo muri izi mpera z'icyumweru Intwararumuri za Unity Club zizihizaga isabukuru y'imyaka 25 uwo muryango w'abayobozi, abafasha babo n'abahoze mu buyobozi umaze uvutse, Dr Habumuremyi Pierre Damien uvuye muri gereza ya Mageragere yagaragaje impungenge yatewe n'ibyo yasanze muri iyo gereza.

    Dr Habumuremyi umaze iminsi mike afunguwe ku mbabazi z'Umukuru w'Igihugu, avuga ko muri gereza ya Mageragere hari imyumvire mibi cyane, utakeka ku Munyarwanda umaze imyaka isaga 27 yigishwa ubumwe n'ubwiyunge.

    Dr Habumuremyi yavuze ko mu matorero yo muri gereza ubundi yagombye kuba yigisha iyobokamana, usanga yiyigishiriza ivangura rishingiye ku moko. Agaterwa impungenge n'uko no mu matorero y'abadafunze haba harimo abigisha ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Ikindi gice , nk'uko Dr Habumuremyi abivuga, ngo ni icy'abagereka ibyaha byabahamye kuri Leta, bakavuga ko bafunzwe gusa kubera ko ari Abahutu. Benshi muri abo bajenosideri ngo ntibahindutse, baracyari Interahamwe-Mpuzamugambi , ku buryo n'ubu babonye urwaho bakongera bakica Abatutsi. Aha ngo harimo n'abana bakomoka ku bajenosideri, wumva baragumanye inyigisho bahawe n'ababyeyi babo.

    Igice cya 3 Dr Habumuremyi yasobanuye ni icy'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, usangana imvugo n'imyumvire yo guhakana no gupfobya iyo Jenoside, bikaba biteye urujijo kumva umuntu nk'uwo yifatanya n'abamumazeho abantu.

    Icyiciro cya kane, ngo n'icy'abigize abahanuzi, nabo bakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside. Aha, amakuru natwe twashoboye kwimenyera, tuyakesha abafungiwe mu magereza anyuranye mu Rwanda, ni uko abo'bahanuzi' birirwa bavuga ko'Imana ije kubohora Abahutu ku ngoyi y'Abatutsi!'

    Ibyo byiciro byose rero ngo ubona uburere mboneragihugu bahawe ntacyo bwabamariye. Dr Habumuremyi agasaba ko hashakishwa izindi ngamba, mu magereza naho hagashyirwa imbaraga zihariye zo kuranduramo ingengabitekerezo ya Jenoside, bityo abafunze nabo bakajyana n'abandi Banyarwanda mu rugendo rw'ubumwe n'ubwiyunge. Ati:' Niba nk'abagorowa n'imfungwa ibihumbi ijana bafite imyumvire mibi nk'iyo, buri wese afite hanze ya gereza abandi nk'icumi bamuri inyuma, murumva ko twaba dufite abantu nka miliyoni y'ababaswe n'ingengabitekerezo ya Jenoside.'

    Dr Habumuremyi yasobanuye ko avuye muri gereza ya Mageragere amaze gutegurira abo yasizemo igitabo cy'impapuro hafi 400 cyigisha uburere mboneragihugu, akizera ko kizafasha mu guhindura iyo myumvire igayitse, ariko cyunganiwe n'izindi ngamba zikwiye gushyirwaho.

    Dr Habumuremyi Pierre Damien mbere y'uko afungwa yakoze imirimo inyuranye muri Leta, irimo no kuba Ministiri w'Intebe. Ni umwe mu basobanukiwe neza ibibazo bibangamiye ubumwe n'ubwiyunge bw'abanyarwanda rero. Ubutwari yagize bwo guhishura ibyo yumviye i Mageragere ni ubwo gushimwa, kuko hari abandi benshi cyane bavuyeyo ibyo bahamenyeye bakabihisha, kandi bibangamiye inyungu rusange.

    Umuti yatanze ngo ingengabitekerezo ya jenoside, ishobora kuba iganje no mu yandi magereza iranduke, ni uwo guhabwa agaciro amazi atarareranga inkombe.

    The post Muri gereza ya Mageragere haravugwa ingengabitekerezo ya Jenoside, Ababishinzwe nimutabare amazi atararenga inkombe appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/muri-gereza-ya-mageragere-haravugwa-ingengabitekerezo-ya-jenoside-ababishinzwe-nimutabare-amazi-atararenga-inkombe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=muri-gereza-ya-mageragere-haravugwa-ingengabitekerezo-ya-jenoside-ababishinzwe-nimutabare-amazi-atararenga-inkombe

  • Umukinnyi ukomeye yishwe n'inkoni ashinjwa kwiba insinga z'amashanyarazi #rwanda #RwOT

    Abantu babiri barakekwaho icyaha cyo kwica Lucky Maselesele wahoze akina umupira w'amaguru muri Afurika y'Epfo.

    Uyu mugabo w'imyaka 41 wahoze ari umukinnyi wo hagati wa Kaizer Chiefs, Maritzburg United hamwe n'umukinnyi wo hagati wa Black Leopards bivugwa ko yakubiswe kugeza apfuye n'abaturage nyuma yo gushinjwa kwiba insinga z'amashanyarazi.

    Umuvugizi wa polisi, Lt Col. Mavela Masondo, yemeje ko ibi byabaye ku wa gatandatu, tariki ya 16 Ukwakira, ndetse ko abapolisi bakiriye ikirego cy'uko abaturage bakubise umuntu utazwi ku mugoroba wo ku wa gatatu.

    Masondo yagize ati: “Abapolisi bageze aho byabereye, ariko itsinda ry'abamukubise ryarahunze maze abapolisi babasha gufata abantu babiri bakekwaho icyaha.

    Ati: 'Biravugwa ko nyakwigendera yashinjwaga n'abaturage kwiba insinga z'amashanyarazi muri ako gace. Yemejwe ko yapfuye n'abazanye inkeragutabara. “

    Uwapfuye yaje kumenyekana ko ari uyu mukinnyi Maselesele.

    Masondo yavuze ko aba bombi bakekwaho ubwicanyi kandi ko umwe muri bo yamaze kwitaba urukiko rw'ibanze rwa Alexandra.

    Masondo yongeyeho ati: “Polisi iracyakora iperereza.”

    Maselesele yakiniye Kaizer Chiefs hagati ya 1998 na 2004, yari azwiho ubuhanga bwo gucenga cyane no gukora cyane mu kibuga. Yahamagawe rimwe ku rwego mpuzamahanga.

    Nyuma yo kwerekeza muri Maritzburg United, umwuga we wo gukina umupira w'amaguru warahagaze nyuma yo kwipimisha asangwamo kokayine.

    Mu 2009, ikinyamakuru The Witness cyatangaje ko uyu mukinnyi wo hagati yafatiwe igihano cyo kumara imyaka ibiri adakina na komite ishinzwe imyitwarire y'ishyirahamwe ry'umupira wamaguru SA.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umukinnyi-ukomeye-yishwe-n-inkoni-ashinjwa-kwiba-insinga-z-amashanyarazi

  • Imyaka 14 inkuru y'urupfu rwa Luck Dube imenyekanye Sobanukirwa ibintu bitangaje abagabo 3 bamwishe bamuhoye #rwanda #RwOT

    Raporo ya Polisi ya Afurika y'Epfo ivuga ko Lucky Dube yishwe n'aba bagabo batatu aribo Mbuti Mabe, Sifiso Mhlanga na Gxowa Ludwe.

    Raporo ya Polisi ya Afurika y'Epfo kandi ikomeza ivuga ko Lucky Dube yishwe ubwo yari amaze kugeza abana be 2 kwa se wabo i Rosettenville mu mujyi wa Johnannesburg.

    Imodoka yo mu bwoko bwa Chrysler 300c yatwaye ubuzima bwa Lucky Dube.

    Polisi ya Afurika y'epfo ivuga ko Lucky Dube ajya kwicwa atari cyo cyari kigambiriwe nkuko abamwishe babivuze. Lucky Dube yari atwaye imodoka you mu bwoko bwa Chrysler 300c . Imwe mu modoka zari zihenze icyo gihe ndetse n'ubu.

    Abashinjwa kwica Lucky Dube, bavuga ko na bo ubwabo bababajwe no kubona ko bishe umuhanzi basanzwe bakunda, bamwitiranyije n'abashoramari b'abanya-Nigeria bakorerga muri icyo gihugu. Bivugwa ko kandi abo bagabo bashakaga kwambura amafaranga uwari mu modoka batitaye ku wo ari we ndetse n'imodoka ye bakayitwara.

    Mu masasu menshi bamurashe, amwe yaramufashe bituma ata umuhanda imodoka yarimo igonga igiti kikini cyari impande y'umuhanda ahita apfa.

    Lucky Philip Dube yavutse kuwa 3 Kanama 1964 avukira i Ermell muri Transvaal muri Afurika y'Epfo. Yaje kuba icyamamare mu njyana ya Reggae aho yaririmbaga indirimbo zisakaza amahoro n'urukundo mu bihe bibi Afurika y'Epfo yari ihanganye n'irondaruhu mu cyitwaga Apartheid. Yapfuye kuwa 18 Ukwakira 2007 azize abagizi ba Nabi.

    Zimwe mu ndirimbo ze zitazibagirana twavuga nka: Remember Me, Together as One, No Body can Stop Reggae n'izindii nyinshi zigikunzwe kugeza ubu.

    Abasore 3 bahamijwe kwica Lucky Dube ubu bafunzwe burundu

    Impamvu nyamukuru yatumye Lucky Dube yicwa.

    Nyuma y'urupfu rwe, Polisi yashyizweho igitutu n'abafana be kugira ngo itahure abamwishe. Ni muri urwo rwego yatanye muri yombi abantu 5. Tariki ya 31 Werurwe 2009 ni bwo 3 mu bari bafunzwe baje guhamwa n'icyaha cyo kwica Dube banahanishwa igihano cya Burundi mu gihome.

    Imodoka yo mu bwoko bwa Chrysler 300c yatwaye ubuzima bwa Lucky Dube
    Polisi ya Afurika y'epfo ivuga ko Lucky Dube ajya kwicwa atari cyo cyari kigambiriwe nkuko abamwishe babivuze. Lucky Dube yari atwaye imodoka you mu bwoko bwa Chrysler 300c . Imwe mu modoka zari zihenze icyo gihe ndetse n'ubu.

    Abashinjwa kwica Lucky Dube, bavuga ko na bo ubwabo bababajwe no kubona ko bishe umuhanzi basanzwe bakunda, bamwitiranyije n'abashoramari b'abanya-Nigeria bakorerga muri icyo gihugu. Bivugwa ko kandi abo bagabo bashakaga kwambura amafaranga uwari mu modoka batitaye ku wo ari we ndetse n'imodoka ye bakayitwara.

    Mu masasu menshi bamurashe, amwe yaramufashe bituma ata umuhanda imodoka yarimo igonga igiti kikini cyari impande y'umuhanda ahita apfa.

    Lucky Philip Dube yavutse kuwa 3 Kanama 1964 avukira i Ermell muri Transvaal muri Afurika y'Epfo. Yaje kuba icyamamare mu njyana ya Reggae aho yaririmbaga indirimbo zisakaza amahoro n'urukundo mu bihe bibi Afurika y'Epfo yari ihanganye n'irondaruhu mu cyitwaga Apartheid. Yapfuye kuwa 18 Ukwakira 2007 azize abagizi ba Nabi.

    Ubwo Lucky Dube yaherekezwaga mu cyubahiro
    Zimwe mu ndirimbo ze zitazibagirana twavuga nka: Remember Me, Together as One, No Body can Stop Reggae n'izindii nyinshi zigikunzwe kugeza ubu.
    1.Remember Me

    2.Together as One

    3.

    4.The way it is

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/imyaka-14-inkuru-y-urupfu-rwa-luck-dube-imenyekanye-sobanukirwa-ibintu

  • Kigali: umurambo wasanzwe uryamye iruhande rw'inzoga||abaturage bagize ubwoba. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu murenge wa Kigali, akagari ka Kigali ku muhanda hasanzwe umurambo w'umugabo wari uryamye iruhande rw'icupa ry'inzoga ,aho abaturage bakekwa ko yaba yishwe n'inzoga yanyoye.

    Abaturage batangaje ko ibi byabateye ubwoba kuko bitari bisanzwe mu murenge wabo ,bavuga ko batamenye imyirondoro y'uyu muntu wari witabye Imana. Ku mashusho yagaragaye kuri Youtube abamubonye bavuze ko batunguwe no kubona uwo muntu batazi yashizemo umwuka kandi nta gikomere na kimwe afite iruhande rwe hateretse icupa ry'inzoga aribyo byatumye bemeza ko ari inzoga nyinshi yari yanyoye.

    Abaturage bavuga ko byabateye ubwoba.

    Ikindi cyabateye ubwoba ni uburyo uyu murambo wamaze igihe kirekire aho kumuhanda ntamuntu uraza kuwuhakura,nubwo bikimenyekana inzego zishinzwe umutekano zahise zitabarira hafi,ugakurwaho.Abaturage basabye ubuyobozi gukomeza kubacungira umutekano kuko bavuga ko muri aka gace ari ubwambere habaye ibintu nkibi.

    Source : https://yegob.rw/kigali-umurambo-wasanzwe-uryamye-iruhande-rwinzogaabaturage-bagize-ubwoba/

  • Gushyira igitutu ku Rwanda ngo Paul Rusesabagina arekurwe, Lantos Foundation irabiterwa n'ikimwaro cyo kuba yarahaye igihembo umugizi wa nabi #rwanda #RwOT

    Kuva Paul Rusesabagina yagera mu maboko y'ubutabera bw'u Rwanda imiryango yiyita ko iharanira uburenganzira bwa muntu yasimbukiye ku isunzu ry'inzu maze si ukuvuza induru yiva inyuma, isaba ko uyu mugizi wa nabi arekurwa.

    Igitutu cyabo ariko ntacyo cyabafashije, kuko Rusesabagina yaburanishijwe ndetse akanatirwa igifungo cy'imyaka 25 amaze guhamwa n'ibyaha birimo kuba mu mutwe w'iterabwoba wa FLN.

    Umwe muri iyo miryango ni LANTOS Foundation yigeze no guha Paul Rusesabagina igihembo, nk' umuntu w'igitangaza mu guharanira uburenganzira bwa muntu. Kuba rero iyi Lantos ari kimwe mu byirirwa bisakuza ngo Rusesabagina arekurwe, si uko iyobewe ko ahamwa n'ibyaha bikomeye, birimo no kwica inzirakarengane mu bitero umutwe we wa FLN wagabye ku butaka bw'u Rwanda.

    Ntabwo ari injiji bikabije ku buryo itazi gusesengura ibimenyetso simusiga bimuhamya ibyaha harimo , ndetse n'ibyo Rusesabagina ubwe yiyemereye. Ahubwo ikibatera kwirengagiza ibyo byose, ni ikimwaro Lantos Foundation iterwa no kuba yarahaye igihembo umuntu waje kwijandika mu bikorwa by'iterabwoba, isi yose yamagana.

    Lantos Foudation yabuze ayo icira n'ayo imira. Ku ruhande rumwe, ntishobora kwemera ko yibeshye kuri Rusesabagina, ikamugira intwari kandi ari 'Oussama Bin Laden wo mu Karere k'Ibiyaga Bigari'.

    Iramutse ivuze ku mugaragaro ko Rusesabagina ari umunyabyaha, Lantos Foundation yahita itakarizwa icyizere mu maso y'amahanga, kuko byaba bivuze ko na Bin Laden yashoboraga guhabwa igihembo cya Lantos Foundation.

    Ku rundi ruhande, niba koko Lantos Foundation ari umuryango uharanira iyubahirizwa ry'ikiremwamuntu, ifite inshingano zo kwamagana ubwicanyi n'irindi hohoterwa aho ryaba hose ku isi, nk' iryakorewe abaturage b'inzirakarengane muri Nyaruguru na Nyamagabe. Keretse rero niba umuturage w'uRwanda atabarwa nk'ikiremwamuntu.

    Ikindi Lantos Faundation nk'umuryango mpuzamahanga isobanukiwe ko amahame mpuzamahanga abuza kwivanga mu butabera bw'igihugu cyigenga. Muri make irabizi ko ibyo isaba u Rwanda bidashoboka, kereka niba itaramenye ko u Rwanda rwibohoye ku ngoyi ya mpatsibihugu n'ubukoloni.

    Reka Lantos Foudation ikorwe n'isoni

    Ijya guha Rusesabagina igihembo imiryango y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yayigiriye inama, iyereka ko ntawe Rusesabagina yarokoye nk'uko abyiyitirira, ariko Lantos Foundation ivunira ibiti mu matwi. Ukuri kuratinda ariko ntiguhera, Rusesabagina aberetse uwo ariwe nyakuri.
    Ibifaranga Lantos Foundation yarundumuriye Rusesabagina, n'ibindi yakusanyije ngo agiye gufasha imfubyi n'abapfakazi mu Rwanda, nibyo yashoye mu bikorwa by'iterabwoba. Nta kuntu rero Lantos Foundation itagira ikimwaro ndetse n'impungenge, kuko abasesenguzi bayifata nk'umufatanyacyaha wa Paul Rusesabagina. Nguko uko rero iharanira gutagatifuza ikirura, ngo gihinduke intama.

    The post Gushyira igitutu ku Rwanda ngo Paul Rusesabagina arekurwe, Lantos Foundation irabiterwa n'ikimwaro cyo kuba yarahaye igihembo umugizi wa nabi appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/gushyira-igitutu-ku-rwanda-ngo-paul-rusesabagina-arekurwe-lantos-foundation-irabiterwa-nikimwaro-cyo-kuba-yarahaye-igihembo-umugizi-wa-nabi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=gushyira-igitutu-ku-rwanda-ngo-paul-rusesabagina-arekurwe-lantos-foundation-irabiterwa-nikimwaro-cyo-kuba-yarahaye-igihembo-umugizi-wa-nabi

  • FARDC yigambye gufata abarwanyi 5 ba RED Tabara ihita yamaganwa #rwanda #RwOT

    Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, FARDC, zivuga ko zataye muri yombi abantu bagera kuri 30 zemeza ko ari Abarundi bambutse umupaka mu mugambi wo guhungabanya umutekano no kwinjira mu mitwe y'inyeshamba mu gace ka Rusizi mu majyepfo y'igihugu.

    Umuvugizi w'igisirikare cya Kongo mu ntara ya Kivu y'epfo, Majoro Dieudone Kasereka, yanavuze ko igisirikare cyataye muri yombi abarwanyi batanu b'umutwe wa RED Tabara.

    Yagize ati “Ku munsi w'ejo twabashije gufata inyeshyamba 2 z'Abarundi,ejobundi twafashe 5,mu cyumweru gishize twari twafashe inyeshyamba 30 zigerageza kwinjira rwihishwa ku butaka bwa Congo,mu kibaya cya Ruzizi.

    Bagerageza gucengera kugira ngo binjire ku butaka bwa RDC mu buryo butemewe.Bafite gahunda yo kwihuza n'imitwe nka Mai Mai n'indi.Twafashe icyemezo cyo kubabuza ibyo bikorwa.Twabateze umutego bawugwamo,twicamo 2,abandi 5 turabafata.”

    Capt.Kasereka yavuze ko bafashe abarundi 30 nyuma y'amakuru bahawe n'abaturage ndetse ngo aba bantu bari bafite umugambi wo kujya kwihuza n'imitwe yitwaje intwaro iba muri RDC.Ubu urwo rubyiruko ruri mu maboko y'urwego rw'abinjira n'abasohoka.

    Hagati aho, nyuma yo kwumva ibivugwa n'igisirikare ca Kongo, FARDC,BBC yavuganye na RED Tabara yo ihita ihakana ko nta murwanyi wayo wafashwe na FARDC.

    Umuvugizi wayo, Patrick Nahimana, yavuze ko abo bantu igisirikare cya Kongo kivuga ko cyafashe atari abarwanyi bayo ahubwo ari abari baje kwihuza nabo.

    Yagize ati “Baravuga ko hari abasirikare bacu bafashe kandi twebwe nta ntambara n'imwe yigeze iduhuza na FARDC muri ibyo bice barimo kuvuga.Abantu bakunda gufatwa n'abaza babaza imitwe ngo RED Tabara kandi iyo baje baza bavuga ngo n'aba RED Tabara kugira ngo babashe kutugeraho.Njye ndabeshyuza ibyo bintu[ ko FARDC yafashe abasirikare ba RED Tabara].”

    Uyu muvugizi yavuze ko abakunze kwiyitirira RED Tabara ari Imbonerakure ziba ziturutse mu Burundi zishaka kwiyunga na RED Tabara.

    Yavuze ko yaba aho bari muri Uvila no muri Kivu y'Amajyepfo,abarwanyi babo batekanye ndetse ko ingufu zose bazishyize ku gihugu cyabo cy'u Burundi.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/fardc-yigambye-gufata-abarwanyi-5-ba-red-tabara-ihita-yamaganwa

  • Perezida Paul Kagame yahaye igisubizo abasaba ko Rusesabagina arekurwa #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yabigarutseho mu kiganiro yatanze mu nama ngarukamwaka yiga ku mutekano iri kubera i Doha muri Qatar yitwa Global Security Forum 2021, yitabiriye mu buryo bw'ikoranabuhanga.

    Perezida Kagame yavuze ko ibihugu n'imiryango bikomeje gusaba ko Paul Rusesabagina wahamijwe ibyaha by'iterabwoba yarekurwa, bititaye ku bagizweho ingaruka n'ibikorwa bye bibi.

    Perezida Kagame ati 'Ntabwo bavuga ko batabizi, ariko ni nk'aho barimo kuvuga ngo muhagarike ibindi byose, mubyibagirwe, turashaka ko uyu mugabo arekurwa. Natwe tukavuga ngo OK, iyi miryango, ibi bihugu birakomeye ariko ntekereza ko tugomba kwita ku mutekano w'abaturage bacu, kandi tuzabikora twisunze amategeko kandi dukomeje.'

    'Bashobora gukomeza kuvuga inkuru za Hollywood, ariko iyo bigeze ku bintu bizanamo ubuzima bwacu, ubuzima bwacu buradushishikaje cyane nk'uko ubuzima bushishikaje u Bubiligi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyangwa undi wese.'

    Mu minsi ishize nibwo aba badepite b'inteko y'Ubumwe bw'Uburayi bafashe umwanzuro usaba ko Rusesabagina arekurwa aho wemejwe ku bwiganze bw'amajwi 660 kuri abiri ya Oya ndetse n'ukwifata kwa 18.

    Irekurwa n'icyurwa mu Bubiligi rya Rusesabagina, abo badepite bavuga ko bikwiye gukorwa nk'igikorwa cy'ubutabazi hatitawe ku kuba ari umwere cyangwa se ahamwa n'ibyaha.

    Paul Rusesabagina umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw'Ububiligi wamenyekanye cyane muri Filimi Hotel Rwanda, aheruka gukatirwa igifungo cy'imyaka 25 nyuma yo guhamwa n'ibyaha by'iterabwoba mu rubanza rutavuzweho rumwe.

    Ku wa 20 Nzeri 2021 nibwo Urukiko rukuru — Urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n'ibyambukiranya imbibi — rwakatiye Rusesabagina gufungwa imyaka 25 nyuma yo kumuhamya ibyaha by'iterabwoba.

    Ni ibyaha bifitanye isano n'umutwe wa MRCD/FLN, wagabye ibitero mu turere twegereye ishyamba rya Nyungwe mu myaka ya 2018 na 2019, bikica abaturage, bigasahura ndetse bigatwika imitungo yabo.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-paul-kagame-yahaye-igisubizo-abasaba-ko-rusesabagina-arekurwa

  • Nyabugogo: Umujura Arakubiswe//Afashwe yibye Ibikapu, mugenzi we abaye indembe(Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyabugogo hakubitiwe umugabo washinjwaga kwiba ibikapu ,ndetse n'inkweto akazicuruza kandi zidafite izazo.Uyu mugabo yagaragaye mu mashusho yiruka nyuma yo gukubitwa agakomereka ku gahanga no ku kirenge.

    Uyu mugabo yumvikana ahakana ibyo yaregwaga, ariko abaturage bamushinjaga ubujura kuko yacuruzagaga inkweto z'imbusane zidasa bigatuma bemeza ko yari yazibye.Uyu mugabo yakubitanwe n'undi barimo bahererekanya ibikapu bivugwa ko bibye,maze baramwadukira baramukubita ahinduka indembe.

    Mugenzi we yagizwe indembe.

    Source : https://yegob.rw/nyabugogo-umujura-arakubiswe-afashwe-yibye-ibikapu-mugenzi-we-abaye-indembevideo/

  • Ethiopia: Ingabo za leta zagabye igitero simusiga mu bice byose birimo inyeshyamba muri Tigray #rwanda #RwOT

    Zavuze ko leta irimo gukoresha imbunda za rutura, imodoka z'intambara, indege z'intambara n'utudege tutarimo abapilote (drones) mu kugerageza “kongera gutera” ako karere.

    Inyeshyamba yo ku rwego rwo hejuru yavuze ko ingabo zo muri Tigray zirimo kuguma mu birindiro byazo.

    Leta ya Ethiopia ntiyemeje ko habayeho imirwano n'imwe, kandi kuba nta tumanaho riri muri ako karere bituma kugenzura amakuru mu buryo bwigenga bidashoboka.

    Getachew Reda, umwe mu bo ku rwego rwo hejuru bagize umutwe wa Tigray People's Liberation Front (TPLF), yavuze ko igitero leta yatangije mu cyumweru gishize ubu “kirakataje [kigeze kure]”.

    Abajijwe niba hari igitero cyo ku butaka cyagabwe, Billene Seyoum, umuvugizi wa Minisitiri w'intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed, yavuze ko leta ifite inshingano yo kurinda abaturage bayo mu gihugu hose ibarinda ibikorwa by'iterabwoba, ariko nta yandi makuru yatanze.

    Iyi ntambara imaze amezi 11 yateje amakuba, mu kwezi kwa karindwi umuryango w'abibumbye (ONU/UN) waburiye ko abantu bagera hafi ku 400,000 bari babayeho mu nzara mu karere ka Tigray.

    Abantu babarirwa mu bihumbi biciwe muri iyo ntambara, naho abandi miliyoni ebyiri byabaye ngombwa ko bahunga bata ingo zabo.

    Leta ya Ethiopia ivuga ko TPLF ari umutwe w'iterabwoba, ariko TPLF yo ivuga ko ari yo leta y'akarere ka Tigray yemewe n'amategeko.

    Imirwano yakajije umurego kuva mu kwezi kwa gatandatu ubwo inyeshyamba – zibumbiye mu mutwe wa Tigray Defence Forces (TDF) uhuriwemo na TPLF n'indi mitwe yitwaje intwaro yaho – zisubizaga igice kinini cya Tigray harimo n'umurwa mukuru wayo Mekelle, zihita zijya no mu bindi bice bihana imbibi na Tigray, nk'akarere ka Amhara.

    Ishyaka rya TPLF ni ryo ryari ku butegetsi mu karere ka Tigray mbere yuko rihirikwa n'ingabo za leta ya Ethiopia mu kwezi kwa cumi na kumwe mu 2020.

    Abakuru ba TPLF bashwanye na Minisitiri w'intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed ku bijyanye n'amavugurura muri politiki, nubwo kuba TPLF yarafashe ibigo bya gisirikare by'ingabo za leta byo muri Tigray ari yo yabaye imbarutso y'igitero leta yayigabyeho.

    Tigray – iby'ibanze

    Kuva mu 1994, Ethiopia igabanyijemo za leta (uturere), ubu ni 10; zishingiye ku moko hagendewe ku itegekonshinga, kandi zisobanurwa ko ahanini zigenga, ariko zigakorana na leta nkuru y'igihugu.

    Mu 2018, nyuma y'imyigaragambyo yo kwamagana leta ya Ethiopia, Abiy Ahmed yabaye Minisitiri w'intebe anatangiza amavugurura.

    Abanyapolitiki bakomeye bo muri Tigray, leta yo mu majyaruguru cyane y'iki gihugu, bashinje Bwana Abiy kugerageza kongera ububasha bwa leta ya Ethiopia.

    Umubano wabaye mubi kurushaho nuko, nyuma yuko leta ishinje ingabo zo muri Tigray gutera ibigo bya gisirikare byayo, igisirikare cya Ethiopia kihagaba igitero mu kwezi kwa cumi na kumwe mu 2020, gifashijwe n'ingabo za Eritrea.

    Mu mpera y'uko kwezi kwa cumi na kumwe, Bwana Abiy yatangaje ko intambara irangiye, ariko imirwano yarakomeje.

    Bwana Getachew, wa mukuru wo muri TPLF, yavuze ko igitero cyo kuri iyi nshuro kirimo kubera mu mijyi mu karere ka Amhara, kandi ko kirimo n'ingabo zo muri Amhara zirwana ku ruhande rwa leta ya Ethiopia.

    Itangazo ry'ingabo zo muri Tigray rivuga ko “abarwanyi babarirwa mu bihumbi amagana bo mu ngabo zihoraho n'izidahoraho” bifashishijwe muri iki gitero.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/ethiopia-ingabo-za-leta-zagabye-igitero-simusiga-mu-bice-byose-birimo

  • Burundi : Abasirikare barimo ufite ipeti rikomeye baguye mu mirwano yabahuje n’inyeshyamba zitaramenyekana #rwanda #RwOT

    Iyi burigade ya 110 yari iyobowe na Lieutenant Colonel Nkurunziza Jean Marie, yari ishinzwe kujya gutabara ikaba iri muri komini Bugarama mu ntara ya Muramvya.

    Amakuru aturuka mu Burundi avuga ko Lieutenant Colonel Nkurunziza Jean Marie yapfanye na Kaporali Ndayitwayeko Fidèle wari ushinzwe kumurinda mu gihe hari n’abandi basirikare bahasize ubuzima.

    Baguye mu mirwano yabaye kuri iki Cyumweru tariki 10 Ukwakira 2021, muri komini Bukeye, mu Ntara ya Muramvya.

    Ahabereye iriya mirwano hasanzwe hari umupaka n’ishyamba rya Kibira, rivugwamo kuba ririmo ibirindiro by’inyeshyamba zitandukanye zirimo n’izikunze guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

    Ubwo Lieutenant Colonel Nkurunziza Jean Marie yari akimara kuraswa, yahise ajyanwa ku bitaro bya Giko biri muri komine Bukeye ariko aza kuhagwa mu gihe uriya wamurindaga we yahise apfa akimara kuraswa.

    Gusa ngo inyeshyamba zakozanyijeho n’ingabo z’u Burundi muri kiriya gitero cyahitanye umusirikare ukomeye, ntiziramenyekana.

    Hari amakuru avuga ko muri iriya mirwano haguyemo abasirikare benshi b’igihugu ndetse n’abarwanyi b’inyeshyamba gusa Igisirikare cy’u Burundi ntacyo kiravuga kuri iriya mirwano.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Umutekano/Burundi-Abasirikare-barimo-ufite-ipeti-rikomeye-baguye-mu-mirwano-yabahuje-n-inyeshyamba-zitaramenyekana