Tag: Umutekano

  • Huye: Umukobwa yafatanwe ibikoresho bya polisi ashaka gutuburira umucuruzi #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 10 Ukwakira ahagana saa yine Polisi ikorera mu Karere ka Huye yafashe uwitwa Umurerwa Mushimiyimana Agnes w'imyaka 36. Yafatanwe umupira wo kwambara wa Polisi y'u Rwanda (T-Shirt) n'ikirango cy'ipeti (Pips) ya ofisiye wo ku rwego rwa Assistant Inspector of Police (AIP).

    Umurerwa yafashwe nyuma yo kurara mu nzu zicumbikira abantu (lodge) yo mu Karere ka Huye, Umurenge wa Ngoma, Akagari ka Butare akanga kwishyura avuga ko ari umupolisi aribubasigire ibirango bya Polisi akazagaruka kwishyura.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yashimiye ba nyiri Lodge bahise batanga amakuru uriya muntu agafatwa.

    Yagize ati' Ba nyiri inzu icuruza amacumbi bavuga ko uwo mukobwa yari amaze iminsi ine aba muri lodge yabo, yari abagezemo amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 32,500. Nyuma yashatse gutaha abura amafranga yo kwishyura ababwira ko ari umupolisi, ko muri banki habaye ibibazo bya murandasi (internet) yabuze uko abikuza amafaranga. Yabasabye gusigarana iranka rimwe yari afite ngo azohereza umuntu aze kuritwara azane n'ayo mafaranga.'

    SP Kanamugire akomeza avuga ko ushinzwe gucunga iyo lodge yagize amacyenga ahamagara Polisi ikorera mu Karere ka Huye baza kureba uwo muntu. Polisi ihageze yamubajije neza uwo ariwe n'aho akorera avuga ko abeshya atari umupolisi.

    SP Kanamugire yagize ati' Twamubajije aho akorera arahayoberwa, ariko avugisha ukuri avuga ko biriya birango n'umupira wo kwambara yabikuye mu gikapu cy'umupolisi w' inshuti ye atibuka. Avuga ko yari yabuze amafaranga yo kwishyura akigira inama yo kuvuga ko ari umupolisikazi ndetse yiyemeza kugwatiriza ikirango yari afite.'

    Umurerwa Mushimiyimana Agnes avuga ko ubundi avuka mu Karere ka Nyanza ariko kuri ubu we n'iwabo barahimutse bajya gutura mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimironko. Avuga ko ibyo bikoresho bya Polisi yari abimaranye iminsi atibuka ariko ni ubwa mbere yari abyifashishije yiyitirira Polisi.

    Yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Ngoma kugira ngo hatangire iperereza.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange ingingo ya 279 ivuga ko umuntu wese utabigenewe, wivanga mu mirimo y'ubutegetsi ya gisivili cyangwa iya gisirikare cyangwa wiha gukora umwe muri iyo mirimo, wiyita umukozi wa Leta atari we cyangwa wambara ku mugaragaro umwambaro w'ubutegetsi, umwambaro uhuriweho n'abahuje umurimo, urwibutso cyangwa ikimenyetso, agambiriye kuyobya rubanda, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi y'ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atanu (500.000 FRW).

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/huye-umukobwa-yafatanwe-ibikoresho-bya-polisi-ashaka-gutuburira-umucuruzi

  • Ubushinjacyaha bwatangiye gushyira hanze imyirondoro y'abahamwe n'ibyaha byo gusambanya abana #rwanda #RwOT

    Ubushinjacyaha Bukuru bw'u Rwanda, bwashyize hanze urutonde rw'abantu 322 bahamijwe mu buryo budasubirwaho ibyaha byo gusambanya abana no gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato abantu bakuru rwiganjeho ab'igitsinagabo mu gihe abagore ari barindwi barugaragaraho.

    Uru rutonde rwashyizwe ku rubuga rw'Ubushinjacyaha Bukuru bw'u Rwanda aho rugaragaraho amazina y'abo bantu ndetse n'amafoto ya bamwe, inyito y'icyaha bahamijwe ndetse n'igihano bahanishijwe.

    Ni urutonde rw'abagabo 315 n'abagore barindwi nk'uko bigaragara kuri uru rutonde ruri ku rubuga rw'Ubushinjacyaha Bukuru.

    Gutangaza uru rutonde byavuzwe mu minsi ishize ariko uyu munsi rukaba rwatangajwe ubwo hizihizwaga Umunsi mpuzamahanga w'umwana w'umukobwa ukaba wanahujwe no kurwanya ihohoterwa rimukorerwa.

    Umushinjacyaha Mukuru wungirije, Habyarimana Angelique watangaje ku mugaragaro uru rutonde, yavuze ko imibare y'abana basambanywa ikomeje kwiyongera ku buryo gushyira hanze uru rutonde bizatuma abantu bakomeza kumva uburemere bw'iki cyaha cyangiza u Rwanda rw'ejo.

    Gutangaza imyirondoro y'abantu bakekwaho ibi byaha ni imwe mu ngamba zafashwe zigamije kubikumira burundu.

    Iyi gahunda igamije ko rubanda rumenya ababa bakoze biriya byaha biremereye kandi bigira n'ingaruka ku babikorewe mu buzima bwabo, yaba ku mubiri, guterwa inda bakiri bato, indwara, ingaruka mu mitekerereze ndetse n'ipfunwe muri sosiyete.





    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/ubushinjacyaha-bwatangiye-gushyira-hanze-imyirondoro-y-abahamwe-n-ibyaha-byo

  • Polisi yIgihugu yafashe Papa Cyangwe na Arie… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro rishyira ku Cyumweru tariki 10 Ukwakira 2021, Police y'igihugu yafashe abantu 113 barimo umuraperi Abijuru King Lewis [Papa Cyangwe] n'umuhanzikazi Ariel Wayz, barenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19, ateganya ko abantu bose bagomba kuba bafunze ibikorwa birimo utubari saa Yine z'ijoro.

    Aba bantu barimo abafatiwe mu tubari two mu Mujyi wa Kigali aho barimo banywa inzoga nyuma y'amasaha yashyizweho n'inzego zishinzwe ubuzima mu rwego rwo kwirinda COVID-19. Abandi bagera kuri 30 bafashwe bari mu kabari barengeje amasaha yagenwe ko ingendo ziba zasojwe. Ikindi ngo aka kabari ntikari gafite ibyangombwa byo gukora.

    Abafashwe bose bahise bajyanwa muri Stade ya IPRC Kicukiro, berekwa itangazamakuru ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 10 Ukwakira 2021.

    Abafashwe bavuze ko bemera amakosa yabo ndetse bayasabira imbabazi, biyemeza kujya gufasha mu gukangurira abandi kwirinda icyorezo cya COVID-19 bubahiriza amabwiriza yashyizweho mu kugikumira.

    Hamis ushinzwe gucungira umutekano [Umu-Bouncer] abahanzi babarizwa muri Rock Entertainment barimo na Papa Cyangwe yavuze ko bafatiwe i Kanombe ubwo bari kumwe ari abantu barenga 40 [bafashwe saa Saba z'ijoro] bafata amashusho y'indirimbo nshya y'uyu muraperi.

    Yagize ati: 'Twese twari hamwe, ahantu hateguye hameze nka 'Club' niho twari turimo gufatira ayo mashusho. Abo bantu bose bari kuzagaragara mu ndirimbo ya Papa Cyangwe'.

    Yakomeje agira ati: 'Ikosa twishinja ni uko twarenze ku mategeko yo kwirinda Covid-19. Ni yo makosa twishinja kandi tukayasabira imbabazi kugira ngo n'abandi bahanzi cyangwa abandi bantu bamenye ko batazongera kuyakora. Ayo ni amakosa tutazongera gusubiramo'.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yongeye kwibutsa abantu ko kwirinda Covid-19 ari inshingano zabo batagombye kurindira ko inzego zishinzwe umutekano zibageraho.

    Ati: 'Abantu bakwiye kureka serivisi zemerewe gukora zigakora ariko bubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19. Icya kabiri abashaka kwirengerezaho ni uko bibatera ikibazo cyangwa se abadashaka kubahiriza amabwiriza abo bose birabatera ikibazo ariko abashobora kubahiriza amabwiriza bagakora ibikorwa byabo kandi babikore neza bibagirire akamaro'.

    CP Kabera yasabye Abanyarwanda kongera kwibuka ko batagomba kudohoka by'umwihariko urubyiruko rurimo ibyamamare rukomeje kurenga ku mabwiriza yashyizweho mu kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

    Ati: 'Icyo waba uhanga cyose n'ubwo yaba ari indirimbo yo kwirinda COVID-19, ugomba kwibuka ko ugomba kwirinda iyo COVID-19'.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110304/polisi-yigihugu-yafashe-papa-cyangwe-na-ariel-wayz-mu-bantu-113-barenze-ku-mabwiriza-yo-kw-110304.html

  • Rubavu: Hatoraguwe umurambo w' umusore wari umushumba w' inka mu mugezi #rwanda #RwOT

    Mu Karere ka Rubavu haravugwa inkuru y' umusore uri mukigero cy' imyaka 25 y' amavuko wasanzwe mu mugezi wa Kagaro uherereye mu rugabaniro rw' Umurenge wa Nyamyumba ndeste n' uwa Rugerero yapfuye gusa ntabwo haramenyekana icyaba cyamuhitanye. Iyi nkuru yamenyekanye kuri iki cyumweru , tariki ya 10 Ukwakira 2021, mu masaha y' igitondo.

    Uyu musore uzwi ku izina rya Claude bivugwa ko yari umushumba w' inka zabaga mu Murenge wa Nyamyumba Akagari ka Munanira ko mu mudugudu wa Ruhondo

    Ubwo amakuru yari amaze kumenyekana ko umurambo w' uwo musore wabonetse kuri uriya mugezi ubuyobozi bw' umurenge wa Nyamyumba bwavuze ko bwahise bugera aho byabereye , buganiriza abaturage ubwo bwari butegereje inzego z' umutekano mu gihe iperereza rigikomeje.

    Niyomugabo Innocent , Umunyamabanga Nshingwabikorwa w' Umusigire w' Umurenge wa Nyamyumba , na we yemereye Igihe dukesha ino nkuru aya makuru. Ati 'Inzego z'Ibanze twahazindukiye tuganiriza abaturage, mu gihe hari hategerejwe ko inzego zishinzwe umutekano zihagera.'

    Uyu muyobozi yakomeje avuga ko iperereza ku rupfu rwa nyakwigendera rigikomeje kugira ngo hamenyekane icyaba cyamwishe.

    Ifoto yakoreshejwe ahabanza igaragaza tumwe mu tugize Umujyi wa Rubavu

    Source : https://impanuro.rw/2021/10/11/rubavu-hatoraguwe-umurambo-w-umusore-wari-umushumba-w-inka-mu-mugezi/

  • Rubavu : Umusore wari umushumba w’Inka bamusanze mu mugezi yapfuye #rwanda #RwOT

    Umurambo w’uriya musore uri mu kigero cy’imyaka 25 wabonywe mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 10 Ukwakira 2021, kuri uriya Mugezi uri ku rugabaniro rw’Umurenge wa Nyamyumba n’uwa Rugerero.

    Niyomugabo Innocent uri kuyobora nk’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’Umurenge wa Nyamyumba, atangaza ko inzego zazindukiye ahasanzwe uriya murambo.

    Avuga kandi nk’ubuyobozi bwagiye kuganiriza abaturage, mu gihe hari hategerejwe ko inzego zishinzwe umutekano zihagera.

    Inzego zishinzwe iperereza zahise zitangira akazi kazo ngo zimenye icyaba cyahitanye uriya musore wari umushumba w’inka.

    Gusa hari amakuru avuga ko hari umushumba wari kumwe na nyakwigendera, wahise afatwa n’irondo ry’umwuga ry’Umudugudu wa Ruhondo kugira aba ari we uherwaho mu iperereza.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rubavu-Umusore-wari-umushumba-w-Inka-bamusanze-mu-mugezi-yapfuye

  • Police y’u Rwanda yataye muri yombi Nturanyenabo Cyprien wahase ikiboko umuturage #rwanda #RwOT

    Kuwa gatandatu taliki ya 02 ukwezi kwa 10, ahagana amasaha y’umugoroba nibwo mu Karere ka Kicukiro mu murenge wa Gahanga, akagari ka Kagasa mu Mudugudu wa Kiyanja, umugabo witwa Nturanyenabo Cyprien (Sipiriyani) n’umugore we ndetse n’abandi bafatanyije barimo Abimana Claude w’imyaka 35, Sudi na Murundi bahase ikiboko Rugambwa Jean Claude w’imyaka 43 bamuziza ko ngo yaba yishe inkoko ya Sipiriyani.

    Uwakubiswe Rugambwa Jean Claude, yateraniwe n’abagabo bane n’umugore wa Sipiriyani aho Abimana Claude yamufashe akamujisha, akamushyira ku bitugu kugirango bamukubite neza ikibuno, bikaba bivugwako we na bagenzi be Sudi ndetse na Murundi batorotse bagishakishwa.

    Abaturage baratangaza ko aho hanu habereye urugomo hakunze kurangwa n’induru cyane cyane ziterwa n’inzoga z’inkorano zizwi nk’ IGITARAGWEJA zicuruzwa n’uyu mugabo Nturanyenabo Cyprien.
    Bikaba bivugwako kari igihe ubuyobozi bw’Umurenge bwigeze kujyayo kuhasura bugira ibyo bumena, ngo ariko uyu mugabo yanze kureka kubicuruza kuko ngo bigira inyungu nyinshi.

    Police y’u Rwanda irasaba abaturarwanda ko bakwiye kwitwararika bakubaha ubuyobozi ndetse bakabwizera maze bakirinda ibintu byo gushaka kwihanira kuko ari ibyaha binwa n’amategeko.

    Umuturage wa kubiswe yajyanywe ku bitaro bya Kacyiru, basanga ku kibuno huzuye imibyimba y’inkoni, gusa nta mvune yagize nta n’ibisebe yacitse.
    Abafashwe bakaba bashyikirijwe RIB station ya Gahanga ikaba ikomeje iperereza.

    Follow us at https://twitter.com/ImirasireO
    Dusangize amakuru. Twandikire kuri whtsApp 0788251903

    Source : https://imirasire.com/?Police-y-u-Rwanda-yataye-muri-yombi-Nturanyenabo-Cyprien-wahase-ikiboko

  • Pasiteri yajyanwe mu nkiko azira gusambanya abayoboke be ababeshya ko Imana ibaha umugisha #rwanda #RwOT

    Umupasiteri w'ahitwa Thyolo muri Malawi yagejejwe imbere y'urukiko kubera icyaha akekwaho cyo kuryamana n'abagore bo mu itorero rye ababeshya ko nibemera ko abasambanya Imana ibaha umugisha.

    Pasiteri uzwi ku izina rya Wyson Bellow yatawe muri yombi ku wa kane nyuma y'ikiganiro cyitwa Zilipati yatambukije ku cyumweru kuri MIJ FM.

    Binyuze muri iki kiganiro,abashinzwe umutekano bamenye ko asambanya abagore n'abakobwa mu itorero rye, ababwira ko binyuze muri icyo gikorwa, 'bazahabwa umugisha kandi basigwe amavuta'.

    Bivugwa ko pasiteri yasambanyirizaga aba bagore mu bihuru cyangwa mu mazu y'amasengesho

    Umuvugizi wa Polisi y'igihugu cya Malawi, James Kadadzera yemeje ko uyu mupasiteri ari gukurikiranwa mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru.

    Ku bwa Kadadzera, ngo uyuPasiteri azabazwa kuri ibi birego byo gusambanya aba bagore abatekeye umutwe.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/article/pasiteri-yajyanwe-mu-nkiko-azira-gusambanya-abayoboke-be-ababeshya-ko-imana

  • Urwego rw’Umuvunyi na RIB byasubije Miss Nishimwe Naomie wabitabaje #rwanda #RwOT

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Nyampinga w’u Rwanda 2020, Nishimwe Naomie yiyambaje Urwego rw’Umuvunyi n’urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), bamusubije ko babonye ubutumwa bwe.

    Muri post 2 yashyizeho, Naomie yasabye Urwego rw’Umuvunyi na RIB, kureba ubutumwa yaboherereje (DMs).

    Nishimwe Naomie avuga ko nta kibazo yagize ahubwo ari umwana yasabiraga ubuvugizi wahuye n’ikibazo atari we.

    Ati 'Ni umwana w’ukobwa ufite ikibazo wanyiyambaje, niyo mpamvu nabikoze kuriya mbimenyesha abo bishinzwe, amakuru namenye batangiye kugikurikirana.'

    Miss Nishimwe Naomie wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2020, kwandikira ziriya nzego akanabishyira kuri Twitter, hari mu rwego rwo kugira ngo amenye neza ko ubutumwa bwe yatanze bwageze kubo bireba.

    Izi nzego zikaba zahise zinamusubiza ko ubutumwa bwe bwakiriwe ndetse bagiye kubikurikirana.

    Good morning @RIB_Rw check your DMs.

    — Miss Rwanda 2020 (@NaomieNishimwe) October 8, 2021

    Good morning @RwandaOmbudsman kindly check your DMs.

    — Miss Rwanda 2020 (@NaomieNishimwe) October 8, 2021

    Nishimwe Naomie yiyambaje RIB n’Urwego rw’Umuvunyi

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/urwego-rw-umuvunyi-na-rib-byasubije-miss-nishimwe-naomie-wabitabaje

  • Akurikiranyweho kubaka inzu hejuru y’umubiri w’uwishwe muri Jenoside #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Niyigena utuye mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Nyakiriba, Akagari ka Bisizi, Umudugudu wa Kamakinga afunganywe n’abandi batatu barimo Munyagishari Jean Marie Vianney wubatse inzu, naho Kabarisa Innocent na Harerimana Eugene bakaba bakekwaho kwica Kalisa Mathias.

    Bafunzwe nyuma y’uko inzu ya Niyigena imaze gusenywa hakaboneka ibisigazwa by’umubiri wa Kalisa wishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

    Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) Murangira B Thierry yemeje ko Niyigena na Munyagishari bakurikiranweho icyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso byerekeye Jenoside.

    Ati “Tariki ya 06/10/2021, RIB yafunze abantu bane aribo Niyigena Jean Damascene na Munyagishari Jean Marie Vianey bakurikiranyweho icyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye jenoside, Niyigena Jean Damascene niwe nyiri nzu y’aho umubiri wa Kalisa Mathias wishwe muri Jenocide yakorewe abatutse muri 1994 wakuwe, naho Munyagishari Jean Marie Vianney akaba ariwe wayubatse iyo nzu, naho Harerimana Eugene na Kabalisa Innocent bakurikiranyweho icyaha cya jenocide, kuko bicyekwa ko aribo bishe Kalisa Mathias muri jenoside yakorewe abatutsi muri 1994.”

    Tariki ya 7 Ukwakira 2021 nibwo umugore wa Kalisa Mathias yemeje ko umuntu wubakiweho inzu ari umugabo we agendeye ku myambaro babonye kuko ariyo yari yambaye.

    source : https://ift.tt/3llNUCd

  • Afghanistan: Igitero cy'umwiyahuzi ku musigiti cyahitanye abantu basaga 50 #rwanda #RwOT

    Imirambo yabonetse inyanyagiye imbere mu musigiti wa Sayed Abad, ukoreshwa na ba nyamucye b'abayisilamu b'aba Shia.

    Abantu barenga 100 bakomerekeye muri icyo gitero cyabereye muri uwo mujyi wo mujyaruguru y'igihugu.

    Umutwe wiyita Leta ya Kisilamu (IS) wavuze ko ari wo uri inyuma y'icyo gitero. Abahezanguni bo mu bayisilamu b'aba Sunni bagiye bibasira aba Shia babafata nk'abayobe mu idini.

    Umutwe wa IS-K, ishami ry'umutwe wa IS muri Afghanistan rikoresha urugomo mu kwamagana aba Taliban bari ku butegetsi muri iki gihugu, mu bihe bya vuba aha bishize wagiye ugaba ibitero by'ibisasu, ahanini mu gice cy'uburasirazuba bw'igihugu.

    Amakuru avuga ko umwiyahuzi wo mu mutwe wa IS yaturikije ikoti ry'igiturika mu gihe abasenga bari bateraniye mu musigiti mu masengesho yo ku wa gatanu.

    Zalmai Alokzai, umucuruzi waho wihutiye kugera ku bitaro kureba niba abaganga bacyeneye imfashanyo y'amaraso, yavuze ukuntu yabonye akajagari nyuma y'icyo gitero.

    Yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati: “Imbangukiragutabara [ambulances] zarimo zisubira aho byabereye gutwara abapfuye”.

    Amagambo y'abo mu nzego z'umutekano z'aho byabereye yasubiwemo n'igitangazamakuru Tolo News bavuga ko abantu barenga 300 bari bari mu masengesho ubwo icyo gitero cyabaga.

    Hari ubwoba ko umubare w'abapfuye wiyongera.

    Umuryango w'abibumbye (ONU/UN) wavuze ko igitero cy'igisasu cyo ku wa gatanu ari “icya gatatu cyiciwemo abantu muri iki cyumweru bigaragara ko kigambiriye urusengero” kandi ko kiri “mu mugambi mubi w'urugomo”.

    Hagati aho, Amerika yavuze ko kuri uyu wa gatandatu abadipolomate bagirana ibiganiro bya mbere by'imbonankubone n'abakuru b'aba Taliban kuva ingabo z'Amerika zava muri Afghanistan.

    Muri ibyo biganiro by'iminsi ibiri, Amerika irotsa igitutu aba Taliban ngo bubahirize uburenganzira bw'abagore, bashyireho guverinoma ihuriwemo na bose kandi bemerere imiryango itanga imfashanyo gukora, nkuko byavuzwe n'umuvugizi w'ububanyi n'amahanga bw'Amerika.

    Aba Taliban bigaruriye Afghanistan nyuma yuko ingabo z'amahanga zirangajwe imbere n'Amerika zivuye muri icyo gihugu mu mpera y'ukwezi kwa munani, nyuma y'amasezerano bagiranye n'Amerika.

    Byabaye nyuma y'imyaka makumyabiri yari ishize ingabo z'Amerika zikuye ku butegetsi izo ntagondwa mu mwaka wa 2001.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/afghanistan-igitero-cy-umwiyahuzi-ku-musigiti-cyahitanye-abantu-basaga-50