Tag: Umutekano

  • Abafatanywe na Kizito Mihigo umwe yagizwe umwere undi akatirwa imyaka 5 #rwanda #RwOT

    Aba bagabo batatu basomewe umwanzuro w’urukiko nyuma y’uko urubanza rwabo rupfundikiwe ubwo Ubushinjacyaha bwari bwabasabiye ibihano.

    Mu iburanisha ryabaye tariki 12 z’uku kwezi, Ubushinjacyaha bwari bwasabiye babiri muri bariya bagabo gufungwa imyaka irindwi n’igice no gutanga ihazabu ya Miliyoni 2.5 Frw mu gihe umwe bwari bwamusabiye gufungwa amezi atandatu n’ihazabu ya miliyoni 1.5 Frw.

    Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko Jean Bosco Nkundimana wari umukozi wa Kizito Mihigo ahamwa n’ibyaha rumukatira gufungwa imyaka itanu n’igice.

    Naho wagombaga kwereka inzira Kizito Mihigo n’umushoferi wagombaga kumutorokesha we, yakatiwe gufungwa amezi atatu mu gihe umushoferi wabatwaye we yagizwe umwere.

    Aba bagabo batawe muri yombi muri Gashyantare umwaka ushize wa 2020 ubwo hanafatwaga umuhanzi Kizito Mihigo waje gupfira muri Gereza yiyahuye nk’uko byatangajwe n’inzego zibifitiye ububasha.

    Urubanza rwa bariya bagabo batatu, rwagiye rusubikwa kuva muri Mutarama uyu mwaka wa 2021, gusa mu mpera za Mata, bari bireguye ku byaha bashinjwa.

    Muri uru rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, muri Mata ubwo bisobanuraga, uwitwa Innocent Harerimana yari yahakanye icyaha ashinjwa avuga ko ntacyo yakoze.

    Naho Joel Ngayabiha na Jean Bosco Nkundimana bemeraga icyaha cyo kuba icyitso ku cyaha cyo kwambuka no kwambutsa aca ahantu hatemewe n’amategeko ariko bagahakana icyo gutanga ruswa.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Abafatanywe-na-Kizito-Mihigo-umwe-yagizwe-umwere-undi-akatirwa-imyaka-5

  • Perezida Biden yemeje ko bazatabara Taiwan Ubushinwa nibwibeshya bukayitera #rwanda #RwOT

    Ubwo yari abajijwe niba Amerika yatabara Taiwan, yasubije ati: “Yego, dufite ubushake bwo kubikora.”

    Gusa umuvugizi wa White House nyuma yabwiye bimwe mu binyamakuru byo muri Amerika ko ibyo yavuze bidasobanuye ko habaye impinduka mu murongo wa politiki yabo kuri iki kibazo.

    Kuva mu gihe kinini gishize, Amerika yafashe umurongo wa politiki wo 'kuterekana intego' ku kibazo cyo gutabara Taiwan.

    Ibyo bivuze ko ku bushake bwayo Amerika iterekanaga neza icyo yakora mu gihe Ubushinwa bwaba bugabye ibitero bya gisirikare kuri Taiwan.

    Ubushinwa bubona Taiwan nk'intara yabwo ishaka kubwiyomoraho, umunsi umwe byaba ngombwa ikaba yayigarura ku ngufu, mu gihe Taiwan ivuga ko ari igihugu cyigenga.

    Nta mubano wememwe w'ibihugu uri hagati ya Amerika na Taiwan, ariko Amerika iyigurishaho intwaro hagendewe ku masezerano bafitanye, ariko Biden avuga ko Amerika igomba gufasha iki kirwa kwirwanaho.

    Ubushyamirane bwakomeje gututumba kurushaho mu byumweru bya vuba aha nyuma y'uko Beijing igurukije indege nyinshi z'intambara mu kirere cy'ubwirinzi cya Taiwan.

    Biden yongeyeho ko nta bwoba afite bw'amakimbirane n'Ubushinwa, avuga ko adatinya ko “bari kugira ingufu kurushaho” kuko “Ubushinwa, Uburusiya n'isi yose bazi ko turi igisirikare gikomeye mu mateka y'isi”.

    Ubwo yari abajijwe bwa kabiri n'umunyamakuru wa CNN niba Amerika yajya muri Taiwan iramutse itewe n'Ubushinwa, Biden nanone yasubije abyemeza.

    Gusa umuvugizi wa White House nyuma yagerageje gusobanura ibyo Biden yavuze mu binyamakuru byo muri Amerika, avuga ko Amerika “idatangaje impinduka muri politiki yayo”.

    Xavier Cheng, umuvugizi w'ibiro bya perezida wa Taiwan, yashimiye ubufasha bukomeye bw'ubutegetsi bwa Biden kuri Taiwan, yongeraho ko iki kirwa kizagaragaza umuhate mu kwirwanirira ubwacyo.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/perezida-biden-yemeje-ko-bazatabara-taiwan-ubushinwa-nibwibeshya-bukayitera

  • Kapiteni w'Ikipe y'Igihugu y'Amagare, yatawe muri yombi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mugisha Samuel, Kapiteni w'Ikipe y'Igihugu y'Amagare yatawe muri yombi n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) aho akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake.

    Mugisha Samuel usanzwe akinira La Roche-sur-Yon Vendée Cyclisme yo mu Bufaransa ari mu Rwanda mu biruhuko nyuma yo gusoza shampiyona.

    Uyu musore w'imyaka 23 yatawe muri yombi kuri uyu wa 21 Ukwakira 2021 aho akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku buryo bubabaje umumotari witwa Sangwa Olivier w'imyaka 29.

    Uyu munsi ahagana saa Tanu ni bwo Sangwa yatanze ikirego cye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gisozi arega Mugisha Samuel na Muyoboke Ezechiel w'imyaka 28.

    Aba bombi bakekwaho gukubita umumotari, byabereye mu Mudugudu wa Kagara, Akagali ka Musezero, Umurenge wa Gisozi mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kane.

    Source : https://yegob.rw/kapiteni-wikipe-yigihugu-yamagare-yatawe-muri-yombi/

  • Mugisha Samuel wegukanye Tour du Rwanda yatawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Mugisha Samuel wegukanye Tour du Rwanda 2018, akaba na kapiteni w’ikipe y’igihugu y’amagare yatawe muri yombi aho ashinjwa gukubita no gukomeretsa ku bushake.

    Uyu munsi ku wa 21 Ukwakira nibwo yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB), akaba afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Gisozi.

    Mugisha Samuel w’imyaka 23 akaba yafatanywe na Muyoboke Ezechiel w’imyaka 28.

    RIB yemeje aya makuru aho yavuze ko bakurikiranyweho gukubita umumotari witwa Sangwa Olivier aho byabereye mu Mudugudu wa Kagara, Akagali ka Musezero, Umurenge wa Gisozi mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kane bishingiye ku makimbirane y’amafaranga y’urugendo batabashije kumvikana.

    Mugisha Samuel asanzwe akinira La Roche-sur-Yon Vendée Cyclisme yo mu Bufaransa ari mu Rwanda mu biruhuko nyuma yo gusoza shampiyona.

    Mugisha Samuel yatawe muri yombi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mugisha-samuel-wegukanye-tour-du-rwanda-yatawe-muri-yombi

  • Mugisha Samuel ari mu maboko ya RIB #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Kapiteni w'Ikipe y'Igihugu y'Amagare, Mugisha Samuel, aho akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.

    Mugisha Samuel usanzwe akinira La Roche-sur-Yon Vendée Cyclisme yo mu Bufaransa ari mu Rwanda mu biruhuko nyuma yo gusoza shampiyona.

    Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira Thierry, yemeje aya makuru, anashimangira ko iperereza ryatangiye.

    Yagize ati 'Bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, aho mu ijoro ryakeye bakubise Sangwa Olivier usanzwe akora akazi ku gutwara abagenzi kuri moto bishingiye ku makimbirane y'amafaranga y'urugendo batabashije kumvikana.''

    Mugisha Samuel na Muyoboke Ezechiel kuri ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gisozi mu gihe uwahohotewe ari kwitabwaho mu Bitaro bya Kacyiru.

    Mugisha na Muyoboke baramutse bahamwe n'icyaha cyo Gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake bahanishwa ingingo ya 121 iteganya igifungo kitari munsi y'imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi y'ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw.

    Mugisha Samuel akinira Team LMP -la roche sur yon kuva mu ntangiriro z'umwaka ushize wa 2020.

    SRC:UMUSEKE

    The post Mugisha Samuel ari mu maboko ya RIB appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/10/21/mugisha-samuel-ari-mu-maboko-ya-rib/

  • Muri Egypt umujura yatinyutse kwiba imbere ya camera. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri Egypt umunyamakuru witwa Mahmoud Ragheb yarimo afata amashusho y'inkuru yarimo akora Nyuma yumutingito wari umaze kwibasira uduce twa Cairo. Mugikorwa cyo gukora iyo nkuru nibwo umujura yaturutse hirya aje kuri moto, niko gushikuza telefone umunyamakuru wakoraga inkuru gusa ntibyamuhiriye kuko isura ye yafashwe na ya telefone yifashishwaga mu gukora inkuru. Nyuma yo gushikuza umunyamakuru telefone yagiye atafunze camera yayo, nawe yaje gufatwa na camera ya telefona abonwa nabari bakurikiye inkuru mu buryo bwa live kuri facebook.

    Iyi nkuru yari ikurikiwe nabantu basaga 20000 mu buryo bwa live, babashije kubona uko byagenze uyu mujura ashikuza telefone umunyamakuru. Umujura yahise agenda gusa yaje gufatwa. Nkuko inzego zishinzwe umutekano muri Cairo zabitangaje, yafashwe Nyuma yamasaha make ubwo bujura bumaze gukorwa. Izi nzego zitangazako hakoreshejwe ikoranabuhanga hakamenyekana aho ataha bakamusangaho ashyikirizwa kuri station ya police muri Qalyub ndetse yemera icyaha.

    Nkukotubikesha ikinyamakuru The Gardian, aya mashusho yarebwe nabantu basaga million 6.2 naho abasaga 45000 batangaho ibitekerezo mugihe kitarenze amasaha 24. Bivugwako kandi uyu mugabo yafashwe yamaze kugurisha telefone.

    1. https://twitter.com/M49828376Yasmin/status/1450439435175305220?t=oLo1bU08AHw3lbenUPaBjA&s=19

    Source : https://yegob.rw/muri-egypt-umujura-yatinyutse-kwiba-imbere-ya-camera/

  • Ubushinjacyaha bwajuririye ibihano byakatiwe abo mu rubanza rwa Rusesabagina #rwanda #RwOT

    Byatangajwe n’Ubushinjyaha Bukuru bw’u Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Ukwakira 2021 mu itangazo bwasohoye.

    Itangazo ryanyujijwe kuri Twitter y’Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda, rigira riti 'Ubushinjacyaha Bukuru bwamaze gutanga ikirego cy’ubujurire ku cyemezo cy’Urukiko Rukuru cyo ku ya 20 Nzeri 2021 mu rubanza rurengwamo Nsabimana Callixte alias Sankara n’abo baregwa hamwe.'

    Urugereko rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rwaburanishije bariya bantu 21, rwakatiye Paul Rusesabagina igifungo cy’imyaka 25 mu gihe Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufungwa burundu.

    Naho Nsabimana Callixte alias Sankara we yari yakatiwe gufungwa imyaka 20 mu gihe yari yasabiwe gufungwa imyaka 25 naho mugenzi we Nsengimana Herman wari wasabiwe gufungwa imyaka 20, akatirwa imyaka itanu (5).

    Abandi bo bari bakatiwe muri ubu buryo : Nizeyimana Marc (20), Bizimana Cassien (20), Matakamba Jean Berchmans (20), Shaban Emmanuel (20), Ntibiramira Innocent (20), Byukusenge Jean Claude (20), Nsabimana Jean Damascene (20), Nikuzwe Simeon (10).

    Naho Nsanzubukire Felicien (5) Munyaneza Anastase (5), Hakizimana Theogene (5), Iyamuremye Emmanuel (5), Niyirora Marcel (5), Kwitonda Andre (5), Mukandutiye Angelina (5), Ntabanganyimana Joseph (3), Nshimiyimana Emmanuel (3), Ndagijimana Jean Chretien (3).

    Ubwo Urukiko rwasomaga icyemezo cyarwo muri uru rubanza rw’amateka, bamwe mu bagizweho ingaruka n’ibitero byagabwe n’inyeshyamba za MRCD-FLN, bari bagaragaje kutanyurwa na biriya bihano byahawe abagize uruhare mu kubahekura.

    Umwe mu bagizweho ingaruka na biriya bitero, ubwo yagarukaga kuri Rusesabagina, yavuze ko iyo igihano cy’urupfu cyari kuba kikiriho ari cyo cyari kimukwiye kuko na we yishe Abanyarwanda.

    Icyo gihe yagize 'Ubu se sa Sita ntari burye ntibari bumugaburire, ubu se Fidel baramugaburira ? ubu se Diregiteri baramugaburira ? ubu se abaguye ku Kitabi azabishyura ? ubu se ko yamaze kumugaza hano ubu ntarimo arya njye nkaba nabuze na fanta yo kunywa.”

    Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Faustin Nkusi na we yari yagaragaje ko Ubushinjacyaha bwaburanye n’abaregwa na bwo butanyuzwe na biriya bihano byahanishijwe abaregwa.

    Icyo gihe Faustin Nkusi yari yatangarije Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA ko bagiye gusoma inyandiko ikubiyemo kiriye cyemezo ku buryo nibiba ngombwa bazajurira.


    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/AMAKURU-MASHYA-Ubushinjacyaha-bwajuririye-ibihano-byakatiwe-abo-mu-rubanza-rwa-Rusesabagina

  • Umudepite arasaba Minisitiri w’Ingabo gusobanurira Inteko uko RDF yageze muri Congo #rwanda #RwOT

    Iyi ntumwa ya rubanda yitwa Jackson Ausse uhagarariye mu Nteko Ishinga Amategeko Teritwari ya Irumu yo mu Ntara ya Ituri, yavuze ko Minisitiri w’Ingabo wa kiriya Gihugu Gilbert Kabanda akwiye gutanga ibisobanuro byimbitse uko RDF yageze muri Congo.

    Uyu Mudepite avuga ko bitumvikana uko abasirikare b’u Rwanda bavogera Igihugu cyabo, bityo ko Minisitiri w’Ingabo akwiye guha Inteko Ishinga Amategeko ibisonuro kuri kiriya Gikorwa ndetse n’ikigiye gukorwa kugira ngo bitazasubira.

    Ubwo yagaragazaga ibikwiye gusobanurwa na Minisitiri w’Ingabo, Depite Jackson Ausse yagize ati 'Bariya basirikare bari bavuye he ? Bari baje gukora iki ? Ndetse banatubwire icyakurikiyeho.'

    Yakomeje agira ati 'Turi Igihugu kigenga bityo ibindi bihugu bigomba kutwubaha. Dutegereje ibisobanuro bya Minisitiri w’Ingabo.'

    Ibi bivuzwe nyuma y’uko kuva ku wa Mbere w’iki cyumweru hakomeje kuvugwa amakuru ko hari abasirikare b’u Rwanda bageze ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse habanje gutangazwa ko bakozanyijeho n’ingabo za kiriya Gihugu.

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwasohoye itangazo ritanga umucyo kuri ariya makuru yari amaze iminsi acicikana.

    Iri tangazo rivuga ko ari byo koko hari abo mu nzego z’umutekano z’u Rwanda zarenze umupaka bakisanga bageze ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo ho metero nke ariko ko batari babigambiriye.

    RDF yatangaje ko abo bo mu nzego z’umutekano z’u Rwanda bari bakurikiye abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka butemewe bari bafite ibipfunyika bikekwa ko byarimo n’intwaro bakaza kwisanga barenze imbibi z’u Rwanda.

    Ririya tangazo risoza rigira riti 'Igisirikare cy’u Rwanda [RDF] n’icya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo [FARDC] bizakomeza gusigasira umubano n’imikorere byiza ku birebana n’umutekano.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Umutekano/article/Umudepite-arasaba-Minisitiri-w-Ingabo-gusobanurira-Inteko-uko-RDF-yageze-muri-Congo

  • Burundi: Mu minsi 3 gusa habonetse imirambo 14 muri Komini 2 gusa #rwanda #RwOT

    Imirambo ibiri y'abagore niyo igaragara mu itsinda ry'imirambo yavumbuwe kuri iki cyumweru ivugwa, abasigaye ni abagabo. Ku wa mbere, komite yo mu biro bya perezida yasuye Cibitoke kugira ngo ibaze uko ibintu bimeze. Abenshi mu bishwe baciwe imitweabandi baciwe amaguru nkuko SOS Media Burundi ibitangaza.

    Mu cyumweru gishize,imirambo itanu yagaragaye munsi yumusozi wa Nyamitanga muri komini ya Buganda. Ni ku mupaka n'umusozi wa Kagwema muri komini ya Gihanga mu ntara ya Bubanza (iburengerazuba).

    Umunsi ukurikiye, indi mibiri ibiri yavumbuwe ahitwa Kaburantwa (komine ya Buganda).

    Dukurikije amakuru yacu, ku wa gatanu ushize, indi mibiri ibiri yagaragaye I Gasenyi ubwo havumbuwe izindi eshatu ku ya 14 Ukwakira ku musozi wa Ndava-Village, uri muri komini ya Buganda. Indi isigaye yabonetse mu gace ka Rusiga. Ni mu mujyi uhana imbibi na Rugombo .

    Imirambo myinshi yaturutse mu mugezi wa Rusizi utandukanya u Burundi na DRC.

    Benshi bari bafunze mu magunira cyangwa mu mifuka minini.Imyinshi muri iyo mirambo yari yambaye imyenda ya siporo ndetse ngo bamwe bari baciwe amaguru,abandi imitwe.

    Amakuru aravuga ko abayobozi b'inzego z'ibanze n'intara bamenyesheje inzego zo hejuru ibi “bintu biteye impungenge birenze”.

    Itsinda ryaturutse mu biro by'umukuru w'igihugu ryerekeje i Cibitoke guhura na Carême Bizoza, guverineri wa Cibitoke ndetse na komiseri w'amakomine ya Buganda hamwe n'abandi bayobozi.

    Umuyobozi w'izo ntumwa yasabye ko ubushinjacyaha bwafungura amadosiye ndetse bukore raporo kuri uku kwiyongera guteye ubwoba kw'iyi mirambo ndetse ko batakwihutira gushyingura imirambo kugeza igihe imiryango y'abishwe imenyekanye.

    Izi ntumwa zari ziyobowe n'umwe mu bashinzwe 'umutekano' wa Perezidansi.

    Amakuru avuga ko hari abayobozi bahita bashyingura iyi mirambo batabanje gukora iperereza ndetse n'imiryango yabo itamenyekanye.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/burundi-mu-minsi-3-gusa-habonetse-imirambo-14-muri-komini-2-gusa

  • Nonaha i Nyabugogo : Inkongi y'umuriro irahatwitse harakongoka||umuntu ahiriyemo(Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu masaha y'igicamunsi nibwo habaye inkongi ikomeye I Nyabugogo ahazwi nko ku nyubako y'amashyirahamwe ,aho inkongi y'umuriro yatwitse ahakorerwa amapime harakongoka ndetse umuntu umwe yafashwe n'umuriro asohokamo arimo gushya nkuko bivugwa.

    Ababonye iyo nkongi babwiye ISANO TV ko byari biteye ubwoba kuko hahiye izuba riva ndetse ngo umuriro wari mwinshi cyane.Bavuze ko impamvu y'iyi nkongi ishobora kuba yatewe n'insinga z'amashanyarazi zagize ibibazo, abandi bakemeza ko byatewe na bimwe mu binyabutabire bikoreshwa muri urwo ruganda kuko babivangavanga bagamije kugindura amapine ashaje bakayagira mashya .Bakomeje bavuga ko nyir'uru ruganda yahombye amamiliyoni menshi ,dore ko ngo atari anafite ubwishingizi.

    Source : https://yegob.rw/nonaha-i-nyabugogo-inkongi-yumuriro-irahatwitse-harakongokaumuntu-ahiriyemovideo/