Tag: Umutekano

  • Kenya : Umusore w'imyaka 23 yakubise umu police aramwica amuziza ko yamwatse telephone ye #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe umuntu ushinzwe umutekano mu gihugu runaka aba afite uburenganzira bwo gucunga umutekano w'abantu ndetse agakora uko ashoboye bikagenda neza.

    None se bigenda Ute iyo umuntu ukwiye kurindirwa umutekana hubwo awubujije ushinzwe kumucungira umutekano!! Icyakora bivugwa ko hari nubwo ushinzwe umutekano yitwaje icyo aricyo akabuza umutekano abo ashinzwe kurinda.

     

    Hirya no hino ku mbugankoranyambaga hakomeje kuvugwa inkuru y'uyu musore w'imyaka 23 wo mu gihugu cya Kenya mu Mujyi wa Nairobi wakubise ushinzwe umutekano ndetse akamukubita agashiramo umwuka.

    Abashinzwe umutekano baravuga babwiwe n'abatanga buhamya bari aho ko ucyekwa yaje iruhande rw'ushinzwe umutekano Ari kuvugira kuri telephone ndetse avuga mu rurimi gakondo rwo muri Kenya arinako avuga cyane.

    Ibyo ni nyuma Yuko mu minsi ishize umu police aherutse kwica umuntu ku muhanda amuziza ubusa kuko ngo yamurashe amwibeshyeho.Uwo mu police ubwo yageragezaga kwaka uwo musore telephone ye kuko ngo yamuzizaga ko Ari kuyivugiraho cyane, uyu musore yanze kuyimuha maze bararwana uyu musore ahondagura ushinzwe umutekano ndavuga umu police mpaka ashijemo umwuka.

     

    Biravugwa ko uyu mu police yagerageje gukoresha ububasha bwe ku ngufu mu kwaka uyu musore telephone ye bikarangira amwivuganye. Kuri ubu ucyekwa Ari mu maboko y'abashinzwe umutekano kugira ngo abazwe ibyaha ashinjwa.

     

    Source: News Hub Creator

    The post Kenya : Umusore w'imyaka 23 yakubise umu police aramwica amuziza ko yamwatse telephone ye appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/kenya-umusore-wimyaka-23-yakubise-umu-police-aramwica-amuziza-ko-yamwatse-telephone-ye/

  • Nyamasheke abasore babiri bafatanyije bica nyina hacyekwa icyo bamuhoraga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abasore babiri bo mu Karere ka Nyamasheke batawe muri yombi bakekwaho kwica nyina w'imyaka 46, bigakekwa ko bamuhoye kutabaha umunani.

    Kuri uyu wa Mbere tariki ya 06 Ugushyingo 2023, nibwo umwe mu bakekwaho kwica nyina yahamagaye umukuru w'Umudugudu amubwira ko nyina yapfuye, ariko yaje kunyomozwa na murumuna wabo wavuze ko ari bo bamwishe.

    Byabereye mu Mudugudu w'Agatege, Akagari ka Susa mu Murenge wa Kanjongo.

     

    Source : https://yegob.rw/nyamasheke-abasore-babiri-bafatanyije-bica-nyina-hacyekwa-icyo-bamuhoraga/

  • Rusahurira mu nduru Jean Paul Turayishimye yihishe inyuma y'Umwicanyi Kazungu Denis ngo yibonere Views #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Ubugenzacyaha, RIB ruvuga ko rufunze uwitwa Kazungu Denis ukekwaho kwica abantu akabashyingura mu nzu yakodeshaga mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kanombe mu Kagari ka Busanza.

    RIB ivuga ko Kazungu afungiye kuri Sitasiyo yayo ya Kicukiro mu gihe iperereza rikomeje, kugira ngo hamenyekane umubare n'umwirondoro w'abo yaba yarishe ndetse na dosiye ye ikorwe ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry agira ati 'Igihano yahabwa aramutse ahamijwe icyaha cy'ubwicanyi, yahanishwa igifungo cya burundu nk'uko biteganywa n'ingingo ya 107 y'Itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.'

    Ntabwo birasobanuka umubare w'abo Kazungu amaze kwica no gushyingura mu nzu iwe, niba yaricaga umwe umwe, impamvu yabicaga n'igihe yakoreye ibi byaha, ariko ku mbuga zitandukanye harakekwa abantu 12.

    RIB ishimira Abaturarwanda kubera ubufatanye mu gutanga amakuru bakomeje kugaragaza, kugira ngo abakekwaho ibyaha bashyikirizwe ubutabera ndetse n'abafite umugambi wo kubikora uburizwemo.

    Nyuma yo kumva inkuru zacicikanye hirya no hino Ikigarasha gikuru Jean Paul Turayishimye yahise yirukira kwa Eric Bagiruwubusa nawe wahawe amakuru y'izo mpfu zakozwe na Kazungu Dennis yahise we n'ubundi nkuko asanzwe atangira kubyitirira Leta

    None uwabaza Turayishimye mpamvu ki atakumva ko ubugizi bwa nabi butakorwa n'umuntu ku giti cye, yahise yiyamirira ati 'nta foto ye twabonye' nyamara yabivuze ifoto ya Dennis itaratangira gucaracara hirya no hino kugeza no kuri ba Kasuku media TV

    Jean Paul Turayishimye we akimara kumva iyi nkuru umutwaro yahise awikoreza Leta, gusa nta gitangaje mu Rwanda n'uwishwe na Maralia bamugereka kuri Leta.

    Turayishimye we yegeka Kazungu ku butegetsi bwa Kigali nkuko abyivugira, ariko ntiyakoresha ubwenge ngo ashake kumva ko nta nyungu Igihugu cyakura mu kwiyicira abanyagihugu uretse gusiga icyasha igihugu nk'u Rwanda ndetse ngo arebe ko yakwibonera views za Youtube ahoraho nk'imburamukoro zisebanya gusa

    Turayishimye birasanzwe ko anenga gahunda zose za Leta kuko ibyo byose abivugira ku mizindaro ye irimo East Africa Daily aho anyuza ibinyoma byose abeshya ko ari umusesenguzi, nyamara bigaragara ko icyo ashinzwe ari uguharabika yita Kazungu Denis umukozi w'agatsiko k'amabandi (imvugo akoresha asebya ubuyobozi bw'igihugu) akagaragaza impuhwe nk'iza Bihehe avuga ko bizarangira Denis apfuye ngo agerageza kurwanya inzego z'umutekano

    Jean Paul Turayishimye ni muntu ki?

    Jean Paul Turayishimye ni mwene Karama na Mukamusoni akaba yaravukiye Tanzania Ku italiki 6/08/1971,  ariko akurira ahitwa Bwisha muri Nord Kivu. Yinjiye igisirikare cya RPA  akaba afite numero ya AP 49346 yatorotse afite ipeti rya Sergeant. Yatorotse amaze kumenya ko hari iperereza riri kumukorwaho aho yaregwaga gukorana na Kayumba Nyamwasa wari Shebuja bityo akanamufasha gutoroka anyura i Bujumbura mu Burundi kugeza ageze muri Amerika.

    Ibikorwa bya Jean Paul Muri RNC

    Jean Paul Turayishimye nkumwe mu batangije RNC yagiye arangwa no kuba igikoresho cya Kayumba Nyamwasa nkuko byari bimeze kuva bagikorana mu Rwanda kuko niwe Kayumba yakoreshaga mu kwiba amasambu kugeza ku birombe by'imicanga. Muri RNC yakoreshweje mu kurema uduco twagiye dutera za grenade mu Rwanda muri 2013, ndetse no kurema umutwe wa gisirikare wa RNC aho by'umwihariko yarashinzwe kurema amatsinda muri Uganda.

    Mubindi yabaye igikoresho muguharabika bamwe muri bagenzi be batumvikanaga na Shebuja Kayumba  nka Rudasingwa, Ngarambe na Musonera ndetse no kubigizayo. Jean Paul kandi yahawe akazi kadasanzwe muri RNC bitaga ” Dossier Diane Rwigara ” aho yagombaga gufasha uyu mukobwa kwigumura ndetse no kubiba urwango mu nkambi z'abakongomani cyane cyane mu nkambi ya Kiziba.

    Mu Kinyarwanda baca umugani ngo  inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo, iyo Jean Paul yakubitishije ba Rudasingwa, Musonera Ngarambe n'abandi abanenga ubusambo, ubugome no kutagira icyerekezo, ninayo Kayumba Nyamwasa yamukubitishije akoreseheje abantu nka Nayigiziki na Epimaque babuze iyo bagana.

    Ubu  Jean Paul Turayishimye isari yasumbye iseseme, asubira ku birutsi nka ya mbwa,  aherutse kurya udufaranga twa Kayumba Nyamwasa we na Deo Nyirigira mu rwego rwo kubareshya ngo bagaruke muri RNC ndetse no gusaba ko haba ubworoherane mu guterana amagambo ku ma Radiyo yo kuri murandasi.

     

     

     

    The post Rusahurira mu nduru Jean Paul Turayishimye yihishe inyuma y'Umwicanyi Kazungu Denis ngo yibonere Views appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/rusahurira-mu-nduru-jean-paul-turayishimye-yihishe-inyuma-yumwicanyi-kazungu-denis-ngo-yibonere-views/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rusahurira-mu-nduru-jean-paul-turayishimye-yihishe-inyuma-yumwicanyi-kazungu-denis-ngo-yibonere-views

  • Muhanga: Umugabo yishe umwana we w’uruhinja rw’amezi abiri kubera impavu idasanzwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubugome bukabije bukomeje kuba icyorezo cyugarije Isi ku buryo budasanzwe gusa ubwicanyi bwabereye mu Karere ka Muhanga bwo ntibusazwe pe!.

    Umusore wo mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Nyamabuye aravugwaho gufatanya n'abandi basore babiri bagashimuta umwana w'uruhinja rw'amezi abiri gusa y'amavuko barangiza bakarwica baruziza ko yarubyaranye n'umuntu wasigajwe inyuma n'amateka.

    Source : https://yegob.rw/muhanga-umugabo-yishe-umwana-we-wuruhinja-rwamezi-abiri-kubera-impavu-idasanzwe/

  • Hagiye gusohoka amabwiriza mashya agenga irondo ry'umwuga #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu iravuga ko mu gihe cya vuba hagiye gusohoka amabwiriza mashya agenga irondo ry'umwuga ndetse habeho n'amavugurura mu mikoreshereze y'umusanzu w'umutekano utangwa n'abaturage.

    Ibi Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Musabyimana Jean Claude, yabigarutseho kuri uyu wa gatatu mu nteko rusange y'umujyi wa Kigali yahuje abayobozi bose mu nzego z'ibanze mu mujyi.

    Ni kenshi abaturage bagiye bashyira mu majwi abanyerondo ko badakora akazi kabo neza bigatiza umurindi ibikorwa by'ubujura mu mujyi.

    Si rimwe si kabiri humvikana abaturage bakemanga imikorere y'irondo ry'umwuga by'umwihariko mu mujyi wa Kigali ndetse hakaba n'abemeza badashidikanya ko aho abanyerondo batarangaye bigaha icyuho abajura hari n'aho bashinjwa kugira uruhare mu bikorwa by'ubujura bo ubwabo.

    Umwe mu baturage yagize ati 'Ntabwo imikorere y'abanyerondo ihwitse,niba utuye ahantu ugasanga mu ma saa tanu,saa sita uribwe,ugatera induru ntihagire umunyerondo n'umwe uhagera kandi ryitwa ngo rirahari.'

    Mugenzi we ati'Cyane cyane nko kuba Mama nk'ubu ashobora kuba yihagarariye gutya kandi ureba bariya ari abanyerondo telefoni bakayitwara.'

    Ibivuga n'abaturage birashimangirwa n'urwego rw'imiyoborere RGB mu bushakasgatsi buheruka bugaragaza uko abaturage biyumva mu nzego zibaha serivisi zibegereye.

     Dr Usta Kayitesi, akuriye urwego RGB aha yatangaga ikiganiro mu nteko rusange y'umujyi wa Kigali yateranye kuri uyu wa gatatu.

    Yagize ati 'Ubujura ni ikintu tugomba guha imbaraga zikwiye kuko ni ikibazo cy'umutekano,u Rwanda rumaze kugaragara kenshi nk'igihugu abantu bishimira kugenda nijoro bakumva barisanzuye iki rero tugomba kukitaho.'

    Hari abagize inteko ishingamategeko umutwe w'abadepite nabo bagaragaje impungenge ku bujura buri kwiyongera nyamara rubanda rwirya rukimara utanga umusanzu w'umutekano.

    Uyu mudepite we yagize ati 'Ikibazo cy'ubujura,ubu abaturage Nyakubahwa Minisiter mu cyaro barahinga hano hakaba abantu bazamuka mu  mujyi bagiye  gusaruro,niba turi buzane Camera zihariye niba irondo ry'umwuga turigeza he?'

    Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu, ivuga ko mu gihe cya vuba hagiye gusohoka amabwiriza mashya agenga irondo ry'umwuga ndetse habeho n'amavugurura mu mikoreshereze y'umusanzu w'umutekano utangwa n'abaturage mu buryo Minisiteri w'ubutegetsi bw'igihugu, Jean Claude Musabyimana asobanura.

    Yagize ati 'Hari amabwiriza agiye gusohoka yo kuvugurura uburyo irondo rikorwa,kuko dufite ikibazo cy'amarondo,yaba ku marondo y'umwuga n'ayatarayumwuga,ndetse n'aho dufite ay'umwuga hano mu mijyi,amenshi ntabwo adukorera twakoze ubugenzuzi dusanga amafaranga y'irondo igice kinini ntabwo gikoreshwa mu irondo gikoreshwa mu bindi.'

    Bamwe mu bayobozi b'imidugudu mu mujyi wa Kigali bagaragaje kunyurwa n'icyemezo cya Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu yafashe ku birebana n'amavugurura ku irondo ry'umwuga.Tuyisenge Aimable Sandru Abdu ayobora umudugudu wa Kirwa mu murenge wa Nyakabanda ni mu karere ka Nyarugenge.Mu gihe Mukabaranga Marcella ayobora umudugudu w'Ibuhoro muri uwo murenge.

    Tuyisenge Aimable Sandru Abdu yagize ati 'Umurongo aduhaye ku bwacu twe dufite amabwiriza agenga I rondo turawushyigikiye,atugaragarije ko amafaranga y'irondo yakagombye kumanuka akajya mu kagari,ibyo rero bizatuma akari n'imidugudu bikora cyane kurusha uko abantu babonaga ko bitabareba.'

    Mukabaranga Marcella  ati 'Icyo kintu turagishyigikiye cyane pe kuko n'ubundi ni cyo cyari icyifuzo cyacu,tubona byafasha irondo gukora neza.'

    Urwego rw'igihugu rw'imiyoborere, RGB, rwagaragaje ko abaturage bo mu karere ka Nyarugenge

    ari bo baza ku isonga mu turerere dutatu tw'umujyi  mu kugaragaza ko babangamiwe n'ubujura.RGB  igaragaza ko abatuye Nyarugenge bagaragaje ko babangamiwe n'ubujura ku gipimo cya 89.1%.

    Mu gihe abo muri Gasabo bo babangamiwe n'ubujura ku gipimo cya 87.7% naho icukiro  ikaba kuri 73%.

    Tito DUSABIREMA

    The post Hagiye gusohoka amabwiriza mashya agenga irondo ry'umwuga appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/07/hagiye-gusohoka-amabwiriza-mashya-agenga-irondo-ryumwuga/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=hagiye-gusohoka-amabwiriza-mashya-agenga-irondo-ryumwuga

  • Gisagara:Amafaranga 500 yatumye umugore yipfakaza – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Umugore wo mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisagara, akurikiranyweho kwica umugabo we amuhoye amafaranga 500 Frw yari amuhaye ngo ajye kuyahahisha, ariko agashaka kuyisubiza.

    Uyu mugore w'imyaka 39 akurikiranywe n'Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye, bwamaze gushyikiriza ikirego Urukiko Rwisumbuye rwa Huye.

    Akekwaho kwica umugabo we w'imyaka 41 amukubise umuhini mu mutwe, mu ijoro ryo ku ya 24 Gicurasi 2023 saa mbiri z'ijoro.

    Ubushinjacyaha busobanura ko iki cyaha cyabereye mu Mudugudu wa Kivumu mu Kagari ka Rwanza mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisagara, ubwo nyakwigendera n'umugore we bari batashye bavuye mu kabari kunywa inzoga.

    Buvuga ko ubwo bari batashye, umugabo yahaye umugore we amafaranga maganatanu (500 Frw) ngo ajye guhaha, ariko agashaka kuyisubiza, bigatuma bayarwanira, ari na bwo umugore yahise afata umuhini bahurisha umuceri, akawukubita nyakwigendera mu mutwe, agahita ajya mu cyumba, yajya kureba agasanga yapfuye.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/gisagara-amafaranga-500-yatumye-umugore-yipfakaza

  • Mwangachuchu uri kuryozwa M23 yashyizweho kwinjiza abacanshuro mu gihugu (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Eduard Mwangachuchu, umudepite mu nteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, usanzwe ashinjwa gukorana n'umutwe w'inyeshyamba wa M23, yageretsweho kwinjiza abacanshuro b' abapolisi 80 mu gihugu cye.

    Aya makuru yatangajwe na Komiseri ushinzwe umutekano w'ikirombe cy'amabuye y'agaciro cya Bisunzu muri teritwari ya Masisi, Robert Mushamalirwa Balike, ubwo yagezwaga mu rukiko rukuru rwa gisirikare nk'umutangabuhamya ushinja Depite Mwangachuchu. Yasobanuye ko gisanzwe kirindwa n'abapolisi 82

    Ubushinjacyaha bw'igisirikare, bushingiye ku rutonde Mushamalirwa yabuhaye, bwavuze ko keretse we n'umwungirije bujuje ibyangombwa, abandi bapolisi bose barinda iki kirombe cya Mwangachuchu uko ari 80 badafite inite baturukamo, kandi ko nta nimero zibaranga (numéro de matricule) bagira.

    Urukiko na rwo rwabibonye kimwe n'ubushinjacyaha, maze rubwira Mushamalirwa ushinjura Mwangachuchu ruti: 'Ni wowe n'ukungirije mufite inite mwaturutsemo. Abapolisi bose 80, nta nimero ya serivisi bagira, ntihagaragara inite baturutsemo. Aba bapolisi bose 80 baturutse hehe?'

    Muri uru rubanza, ubushinjacyaha bukomeje gushimangira ko Mwangachuchu akorana n'umutwe w'inyeshyamba wa M23, kandi ngo afitanye isano ya hafi n'igihugu cy'u Rwanda

    Mwangachuchu we yemeza ko ari UmunyeCongo wabyawe n'ababyeyi bombi b'AbanyeCongo, kandi ahakana imikoranire ashinjwa kugirana na M23, kuko ngo ubunyangamugayo afite ntibwatuma yifatanya n'umwanzi wa Leta ye.

    Urubanza rwa Depite Mwangachuchu rukomeje gufata indi ntera kuko ibyaha ashinjwa bivuka umunsi k'uwundi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/mwangachuchu-uri-kuryozwa-m23-yashyizweho-kwinjiza-abacanshuro-mu-gihugu-cye

  • Gatsibo: Umukozi ukorera mu Mwalimu Sacco arakekwaho kwiba amamiliyoni agahita atoroka – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Kabarore, haravugwa inkuru yuko tariki 29 Gicurasi 2023, Umwalimu Sacco — Ishami rya Gatsibo yibwe.

    Uwambaje Laurence uhagarariye iki kigo cy'imari yemeje iby'aya makuru avuga ko Umwalimu Sacco Ishami rya Gatsibo mu Murenge wa Kabarore yibwe.

    Ati: 'Amakuru avugwa ni ukuri Umwalimu Sacco wibwe, ariko nta muntu wo hanze watwibye, ahubwo umwe mu bakozi bacu ni we watwibye.'

    Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry nawe yatangaje ko hibwe Miliyoni 37, akibwa taliki 26 Gicurasi 2023, bikaba bicyekwa ko yibwe n'umucungamutungo Mukabaramba Françoise wari wasigariyeho umuyobozi wa Sacco.

    Bivugwa ko ubwo ibi byabaga, uwari umucungamutungo [Manager], Umuhoza Jacqueline wari wari muri konje yatawe muri yombi, naho Mukabaramba Françoise uri gushakishwa biravugwa ko yaba yaragiye mu gihugu cya Uganda anyuze ku mupaka wa Kagitumba.

    Source : https://yegob.rw/gatsibo-umukozi-ukorera-mu-mwalimu-sacco-arakekwaho-kwiba-amamiliyoni-agahita-atoroka/

  • Al Shabaab yigambye guhitana Abasirikare ba Uganda 137 i Bula (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Abasirikare uyu mutwe wigambye kwica ni abari baroherejwe mu butumwa bw'Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe bwo kugarura amahoro muri Somalia (ATMIS).

    Al Shabaab mu itangazo yasohoye yavuze ko yabiciye mu gitero yagabye ku birindiro byabo biri mu karere ka Bula Marer ho muri Lower Shabelle.

    Uyu mutwe wavuze ko uretse abasirikare wishe, hari n'abandi benshi wafashe mpiri nk'imfungwa z'intambara.

    Itangazo ryawo rivuga kandi ko wafashe ukanangiza imodoka z'intambara, intwaro nyinshi ndetse n'amasasu byari bibitse muri biriya birindiro.

    Igisirikare cya Uganda kugeza ubu nta makuru arambuye kuri kiriya gitero kiratangaza.

    Gusa ,Umuvugizi wa UPDF, Brig Felix Kulayigye, yabwiye The Nation ko kiriya gitero “cyagabwe n'inyeshyamba zo mu mahanga”, ntiyagira amakuru yihariye kuri cyo atanga.

    Yunzemo ko bakigenzura neza ariya makuru bafatanyije na ATMIS, mbere yo gusohora itangazo.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/al-shabaab-yigambye-guhitana-abasirikare-ba-uganda-137-i-bula-marer

  • Burusiya bwategujwe ikindi gitero n'umutwe witwara gisirikare – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Denis Kapustin, uyobora itsinda Russian Volunteer Corps (RDK), yagize ati: “Ntekereza ko muzongera kutubona kuri ruriya ruhande”.

    Uburusiya bwavuze ko bwasubije inyuma icyo gitero, bwica abo bwise abononnyi barenga 70.

    Minisitiri w'ingabo w'Uburusiya Sergei Shoigu yasezeranyije “igisubizo gikaze” ku gitero icyo ari cyo cyose cyabaho mu gihe kiri imbere.

    Umutwe wa RDK hamwe n'umutwe wa Liberty of Russia Legion (LSR), yavuze ko ari yo yagabye igitero cyo ku wa mbere mu karere ka Belgorod ko mu Burusiya kari ku mupaka na Ukraine.

    Aganira n'abanyamakuru ku wa gatatu ari ku mupaka ku butaka bwa Ukraine, Kapustin, ufite izina ry'intambara rya White Rex, yagize ati: “Tunyuzwe n'umusaruro [w'igitero]”.

    Yavuze ko itsinda rye ryashoboye gufata “intwaro zimwe”, zirimo n'imodoka itwara abasirikare n'ibikoresho byabo, anavuga ko hari abo ryafashe bunyago (nk'imfungwa) mu bo barwanaga muri icyo gitero — mbere yuko iryo tsinda riva ku butaka bw'Uburusiya rihamaze amasaha 24.

    Uburusiya buvuga ko imitwe ya RDK na LSR ari iy'intagondwa z'Abanya-Ukraine — ariko Ukraine ivuga ko izo ntagondwa ari izo mu mitwe ibiri yitwara gisirikare irwanya ubutegetsi bw'Uburusiya.

    Iyi mitwe yombi ivuga ko ishaka gusenya ubutegetsi bwa Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin, ndetse mu gihe cyashize iyi mitwe yavuzweho ko iri mu ngabo z'amahanga ziri mu gikorwa cya Ukraine cyo kurwana ku butaka bwayo.

    Kapustin yavuze ko ikintu cyonyine Ukraine yahaye umutwe wa RDK ari ibikoresho by'ubuvuzi n'imiti, ibitoro n'ibiribwa.

    Umutwe wa RDK wamenyekanye cyane mu kwezi kwa Werurwe (3) muri uyu mwaka wa 2023, ubwo wagiraga uruhare mu gitero cyambukiranya umupaka cyabereye mu karere ka Bryansk ko mu Burusiya, icyo gihe wavuze ko cyakozwe n'abantu 45.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/burusiya-bwategujwe-ikindi-gitero-n-umutwe-witwara-gisirikare