Tag: Umutekano

  • Congo : Imirwano ya M23 na FARDC yambukiranyije ijoro haraswa ibibombe biremereye #rwanda #RwOT

    Umutwe wa M23 wabitangaje ubinyujije mu muvugizi wawo, Lawrence Kanyuka wabinyujije mu butumwa yatanze kuri X mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 05 Gashyantare 2024.

    Mu butumwa bwa Lawrence Kanyuka, buvuga ko urugamba ruhagaze ku isaha ya saa yine zo muri iki gitondo, yavuze ko imirwano yari yanakomeje mu ijoro ryacyeye.

    Ati 'Imirwano ikomeje kuva mu ijoro ry’ejo, ibice bituwemo n’abaturage benshi muri Mweso no mu bice bihakikije, byarashweho n’abarwanyi b’uruhande rw’ubutegetsi bwa Kinshasa, by’umwihariko FARDC, FDLR, abacanshuro, inyeshyamba, ingabo z’u Burundi n’iza SADC, bakoresheje intwaro ziremereye, drone, ndetse n’imodoka z’intambara.'

    Lawrence Kanyuka, yakomeje avuga ko umutwe wa M23, uzakomeza kurinda abaturage b’abasivile bo mu bice ugenzura ndetse n’ibyabo.

    Iyi mirwano yakomeje nyuma y’amasaha macye M23 yerekanye abandi basirikare b’u Burundi yafatiye ku rugamba, basobanuye byinshi ku rugendo rwabo rwo kuva mu Gihugu cyabo kugeza bagejejwe mu birindiro muri Congo Kinshasa.

    Aba basirikare b’u Burundi, banyomoje Perezida w’Igihugu cyabo, Evariste Ndayishimiye wavuze ko nta mfungwa z’intamba z’u Burundi zafatiwe ku rugamba na M23, aho basaba Leta y’Igihugu cyabo kumvikana n’uyu mutwe, kugira ngo ubarekure batahe basubire mu miryango yabo.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/Congo-Imirwano-ya-M23-na-FARDC-yambukiranyije-ijoro-haraswa-ibibombe-biremereye

  • M23 yakoze ibigaragaza ko aho yafashe ikihashinze imizi #rwanda #RwOT

    Ni abayobozi bo mu bice byo muri Teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu ya Ruguru mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Aba bayobozi bashyizweho, batangajwe mu itangazo ryashyizweho umukono na Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, ryagiye hanze kuri kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Mutarama 2024.

    Iri tangazo rigaragaza ko umuyobozi wa Teritwari ya Rutshuru, ari Prince Mpabuka, akaba azungirizwa na Dr Bolingo Salomon.

    Ni mu gihe Kanyamarere Désiré yagizwe umuyobozi w’umujyi wa Bunagana, Katembo Julien agirwa umuyobozi w’umujyi wa Kiwanja, Maguru Célestin agirwa uwa Rubare.

    Perezida wa M23 kandi yahinduye komite ishinzwe amahoro n’umutekano ayigira ishinzwe iterambere muri iyi Teritwari. Izayoborwa n’abayobozi bashyizweho.

    Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’imbere muri M23, Rukomera Désiré yagizwe umuyobozi w’ishami ry’ubukangurambaga no gushaka abanyamuryango bashya, akazaba yungirijwe na Uzamukunda Pascal ndetse na Kulu Jean-Louis.

    Lawrence Kanyuka usanzwe ari Umuvugizi wa M23 ku rwego rwa politiki, yagumye ku nshingano yo kuyobora ishami ry’itumanaho n’itangazamakuru. Umwungiriza we ni Balinda Oscar.

    Ishami rishinzwe imari n’umusaruro na ryo ryashyiriweho abariyobora. Aba ni Bahati Musanga uzungirizwa na Nzabonimpa Mupenzi Jean-Bosco.

    Aya mavugurura abayeho nyuma y’iminsi micye umutwe wa M23 upfushije abakomando bawo babiri, barimo uwari usanzwe akuriye ubutasi n’umubano n’abafatanyabikorwa bya M23.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/M23-yakoze-ibigaragaza-ko-aho-yafashe-ikihashinze-imizi

  • Ngororero : Umugabo yafatanywe udupfunyika tw’urumogi ibihumbi bitanu ahita amanika amaboko #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo w’imyaka 38 yafatwe utu dupfunyika ku Cyumweru tariki 14 Mutarama 2024 nyuma y’uko Polisi y’u Rwanda ihawe amakuru n’abaturage bo mu Karere ka Rubavu, bavuze ko hari moto iturutseyo kandi ko bakeka ko itwaye ibiyobyabwenge.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko ari abaturage bo mu Murenge wa Busasamana mu karere ka Rubavu, bahamagaye Polisi bavuga ko hari umugabo uhetswe kuri moto bicyekwa ko agemuye urumogi kandi ko agiye kunyura mu Karere ka Ngororero.

    Yagize ati 'Abaturage bamaze kuduha amakuru yizewe y’aho iyo moto igiye kunyura, abapolisi bahise bajya mu muhanda bayitegerereza mu kagari ka Rususa ko mu murenge wa Ngororero, ari naho baje kuyifatira mu gihe cya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00).'

    Yakomeje ati : 'Bakimara kubahagarika bagatangira gusaka igikapu cyarimo uru rumogi, nibwo uwari utwaye moto yahise ayikubita ikibatsi aracika, mugenzi we w’imyaka 38 y’amavuko, bamusangana udupfunyika 5,000 yahise yiyemerera ko ari urwe, kandi ko asanzwe akorana n’uriya mumotari bahurira mu karere ka Rubavu, akamufasha kurushyira abakiriya be mu Karere ka Muhanga no mu Mujyi wa Kigali.'

    SP Karekezi yashimiye uruhare rw’abaturage mu gufatanya na Polisi gukumira ibyaha batanga amakuru.

    Yagize ati : 'Duhora tugira inama abanywa, abacuruza, abatunda n’undi wese wivanga mu ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge ko usibye kuba bigira ingaruka k’ubifatiwemo, binagira ingaruka ku muryango nyarwanda muri rusange, ari nayo mpamvu dushima abaturage batanze amakuru kuko barengeye abantu benshi bari kuzanywa turiya dupfunyika 5000 tw’urumogi rukabagiraho ingaruka ndetse zikagera no ku bandi badafite aho bahuriye narwo.'

    SP Karekezi yagaragaje ko uyu mugabo afashwe hatarashira ukwezi mu karere ka Rusizi hafatiwe ibilo 108 n’udupfunyika 500 tw’urumogi ndetse n’urundi rungana n’udupfunyika 9,000 rwafatiwe mbere yaho gato mu Karere ka Rubavu.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Ngororero-Umugabo-yafatanywe-udupfunyika-tw-urumogi-ibihumbi-bitanu-ahita-amanika-amaboko

  • RDF yemeje ko abasirikare 3 ba FARDC binjiye mu Rwanda umwe akicwa arashwe #rwanda #RwOT

    Ibi byemejwe n’Ingabo z’u Rwanda RDF mu itangazo zashyize hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Mutarama 2024.

    Iri tangazo rivuga ko abo basirikare batatu binjiye mu Rwanda banyuze mu Mudugudu wa Isangano mu Kagari ka Rukoko mu Murenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu ku isaha ya saa saba n’iminota icumi z’ijoro.

    Iri tangazo rya RDF rigira riti 'Abasirikare babiri ari bo Sgt Asman Mupenda Termite w’umyaka 30 na Cpl Anyasaka Nkoi Lucien w’imyaka 28, batawe muri yombi n’uburinzi bwa RDF, bufatanyije n’irondo.'

    RDF kandi yavuze ko aba basirikare bari bitwaje imbunda imwe yo mu bwoko bwa AK-47 ndetse na magazine enye zarimo amasasu 105.

    Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buvuga ko undi musirikare umwe, we yishwe arashwe ubwo na we yarasaga mu bari bacunze umutekano.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/RDF-yemeje-ko-abasirikare-3-ba-FARDC-binjiye-mu-Rwanda-umwe-akicwa-arashwe

  • Babiri turabafite turi kubakoraho iperereza- Umuvugizi wa RDF yasobanuye iby’abasirikare ba FARDC #rwanda #RwOT

    Itangazo rya RDF ryagiye hanze kuri uyu wa Kabiri, rivuga ko abo basirikare batatu binjiye mu Rwanda banyuze mu Mudugudu wa Isangano mu Kagari ka Rukoko mu Murenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu.

    RDF yavuze kandi ko baje bafite imbunda yo mu bwoko AK-47 ndetse n’amasasu 105, ndetse umwe muri bo akagerageza kurasa abasirikare b’u Rwanda, na bo bagahita bamusubiza, akahasiga ubuzima.

    Umuvugizi wa RDF, Brig Gen Ronald Rwivanga yagize ati 'Babiri muri bo bafashwe n’abasirikare bacu, ariko umwe muri bo yagerageje kurasa tuza kumurasa, ariko abandi babiri turabafite.'

    Yavuze ko abafashwe bari kubazwa ibibazo mu rwego rw’iperereza. Ati 'Ibya ngombwa ni uko twafashe abo basirikare, kandi turimo kubakoraho iperereza, ibindi turaza kubibagezaho.'

    Brig Gen Ronald Rwivanga yaboneyeho gusaba abantu kudaha agaciro andi makuru akomeje kuvugwa ku by’aba basirikare, kuko ubuyobozi bwa RDF buza gutanga ibirambuye kuri bo nyuma y’iperereza riri gukorwa.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Babiri-turabafite-turi-kubakoraho-iperereza-Umuvugizi-wa-RDF-yasobanuye-iby-abasirikare-ba-FARDC

  • Kamonyi-Musambira: Abaturage batangatanze Umugabo ukekwaho kwica anize uwo bashakanye #rwanda #RwOT

    Umugabo Hakizimana Celestin w'imyaka 45 y'amavuko utuye mu Kagari ka Cyambwe, Umurenge wa Musambira, Akarere ka Kamonyi, ahagana ku i saa sita n'igice z'ijoro ryakeye yatawe muri yombi n'abaturage ndetse n'irondo bamushyikiriza RIB. Bamushinja kwica anize umugore we witwa Nyiranteziyaremye Donatha bari bafitanye abana batandatu.

    Amakuru intyoza.com ikesha bamwe mu baturage b'Akagari ka Cyambwe by'umwihariko bamwe mu baturanyi b'uyu muryango, bavuga ko uyu mugabo yari umuntu utapfa kumenya ibye n'umugore. Gusa ngo uyu mugabo ntabwo yajyaga akunda kuba mu rugo cyane bitewe ahanini n'uko iyo yabaga yatwaye imyaka cyangwa se itungo akagurisha, yagendaga akazagaruka haciye igihe.

    Ibijyanye n'icyo uyu mugabo yaba yajijije umugore we, abaturage babivuga kwinshi. Hari abavuga ko baba bapfuye Igifenesi, abandi bakavuga ko baba bapfuye ingurube kuko uyu nyakwigendera ngo yari amaze kuremererwa ndetse no kurambirwa ibyo umugabo yakoraga asahura urugo, ibyakarutunze akabimara abyishimishamo wenyine.

    Christine Nyirandayisabye, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Musambira yabwiye intyoza.com ko uyu muryango batari bawufite mu miryango bari baziho kubamo amakimbirane. Avuga ko nta wabivugaga, baba bo ubwabo nk'umugabo n'umugore, yemwe n'abaturanyi bose ngo ntawatangaga amakuru.

    Ku bijyanye n'imibanire y'uyu muryango nk'umugabo n'umugore, Gitifu yagize ati' Mu by'ukuri mu bantu twari dufite b'abanyarugomo cyangwa se umuryango urangwamo amakimbirane twebwe ntabo twari dufite. Ariko impamvu ahari tutari tumufite ni uko ngo yagendaga akamara igihe adahari, yaza yatwara nk'ikintu umugore ngo akicecekera'.

    Gitifu Nyirandayisabye, avuga ko yababajwe n'ibi byago byatewe n'uyu mugabo wambuye umuzima umugore we bashakanye bakanabyarana, ariko kandi ngo nibura ashima ko abaturage bamutangatanze bakamufata atarahunga, bakamwizanira kuri RIB.

    Gitifu Christine Nyirandayisabye, asaba abaturage b'Umurenge wa Musambira gutangira amakuru ku gihe hagamijwe gukumira ibyaha no kugira ngo bafashe ubuyobozi koroherwa no gukurikirana imiryango ibana mu makimbirane. Ahamya ko imiryango nk'iyo iba igomba kuganirizwa kuko batamenyekanye kubitaho bigoye. Asaba kandi ko ababana bakabona badashobokanye, bananiranywe ko aho kuvutsanya ubuzima cyangwa gukorerana ibyangwa n'amategeko batandukana mu mahoro.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/01/15/kamonyi-musambira-abaturage-batangatanze-umugabo-ukekwaho-kwica-anize-uwo-bashakanye/

  • Kamonyi : Uherutse kugaragaza umujinya w’umuranduranzuzi byarangiye yishe umugore we #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo witwa Celestin w’imyaka 45 akekwaho kwica umugore we na we w’imyaka 45 babanaga mu Mudugudu wa Giheta mu Kagari ka Cyambwe mu Murenge wa Musambira.

    Uyu mugabo yahise atabwa muri yombi, akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Musambira, mu gihe umurambo wa nyakwigendera wo wajyanywe ku Bitaro bya Kacyiru gukorerwa isuzuma.

    Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvère yavuze ko ubuyobozi nabwo bwatunguwe n’iki gikorwa cyakozwe n’uyu mugabo kuko uyu muryango utari uzwiho amakimbirane.

    Yagize ati 'Ntabwo bari basanganywe amakimbirane, kuko no ku rutonde rw’abo dufite abo bataruriho.'

    Ni mu gihe bamwe mu baturage bo muri aka gace, bavuga ko uyu muryango wo wahoraga mu ntonganya, ndetse ko uyu mugabo mu cyumweru gishize yatashye afite umujinya mwinshi asakuza kugira ngo asembure umugore we barwane, ariko umugore akamwihorera, bikarangira atemye amateke.

    Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yasabye abaturage ko buri wese aba ijisho rya mugenzi we ku buryo igihe hagize ubona igishobora kuvamo ibibazo nk’ibi bagomba kwihutira kubimenyesha inzego.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Kamonyi-Uherutse-kugaragaza-umujinya-w-umuranduranzuzi-byarangiye-yishe-umugore-we

  • Biravugwa ko Abanyarwanda mu Burundi bari guhigwa hasi hejuru ndetse hari n’ababuriwe irengero #rwanda #RwOT

    Aya makuru aturuka i Burundi avuga ko hari Abanyarwanda benshi bari mu Burundi bamaze gutabwa muri yombi nyuma y’uko iki Gihugu barimo gifashe icyemezo gikarishye.

    Ikinyamakuru SOS Media Burundi gikorera mu Burundi, gitangaza ko bamwe mu bafashwe bajyanywe gufungwa n’Urwgeo rw’Igihugu rushinzwe iperereza mu Burundi.

    Iki kinyamakuru kivuga kandi ko abandi Banyarwanda bafungiye muri Kasho za Polisi muri Komini ebyiri ari zo iya Mugina n’iya Rugombo iri ku mupaka.

    Abanyarwanda 38 bamaze gufatwa na Polisi yo muri Komini Mugina, bakuwe mu bice binyuranye byayo kuva ku wa Kane w’icyumweru gishize ubwo hanafungwaga imipaka.

    Naho muri Komini ya Rugombo ikora ku mupaka, hamaze gufatwa abanyarwanda 58 bafashwe hagati yo ku wa Kane no ku wa Gatanu, ariko ubuyobozi bwo bukemeza ko hafashwe 46 barimo 20 bafashwe ku wa Kane na 26 bafashwe ku wa Gatanu, ngo bakaba barafashwe kuko badafite ibyagombwa.

    Ifatwa ry’aba Banyarwanda rije rikurikira icyemezo cy’u Burundi cyo gufunga imipaka ibuhuza n’u Rwanda, ndetse no gusaba Abanyarwanda bari muri iki Gihugu gutaha.

    Ni icyemezo cyanenzwe na Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko kidakwiye kuko kibangamiye urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu ndetse kikaba gihonyora amasezerano wo kwishyira hamwe mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/Biravugwa-ko-Abanyarwanda-mu-Burundi-bari-guhigwa-hasi-hejuru-ndetse-hari-n-ababuriwe-irengero

  • Kuvuguruzanya hagati y’u Burundi na Congo kuri RED-Tabara yabaye nyirabayazana y’ifungwa ry’imipaka y’u Rwanda #rwanda #RwOT

    Mu mpera z’umwaka ushize, Perezida Ndayishimiye yavuze ko umutwe wa RED Tabara ufashwa n’u Rwanda ndetse ko ari ho uba, ngo rukaba wuwuha ibiro byo gukoreramo n’amafaranga.

    Ibi biri no mu byatumye iki Gihugu gifunga imipaka igihuza n’u Rwanda mu cyumweru gishize.

    Mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Christophe Lutundula yemeje ko uyu mutwe wa RED Tabara ufite ibirindiro muri iki Gihugu cya Congo.
    Yabitangaje ubwo yari kumwe n’Uhagarariye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri Congo, Bintou Keita ; bagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru.

    Lutundula yagize ati 'RED Tabara ni umutwe w’inyeshyamba z’i Burundi kandi abawugize bahungiye ndetse bakaba banari ku butaka bwa Congo.'

    Yanavuze kandi ko i Dar es Salaam muri Tanzania haherutse kubera inama yahuje abakuriye iperereza mu Bihugu birimo Congo, u Burundi, u Rwanda, Tanzani na Uganda, baganira kuri uyu mutwe uherutse kugaba igitero mu Burundi.

    Yagize ati 'Nagira ngo mbabwire ko mbere y’uko amatora aba, intumwa y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni mu Karere k’Ibiyaga bigari ukorera i Nairobi yamvugishije ambwira ko hari bamwe mu barwanyi b’umutwe wa RED-Tabara bemeye gutaha mu Gihugu cyabo bakomokamo, asaba ko twafasha kubasubizayo. Twatanze igisubizo cyiza.'

    Ubwo u Rwanda rwahakanaga aya makuru y’ibirego rwashinjwaga n’u Burundi, rwavuze ko ntaho ruhuriye n’umutwe uwo ari wo wose urwanya ubutegetsi bwa kiriya Gihugu, ndetse rwibutsa ko abarwanyi ba RED Tabara bafatiwe ku butaka bwarwo, bashyikirijwe u Burundi.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/Kuvuguruzanya-hagati-y-u-Burundi-na-Congo-kuri-RED-Tabara-yabaye-nyirabayazana-y-ifungwa-ry-imipaka-y-u-Rwanda

  • Nyarugenge : Umugabo w’imyaka 53 ari mu maboko ya RIB akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 10 #rwanda #RwOT

    Ni icyaha cyabaye tariki 05 Mutarama 2024, mu Mudugudu wa Nyiranuma mu Kagari ka Biryogo mu Murenge wa Nyarugenge.

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwemeye ko rwataye muri yombi uwo mugabo w’imyaka 53 ukekwaho gusambanya umwana yakabereye umwuzukuru dore ko amurusha imyaka 43.

    RIB yatangaje ko uyu mugabo afungiye kuri Sitasiyo yarwo ya Nyarugenge, kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha, na bwo buzaregere Urukiko uyu mugabo.

    Uyu mugabo aramutse ahamwe n’icyaha akurikiranyweho, yahanishwa gufungwa gungungwa burundu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 4 y’itegeko Nº 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, aho igika kirebana n’uyu mugabo, kigira kiti 'Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Nyarugenge-Umugabo-w-imyaka-53-ari-mu-maboko-ya-RIB-akekwaho-gusambanya-umwana-w-imyaka-10