Tag: Umutekano

  • M23 yabwiye Tshisekedi ko aramutse ateye u Rwanda ntaho byaba bitaniye no kwiyahura #rwanda #RwOT

    Byatangajwe n’Umuvugizi wa M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru Peter Clottey.

    Ubwo uyu munyamakuru yabazaga Kanyuka ku magambo amaze iminsi avugwa na Tshisekedi ko azatera u Rwanda, Lawrence Kanyuka yavuze ko uyu mukuru w’Igihugu cyabo, asanzwe avuga ibintu ariko ntabishyire mu bikorwa.

    Ati 'Niba ashaka kurwana n’u Rwanda, bafite igisirikare cyiza, u Rwanda rwakemuye ikibazo cy’iterabwoba muri Centrafrique no muri Mozambique.'

    Kanyuka yakomeje avuga ko u Rwanda atari urwo kwisukirwa kuko rufite umurongo rugenderaho kandi ibyo rukora byose biba bitunganye.

    Ati 'U Rwanda rwohereje abasirikare bo gufasha ibyo bihugu kurandura iterabwoba, bafite ubunararibonye. Kuri ubu muri M23 uko tubona ibintu, niba ashaka kujya kurwana n’u Rwanda ni ukwiyahura.'

    Amagambo ya Tshisekedi wakunze kuvuga ko azatera u Rwanda, yongeye kuyazamura cyane mu bikorwa byo kwiyamamariza indi manda yo kuyobora Igihugu cye, aho yanavuze ko ashobora kurasa i Kigali yibereye i Goma.

    Ni amagambo yafashwe nk’amashyengo kuri bamwe, kuko ibyo yatangaje abizi neza ko bitashoboka.

    Gusa kuri Perezida Paul Kagame, aherutse kuvuga ko kuri we adashobora gufata aya magambo nk’iturufu yakoreshejwe na Tshisekedi ngo yongere atorwe nk’uko bamwe babivuze, ahubwo ko ategereje kureba koko niba yarabivugaga akomeje.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/M23-yabwiye-Tshisekedi-ko-aramutse-ateye-u-Rwanda-ntaho-byaba-bitaniye-no-kwiyahura

  • Bwa mbere RDF yasubije Tshisekedi wongeye kwerura ko yifuza gushoza intambara ku Rwanda #rwanda #RwOT

    Byatangajwe n’Umuvugizi Wungirije wa RDF, Lt Col Simon Kabera, mu kiganiro aherutse kugirana n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA, ubwo hagarukwaga ku mutekano w’u Rwanda.

    Mu minsi ishize, Perezida Felix Tshisekedi yongeye kwerura ko agikomeye ku mugambi wo gutera u Rwanda, aho yari mu bikorwa byo kwiyamamariza kongera kuyobora Igihugu cye, yizeje Abanyekongo ko naramuka atowe, azateranya imitwe y’Inteko Ishinga Amategeko akayisaba uburenganzira bwo gutera u Rwanda.

    Mu magambo ye yavugiye imbere y’Abanyekongo, Tshisekedi yavuze kandi ko gutera u Rwanda kuri we ari ibintu byoroshye cyane, ndetse ko azarasa Kigali yibereye i Goma.

    Umuvugizi Wungirije w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Simon Kabera yavuze ko RDF ihora yiteguye kuba yaburizamo icyo ari cyo cyose cyashaka guhungabanaya umutekano w’u Rwanda, ku buryo itakangwa n’ariya magambo ya Perezida Tshisekedi.

    Yagize ati 'Ibyo twanyuzemo ntabwo turi abo gukangika, dufite icyizere, twifitiye icyizere cyo kurinda umutekano w’abaturage, nkababwira nti nibasinzire batekane.'

    Yagarutse ku magambo akunze kuvugirwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yuzuye urwango rufitiwe bamwe mu Banyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi, avuga ko bifitanye isano na Jenoside yabaye mu Rwanda.

    Ati 'kuko abasize bakoze Jenoside mu Rwanda iyo ngengabitekerezo barayambukanye bayigisha abana babo, n’uyu munsi baracyafite iyo ngengabitekerezo.'

    Yaboneyeho kwizeza Abanyarwanda ko batekanye, abasaba kudakangwa n’amagambo amaze iminsi avugirwa hakurya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Ati 'Amagambo si ubwa mbere avugwa, yaravuzwe na cyera turi mu ntambara yo kubohora Igihugu, ariko ntibyatubujije kugera ku ntego yo kugira Igihugu gitekanye.'

    Perezida Paul Kagame na we ubwo yakiraga Abanyarwanda mu ngeri zinyuranye n’inshuti z’u Rwanda mu birori bisoza umwaka, yizeje Abanyarwanda ko ntakizabahungabanya, kuko u Rwanda ruhagaze bwuma mu kwicungira umutekano.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Bwa-mbere-RDF-yasubije-Tshisekedi-wongeye-kwerura-ko-yifuza-gushoza-intambara-ku-Rwanda

  • Gaza: Israel yishe batandatu barimo umuyobozi… – #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa Hamas bwatangaje ko igitero cyagabwe na Israel muri Gaza cyahitanye abantu batandatu barimo umuyobozi wungirije wa Hamas muri politike.

    Igitero cyabereye mu gace ka Beirut kuwa kuwa Kabiri tariki ya 2 Mutarama 2024, bivugwa ko aricyo cyahitanye umuyobozi w’Ingabo za Hamas muri western Bank Sareh Al Arouri na bagenzi be batanu bivugwa ko bari mu buyobozi bwa Hamas.

    Israel na Hamas tariki ya 1 Ukuboza 2023 bumvikanye ko Imirwano igomba guhagarara ndetse Hamas irekura abantu 100 muri 200 yafashe bugwate mu gitero cyabaye tariki ya 7 Ukwakira 2023 ubwo yagabaga igitero cyahitanye abarenga 1200.

    Ingabo za Israel IDF nazo zarekuye abanyapalestine bari bafungiwe muri Israel ariko nyuma y’iminsi mike yakomeje kugaba ibitero mu Ntara ya Gaza.

    Minisiteri y’Ubuzima muri Gaza ivuga ko intambara ya Isiraheli na Hamas mu mezi atatu imaze abantu 22.185 bamaze kwicwa na Ingabo za Israel ndetse abandi 57.000 bayikomerekeyemo. Israel yatangaje ko igitero cya Hamas cyahitanye aba Israel 1.200  naho abandi 6.900 bakomerekeye muri icyo gitero.

    Muri Western Bank yigaruriwe na IDF Palestine ivuga ko Israel imaze kuhicira abantu 297. Sareh Al Arouri wavutse mu 1966, ni umwe mu nkingi za Mwamba mu buyobozi bwa Hamas haba mu bya politike n’ibya Gisirikare ni umugabo wamvikanye mu Itangazamakuru avuga ko Hamas ifite ubushobozi bwo guhangana na IdF ariko ikarinda ubusugire bwa Palestine.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138207/gaza-israel-yishe-batandatu-barimo-umuyobozi-wungirije-wa-hamas-138207.html

  • Kenya : Umunyarwandakazi arakekwaho gucura umugambi wo kwivugana umugabo ngo amwibe miliyari 1Frw #rwanda #RwOT

    Nk’uko byanditswe n’ikinyamakuru Daily Nation gikorera muri Kenya, uwo mugore w’Umunyarwandakazi utatangajwe amazina, afunganywe na musaza we w’imyaka 25.

    Bakekwaho gucura umugambi wo kwivugana umugabo w’imyaka 50 ukomoka mu Busuwisi, wari waje muri Kenya ku wa Kabiri w’icyumweru gishize, aje kubonana n’uwo mugore.

    Ngo uwo mugore kuko yari azi ko uyu mugabo afite ayo mafaranga, yatangiye gucura umugambi wo kumwivugana, atangira gushaka abantu aha ikiraka cyo kumwica, ari na bwo yagihaga abapolisi bari bigize abicanyi.

    Ngo icyo kiraka cyo kwica uwo mugabo cyagombaga gukorwa ku wa Gatandatu tariki 30 Ukuboza 2023, nk’uko byatangajwe n’ubugenzacyaha bwa Kenya.

    Ubungenzacyaha bwagize buti 'Yababwira ko hari umunyamahanga ufite ibihumbi 850 by’Amayero. Yababwiye ko mbere y’uko uwo munyamahanga yicwa agomba kubanza kohereza amafaranga yose kuri konti y’umugore. Yanagaragaje impapuro zo muri banki zerekana no yohererejwe amashilingi ya Kenya asaga miliyoni icyenda avuye kuri uwo munyamahanga hagati ya tariki 10 Kamena na Werurwe muri uyu mwaka.'

    Nyuma byaje gutahurwa bigizwemo uruhare n’abo Bapolisi, bituma uyu mugore atabwa muri yombi ndetse na musaza we, bakaba bazagezwa imbere y’ubugenzacyaha kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Mutarama 2024.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/Kenya-Umunyarwandakazi-arakekwaho-gucura-umugambi-wo-kwivugana-umugabo-ngo-amwibe-miliyari-1Frw

  • Umusore yatawe muri yombi azira kwandikira message z'urukozasoni umwana w'umukobwa w'imyaka 14 #rwanda #RwOT

    Uyu musore w'imyaka 34 yatawe muri yombi n'abashinzwe umutekano nyuma Yuko ari gushinjwa kwandikira message z'urukozasoni umwana w'umukobwa w'imyaka 14 gusa.

     

    Ibyo byabereye mu gihugu cy'Ubwongereza.Mu makuru ducyesha ikinyamakuru ghpage gikorera mi gihugu cya Nigeria, bivugwa ko uyu musore ayo makuro yose yasakaye binyuze mu mashusho yafashwe ubwo yari ari kwisobanura avuga uko ibintu byose byagenze.

     

    Uyu musore ubusanzwe ni uwo mu gihugu cya Nigeria ariko mu kwezi gushize nibwo yimukiye mu gihugu cy'Ubwongereza Ariho yakoreye ibyo byaha maze atabwa muri yombi n'abashinzwe umutekano bo muri icyo gihugu cy'Ubwongereza.

     

    Nkuko uyu musore yabyivugiye, yavuze ko yahuriye nuwo mwana w'umukobwa w'imyaka 14 ku rubuga bateretaniraho maze batangira kujya bavugana.Ndetsee ngo uyu mwana w'umukobwa yamubwiye ko afite imyaka 14 maze uyu musore akomeza kumwandikira.

     

    Icyo uyu musore ari kuzira nuko uyu mwana w'umukobwa yamubwiye ko afite imyaka 14 ariko Umusore agakomeza kumushora mu ngeso z'ubusambanyi aho ngo uyu musore yoherereje amafoto yigitsina cye uyu mukobwa nawe amusaba ko yafotora amafoto y'ambere ye nigitsina cye akamwereka.

     

    Uyu musore ukomeje gukurikiranwaho icyo cyaha, yavuze ko mu mezi ashoze Aribwo yimukiye mu gihugu cy'Ubwongereza ndetse ko afite umwana w'amezi atatu gusa.

    Source: ghpage.com

    The post Umusore yatawe muri yombi azira kwandikira message z'urukozasoni umwana w'umukobwa w'imyaka 14 appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umusore-yatawe-muri-yombi-azira-kwandikira-message-zurukozasoni-umwana-wumukobwa-wimyaka-14/

  • Uwaciye igikuba ko 'abantu bagiye guhunga Kigali nk’abahunga intambara’ yafunzwe #rwanda #RwOT

    Uyu Nibishaka Theogene watawe muri yombi na RIB ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Kimihurura, akurikiranyweho ibyaha birimo gutangaza amakuru y’ibihuha ndetse n’icyaha cyo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira yibukije ko abantu batagomba gukoresha nabi uburenganzira bahabwa n’Itegeko Nshinga bwo gutanga ibitekerezo ngo batange ibishobora guteza ibibazo.

    Yagize ati 'Uburyo bwose bwakwifashishwa bugomba kuba bwubahiriza ibyo Itegeko Nshinga riteganya. Ku bw’iyo mpamvu ntibikwiriye ko hari umuntu ukwiriye kwihisha inyuma y’imbuga nkoranyambaga agakora ibikorwa bigize ibyaha akeka ko amategeko atamuhana.'

    Dr Murangira B. Thierry yakomeje atanga inama agira ati 'RIB irasaba abantu bose bakoresha imbuga nkoranyambaga kwibuka ko icyo utakora uri mu bantu utanagikorera ku mbuga nkoranyambaga. Uwo ari we wese, icyo yaba akora cyose, impamvu yaba yitwaza yose, igihe cyose ibyo yakoze bigize icyaha azakurikiranwa nk’uko amategeko abiteganya.'

    Nibishaka yafunzwe kubera ibyo yatangaje ku mbuga nkoranyambaga za YouTube, muri uyu mwaka wa 2023, by’umwihariko akaba yaragaragaye mu kiganiro cyatambutse kuri YouTube Channel yitwa Umusaraba TV, avugamo ko ubuzima bwa Kigali bugiye kunanira benshi ndetse bamwe bakayivamo.

    Hari nk’aho agira ati 'Abantu bagiye guhunga Kigali nk’abahunga intambara yabaye kandi nta ntambara iriho. Ejobundi narababwiye ngo hagiye kubaho inzara idasanzwe, abantu bantera amabuye muri commentaire barabipinga, mugende Kimironko, ibirayi ikilo ni igihumbi na Magana abiri bya Kinigi.'

    Akomeza avuga ko abantu benshi bazagararaga muri Nyabugogo bashaka gutaha mu Ntara kuko Kigali izaba yabagamburuje.

    Ati 'Nyabugogo igiye guhinduka inkambi mu gihe gito, abantu batanguranwa gukatisha amatike basubira iwabo.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Uwaciye-igikuba-ko-abantu-bagiye-guhunga-Kigali-nk-abahunga-intambara-yafunzwe

  • U Rwanda rwamaganiye kure ibyatangajwe na Perezida w’u Burundi warushinje gufasha RED Tabara #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y’uko kuri uyu wa Gatanu Perezida Evariste Ndayishimiye abitangarije mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru.

    Ubwo yagarukaga ku mutwe wa RED Tabara uherutse kugaba ibitero mu Burundi ukivugana ababarirwa muri 20, Perezida Ndayishimiye yashinje u Rwanda gufasha uyu mutwe.

    Yagize ati 'Iyo mitwe ihabwa icumbi, ibyo kurya, ibiro bakoreramo, amafaranga n’Igihugu bicayemo, ni aho mu Rwanda.'

    Mu itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma y’u Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, tariki 29 Ukuboza 2023, u Rwanda rwahakanye ibi birego.

    Muri iri tangazo Guverinoma y’u Rwanda itangira ivuga ko 'yamaganye ibitekerezo bya Nyakubahwa Évariste Ndayishimiye, Perezida wa Repubulika y’u Burundi, ushinja u Rwanda gufasha imitwe yitwaje intwaro y’Abarundi iba mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.'

    Iri tangazo rikomeza rigira riti 'u Rwanda ntaho ruhuriye mu buryo bumwe cyangwa ubundi n’umutwe uwo ari wo wose w’Abarundi.'

    Guverinoma y’u Rwanda kandi yibukije ko mu bihe byatambutse yashyikirije iy’u Burundi abarwanyi b’Abarundi bambutse mu Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko, ndetse bigakorerwa mu maso y’urwego rushinzwe kugenzura ibikorwa bya gisirikare mu karere ruzwi nka EJVM (Expanded Joint Verification Mechanism).

    Guverinoma y’u Rwanda ikomeza 'isaba Guverinoma y’u Burundi gukemura ibibazo byayo binyuze mu nzira z’ibiganiro aho babikemura mu bwumvikanye.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/U-Rwanda-rwamaganiye-kure-ibyatangajwe-na-Perezida-w-u-Burundi-warushinje-gufasha-RED-Tabara

  • Perezida w'u Burundi yemeje ko bafasha FARDC kurwanya M23 #rwanda #RwOT

    Perezida w'u Burundi Evariste Ndayishimiye yemeje ko bafasha FARDC ku rwanya M23.

     

    Agaruka ku basirikare b'abarundi bafatiwe muri Congo na M23, Perezida w'u Burundi, yemeza ko iperereza rye ryamweretse ko abo basirikare ari aba Red Tabara barwanira M2.Red Tabara akaba ari  umutwe urwanya igihugu cy'u Burundi.

     

    Muri iki kiganiro n'abanyamakuru Evariste Ndayishimiye yemeje ko igihugu cye kiri gufasha FARDC  kuko ngo inzu y'umuturanyi ntiyashya ngo ntumufashe kuyizimya.Yagize ati:'Kubijyanye n'Umutekano wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , nk'uko mubizi ni Igihugu cyinjiwemo n'akajagari kubera imitwe myinshi .

     

    'Rero mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba, twafashe umwanzuro wo kubafasha , rero iyo murimo murafasha ntibikuraho amasezerano muba mufitanye.Ibihugu rero iyo bifitanye amasezerano y'uko bitabarana ibyo birakorwa kuko , inzu y'umuturanyi nishya ntujye kuyizimya nawe iyawe nishya ntabwo azaza kandi ntawe umenya uko ibiza biza, ariko iyo mutabarana biba ari byiza.

     

    Iyo rero Igihugu cy'u Burundi kigiye gutabara Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kigiye gutabara nk'uko cyitabaye kuko , burya imirwano myiza, uba ugomba kumenya kuyirwana utarayirwana.Buriya rero iyo ugiye mu bikorwa nk'ibyo byo gufasha igihugu uba witeguye neza kuko imirwano ni umukino wo gupfa'.

     

    Evariste yavuze ko kuba umusirikare bisaba kwitegura gupfira igihugu , ukamenya ko gupfa ari ibisanzwe ukemera ukitanga.

    The post Perezida w'u Burundi yemeje ko bafasha FARDC kurwanya M23 appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/perezida-wu-burundi-yemeje-ko-bafasha-fardc-kurwanya-m23/

  • RIB yafunze wa musore n’inkumi bagaragaye bari gutera akabariro i Kigali mu muhanda rwa gati bagatuma abamotari baparika bagafana – YEGOB #rwanda #RwOT

    RIB yafunze wa musore n'inkumi bagaragaye bari gutera akabariro i Kigali mu muhanda rwa gati bagatuma abamotari baparika bagafana.

    Urwego ry'Igihugu rw'Ubuhenzacyaha RIB rwafunze kandi Musore Jean De Dieu na Umuhoza Charlotte bari mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga yaberekanye bameze nk'abakora imibonano mpuzabitsina ku muhanda.

    Source : https://yegob.rw/rib-yafunze-umusore-ninkumi-bagaragaye-mu-mashusho-bari-gutera-akabariro/