Tag: Umutekano

  • Kayonza : Umusore yateye icyuma mu mutwe sebuja amuziza 1.000Frw #rwanda #RwOT

    Uyu watewe icyuma mu mutwe Imana igakinga akaboko agakomereka ariko ntikimuhitane, yari yahaye uriya mugenzi we ikiraka cyo kumufasha gusunika igare ubwo yariho atunda ibitoki acuruza.

    Karuranga Léon uyoboraUmurenge wa Kabare, agira ati 'Bari biriwe bakorana umwe afasha mugenzi we kumusunikira ku igare kuko acuruza ibitoki. Nabagezeho amaze kumutera icyuma bambwira ko yari yamusigayemo amafaranga 1000 amubwira ko azayamuhe ejo.'

    Ngo babanje kumvikana ko ariya mafaranga aba ayamusigayemo ariko nyuma bamaze kunywa inzoga, uwari wasigayemo amafaranga yumvise ari ngombwa ko mugenzi we agomba kumwishyura ndetse aza no kumukurikira amwishyuza.

    Karuranga 'Agenda amugenda inyuma, bageze hafi y’aho bataha umwe ajya mu rugo azana icyuma akimutera mu mutwe ku buryo yakomeretse bikomeye.”

    Gitifu yakomeje avuga ko abaturage bahise batabara bafata wa musore wateye icyuma mugenzi we, umwe bamujyana kwa muganga undi bamushyikiriza Polisi sitasiyo ya Ndego.

    Yakomeje avuga kuri ubu umusore watewe icyuma mu mutwe yagejejwe ku kigo nderabuzima cya Cyarubare akitabwaho.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kayonza-Umusore-yateye-icyuma-mu-mutwe-sebuja-amuziza-1-000Frw

  • Gatsibo : Abantu bataramenyekana bishe umugore n’umwuzukuru we babakata imitwe barayijyana #rwanda #RwOT

    Uyu mugore witwa Musabyimana Goreth n’umwuzukuru we Dusabimana Henriette babasanze bapfiriye mu nzu babagamo muri kariya gace.

    Imirambo ya ba Nyakwigendera yahise ijyanwa ku Bitaro bya Ngarama.

    Ubu bugizi bwa nabi bwakozwe n’abantu bataramenyekana, bwabaye mu saha ya saa tanu z’ijoro ryo ku wa 30 Ukwakira 2021 bikaba bikekwa ko byakozwe n’abagizi ba nabi bahise banajyana imitwe ya ba nyakwigendera ariko nyuma yaje kuboneka mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro kiri muri ako gace.

    Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Gatsibo, Nankunda Jolie yavuze ko amakuru ya buriya bugizi bwa nabi yamenyekanye ubwo hari umwana wari uryamye mu yindi nzu watabaje abaturanyi,

    Yagize ati 'Ni we watabaje atera induru, abaturanyi babyumvise barabyuka baje basanga ni uko byagenze.'

    Uyu muyobozi yavuze ko muri uru rugo nta makimbirane azwi yari arimo gusa ko inzego zishinzwe Ubugenzacyaha zatangiye gukora iperereza.

    Ati 'Ubwo ibyo bazashishoza mu nshingano zabo bazabiduhereza gusa nta makimbirane yari azwi ku buryo yazana urupfu.'

    Uyu muyobozi yahumurije abaturage abasaba kuba ijisho rya mugenzi w’undi no kwicungira umutekano.

    Ati 'Icyo umuntu yakangurira abaturage ni uko umutekano ari uwa twese, imiyoborere myiza, ubuzima bwiza n’iterambere, bityo ni uko umuntu aba ijisho rya mugenzi we, abantu bagakora amarondo, umutekano muke w’umuturanyi na we aba ari muke kuri we.'

    Nankunda yavuze kandi ko ibyabaye ari akaga gakomeye bityo ko umuntu waje mu Mudugudu mushya bakwiye kujya bamenyesha inzego zitandukanye kandi abaturage bakarinda umutekano w’ibyabo n’ubuzima bwabo.

    Kugeza ubu ntiharamenyekana uwaba wihishe inyuma y’ubu bugizi bwa nabi nubwo inzego z’umutekano n’iz’iperereza zatangiye gushakisha ababa babikoze.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Gatsibo-Abantu-bataramenyekana-bishe-umugore-n-umwuzukuru-we-babakata-imitwe-barayijyana

  • Twagirayezu uregwa Jenoside yavuze ko abatangabuhamya bamushinja batamuzi na we atabazi #rwanda #RwOT

    Mu iburanisha ryo kuri uyu wa 26 Ukwakira, 2021 Twagirayezu Wenceslas uregwa n’Ubushinjacyaha icyaha cyo kwica muri Jenoside yakorewe abatutsi 1994 n’icyaha cyo kurimbura, nk’icyaha cyibasiye inyoko muntu yaburanye avuga ko inyandiko mvugo z’abatangabuhamya 25 bamushinja atari izo ibyo yise ko 'yahohotewe'.

    Ati 'Mu mvugo zabo harimo ibintu bitandukanye aho ibyaha byabereye n’igihe byabereye, sinari mpari nari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.'

    Twagirayezu avuga ko ibyo abatangabuhamya bamushinja bavuga ko yari Umwarimu mu ishuri ribanza rya Munanira atari byo kuko atigeze aryigishaho, yongeraho ko kuba hari abatangabuhamya bavuga ko yari inspecteur wa Segiteri Rwerere na byo atari byo kimwe n’abavuga ko yari Perezida w’ishyaka CDR, ngo ntiyigeze aba umukuru w’ishyaka cyangwa ngo arijyemo.

    Yemeza ko Jenoside yakorewe Abatutsi itangira mu Rwanda atari ahari, ko yari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akavuga ko abatangabuhamya 'bamwibeshyeho' ko ibyo gutunga imbunda zakoreshwaga mu kwica Abatutsi i Mudende, Komine Rouge na Busasamana abatangabuhamya bavuga atari ukuri, kuko atari ahari.

    Ati 'Abantu batanze ubuhamya ku muntu batazi cyane ko nanjye nta bazi.'

    Twagirayezu yavuze ko atigeze yigisha mu ishuri ribanza rya Munanira ahubwo ko yaryizeho akajya gukomereza amashuri ye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo binagendanye n’uko iwabo nta bushobozi bari bafite.

    Yemeza ko yagezeyo aguhurirayo n’abantu bakamufasha akabona akazi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akigisha mu ishuri ryaho mu mwaka w’1993 agaruka mu Rwanda ashakisha akazi mu mashuri ya Leta ngo yigishe ntiyakabona kuko ibyo yasabwaga atari abyujuje abona akazi mu ishuri ryigenga rya College Baptiste Gacuba II ari umucungamutungo icyarimwe anigisha isomo ry’imibare, anaba Umuyobozi wungirije ushinzwe imyitwarire, nyuma ajya mu biruhuko bya Pasika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo agiye gushimira abamufashije mu kwezi kwa Gatatu mu mwaka w’1994.

    Twagirayezu avuga ko yagarutse mu Rwanda taliki ya 9 Mata, 1994 aje mu kazi yakoraga ko kwigisha bigeze mu kwezi kwa Karindwi mu mwaka w’1994 baza guhungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (Zaire icyo gihe niko yitwaga), nyuma mu mwaka w’2001 ajya mu gihugu cya Denmark.

    Twagirayezu yasabye Umucamanza ko yavanwaho icyo yise icyasha agahabwa ubutabera, agasanga umuryango we avuga ko watatanye bitewe n’itabwa muri yombi rye.

    Me Bikotwa Bruce wunganira Twagirayezu yavuze ko nta bimenyetso simusiga Ubushinjacyaha bufite, avuga ko mu buhamya bw’abatangabuhamya bushinjura Twagirayezu bose bahuriza ko ubwicanyi bwabereye I Busasamana, Commune Rouge, kuri Kaminuza ya Mudende ubushinjacyaha buvuga ko Twagirayezu yagizemo uruhare, 'abatangabuhamya bose bahurizaho ko Twagirayezu atari mu Rwanda, ko yari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo'.

    Me Bikotwa yongeraho ko abo batangabuhamya bemera kuzaza gutanga ubuhamya bwabo mu Rukiko bashinjura Twagirayezu.

    Twagirayezu Wenceslas watawe muri yombi n’igihugu cya Denmark yari anafitiye ubwenegihugu mu mwaka wa 2017, yoherejwe mu Rwanda mu mwaka wa 2018, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari muri Perefegitura ya Gisenyi ari Umwarimu.

    Twagirayezu w’imyaka 53 y’amavuko yagiye mu gihugu cya Denmark kuva mu mwaka wa 2001, Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho kugira uruhare mu kwica Abatutsi bari bahungiye ku Kiliziya ya Busasamana i Rubavu, agashinjwa kandi kugira uruhare mu kwica Abatutsi bari bahungiye muri Kaminuza ya Mudende, no kwica Abatutsi bari bahungiye kuri Institute Saint Fidele bashyizwe mu modoka bakajya kwicirwa ku Nyundo.

    Iburanisha ritaha ryimuriwe ku wa 1/12/2021, aho urukiko ruzumva abatangabuhamya ku ruhande rw’Ubushinjacyaha.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Twagirayezu-uregwa-Jenoside-yavuze-ko-abatangabuhamya-bamushinja-batamuzi-na-we-atabazi

  • Umwe mu bafashwe batwaye imodoka basinze yavuze ko atazongera gusoma ku gacupa #rwanda #RwOT

    Aba bantu 22 bafatiwe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali hagati ya tariki 22 na 25 Ukwakira, beretswe itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Ukwakira 2021 mu gikorwa cyabereye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Rwezamenyo.

    Kamali Nshimiyimana, umwe biretswe itangazamakuru akaba yaranakoze impanuka,yemeye ko yari yanyoye inzoga mbere yo gutwara moto.

    Yagize ati “Nafashwe kuwa Gatandatu tariki ya 23 Ukwakira nyuma yo gukora impanuka yabereye i Gikondo. Byatumye Polisi ipima isanga mfite alukolo ingana na 0.96, Sinzongera kunywa inzoga mbere yo gutwara ikinyabiziga.”

    Niyoyita Emmanuel nawe yemeye ko yari yanyoye inzoga mbere yo gutwara moto. Nawe yabisabiye imbabazi avuga ko atazongera kunywa inzoga aributware imodoka.

    Umuvugizi wa Polisi wungirije, Chief Superintendent of Police (CSP) Africa Sendahangarwa Apollo yavuze bariya bantu bafatiwe mu bikorwa bya Polisi mu gihugu hose hagamijwe kurwanya ikintu cyose cyaba intandaro y’impanuka. Yaburiye abashoferi bica nkana amategeko n’amabwiriza yo mu muhanda.

    Yagize ati “Twabivuze kenshi tubisubiramo ariko abantu bakomeje kubirengaho. Abantu barimo gutwara ibinyabiziga banyoye inzoga kandi ni imwe mu mpamvu ziteza impanuka.Bariya bantu 25 bafashwe bamwe bari bakoze impanuka kubera gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha.”

    Yakomeje yibutsa abantu ko Polisi itazahwema gufata abica amategeko, agira inama abashoferi kujya birinda gutwara ibinyabiziga banyoye inzoga.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Umwe-mu-bafashwe-batwaye-imodoka-basinze-yavuze-ko-atazongera-gusoma-ku-gacupa

  • Polisi y' u Rwanda yafashe umuntu wari ufite amavuta y' amagendu akoreshwa muri moteri y' ibinyabiziga_ inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Abapolisi b' u Rwanda bo mu ishami rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu (RPU) ku wa 25 Ukwakira 2021, bafashe umuturage wari ufite magendu y'amavuta akoreshwa muri moteri y'ibinyabiziga arenga litiro 900.

    Uyu muturage yitwa Munezero Emmanuel w'imyaka 35 y' amavuko yafatanwe utujerikani 186 turimo amavuta akoreshwa muri moteri y'ibinyabiziga, ni amavuta yo mu bwoko bwa Miki, buri kajerikani karimo litiro 5.

    Amakuru dukura ku rubuga rwa Polisi y' u Rwanda , avuga ko uyu Munezero yari anyereje umusoro ungana na Miliyoni 2,200,000 kuri ariya mavuta yose.

    Amakuru akomeza avuga Munezero yafatiwe mu Karere ka Rusizi, Umurenge wa Kamembe hafi y'ikiyaga cya Kivu, yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko Munezero yafashwe amaze gupakira ariya mavuta mu modoka nyuma yo kuyavana mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo anyuze mu kiyaga cya Kivu.

    Yagize ati' Umuturage yahamagaye abapolisi ababwira ko hari imodoka abonye ituruka ku kiyaga cya Kivu ivuye gupakira ibintu. Abapolisi bahise batega iyo modoka barayihagarika, barebye basanga harimo utujerikani 186 turimo amavuta akoreshwa muri moteri y'ibinyabiziga (Miki Lubricants). Munezero abonye abapolisi yavuye mu modoka ashaka kwiruka ngo asubire mu Kivu yoge acike ariko abapolisi bamufata atarageramo.'

    CIP Karekezi yakanguriya abarobyi bo mu Kiyaga cya Kivu kujya birinda kujya mu bikorwa bijyanye n'ubucuruzi bwa magendu ndetse babona ababikora bakihutira gutanga amakuru.

    Ati' Uriya mucuruzi yari yafashijwe n'abarobyi b'isambaza mu kiyaga cya Kivu, nibo bamufashije kubyambutsa bakoresheje amato yabo. Usibye ko dufite amakuru ko hari n'abandi bantu bakoresha amato yabo cyangwa yo muri Congo bakambutsa ibicuruzwa bya magendu. Turakangurira abarobyi kujya bihutira gutanga amakuru mu rwego rwo kurwanya ubucuruzi bwa magendu ndetse nabo birinda kuba bafatirwa muri icyo cyaha.'

    Uyu wafashwe yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kamembe, imodoka ifite ibirango byo mu gihugu cya Repubulika ihanira Demokarasi ya Congo ari nayo yakoreshwaga muri ubwo bucuruzi bwa magendu yahise ifatirwa.

    Amavuta yafatanywe yo yahise ajya kubikwa mu bubiko bw'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe imisoro n'amahoro(RRA).

    Source : https://impanuro.rw/2021/10/27/polisi-y-u-rwanda-yafashe-umuntu-wari-ufite-amavuta-y-amagendu-akoreshwa-muri-moteri-y-ibinyabiziga_-inkuru-irambuye/

  • Umwe mu bari bakurikiranyweho kwiba Ishimwe Clement akayabo yakatiwe igifungo cy'imyaka 9 #rwanda #RwOT

    Abantu batatu bari bakurikiranyweho kwiba miliyoni 1,9 Frw Kina Music ihagarariwe na Ishimwe Clement.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko bibye Chèque ya Kina Music hanyuma bakanakoresha Sim Swap ya Sim Card ya Ishimwe Clement. Ngo bageze kuri Banki bavuga ko yabasinyiye ayo mafaranga.

    Uru rubanza rwasomwe kuri uyu wa 25 Ukwakira 2021, rwaburanishijwe mu ruhame kuwa 17 Ugushyingo 2020 no ku wa 8 Nzeri 2021.

    Ni urubanza rwabanje kuzamo inzitizi yari yatanzwe n'abaregwa, bavugaga ko uru rukiko nta bubasha rufite bwo kubaburanisha.

    Mu mpamvu batangaga ni uko abaregwa bakabaye baregwa icyaha cyo kwiba naho icyo guhimba inyandiko kitarimo kuko nta kigaragaza ko sheke bavuga ko yibwe yasinywe n'undi muntu utari Ishimwe.

    Imiterere y'Urubanza

    Kuwa 30 Kanama 2019, Ishimwe uyobora Kina Music Ltd yatanze ikirego arega Mukeshimana Honorine ko yamwibye Chequier akajya kuri konti akibaho amafaranga angana na 1.925.00Frw.

    Muri dosiye ye Ishimwe avuga ko atazi neza igihe yibiwe Chèque
    icyakora ahamya ko amafaranga yavanywe kuri konti tariki 24 Kanama 2019.

    Mukeshimana wabikuje amafaranga kuri konti ya Ishimwe, yemereye Urukiko ko ari we wayabikuje atumwe n'abagabo batatu barimo umusirikare witwa Ndahiro Eric na Rutikanga.

    Yavuze ko aribo azi amazina kandi azi ko bose ari abasirikare, ngo bamusabye ko ababikuriza ayo mafaranga bamubwira ko Ishimwe ari we wayibahaye ngo kuko bamufashe asambana n'umugore w'umwe muri bo.

    Ku munsi Ishimwe yibiweho amafaranga telefone ye yari yavuyeho kuko uwitwa Niyonsenga Martin yari yayikoreye 'Sim Swap' abikora afatanyije na Ndahiro na Mukeshimana.

    Ibi babitewe n'uko bari bazi ko iyo umuntu agiye kubikuza amafaranga kuri banki akoresheje sheke babanza guhamagara nyiri konti bakamubaza ko ariwe wayisinye.

    Ubwo Banki yahamagaraga rero nibo bitabye telefone ya Ishimwe baramwiyitirira amafaranga atangwa atyo.

    Ibi byatumye Mukeshimana, Ndahiro na Niyonsenga bakekwagaho icyaha cyo kwiba n'icyo gukoresha inyandiko mpimbano, baza gufatwa barafungwa.

    Mukeshimana yaburanye ahakana icyaha, ariko yemera ko ari we wagiye kubikuza amafaranga kuri konti ya Ishimwe abisabwe na Ndahiro.

    Niyonsenga nawe yaburanye ahakana icyaha, avuga ko yemera ko yakoze Sim Swap ya telephone ya Ishimwe abisabwe n'uwo yari azi ko ari we nyirayo.

    Ndahiro washinjwaga na bagenzi be nawe yaburanye ahakana icyaha, avuga ko Mukeshimana amubeshyera kuko atari we wamuhaye sheke ya Ishimwe.

    Ubushinjacyaha bwo mu iburanisha bwasabiye abaregwa igihano y'igifungo cy'imyaka irindwi n'ihazabu ya miliyoni 3 Frw kuri buri wese.

    Uretse icyaha cyo kwiba, banarezwe icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.

    Muri uru rubanza Ubushinjacyaha bwakomeje kuvuga ko kugira ngo hibwe amafaranga kuri konti ya Ishimwe abaregwa babanje kwiba sheke itariho umukono nk'uko byagaragajwe na nyirayo.

    Bityo bivugwa ko bahimbye umukono wa Ishimwe nyiri konti, kandi bajya gukoresha sim swap ya nimero ya telefone ye.

    Kuba Niyonsenga yarakoze sim swap nta ndangamuntu ya Ishimwe ihari, byatumye Ubushinjacyaha busaba ko agomba guhamwa n'icyaha cyo guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano.

    Kuri iki cyaha Mukeshimana yaburanye avuga ko yahawe sheke iriho umukono wa Ishimwe kandi iriho amazina ye bari bamaze kuzuza mbere, ku buryo atagomba kuregwa icyaha cyo guhimba inyandiko, kuko ntacyo yahimbye ahubwo byabazwa uwamutumye ariwe Ndahiro. We asaba kugirwa umwere kuri iki cyaha.

    Niyonsenga we yavuze ko kuba yarakoze sim swap ari ibintu yari yemerewe nk'uko yari anabifitiye ibyangombwa, ikindi yagaragaje ni uko nta hantu na hamwe yigeze avugana na Ndahiro na Mukeshimana, bityo avuga ko gukora sim swap bitakwitwa icyaha cyane ko yahawe n'indangamuntu ya nyiri sim card. Bityo nawe asaba kugirwa umwere.

    Kuri iki cyaha Ndahiro we yireguye avuga ko nta sheke yigeze atanga bityo iby'umukono atabibazwa, ikindi yavuze ni uko Ishimwe atigeze agaragaza ko yibwe indangamuntu ye hakiyongeraho ko sheke itigeze ipimwa bityo ngo harebwe niba umukono uriho ari impimbano. Uyu nawe yasabye kugirwa umwere.

    Kuri iki cyaha naho Ubushinjacyaha bwasabiye abaregwa buri wese igihano cy'igifungo cy'imyaka irindwi n'ihazabu ya miliyoni 3 Frw.

    Urukiko rwaje kwemeza ko Ndahiro Eric ahamwa n'icyaha cyo kwiba n'icyo gukoresha inyandiko mpimbano, ahanishwa igihano cy'igifungo cy'imyaka icyenda n'ihazabu ya miliyoni 5 Frw.

    Naho Mukeshimana na Niyonsenga bagirwa abere.

    Ndahiro we yategetswe gusubiza Kina Music Ltd ihagarariwe na Ishimwe amafaranga yibye akanishyura amagarama y'uru rubanza ahwanye n'ibihumbi 20.

    Inkuru ya IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/umwe-mu-bari-bakurikiranyweho-kwiba-ishimwe-clement-akayabo-yakatiwe-igifungo

  • RIB yahamagaje Umunyapolitiki Rashid umaze iminsi asabirwa gutabwa muri yombi #rwanda #RwOT

    Uyu munyapolitiki Hakuzimana Abdul Rashid n’ubundi mu minsi ishize yari yahamagajwe na RIB ubwo yitabaga amaze guhamagarwa ku nshuro ya gatatu.

    Icyo gihe nyuma yo kuva kuri RIB yavuze bimwe mu byo yari yahamagariwe aho yavuze ko uru rwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha rwamubujije kuvuga ku ngingo zimwe na zimwe zirimo ibyerekeye Jenoside ndetse n’amoko.

    Icyakora we yavugaga ko nubwo inzego zo mu Rwanda zishaka kumucecekesha ariko adateze kubikora kuko ngo 'atazihanganira kubona akarengane ndetse n’ibitagenda.'

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwongeye kumuhamagaza akaba agomba kwitaba kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ukwakira 2021 ku biro bikuru bya RIB.

    Inyandiko imuhamagaza dufitiye kopi igaragaza ko yanditswe kuri uyu wa Mbere tariki 25 Ukwakira 2021, ikaba yaranditswe n’Umugenzacyaha Jules Mutabazi.

    Kuri uyu wa mbere ku mbuga nkoranyambaga ziganjemo Twitter, hakomeje kugaragara ubutumwa bwaba ubwanditse ndetse n’ubw’amashusho n’amajwi abantu basaba ko uriya Munyapolitiki Hakuzimana Abdul Rashid atabwa muri yombi kubera amagambo yavuze.

    Ayo magambo tutifuje gusubiramo uko yakabaye kuko anyuranyije n’umurondo w’igihug ndetse n’uw’iki gitangazamakuru, Hakuzimana Abdul Rashid yumvikanamo avuga ko igikorwa cyo kwibuka gikwiye kuvanwaho cyangwa ngo kigakorwa mu bundi buryo.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/RIB-yahamagaje-Umunyapolitiki-Rashid-umaze-iminsi-asabirwa-gutabwa-muri-yombi

  • Umutwe w’Iterabwoba wa Islamic State wigambye igitero cy’i Kampala muri Uganda #rwanda #RwOT

    Aljazeera yatangaje ko Islamic State yifashishije ubutumwa bwa Telegram ikigamba kiriya gitero cy’igiturika cyaturikiye muri restaurant iherereye i Kawempe mu Mujyi wa Kampala ahakunze kunyura abantu benshi.

    Ubutumwa bw’uriya mutwe w’iterabwoba buvuga ko kiriya gitero ari icy’abayoboke bawo babarizwa muri Uganda kandi ko cyari kigambiriye ba maneka ba Leta ya Uganda bari bateraniye haya.

    Ni igitero cy’igiturika cyaturitse ahagana saa z’umugoroba (21:00′) wo ku wa Gatandatu ubwo abantu basigaga igipfunyika cya kiriya giturika cyari kigizwe n’imisumari n’utundi dukoresho dutyaye tw’inzembe.

    Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni na Polisi y’icyo gihugu, bemeje ko kiriya gitero ari icy’iterabwoba aho banashimangiye ko abakigizemo uruhare bose batangiye gushakishwa ndetse bazanatabwa muri yombi mu gihe kitarambiranye.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Umutekano/Umutwe-w-Iterabwoba-wa-Islamic-State-wigambye-igitero-cy-i-Kampala-muri-Uganda

  • Kigali: Abajura batatu bishe umusore w'imyaka 23 ku manwa y'ihangu(Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hari mu masaha ya saa yine ubwo abajura batatu bakubise ibibando umusore w'imyaka 23 wari ubatesheje kwiba umucanga bamusiga ari intere , nyuma y'igihe gito ahita yitaba Imana.

    Ni mumujyi wa Kigali aho bivugwa ko uyu musore witwa Habumuremyi yarindaga aho aba bajura batatu bari baje kwiba.Aba bajura Baba lao, Matoroshi na Robert ngo yabonye barimo kwiba arabirukankana, hanyuma bageze aho abantu benshi batababona baramuhondagura bamusigira akuka gake nako kamushiranye nyuma yiminota 15.

    BTN iganira n'ababibonye bayitangarije ko uyu musore yamanutse yirukankana umwe mu bajura wari waje kwiba umucanga, hanyuma bararwana , noneho abandi babiri bari basigaye baje gutabara mugenzi wabo warwanaga na Habumuremyi bamuhondagura ibiti byaje kumuviramo urupfu.Ubwo abaturage bahururaga abajura bahise biruka wa musore arimo gutaka asaba amazi.Mu kuyamuha banashakisha imbangukira gutabara ,uyu musore yahise yitaba Imana.

    Source : https://yegob.rw/kigali-abajura-batatu-bishe-umusore-wimyaka-23-ku-manwa-yihanguvideo/

  • Colombia: Umucuruzi w'ibiyobyabwenge wa mbere washakishwaga cyane yafashwe #rwanda #RwOT

    Umucuruzi w'ibiyobyabwenge washakishwaga cyane muri Colombia wari unakuriye igico cya mbere kinini cy'abagizi ba nabi mu gihugu yafashwe.

    Dairo Antonio Úsuga, uzwi cyane ku izina rya Otoniel, yafashwe ku wa gatandatu nyuma y'igikorwa gihuriweho n'igisirikare kirwanira ku butaka, igisirikare kirwanira mu kirere hamwe na polisi.

    Leta ya Colombia yari yarashyizeho igihembo cy'amadolari y'Amerika 800,000 (miliyoni 813 mu mafaranga y'u Rwanda) ku muntu wese watanga amakuru y'aho aherereye, mu gihe Amerika yo yari yarashyizeho igihembo cya miliyoni 5 z'amadolari (miliyari 5 mu mafaranga y'u Rwanda) ku wayiha amakuru nk'ayo.

    Mu butumwa bwa videwo bwanyuze kuri televiziyo, Perezida wa Colombia Iván Duque yashimye ifatwa rya Otoniel.

    Yagize ati: “Uku ni ko gushegesha ubucuruzi bw'ibiyobyabwenge kwa mbere gukomeye kubayeho mu gihugu cyacu muri iki kinyejana. Uku gushegesha kwagereranywa gusa n'irangira rya Pablo Escobar mu myaka ya 1990”.

    Otoniel yafatiwe aho yari yihishe mu cyaro mu ntara ya Antioquia mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Colombia, hafi y'umupaka na Panama. Mu gihe andi makuru yuko icyo gikorwa cyagenze agikomeje kujya ahagaragara, Perezida yavuze ko umupolisi umwe yacyiciwemo.

    Igisirikare cya Colombia nyuma cyatangaje ifoto igaragaza abasirikare bacyo bacunze Otoniel wambitswe amapingu.

    Mu myaka ya vuba aha ishize, hagiye habaho ibikorwa byinshi birimo abasirikare babarirwa mu bihumbi byo kugerageza gufata uwo mugabo w'imyaka 50. Ariko kugeza ubu nta gikorwa na kimwe muri byo cyari cyarashoboye kumufata.

    Otoniel yabaye umukuru w'igico Gulf Clan, mbere cyari kizwi nka Úsuga Clan, nyuma yuko uwari usanzwe ari umukuru wacyo – umuvandimwe we – yishwe na polisi mu gitero yamugabyeho mu munsi mukuru ubanziriza intangiriro y'umwaka (ubunani), ubu hashize imyaka hafi 10.

    Inzego z'umutekano za Colombia zavuze ko icyo gico ari cyo cya mbere gikomeye cy'abagizi ba nabi muri icyo gihugu, mu gihe Amerika yo ivuga ko “gifite intwaro ziremereye [kandi] kirangwa n'urugomo rwinshi cyane”.

    Icyo gico – gikorera mu ntara nyinshi kikanagira abo gikorana na bo benshi mu mahanga – gikora ubucuruzi bw'ibiyobyabwenge n'ubucuruzi bwa magendu bw'abantu, gucukura zahabu mu buryo bunyuranyije n'amategeko ndetse n'ubwambuzi.

    Byemezwa ko gifite abanyamuryango bagera hafi ku 1,800 bitwaje intwaro, ahanini bakurwa mu matsinda y'ubuhezanguni y'abitwara gisirikare. Abanyamuryango bamwe b'iki gico bagiye bafatirwa mu bihugu nka Argentina, Brazil, Honduras, Peru na Espagne.

    Iki gico kigenzura myinshi mu mihanda ikoreshwa muri magendu y'ibiyobyabwenge biva muri Colombia bijya muri Amerika ndetse n'ahandi kure nko mu Burusiya.

    Ariko leta ya Colombia yemeza ko mu myaka ya vuba aha ishize yishe benshi mu bagize icyo gico, bituma benshi mu bakuru bacyo bihisha mu turere twa kure mu ishyamba.

    Otoniel ubu agiye kuregwa ibyaha bitandukanye birimo kohereza imizigo ya cocaine muri Amerika, kwica abapolisi ndetse no gukoresha abana muri icyo gico.

    Mu 2009 yashyiriweho ibirego muri Amerika, kandi ashobora koherezwa muri icyo gihugu, bishobora gutuma bizageraho akagaragara mu rukiko rw'i New York.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/colombia-umucuruzi-w-ibiyobyabwenge-wa-mbere-washakishwaga-cyane-yafashwe