Tag: Umutekano

  • Gen Kabarebe avuga ko abigamba kuzatera u Rwanda nta kibarimo ni ibyuka gusa #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku banyamuryango b’umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (AERG) n’abawuhozemo bibumbiye muri GAERG, ubwo bizihizaga isabukuru y’imyaka 25 na 18 iyo Miryango imaze itangijwe. Ni umuhango wabereye i Rusororo muri Intare Conference Arena.

    AERG ni Umuryango uhuriza hamwe abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, naho GAERG ihuriyemo abahoze muri uwo Muryango basoje amashuri.

    Gen Kabarebe yabanje kubashimira ubutwari bagaragagaje mu myaka iyo Miryango imaze, ubwo biyemezaga kurenga ku bikomere batewe n’amateka bakemera kubaka igihugu.

    Yagize ati: “Bagaragaje urwego rushimishije rwo kubaka Igihugu.”

    Yagaragaje ko nubwo Abatutsi benshi bishwe muri Jenoside hagasigara bake, abasigaye bakoze byinshi bigamije guteza imbere igihugu no kongera kubaho.

    Yagarutse ku basirikari b’Inkotanyi bari ibihumbi 19.000 nyamara bakabasha guhagarika Jenoside mu mezi atatu, mu rugamba bahanganiyemo n’aba Habyarimana bari 50.000, wongeyeho n’ibihumbi 30 by’Interahamwe n’abandi bo mu nzego zitandukanye.

    Yavuze ko kuba barabashije guhagarika Jenoside byaturutse ku bwitange.

    Yagize ati: “FPR yakoze byinshi ariko nta bwitange buragaragara nk’ubwo guhagarika Jenoside [yakorewe Abatutsi mu 1994].”

    Yabwiye abari muri iyo Miryango biganjemo urubyiruko ko ubwitange, gukorera igihugu no gukorera kuri gahunda ari byo byonyine byahesha agaciro abacu bazize Jenoside n’abasirikari bamennye amaraso barwanira Igihugu.

    Mu ijambo rye kandi Gen Kabarebe yakomoje ku bigamba ko bazatera u Rwanda bagahirika ubutegetsi.

    Yavuze ko nubwo ari benshi nta bushobozi bafite bwo kubikora cyane ko nabo ubwabo batumvikana.

    Yagize ati: “Ibyo mwumva ngo abanzi ni benshi, bose ubateranyije ni ubusa. Nta kintu kibarimo ni ibyuka gusa. Mumbwire niba barigeze bicara hamwe ngo bizihize imyaka bamaze barwanya Igihugu [nk’uku mwicaye]. Ubashyize muri iki cyumba ugasohoka wasanga bose bicanye.”

    Yashimangiye ko imitwe yitwaje intwaro ishaka guhungabanya umutekano w’Igihugu nka FDLR na FLN ya Paul Rusesabagina itabibasha usibye kumva ngo barahari gusa.
    Yatanze urugero rw’uko bahora basubiranamo bya hato na hato kubera ingingo badahurizaho.

    Nka FDLR yacitsemo ibice mu 2016 maze abari ku ruhande rwa Gen Irategeka Wilson batangiza CNRD-Ubwiyunge.

    Nyuma yaho CNRD yihuje na RRM ya Nsabimana Callixte (Sankara) ndetse na PDR-Ihumure ya Paul Rusesabagina, bashinga Impuzamashyaka bise MRCD ifite umutwe wa gisirikare wa FLN.

    FLN yagabye ibitero mu bihe bitandukanye mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bw’u Rwanda bihitana n’ubuzima bw’Inzirakarengane.

    Amakuru avuga ko Gen Irategeka yishwe n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, naho Rusesabagina Paul na Sankara bari i Mageragere nyuma yo kugubwa gitumo bakagezwa mu butabera, bagakatirwa imyaka 25 na 20 y’igifungo.

    Hari abandi bakomeje gusiga ubuyobozi bw’u Rwanda isura mbi mu mahanga bavuga ko bazaza kubukuraho barimo na Faustin Twagiramungu wigeze kuba Minisitiri w’Intebe mu 1994. Gen Kabarebe yavuze ko Ibyo bakora byose ari icyuka gusa ntacyo bizageraho.

    Source : https://imirasire.com/?Gen-Kabarebe-avuga-ko-abigamba-kuzatera-u-Rwanda-nta-kibarimo-ni-ibyuka-gusa

  • Iraq: Imyigaragambyo y'abamagana ibyavuye mu matora y'abadepite yahitanye bamwe #rwanda #RwOT

    Abantu babiri baraye baguye mu myigaragambyo ikaze mu gihugu cya Iraq, ababarirwa mu ijana na makumyabiri na batanu barakomereka!

    Kuri uyu wa gatanu taliki eshanu z'ukwa 11 umwaka wa 2021, mu gihugu cya Iraq mu murwa mukuru Baghdad, ibihumbi by'abantu bihereje imihanda mu myigaragambyo yamagana ibyavuye mu matora y'abagize inteko ishinga amategeko.

    Abigaragambya ni abashyigikiye ihuriro ry'amashyaka Fatah Alliance ryashinzwe n'uwitwa Hadiy al Aamiriy mu mwaka wa 2018, ni ihuriro rigizwe na Hash'du Sha'biy igizwe n'amatsinda 40 yari yarashyiriweho kurwanya umutwe wa Islamic State ISIS mu mwaka wa 2014, inama nkuru y'abaislamu muri Iraq ndetse n'indi mitwe ya politiki mito mito mu gihugu cya Iraq.

    Nk'uko bitangazwa n'ibiro ntaramakuru by'abafaransa AFP muri Iraq, aya matora yabaye mu kwezi gushize ariko abashyigikiye ihuriro ry'amashyaka Fatah Alliance ntibemeranywa n'ibyavuye mu ibarura ry'amajwi y'agateganyo, bakavuga ko ari amatora yabayemo ubujura bukomeye dore ko ari n'amatora yitabiriwe na 41% by'abaturage bose bagombaga gutora.

    Amakuru aturuka Baghdad avuga ku gicamunsi cy'uyu wa gatanu abigaragambya binjiye mu mihanda bakaza gusubizwa inyuma n'inzego z'umutekano ariko mu masaha make izuba ritangiye kurenga bongera kugaruka mu mihanda bariye karungu, batera amabuye igipolisi cyashakaga kubahagarika.

    Iyi myigaragambyo yahitanye abantu babiri naho abasaga 125 barakomereka, muri abo hakaba harimo abapolisi 98 n'abigaragambyaga 27.

    Mustafa Kazemi minisitiri w'intebe wa Iraq yategetse ko hatangizwa iperereza kuri iyi myigaragambyo naho Barham Saleh perezida w'iki gihugu ahamagarira abigaragambya ko bacisha make.

    Biteganyijwe ko ibyavuye mu matora bizatangazwa mu buryo budasubirwaho mu myumweru biri imbere, ni amatora kandi ku nshuro ya mbere azatuma abagore bagera kuri 97 binjira mu nteko ishingamategeko y'iki gihugu.

    Musinga C.

    The post Iraq: Imyigaragambyo y'abamagana ibyavuye mu matora y'abadepite yahitanye bamwe appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/11/06/iraq-imyigaragambyo-yabamagana-ibyavuye-mu-matora-yabadepite-yahitanye-bamwe/

  • Abajenosideri Protais Mpiranya, Fulgence Kayishema na nagenzi babo, nibashake bazihishe munsi y'urutare bazashakishwa uruhindu kugeza bafashwe #rwanda #RwOT

    Aya ni amagambo y'Umushinjacyaha Mukuru w'urwego rwahawe inshingano zo kurangiza imirimo yasizwe n'Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda, Serge Brammirtz, ubwo kuri uyu wa kane yasozaga urugendo mu gihugu cya Zimbabwe, binavugwa ko ariho umujenosideri Protais Mpiranya yihishe.

    Mu ruzinduko rugamije guta muri yombi Mpiranya, Bwana Brammertz yanabonanye na Visi-Perezida wa Zimbabwe, Constantino Chiwenga, wanamwijeje uruhare rwe mu ifatwa ry'uyu mwicanyi Mpiranya. Serge Brammertz kandi yanabonanye n'abahagarariye ibihugu byabo muri Zimbabwe, abasaba gushyira igitutu kuri icyo gihugu, kikareka gukomeza gukingira ikibaba umujenosideri Protais Mpiranya.

    Biteganyijwe kandi ko kuva tariki 08 kugeza kuya 09 muri uku kwezi, Serge Brammertz azaba ari mu gihugu cy'Afrika y'Epfo, ahavugwa ba ruharwa benshi, barimo Fulgence Kayishema, warimbuye imbaga y'Abatutsi mu yahoze ari Komini Kivumu, ubu ni mu karere ka Ngororero, aho yari umugenzacyaha.

    Izi ngendo Umushinjacyaha Mukuru Serge Brammertz arazikora mu gihe agomba kugeza raporo ku Kanama Gashinzwe Amahoro ku Isi, muri uku kwezi k'Ugushyingo 2021, raporo igaragaza ibyakozwe n'ibigikenewe ngo abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bashyikirizwe ubutabera.

    Protais Mpiranya wari ukuriye umutwe w'abasikikari barinda Perezida Habyarimana, akurikiranyweho kuba yarahaye 'abajepe' yategekaga, amabwiriza yo kwica Abatutsi n'abandi batavugaga rumwe n'ingoma ya Habyarimana, barimo na Nyakwigendera Agata Uwiringiyimana wari Minisitiri w'Intebe. Impapuro zo kumufata kimwe n'izo gufata Fulgence Kayishema zimaze imyaka myinshi zaratanzwe, ariko Zimbabwe n'Afrika y'Epfo bibacumbikiye bikomeza kuvunira ibiti mu matwi .

    Gufata no kuburanisha abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ni inshingano za buri gihugu. Nyamara, rwaba Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda, rwaba n'urwego rwahawe inshingano zo kurangiza imirimo y'uru rukiko, byose ntibyahwemye kugaragaza ubushake buke buranga ibihugu bicumbikiye abajenosideri. Muri ibyo bihugu, harimo ibyo muri Afrika nka Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, uBurundi, Zimbabwe, Zambiya, Malawi, Afrika y'Epfo n'ibindi, hakiyongeraho ibyo mu mu burengerazuba bw'isi nk'Ubufaransa, Ububiligi, Ubwongereza , Ubuholandi, Leta Zunze Ubumwe z'Amerika n'ibindi.

    Kuva Serge Brammertz yagirwa Umushinjacyaha Mukuru w'urwego rushinzwe kurangiza imirimo y'Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda, yashyize imbaraga nyinshi mu gushakisha no gufata abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu bamaze gufatwa harimo na Kabuga Felisiyani, umuterangunga wa Jenoside, wari umaze imyaka myinshi abundabunda hirya no hino ku isi, akaza gufatirwa mu Bufaransa mu mwaka ushize wa 2020. N'abandi rero, nk'uko Bwana Serge Brammertz abivuga, ngo nibashaka bihishe munsi y'urutare, amaherezo bazaryozwa amabi bakoreye inyokomuntu, kuko icyaha bakoze kidasaza.

    The post Abajenosideri Protais Mpiranya, Fulgence Kayishema na nagenzi babo, nibashake bazihishe munsi y'urutare bazashakishwa uruhindu kugeza bafashwe appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/abajenosideri-protais-mpiranya-fulgence-kayishema-na-nagenzi-babo-nibashake-bazihishe-munsi-yurutare-bazashakishwa-uruhindu-kugeza-bafashwe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abajenosideri-protais-mpiranya-fulgence-kayishema-na-nagenzi-babo-nibashake-bazihishe-munsi-yurutare-bazashakishwa-uruhindu-kugeza-bafashwe

  • Abadepite b’Inteko y’Uburayi iherutse gusaba ko Rusesabagina arekurwa bari mu Rwanda babivuze ukundi #rwanda #RwOT

    Aba Badepite bakiriwe na Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Hon. Donatille Mukabalisa mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 04 Ugushyingo 2021.

    Hon. Donatille Mukabalisa wakiriye bariya Badepite ari kumwe na ba Visi Perezida be ari bo Hon Mussa Fazil Harerimana na Edda Mukabagwiza, bagiranye ibiganiro byibanze ku gukomeza guha imbaraga umubano w’inteko zombi.

    Iri tsinda rya bamwe mu Badepite b’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, rije nyuma y’ukwezi kumwe iriya nteko itoye ingingo yafashwe nko kongera kwivanga mu mikorere y’Ubucamanza bw’u Rwanda.

    Norbert Neuser, Umudepite mu Nteko y’Ubumwe bw’u Burayi uyoboye itsinda ry’aba Badepite riri mu Rwanda, yavuze ko ibyo Inteko yabo yavuze ku rubanza rwa Rusesabagina atemeranya na byo.

    Yatangaje ko u Rwanda ari igihugu kigenga bityo ko n’ubutabera bwacyo bwigenga kandi bukorera mu mucyo.

    Tariki 07 Ukwakira 2021, abagize iriya Nteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, batoye ingingo ivuga ko Rusesabagina agomba gusubizwa mu Gihugu cye [u Bubiligi] 'hatitawe ku kuba ahamwa n’ibyaha cyangwa ari umwere.'

    Umwanzuro w’iriya nteko w’iriya tariki, wemejwe n’Abadepite 660 naho babiri barayanga mu gihe 18 bifashe.

    Uriya mwanzuro kandi wavugaga ko 'Rusesabagina ni urugero rw’ibikorwa byo guhonyora uburenganzira bwa muntu mu Rwanda.'

    Ni umwanzuro bafashe nyuma y’iminsi micye Urugereko rwihariye ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka ruhamije ibyaha Paul Rusesabagina rukamukatira gufungwa imyaka 25.

    Nyuma y’uriya mwanzuro w’inteko ya EU, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yavuze atumva impamvu abagize Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi bavugira Rusesabagina ariko bakibagirwa ko akurikiranywe hamwe n’abandi bantu.

    Mu butumwa yanyujije kuri Twitter icyo gihe, Yolande Makolo wabaye nk’ubaza agira ati 'Hanyuma abafatanyije ibyaha na Rusesabagina ko ntacyo babavuzeho ? Ntarukundo rw’abadepite bafitiye abandi bantu 20 bahamijwe ibyaha bya FLN ?'

    Ntibwari ubwa mbere iriya Nteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ivuze kuri Rusesabagina kuko muri Gashyantare uyu mwaka wa 2021 yari yasohoye inyandiko yamaganaga ibyo yise “ishimutwa n’iyoherezwa” mu Rwanda ridakurikije amategeko rya Paul Rusesabagina.

    Gusa Guverinoma y’u Rwanda ndetse n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwagaragaje ko uburyo Rusesabagina yageze mu Rwanda atashimuswe n’ubutegetsi bw’u Rwanda nk’uko bwakuze kubishinjwa.

    Kugeza ubu icyemezo cy’urukiko ku rubanza ruregwa Paul Rusesabagina na bagenzi be 20, cyamaze kujuririrwa ku ruhande rw’Ubushinjacyaha ndetse na bamwe mu baregwa batakishimiye.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/Abadepite-b-Inteko-y-Uburayi-iherutse-gusaba-ko-Rusesabagina-arekurwa-bari-mu-Rwanda-babivuze-ukundi

  • RDC: “Abateye Bukavu bashakaga kuyifata”-Nyamuhombeza #rwanda #RwOT

    Major Dieudonné Kasereka umuvugizi w'ingabo za DR Congo (FARDC) mu ntara ya Kivu y'Epfo yabwiye BBC Gahuzamiryango ko abateye ari “urubyiruko rw'abamai-mai rwiyahuza ibiyobyabwenge rushukwa n'abantu badakunda iki gihugu”.

    Gusa Nyamuhombeza uba muri Finland, avuga ko abateye ari “umutwe umaze iminsi uzwi n'abantu bacye kuko nta bikorwa bifatika wari wagashyize ahagararaga, ariko si umutwe wavutse none”.

    Uburasirazuba bwa DR Congo ni agace kataragira amahoro kuva mu myaka irenga 20 ishize, Umuryango w'Abibumbye uvuga ko hakorera imitwe irenga 100 yitwaje intwaro.

    Muri Kivu y'Epfo, mu mwaka ushize abakuru imitwe y'inyeshyamba irenga 40 bashyize umukono ku masezerano y'amahoro yo guhagarika imirwano.

    Ariko uko ibintu byifashe mu misozi ya Fizi na Minembwe, hamwe n'iki gitero cyagabwe mu rukerera rwo kuwa gatatu i Bukavu ni ibimenyetso ko ayo masezerano asa n'ayaheze mu nyandiko gusa.

    Major Kasereka avuga ko abo bantu bitwaje intwaro bagabye ibitero ku cyicaro gikuru cy'akarere ka 33 ka gisirikare n'ahandi bahikwa ibikoresho bya gisirikare.

    Kuri Kasereka impamvu hakiri ibibazo by'umutekano muri aka gace “ni uko hari abanyecongo badakunda igihugu cyabo bakufatanya n'umwanzi wa Congo.”

    Kasereka yirinda guha abateye izina kuko ngo batarabazwa ngo bimenyekane neza abo ari bo.

    Kumenya umutwe wa CPCA – A64

    Nyamuhombeza Ombe we avuga uwo atari umutwe uvutse vuba aha nubwo utari uzwi n'abantu benshi.

    Avuga ko ari umutwe witwa Coalition des Patriotes Congolais pour l'Application de l'Article 64 (CPCA-A64), wahise usohora itangazo nyuma y'ibi bitero, unabyita ko ari “intambwe ya mbere” kandi ari “igikorwa gito cyo kuburira leta”.

    Nyamuhombe avuga ko ingingo ya 64 y'itegekoshinga rya Congo uyu mutwe uvuga ko ushingiyeho ivuga ko:

    “Umukongomani wese afite inshingano zo kuburizamo abantu bafata ubutegetsi n'imiyoborere y'igihugu nk'aho ari akarima kabo, n'abshaka kugitwara nabi, ko buri wese afite izo nshingano.”

    Nyamuhombeza avuga ko mu nyandiko y'impapuro 29 yasohowe n'uwo mutwe irimo ibitari bicye banenga leta ikuriwe na Perezida Félix Tshisekedi.

    Ati: “Bafite ibintu bitari bicye basaba, banenga leta ya Tshisekedi kugambaanira bikomeye Congo ikorana n'ibihugu by'u Rwanda, Burundi na Uganda.

    “Nanone unenga [umutwe] leta ya Tshisekedi imigirire [mibi] n'isahurwa ry'umutungo kamere wa Congo ku bihugu by'ibituranyi n'ibihugu by'amahanga.”

    'Hari hashize iminsi bivugwa ko bazatera'

    Nyahombeza arakomeza ati: “Amakuru dukurura mu gihugu cyacu cya Congo mu burasirazuba ni uko bari basanzwe bariho bafite ababahagarariye harimo na bariya nakubwiye [basinye iyo nyandiko] kandi bakagira n'umutwe ufite intwaro.”

    Nyamuhombeza avuga ko hari hashize iminsi binugwanugwa ko bashobora gutera i Bukavu.

    Ingabo za MONUSCO zatangaje ko zongereyeibikorwa byo gufatanya n'ingabo na polisi ya Congo gucunga umutekano i Bukavu n'inkenero zayo

    Ingabo za MONUSCO zatangaje ko zongereyeibikorwa byo gufatanya n'ingabo na polisi ya Congo gucunga umutekano i Bukavu n'inkenero zayo

    Ati: “Ariko cyane cyane ko hari bagenzi babo bari bamaze iminsi barafashwe mpiri hariya i Bukavu kuri Universite Officiel de Bukavu barafungwa.

    “Mu byabazanye, nubwo bari bafite n'intego zo gufata umujyi wa Bukavu, ahanini bari baje kubohoza bagenzi babo bafunzwe ndetse batere n'ibirindiro bya FARDC n'ububiko bw'imbunda barebe uko basahura imbunda n'amasasu.”

    Inyandiko y'uyu mutwe ivuga ko ukorera mu ntara za Ituri, Kivu y'Epfo n'iya Ruguru. BBC ntiyashoboye kugenzura ibivugwa n'inyandiko yawo.

    Uyu mutwe uvuga ko mu byo wifuza harimo kuva muri Congo kw'ingabo za MONUSCO kuko zananiwe inshingano zazo zo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/rdc-abateye-bukavu-bashakaga-kuyifata-nyamuhombeza

  • Abakobwa bari barashimuswe kugira ngo babyare abana bo kugurisha batabawe #rwanda #RwOT

    Abaturage ba Nigeriya batunguwe n'itsinda ry'abantu bashimutaga abagore hanyuma bakabahatira kubyara abana bo kugurisha hirya no hino ku isi.

    Iri tsinda ryafashwe n'inzego zishinzwe umutekano,ryari rifite amazu ryashyiragamo abagore bashimuswe kugira ngo baterwe inda babyare abana.

    Aba bagore ngo bafatwaga ku ngufu n'abantu batazi bakabatera inda,hanyuma bakabyara abana bakagurishwa nyuma.

    Abakobwa bato bafatwaga ntabwo babaga bazi ibyerekeye iki gikorwa kitemewe kuko bamwe babatwaraga babizeza ko bazabafasha kwerekeza mu bihugu byo hanze gukorera amafaranga menshi.

    Abakora muri iri tsinda babeshyaga abakobwa n'abagore ko bazahabwa akazi keza kandi bagahembwa akayabo bikarangira bajyanwe gufungirwa mu mazu batemerewe gusohoka.

    Ababaga batwite bahabwaga ikizere cyo kwitabwaho. Aba bakobwa basabwaga kubyara abana benshi bashoboka.

    Babyaraga abana ntibongere kubabona. Aba bana bagurishwaga mu mahanga ku mpamvu zitandukanye.

    Kugira ngo hatagira ubakeka, abashimutaga aba bakobwa bahaga ubufasha abantu bafitanye isano n'aba bakobwa.

    Abapolisi bashoboye guta muri yombi abakoraga ibi bikorwa ndetse bafunga ubucuruzi bwabo.

    Abakobwa bagera kuri 30 bafite imyaka kuva kuri 15 kugeza kuri 17 bararekuwe. Abapolisi ndetse bakijije abana babo. Abagore 19 batwite na bo bakuwe mu maboko y'abo bagizi ba nabi.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/abakobwa-bari-barashimuswe-kugira-ngo-babyare-abana-bo-kugurisha-batabawe

  • Abantu 12 barimo abapolisi 7 bafashwe bashinjwa kurya ruswa mu gutanga permis (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Polisi y'u Rwanda yataye muri yombi abantu 12 barimo Abapolisi barindwi n'abasivile batanu bakurikiranyweho uburiganya mu gutanga no guhabwa impushya zo gutwara ibinyabiziga.

     

    Abafashwe beretswe itangazamakuru ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki 3 Ugushyingo 2021 mu Mujyi wa Kigali.

    Ibyaha abapolisi bakurikiranweho cyo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya cyakorewe mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro mu mpera z'ukwezi gushize ubwo hakorwaga ibizamini bya burundu byo gutwara ibinyabiziga.

    Abatangabuhamya babwiye itangazamakuru ko abarimu bigisha muri Auto-Ecole babwiye bamwe mu banyeshuri bigishaga ko batazibona batagize icyo baha abapolisi, umwe agatanga ibihumbi 300 by'amafaranga y'u Rwanda.

    Abapolisi bo bahakana ibyo bashinjwa bakavuga ko nta n'ikimenyetso bafatanywe. Ubuyobozi bwa Polisi bwo buvuga ko ayo ari amatakirangoyi.

    Umuvugizi wa Polisi y'U Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze nyuma y'abafashwe hakurikiraho inzira zigenwa n'amategeko kugira ngo abakekwa bakurikiranwe, ibyaha nibibahama bahanwe.

    SRC: IGIHE

    Source : https://yegob.rw/abantu-12-barimo-abapolisi-7-bafashwe-bashinjwa-kurya-ruswa-mu-gutanga-permis-amafoto/

  • Kigali : Polisi yerekanye abantu 12 barimo abapolisi barindwi bakekwaho ruswa #rwanda #RwOT

    Aba bapolisi barindwi barimo n’abo ku rwego rw’Abofisiye bafatiwe mu Turere dutandukanye mu bihe binyuranye, bakaba beretswe Itangazamakuru kuri Polisi y’u Rwanda i Remera mu Karere ka Gasabo.

    Aba bapolisi barindwi barimo abo ku rwego rwa Ofisiye barimo umwe ufite ipeti rya CIP (Chief Inspector of Police) rigaragazwa n’ikirango cy’inyenyeri eshatu, batatu bafite ipeti rya IP (Inspector of Polisi) rigaragazwa n’ikirango cy’inyenyeri ebyiri ndetse n’undi umwe ufite ipeti riri munsi y’iri ari ryo rya AIP (Assistant Inspector of Police) rigaragazwa n’inyenyeri imwe.

    Aba bapolisi kandi barimo babiri bafite ipeti rya Sergeant rikaba irya gatatu mu mapeti y’igipolisi cy’u Rwanda uhereye ku ryo hasi.

    Bafatiwe mu Turere tunyuranye no mu bihe bitandukanye hagati ya tariki 25 na 27 Ukwakira 2021 mu bihe hariho hakorwa ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga aho bakekwaho icyaha cya Ruswa bakekwaho gukora ubwo bizezaga abakorera impushya zo gutwara ibinyabiziga kuzabafasha kuzibona.

    Mu kiganiro yigeze kugirana na UKWEZI TV muri Gashyantare uyu mwaka wa 2021, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko ubusanzwe Abapolisi bagira n’amahame agenga imyitwarire yabo ku buryo utannye akayarengaho aba agomba kubiryozwa.

    Muri icyo kiganiro hari aho yagize ati 'Mujya mwumva ko iyo umwaka ushize hari Abapolisi bagenda birukanwa baba bitwaye nabi tukabatangaza. Bariya hafi 70% ni ababa bakoze amakosa ajyanye n’imyitwarire [discipline].'

    Icyo gihe kandi yavuze ko Umupolisi ashobora gukora icyaha akanajyanwa mu nkiko zikaba zamugira umwere ariko 'kuko ikosa yakoze ryagaragaje nabi Polisi, akaza Polisi igakurikiza amabwiriza ngengamyitwarire yayo ikareba amakosa wakoze kuko afite n’ibihano, niba bijyanye no gufungwa amezi abiri, cyangwa atatu cyangwa kwirukanwa ukaba wakwirukanwa kimwe nuko ushobora gukora iryo kosa rya discipline ukaba wakwirukanwa utiriwe ujya mu rukiko.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Polisi-yerekanye-abantu-12-barimo-abapolisi-barindwi-bakekwaho-ruswa

  • Rwamagana: RIB yaguye gitumo Gitifu ari kwakira ruswa ya 7000 FRW #rwanda #RwOT

    Uyu gitifu w'imyaka 37 yafashwe ku wa Kabiri, tariki ya 2 Ugushyingo 2021. Yafatiwe mu Mudugudu wa Kabuye, Akagari ka Kabatasi mu Murenge wa Rubona mu Karere ka Rwamagana.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemereye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu gitifu yatawe muri yombi.

    Yagize ati 'Akekwaho gufatirwa mu cyuho yakira ruswa ayihawe n'umuturage kugira ngo amufungurire ubucuruzi bwe bwari bwarafunzwe.''

    'Uwafashwe aremera icyaha akaba avuga ko koko ayo mafaranga yakiriye ari ruswa yo kugira ngo afungurire ubucuruzi uwo muturage.''

    Gitifu watawe muri yombi kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nzige mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Dr Murangira yavuze ko RIB yibukije abaturarwanda ko gusaba, gutanga no kwakira indonke ari ibyaha itazihanganira.

    Yagize ati 'RIB iraburira uwo ari we wese wishora mu byaha byo kwaka no kwakira indonke yitwaje umurimo akora ko azahanwa nk'uko amategeko abiteganya. Ruswa ni mbi, idindiza amajyambere y'igihugu.''

    Yashimiye abaturage bagaragaje ubufatanye n'umuhate wabo mu gukomeza gutanga amakuru y'abakora ibyaha.

    Yakomeje ati 'Abaturage ntibadohoke gutunga agatoki aho ruswa iri. Nta mpamvu umuturage yatanga ikiguzi ku byo yemererwa n'amategeko kandi biri mu burenganzira bwe.''

    Gitifu ukurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira indonke, aramutse ahamwe n'icyaha yahanishwa ingingo ya Kane y'itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa, iteganya igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze irindwi n'amafaranga y'u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z'agaciro k'indonke yatse cyangwa yakiriye.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/rwamagana-rib-yaguye-gitumo-gitifu-ari-kwakira-ruswa-ya-7000-frw

  • DRC: Abagabye ibitero i Bukavu bahuye n'uruva gusenya, bamwe bishwe abandi bafatwa mpiri #rwanda #RwOT

    Guverineri w'Intara ya Kivu y'Epfo yabwiye abanyamakuru ko abantu icyenda bapfuye mu mirwano yo kugarura umutekano mu mujyi wa Bukavu, hari n'abandi bafashwe mpiri. Ubuyobozi bwanze kwerura ngo butangaze abagabye ibitero, mu gihe hari umutwe wigambye ko ariwo wabikoze ko kandi ari nk'integuza y'ibindi bishobora kuzakorwa.

    Theo Kasi Ngwabidje yavuze ko muri bo batandatu ari abagabye ibi bitero, abandi babiri ari abasirikare babiri n'umupolisi umwe.

    Kuva mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri abantu bitwaje intwaro bataramenyekana neza bateye umujyi wa Bukavu ahumvikanye urusaku rw'imbunda nini n'intoya.

    Imirwano yatangiye ahagana saa saba z'ijoro ikaba yari icyumvikana kugeza saa mbili za mu gitondo mu bice bimwe na bimwe bya Bukavu, nk'uko umwe mu batuye mu gace ka Kadutu yabibwiye BBC dukesha iyi nkuru.

    Bamwe mu batuye i Bukavu bavuga ko amasasu yumvikanye mu bice bya Kadutu, Muhungu, n'agace kegereye Institut Supérieur Pédagogique de Bukavu ahazwi nka ISP.

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu abategetsi beretse itangazamakuru abagabo 36 bavuga ko bari mu bateye bafashwe. Ubuzima ntiburasubira nka mbere mu mujyi wa Bukavu nubwo amaduka amwe yongeye gutangira gufungura ku gicamunsi cya none.

    Ngwabidje ntabwo yabwiye abanyamakuru abateye abo ari bo, yavuze ko 'iperereza ryatangiye ngo hamenyekane ababikoze n'ababari inyuma'. Yagize ati: 'Bukavu ntabwo yafashwe, aha turi ni i Bukavu, twagize ikibazo gikomeye ariko ndahumuriza abaturage bacu'.

    Amashusho y'abagabo bitwaje intwaro — batari abasirikare b'igihugu — bagendagenda mu duce dutandukanye tw'umujyi wa Bukavu mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu yakwijwe ku mbuga nkoranyambaga.

    Abateye ni ba nde? Bagamije iki?

    Umutwe uvuga ko ufite n'igisirikare witwa Coalition des Patriotes Congolais pour l'Application de l'Article 64 (CPCA-A64) wasohoye itangazo uvuga ko watangije ibitero byo 'kuburira Leta'.

    Mu itangazo ry'uyu mutwe uvuga ko uharanira ishyirwa mu bikorwa ry'ingingo ya 64 y'itegekoshinga rya DR Congo, unenga ibikorwa bya Leta ya Kinshasa birimo gukorana n'ibihugu bituranyi by'u Rwanda, u Burundi na Uganda.

    Unenga kandi imigirire ya Leta mu gucunga umutungo kamere wa Congo, ukanavuga ko ingabo za MONUSCO zigomba kuva muri iki gihugu nta yindi nteguza kuko zananiwe icyazizanye.

    Mu itangazo ryawo, uyu mutwe wavuze ko kubera ibibazo warondoye ishami ryawo rya gisirikare 'ryategetswe gutangira icyiciro cya mbere cy'ibikorwa byibasira intara za Ituri, Kivu ya Ruguru n'iy'Epfo'.

    Itangazo rigira riti: 'Ibyo bikorwa byoroheje ni ibyo kuburira guverinoma ko ingabo za CPCA-A64 zitazihanganira gukomeza k'ubushobozi bucye hejuru muri Leta'. Iryo tangazo ryasinyweho n'abitwa Général-Major Mukono Kazinguvu Roger, Mwami Mubake Mwanankuba Jean, na Apôtre Mbaruku Lufufiyukwa.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/drc-abagabye-ibitero-i-bukavu-bahuye-nuruva-gusenya-bamwe-bishwe-abandi-bafatwa-mpiri/