Tag: Umutekano

  • VIDEO : Numvaga nzaba Umuganga- Ibyihariye kuri CP Kabera wanagarutse kuri 'Ntamyaka100′ #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro kihariye na UKWEZI TV, CP John Bosco Kabera yagarutse ku byamurangaga akiri umwana muto, ko yigaga nk’abandi bana ndetse agakora n’utundi turimo tw’abana.

    Avuga ko kuba umusirikare bitari mu nzozi ze ahubwo ko 'Numvaga njyewe nzaba Umuganga.'

    Icyakora ngo yaje kwinjira mu Gisirikare 'ari uko igihe kigeze cyo kukijyamo ariko n’igihe kijyanye n’ibyemezo bitewe n’ibyari biriho.'

    CP John Bosco Kabera ni umwe mu ngabo zahoze ari RPA zagize uruhare mu kubohora u Rwanda, nyuma aza guhindurirwa inshingano avanwa mu Gisirikare ajya mu Gipolisi cy’u Rwanda ari na cyo akorera ubu.

    Avuga ko kwisanga mu nzego z’umutekano na byo byamugendekeye neza ndetse ko hari byinshi yahigiye birimo imyitwarire iboneye ndetse no kwihanganira ibyo umuntu yahura na byo byose mu gihe ari mu rugendo rwo kugera ku cyo yifuza.

    Ati 'Ibintu byose wakora, icyo waba icyo ari cyo cyose ugomba kugira imyitwarire myiza kugira ngo bigufashe ku myitwarire n’imyitwarire y’akazi n’inshingano zawe.'

    Kuvuga ko Ntamyaka 100 bishobora kukuyobya

    Bimwe mu byafashishije ingabo za RPA n’Umuryango FPR-Inkoranyi kugera ku ntego yo kubohora u Rwanda ni uko bahangaga amaso ibihe biri imbere baharanira ko mu bihe biri imbere byacyo hazaba ari heza.

    Gusa bamwe mu basesengura imvugo y’urubyiruko rwa none ya 'Nta Myaka 100', bavuga ko imyumvire nk’iyi ishobora gutuma abato batagira imbaduko zo guteganyiriza ejo hazaza no gukorera igihugu mu bihe biri imbere kuko nubundi baba bumva nta gihe kinini bazamara ku Isi.

    CP John Bosco Kabera anenga abakoresha iriya mvugo, na we akavuga ko ishobora gutera urubyiruko kwirara.

    Ati 'Abantu bajya bivuga ngo 'nta myaka ijana ngo ntaki’ ntabwo ari byo. Njyewe mvuga ko bishobora gutuma umuntu ayoba. Imyaka irahari, wenda ntabwo uzi iyo uzabaho nubwo itaba ijana ariko hari imyaka twese tuba tuzi abantu bakiri bato bagomba gukoramo ibintu bitandukanye.'

    IKIGANIRO CYOSE

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/VIDEO-Numvaga-nzaba-Umuganga-Ibyihariye-kuri-CP-Kabera-wanagarutse-kuri-Ntamyaka100

  • Bari kunkorera ubugome- Umugore wa Theo nyiri Umubavu TV wafatiwe icyemezo cyo gufungwa #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Ugushyingo 2021, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo iminsi 30 abantu umunani barimo Umunyamakuru Nsengimana Theoneste nyiri Umubavu TV.

    Umugore w’uyu Munyamakuru witwa Umwari Chantal wari uri ku rukiko ubwo hasomwaga kiriya Cyemezo akaba yaranakurikiranye urubanza, yavuze ko atari yiteze ko Urukiko rufata kiriya cyemezo.

    Ati 'Kuko yatangiye [avuga Umucamanza] yatangiye avuga ko nta mpamvu ihari y’uko yafungwa ariko birangira avuze ko ngo bagomba kujya mu minsi 30 kugira ngo babanze bakore iperereza. Ntabwo nari mbyiteze.'

    Mu bikorwa bishinjwa bariya bantu bakukiranyweho ibyaha birimo guteza imidugararo cyangwa imvururu muri rubanda, birimo kuba barakurikiranye amahugurwa bivugwa ko yari agamije kubigisha uko bahirika ubutegetsi bakoresheje imirwano.

    Uyu Umwari Chantal akaba umugore wa Theoneste uri mu bafatiwe icyemezo cyo gufungwa, avuga ko umugabo we atigeze yitabira ariya mahugurwa nyamara ari mu bikorwa bikomeye byashingiweho hafatwa kiriya cyemezo.

    Ati 'Ariya mahugurwa ntiyari arimo, ntiyayitabiriye ntiyari anayazi cyane ko abayokoze bo bavuze ko batanamuzi ko nta na nimero ye bafite.'

    Uyu mugore avuga ko kuba kiriya cyaravuyeho hagasigara ikindi cyo kuba yaratambukije itangazo ryamamaza ikiswe Ingabire Day ndetse ngo akaba yarabwiye Urukiko ko nta kosa yakoze kuba yaratambukije itangazo ryamamaza.

    Ati 'Basa nk’ababyumvise ariko Umushinjacyaha asobanura ko impamvu bishobora kuvamo icyaha ari ibyavugiwemo ahavugiwemo ko Kizito Mihigo yishwe na Leta. Mu kwisobanura kuri iryo jambo, yavuze ko ntaririmo.'

    Akomeza agira ati 'Kuba bafashe imyanzuro kuriya ni uburenganzira bwabo ariko ntacyaha kirimo.'

    Bari kunkorera ubugome

    Umwari Chantal kandi agaruka ku bikoresho by’umuryango we byafatiriwe birimo ikarita ya ATM Card bifashisha mu kubikuza amafaranga, akavuga ko kuba barayifatiriye ikaba imaze iminsi 27 ari 'igikorwa cy’ubugome bari kunkorera.'

    Avuga ko yandikiye inzego asaba ko bamuha iriya karita bakanamwizeza kuyimuha 'ariko tekereza guhera icyo gihe kugeza uyu munsi bazi ko hari abana bakeneye kurya, hari abana biga bakeneye amafaranga y’ishuri ariko bakaba bayibitse, icyo ni igikorwa cy’ubugome bari kunkorera kugira ngo banyicishe inzara.'

    Akomeza agira ati 'Aho bari ndabizi iyi video barayumva, bashishoze barebe igikwiye niba babona kunyicisha inzara ari byo bibahesheje icyubahiro bayigumane.'

    IKIGANIRO CYOSE

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/Bari-kunkorera-ubugome-Umugore-wa-Theo-nyiri-Umubavu-TV-wafatiwe-icyemezo-cyo-gufungwa

  • Rubavu: Gen.Alexis Kagame yahaye igisubizo abaturage basabaga ifungurwa ry'imipaka #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Rubavu, Generali Alexis Kagame,yongeye guhumuriza abaturage b'imirenge yegereye umupaka wa Kongo ko nta mwanzi uturutse muri RDC uzabahungabanyiriza umutekano.

    Generali Alexis Kagame yibukije abaturage ba Busasamana ko umutekano ariwo musingi twubakiyeho, yongeye kwibutsa abaturage b'iyi mirenge ifatanye n'igihugu cy'abaturanyi cya Kongo ko abanzi bahora bashaka gutera u Rwanda baba mu mashyamba ya Kongo.

    General Alexis Kagame yongeye guhanura abantu baca mu nzira zitemewe ngo kuko gutandukanya umugizi wa nabi n'umucoracora witwikiriye ijoro biragoye cyane.

    General Alexis Kagame yongeye guhumuriza abantu bambukiranya imipaka abizeza ko bagiye kongera imipaka byibuze hakaboneka indi mipaka 2 yakoroherereza abatuye iyi mirenge ndetse n'abandi bagana muri icyo gihugu cy'abaturanyi.

    Habitegeko Francois,Guverineri w'intara y'Iburengerazuba nawe yongeye kwibutsa abaturage ko bari mu biganiro byo kongera imipaka kugira ngo boroherereje abaturage bashaka kwambukiranya.

    Ati “Tubirimo tugiye kubiganiriza abayobozi bacu tubibwire n'abakongomani hanyuma tubikore kuko twese bidufitiye akamaro.”

    Kandi yongeye kwihanangiriza urubyiruko ko rugomba kureka guca mu nzira zitemewe kuko bibaviramo urupfu, rutunguranye bitiranyijwe n'abanzi b'igihugu.

    Alfred Ntakirutimana/Umuryango.rw

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/rubavu-gen-alexis-kagame-yahaye-igisubizo-abaturage-basabaga-ifungurwa-ry

  • RDF yahakanye ibivugwa ko abarwanyi ba M23 bateye Rutshuru baturutse mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'Ingabo z'u Rwanda bwatangaje ko ntaho buhuriye n'inyeshyamba za M23 bivugwa ko zubuye imirwano muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ziturutse mu Rwanda ndetse yemeza ko zaturutse Uganda.

    Hari bamwe mu bayobozi bo muri Congo bagiye mu binyamakuru bavuga ko abarwanyi ba M23 bateye baturutse mu Rwanda gusa RDF yabihakanye yemeza ko Ibyo atari ukuri.

    Itangazo RDF yashyize hanze rigira riti 'Byatangajwe mu binyamakuru ko umutwe witwaje intwaro bikekwa ko ari abahoze mu nyeshyamba za M23, ku Cyumweru tariki 7 Ugushyingo, 2021 bambutse muri DR.Congo bavuye ku butaka bwa Uganda aho bafite ibirindiro, batera ndetse bafata uduce twa Tshanzu na Runyoni.

    Abahoze muri M23 bavugwa, ntabwo bigeze basaba ubuhungiro mu Rwanda ubwo birukanwaga muri DR.Congo mu 2013, ahubwo bashinze ibirindiro muri Uganda, niho iki gitero cyaturutse, ni naho uyu mutwe wisuganyirije.'

    RDF ivuga ko amagambo avugwa mu itangazamakuru cyangwa n'abayobozi abo ari bo bose muri aka Karere ko M23 yavuye mu Rwanda cyangwa ikaba yarahagarutse (nyuma y'igitero), ari' icengezamatwara (propaganda) rigamije gusubiza inyuma umubano uri hagati y'u Rwanda na DR.Congo.' binyuze ku mutwe wahoze witwa M-23.'

    M23 irahakana kugaba igitero i Rutshuru

    Ubuyobozi bw'umutwe wa M23 bwahakanye ko nta ruhare na rumwe rwagize mu gitero cyagabwe i Rutshuru ngo kuko bitumvikana.

    Mu itangazo wasohoye ku mugoroba w'uyu munsi, umutwe wa M23 uvuga ko umaze umwaka mu biganiro na leta ya Congo bigamije gutegurira abahoze ari abarwanyi bawo.

    Iryo tangazo rikomeza rivuga ko mu gihe ibyo biganiro birimo kuba kandi ngo bikaba bigenda neza, nta kuntu M23 yaca inyuma ngo yiyononere.

    Bavuze ko ingabo za FARDC zitagenzurwa zijya gushotora abarwanyi ba M23 bari i Rutshuru kuva mu 2017, ngo uko gushotorwa kukaba kwaratangiye mu mwaka wa 2020 ngo ariko birinze gusubiza.

    Iryo tangazo rirangiza risaba ko ingabo zitagenzurwa za FARDC zakurwa mu turere twa Rutshuru zirimo kugira ngo ibyo bikorwa byo gushotorana bihagarare.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/rdf-yahakanye-ibivugwa-ko-abarwanyi-ba-m23-bateye-rutshuru-baturutse-mu-rwanda

  • Muhanga: RIB iributsa abatuye muri Ndiza kudaheranwa n'ibibazo bikeneye ubutabera #rwanda #RwOT

    Hashize igihe abaturage bo mu bice bya Ndiza bavuga ko bahohoterwa bikabasaba gukora urugendo rurerure bajya gutanga ibirego byabo kuri RIB sitasiyo ya Nyamabuye. Basaba ko uru rwego rwabegereza serivise barukeneyeho.

    Paulin Minani, avuga ko hari abahohoterwa bakora urugendo rurerure bajya kuregana n'ababahohotera ndetse bamwe bagacibwa intege n'ingendo bakora bagahitamo kubyihorera.

    Yagize ati' Reba iyi mirenge yose yo mu gice cya Ndiza irimo Rugendabari, Kibangu, Nyabinoni na Rongi, abagize ibibazo bagashaka kurega bajya I Muhanga kuko nta sitasiyo tugira ndebe abatabonye amafaranga y'urugendo bahitamo kubyihorera'.

    Umunyamabanga Mukuru w'Urwego rw'Ubugenzacyaha-RIB, Kalihangabo Isabelle aributsa abatuye mu bice bya Ndiza no mu bindi bice bidafite sitasiyo z'ubugenzacyaha ko bajya bakoresha telefoni zitishyurwa bakagaragaza akarengane n'ihohoterwa bahura naryo.

    Yagize ati' Nibyo hari ibice byo hirya no hino tutarabasha kugeramo bitewe n'impamvu zitandukanye ndetse no kuba uru rwego rutarakura ngo rugere hose mu Gihugu, biterwa nuko tutarakwiza umubare w'abakozi bose dukeneye, ariko ntawe ukwiye kubuzwa uburenganzira bwe ngo nuko tutarahagera'.

    Akomeza avuga ko ugannye uru rwego aho yaba avuye hose yakirwa kandi agahabwa serivisi yatse kandi ku gihe. Avuga ko uru rwego rwibutsa abaturage ko mu gihe batarabegera kurushaho bazajya bakoresha uburyo bwa telefoni zashyizweho ndetse n'indi mirongo kugirango bagaragaze ibibazo bafite.

    Yagize ati' Uru rwego rwacu rufasha buri wese kubona serivisi arushakaho, bityo abari kure yaho dukorera bashobora gukoresha uburyo bwose bushoboka burimo telefoni zihamagarwa ku buntu, imirongo migari ya interineti ndetse n'imbuga nkoranyambaga bagaragaze ibibazo byabo kandi twizera ko benshi bahabwa serivisi batanageze kuri sitasiyo'.

    Mu bindi yagarutseho, avuga ko ntawe ukwiye kubura ubutabera bikomotse ku kutabasha kugera aho uru rwego rukorera, ko kandi nta n'ukwiye gukora icyaha yitwaje ko abagenzacyaha batari hafi yabo. Ashimangira ko amategeko atazabura gukurikirana uwo ariwe wese uzakora icyaha igihe cyose yamenyekanira.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/muhanga-rib-iributsa-abatuye-muri-ndiza-kudaheranwa-nibibazo-bikeneye-ubutabera/

  • DRCongo : Ikindi gitero gikomeye bikekwa ko ari icya M23 yaba yubuye umutwe #rwanda #RwOT

    Iki gitero cyagabwe mu misozi ya Ndiza, Runyoni na Chanzu muri Rutshuru, byagabwe mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru rishyira kuri uyu wa Mbere tariki 08 Ugushyingo 2021.

    BBC dukesha aya makuru, itangaza ko uwitwa Jean Claude Bambanze yatangaje ko hataramenyekana abagabye kiriya gitero 'Ariko turacyecyeranya ko bashobora kuba ari M23.”

    Gusa uyu mutwe wa M23 ntacyo uratangaza ku biri kuvugwa ko ari wo wateye ako gace.

    Hon. Ayobangira Safari, umudepite wa Masisi muri Kivu ya ruguru, yavuze ko iriya misozi ya Chanzu na Runyoni yahoze ari ibirindiro bikomeye bya M23.

    Yagize ati “Kuri iyo misozi yombi ni ho habereye imirwano ya nyuma ikomeye aho igihangange Col Mamadou Ndala yarangirije intambara ya M23.'

    Yakomeje agira ati 'Ariko mu buryo bubabaje twamenye ko iyo misozi ibiri ikomeye yafashwe n’abantu bitwaje intwaro, amakuru dufite ava mu baturage ni uko babonye bamwe muri bo ari abahoze muri M23, kuko ni abantu bari abaturage b’aho baziranye.

    Amakuru aturuta muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko bariya barwanyi birukanye ingabo z’Igihugu ubundi bakahigarurira.

    Amashusho yakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza abantu benshi bahunga bava muri DRCongo berecyeza mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Umutekano/article/DRCongo-Ikindi-gitero-gikomeye-bikekwa-ko-ari-icya-M23-yaba-yubuye-umutwe

  • Umugabo n' abasore be babiri bishe abana babiri ba mushiki wabo i Kirehe_ soma inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Mu Karere ka Kirehe , haravugwa inkuru y' abasore babiri na se ubabyara bo mu Murenge wa Musaza , barakekwaho kwica abana babiri ba mushiki wabo yabyariye iwabo.

    Aba bantu bakurikiranyweho ubu bwicanyi , ngo byabaye mu kwezi gushize k' Ukwakira 2021, nk' uko Ubushinjacyaha dukesha iyi nkuru bubivuga.

    Amakuru avuga ko mu ntangiro z'Ukwakira, umukobwa wabyariye iwabo hariya mu Murenge wa Musaza mu Karere ka Kirehe, yasize umwana we muto w'imyaka itatu ari kumwe na musaza we, agarutse aramubura.

    Nanone tariki 13 Ukwakira 2021, uriya mukobwa wabanaga na se na basaza be, yasize umwana we mukuru w'imyaka 12 ari kumwe na musaza we na none, agarutse aramubura.

    Ngo yabajije uyu musaza we amubwira ko atazi aho ari bituma ahita yiyambaza Umukuru w'Umudugudu amumenyesha ko amaze kubura abana be babiri.

    Tariki 15 Ukwakira 2021, abaturanyi babajije basaza b'uriya mugore aho abana be bari, bababwira ko basanze ba se bababyaranye ariko ntibanyurwa n'icyo gisubizo bahita biyemeza gushakisha.

    Ubwo bariho bashakisha, bageze mu isambu y'uriya muryango, babona ahantu harunze itaka rikiri ribisi bahakandahiye batangira kurigita, basesuruye basangamo umurambo w'umwana muto  ari mu mufuka, barebye nko muri metero eshanu yaho bahasanga undi murambo w'uwo mwana mukuru w'imyaka 12 y'amavuko nawo barawushyize mu mufuka. 

    Bafashe umwe muri basaza be,  yiyemerera ko yafatanyije na se na murumuna we kubica babanje kubaniga barangije babashyira mu mufuka bajya kubataba mu isambu yabo.

    ITEGEKO RIVUGA IKI?

    Itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange

    Ingingo ya 107: Ubwicanyi buturutse ku bushake n'uko buhanwa

    Umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igihano cy'igifungo cya burundu.

    Source : https://impanuro.rw/2021/11/08/umugabo-n-abasore-be-babiri-bishe-abana-babiri-ba-mushiki-wabo-i-kirehe_-soma-inkuru-irambuye/

  • Kirehe : Abahungu babiri na Se bakurikiranyweho kwica abana ba mushiki wabo bakabataba mu isambu yabo #rwanda #RwOT

    Ubushinjacyaha dukesha iyi nkuru bunakurikiranye aba bantu, buvuga ko buriya bwicanyi bwabaye mu kwezi gushize k’Ukwakira 2021.

    Mu ntangiro z’Ukwakira, umukobwa wabyariye iwabo hariya mu Murenge wa Musaza mu Karere ka Kirehe, yasize umwana we muto w’imyaka itatu ari kumwe na musaza we, agarutse aramubura.

    Nanone tariki 13 Ukwakira 2021, uriya mukobwa wabanaga na se na basaza be, yasize umwana we mukuru w’imyaka 12 ari kumwe na musaza we na none, agarutse aramubura.

    Ngo yabajije uyu musaza we amubwira ko atazi aho ari bituma ahita yiyambaza Umukuru w’Umudugudu amumenyesha ko amaze kubura abana be babiri.

    Tariki 15 Ukwakira 2021, abaturanyi babajije basaza b’uriya mugore aho abana be bari, bababwira ko basanze ba se bababyaranye ariko ntibanyurwa n’icyo gisubizo bahita biyemeza gushakisha.

    Ubwo bariho bashakisha, bageze mu isambu y’uriya muryango, babona ahantu harunze itaka rikiri ribisi bahakandahiye batangira kurigita, basesuruye basangamo umurambo w’umwana muto ari mu mufuka, barebye nko muri metero eshanu yaho bahasanga undi murambo w’uwo mwana mukuru w’imyaka 12 y’amavuko nawo barawushyize mu mufuka.

    Bafashe umwe muri basaza be, yiyemerera ko yafatanyije na se na murumuna we kubica babanje kubaniga barangije babashyira mu mufuka bajya kubataba mu isambu yabo.

    ITEGEKO RIVUGA IKI ?

    Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange

    Ingingo ya 107 : Ubwicanyi buturutse ku bushake n’uko buhanwa

    Umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kirehe-Abahungu-babiri-na-Se-bakurikiranyweho-kwica-abana-ba-mushiki-wabo-bakabataba-mu-isambu-yabo

  • Abapolisi 160 biganjemo ab’igitsinagore bagiye mu butumwa muri Sudani y’Epfo #rwanda #RwOT

    Aba Bapolisi bagize icyiciro cya kane, bahagurutse i Kigali kuri iki Cyumweru tariki 07 Ugushyingo 2021 ahagana saa yine za mu gitondo bayobowe na Senior Superintendent of Police (SSP) Marie Grace Uwimana.

    Aba bagiye gusimbura bagenzi babo bayobowe na Senior Superintendent of Police (SSP) Jeannette Masozera bari bamaze umwaka mu butumwa bw’amahoro mu Mujyi wa Juba muri Sudani y’Epfo.

    Commissioner of Police (CP) George Rumanzi ushinzwe ibikorwa muri Polisi y’u Rwanda niwe waherekeje abapolisi berekeje muri Sudani y’Epfo, anakira abagarutse kandi abashimira imyitwarire myiza n’ubunyamwuga byatumye batahukanye imidari y’ishimwe.

    CP Rumanzi yagize ati 'Dutewe ishema no kuba mutahukanye imidari y’ishimwe. Ni ikimenyetso cyerekana ko mwitwaye neza, mugasohoza inshingano mwatumwe n’Igihugu ndetse n’iz’umuryango w’abibumbye.'

    SSP Gaston Nsanzimana, mu izina ry’umuyobozi w’itsinda ryari risohoje ubutumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, yishimiye inama n’ubufasha bahawe n’ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda kuko aribyo byabafashije kunoza inshingano zo kubungabunga amahoro.

    Ati 'Gukurikiza impanuro twahawe mu gihe cyo kugenda ndetse n’inama twagiriwe turiyo nibyo byadufashije kunoza inshingano zo kubungabunga amahoro no kwita ku bagizweho ingaruka n’intambara hagamijwe kubagarurira icyizere cy’ubuzima.'

    SSP Nsanzimana yavuze ko usibye ibikorwa byo kubungabunga amahoro bakoze, banagize n’uruhare mu bikorwa bigamije guteza imbere imibereho y’abaturage ndetse no kubasobanurira uruhare rw’umuturage mu mutekano urambye.

    Buri mwaka, u Rwanda rwohereza amatsinda y’abapolisi abiri (2) mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bugamije kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo.

    Isinda rya mbere ni irigizwe n’abapolisi 160 biganjemo ab’igitsina gore, rikorera ubutumwa mu murwa mukuru Juba. Irindi tsinda rigizwe n’abapolisi 240 rikorera ubutumwa ahitwa Malakal mu Ntara ya Upper Nile.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Abapolisi-160-biganjemo-ab-igitsinagore-bagiye-mu-butumwa-muri-Sudani-y-Epfo

  • Minisitiri w'intebe wa Iraq yarokotse igitero cy'indege yamusanze iwe #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Intebe wa Iraq, Mustafa al-Kadhimi yavuze ko yarusimbutse mu rukerera rwo kuri iki cyumweru, ku gitero cyagabwe n'indege zitagira abapilote mu rugo rwe mu murwa mukuru Baghdad.

    Abategetsi bavuga ko inzu ye iri mu murwa mukuru yatewe n'indenge itagira umudereva, drone, yari yuzuye ibisasu, mu gitero bivugwa ko cyari kigamije kumuhitana

    Amakuru yatangajwe bwa mbere avuga ko Minisitiri al-Kadhimi yahise anyarukanwa kwa muganga.

    Mu butumwa yacishije ku rubuga rwa Twitter, yasabye abaturage “gutekana bakanakomera, ku nyungu za Iraq”.

    Associated Press yatangaje ko hari abayobozi babiri bavuze ko abarinzi barindwi ba Minisitiri w'Intebe bakomerekeye muri icyo gitero.

    Minisitiri w'Intebe Mustafa al-Kadhimi yanditse kuri Twitter avuga ko ameze neza, ashimira abaturage bakomeje kumuba hafi.

    Guverinoma yasohoye itangazo ivuga ko drones ebyiri zihetse ibisasu biturika zoherejwe hejuru y'urugo rwa Minisitiri w'Intebe. Nyuma yo guturika kw'ibyo izo ndege nto zari zihetse, humvikanye urusaku rw'amasasu.

    Nta mutwe n'umwe urigamba kuba inyuma y'icyo gitero, nubwo umutwe w'aba-Shiite umaze igihe ukambitse mu nkengero z'agace Minisitiri w'Intebe atuyemo, wamagana ibyavuye mu matora y'abagize Inteko Ishinga Amategeko.

    Leta Zunze Ubumwe za Amerika iramagana iki gitero, ikavuga ko izafasha gukora iperereza.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/minisitiri-w-intebe-wa-iraq-yarokotse-igitero-cy-indege-yamusanze-iwe