Kuva kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2021, I Paris mu Gihugu cy'u Bufaransa, mu rukiko rwa rubanda( Cour d'Assises) hatangiye urubanza rw'Umunyarwanda, Muhayimana Claude ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, mu cyahoze ari Perefegitura Kibuye. Â Mu byo akurikiranyweho harimo; icyaha cy'ubufatanyacyaha nk'icyitso( la Complicité).
Urubanza rwa Muhayimana, rwatangiye kuburanishwa ku i saa munani n'igice ku isaha y'I Paris, ku I saa cyenda n'igice ku isaha yo mu Rwanda. Mu byo aregwa harimo kuba yaratwaraga mu modoka abicanyi bajyaga kwica Abatutsi mu bice bitandukanye bya Kibuye harimo ku ishuli rya Nyamishaba na Bisesero. Twibutse ko aha Kibuye, ari hamwe mu bice byabagamo Ingabo z'u Bufaransa mu gikorwa cya Operation yiswe Zone Turqoise.
Uyu Muhayimana Claude, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yari umushoferi wa projet pèche yo ku Kibuye aho yagiye avuye gukora muri Guest House ya Kibuye. Urubanza rwe mu Bufaransa, rwakabaye rwarabaye mu bihe bishize ariko rwakomwe mu nkokora n'icyorezo cya Coronavirusi rwigizwa inyuma.
Aha Muhayimana yinjiraga mu rukiko.
Nkuko bitangazwa n'abanyamakuru Hakorimana Gratien na Saro Francine Andrew bari I Paris ku bufatanye bwa Pax Press n'umushinga RCN-Justice & Democracy ( Ubutabera na Demokarasi), bavuga ko uru rubanza rwitezweho byinshi bishobora no kuzagaruka ku ruhare rw'u Bufaransa n'Abasirikare babwo bari muri kiriya gice kiswe Zone Turqoise mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Saro na Hakorimana bari I Paris, bavuga ko mu byagiye bivugwa mbere y'urubanza, abantu benshi ngo wasangaga bavuga ko rutazagira imbaraga, ariko ngo bamwe mu banyamategeko baganiriye nabo, bahamya ko nubwo uyu Muhayimana ubwe nta bwicanyi ku giti cye ashinjwa uretse kuba umufatanyacyaha nk'ikitso, ngo uru rubanza rushobora kugira imbaraga nyinshi, ahanini ziterwa no kuba igice ubwicanyi bwabereyemo cyari mu kiswe Zone Turqoise yari iyobowe n'Ingabo z'u Bufaransa.
Uru rubanza rwa Muhayimana Claude rwatangiye kuri uyu wa 22 Ugushyingo byitezwe ko ruzasozwa kuwa 23 Ukuboza 2021. Ni urubanza kandi ruzagaragaramo abatangabuhamya ndetse n'impuguke.
Mu cyumweru gishize,mu rukiko rw'ibanze rwa Nyarugenge, Ubushinjacyaha bwavuze ko aregwa guhakana jenoside, gupfobya jenoside, gukurura amacakuburi, no gutangaza ibihuha.
Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyo byaha yabikoze mu bihe bitandukanye ku rubuga rwa YouTube rwitwa Umubavu TV – nyirarwo na we afunze ku bindi byaha bitandukanye – hamwe no ku rubuga rwe Rashid TV.
Rashid yavuze ko atemera ibyaha aregwa ariko ntiyabyisobanuraho kuko yavuze ko hari uburenganzira bwe butubahirijwe.
Yavuze ko atigeze ahabwa igihe cyo kwisobanura mu bushinjacyaha, ko no ku nyandiko aho yari gushyira ibisubizo bye harimo ubusa.
Ubushinjacyaha bwavuze ko yabajijwe akanga kuvuga kandi yari ari kumwe n'umwunganira mu mategeko.
Rashid Hakuzimana we yongeyeho ko yakorewe iyicarubozo ryo mu mutwe abwirwa amagambo amukomeretsa mu gihe cy'ibazwa, kandi ko bitemewe n'amategeko.
Umwunganizi we mu mategeko, Felix Rudakemwa, yabanje kwanga kugira icyo avuga kuko ngo uwo yunganira “agomba kubanza agasubizwa uburenganzira yambuwe mbere”.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki 22 Ugushyingo 2021 , mu Rukiko rwa Rubanda I Paris mu Bufaransa 'Cour d'assises' hatangiye urubanza rwa Claude Muhayimana, umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw'u Bufaransa, ushinjwa ubufatanyacyaha muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Ubwo jenoside yakorwaga, Claude Muhayimana w'imyaka 60 uvuka mu Karere ka Karongi  yari umushoferi wa Guest House ya Kibuye (Mu Karere ka Karongi) arashinjwa 'ubufatanyacyaha' muri jenoside n'ibyaha byibasiye inyokomuntu kubera ko 'yafashije nkana'  interahamwe, akazitwara mu modoka zijya kwica Abatutsi mu ishuli ryisumbuye rya Nyamishaba, no mu misozi ya Karongi, Gitwa na Bisesero hahoze ari muri perefegitura ya Kibuye.
Muhayimana Claude, yabanje kuba impunzi mu Bufaransa, aza kuhabona ubwenegihugu mu 2010. Mu 2013, ishyirahamwe riharanira inyungu z'abahohotewe ryo mu Bufaransa ryitwa 'Collectif des parties civiles pour le Rwanda, CPCR,' ryamutanzeho ikirego. Yatawe muri yombi mu 2014 mu mujyi wa Rouen, aho yari umukozi w'akarere.
Uko iburanisha ryagenze ku munsi waryo wa mbere
Urubanza rwe rwatangiye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere ku isaha ya saa 1h30 'GMT'. Biteganijwe ko abatangabuhamya bagera kuri mirongo itanu bazatanga ubuhamya muri uru rubanza, muri bo abagera kuri cumi na batanu bazava mu Rwanda.
France 24 dukesha iyi nkuru yanditse ko rufite umwihariko w'uko umuburanyi ari umuturage usanzwe atari umunyapolitike mu gihe cya jenoside cyangwa ngo abe yari mu buyobozi cyangwa ibya gisirikare.
Claude Muhayimana(Photo: RFI)
Me Philippe Meilhac, umwe mu bunganira uregwa yabwiye AFP ko uwo yunganira ari umuturage usanzwe, umaze imyaka 10 ategereje ko agezwa imbere y'ubutabera.
Alain Gauthier, washinze CPCR, ku ruhande rwe yirinze kuvuga ku mafi manini cyangwa amafi mato ati 'Turi mu kibazo cya jenoside, ntabwo tuvuga amafi mato[â¦]yakomeje ahumuriza abarokotse jenoside bo ku kibuye (mu karere ka karongi) ati 'Turahababereye'.
Umwunganizi wa CPCR, Alexandre Kiabski agira ati 'Hariho ubuhamya bwinshi bwemeza ko yajyanaga abantu ahabereye ubwicanyi.'
Ubwunganizi bwo bukavuga ko yahatiwe gutwara Abatutsi aho bagombaga kwicirwa.
Abanyamakuru bakorera ibinyamakuru mpuzamahanga baje gukurikirana uru rubanza(Photo: Francine Isaro)
Mu itangazo Umuryango uharanira inyungu z'Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Bufaransa hamwe na CPCR, wavuze ko 'anyuzwe' no kuba amaherezo uru rubanza ruburanishijwe.
'Ibi birerekana ko nubwo turi mu bihe by'icyorezo, ubutabera bukora akazi kabwo (â¦). abakekwaho kugira uruhare muri jenoside  bagomba kumenya ko bazakurikiranwa mu Bufaransa n'ahandi bagomba kugezwa imbere y'ubutabera.
Komisiyo yo kurwanya jenoside (ubwo yari ikiriho) yatangaje ko Muhayimana ari umwe mu bacurabwenge ba Jenoside muri Kibuye, kimwe na Niyitegeka Eliezer, Kayishema Clément, Ruzindana Obed na Musema Alfred bakatiwe n'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR).
Abarokotse bo mu Mirenge ya Mubuga na Bwishyura bavuga ko Muhayimana yaburana nkuwakoze jenoside aho gukurikiranwa nk'umufatanyacyaha. Ibi baitangarije Abanyamakuru bakorana n'Umuryango w'Abanyamakuru baharanira Amahoro 'Paxpress' tariki 20 Ugushyingo 2021 ubwo babasuraga.
Aba baturage bavuga ko izina rya Muyayimana Claude ryumvikanye cyane mu bitero kandi ngo hari n'uwamubonye afite igice cy'umuhoro kimwe mubyo bicishaga abatutsi.
Kanyabashi Anastase, atuye mu Kagali ka Nyarusazi, Umurenge wa Bwishyura; avuga ko azi Muhayimana Claude kuko bari baturanye mbere ya jenoside; ndetse ngo mbere ya jenoside yari umuntu nk'abandi ariko mu gihe cya jenoside ahinduka rwose mubi.
Ku italiki ya 14 Mata 1994 bamaze kumumenesha, yajyanye n'abandi aho bahungiye i Ruhiro ku gasozi kari hejuru ya Nyamishaba ko Mugasura; aho bari bateraniye ari abantu benshi cyane.
Yagize ati 'Naramubonye mu gitero, twabateye amabuye turabatsinda basubirayo; hari saa cyenda. Bukeye kuri 15 turi kuri uwo musozi; yaje atwaye interahamwe bagera i Nyamishaba afite agapanga gato kameze nka kupakupa k'agace, hari abakobwa babwiraga ngo nibirohe mu Kivu aho kubatema mbere, hari akarwa bororegamo inkoko bamara kukambuka bakabatema, ubwo rero sinakubwira ngo batemwe nande. Kuvuga ngo kanaka yatemye aba, sinabimenya gusa yaje mu gitero''.
Ntabanganyimana Bosco wo mu Kagali ka Murangara, Umurenge wa Mubuga kuri ubu afite imyaka 49; ababyeyi be n'abavandimwe be babiciye ku rusengero rw'abadivantisiti I Murangara, ni mu bitero byaje mu modoka yari itwawe na Claude.
Yagize ati 'Iyo modoka yaratwayemo interahamwe yazigejeje mu Bisesero muri dayihatsu y'ubururu noneho agaruka gutwara izindi; icyo gihe mu Bisesero bahishe abantu benshi cyane. Iva mu Bisesesero ihita iza hano ku Mubuga; yaje gupakira abantu ngo bajye kwica byabaye nk'inshuro nk'enye, ni izina gusa sinigeze mubona amaso ku maso'.
Umunyamabanganshingwabikorwa w'Umurenge wa Mubuga, Kuzwabaganwa Védaste yavuze ko ubutabera nibwubahirizwa, ibizamuhama akabihanirwa aricyo cya mbere umuntu aba yifuza, kandi ibyo yangije akabyishyura hakurikijwe amategeko, ngo kuko uwarokotse jenoside yakorewe abatutsi iyo ahawe ubutabera hari uburyo bumwe cyangwa ubundi aruhuka.
Uhagarariye Ibuka mu Karere ka Karongi, Habarugira Isaac; yagize ati' hari igihe abarokotse jenoside bacika intege bakavuga ngo ibyabaye byarabaye, ababuranye baraburanye ariko iyo twongeye kumva hari umuntu ucyekwaho ibyaha ugiye gukurikiranwa twongera kugira icyizere ko n'abandi bashobora kuzaca imbere y'ubutabera. Tugize amahirwe twazabona ubutabera twifuza kuri Muhayimana Claude'.
Muhayimana abaye Umunyarwanda wa kane uburanishijwe n'ubutabera bw'u Bufaransa ku byaha bya jenoside yakorewe Abatutsi. Uwa mbere yabaye Capitaine Simbikangwa Pascal. Yakatiwe igifungo cy'imyaka 25 mu 2014.
Abandi ni ba burugumesitiri babili, Ngenzi Otavien na Barahira Tito, bo mu cyahoze ari perefegiyura ya Kibungo. Bakatiwe gufungwa burundu mu 2016.
Mu iburanisha riheruka mu cyumweru gishize, Caleb uregwa hamwe na Serubibi Eric Wahoze ari Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Housing Authority na Kabera Godfrey wahoze ari umuyobozi mukuru ushinzwe igenamigambi muri MINECOFIN, bari basabye Urukiko Rukuru ko barekurwa by’agateganyo bakaburana ubujurire bwabo bari hanze.
Aba bagabo batatu bakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo igifungo cy’imyaka itandatu no gutanga ihazabu ya miliyoni 3Frw kuri buri wese, bakaba barajuririye mu Rukiko Rukuru, mu cyumweru gishize ubwo bagombaga gutangira kuburana ubujurire bwabo ni bwo batanze kiriya cyifuzo cyabaye inzitizi ibanziriza urubanza, bituma bataburana.
Kuri uyu wa Mbere tariki 22 Ugushyingo 2021, Urukiko Rukuru rwavuze ko impamvu zatanzwe n’abaregwa basaba kurekurwa by’agateganyo, zidafite ishingiro.
Umucamanza yavuze ko abaregwa bagaragaje icyifuzo ariko ko nta bimenyetso bifatika bigiherekeje ku buryo Urukiko rwabiheraho rwemeza kiriya cyifuzo.
Nyuma yo gusoma icyemezo, Umucamanza yahise avuga ko urubanza rwo mu mizi rwimuriwe tariki 21 Mutarama 2021.
Ubwo yagaragazaga kiriya cyifuro cyo kurekurwa by’agateganyo, Rwamuganza Caleb yari yabwiye urukiko ko nyuma yo kugera muri Gereza ya Nyarugenge yahagiriye ibibazo bikomeye birimo uburwayi bw’umugongo, bityo ko akwiye kurekurwa akajya kwivuza.
Me Nkundabarashi Moise wunganira Caleb, na we yashimangiye icyifuzo cy’umukiliya we avuga ko ibyo asaba abyemererwa n’amategeko.
Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ryari rimaze iminsi rivugirwa n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, ryari rimaze iminsi ritanga ibisobanuro kuri bimwe mu byagarutsweho cyane mu bijyanye n’imikoreshereze y’ibinyabiziga.
Muri iki cyumweru ni bwo humvikanye bimwe mu bibazo by’abinubira ikoreshwa rya Camera zifashishwa mu gucunga umutekano wo mu muhanda.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera watanze ibisobanuro kuri ziriya Camera, yakunze kuvuga ko ikibazo atari Camera ahubwo ko ikibazo ari abarenga ku mategeko y’umuhanda.
Mu kiganiro yagiranye na Radio 10 kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Ugushyingo 2021, CP John Bosco Kabera yavuze ko ziriya Camera zinubirwa ahubwo ziziyongera kubera intego yazo yo kubungabunga umutekano w’abakoresha umuhanda.
Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, rihawe umuvugizi nyuma y’igihe ritamugira, rikaba ryaravugiwe n’abarimo Jean Marie Vianney Ndushabandi na Emmanuel Kabanda uherutse kwirukanwa muri Polisi y’u Rwanda
SSP Irere René wagizwe Umuvugizi mushya w’Ishami rya Polisi rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, yabaye umukozi mu Community Policing.
Uyu mugore yafashwe kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Ugushyingo mu Mudugudu wa Rugera, mu Kagari ka Nyamitanzi, Umurenge wa Jomba muri kariya Karere ka Nyabihu ubwo yerecyezaga mu Karere ka Muhanga.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonavanture Twizere Karekezi yavuze ko Nyiramatama yafatiwe mu modoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange. Yafatiwe mu bikorwa bya Polisi bisanzwe bigamije kurwanya abakwirakwiza ibiyobyabwenge n’abacuruza magendu.
Yagize ati 'Hari mu gitondo ahagana saa tanu abapolisi bari mu kazi gasanzwe ko kugenzura imodoka zinyura mu Karere ka Nyabihu kuko hakunze kunyura urumogi n’ibicuruzwa bya magendu n’ibitemewe. Basatse imodoka yarimo Nyiramatama bageze ku gakapu yari yicaranye basanga munsi yashyizemo ruriya rumogi hejuru ashyiraho imbuto mu rwego rwo kujijisha.'
CIP Karekezi akomeza avuga ko Nyiramatama amaze gufatwa yemeye ko urumogi yari aruvanye mu Karere ka Rubavu arujyaniye umuntu wo mu Karere ka Muhanga ariko yanze kumuvuga, avuga ko yaruhawe n’uwitwa Kazungu. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’iburengerazuba yongeye gukangurira anantu gukora ibikorwa byemewe n’amategeko bakirinda ibigusha mu byaha.
Ati 'Nyiramatama avuga ko ubusanzwe atuye mu Karere ka Muhanga akaba yari agiye kurangura imiteja yo gucuruza. Iyo yigira mu bucuruzi bwe bw’imiteja akirinda kugerekaho gukwirakwiza urumogi nta kibazo yari kugira, n’abandi bose turongera kubamenyesha ko amayeri yose bakoresha bakwirakwiza urumogi yamenyekanye.'
Umuraperi Young Dolph w' imyaka 36, yarasiwe mu modoka atwaye ubwo yaragiye guhaha kuri Airways Bouolevard i Memphis ahagana mu ma saa saba zijoro kuri uyu 18 Ugushyingo 2021. Umuyobozi wa polisi yavuze ko arimo kohereza abapolisi b'inyongera hirya no hino mu mujyi kugira ngo bagerageze gukomeza gukora iperereza ku cyaba kishe uyu musore .
Urupfu rwe rwemejwe n'abantu batandukanye barimo na Meya wa Memphis, Jim Strickland, wavuze ko biteye agahinda kuba abantu bapfa ari inzirakarengane.
Yagize ati 'Urupfu rubabaje rwo kurasa umuraperi Young Dolph ni indi mpuruza y'ububabare buzanwa n'ibyaha byo guhohotera abantu. Amasengesho yanjye n'ibitekerezo mbyerekeje ku muryango we n'inshuti.'
Young Dolph wari ufite imyaka 36 yinjiye mu iguriro rya Makeda's Butter Cookies muri Memphis, umuntu utaramenyekana waje amukurikiye yinjiramo amurasa urufaya rw'amasasu ari narwo rwatumye apfa; nk'uko nyiri iryo guriro Maurice Hill, yabitangarije ikinyamakuru FOX13 cyo mu gace yarasiwemo. Young Dolph mu 2016 yamenyekanye cyane mu Mujyi wa Memphis kubera album yise 'King of Memphis'. Iyi album yanabaye iya 49 ku rutonde rwa Billboard 200. Album ye yitwa 'Rich Slave' yabaye iya kane kuri uru rutonde rwa Billboard mu 2020. Bamwe mu baraperi bagaragaje ko bashenguwe n'urupfu rw'uyu musore barimo Megan Thee Stallion wakoranye na we mu 2020 indirimbo bise 'RNB'.
Yanditse kuri Instagram, ati 'Buri muntu unzi azi ukuntu numvaga umuziki w'uyu mugabo buri munsi. Ruhukira mu mahoro munyabigwi nyawe.'
Gucci Mane na we yanditse ati 'Ruhukira mu mahoro nshuti yanjye Dolph. Ibi byakomerekeje umutima wanjye.'
Chance the Rapper na we yanditse agaragaza ko mugenzi we yari umuraperi wa nyawe, amwifuriza kuruhukira mu mahoro.
Muri Nzeri 2017 nabwo Dolph yari yarashwe ariko aza gukira. Muri uwo mwaka byari ubwa kabiri cyane ko muri Gashyantare nabwo yari yarashwe ari mu modoka ntiyagira icyo aba.
Mu 2019 uyu musore yakomojweho cyane mu itangazamakuru nyuma yo kwibwa imikufi ifite agaciro ka $500.000 [509.932.000 Frw] akavuga ko nta mujinya yigeze agirira abajura bamwibye kuko ari umunyamugisha.
Dolph yari mubyara w'umuraperi Juice Wrld na we witabye Imana mu Ukuboza 2019. Asize abana babiri Tre Tre na Ari, yabyaranye na Mia Jaye babanaga.
Urupfu rwe rwakurikiwe n'inkuru zivuga ko mugenzi we w'umuraperi Yo Gotti, bakunze kugirana amahari yaba ari umwe mu barwihishe inyuma ariko nta gihamya yigeze igaragara. Refe:www.dailymail.com
Aba banyarwanda barimo abana 11, abagore barindwi n’abagabo 25 bakiriwe ku Mupaka wa Kagitumba ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Ugushyingo.
Kimwe n’abandi bagiye birukanwa muri Uganda, aba Banyarwanda bavuga ko bakorewe ibikorwa bibi aho bari bafungiye mu buryo butemewe n’amategeko.
Mu mpera z’ukwezi gushize k’Ukwakira, u Rwanda rwari rwakiriye abandi Banyarwanda 47 barimo abagabo 29, abagore icyenda n’abana icyenda na bo bari birukanywe muri Uganda.
Tariki 09 Ugushyingo 2021, na bwo kuri uriya Mupaka wa Kagitumba hari hakiriwe abandi Banyarwanda 9 barimo abagabo umunani n’umugore umwe.
Igihugu cya Uganda gikomeje kugirira nabi bamwe mu Banyarwanda bajyayo cyangwa basanzwe babayo, kibashinja ibikorwa binyuranye birimo kuba ari intasi z’u Rwanda.
Ibi bikorwa byo kugirira nabi Abanyarwanda muri Uganda birimo kubakorera iyicarubozo ndetse no kubambura ubuzima, byatangiye aho umubao w’u Rwanda na kiriya Gihugu ubereye mubi.
Leta y’u Rwanda yakunze kugira inama Abanyarwanda kutajya muri kiriya Gihugu mu gihe umubano w’ibi bihugu utarasubira mu buryo.
Mu kiganiro aheruka kugirana n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA, Perezida Paul Kagame yongeye gusaba Abanyarwanda kutajya muri Uganda gusa avuga ko ari 'amaburakindi kuko hari benshi bafiteyo imiryango, abana, ababyeyi, ibihugu byombi bifitanye amateka maremare.'
Perezida Paul Kagame yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda izakomeza kuvugana n’iya Uganda kugira ngo ibibazo bimaze iminsi biri hagati y’ibihugu byombi bikemuke.
Aba bagore batatu basanzwe bakora ubucuruzi mu gace kabwo kazwi nka Quartier Commercial mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, bakoze kiriya gikorwa bakekwaho tariki 16 Ugushyingo 2021.
Polisi y’u Rwanda yerekanye aba bagore mu gikorwa cyaberere mu ku biro bya Polisi mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Rwezamenyo.
Aba ni Ishamiryase Neema w’imyaka 32, Nshimiyimana Zaudjia w’imyaka 23 na Umuhoza Denise w’imyaka 25 cyabereye ku biro bya Polisi mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Rwezamenyo, aba bantu basanzwe ari abacuruzi ahavuzwe haruguru.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yakanguriye abanyarwanda ko igihe hari abanyamahanga cyangwa abandi banyarwanda baza babagana bagomba kubaha serivisi bakeneye bakirinda imyitwarire ibakoza isoni.
Yagize ati 'Bariya bantu baracyekwaho gukora ibikorwa bikoza isoni abandi bantu cyangwa undi muntu. Ku mugoroba wa tariki ya 16 Ugushyingo hari abashyitsi b’abanyamahanga bagiye aho bacuruzaga mu iduka bagiye kugura ibintu noneho baratangira barabaganira,bagize ngo barababaza abandi barabaseka, ikindi kiyongereyeho hari umwe muri abo bashyitsi bafashe ku misatsi.'
CP Kabera yibukije abanyarwanda ko hari bimwe mu bikorwa abantu bakora batazi ko ari icyaha, abasaba kujya babyirinda ariko cyane cyane bakazirikana ko abanyamahanga hari umuco wabo baba bafite.
Ati 'Abo banyamahanga bamaze gukorerwa biriya byose byarababaje batanga amakuru kuri Polisi. Abantu bagomba kumenya ko hari ibyo bashobora gukorera abandi bikaba byabatera isoni cyangwa bikababaza, ariko noneho iyo biteganywa n’itegeko urumva ko biba icyaha. Gukora ku muntu atabiguhereye uburenganzira ntabwo aribyo, kumutunga intoki, gukwena umuntu cyangwa gukora igikorwa cyamutera isoni, kuganira umuntu ubahiseho ntabwo aribyo, iyo bigeze ku banyamahanga rero ni ngombwa kugaragaza umuco, ukirinda gukora ibikorwa bibatera isoni.'
Umuvugizi wa Polisi yavuze ko itegeko ritareba ko byakorewe ku banyamahanga baje mu Rwanda gusa ko ahubwo rireba abaturarwanda bose. Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo kugira ngo hatangire iperereza.
ICYO ITEGEKO RITEGANYA
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 135 ivuga ko Umuntu wese ukora igikorwa gikoza isoni mu buryo ubwo aribwo bwose ku mubiri w’undi, nyiri ukubikorerwa atabishaka, aba akoze icyaha.
Abaganga bo muri Sudan bavuga ko abantu 10 bishwe barashwe ubwo abashinzwe umutekano bageragezaga gutatanya imyigaragambyo y'abamagana ihirikwa ry'ubutegetsi ryakozwe n'igisirikare mu kwezi gushize. Imyuka iryana mu maso yarashwe ku rindi tsinda ry'abigaragambya mu murwa mukuru Khartoum.
Impirimbanyi muri Sudan zari zasabye abaturage kujya mu mihanda ku wa gatatu, kwibuka umunsi wari witezweho ko umusivile ahabwa ubuyobozi bw'akanama k'abasivile n'abasirikare kari kari ku butegetsi.
Nubwo abashinzwe umutekano bari bafashe ingamba zo kubabuza, abagabo, abagore n'abana bagiye mu mihanda y'i Khartoum. Aho bari bateraniye henshi nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, abigaragambya bazunguje amabendera ya Sudan ndetse bamagana igisirikare. Icyo baharanira gishyigikiwe n'amahanga menshi.
Antony Blinken ukuriye ububanyi n'amahanga bw'Amerika yavuze ko imfashanyo icyenewe cyane y'amafaranga izasubizwaho mu gihe igisirikare cyaba kivuye ku butegetsi.
Abakuriye inzego zishinzwe umutekano muri Sudan bakomeje kwifashisha urugomo ngo bagere ku cyo bashaka. Kugeza ubu abigaragambya ntabwo baratezuka ku ntego yabo. Ni yo mpamvu ibintu bimeze nabi cyane muri Sudan.