Tag: Umutekano

  • RDC: Abitwaje intwaro bateze imodoka yari igemuriye impunzi bica abantu batanu #rwanda #RwOT

    Aba bantu bataramenyekana bishe abantu 4 bari bari muri iyo modoka ndetse n'umumotari wari uvuye mu Bibogobogo.

    Abantu bari muri iyo modoka si abo mu miryango y'ubutabazi ahubwo n'abantu basanzwe bari batwaye iyo nkunga nkuko Ijwi ry'Amerika ribitangaza.

    Umuyobozi w'Ingabo za RDC zikorera mu mujyi wa Baraka,uri mu birometero 90 uvuye mu mujyi wa Uvira Col.David Panga,yavuze ko imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yari ivuye muri Uvira izanye ibyokurya muri kariya gace,yatwikiwe ku musozi wa Monge Monge n'abantu bitwaje imbunda bataramenyekana.

    Col.Panga uyobora Regima ya FARDC ya 2202 ahamya ko uretse abo bantu 5 bishwe n'imodoka ya FUSO yatwitswe,ibyokurya birasahurwa,ibindi biratwikwa.

    Uku gutwikwa ku iyo modoka yari itwaye ibiryo byatanzwe na Diaspora y'Abanyamulenge batuye hirya no hino ku isi kwateye impungenge abavuye mu byabo bari i Bibogobogo nkuko umuyobozi wabo David Ngirumukiza yabitangaje.

    Uyu yavuze ko kuva mu kwezi kwa 10 bari mu ntambara ndetse ngo nta bufasha bwibanze bahawe na ONG n'imwe ndetse ngo ibyakozwe bigaragaza ko ari ugukumira ikintu cyose gishobora kujya mu Bibogobogo.

    Ibi bibaye nyuma y'aho ku munsi w'ejo abagore n'abana b'Abanyamulenge biriwe bigaragambya kuri MONUSCO yo mu Bibogobogo bayisaba ko yakangurira amashyirahamwe y'abagiraneza kubatabara kuko bugarijwe n'inzara.

    Imiryango isaga 700 y'abo Banyamulenge ntacyo gukora zifite uretse kwihisha mu nzu 3 gusa kandi aho bari batuye babaga mu nzu 30.

    Mu kwezi kwa 10,nibwo karere ka Bibogobogo katewe n'umutwe wa Mai Mai wishe abantu 20 hanyuma inzu 18 ziratwikwa.Abantu barenga 1000 barahunga.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/rdc-abitwaje-intwaro-bateze-imodoka-yari-igemuriye-impunzi-bica-abantu-batanu

  • Rubavu: Batangiye guterwa n'abajura kubera umuriro umaze amezi 3 warabuze #rwanda #RwOT

    Aba baturage bo mu kagari ka Rubona,mu mudugudu wa Kabiza bari mu bwigunge kubera ko bamaze amezi 3 nta muriro bafite kandi barahoze bawufite.

    Aba baturage babwiye Umuryango ko bamaze amezi atatu babona umuriro ku baturanyi bo ntawo bafite kandi barawuhoranye ukaza gupfa bagategereza ubufasha bw'ababishizwe (REG) bagaheba.

    Uwitwa Mpozembizi Paul yagize ati “Kuva mu kwezi kwa 9 inkuba yakubise kashipawa zaho dutuye,kuva ubwo umuriro turawubura.

    Twagiye kenshi kuri REG ariko ntacyo batumariye ahubwo batubwira ko nta Kashi pawa zihari none ubu amaso yaheze mu kirere.Abajura bitwikira ijoro bakatwiba. Umuhungu wange abajura baraje bakura amadirishya y'inzu ye baramwiba ntibagira icyo bamusigira.

    Ababyeyi bo muri ako gace bavuze ko bababazwa n'uko abana babo batagisubira mu masomo kubera iri bura ry'umuriro.Bati “abana bacu ntibakiga kuko akabuje ka buri munsi kukabona ntibyoroshye.

    Kubera umwijima,iyo uvuye gucaginga telefone ahari umuriro, uhura n'abajura akayikwambura, abana bacu rwose ntibagisubiramo amasomo.

    Umuyobozi wa REG ishami rya Rubavu Butera Laurent,yavuze ko nta kibazo cya Kashi Pawa gihari.Ati”abo baturage bafite icyo kibazo bampamagare tubafashe kuko kashipawa zirahari Kandi Iyo umuntu agize ikibazo cyayo aratubwira tukajya kumuguranira.”

    Gusa abaturage bahuje icyo kibazo Bose barasaba gufashwa kuko bamaze kujya kuri REG inshuro nyinshi ariko amezi abaye atatu bari mu kizima

    Alfred NTAKIRUTIMANA/Umuryango

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/rubavu-bamerewe-nabi-n-abajura-bungukiye-mu-kubura-k-umuriro-umaze-amezi-3

  • Umutangabuhamya yavuze ibitero byishe Abatutsi yahuriyemo na Claude Muhayimana #rwanda #RwOT

    Urukiko rw'i Paris mu Bufaransa ruburanisha ibyaha mpanabyaha rwumvise abatangabuhamya bagizwe ahanini n'abagize uruhare mu bitero byagabwe mu bice binyuranye byo muri komini Gitesi ku Kibuye, umwe muri bo avuga ibitero yajyanyemo na Claude Muhayimana.

    Abanyamakuru bakorana n'Umuryango w'Abanyamakuru baharanira amahoro Paxpress bari gukurikirana iby'uru rubanza i Paris mu Bufaransa batangaje ko kuri uyu wa Gatatu tariki 1/12/2021, abatanze ubuhamya ari abagabo babiri bafunzwe bakaba batanze ubuhamya bari mu Rwanda hifashishijwe  ikoranabuhanga. Abo ni Alexis Kabagema ufungiye i Muhanga wakatiwe imyaka 30 na Gaëtan Rutazihana ufungiye i Nyanza.

    Undi ni Musabyimana Louis uzwi nka Mido we warangije igihano cy'igifungo cy'imyaka 14. Kabagema Alexis yagarutse ku bitero yagiyemo byarimo Claude Muhayimana n'icyaguyemo umujandarume Mwafrika ku musozi wa Gitwa aho yateye grenade umusore wari mu bahungiye ku musozi akayifata akayimutera akaba ari we ihitana.

    Ngo hari umujandarume wahise abwira Muhayimana Claude ngo akatishe imodoka ya Daihatsu yari atwaye ngo batayitera amabuye.

    Uyu Kabagema ngo yanabonye iyi modoka iri hagati mu bari bagiye mu bitero byatumye basubirayo barisuganya bihuza n'abandi bicanyi bo mu bice binyuranye.

    Benda kugera ku musozi konseye Nambajimana François yabasabye kwambara mu ijosi amashara n'ibibabi by'ibiti ngo baticana ubwabo, ndetse bemeza uhura n'undi avuga ati Butare undi agasubiza ati Kibuye.

    Uyu mutangabuhamya yavuze ko Claude Muhayimana ari mu batangije ubwicanyi aho bari bari kuko yahabasanze ari kumwe n'abandi bakababaza niba bari babona ukuntu bica Abatutsi.

    Aha ngo ni ho abari kumwe na Muhayimana biciye umukecuru witwa Nyiramagondo, umukobwa we ndetse n'umwuzukuru bari bazanye mu modoka babapakiranye n'ihene bari basahuye.

    Uwitwa Gaëtan Rutazihana ufungiye muri gereza ya Nyanza we ibyo yavuze urukiko rwamugaragarije ko binyuranye n'ibyo yabwiye abajandarume b'Abafaransa bakoze iperereza kuri iyi dosiye.

    Avuga ko ibyo yavuze byinshi yabyumviye mu ikusanyamakuru muri gereza ya Gisovu, abivuga nk'aho yabibonye kandi yarabyumvise mu ikusanyamakuru.  Aha yagize Ati 'Hariya navuze ko nabonye Claude Muhayimana atwaye Daihatsu y'ubururu ndabasaba imbabazi nsaba n'Imana imbabazi kuko nabeshye.'

    Uyu mugabo wasobanuye ko yafunguwe amaze kwemera ibyaha hakagaragara ko hari abantu bajugunywe mu cyobo rusange ku bitaro bya Kibuye, ashinjwa kugira uruhare mu iyicwa ryabo akatirwa gufungwa burundu.

    Bamubajije impamvu yari yavuze ko Muhayimana yagize uruhare muri jenoside yibwira ko kuba yaratwaye Interahamwe mu modoka gusa nta ngaruka byamugiraho.

    Ikindi ngo abeshya yari ataratangira gusenga.

    Uwa 3 urukiko rwumvise ni Musabyimana Louis wakatiwe imyaka 14 kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko yarangije igihano.

    Uyu yakoranye na Muhayimana Claude muri Guest House kuko mu1994 yari ahamaze imyaka 5.

    Yagaragaje ko hari abantu biciwe aha bakoreraga harimo Munyankindi Anaclet bakoranaga ndetse n'uwari umucungamari wa Bralirwa Simon Masengesho wari uhacumbitse.

    Yagaragaje kandi ko Muhayimana yagiye atwara abantu mu bitero byagabwe mu bice binyuranye bya Kibuye harimo na Bisesero.

    Yavuze kandi ko imodoka Muhayimana Claude yatwaraga yari yarayisahuye ku mucuruzi bitaga Bongo Bongo banasahuye imifuka ya sima.

    Urukiko rwagaragarije uyu mutangabuhamya ko mu isakwa ryakozwe kwa Muhayimana basanze afite nomero ye muri telefone ndetse na mesaje bandikiranye, yemera ko nyuma yo kuvugana n'abajandarume bakoraga iperereza Muhayimana yamuhamagaye amusaba kuzamuhanaguraho ibyaha ndetse yohereza na avocat we ngo amubwira ko bazamufasha guhunga akaza mu Bufaransa.

    Tariki 22 Ugushyingo 2021 , mu Rukiko rwa Rubanda I Paris mu Bufaransa 'Cour d'assises' nibwo hatangiye urubanza rwa Claude Muhayimana, umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw'u Bufaransa, ushinjwa ubufatanyacyaha muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Emma-Marie Umurerwa

    [email protected]

    The post Umutangabuhamya yavuze ibitero byishe Abatutsi yahuriyemo na Claude Muhayimana appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/12/02/umutangabuhamya-yavuze-ibitero-byishe-abatutsi-yahuriyemo-na-claude-muhayimana/

  • Nyanza : Abo muri Islam baregwa iterabwoba basabiwe gufungwa burundu #rwanda #RwOT

    Urugereko rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rwasubitse uru rubanza ruregwamo abayoboke ba Islam batanu baregwa ibyaha birimo Iterabwoba ku nyungu z’idini.

    Inteko y’Ubushinjacyaha iburana muri uru rubanza, yasabye uru rukiko guhamya ibyaha aba bayoboke b’idini ya Islam, rukabahanisha gufungwa burundu no kwamburwa uburenganzira bumwe mu gihugu.

    Ubushinjacyaha bwasabiye ibi bihano abaregwa nyuma yo gusobanura ko ibimenyetso byose byagaragaje abaregwa bakoze ibyaha bashinjwa.

    Bwagarutse ku itsinda ryitwa HIZB-UT-TAHRIR ryarimo aba baregwa baherebwagamo inyigisho z’ubuhezanguni ndetse bunerekana ibitabo bitatu bifashisha muri izo nyigisho.

    Umwunganizi wa Nizeyimana Yazid umwe mu baregwa, Me Napoleon Munyeshema yahise yaka ijambo avuga ko kuzanwa kw’ibitabo nk’ibimenyetso nta gishya ko ahubwo byari kuba bishya iyo Ubushinjacyaha buza bwerekana ko abaregwa bari bafite amakarita, amabendera n’ibindi birango ry’ishyirahamwe naho ibitabo byatanzwe n’umuryango utari uwa Leta wemewe na RGB bityo Ubushinjacyaha ntibutinze urubanza.

    Umushinjacyaha yahise avuga ko uruhande rw’abaregwa atari rwo rugomba gutanga umurongo w’ibyo Ubushinjacyaha buzana mu rukiko.

    Umwe mu bahagarariye Ubushinjacyaha ati 'Ntabwo tugomba kuzana ibyo ashaka ahubwo ntiyiregure kubyo twazanye.'

    Ubushinjacyaha bwakomeje buvuga ko hari inama nkuru y’umuryango w’Abayisilamu yari yahuje inzego za Leta n’ubuyobozi bwa Islam mu Rwanda hafatirwamo imyanzuro ko abantu basengeraga mu rugo bagomba guhagarara iyo myanzuro yafashwe mu mwaka wa 2016.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko inyigisho zatangirwaga kwa Yazid Nizeyimana zari zigamije ubutagondwa.

    Me Napoleon Munyeshema wunganira Yazid yangeyeho ko ibyo Ubushinjacyaha burega umukiliya we nta bimenyetso bufite. Ati 'Ntabwo HIZB-UT- TAHRIR ari umutwe w’iterabwoba kuko utarwanya ahubwo wigisha amategeko ya Islam n’ay’intumwa y’Imana.'

    Me Napoleon yakomeje avuga ko uwo yunganira nta ngabo, nta nambara yakoresheje kandi abo bari kumwe ari abaturage basanzwe ku buryo batashobora guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda kuko bwubakitse neza.

    Ati 'Nta gikorwa cy’intarambara Yazid nunganira yakoze niba yarasomye kuri internet ntibigize icyaha kuko yasomye ashaka gusobanukirwa Islam birushijeho.'

    Me Mbonyimpaye Elias wunganira Kabengera Abdallah, Uwimana Justin Omar, Nizeyimana Yazid na Rumanzi Amran yavuze ko abo yunganira batigeze bajya muri HIZB-UT- TAHRIR ari naho ikibazo nyamukuru kiri.

    Me Kadage Laban wunganira Amran Rumanzi na we yavuze ko umukiliya we nta cyaha yakoze kandi ko Ubushinjacyaha bwamureze nta bimenyetso bifatika bufite.

    Abaregwa bose bahawe ijambo, basabye kugirwa abere ngo kuko nta cyaha bakoze basabye urukiko guca imanza bashingiye ku bimenyetso bifatika nkuko umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Kagame Paul yabibasabye ubwo yatangizaga Umwaka w’ubucamanza.

    Urubanza rwahise rupfundikirwa rukazasomwa tariki 20 Mutarama 2022.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Nyanza-Abo-muri-Islam-baregwa-iterabwoba-basabiwe-gufungwa-burundu

  • Bahengereye abanyeshuri b’abakobwa basinziriye bajya kubasambanya ijoro ryose #rwanda #RwOT

    Bivugwa ko aba bakobwa bahohotewe n’iri tsinda ry’abasore mu ijoro ryo ku ya 21 kugeza ku ya 22 Ugushyingo 2021, mu mujyi wa Bédiala muri Daloa.

    Urubyiruko rw’abasore batanu rwinjiye mu nyubako y’abakobwa bato basinziriye, babafata ku ngufu ndetse ngo bai babanje kwiba telefone ngendanwa n’amafaranga y’abo bakobwa

    Aba bakobwa bavugije induru bafashwa na bagenzi babo bituma aba bagizi ba nabi bahimba imitwe yo kubakangiza intwaro ko bibakomeza gusakuza babakata imihogo.

    Ntibagarukiye ku biba gusa kuko aba basore banabasambanyije ku ngufu,nyuma yo kubafatiraho izi ntwaro bakategeka kwambara ubusa. Nubwo aba bakobwa bakiri bato bari babyanze, byarangiye basambanyijwe.

    Aba bagizi ba nabi bahise bahunga nyuma yo gupakira ibyo bibye no gusambanya aba bakobwa 5.Aba banyeshuri bahise bajya kurega kuri sitasiyo ya gendarmerie ya Bédiala.

    Aba bakobwa mu nzira bagaruka bavuye kuri polisi,ngo bahuye n’umwe mu babashe ku ngufu, wahise afatwa n’inzego z’umutekano. Uyu yemeye ukuri anagaragaza abandi 2 bakoranye ayo mahano nabo basanzwe ari abanyeshuri.

    Nk’uko amakuru abitangaza, bazagezwa imbere y’ubutabera mu rukiko rwa Daloa, mu gihe hagitegerejwe gufatwa abandi babiri. Imanza zo gufata ku ngufu zikomeje kuba nyinshi cyane muri Côte d’Ivoire.

    Source : http://www.ukwezi.rw/13/article/Bahengereye-abanyeshuri-b-abakobwa-basinziriye-bajya-kubasambanya-ijoro-ryose

  • DRC : Abitwaje intwaro bagabye igitero mu nkambi bica abantu 22 #rwanda #RwOT

    Iki gitero cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 28 Ugushyingo 2021, cyagabwe ku bantu bari gushaka aho bahungira.

    Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP bitangaza ko iki gitero cyahitanye abantu 22, gishinjwa umutwe witwaza intwaro uzwi nka CODECO (Cooperative for the Development of Congo).

    Ibitangazamakuru bikorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bitangaza ko ko bariya barwanyi baje bakarasa amasazu menshi kuri bariya baturage bakuwe mu byabo n’ibikorwa by’umutekano mucye.

    Mu cyumweru gishize, muri iriya nkambi n’ubundi hari hagabwe ikindi gitero gihitana abasivile 29.

    Kuva mu myaka 20 ishize, Imitwe yitwaje intwaro ikomeje kugerageza kwigarurira ibice birimo amabuye y’agaciro, ikaba yaragiye igaba ibitero muri biriya bice byegeranye n’ibihugu by’ibituranyi by’iki gihugu birimo u Rwanda, Uganda n’u Burundi.

    Kuva mu ntangiro za Gicurasi, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi yashyize mu bice bya Kivu ya Ruguru na Ituri mu buyobozi bwa Gisirikare mu rwego rwo kurandura ibikorwa by’umutekano mucye wakunze kuvugwamo.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/7/article/DRC-Abitwaje-intwaro-bagabye-igitero-mu-nkambi-bica-abantu-22

  • Abasirikare 150 bo mu Buholandi baje mu Rwanda kuhakorera imyitozo basuye ku Gisozi #rwanda #RwOT

    Aba basirikare 150 baje gukorera imyitozo y’ibifaru mu Kigo cya Gisirikare cya Gabiro mu Karere ka Gatsibo, batangiye uyu munsi kugeza tariki 22 Ukuboza 2021.
    Kuri iki Cyumweru tariki 22 Ugushyingo 2021, basuye Urwibutso rwa Kigali ku Gisozi bunamira inzirakarengane zisaga ibihumbi 250 zihashyinguye banahashyira indabo.

    Ambasaderi w’u Buholandi mu Rwanda, Matthijs Wolters yavuze ko Jenoside Yakorewe Abatutsi yagaragaje ingaruka mbi zo kubura umurongo uhamye w’imiyoborere ariko ko na none yerekanye agaciro igisirikare kigomba kugira mu kurinda abasivile.

    Ati 'Ntitwakwemera ko aya amasomo yibagirana.'

    Matthijs Wolters yashimiriye ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwemeye guha amahirwe Igisirikare cy’Iguhugu cye kuza gukorera imyitozo yo ku rugamba muri iki Gihugu cy’imisozi Igihumbi.

    Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Col Ronald Rwivanga yavuze ko aba basirikare b’u Buholandi baje gukorera imyitozo mu Rwanda kubera ubufatanye n’imikoranire iri hagati y’u Rwanda n’Ubwami bw’u Buholandi.

    U Buholandi busanzwe bufitanye imikoranire n’u Rwanda mu bijyanye n’ubutabera, ibikorwa bijyanye no kwigisha amategeko ndetse n’ibikorwa byo gutera inkunga Igisirikare cy’u Rwanda mu bijyanye n’ibikoresho byifashishwa mu butumwa bwo kujya kubungabunga amahoro.

    Col Ronald Rwivanga yavuze ko ku bijyanye no kuba aba basirikare baje gukorera imyitozo mu Rwanda ari iby’agaciro kuko mu Rwanda ari ahantu heza haba ku bijyanye n’ikirere ndetse n’imiterere y’igihugu ubwacyo.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/2/article/Abasirikare-150-bo-mu-Buholandi-baje-mu-Rwanda-kuhakorera-imyitozo-basuye-ku-Gisozi

  • Urukiko rwategetse Rwiyemezamirimo Mbaduko Jimmy kwishyura miliyoni zisaga 81 FRW #rwanda #RwOT

    Urukiko rwategetse Mbaduko Jimmy kwishyura Miliyoni 81,550,433Frw mu rubanza rwaregwagamo Zigama CSS na La Palisse Hotel Nyandungu.

    Mu ntangiriro z'Ukwakira twabagejejeho inkuru yavugaga ko Banki ya Gisirikare Zigama CSS na La Palisse Hotel Nyandungu y'umunyemari Augustin Mukezangabo na rwiyemezamirimo witwa Mbaduko Jimmy uri muri batatu batsindiye isoko ryo kuvugurura La Palisse Hotel Nyandungu aho kuvugurura izo nyubako byari bifite agaciro ka Miriyali 1,8Frw.

    Iri soko ryari ryaratsindiwe na ba rwiyemezamirimo batatu aribo Uwamahoro Claudine nyiri Sosiyete yitwa Active CM Invetment Ltd, Nkurikiyimfura Alexis nyiri Sosiyete yitwa Qualicons Ltd na Sosiyete yitwa Mukeramirimo Construction Ltd.

    Aya masezerano yo kuvugurura inyubako za La palisse Hotel Nyandungu yasinywe n'impande zombi mu Ukuboza 2020 bigeze muri Gicurasi 2021 amasezerano araseswa ku bwumvikane impande zombi zagiranye kuko hari ibyo abatsindiye isoko batarimo bubahiriza babara imirimo bari bamaze gukora basanga bamaze gukora imirimo ifite agaciro ka Miliyoni 144,400,000Frw.

    Izi Miriyoni zagombaga kugabanwa na Sosoyete eshatu zatsindiye isoko.Uwamahoro Claudine na Nkurikiyimfura Alexis bo bavuga ko ayo mafaranga yahawe Mbaduko Jimmy wenyine kandi imirimo yarakozwe na Sosoyete eshatu bahagarariye.

    Uwamahoro na Nkurikiyimfura bavuga ko bagerageje gutambamira ko ayo mafaranga Mbaduko Jimmy atayafata ariko bikaba iby'ubusa.

    Ubwo bari mu rukiko rw'ubucuruzi mu Ugushyingo 2021 babwiye umucamanza ko bandikiye La Palisse Hotel Nyandungu bayisaba kudashyira kuri konti ya Mbaduko Jimmy ayo mafaranga ariko La Palisse ikabirengaho ikayashyira kuri konti ya Mbaduko Jimmy iba muri Banki ya Gisirikare ya Zigama CSS.

    Uwamahoro na Nkurikiyimfura babwiye urukiko ko nyuma yo kumenya ko La Palisse Hotel Nyandungu yashyize amafaranga kuri konti ya Mbaduko Jimmy iri muri Zigama CSS babimenyesheje ubuyobozi bwa banki nabo bubirengaho barayamuha.

    Uwamahoro na Nkurikiyimfura bavuze ko amafanga yageze kuri konti Saa mbili za mu gitondo,nyuma Mbaduko Jimmy agahita ayakuraho yose kandi banki yari yamenyeshejwe ko ayo mafaranga igomba kuyafatira.

    Nyuma y'aho Mbaduko Jimmy aherewe ayo mafaranga,Uwamahoro Claudine na Nkurikiyimfura Alexis bahise batanga ikirego mu rukiko rw'ubucuruzi barega La Palisse Hotel Nyandungu,Zigama CSS na Mbaduko Jimmy kuko banki yahaye umuntu umwe amafaranga kandi yaragombaga kuyagabana na bagenzi be babiri.

    Uru rubanza rwaburanishijwe kuwa 27 Ukwakira 2021 Umucamanza arusoma kuwa 10 Ugushyingo 2021.

    Mu Cyemezo cy'urukiko gifite amapaji 78 Umucamanza yategetse Sosiyete Mukeramirimo Construction Ltd ya Mbaduko Jimmy kwishyura Nkurikiyimfura Alexis Miriyoni 71,258,767Frw kuko ariko Nkurikiyifura Alexis yagombaga guhabwa nk'umwe mu bari bafitanye amasezerana na La Palisse Hotel Nyandugu.

    Umucamanza yanategetse ko Mbaduko Jimmy yishyura Uwamahoro Claudine Miriyoni 10,291,666Frw kuko ahwanye n'imirimo yokoze.

    Aba ba rwiyemezamirimo bahise bajururira icyemezo cy'urukiko rw'ubucuruzi mu rukiko rukuru rw'ubucuruzi kuko batanyuzwe n'icyemezo cy'umucamanza bavuga ko Zigama CSS na La Palisse batagombaga kuva muri uru rubanza kuko Mbaduko Jimmy urukiko rwategetse ko agomba guha amafaranga abo bafatanije imirimo yo gusana La Palisse Hotel Nyandungu ayo mafaranga atayafite.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/urukiko-rwategetse-rwiyemezamirimo-mbaduko-jimmy-kwishyura-miliyoni-zisaga-81

  • Nyabihu: Polisi yafatanye umugore udupfunyika turenga ibihumbi 2 tw'urumogi #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Ugushyingo ahagana saa cyenda z'amanywa Polisi y'u Rwanda yafashe umugore w'imyaka 28, afatanwa udupfunyika 2,023 tw'urumogi.

    Yafatiwe mu Karere ka Nyabihu, Umurenge wa Jomba, Akagari ka Nyamitanga, Umudugudu wa Rugera.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko uwo mugore yafatiwe mu bikorwa bisanzwe bya Polisi byo kurwanya ibiyobyabwenge.

    Yagize ati' Abapolisi bari mu kazi kabo ka buri munsi basaka imodoka zinyura mu muhanda Mukamira-Muhanga,imodoka yarimo yageze mu Mudugudu wa Rugera barayisaka. Abapolisi basatse umutwaro we basanga harimo udupfunyika tw'urumogi yaruhishe mu myenda yari mu gikapu cye.'

    Uwafashwe yavuze ko yari ajyanye urwo rumogi ku mukiriya uba mu Karere ka Nyanza akaba yari arukuye ku mucuruzi w'urumogi wo mu Murenge wa Bugeshi.

    Gusa yanze kuvuga imyirondoro y'uyu mucuruzi, ariko ngo yari yamusezeranyije kumuhemba amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 15 amaze kugeza ruriya rumogi ku mukiriya i Nyanza.

    CIP Karekezi yongeye kuburira abantu bishora mu byaha cyane cyane mu bucuruzi bw'ibiyobyabwenge kuko birangira bafashwe bagafungwa imyaka myinshi muri gereza. Yakomeje akangurira abaturage gukomeza ubufatanye mu kurwanya ibyaha cyane cyane abakwirakwiza ibiyobyabwenge.

    Uwafashwe n'urumogi yafatanwe byashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Jomba kugira ngo hakomeze iperereza.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n'amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/nyabihu-polisi-yafatanye-umugore-udupfunyika-turenga-ibihumbi-2-tw-urumogi

  • Ethiopia – Tigray: Mekelle yarashweho na drone za Leta #rwanda #RwOT

    Igisirikare cya Ethiopia kirwanira mu kirere cyagabye ibitero cy'utudege tutarimo umupilote (drones) ahantu habiri ho mu murwa mukuru Mekelle w'akarere ka Tigray mu majyaruguru y'igihugu, nkuko ababibonye babivuga.

    Bigaragara ko ibyo bitero bijyanye n'iyi ntambara imaze umwaka umwe hagati y'ingabo za leta ya Ethiopia n'inyeshyamba zo muri Tigray.

    Igitero cya mbere cya drone cyabaye ku wa gatanu saa tatu za mu gitondo (9h) ku isaha yaho, ni ukuvuga saa mbili za mu gitondo ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi, mu gace gatuwe kazwi ku izina rya Diaspora.

    Ababibonye bavuganye na BBC bavuze ko icyo gitero cyangije ingo.

    Umwe mu bahatuye yavuze ukuntu urugo rwe rwasenyutse.

    Uwo mugabo yagize ati: “Turi abasivile kandi nta hantu hakorerwa n'igisirikare hari hafi hano, ariko igisasu cyaguye ku rugo rwanjye”.

    “Ubwo kurasa byabaga, nari ndi kumwe n'umuryango wanjye mu gice cyo hasi [cy'inzu]. Turi bazima, ariko imitungo yanjye, nagezeho mu myaka 27, yashenywe burundu n'igitero”.

    Undi muturage uhatuye yabwiye BBC ati: “Imana yarokoye ubuzima bwanjye. Natakaje ibyo nari mfite, ariko ibyo nta cyo bivuze, nshobora kubigura amafaranga”.

    Ishami rya BBC ritangaza ibiganiro mu rurimi rwa Tigrinya ryabonye videwo n'amafoto ryahawe n'abari i Mekelle, bigaragaza ingo zangiritse.

    Ababibonye bavuze ko igitero cya kabiri cya drone cyagabwe kuri uwo mujyi ahagana saa sita n'iminota 30 z'amanywa (12h30) ku isaha yaho.

    Ubwo yari abibajijweho, umuvugizi wa leta ya Ethiopia Legesse Tulu yabwiye BBC ko nta makuru afite kuri icyo gitero gishya.

    Kuva mu kwezi gushize, umujyi wa Mekelle umaze kuraswaho kenshi binyuze mu nzira y'ikirere.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/ethiopia-tigray-mekelle-yarashweho-na-drone-za-leta