Tag: Umutekano

  • Ethiopia: Minisitiri Abiy yayoboye urugamba ku nshuro ya mbere #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'intebe wa Etiyopiya, Abiy Ahmed yagiye kuyobora urugamba, asigiye ubuyobozi Minisitiri w'intebe wungirije Demeke Mekonnen Hassen.

    Umuvugizi wa guverinema Legesse Tulu yasobanuye birambuye ihererekanywa rya zimwe mu nshingano zisanzwe, nk'uko byatangajwe n'ikinyamakuru Fana.

    Abiy yatangaje mu ijoro ryo kuwa mbere ko afite umugambi wo kwigira ubwe kuyobora urugamba ku ngabo za Tigrey n'incuti zazo.

    Yanditse agira ati: 'Reka duhurire ku rugamba, igihe kirageze cyo kuyobora hakoreshejwe kwitanga'.

    Mu kwezi gushize, ingabo za Tigrey n'abafatanyije na zo bakangishije kujya mu murwa mukuru Addis Abeba. Banakoze imirwano ikaze bagerageza gufunga umuhanda uhuza igihugu kidakora ku nyanja, Etiyopiya n'icyambu gikuru cya Djibouti.

    Ejo kuwa kabiri, intumwa yihariye y'Amerika, Jeffrey Feltman yavuze ko ingabo za Etiyopiya n'abarwanyi bo mu karere babashije kubuza abanya tigrey gufunga uwo muhanda.Icyakora ingabo za Tigrey zashoboye gukomeza urugendo mu majyepfo zerekeza Addis.

    Umuvugizi w'igisirikare cya Etiyopiya, ntiyasubije ubwo yari asabwe kugira icyo avuga.

    IJWI RY'AMERIKA

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/ethiopia-minisitiri-abiy-yayoboye-urugamba-ku-nshuro-ya-mbere

  • Umuryango wa Rusesabagina n'abandi ba rusisibiranya mu kurya imitsi abantu ngo barashaka amafaranga yo kumufunguza #rwanda #RwOT

    Kwa Rusesabagina byose ni ukurya imitsi y'abantu. Byatangiye amaze kwamamazwa na Film ahita ashoraho icyitwaga 'Paul Rusesabagina Hotel Rwanda Foundation' abeshya abazungu ko ishinzwe gutera inkunga imfubyi za Jenoside mu Rwanda. Muri 2010 Leta y'u Rwanda binyuze mu Bushinjacyaha yatangaje ko Paul Rusesabagina yohereza amafaranga umutwe wa FDLR nkuko byagaragazwaga n'impapuro za Western Union.

    Martin Ngoga ukuriye Inteko Ishinga Amategeko ya EAC ariko akaba yari Umushinjacyaha Mukuru wa Leta y'u Rwanda muri 2010 yagize ati:

    'Mu myaka mike ishize nari Umushinjacyaha Mukuru. Abari abayobozi bakuru muri FDLR bafatiwe mu Burundi bafite inyandiko zigaragaza ko Rusesabagina atera inkunga uwo mutwe. Nagiye muri Amerika mpura n'abayobozi bo muri FBI tubasaba ubufatanye mu gukora iperereza kuko amafaranga yari yoherejwe avuye San Antonio muri Texas. FBI yabonye ibindi bimenyetso. Nyuma y'icyumweru umukozi wa FBI yaje mu Rwanda batangira gukora iperereza ricukumbuye'

    Mu bafashwe harimo Lt Col Noel Habiyaremye na Maj. Vital Uwumuremyi. Mu rubanza rwa Rusesabagina Noel Habiyaremye yabwiye urukiko amavu n'amavuko y'umubano we na Rusesabagina kugeza aho atangiye kumwoherereza amafaranga. Amafaranga yakusanywaga na Rusesabagina Leta y'u Rwanda yerekanye aho ajya haba muri FDLR ndetse no kwigwizaho amazu meza mu Bubiligi no muri Amerika.

    Rusesabagina yashyekewe akomeza kuzenguruka isi asaba amafaranga binyuze muri Fondation ye, noneho ashinga ishyaka rye PDR Ihumure rihurizwa mu mpuzamashyaka MRCD n'umutwe w'ingabo wa FLN.

    Aho Rusesabagina afatiwe umukobwa we Carine Kanimba ndetse nabo bafatanyije mu gusoroma amafaranga cyane cyane umuvugizi wa Fondation Rusesabagina Kitty Kurth birirwa mu bitangazamakuru bavuga ko Rusesabagina ari intwari bakiyibagiza ko ibimenyetso simusiga bimuhama byatanzwe n'Ububiligi ndetse na Amerika.

    Ikigezweho ubu ni ugukusanya amafaranga yo kurekura Paul Rusesabagina nkaho afungiye icyaha cy'ubwambuzi cyangwa umwenda abereyemo abantu.

    Abo mu muryango wa Paul Rusesabagina ndetse n'abandi banyuranye bakoresha urubuga rukusanyirizwaho amafaranga https://www.gofundme.com/ ngo barashaka gufunguza Paul Rusesabagina. Ibya Rusesabagina byose bishingiye mu gusoroma amafaranga nyamara ari ukwishyirira mu mufuka wabo.

    Icyo bagomba kumenya ni uko igihe ukusanyije amafaranga ukayakoresha icyo yakusanyirijwe ari ubwambuzi  bihanwa n'amategeko ubwabyo.

    The post Umuryango wa Rusesabagina n'abandi ba rusisibiranya mu kurya imitsi abantu ngo barashaka amafaranga yo kumufunguza appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umuryango-wa-rusesabagina-nabandi-ba-rusisibiranya-mu-kurya-imitsi-abantu-ngo-barashaka-amafaranga-yo-kumufunguza/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umuryango-wa-rusesabagina-nabandi-ba-rusisibiranya-mu-kurya-imitsi-abantu-ngo-barashaka-amafaranga-yo-kumufunguza

  • M23 yashinjwe kubura imirwano mu Karere ka Bunagana yatumye abaturage magana bahunga #rwanda #RwOT

    Muri Republika ya Demokarasiya Kongo hubuye imirwano ikaze hagati y'ingabo za leta n'inyeshyamba. Abaturage bakomeje guhunga aho iyo imirwano ibera mu karere ka Bunagana bakajya ahandi mu gihugu abandi bakajya muri Uganda.

    Iyo mirwano yatangiye ku Cyumweru nijoro ndetse ubu irakomeje aho yaeze hafi ya Pariki ya Virunga hicwa abarinzi bayo 2.Leta ya RDC ivuga ko byakozwe na M23.

    Aba barwanyi biravugwa ko bigaruriye uturere dutandukanye hagati ya Rutshuru n'umujyi wa Goma mu birometero 40 gusa.

    Amakuru aravuga ko abantu bari guhungira mu gihugu hagati abandi bakajya muri Uganda kuko amagana y'abaturage yinjiye muri iki gihugu aciye Kisoro bakakirirwa ahitwa Nyakabande.

    Umutwe wa gisirikare Armee Nationale Congolaise w' umutwe wa politiki w'inyeshyamaba za M23, uravuga ko nta ruhare wagize mu iyicwa ry'abarinzi babiri ba pariki ya Virunga nkuko bivugwa na leta ya Kongo.

    Mu itangazo ryashyizweko umukono n'Umuvugizi w'igisirikare cya M23, Major Willy Ngoma,ngo baratashye kandi bategereje ko leta ya Kongo ishyira mu bikorwa amasezerano bagiranye gusa ngo bafite umutwe wa gisirikare uyobowe na Gen.Sultan Makenga.Bavuze ko bamaze gutandukanya igisirikare na Politike.

    Abarwanyi ba M23 bavuga ko bamaze imyaka 4 bavuye muri Uganda basubira muri RDC ndetse ngo bafite ibirindiro hafi na Rutshuru bategereje ko Perezida Tshisekedi azashyira mu bikorwa amasezerano bashyizeho umukono ku ngoma ya Kabila.

    Bahakanye ko batari kurwana kuko bategereje amasezerano ko ashyirwa mu bikorwa.

    IJWI RY'AMERIKA

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/m23-yashinjwe-kubura-imirwano-mu-mu-karere-ka-bunagana-yatumye-abaturage-magana

  • Ubushinjacyaha bwasabiye abari abarwanyi ba P5 igifungo cya burundu #rwanda #RwOT

    Mu bahoze ari abarwanyi 37 n’umwe watorotse ubutabera bari kuburanishwa mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare, harimo abanyamahanga 10 bari mu mitwe y’iterabwoba yakoreraga mu mashyamba yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igamije gutera u Rwanda.
    Aba banyamahanga barimo Abarundi umunani, Umunye-congo ndetse n’Umugande.
    Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 24 Ugushyingo 2021 ni bwo Ubushinjacyaha bwatangiye gusabira ibihano abahoze ari abarwanyi b’iyo mitwe ya P5 na RUD Urunana ikorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bafashwe mu bihe bitandukanye nyuma yo kugaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda byangije byinshi.
    Uyu munsi w’iburanisha waranzwe no gusabira ibihano abaregwa nabo bahabwa umwanya basaba urukiko kubagabanyiriza ibihano.
    Uyu munsi w’iburanisha wahariwe ubushinjacyaha, aho bushingiye ku byaha bakekwaho ndetse n’ibimenyetso bibishimangira, bagiye basabirwa ibihano buri wese ku ruhare yagiye agira mu byaha ashinjwa.

    Mu bihano ubushinjacyaha bwasabiye abaregwa ibyinshi byiganjemo gufungwa burundu kubera uburemere bwa buri cyaha, hakaba n’ibyaha bagiye asabirwaho gufungwa imyaka 25, 20 n’10.

    Ku ruhande rw’ubwunganizi ndetse n’abaregwa ubwabo, bahakana icyaha cyo kugirana umubano na leta z’amahanga hagamijwe gushoza intambara, bagasaba urukiko guca inkoni izamba kubera impamvu nyoroshyacyaha bakomeje kugaragariza urukiko.

    Muri izo mpamvu nyoroshyacyaha bavuga ko bisanze mu mitwe y’ingabo zitemewe nka P5 na RUD Urunana kandi mbere batarapangaga kuyijyamo, ahubwo ko ari ibishuko bahuye na byo.

    Uru rubanza rwari rwasubukuwe kuri uyu wa 2, nyuma y’aho rusubitswe mu kwezi gushize bitewe n’icyemezo cy’urukiko cyo kuruhuza n’urw’uwitwa Mbarushimana Aimé Erneste,na we wari mu mutwe wa P5, bimaze gusuzumwa ko bashinjwa ibyaha bijya gusa kandi byakorewe ahantu hamwe.

    Uyu Mbarushimana akaba atari afite umwunganira mu mategeko, urukiko rugasaba ko abanza kumushakirwa.

    Mbarushimana, kuri uyu wa 2 ubwo yahabwaga ijambo mu rukiko, yavuze ko yavuye mu Rwanda asanzwe ari umuyoboke w’ishyaka FDU-Inkingi ajyanywe n’inama yagombaga kubera mu Burundi, agezeyo bamubwira ko inama itakibaye, akomereza mu bice bya Minembwe muri Congo ari na bwo yinjiraga mu mutwe wa P5.

    Nyuma yaho ni bwo abarwanyi b’uwo mutwe baje kujya mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru bihuza n’umutwe wa RUD Urunana, baza kurwana n’ingabo za FARDC bamwe bararaswa abandi batabwa muri yombi, ndetse bamwe muri bo akaba ari bo bagabye ibitero mu Kinigi, mu karere ka Musanze tariki ya 4 Ukwakira 2019.

    Aba bose uko ari 38 bagizwe n’Abanyarwanda, Abarundi n’abanyaUganda.

    Bashinjwa kurema umutwe w’ingabo zitemewe no kuwujyamo, kugirana umubano na leta y’amahanga bigiriwe gushoza intambara, gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi no kuwujyamo, kugirira nabi ubutegetsi buriho, icyaha cy’iterabwoba, ubufatanyacyaha mu bwicanyi, ubufatanyacyaha mu kwiba hakoreshejwe intwaro n’ubufatanyacyaha mu gukomeretsa ku bushake.

    Source : https://imirasire.com/?Ubushinjacyaha-bwasabiye-abari-abarwanyi-ba-P5-igifungo-cya-burundu

  • Polisi yerekanye umugabo wihaye ipeti rya 'Lt Col'kugira ngo atire imodoka mu ruganda #rwanda #RwOT

    Uyu musore ukurikiranyweho icyaha cyo kwiyitirira urwego rw'umwuga wemewe n'ubutegetsi, kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 24 Ugushyingo 2021, ni bwo yeretswe itangazamakuru.

    Polisi yavuze ko yiyise umusirikare ufite ipeti rya Lt Col asaba Uruganda rwa Volkswagen imodoka ndetse anatera ubwoba ababishinzwe ko nibatayimuha ari bubafunge ku buryo byabaye ngombwa ko bayimusangisha aho akorera.

    Ngango Alain ushinzwe gukodesha imodoka muri Volkswagen wahamagawe n'uyu musore yagize ati 'Nahamagawe na Lt Col ambwira ko akora akazi ka gisirikare, ko imodoka y'akazi imupfiriyeho ko yari akeneye imodoka byihuta kandi bwangu; ko dutinze yanadufunga ndetse akeneye ko twayimutiza.'

    Yakomeje avuga ko bahise bayimushyira arayikodesha ndetse aranabishyura.

    Ati 'Haje kugera igihe amara ukwezi atatwishyura tubibwira ababishinzwe bo mu kazi kugira ngo bamwishyuze. Bakoranye na RIB na polisi kugira ngo bamukurirane barebe ko yakwishyura ni bwo basanze ari umusivili nkatwe twese.''

    Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera, yasabye Abanyarwanda kwirinda gukora ibyaha byo kwiyitirira umwuga w'abandi kuko iyo bafashwe babihanirwa.

    Yagize ati 'Ikibazo cye ni nk'icy'abandi tujya tubereka buri gihe bigaragara ko bahitamo nabi, bahitamo gukora ibyaha, bahitamo guhemuka no kwiteza ikibazo. Umuntu nk'uriya kwiyita umusirikare akiha ipeti adafite akajya gukodesha imodoka yagera aho akambura abo yayikodesheje birumvikana ko ingaruka ziba zikomeye.'

    Yasabye abakora ibikorwa nk'ibi kubireka kuko iyo bafashwe inzego zibishinzwe zibakurikirana bagahanwa.

    Ingingo ya 281 yo mu gitabo cy'amategeko ahana ibyaha mu Rwanda iteganya ko umuntu wiyitirira urwego rw'umwuga wemewe n'ubutegetsi, impamyabushobozi, impamyabumenyi zitangwa n'urwego rubifitiye ububasha cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa bashyizweho n'urwego rubitiye ububasha, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'ukwezi kumwe ariko kitageze ku mezi atandatu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi y'ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Source: IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/polisi-yerekanye-umugabo-wihaye-ipeti-rya-lt-col-kugira-ngo-atire-imodoka-mu

  • Abafana 15 bagiye kureba umupira wa APR&Rayon ntibasubiye mu rugo bahise bafungwa #rwanda #RwOT

    Ubu kujya mu bikorwa bimwe na bimwe nk’ibitaramo, inama ndetse n’imikino, bagomba kugaragaa ko bipimishije icyorezo cya COVID-19 nibura mu masaha 72 kandi bagasanga ari bazima.

    Aba bitabira ibi bikorwa, bagaragaza ko bipimishije berekana ubutumwa bugufi bwoherezwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC iyo ibisubizo by’umuntu bibonetse.

    Polisi y’u Rwanda itangaza ko hari abantu bitabira ibikorwa binyuranye nk’imikino ndetse n’ibitaramo, bakagaragaza ubutumwa butari impamo.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko no ku mukino wahuje APR FC na Rayon Sports hari abakoze ariya makosa ndetse ko hamaze gufatwa 15.

    CP John Bosco Kabera avuga ko uretse kuba bariya bantu bararenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 ahubwo ko biriya bakoze binagize ibyaha.

    Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda, yagize ati 'Kuri aba babihisemo barabibazwa, ku babiteganya bazabibazwa kandi bazafatwa, abantu turabagira inama yo kubivamo bakabireka.'

    Yavuze kandi ko n’abategura biriya bikorwa byitabirwa n’abantu bagomba kubanza kugaragaza ko bipimishije COVID-19 na bo bazaryozwa kuba hari ababyitabira bakoresheje ubutumwa bw’ubuhimbano bugaragaza ko bipimishije COVID-19.

    Source : http://www.ukwezi.rw/11/article/Abafana-15-bagiye-kureba-umupira-wa-APR-Rayon-ntibasubiye-mu-rugo-bahise-bafungwa

  • Muhayimana uri kuburanira i Paris, avuga ko yafashijwe n'umukozi wa TPIR kugera mu Bufaransa #rwanda #RwOT

    Ku munsi wa Kabiri w'urubanza rwa Muhayimana Claude uri kuburanishirizwa i Paris mu Gihugu cy'u Bufaransa, ku bufatanyacyaha nk'icyitso muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yabwiye inteko iburanisha ko kugera muri iki gihugu yabifashijwemo n'umugenzacyaha mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha-TPIR.

    Muhayimana Claude, wavutse mu 1961 ari mu gihugu cy'u Bufaransa aho akurikiranyweho ubufatanyacyaha nk'ikitso ku cyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994, ibyo akurikiranyweho bivugwa ko yabikoreye mu cyahoze cyitwa Perefegitura ya Kibuye, aha hari no mu gace kiswe zone turquoise karimo ingabo z'u Bufaransa mu gihe cya Jenoside.

    Ubwo kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2021, yagezwaga ku nshuro ya Kabiri imbere y'inteko iburanisha mu rukiko rwa rubanda i Paris, mu gusobanurira urukiko rwashakaga kumenya uko yageze mu Bufaransa mu 2001 aho nyuma yaje no guhabwa ubwenegihugu, yavuze ko ubundi ava mu Rwanda bitatewe no guhunga impamvu za Politiki, ko ahubwo yari arambiwe guhora atumizwa abazwa ndetse anasabwa gushinja ingabo z'Abafaransa ku ruhare rwazo muri Jenoside.

    Akomeza iby'urugendo rwe kugera mu Bufaransa, Muhayimana claude, yabwiye inteko iburanisha ko hari umugenzacyaha wa TPIR( i Arusha) wamufashije akamushakira Pasiporo y'u Rwanda yagendeyeho, ashakirwa Visa ya Togo, ava muri Kenya amufasha guca muri Cote d'Ivoire, aho yaje no kumwoherereza amafaranga amufasha kuhava akagera i Paris mu Bufaransa.

    Mu bindi yagarutseho imbere y'urukiko, yavuze uko Ben Rutabana ari inshuti ye, ko bavuka hamwe, ko ndetse yamuhuje na Dr Rudasingwa Theogene hamwe na Ngarambe, bombi bamwinjije mu ishyaka rya RNC ritavuga rumwe n'ubutegetsi bw'u Rwanda aho rinakorera hanze. Avuga ko yaryinjiyemo muri 2011, aho ubu aribereye umuhuzabikorwa mu gace ka Rouen.

    Soma hano bimwe mu byo wamenya kuri uyu Muhayimana Claude;France: Icyo wamenya ku rubanza rwa Muhayimana Claude rwatangiye none I Paris

    Muhayimana Claude, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yari umushoferi wa projet pèche yo ku Kibuye aho yagiye avuye gukora muri Guest House ya Kibuye. Urubanza rwe mu Bufaransa, rwakabaye rwarabaye mu bihe bishize ariko rwakomwe mu nkokora n'icyorezo cya Coronavirusi rwigizwa inyuma. Akurikiranyweho uhufatanyacyaha nk'ikitso muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.  Urubanza rwe rwatangiye Tariki 22 Ugushyingo mu rukiko rwa rubanda I Paris mu Gihugu cy'u Bufaransa. Rutegenijwe kurangira tariki 17 Ukuboza uyu mwaka wa 2021. Byotezwe ko urukiko ruzumva abatangabuhamya 50 barimo 15 bazava mu Rwanda.

    Munyaneza Theogene / intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/muhayimana-uri-kuburanira-i-paris-avuga-ko-yafashijwe-numukozi-wa-tpir-kugera-mu-bufaransa/

  • Kabayija wari mu gitero cy’i Kinigi yasabiwe gufungwa burundu #rwanda #RwOT

    Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bumaze iminsi buburana n’abaregwa mu rubanza ruregwamo bamwe mu bafatiwe mu mitwe irwanya u Rwanda barimo n’uyu Selemani Kabayija, bwasabye Urukiko rwa Gisirikare guhamya ibyaha uyu wari mu mutwe wa RUD-Urunana.

    Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko kandi guhanisha Selemani Kabayija gufungwa burundu kubera uburemere bw’ibyaha akekwaho byanatumye amaraso y’Abanyarwanda 15 ameneka ndetse abagera kuri 14 bagakomereka.

    Selemani Kabayija yari umwe mu bari bayoboye kiriya gitero cyagabwe tariki 05 Ukwakira 2019 kigahitana bamwe mu baturage b’i Kinigi barimo n’abishwe urw’agashinyaguro,

    Kabayija akurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo ubwicanyi, ubujura bukoresheje intwaro, kwinjira mu mitwe yitwaje intwaro ndetse n’ubugambanyi bugamije kugirira nabi ubutegetsi bw’u Rwanda.

    Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bwasabye Urukiko ko ibi byaha byose bikekwa kuri Kabayija bimuhama ubundi agahanishwa igifungo kiruta ibindi muri ibi byaha ari cyo cya burundu.

    Seleman Kabayija wari mu buyobozi bwa kiriya gitero cya RUD-Urunana, yigeze kugaruka ku ruhare rwa bamwe mu bayobozi bo muri Guverinoma ya Uganda mu gutera inkunga imitwe ihungabanya umutekano w’u Rwanda.

    Seleman Kabayija yagarutse kuri Philemon Mateke, yavuze ko kiriya gitero cyatewe inkunga n’uyu mugabo.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Kabayija-wari-mu-gitero-cy-i-Kinigi-yasabiwe-gufungwa-burundu

  • Ethiopia: Ibindi bihugu bikomeye ku isi byasabye abaturage babyo gutaha kubera intambara #rwanda #RwOT

    Ubudage n'Ubufaransa byiyongereye ku bihugu bimaze kugira inama abaturage babyo kuva muri Ethiopia, mu gihe intambara irimo gufata indi ntera muri iki gihugu.

    Amerika n'Ubwongereza na byo biherutse gusaba abaturage babyo kuva muri Ethiopia, ndetse n'umuryango w'abibumbye (ONU/UN) watangiye icyo wise kwimura by'igihe gito bamwe mu bakozi bawo.

    Ibi bibaye mu gihe inyeshyamba zo muri Tigray zivuga ko zikomeje gutera intambwe zerekeza ku murwa mukuru Addis Ababa.

    Minisitiri w'intebe Abiy Ahmed avuga ko yagiye ku rugamba guhangana n'inyeshyamba.

    Iyi ntambara imaze umwaka umwe yateje amakuba ajyanye n'imibereho. ONU ivuga ko mu majyaruguru y'igihugu abantu babarirwa mu bihumbi amagana babayeho mu bihe nk'ibyo mu nzara.

    Abantu babarirwa mu bihumbi barishwe naho ababarirwa muri za miliyoni bataye ingo zabo.

    Jeffrey Feltman, intumwa yihariye y'Amerika mu karere k'ihembe ry'Afurika, yavuze ko hari intambwe irimo guterwa ngo hagerwe ku gisubizo kinyuze mu nzira ya dipolomasi, ariko iyi nzira irimo gushyirwaho inkeke n'ukuntu ibintu birimo gufata indi ntera muri Ethiopia.

    Yavuze ko impande zombi zisa nkaho zemeza ko ziri hafi kugera ku ntsinzi ya gisirikare.

    Bwana Feltman yaburiye ko mu gihe inyeshyamba zaba zigeze i Addis Ababa, byaba ari ibintu bitakwihanganirwa kandi biteje amakuba.

    Amakuru ava ku rugamba aragoye kugenzura, ariko umutwe w'inyeshyamba wa Tigray People's Liberation Front (TPLF) uvuga ko abarwanyi bawo barimo kugenzura umujyi uri ku ntera ya kilometero zirenga gato 200 uvuye i Addis Ababa.

    Mbere, leta ya Ethiopia yakomeje guhakana amakuru yuko inyeshyamba zirimo gutera intambwe.

    Minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'Ubudage yavuze ko abaturage babwo bakwiye kuhava mu ndege za mbere z'ubucuruzi zabonekamo imyanya, mu gihe Ubufaransa bwo bwasabye abaturage babwo kuva mu gihugu “nta gutinda”.

    Hagati aho, inyandiko ku mutekano y'imbere muri ONU igenewe abakozi yavuze ko “abo mu miryango y'abakozi baherewe akazi mu mahanga bujuje ibisabwa” bakwiye guhungishwa bava muri Ethiopia bitarenze ku itariki ya 25 y'uku kwezi kwa cumi na kumwe.

    Mbere, Amerika n'Ubwongereza byatangaje ko birimo kuhakura abakozi bo muri ambasade zabyo bakora akazi katihutirwa, binasaba abandi baturage babyo kuva muri Ethiopia.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/ethiopia-ibindi-bihugu-bikomeye-ku-isi-byasabye-abaturage-babyo-gutaha-kubera

  • Ehiopia-Tigray: Minisitiri Abiy yiyemeje kuyobora intambra yo muri Tigray #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed avuga ko ubu noneho agiye kuyobora ingabo ze ari 'ku rubuga rw'imirwano', muri iki gihe iyi ntambara imaze umwaka umwe irimo kwegera umurwa mukuru Addis Ababa.

    Mu itangazo yashyize kuri Twitter Minisitiri Abiy yagize ati 'Guhera ejo, nzajya ku rugamba kuyobora ingabo'.

    Yongeyeho ati 'Abashaka kuba mu bana ba Ethiopia bazashimwa n'amateka, muhaguruke uyu munsi ku bw'igihugu cyanyu. Mureke duhurire ku rugamba.'

    Abitangaje nyuma yuko akanama gakuru k'ishyaka Prosperity Party riri ku butegetsi gateranye ku wa mbere kiga ku ntambara.

    Nyuma y'iyo nama, minisitiri w'ingabo yabwiye ibitangazamakuru byo muri Ethiopia ko abashinzwe umutekano bagiye gukora guhindura umuvuno muri iyi ntambara.

    Umutwe w'inyeshyamba wa Tigray People's Liberation Front (TPLF) wamaganye itangazo rya Minisitiri Abiy. 

    Umuvugizi wawo Getachew Reda yavuze ko 'ingabo zacu ntizizacogora mu gutera intambwe idashobora guhagarikwa yerekeza ku kugeza ku musozo ikandamiza rye (rya Abiy) ku baturage bacu.'

    Nyuma y'ibyatangajwe na Minisitiri Abiy Ahmed ko agiye kujya ku rugamba, benshi bagaragaje kwibaza niba atari ubutumwa bugamije gusa gukangurira abaturage benshi kwinjira mu ntambara, mu gihe inyeshyamba ziri gusatira Addis Ababa.

    Abandi na bo bakibaza niba atari igikomrwa kimeze nko kwiyahura kuba umukuru w'igihugu ajya ku rugamba.

    Abiy Ahmed, w'imyaka 45, afite amateka mu gisirikare. Yakinjiyemo atarageza imyaka 20 mu 1991 kubera intambara zari mu gace k'iwabo mu karere ka Oromia zahitanye mukuru we, yaje kujya mu ngabo za leta ya Ethiopia mu 1993 ashyirwa mu bakora iperereza, aho nyuma yaje kuba mu bakuru b'urwego rw'iperereza.

    Kuva mu kwezi kwa cumi na kumwe mu 2020, ingabo za leta ya Ethiopia n'inyeshyamba zo mu mutwe wa TPLF bari mu ntambara yatangiriye mu karere ka Tigray mu majyaruguru y'igihugu, ikaza no kugera mu turere twa Amhara na Afar duhana imbibi na Tigray.

    Intumwa zihariye zo mu muryango w'Ubumwe bw'Afurika (AU/UA) n'Amerika zimaze iminsi zigerageza gutuma impande zirwana zigera ku gahenge, ariko kugeza ubu nta kintu kinini cyagezweho.

    Iyi ntambara imaze kwicirwamo abantu babarirwa mu bihumbi, ababarirwa muri za miliyoni bataye ingo zabo, naho abandi babarirwa mu bihumbi amagana babayeho mu nzara.

    The post Ehiopia-Tigray: Minisitiri Abiy yiyemeje kuyobora intambra yo muri Tigray appeared first on .

    Source : https://flash.rw/2021/11/23/ehiopia-tigray-minisitiri-abiy-yiyemeje-kuyobora-intambra-yo-muri-tigray/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ehiopia-tigray-minisitiri-abiy-yiyemeje-kuyobora-intambra-yo-muri-tigray