Tag: Umutekano

  • Ethiopia: Leta ivuga ko yisubije indi mijyi y'ingenzi yari ifitwe na TPLF #rwanda #RwOT

    Leta ya Ethiopia yatangaje ko yisubije imijyi ya Dessie na Kombolcha yari yarafashwe n'abarwanyi ba TPLF mu kwezi gushize.

    Tigray People's Liberation Front (TPLF) ntabwo iragira icyo itangaza ku bivugwa na leta, ariko abarwanyi bayo basubiye inyuma bava mu duce bari barafashe muri leta za Afar na Amhara.

    Dessie na Kombolcha ni imijyi yegeranye iri ku muhanda mukuru uhuza amajyaruguru ya Ethiopia n'umurwa mukuru Addis Ababa.

    Iyi mijyi iri kandi ku masanganzira ariho umuhanda werekeza iburasirazuba ukagera muri Djibouti ari naho Ethiopia ikura byinshi bivuye ku cyambu cyo ku nyanja.

    Abategetsi ku ruhande rwa leta bavuga ko mu minsi ishize basubije inyuma bigaragara abarwanyi ba TPLF n'abo bafatanyije.

    Bikekwa ko utudege two mu bwoko bwa 'drones' twabaye ingenzi cyane ku ngabo za leta.

    Hashize ibyumweru bibiri Minisitiri w'intebe Abiy Ahmed ubwe agiye ku rugamba, ibintu bisa n'ibyahinduye isura yarwo nyuma y'uko abarwanyi bo muri Tigray bari basumbirije Addis Ababa.

    Igisirikare cya Ethiopia giheruka kubona intwaro zikomeye cyahawe n'ibihugu birimo Turkiya, Iran, na Emira zunze ubumwe z'Abarabu, nk'uko TPLF yabitangaje.

    Umukuru wa TPLF yatangaje ko ingabo ze zasubiye inyuma mu bice bya Afar na Amhara ariko avuga ko atifuza kuvuga impamvu.

    Debretsion Gebremichael uyobora urugamba ari mu murwa mukuru wa Tigray, Mekelle, mu cyumweru gishize yari yavuze ko bari “gusubira inyuma mu buryo buteguye”.

    Mu cyumweru gishize leta yatangaje ko yasubiranye umujyi wa Lalibela – uri mu duce tw'umurage ndangamateka y'isi twa UNESCO – wari warafashwe na TPLF muri Kanama (ukwa munani).

    Inzobere zivuga ko iyi ntambara imaze umwaka umwe iterekana ibimenyetso byo kurangira vuba, ituma benshi bibaza ahazaza ha Ethiopia.

    Umuryango w'ubumwe bwa Africa uri kugerageza ibiganiro byo guhagarika imirwano, ariko nta gifatika urageraho kugeza ubu.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/ethiopia-leta-ivuga-ko-yisubije-imijyi-ya-dessie-na-kombolcha

  • Kicukiro: Umugabo yatawe muri yombi ashinjwa kwica umugore we bapfa ibihumbi 500 FRW #rwanda #RwOT

    Amakuru avuga ko aba bombi bari bafite umugambi wo kuzagura isambu mu bwizigame bari bafitanye bugera ku bihumbi 500 Frw, aho bari bafite umushinga muremure wo kwiyubakira inzu yo guturamo.

    Nyuma baje kugirana ubwumvikane bucye, bituma Murebe agenda ariko ajyana na bwa bwizigame, ibi birakaza cyane Kanyamibare ari nabwo yafataga umugambi wo kumwica, nk'uko yabyivugiye mu ibazwa. Kuri ubu uyu mugabo afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyarugunga mu gihe iperereza rigikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe ubushinjacyaha.

    Akurikiranyweho icyaha cy'ubwicanyi gihanwa n'ingingo ya 107 y'Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange. Aramutse ahamwe n'iki cyaha, yahanishwa igihano cyo gufungwa burundu.

    RIB yasabye abantu kwirinda amakimbirane, abo binaniye bakayegera kugira ngo ibafashe kuyakemura mu rwego rwo kwirinda ko ashobora kuba intandaro y'ibyaha bihungabanya umutekano w'abaturage.

    Uru Rwego kandi rurasaba ubuyobozi bw'inzego z'ibanze gukurikirana imibanire y'abaturage, imiryango igaragayemo ibibazo ikagaragazwa hakiri kare kugira ngo ikurikiranwe.

    Source:IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/kicukiro-umugabo-yatawe-muri-yombi-azira-kwica-umugore-we-wamutwaye-ibihumbi

  • Kigali : Umugabo ukekwaho kwica umugore we amukase ijosi yisobanuye avuga ko ari Satani yabimuteye #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo witwa Kanyamibare Bizimungu w’imyaka 27, arakekwaho gukora ubu bugizi bwa nabi mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 06 Ukuboza 2021 aho akekwaho kwica umugore we Murebe Evelyne.

    Bamwe mu babonye ubu bwicanyi bukimara kuba bavuga ko iki gikorwa cyabakuye umutima kubera ubunyamaswa cyakoranywe.

    Minani Frodouard uri mu bahageze mbere ubwo uyu mugore yari akimara kwicwa, avuga ko yasanze imitsi y’ijosi rya nyakwigendera yari irimo kuvamo amaraso menshi, akagerageza gutabara akoresheje igitambaro ariko ko ntacyo yari kuramira kuko imitsi yose yari yacitse.

    Ati 'Nafatiyeho mbona umuntu arimo aramanuka ndamufasha ahita yicara ahita yirambura aba arapfuye.'

    Avuga ko uyu mugabo yiciye umugore we ahantu abantu batarebaga kuko yabanje kumwihugikana hirya y’umuhanda.

    Minani Frodouard avuga ko yahise ahamagara inzego zinyuranye zikihutira kuhagera ari na bwo bahise batangira gushakisha uyu mugabo ukekwaho kwica umugore we, bakaza kumufatira mu gishanga aho yari arimo kwihisha.

    Ati 'Twamubajije tuti 'biriya bintu ni wowe ubikoze ?’ ati 'ni njyewe’ tuti 'ubitewe niki ?’ ngo 'ni satani’.'

    Gusa hari andi makuru yavugaga ko nyakwigendera n’umugabo we bari bamaze iminsi bafitanye ibibazo kuko ngo umugore yari yarashatse undi mugabo ndetse ngo akaza kwiba uyu ibihumbi 500 Frw akabishyira undi yari yarashatse.

    IKIGANIRO N’ABATURAGE BABIBONYE

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Umugabo-ukekwaho-kwica-umugore-we-amukase-ijosi-yisobanuye-avuga-ko-ari-Satani-yabimuteye

  • Nyagatare : Polisi yafashe batatu bari gukwirakwiza ibihumbi 205Frw bigizwe n’iza 5.000 z’amiganano #rwanda #RwOT

    Abafashwe ni Maniranzi Elissa w’imyaka 21 y’amavuko, Kwizera Jean Marie Sabrina w’imyaka 20 na Niyokwizerwa Viateur w’imyaka 28, bakaba bafatiwe mu Mudugudu wa Kaduha mu Kagari ka Kaduha muri uyu Murenge wa Nyakigando.

    Bafashwe nyuma y’uko bari bishyuye amafaranga y’amiganano angana n’ibihumbi 50, umukozi ubitsa akanabikuza amafaranga kuri telephone ngendanwa (mobile money agent) wari umaze kuyababikiriza kuri konti.

    Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamduni Twizeyimana yavuze ko aba bombi kugira ngo bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’uyu mukozi ubwo yagenzuraga agasanga bamwishyuye amafaranga y’amiganano.

    Yagize ati 'Twahawe amakuru tariki ya 5 Ukuboza, ahagana saa tatu z’ijoro, ubwo Maniranzi yagiye ku mukozi wa mobile money, akamusaba kumubikiriza amafaranga ibihumbi 50 kuri konti ye. Nyuma yo kumwishyura uyu mukozi yitegereje neza inoti z’ibihumbi bitanu yari amwishyuye asanga ni amiganano niko guhita abimenyesha Polisi.'

    CIP Twizeyimana yavuze ko bakimara guhabwa amakuru abapolisi bahise bihutira kugera aho byabereye, basanga Maniranzi wari yaherekejwe n’uwitwa Kwizera bakiri muri ako gasanteri niko guhita batabwa muri yombi.

    Bamaze gufatwa, Maniranzi yiyemereye ko yari yishyuye umukozi wa mobile money amafaranga y’amahimbano avuga ko ayo yari asigaranye yayabikije ku mucuruzi ucururiza muri ako gasanteri ka Kavumu witwa Niyokwizerwa nawe wahise afatwa bamusangana amafaranga y’amiganano angana n’ibihumbi 155,000 yose ahuje nimero n’ayo bari bahaye umucuruzi wa mobile money cyakora birinze gusobanura aho bakuye ayo mafaranga.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yakomeje ashimira umuturage wihutiye gutanga amakuru akangurira n’abandi kujya batangira amakuru ku gihe.

    Yibukije abakora bakanakwirakwiza bene ariya mafaranga ko ibyo bakora ari icyaha gihanwa n’amategeko iyo kibahamye.

    Ati' Abaturage cyane cyane abacuruzi tubakangurira kujya bashishoza ku noti bahawe cyane cyane inoti nshya, ikindi ziriya noti usanga zihuje nimero. Ababikora nabo tubagira inama yo kubireka bagashaka indi mirimo yemewe n’amategeko bakora kuko bazafatwa bahanwe n’amategeko.'

    Abafashwe uko ari batatu bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Katabagemu kugira ngo hatangire iperereza.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 269 ivuga ko Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.
    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Nyagatare-Polisi-yafashe-batatu-bari-gukwirakwiza-ibihumbi-205Frw-bigizwe-n-iza-5-000-z-amiganano

  • Polisi yerekanye abantu babiri barimo ukekwaho kugurisha abana inzoga n’ukurikiranyweho gutanga ruswa #rwanda #RwOT

    Aba bantu batawe muri yombi ku wa Gatandatu tariki 04 Ukuboza 2021, ni Manizabayo w’imyaka 27, ukurikiranweho gushaka gutanga ruswa ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana (100,000 Frw) nyuma yo gutsindwa ikizamini cyo gutwara ibinyabiziga na Kagame Anthony w’imyaka 40, ukurikiranyweho kugurisha abana inzoga.

    Manizabayo yafatiwe ahaberaga ibizamini mu Murenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi mu gihe Kagame Anthony yafatiwe aho akorera kuri Restaurant '360 Degrees Pizza' iherereye mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo.

    Manizabayo amaze gufatwa yavuze ko gutanga ruswa yabitewe n’uko yari amaze gukora inshuro nyinshi ashaka uruhushya rwa burundu rwo gutwara moto uruhushya rwe rw’agateganyo rukaba rwari rugiye kurangira.

    'Nafashwe ejo ubwo nageragezaga guha ruswa bapolisi bakoreshaga ibizamini. Ubwo nari ngeze ku kizamini cyo guca mu makona na moto sinabashije kubyitwaramo neza ari nabyo byatumye nshaka guha abapolisi amafaranga ibihumbi ijana kugirango banyemerere gukomeza ariko ntibyampiriye kuko bahise banyambika amapingu banzana kumfunga.'

    Manizabayo yavuze ko abikuyemo isomo maze abisabira imbabazi akangurira bagenzi be baba batekereza kuba batanga ruswa kugirango babone impushya zo gutwara ibinyabiziga ko babyirinda.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yakanguriye abifuza gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga kunyura mu nzira zemewe n’amategeko bakirinda guca mu nzira z’ibusamo.

    'Polisi irasaba abantu bumva ko bashobora kwishyura umupolisi amafaranga kugirango babone impushya zo gutwara ibinyabiziga, guhindura iyo imyumvire idahwitse. Hari inzira Leta yateganyije unyuramo wishyura iyo ugiye gukora ikizamini ndetse n’iyo utsinze ugiye kwishyura uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga. Ubundi buryo bwose wakoresha wishyura ni ruswa kandi burahanirwa ku mpande zombi.'

    CP Kabera yashimiye abapolisi banze kwakira ruswa bakayamagana bagata muri yonbi uwayitangaga.

    'Iki ni igikorwa cyiza kandi kiri mu nshingano za buri mupolisi uko akwiye kwitwara mu buryo bw’ubunyamwuga agomba kurwanya icyaha icyo ari cyo cyose harimo na ruswa. Mu kazi k’abapolisi ka buri munsi bashinzwe kugenzura ko amategeko yubahirizwa kandi babihererwa impanuro mbere y’uko batangira akazi.'

    Umuvugizi wa Polisi kandi yakanguriye abifuza gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga, kumenya ko ibizamini bizakomeza gukorwa, mu gihe batsinzwe bakihangana bagakomeza kwihugura amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga bagategereza ikindi gihe.

    Ku bijyanye n’abana basanzwe mu kabari banywa ibinyobwa bisembuye, CP Kabera yavuze ko byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage ubwo aho urwo rubyiruko rwari ruteraniye humvikanamo imvururu.

    Yagize ati 'Twahawe amakuru ubwo humvikanaga imvururu mu Reastaurant yitwa 360 Degrees Pizza iyobowe na Kagame Anthony iherereye mu Murenge wa Kimihurura, aho Polisi yageze igasanga harimo abantu bagera kuri 14 aho icumi muri bo baro batarageza ku myaka y’ubukure. Polisi ubwo yabapimaga yabasanzemo umusemburo wa alcohol n’ubwo ari nyir’iri Restaurant n’abana ubwabo bahakanaga ko batigeze banywa ibisindisha. Icyakurikiyeho ni uko Kagame Anthony yahise ashyikirizwa ubutabera kugirango akurikiranwe.'

    CP Kabera yakomeje agira inama ba nyir’utubari kujya babanza bakamenya ikigero cy’abo bagiye kugurisha inzoga, abo bashidikanyijeho bakababaza ikibaranga kugirango bamenye neza imyaka bafite ko ibemerera kuba bagurishwa ibinyobwa bisembuye, ndetse anasaba ababyeyi kujya bakurikirana abana babo kabone nubwo baba basabye impushya ngo bagiye ahantu runaka.

    Yagize ati' Ababyeyi nabo bagomba kumva ko bidahagije guha impushya abana babo ahubwo bagakurikirana koko nimba impushya abana bahawe ibyo bagiye gukora koko bijyanye n’ibyo basabye kandi bakabibutsa ko bagomba gukora ibintu bijyanye n’amategeko.'

    Manizabayo na Kagame Antony bashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) kugirango hakomeze iperereza ku byo bakurikiranweho.

    Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

    Ingingo ya 27 mu itegeko n°71/2018 ryo ku wa 31/08/2018 ryerekeye kurengera umwana ivuga ko umuntu ugurisha umwana inzoga cyangwa itabi, ubimushoramo cyangwa umushishikariza kubinywa cyangwa kujya mu tubari aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’ igifungo kitari munsi y’amezi atatu (3) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi ijana (100.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana abiri (200.000 FRW).

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Polisi-yerekanye-abantu-babiri-barimo-ukekwaho-kugurisha-abana-inzoga-n-ukurikiranyweho-gutanga-ruswa

  • DASSO ikomeje kunguka abayinjiramo bashya…I Musanze harahiye 26 biganjemo abagore #rwanda #RwOT

    Muri aba ba-DASSO 26 barimo ab’igitsinagore 19 n’ab’igitsinagabo 7, bakaba bararahiye tariki 30 Ugushyingo 2021.

    Akarere ka Musanze gafite aba Dasso 105, barimo 79 basanzwe mu kazi na 26 bashya. Umwe muri abo ba Dasso barahiriye inshingano, yavuze ko amasomo bahawe mu mahugurwa bamazemo amezi atatu, bayigiyemo byinshi bizabafasha gutunganya akazi batangiye.

    Ati 'Mu mezi atatu tumaze i Gishari twize byinshi, twiteguye guharanira umutekano w’abaturage dufatanyije n’izindi nzego z’ubuyobozi n’inzego zinyuranye z’umutekano, ndatekereza ko umusanzu wacu mu iterambere ry’igihugu uzagaragarira buri wese'.

    Barahiye nyuma y’uko basoje amasomo yabo tariki ya 11 Ugushyingo 2021, bari bamazemo amezi atatu mu Ishuri rya Polisi rya Gishari, aho mu gihugu hose ayo mahugurwa yakozwe na 452 bayasoza ari 450, babiri muri bo ntibabasha kuyasoza.
    Muri 450 basoje aya mahugurwa, 93 ni igitsinagore, abo binjiye muri Dasso bakaba bagize icyiciro cya gatatu cy’aya mahugurwa, aho baturutse mu turere twa Kayonza, Gakenke, Gatsibo, Kicukiro, Kirehe, Musanze, Ngororero, Nyagatare, Nyamasheke, Nyanza, Rutsiro na Rwamagana.

    Ni mu gihe biteganyijwe ko hazahugurwa undi mu bare w’aba Dasso baturutse mu tundi turere tutagaragaye mu dufite aba Dasso 450 batangiye inshingano.

    Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Rucyahana Mpuhwe Andrew, wari uyoboye uwo muhango, mu mpanuro yatanze, yibukije aba Dasso kuba igisubizo cy’iterambere ry’akarere n’igihugu barangwa n’imyifatire myiza.

    Ati 'Discipline, ni yo igomba kubaranga kandi ni na yo nkingi ikomeye izabafasha kuzuza inshingano, murasabwa kubaha akazi muhawe mukitabira ku gihe, muzirinde ruswa n’izindi ngeso mbi zatuma muteshuka ku nshingano murahiriye'.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/2/article/DASSO-ikomeje-kunguka-abayinjiramo-bashya-I-Musanze-harahiye-26-biganjemo-abagore

  • Gatsibo : Umugabo yafatanywe 15Kg z’inyama z’imvubu bikekwa ko yiciye muri Pariki #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo witwa Hakizisuka Jean Claude w’imyaka 39 yafashwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Ukuboza, mu Murenge wa Rwimbogo, Akagari ka Minini, Umudgudu wa Nyamwiza.

    Yafatanwe ibiro 15 by’inyama z’imvubu bicyekwa ko yari avuye kuyica muri Pariki y’Akagera kuko yafashwe ariho aturutse.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko Hakizisuka yafatanwe inyama ziri mu mufuka.

    Yagize ati 'Yafashwe agana iwe mu rugo Abapolisi basanze afite umufuka urimo ibiro 15 by’inyama z’imvubu. Yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, Polisi yamufashe aturuka muri Pariki yerekeza iwe mu Mudugudu wa Munini.'

    CIP Twizeyimana yaburiye abantu bakora ibikorwa by’ubuhigi abibutsa ko bitemewe n’amategeko bityo ko ababifatirwamo babihanirwa.

    Yashimiye abaturage batanze amakuru asaba n’abandi gukomeza gutanga amakuru ku muntu wese babonye yangiza ibidukikije cyangwa ahiga inyamanswa.

    Hakizisuka yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha we (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Rwimbogo kugira ngo hakorwe iperereza.

    ITEGEKO RITEGANYA IKI ?

    Itegeko N°48/2018 ryo ku ya 13/08/2018, mu ngingo yaryo ya 44 ivuga ko hagamijwe kurengera ibinyabuzima, ibikorwa bikurikira birabujijwe : gutwika amashyamba, pariki z’Igihugu n’ibyanya ; gutwika ibishanga, inzuri, ibihuru, ibyatsi hagamijwe ubuhinzi cyangwa gutunganya inzuri z’amatungo ndetse n’ibindi bikorwa ibyo aribyo byose byangiza ibidukikije birabujijwe.

    Ingingo ya 58 y’iri tegeko ivuga ko Umuntu wese uhiga, ugurisha, ukomeretsa cyangwa wica inyamaswa yo mu bwoko bw’inyamaswa bukomye n’ibizikomokaho, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW).

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Gatsibo-Umugabo-yafatanywe-15Kg-z-inyama-z-imvubu-bikekwa-ko-yiciye-muri-Pariki

  • CSP Kayumba wayoboye Gereza ya Magerageje yahamijwe ubujura bwakorewe umugororwa akatirwa imyaka 5 #rwanda #RwOT

    Aba bagabo bombi bahamijwe ibyaha n’Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Ukuboza 2021.

    Ibyaha bibahama ni icy’ubujura, icyo kwinjira mu makuru abitse muri mudasobwa n’icyaha cyo kwiyitirira umwirondoro utari uwabo.

    Umucamanza yavuze ko ibi byaha byose bibahama, ko bagomba gufungwa imyaka itanu kandi bagatanga ihazabu ya miliyoni 3 Frw.

    Undi wari muri iyi dosiye ni Mutamaniwa Ephraim wari ushinzwe iperereza muri Gereza ya Nyarugenge, we yagizwe umwere.

    Twizere Amani Olivier nawe yagizwe umwere nubwo yaburanaga yemera ibyo aregwa. Yemereye urukiko ko ariwe winjiye mu ikoranabuhanga akiba Kassem Ayman Mohamad bafunganywe.

    Muri Mutarama 2021, Umwongereza Kassem Ayman Mohamed wari ufungiye i Mageragere yahibiwe 9.144.300.000 Frw ahwanye n’amapawundi 7.679.911.

    Yakuwe ku ikarita ya banki asanzwe akoresha agura ibintu birimo imiti n’ibyo kurya bitandukanye, yamara kubigura ikarita igasubizwa umukozi wa gereza.

    Kassem iyo yongeraga gukenera gukoresha iyi karita yajyaga kuyifata agasubira guhaha kuko yajyagayo kabiri mu kwezi.

    CSP Kayumba yifashishije Amani Olivier uzwiho kugira ubumenyi mu bijyanye n’ikoranabuhanga (IT), amusaba ko yakura amafaranga kuri iyo karita.

    Mu buhamya Twizere yahaye urukiko, yemeye ko ariwe wibye Kassem ategetswe na CSP Kayumba. Ngo yabikoze kuko atashakaga gushyira ubuzima bwe mu kaga.

    Umugambi wo kwiba ngo wateguwe igihe kinini kuko yahamagajwe kenshi mu biro bya CSP Kayumba.

    Yavuze ko yasabwe kugenzura ATM z’abafungwa ziriho amafaranga hanyuma iya Kassem iba imwe muri zo.

    CSP Kayumba wari mu rukiko, yahise ajuririra imyanzuro yarwo agaragaza ko atemera igihano ahawe.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/CSP-Kayumba-wayoboye-Gereza-ya-Magerageje-yahamijwe-ubujura-bwakorewe-umugororwa-akatirwa-imyaka-5

  • Urayeneza yongeye gushinjurwa n’ababanje kumushinja barimo uwabaye Burugumesitiri #rwanda #RwOT

    Mu buhamya bwumviswe harimo ubwa Habiyambere Ildephonse wari Burugumesitiri wa Komini Murama guhera muri Kanama 1994 ubwo Jenoside yari irangiye.

    Yabwiye Urukiko ko atazi niba Urayeneza yari ari i Gitwe ubwo Jenoside Yakorewe Abatutsi yari iri gukorwa.

    Uyu mutangabuhamya kandi yavuze ko Urayeneza atigeze avugwaho gutunga imbunda ahubwo ko byavuzwe ku muhungu we ndetse avuga ko atazi iby’amakuru y’imibiri yabonetse mu bitaro bya Gitwe.

    Umutangabuhamya witwa Sibomana Aimable wari washinje Urayeneza mu bushinjacyaha, yahinduye imvuga avuga ko ibyo yari yavuze yari yabihatiwe n’uwitwa Ahobantegeye Charlotte ngo wamuhaye inzoga na telefoni.

    Yakomeje asobanura ko ubwo yamuhaga ibyo bintu yamusabye 'ngo nzabashinje ko naviduye ubwiherero tukabonamo imibiri mu bitaro bya Gitwe maze Elisee akambwira ngo ninsubiranye kandi mbiceceke. Ibi byose ni ibinyoma nabikoze kubera uriya mugore kuko yandushije ubwenge.'

    Undi watanze ubuhamya ni Mutangana Francois wavuze ko yabonye Urayeneza Gerard n’abana be bafite imbunda n’umuhoro.

    Yabajijwe niba yarabonye umuntu wicishijwe imbunda yabonanye Urayeneza, avuga ko yayitwazaga gusa.

    Munanira Alexandre wari watangaje ko umubyeyi we [Se] yiciwe mu bitaro bya Gitwe, yavuze ko na we yari yabisabwe na Ahobantegeye Charlotte wamusabye ko yamufasha gushinja Urayeneza, akemeza ko se umubyara yishwe agatabwa mu cyobo cyabonetsemo imibiri.

    Nyuma yo kumva ubuhamya bw’abatangabuhamya, Urukiko rwasubitse urubanza rukazasubukurwa tariki ya 29 Ukuboza 2021.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Urayeneza-yongeye-gushinjurwa-n-ababanje-kumushinja-barimo-uwabaye-Burugumesitiri

  • Gatsibo: Polisi yataye muri yombi umugabo ucyekwaho guhiga inyamaswa akazibaga #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo w’imyaka 39 yafatiwe mu Murenge wa Rwimbogo, Akagari ka Minini, Umudugudu wa Nyamwiza, ku wa Gatatu, tariki ya 1 Ukuboza 2021.

    Yafatanywe ibilo 15 by’inyama z’imvubu bicyekwa ko yari avuye kuyica muri Pariki y’Akagera kuko yafashwe ariho aturutse.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana, yavuze ko uwo mugabo yafatanywe inyama zuzuye umufuka.

    Yagize ati 'Yafashwe agana iwe mu rugo abapolisi basanze afite umufuka urimo ibilo 15 by’inyama z’imvubu. Yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, Polisi yamufashe aturuka muri Pariki yerekeza iwe mu Mudugudu wa Munini.'

    Mu butumwa bwe yaburiye abantu bakora ibikorwa by’ubuhigi abibutsa ko bitemewe n’amategeko bityo abazajya babifatirwamo bazajya babihanirwa.

    CIP Hamdun Twizeyimana yashimiye abaturage batanze amakuru, asaba n’abandi gukomeza kubikora ku muntu wese babonye yangiza ibidukikije cyangwa ahiga inyamaswa.

    Uyu mugabo yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) muri Sitasiyo ya Rwimbogo kugira ngo akorweho iperereza.

    Itegeko N°48/2018 ryo ku wa 13/08/2018, mu ngingo yaryo ya 44 ivuga ko hagamijwe kurengera ibinyabuzima, ibikorwa birimo gutwika amashyamba, pariki z’Igihugu n’ibyanya; gutwika ibishanga, inzuri, ibihuru, ibyatsi hagamijwe ubuhinzi cyangwa gutunganya inzuri z’amatungo n’ibindi bikorwa ibyo aribyo byose byangiza ibidukikije birabujijwe.

    Ingingo ya 58 y’iri tegeko ivuga ko umuntu wese uhiga, ugurisha, ukomeretsa cyangwa wica inyamaswa yo mu bwoko bw’inyamaswa bukomye n’ibizikomokaho, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 Frw ariko atarenze miliyoni 7 Frw.

    Source : https://imirasire.com/?Gatsibo-Polisi-yataye-muri-yombi-umugabo-ucyekwaho-guhiga-inyamaswa-akazibaga