Tag: Umutekano

  • Inzego z’ibanze zirasabwa kujya zigaragaza aho uburenganzira bw’abaturage bwahutajwe #rwanda #RwOT

    Abafashe ijambo muri rusange bagarutse ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka ku rwego rw’Isi igira iti : cyangwa KURESHYA 'Kugabanya ubusumbane, guteza imbere uburenganzira bwa Muntu' EQUALITY ″ Reducing inequalities, advancing human rights'.

    Inzego zitandukanye cyane izegereye abaturage zasabwe kubahiriza inshingano zo kurinda uburenganzira bwa buri wese kandi zikihatira kurwanya ubusumbane ubwo ari bwo bwose muri serivisi zitanga, kugira ngo uburenganzira bwa Muntu bukomeze butere imbere.

    Abaturarwanda nabo basabwe kugira uruhare mu kurinda no guteza imbere uburenganzira bwa Muntu harimo kugaragariza inzego zibishinzwe aho bwahutajwe, kandi bakuzuza inshingano zabo.

    Hon Mukasine Marie Claire uyobora Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, yatangarije abanyacyubahiro batandukanye bitabiriye uyu muhango ko kuva mu 1999 Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu mu Rwanda yashingwa, uyu munsi ngarukamwaka uhora wizihizwa hasuzumwa iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu harebwa amatsinda y’abantu atandukanye, kandi yizeza ko ibi bizakomeza.

    Mu ijambo rye, Hon Mukasine yavuze kandi ko by’umwihariko kuva muri 2020 kugeza muri uyu mwaka wa 2021, Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu yakoze ubushakashatsi bwari bugamije gusesengura iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’abagore ku mutungo, uburenganzira bw’abana ku bijyanye no guhabwa uburezi n’ubuvuzi, hanyuma banasuzuma iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’ababana na Virusi itera SIDA.

    Ibi birori byitabiriwe n’abahagarariye inzego zitandukanye mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga

    Kwizihiza uyu munsi byanabayemo gucinya akadiho no kumva ubutumwa bukubiye mu ndirimbo za Mani Martin hamwe n’itsinda rya Kesho Band, abitabiriye uyu muhango bakaba baryohewe n’umuziki banumva ubutumwa bwimakaza umuco w’amahoro n’ubworoherane.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Inzego-z-ibanze-zirasabwa-kujya-zigaragaza-aho-uburenganzira-bw-abaturage-bwahutajwe

  • Kayonza: Bafatanwe insinga za metero 46 zajyanaga umuriro mu ngo z'abaturage #rwanda #RwOT

    Polisi ikorera mu Karere ka Kayonza ku bufatanye n'abayobozi mu Nzego z'ibanze n'abaturage bafashe abantu 6 bakekwaho kwitwikira ijoro bagakata insinga zijyana umuriro mu ngo z'abaturage bakaziba. Bafashwe ku wa Kane taliki ya 9 Ukuboza, bafatanwa metero 46 z'insinga, bafatirwa mu Murenge wa Gahini, Akagari ka Kahi, Umudugudu wa Nyamiyaga.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Hamduni Twizeyimana yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage ndetse n'abanyerondo.

    Yagize ati: 'Mu ijoro rya tariki ya 09 Ukuboza 2021, abanyerondo bari mu kazi babona umuriro urabuze, bakomeza kugenzura baza gusanga hari insinga zimaze gukatwa ahaturuka umuriro ujya mu baturage kuri (Transformateur). Abaturage bo muri uriya mudugudu nabo bari bamaze iminsi bavuga ko hari abantu bitwikira ijoro bagakata insinga zijyana umuriro mu ngo zabo.'

    CIP Twizeyimana yakomeje avuga ko Polisi ikimara kumenya ayo makuru yakoranye n'abaturage n'abayobozi mu nzego z'ibanze hatangira gushakishwa abacyekwa bose nibwo hafashwe bariya bantu batandatu.

    Yagize ati: 'Abaturage batubwiye abantu bose bacyekaho kuba bakora ibyo bintu, bariya bose twabasanganye ibikoresho byifashishwa mu gukora amashanyarazi harimo ibyuma bikata insinga n'ibipima ingano y'umuriro uri mu nsiga. Bariya bantu uko ari 6 nta kazi kazwi bafite ko gukora mu mashanyarazi.'

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba avuga ko bariya bantu bitwikira ijoro bakurira amapoto y'amashanyarazi bakabanza bagakuraho umuriro banyuze ku mashini iwukwirakwiza (Transformateur). Barangiza bagakata insinga umuriro umaze kuzima bakajya kuzigurisha.

    Yakanguriye abanturage kugira uruhare rwo kwirindira ibikorwaremezo kandi babona ubyangiza bakihutira gutanga amakuru. Yaburiye abarimo kugaragara mu bikorwa byo kwangiza no kwiba insinga z'amashanyarazi ko Polisi itazabihanganira.

    Ati: 'Muri iyi minsi mu bice bitandukanye by'Intara y'Iburasirazuba harimo gufatirwa abantu badukanye ingeso yo kwangiza ibikorwaremezo cyane cyane kwiba insinga z'amashanyarazi. Hari abo duherutse gufata bibaga insinga bakazikoramo imashini zifashishwa mu gusudira(post à souder).'

    Abafatiwe mu Murenge wa Gahini bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Mukarange kugira ngo hatangire iperereza.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange Ingingo ya 182 ivuga ko Umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw'inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw'amazi n'inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by'itumanaho cyangwa by'ingufu z'amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

    Ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n'urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y'inyungu rusange mu gihe cy'amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Ingingo ya 167 ivuga ko igihano kikuba Kabiri iyo kwiba byakozwe nijoro bigakorwa n'abantu barenze umwe.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/kayonza-bafatanwe-insinga-za-metero-46-zajyanaga-umuriro-mu-ngo-z-abaturage

  • Yatawe muri yombi nyuma yo kwiba miliyoni 80 ayakoresha mu gutanga inkwano #rwanda #RwOT

    Kuwa 12 Ugushyingo 2021,agatsiko kinjiye mu nzu y'umukire ukomeye mu gace ko muri Cameroon bamwiba miliyoni 80 z'amadolari. Umwe muri bo yakoresheje ayo mafaranga y'ubujura kugira ngo yishyure inkwano y'umukobwa yakundaga.

    Itsinda ry'abagizi ba nabi bibye miliyoni 80 z'amfaranga akoreshwa muri Cameroon mu rugo rw'umuntu mu karere gaherereye mu murwa mukuru Yaoundé.

    Abagizi ba nabi binjiye mu rugo rw'uyu mukire bakoresheje imbunda zabo. Kugira ngo bagere ku gikorwa cyabo cyo kwiba miliyoni 80, babanje kwikiza abashinzwe umutekano.

    Nyuma yo kwiba,bahise bagabana ayo bibye kugira ngo bakore imishinga yabo. Mu gihe abandi bahisemo kubaka amazu, kugura imodoka, no gutera inkunga imishinga yo guhinga, umwe yahisemo gukwa umukunzi we. Yakoresheje umugabane we kugira ngo atange inkwano.

    Aba bajura uko ari batanu,bafite hagati y'imyaka 29 na 38 baje gutabwa muri yombi na polisi yakoze iperereza.

    Colonel Jean Marie Ebiketie, umuyobozi wa Polisi muri ako gace, yerekanye ko bamaze kwemera ibyaha. Nyuma y'ifatwa ryabo, hakozwe iperereza kugira ngo hamenyekane abantu bose bari inyuma y'ubwo bujura.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/yatawe-muri-yombi-nyuma-yo-kwiba-miliyoni-80-ayakoresha-mu-gutanga-inkwano

  • Gen Abel Kandiho ukuriye ubutasi mu gisirikari cya Uganda abimburiye ibyegera bya Perezida Museveni mu gufatirwa ibihano bikarishye kubera urugomo bakorera inzirakarengane #rwanda #RwOT

    Itangazo Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z'Amarika cyashyize ahagaragara kuri uyu wa kabiri tariki 07 Ukuboza 2021, rirashinja Gen Abel Kandiho kwijandika mu bikorwa by'urugomo byibasiye abaturage, bityo akaba afatiwe ibihano byo mu rwego rw'ubukungu. Ibyo bihano birimo no gufatira imitungo ya Gen Kandiho, cyane cyane amakonti abyimbye afite mu mabanki yo mu mahanga.

    Gen Abel Kandiho ni imwe mu nkoramutima za Perezida wa Uganda,Yoweri K. Museveni, akaba inkoramaraso yahahamuye abaturage. Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yakomeje gushinja urwego ayobora rw'ubutasi mu gisirikari cya Uganda, CMI, kwica, gukomeretsa, gushimuta, gusahura no gufungira ubusa abaturage, cyane cyane abo mu mashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Perezida Museveni, hakiyongeraho gusambanya abagore ku ngufu.

    Iryo tangazo rikomeza rivuga ko bimwe muri ibi byaha byakozwe ku mabwiriza ya Gen Kandiho, ibindi arabyikorera ubwe. Si ubwa mbere Leta Zunze Ubumwe z'Amerika zivuze ko inzego z'umutekano muri Uganda zikorera abaturage iyicarubozo. Mu matora aheruka y'umukuru w'igihugu nabwo Amerika yamaganye imyitwarire y'ubutegetsi bwa Uganda buhutaza abayoboke ba Bobi Wine wari uhanganye na Museveni muri ayo matora, ndetse ivuga ko yabayemo uburiganya bukabije.

    Gen Abel Kandiho kandi yajujubije Abanyarwanda batuye cyangwa bagenda mu gihugu cya Uganda, abashinja kuba intasi za Leta y'u Rwanda. Benshi barishwe, abandi baramugazwa, abatazwi umubare bafungirwa ahantu hatazwi. Abarokotse ubwo bugome bagiye bahambirizwa bamaze gucuzwa utwabo, bajugunywa ku mupaka w'u Rwanda, nta n'urubanza rubaye ngo bamenye icyo bazira.

    Abasesenguzi bavuganye na Rushyashya basanga gufatirwa ibi bihano byo mu rwego rw'ubukungu ari intambwe nziza ariko idahagije, kuko ngo Gen Kandiho yagombye gushyikirizwa Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, akaryozwa ubunyamaswa akorera inzirakarengane.

    Gen Abel Kandiho abaye kimwe mu byegera bya Museveni gifatiwe ibihano mu ikubitiro, ariko birashoboka ko mu gihe gito hari n'abandi bazakubitwa akanyafu bazira guhonyora uburenganzira bwa rubanda. Ubu ikigezweho muri Uganda ni ukwica no gufunga abaturage, cyane cyane abo mu idini ya Islam, babashinja gukorana n'umutwe wa ADF. Nyamara abazi neza amayeri ya Perezida Museveni n'ibyegera bye bahamya ko ibisasu bimaze iminsi biturika muri Uganda byaba bitegwa na CMI ubwayo, hagamijwe kubona urwitwazo rwo kwikiza abo Leta idashaka, no kohereza ingabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

    The post Gen Abel Kandiho ukuriye ubutasi mu gisirikari cya Uganda abimburiye ibyegera bya Perezida Museveni mu gufatirwa ibihano bikarishye kubera urugomo bakorera inzirakarengane appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/gen-abel-kandiho-ukuriye-ubutasi-mu-gisirikari-cya-uganda-abimburiye-ibyegera-bya-perezida-museveni-mu-gufatirwa-ibihano-bikarishye-kubera-urugomo-bakorera-inzirakarengane/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=gen-abel-kandiho-ukuriye-ubutasi-mu-gisirikari-cya-uganda-abimburiye-ibyegera-bya-perezida-museveni-mu-gufatirwa-ibihano-bikarishye-kubera-urugomo-bakorera-inzirakarengane

  • Mahama : Polisi yafashe ukekwahaho kwambura amafaranga Umurundikazi amubeshya kuzamufasha kujya muri America #rwanda #RwOT

    Uyu Bizimana Jean Claude ukekwaho kwambura 222 000 Frw uwitwa Uwimana Belyse w’imyaka 48, amwizeza kuzamufasha kujya ku mugabane wa Amerika yatawe muri yombi afatiwe mu nkambi ya Mahama.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamduni Twizeyimana yavuze ko gufatwa kwa Bizimana byaturutse ku makuru yatanzwe na Uwimana nyuma yo kubona ko Bizimana yamushutse.

    Yagize ati 'Uwimana na we ni impunzi y’umurundi iba mu Rwanda ariko kubera ikibazo cy’uburwayi umwana we afite yemerewe kujya gutura hanze y’inkambi ajya gutura mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera. Bizimana yaje kumuhamagara amubwira ko aziranye n’abakozi b’ishami ry’umuryango ryita ku mpunzi(UNHCR), amwizeza ko yamufasha kubona ibyangombwa byo kujya gutura ku mugabane wa Amerika.'

    Bizimana yasabye Uwimana amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 222,000 harimo ayo gukingiza umwana ndetse no gushaka ibyangombwa by’umwana na nyina. Uwimana yarayashatse ayohereza kuri telefoni nyuma arategereza araheba, ndetse Bizimana ntagire icyo amubwira ku bijyanye n’ibyo basezeranye. Uwimana nibwo yagannye Polisi avuga ikibazo yagize.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yakanguriye abantu kwirinda ubwambuzi bushukana kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda. Yashimiye Uwimana watanze amakuru bigatuma Bizimana afatwa.

    Bizimana yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Mahama kugira ngo hatangire iperereza.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 174 ivuga ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Mahama-Polisi-yafashe-ukekwahaho-kwambura-amafaranga-Umurundikazi-amubeshya-kuzamufasha-kujya-muri-America

  • Polisi yatangiye guhugura abana bato uko bagira uruhare mu kwirinda inkongi z’umuriro #rwanda #RwOT

    Abana 150 bari mu kigero cy’imyaka itatu (3) kugeza kuri ine (4) biga mu ishuri ry’incuke, bahuguwe na Polisi y’u Rwanda uko bakwirinda n’uko bashobora kwitwara igihe habayeho inkongi y’umuriro.

    Iki gikorwa cyabereye ku Cyicaro Gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru kuri uyu wa Kabiri tarki 07 Ukuboza 2021 aho aba bana biga mu ishuri ry’incuke rya Path to Success International School riherereye mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Kicukiro, Umurenge wa Kigarama.

    Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Paul Gatambira yavuze ko bariya bana basobanuriwe ibintu bitandukanye bishobora guteza inkongi, bakangurirwa kujya babyirinda.

    Yagize ati 'Akenshi usanga abana bato bagira amatsiko cyane bagashaka gukinisha ibintu bitandukanye harimo n’ibyateza inkongi. Twaberetse ko bagomba kwirinda gukinisha ahashyirwa ibintu bikoreshwa n’amashanyarazi aho bakunze kwita muri Socket. Kwirinda gukinisha gucana amashyiga ya kijyambere akoresha Gaz kuko na byo bishobora guteza inkongi ikomeye n’ibindi bitandukanye.'

    Aba bana kandi baneretswe ibikoresho bya Polisi byifashishwa mu kuzimya inkongi no gutabara abaguye mu mwobo, ahabereye impanuka z’ibinyabiziga ndetse berekwa uko Polisi yatabara abantu bagiriye ibibazo mu mazu maremare. Abana bagaragaje ko babyishimiye kandi bafite amatsiko yo kubikurikira kuko bagiye babaza ibibazo by’amatsiko.

    ACP Gatambira yavuze ko ubu buryo bwo guhugura abana bakiri bato ku kwirinda inkongi busobanuye ikintu gikomeye kuko umwana ari umuntu wumva vuba kandi agakurikiza ibyo yigishijwe.

    Yagize ati 'Iyo uhuguye umwana muto wo mu kigero cy’aba uba urimo guteganyiriza ejo hazaza ku gihugu, bariya bana ibyo twabahuguye ntabwo bazabyibagirwa kandi barataha babibwire n’abo mu rugo. Byongeye kandi twabahuguye bari kumwe n’abarezi babo ku buryo bazajya bagira gahunda yo kubibutsa ibijyanye no kwirinda inkongi.'

    Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Ukuboza 2021 haza abanyeshuri bakuru bo muri iri shuri rya Path to Success International School (PTS) bagera ku 130. Ni gahunda izakomereza no mu bindi bigo by’amashuri atandukanye.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Polisi-yatangiye-guhugura-abana-bato-uko-bagira-uruhare-mu-kwirinda-inkongi-z-umuriro

  • Kenya: Umupolisi yishe abantu 6 arangije ariyica #rwanda #RwOT

    Muri Kenya, umupolisi yishe abantu 6 abarashe mu murwa mukuru Nairobi, arangije nawe ariyica nk'uko polisi y'icyo gihugu ibitangaza.

    Uwo mupolisi yarashe umugore we amwicira mu rugo rwabo. Yahavuye atwaye imbunda y'akazi yo mu bwoko bwa AK-47 agiye kuyirashisha abandi bantu bane, nk'uko ishami rishinzwe iperereza muri Kenya ryabitangaje ku rubuga rwa Twitter. Ryavuze ko uwo mupolisi yari yariye karungu atakigendera ku mabwiriza y'akazi asanzwe amugenga.

    Francis Wahome, ukuriye ubuyobozi bwa polisi mu karere ka Dagoretti ko muri Nairobi, yatangaje ko abandi bantu babiri babikomerekeyemo.

    Yanze kugira icyo avuga ku cyateye uwo mupolisi iyo myitwarire. Gusa yavuze ko iperereza rikomeje mu ibanga kandi ririmo ibintu byinshi adashobora gutangariza abanyamakuru.

    Umuturage w'akarere ka Dagoretti witwa Lameck Alaka yavuze ko mbere y'uko uwo mupolisi amisha urusasu ku bantu, imodoka akeka ko ari iya polisi yabanyuzeho, ihagarara imonota 20, nyuma uwitwa Ben arasohoka, afite imbunda ya AK-47 ahita ayisharija abamishaho urusasu.

    Ubuyobozi bwa polisi buvuga ko kugeza ubu uyu mupolisi yari asanzwe akora akazi neza kandi ko imyitwarire nk'iyi itari yarigeze imugaragaraho.

    Umunyamakuru w'ibiro ntaramakuru by'Abongereza (Reuters) yavuze ko abaturage b'aho byabereye batwitse amapine ashaje mu gikorwa cyo kugaragaza uburakari bw'ibyabaye.

    Reuters

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/kenya-umupolisi-yishe-abantu-6-arangije-ariyica

  • Burundi: Inkongi y’umuriro yibasiye gereza ya… – #rwanda #RwOT

    Prosper Bazombanza (Vice president w'Uburundi), yavuze ko 69 bakomeretse, harimo 34 bari kuvurirwa ku bitaro, abandi 35 bakaba bakomeretse byoroheje kandi ko bavuwe bagasubizwa  kuri gereza.
     

    Umwe mu mfungwa yavuze ko imodoka zishinzwe kuzimya umuriro zahageze ariko zigasanga ibyononekara byarangije kononekara, kuko umuriro watangiye bakiryamye kandi wari mwinshi.

    Umuntu utashatse ko amazina ye amenyekana  yavuze ko abaforomo bose bo ku bitaro bikuru bya Gitega bari batumweho kugira ngo bafashe gukuramo abahasize ubuzima n’abakomeretse.

    Gereza ya Gitega ifite ubushobozi bwo gufunga abantu 400 ariko ikaba kuri ubu yari irimo imfungwa zirenga igihumbi, ubwo mu kwa 11 uyu mwaka ACAT-Burundi, Ishirahamwe ryo kurwanya iyicarubozo ryabitangazaga.

    Nk'uko tubikesha ikinyamakuru Iwacu, si ubwa mbere inkongi yibasira iyi gereza  kuko uyu mwaka nabwo indi nkongi yarabaye, gusa ntihagira uhasiga ubuzima.


     

    Abantu batandukanye ubwo barebaga ibyabaye 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112332/burundi-inkongi-yumuriro-yibasiye-gereza-ya-gitega-yahitanye-abantu-38-abandi-benshi-barak-112332.html

  • Dr Sabin yatangiye gukorwaho iperereza na RIB #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwatangiye gukora iperereza kuri Dr Sabin Nsanzimana wayobora Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubuzima RBC.

    Icyakora ari gukurikiranwa adafunze.

    Uru Rwego ntirwashatse gutangaza ibikubiye muri iryo perereza riri gukorwa.

    RIB iti 'Ku bw'inyungu z'iperereza kugeza ubu ntacyo twatangaza.'

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Ukuboza 2021, nibwo ibiro bya Minisitiri w'Intebe byasohoye itangazo rivuga ko DR Sabin yabaye ahagaritswe, ku mwanya w'Umuyobozi wa RBC kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranweho.

    Dr Sabin Nsanzizama yatangiye kuyobora RBC muri Byakanga mu mwaka wa 2019.

    The post Dr Sabin yatangiye gukorwaho iperereza na RIB appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2021/12/07/dr-sabin-yatangiye-gukorwaho-iperereza-na-rib/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=dr-sabin-yatangiye-gukorwaho-iperereza-na-rib

  • Ribara uwariraye, La Forge Bazeye Fils wari umuvugizi wa FDLR yavuze uburyo yagejejwe mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Ubwo yaganiraga na TV1 , Maj Gen (Rtd) Paul Rwarakabije yavuze ko ubwo yatahaga mu Rwanda yahamagaye La Forge Bazeye Fils amusaba ko yataha dore ko atari n'umusirikari nuko aramubwira ngo yabaye umugambanyi ko atazigera ataha mu Rwanda rw'inyenzi.

    Uyu Bazeye La Forge yaje kuzanwa mu Rwanda, havugwa byinshi uburyo bagejejwe mu Rwanda hamwe n'uwahoze yungirije ushinzwe iperereza muri FDLR ariwe Jean Pierre Nsekanabo wari uzwi nka Col Theophile Camara Abega.

     

    Mu kiganiro kirekire yahaye ikinyamakuru The Chronicles La Forge Bazeye yasobanuye uburyo yisanze mu Rwanda. Bazeye yari ahantu I Rutshuru ubwo yahamagarwa n'Umuyobozi wa FDLR Gen Victor Byiringiro hari tariki ya 9 Ukuboza 2018. Bazeye na Jean Pierre Nsekanabo bahageze babwirwa ko bagiye koherezwa mu butumwa mu gihugu cya Uganda. Bahawe amadorali 300 baherekezwa n'ingabo za FDLR bagera muri centre ya Rutshuru, nuko bikuraho ikintu cyose cyagaragaza ko ari abasirikari.

    Bageze Rutsuru buriye Twegerane ibageza Bunagana nuko bambuka umupaka bajya Uganda. Bageze Kisoro bahuye n'intumwa zari zoherejwe kubakira nyuma berekeza Kampala. Bageze Kampala bafashe Tax yihariye uwari ubayoboye abageza ahantu bahura n'undi muntu wari ubategereje. Bavuye muri iyi nzu bajya guhura n'umuntu wa RNC ariko Bazeye yanze kubwira umunyamakuru wa The Chronicles byinshi ku muntu bahuye. Ariko yavuze ko bahuriye muri Hotel y'inyenyeri eshanu.

    Nyuma y'inama bakoreye Kampala, bagarutse Kisoro babanza kunyura muri Bar banywa inzoga banashyirishaho inyama z'ingurube (akabenzi) mbere yuko bambuka umupaka basubira muri Kongo. Bambuka umupaka k'uruhande rwa Uganda nta kibazo bagize, ariko byaje guhinduka kuruhande rwa Kongo. Umwe mu bakozi bashinzwe abinjira n'abasohoka muri Kongo, yarababwiye ngo bamukurikire, hanyuma ajya kuri Telephone.

    Ubwo uwo muntu yari kuri Telephone, aho Bazeye na mugenzi we bari bicaye basabwe ruswa basanga babona ayagura inzoga eshanu cyangwa esheshatu. Bahise basabwa gutanga Telefone ngendanwa zabo ariko Bazeye ahisha imwe ya Smart Phone. Nyuma haje kwinjira umuntu aramubaza ati 'si wowe La Forge? Bazeye yavuzeko yumvise umutima umuvuyemo nuko aribwira ati birarangiye'. Byatewe nuko yakoresheje amazina atari ku ndangamuntu ye ya Kongo. Yari yamumenye. Bahise bajyanwa mu bindi biro bashyirwamo amapingu.

    Bombi bahise bajyanwa Bunagana. Nyuma bashyizwe mu yindi modoka bajyanwa I Goma aho bahuye na Gen Delphin Kahimbi wari ukuriye iperereza rya Kongo. Bazeye yongeyeho ko Kahimbi yari amuzi kuko bari barabonanye kenshi. Yahise ababaza icyo bari bagiye gukora muri Uganda. Nyuma yibazwa rirerire, Gen Kahimbi yabasabye Ruswa y'ibihumbi 100 by'amadorali mu masaha 24 kugirango abarekure. Bamusubije ko batayabona muri icyo gihe gitoya.

    Gen Kahimbi yaragiye abasigira undi ufite ipeti rya Colonel abajyana muri Gereza. Nyuma bajyanywe ku kibuga cy'indege cya Goma aho burijwe indege ya gisiviri yarimo abandi bantu. Indege yageze ku kibuga cy'indege cya N'djili aho bashyizwe muri Coaster irimo abasirikari bafite imbunda. Bamaze icyumweru bahatwa ibibazo. Bari muri gereza Bazeye na Abega batandukanyijwe mu gihe cy'ibyumweru bibiri nyuma bashyirwa hamwe n'izindi mfungwa.

    Bitunguranye, mu ijoro ryo kuwa 20 Mutarama 2019 barabyukijwe; bari bamaze ukwezi bafunzwe. Bazeye yavuze ko benshi bavuze ko bajyanywe muri gereza nkuru ya Kinshasa. Bajyanywe mu biro aho bahise bambikwa amapingu. Umwe mu basirikari yavuze mu rurimi rw'iringala ngo aba basubijwe iwabo.

    Bagejejwe ku kibuga cy'indege basanga indege ibategereje. Umwe mu basirikari arababwira ngo 'Tunabarudisha Kwenyu' bivuga ngo 'tubasubije iwanyu'

    Iyo ndege yabagejeje I kanombe saa kumi n'ebyiri za mugitondo. Bageze I Kanombe umuntu yarinjiye ati 'basohoke umwe kuri umwe'. Bashyizwe mu modoka zitandukanye nyuma bashyirwa ahantu batamenye ariko heza. Babahaye ibiryamirwa barababwira ngo ntibagire ikibazo kuko batashye iwabo. Bahaswe ibibazo na RIB bagezwa imbere y'ubutabera tariki ya 8 Mata 2019.

    La Forge Bazeye ava inda imwe na Lt Col Nkundiye wari ukuriye umutwe w'abajepe barindaga Perezida Habyarimana akaba yarishwe mu gitero ingabo ze za ALiR zagabye mu Rwanda muri 1998. Tubibutse ko AliR ari yo yahindutse Umutwe w'iterabwoba wa FDLR.

    Bazeye warangije muri Kaminuza ya Nyakinama yinjiye muri FDLR muri 2000 akaba yaravuye mu Rwanda muri 1998 aho yasize umugore we n'umwana w'umukobwa.

    The post Ribara uwariraye, La Forge Bazeye Fils wari umuvugizi wa FDLR yavuze uburyo yagejejwe mu Rwanda appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ribara-uwariraye-la-forge-bazeye-fils-wari-umuvugizi-wa-fdlr-yavuze-uburyo-yagejejwe-mu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ribara-uwariraye-la-forge-bazeye-fils-wari-umuvugizi-wa-fdlr-yavuze-uburyo-yagejejwe-mu-rwanda