Tag: Umutekano

  • Haracyari abaturage bataramenya imikorere ya RIB #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi mu ishami ryo gumira ibyaha muri RIB, Ntirengana Jean Claude, yavuze ko impamvu bamwe bafite imyumvire nk’iyo ari uko urwo rwego rumaze igihe kitari kinini rushyizweho.

    Byagaragarijwe mu kiganiro cyatambutse ku wa 16 Mutarama 2022, kigamije gusobanurira abaturage imikorere y’inzego z’ubutabera.

    Muri icyo kiganiro abaturage bamwe bagaragaje ishusho bafite ku rwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha batya 'RIB icyo nyiziho ni uko irwanya umuturage ubangamira undi. Uru rwego turarutinya, bavuga ko kuri RIB bafunga, iwacu ntitwamenyereye gufungwa kera iyo bagufungaga ukagira amahirwe bakagufungura warirukaga cyane ukagenda utareba inyuma'.

    Abandi bati 'Numva bavuga ko iyo ugiye kuri RIB bagufunga kugeza ubwo wemeye icyaha, k izndiwi n’abize. Muri iyi minsi iyo tuyibonye turiruka kuko batanatuganiriza, aho ntuye iyo babonye RIB ije mu kibazo runaka bariruka kuko turayitinya cyane'.

    Ntirengana avuga ko urwego RIB rwatangiye inshingano taliki 20 Mata 2018, aho rufite inshingano zo kugenza ibyaha, bisobanuye kwegeranya ibimenyetso yaba ibishinja n’ibishinjura.

    Mu nshingano z’urwo rwego ni uko ibyaha bigenzwa hagendewe ku itegeko 'cyane cyane itegeko riteganya ibirebana n’imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha', uru rwego kandi rufite ububasha bwo gukora iperereza ku byaha byose nshinjabyaha byakorewe ku ifasi y’u Rwanda, hatitawe ku wabikoze, keretse igihe itegeko ribiteganyije ukundi.

    Ntirenganya Jean Claude

    Ntirenganya Jean Claude

    Ntirenganya ati 'Iyo icyaha gikurikiranywemo umusirikare, icyo gihe gikurikiranwa n’urwego rw’ubugenzacyaha rwa Gisirikare. Ibiteganywa ko bibanza guca mu rwego rw’abunzi nabyo bibanza kunyuramo, nyuma rukabona kuza mu rwego rw’ubugenzacyaha'.

    Ntirenganya asaba abaturage kugira amatsiko yo kumenya uko ubutabera butangwa. Avuga ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacya rukora imirimo ishingiye ku itegeko kandi ko abantu bakwiye guhindura imyumvire, kuko RIB idashaka ibimenyetso bishinja gusa ahubwo ishaka n’ibishinjura.

    Asaba abaturage kujya bihutira gutanga amakuru ku gihe kuko iyo aziye igihe afasha mu gutanga ubutabera.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/haracyari-abaturage-bataramenya-imikorere-ya-rib

  • Perezida Kagame yashimye ubwitange bw'Ingabo z'u Rwanda mu 2021 – #rwanda #RwOT

    Mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Kane tariki 30 Ukuboza, Perezida Kagame yavuze ko 'Mu izina rya Guverinoma, Abaturarwanda no mu izina ryanjye bwite, ndifuriza abasirikare n'abandi bakozi ba RDF ndetse n'izindi nzego z'umutekano n'imiryango yanyu, iminsi mikuru myiza n'umwaka mushya muhire w'uburumbuke.'

    Nubwo ari umwaka waranzwe n'ibibazo by'umwihariko aho Isi yari igihanganye n'icyorezo cya Covid-19, Perezida Kagame yashimiye Ingabo z'u Rwanda n'abakora mu nzego z'umutekano, uburyo batahwemye kugaragaza umurava.

    Ati 'Ndashaka kubashimira ku muhate wanyu mu gushyira mu bikorwa inshingano zanyu zitandukanye zo kurinda abaturarwanda mu mwaka wa 2021, umwaka waranzwe n'ibibazo bitandukanye haba imbere mu gihugu no mu mahanga.'

    Yakomeje agira ati 'Nubwo habayeho izo ngorane zose harimo n'icyorezo cya Covid-19, mwakomeje kwitanga murangajwe imbere n'ubunyamwuga. Igihugu cyacu kirabishimiye.'

    U Rwanda nk'igihugu gishimwa muri Afurika mu bijyanye n'umutekano, uyu mwaka cyakomeje kwitabazwa n'amahanga mu kugarura amahoro n'umutekano aho byabaga bigoye.

    Nko muri Nyakanga uyu mwaka, ingabo zisaga igihumbi zoherejwe muri Mozambique ku busabe bw'icyo gihugu, kugira ngo zifatanye n'abandi mu guhashya imitwe y'iterabwobwa mu ntara ya Cabo Delgado.

    Abo baje biyongera ku bandi bari mu butumwa bwo kugarura amahoro bwa Loni mu bihugu bitandukanye nka Centrafrique n'ahandi.

    Perezida Kagame yavuze ko nubwo bari kure y'imiryango yabo, umuhate wabo n'ubwitange Abaturarwanda babizirikana.

    Ati 'Mfashe uyu mwanya ngo nshimire cyane by'umwihariko abari mu nshingano zitandukanye mu mahanga ahaba abagiye mu butumwa bushingiye ku masezerano y'ibihugu n'abari mu butumwa bwo kurinda amahoro.'

    'Kuba muri kure y'imiryango yanyu by'umwihariko muri ibi bihe by'iminsi mikuru, ni ikimenyetso kidasanzwe cy'umuhate wanyu n'ubwitange bigamije amahoro n'umutekano ku Mugabane wacu n'ahandi. Igihugu cyose kirabashimira.'

    Perezida Kagame yavuze ko 'Mu gihe dutangira umwaka mushya, ndabasaba gukomeza kurangwa n'indangangaciro zituranga no gukomeza umuhate uturanga nk'Abanyarwanda.'

    Yabasabye kuzirikana indahiro barahiye yo gukomeza gukorera u Rwanda n'Abanyarwanda mu bushishozi, avuga ko ari byo bategerejweho no mu mwaka utaha 'kugira ngo muhorane icyizere cy'abaturage bacu n'inshuti zacu.'

    Perezida Kagame yifurije iminsi mikuru myiza ingabo z’u Rwanda n’izindi nzego z’umutekano

    Ubutumwa Perezida Kagame yageneye ingabo z’u Rwanda n’izindi nzego z’umutekano


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yashimye-ubwitange-bw-ingabo-z-u-rwanda-mu-2021

  • RIB yataye muri yombi 13 bakekwaho kwangiza ikiraro gihuza Gakenke na Muhanga – #rwanda #RwOT

    Icyo kiraro cyari cyarubatswe muri Nzeri, cyasenywe ku wa 26 Ukuboza 2021 habanza gukekwa ko ari amazi y'imvura yacyangije. Nyuma iperereza riza gikorwa na RIB, abatangabuhamya bavuga ko biyumviye bamwe mu batawe muri yombi bahiga ko kitazarenza kuri Noheli kitangiritse.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, yavuze ko iperereza ry'ibanze ryagaragaje ko hari abantu bagize uruhare mu iyangirika ry'icyo kiraro.

    Yagize ati 'Mu ibazwa ry'abo bakekwa, bamwe basobanuye ko icyabateye gusenya icyo kiraro ari uko Koperative zabo zitwa TITANIC na TUYIZERE IRIHO Ltd zakoraga akazi ko kwambutsa abantu mu mazi bakoresheje ubwato, zari zatangiye guhomba bitewe n'uko cyari kimaze kubakwa abantu batagikenera kwambutswa cyangwa kwambutsa ibicuruzwa byabo mu bwato.'

    Abafashwe bose bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rushashi mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo dosiye zabo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Barimo abanyamigabane b'izo koperative, abayobozi bazo, abasare b'ubwato bwabuze akazi ndetse n'abaguriwe ngo basenye ikiraro.

    Bakurikiranyweho ibyaha bibiri birimo gucura umugambi wo gukora icyaha uhanwa n'ingingo ya 20, nicyo gusenya iteme gihanwa n'ingingo 182 y'Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.

    Ugihamijwe ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itatu ariko kitarenze itanu, n'amafaranga atari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenze miliyoni 5 Frw.

    Dr Murangira yavuze ko bidakwiye ko hari abantu bashyira inyungu z'abantu bake imbere bakazirutisha inyungu rusange.

    Yibukije ko RIB itazihanganira uwo ari we wese wangiza ibikorwaremezo, ashishikariza abantu kugira uruhare mu kubirinda, asaba abantu bose kuyitungira agatoki ku baba bari mu mugambi wo gukora icyaha kugira ngo gikumirwe ndetse naho cyabaye kugira ngo ababikoze bahanwe.

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi 13 bakekwaho uruhare mu iyangizwa ry'ikiraro gihuza AKarere ka Gakenke na Muhanga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yataye-muri-yombi-13-bakekwaho-kwangiza-ikiraro-gihuza-gakenke-na-muhanga

  • Ruvebana Antoine wabaye Umunyamabanga Uhoraho muri MIDIMAR afunzwe akekwaho gusambanya abakobwa #rwanda #RwOT

    Inkuru yatangajwe na IGIHE ivuga ko nta makuru menshi inzego z'ubutabera zitanga kuri dosiye y'uyu mugabo umaze iminsi akorwaho iperereza, gusa zivuga ko abo yasambanyije ari benshi.

    Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira Thierry yabwiye Flash FM ko aya amakuru ari impamo.

    Ati 'Nibyo koko akurikiranweho icyaha cyo gusambanya abakobwa ku ngufu, afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro.'

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira utifuje kugira byinshi atangaza kuri iyi dosiye yavuze ko kugeza ubu ayo makuru ariyo bari gutangaza ku mpamvu z'uburenganzira bw'abahohotewe.

    Umwe mu banyamategeko bazi neza iby'iyi dosiye, yabwiye IGIHE ko ishobora kuba yarageze mu Bushinjacyaha, gusa Umuvugizi w'Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin, yatangaje ko nta makuru yayo afite.

    Ku rundi ruhande, bivugwa ko ku wa 11 Ukuboza 2021, aribwo Ruvebana yatawe muri yombi.

    Hari andi makuru yizewe agera kuri IGIHE avuga ko Ruvebana yatangiye gusambanya abo bakobwa cyera bamwe batarageza n'imyaka y'ubukure.

    Ngo bamwe yabashukishaga ibintu bitandukanye birimo n'imyambaro kugira ngo abigarurire.

    Amakuru avuga ko abo bakobwa hafi ya bose yabasambanyije hagati ya 2003 na 2006.

    Umwe mu bantu bazi neza uyu mugabo, yabwiye IGIHE ko nyuma y'aho bimenyekanye, we n'umugore we bahise batangira inzira iganisha kuri gatanya kuko uwo bashakanye yari yananiwe kubyihanganira.

    Ku rundi ruhande, amakuru avuga ko umwe mu bakobwa yasambanyije nawe amaze igihe kinini abana n'ihungabana ku buryo uko imyaka igenda ishira, arushaho kumererwa nabi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/ruvebana-antoine-wabaye-umunyamabanga-uhoraho-muri-midimar-afunzwe-akekwaho

  • Gusomera Umunyamakuru Nsengimana wa Umubavu TV byasubitswe #rwanda #RwOT

    Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasubitse isomwa ry’uru rubanza rwari ruteganyijwe kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Ukuboza 2021 kubera uburebure bwa dosiye.

    Umucamanza yavuze ko kubera uburebure bwa dosiye y’uru rubanza, Urukiko rukiri gusesengura ibyaburanyweho mu bujurire mu iburanisha ryabaye tariki 16 Ukuboza 2021 ahita atangaza ko isomwa ryimuriwe tariki 23 Ukuboza 2021.

    Ubwo umucamanza yatangazaga ibi, abaregwa bose nta n’umwe wari witabye Urukiko uretse kuba mu cyumba cy’urukiko harimo abanyamakuru ndetse n’umugore wa Nsengimana Theoneste.

    Nsengimana Theoneste aregwa hamwe na Sibomana Syvain, Nsengimana Hamad, Ndayishimiye Jean Claude, Nahimana, Marcel, Masengesho Emmanul, Mutabazi Alphonse na Rucubanganya Alexis.

    Bakurikiranyweho ibyaha bitatu birimo icyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, gutangaza amakuru y’ibihuha, n’icyaha cyo kwangisha u Rwanda muri Leta z’amahanga.

    Bimwe mu bikorwa bishinjwa abaregwa, ni ukuba baritabiriye amahugurwa yabigishaga uko bahirika ubutegetsi bakoresheje ingufu.

    Abaregwa bose bahakana ibyaha aho Nsengimana Theoneste ubwo yaburanaga ubujurire we yasabye kurekurwa ngo kuko afungiye amakosa y’umwuga kandi ko hari inzego zishinzwe kubikurikirana.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Gusomera-Umunyamakuru-Nsengimana-wa-Umubavu-TV-byasubitswe

  • Kayonza : Gitifu ukurikiranyweho gukubita umugore we yatawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Uyu muyobozi ukurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, yatawe muri yombi kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Ukuboza 2021 ubu akaba afungiye kuri station ya RIB ya Rwinkwavu mu gihe iperereza rigikomeje.

    Yatawe muri yombi nyuma y’uko umugore we w’imyaka 20 bamaranye amezi atandatu amureze mu buyobozi avuga ko yamukubise umutwe ku gitanda ndetse akamukanda mu nda ngo ashaka kumukuramo inda.

    Amakuru avuga ko uyu mugore yakubizwe nyuma yo kubwira nyina w’uyu muyobozi ko ari umugore we ngo kuko yari yamushatse mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murama, Mutuyimana Pauline, yemeje aya makuru yo guta muri yombi uyu muyobozi azira gukubita umugore we.

    Yagize ati 'Yagiranye amakimbirane n’umugore we bigera n’aho amukubita bimuviramo kujya kwa muganga, ni amakimbirane asanzwe bagiranye yo mu rugo, umugore we afite imyaka 20 bamaranye amezi atandatu ndetse yanamushatse mu buryo butemewe n’amategeko.'

    Mutuyimana yasabye abayobozi bo mu nzego z’ibanze kumenya ko bakwiriye kuba intangarugero ku bo bayobora bakamenya kwitwararika mu rwego rwo kudatanga isura mbi mu bo bayobora.

    Kuri ubu umugore w’uyu muyobozi arwariye mu bitaro bya Rwinkwavu mu gihe umugabo we yashyikirijwe RIB ishami rya Rwikwavu, akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Kayonza-Gitifu-ukurikiranyweho-gukubita-umugore-we-yatawe-muri-yombi

  • MONUSCO yongereye igihe cyo kuguma muri RDC #rwanda #RwOT

    Ako kanama kanemeye kuba kohereje by'igihe gito amatsinda agera kuri 360 y'abapolisi muri DR Congo no kugabanya abagize ubutumwa bwa MONUSCO, bakava ku basirikare 14,000 bakagera ku 13,500.

    Mu itangazo, kagize kati: “Ariko akanama kasabye kwiga ku kurushaho kugabanya ikigero cy'abasirikare ba Monusco ndetse n'akarere k'ibikorwa [byabo] hagendewe ku ntambwe nziza iterwa ishingiye ku kuntu ibintu bimeze”.

    Urubuga rw'amakuru Actualité rutari urwa leta rwo muri DR Congo rwatangaje ko “aho ubutumwa bwa ONU buzibanda ubu hagiye kuba ku ntara za Kivu ya ruguru, Kivu y'epfo na Ituri”.

    MONUSCO yagiyeho mu 2010 isimbuye ubutumwa bunini kurushaho bwo kubungabunga amahoro no kurinda abaturage b'abasivile, abakora mu miryango itanga imfashanyo n'abaharanira uburenganzira bwa muntu, no mu gufasha mu bikorwa bya DR Congo bigamije ituze mu gihugu – ubutumwa bwari buzwi nka MONUC.

    Kuva mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka, leta ya DR Congo yashyizeho amategeko yo mu bihe by'intambara n'ubutegetsi bwa gisirikare mu ntara za Kivu ya ruguru na Ituri, mu rwego rwo guhashya ibikorwa by'urugomo by'imitwe y'intagondwa.

    Mu ntangiriro y'uku kwezi, ingabo za Uganda zinjiye muri Kivu ya ruguru kurwana na Allied Democratic Forces (ADF), umutwe w'intagondwa ufite ibirindiro muri DR Congo ushinjwa kuba ari wo wagabye ibitero by'ibisasu biherutse kuba mu murwa mukuru Kampala wa Uganda.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/monusco-yongereye-igihe-cyo-kuguma-muri-rdc

  • Paris: Muhayimana Claude yahamijwe ibyaha bya Jenoside akatirwa imyaka 14 y'igifungo #rwanda #RwOT

    Urukiko rwa rubanda ruherereye i Paris mu Gihugu cy'u Bufaransa, kuri uyu wa 16 Ukuboza 2021, nyuma yo kuva kwiherera, rwatangaje ko Muhayimana Claude ahamwa n'ibyaha yari akurikiranyweho bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Rwamuhanishije imyaka 14 y'igifungo, ruvuga ko afite gusa iminsi 10 yo kuba yajuririra igihano yahawe mu gihe yaba yumva atakishimiye.

    Guhera ku I saa tatu n'igice kugera I saa mbiri z'ijoro ku I saha y'I Paris mu Gihugu cy'u Bufaransa, abagize inteko iburanisha ( juges et Jurés) mu rukiko rwa rubanda i Paris mu Gihugu cy'u Bufaransa, aho Muhayimana Claude, ukurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, urukiko rwamuhamije ibyaha by'ubufatanyacyaha muri Jenoside n'ibyaha byibasiye inyokomuntu, ahanishwa imyaka 14 y'igifungo. Ni mu gihe ubushinjacyaha bwari bwamusabiye imyaka 15 y'igifungo.

    Ibyaha Muhayimana Claude yari amaze igihe aburana, kuva tariki 22 Ugushyingo kugera kuri uyu wa 16 Ukuboza 2021 aho yabihamijwe n'urukiko, ni ibyo yakoreye mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye ( ubu ni Akarere ka Karongi),

    Mu isomwa ry'uru rubanza, ubwo Muhayimana Claude yakatirwaga imyaka 14 y'igifungo, urukiko rwatangaje ko mu gihe yaba atishimiye imikirize y'urubanza afite gusa iminsi 10 yo kuba yajuririra icyemezo cy'urukiko. Aha, Me Philippe Meilhac wunganira Muhayimana Claude, yavuze ko bagomba kujurira.

    Nkuko Hakorimana Gratien, umunyamakuru woherejwe I Paris n'umuryango w'abanyamakuru baharanira amahoro-Pax Press gukurikirana uru rubanza yabitangarije intyoza.com, avuga ko nubwo rwasomwe amasaha akuze, ngo hari haje abantu benshi bavuye mu Bufaransa n'ahandi nko mu Bubiligi, baje kumva imyanzuro y'urukiko.

    Avuga ko abantu bari biteze ko akatirwa nubwo nta n'umwe wari uzi igihano urukiko rushobora gutanga. Avuga ko mu cyumba cy'urukiko abantu bari benshi urebye uko amasaha aba ateye.

    Avuga kandi ko urebye uruhande rw'abaregera indishyi, rwishimiye imikirize y'urubanza kuko bavuga bati 'ibi birerekana ko muri Jenoside nta ruhare ruto rubamo'. Mu isomwa ry'urubanza ku byemezo by'urukiko, umucamanza yagiye avuga kuri buri site, agaragaza ibyaha bihama Muhayimana Claude nk'ubufatanyacyaha, aho byitezwe ko imyanzuro yanditse neza izakorwa na Perezida igatangwa kuwa mbere cyangwa nyuma yaho.

    Soma hano indi nkuru kuri uru rubanza;Paris: Muhayimana yatakambiye urukiko mbere yuko rujya kwiherera ngo rutangaze igihano ahawe

    Urubanza rwa Muhayimana Claude, umunyarwanda w'imyaka 60 y'amavuko ariko unafite ubwenegihugu bw'u Bufaransa, rwaberaga mu rukiko rwa rubanda I Paris mu Gihugu cy'u Bufaransa kuva kuwa 22 Ugushyingo, aho rupfundikiwe kuri uyu wa 16 Ukuboza 2021, mbere ho umunsi umwe ku itariki yari yatangajwe mbere. Ibyaha yari akurikiranyweho, byari ubufatanyacyaha nk'icyitso muri Jenoside yakorewe Abatutsi  hamwe n'ibyaha byibasiye inyokomuntu kubera ko yafashije abigambiriye abasirikare n'interahamwe inshuro nyinshi aho yabatwaraga mu modoka akabageza aho bajyaga kwica Abatutsi mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye ku misozi ya Karongi, Gitwa ndetse na Bisesero. Aha Kibuye, ni hamwe mu bice byiswe zone Turquoise, habaga ingabo z'u Bufaransa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/paris-muhayimana-claude-yahamijwe-ibyaha-bya-jenoside-akatirwa-imyaka-14-yigifungo/

  • Kigali : Abasore bane bakurikiranyweho ibyaha birimo gusambanya abakobwa babanje kubizeza akazi #rwanda #RwOT

    RIB yerekanye aba basore kuri uyu wa Kane tariki 16 Ukuboza 2021, ikaba ibakurikiranyeho ibyaha bitandatu birimo ubujura bukoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho no gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.

    Aba basore bretswe itangazamakuru ni Habumuremyi Yves, Bizimana Pacific, Mugisha Aimable na Gatete Emmanuel.

    Ibi bikorwa bakurikiranyweho byakorewe mu mujyi wa Kigali ahantu hatandukanye no mu bihe bitandukanye.

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rutangaza ko abahohotewe bose hamwe ari abakobwa umunani bari mu kigero kiri hagati y’imyaka 21 -30 y’amavuko.

    Umwe muri aba basore yashukaga abakobwa bamenyaniraga ku mbuga nkoranyambaga, akababwira ko bakundana ubundi akabasaba ko bazahura kugira ngo basohokane banasangire.

    Guhura k’uyu musore n’abo bakobwa, byakundaga kuba nijoro, uyu musore agahita ahamagara bagenzi be bakaza ubundi bakabiba ibyo babaga bafite babanje kubasambanya.

    Aba basore bakodeshaga imodoka bakoreshaga muri ibi bikorwa ubundi bahura n’umukobwa bakamushyiramo bakamujyana aho bashaka bakamukorera biriya bikorwa byose.

    Abafashwe bose ubu bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe harimo gukorwa dosiye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B Thierry, yavuze ko ibi ari ibyaha bigenda bigaragara bikorwa hifashishijwe imbuga nkoranyambaga, (social media).

    Yaboneyeho kugira icyo asaba abantu, agira ati 'Ababikorewe ni 8 ariko hashobora kugaragara abandi bantu. Abanyarwanda ni ukureka gushamadukira abandi bantu bababwira ko bashaka gufatanya business. Social media zikoreshwa n’abantu beza n’ababi, hari abaza bihishe inyuma y’ikoranabuhanga bakaguha amafoto atari yo, urubyiruko ni ugushishoza.

    Ntabwo umuntu yagombye kukubwira ngo muhurire ahantu nijoro, wamusaba mugahurira ahantu hazwi kandi hari abantu, ntabwo ukwiye kwemera umuntu ugushyira mu modoka utamuzi.'

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Abasore-bane-bakurikiranyweho-ibyaha-birimo-gusambanya-abakobwa-babanje-kubizeza-akazi

  • Nyamagabe : Umukozi wa SACCO yarashwe n’umusekirite wamukurikiye akamurasa akinjira iwe #rwanda #RwOT

    Byabaye mu masaha ya saa satu z’ijoro (ku wa Gatatu), ubwo Umusekirite witwa Ntakirutimana Bosco w’imyaka 48 y’amavuko urinda ku Umurenge SACCO Buruhukiro yakurikiye Manager w’iyi SACCO witwa Dusingizimana Moise w’imyaka 36 amurasa mu nda.

    Niyomwungeri Hildebrand, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe yabwiye yatangaje ko ibi byabaye

    Ati 'Aka kanya ntitwamenya icyo yamurasiye biracyari mu iperereza gusa uriya ucunga umutekano wa SACCO, yarashe Manager, ajyanwa kwa muganga kandi ibimenyetso by’Abaganga birerekana ko atakomeretse cyane. Yamurashe mu nda hasi ahagana ku rukenyerero.'

    Manager yarasiwe mu Mudugudu wa Nkamba, Akagali ka Rambya mu Murenge wa Buruhukiro mu Karere ka Nyamagabe, umwe mu batanze amakuru witwa Niringiyimana Olivier w’imyaka 33 ari na we watabaje yavuze ko Boss we yatashye ageze mu nzu, Umusekirite amwinjira inyuma, ahita amurasira ari muri Corridor. Ngo yamurashe isasu rimwe mu nda.

    Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B Thierry yatangaje ko uyu musekirite yafashwe afungiye kuri RIB sitasiyo ya Musebeya.

    Ati 'Yamugenze runono amurasira iwe ariko yahise afatwa.'

    Yavuze ko kugeza ubu hataramenyekana impamvu yatumye uriya musekirite arasa Manager wa SACCO. Cyakora abaturage bavuga ko ngo yamuhoye ko yamugambaniye akamwimura mu kazi ko gucunga iriya SACCO, bakamujyana gukorera mu mujyi wa Nyamagabe.

    Dr Murangira avuga ko uriya musekirite yari yagambiriye kwica ngo kuba atishe uwo yarashe si kubwe.

    Ati 'Akurikiranyweho ubwinjiracyaha ku cyaha cyo kwica, icyaha kimuhamye yahanishwa gufungwa imyaka 25.'

    Manager akimara kuraswa Polisi Yahise Ihagera, ahita ajyanwa ku Ikigo Nderabuzima cya Buruhukiro.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Nyamagabe-Umukozi-wa-SACCO-yarashwe-n-umusekirite-wamukurikiye-akamurasa-akinjira-iwe