Tag: Umutekano

  • Ndimbati yakatiwe gufungwa iminsi 30 y'agateganyo #rwanda #RwOT

    Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge rwanzuye ko Ndimbati afungwa iminsi 30 y'agateganyo, mu gihe hagikorwa iperereza ku byaha akurikiranyweho birimo gusindisha umwana utarageza imyaka y'ubukure no kumusambanya.

    The post Ndimbati yakatiwe gufungwa iminsi 30 y'agateganyo appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/03/28/ndimbati-yakatiwe-gufungwa-iminsi-30-yagateganyo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ndimbati-yakatiwe-gufungwa-iminsi-30-yagateganyo

  • Bafashwe bakekwaho gushuka abantu ko bazabatumiriza imodoka, babiba arenga miliyoni 40 Frw – #rwanda #RwOT

    RIB yabitangaje nyuma yo gufunga abantu bane, bakurikiranyweho ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya n'inyandiko mpimbano.

    Bakekwaho ko bakoresheje imbuga nkoranyambaga nka Facebook na WhatsApp, bagashuka abantu ko bacururiza mu Rwanda imodoka zituruka i Burayi, hanyuma bakabasaba kubanza kwishyura 50% ku giciro cyumvikanyweho.

    RIB yatangaje ko umwe mu bakekwaho iki cyaha yashutse uwitwa Kagabo Théoneste Bill ngo amwohorereze kopi y'imyirondoro ye igaragara muri pasiporo, amubwira ko iri mu bisabwa kugira ngo imodoka izamugereho.

    Ngo yahise atangira gukoresha amazina ye abwira abantu ko atuye muri Denmark, ko afite ikigo cyitwa Carisoko gikorera mu bihugu by'u Bubiligi, Pologne, u Budage, Turikiya, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza, Cameroun na Tanzania, akanavuga ko ifite ishami mu Rwanda.

    Yaje gushuka n'undi muntu washakaga ko amwoherereza imodoka, amwaka kopi ye y'indangamuntu, ayimuhaye ajya kuyikoresha mu kwandikisha mu Rwanda kompanyi ye yise Carisoko Motors.

    --  Amafaranga yayatwaraga muri Cryptocurrency

    Uyu wiyise Kagabo ngo yarongeraga akajya kuri Facebook cyangwa Instagram akabaza niba hari umuntu ushaka akazi ko guhagararira ikigo cye (agent), ngo amuvugishe kuri WhatsApp.

    Ubonetse ngo yamubwiraga ko azajya yakira amafaranga y'abakiliya bashaka kugura imodoka muri Carisoko Motors, uyatanze akamwuzuriza amasezerano aba yarateguwe mbere igisigaye ari ugushyiraho imyirondoro gusa, kugira ngo babagirire icyizere.

    Iyo uwo mukozi yamaraga kwakira amafaranga, uwiyise Kagabo ngo yabaga yamuhuje n'umuntu uri buvunje ayo mafaranga mu buryo bw'ikoranabuhanga buzwi nka “cryptocurrency” butemewe n'amategeko mu Rwanda, akayamwoherereza.

    Umwe mu bafashwe bakorana n'uwiyita Kagabo, ngo ni we wakiraga amafaranga y'abibwaga bazi ko barimo kwishyura imodoka iri i Burayi.

    Iyo abashaka kugura imodoka ngo bagiraga amakenga, bahitaga babereka icyangombwa cy'igihimbano kigaragaza ko ubucuruzi bwabo buzwi kandi bwemewe.

    Ni urupapuro rugaragara nk'aho rwasinyweho n'inzego zirimo Urw'Ubugenzacyaha (RIB), Urwego rw'Abinjira n'Abasohoka mu gihugu na Ambasade y'u Rwanda muri Denmark.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko “icyo gipapuro” ari “igihimbano”, nta we ukwiriye kucyizera.

    Yasabye abantu kwirinda kugwa mu bishuko no gukorana n'abantu batazi cyangwa kugura ibintu byose babonye kuri izi mbuga, kuko hari abazikoresha mu butekamutwe.

    Ati “Aba bafashwe bamaze kwiba amafaranga ari hagati ya miliyoni 35 na 40 y'u Rwanda mu bantu batandukanye bashakaga kugura imodoka i Burayi. Tuributsa abantu ko amakuru yose aboneka ku mbuga nkoranyambaga aba atari ukuri, tubasaba gushishoza cyane cyane ku bihacururizwa bitandukanye.”

    “Turanabasaba kugira amakenga ku bantu bahurira nabo ku mbuga nkora mbaga babizeza inyungu mu bucuruzi butandukanye.”

    IGIHE yamenye ko mu mwaka ushize wa 2021, RIB yakoze amadosiye atandukanye ku byaha nk'ibi, aho ababikekwaho bagezwaga imbere y'ubutabera.

    Iperereza ku byaha abafashwe bakurikiranweho rirakomeje, hanategurwa dosiye izashyikirizwa Ubushinjacyaha mu gihe kigenwa n'amategeko.

    Abantu bane bafashwe bakekwaho gushuka abantu ko bazabatumiriza imodoka, babiba arenga miliyoni 40 Frw


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bafashwe-bakekwaho-gushuka-abantu-ko-bazabatumiriza-imodoka-babiba-arenga

  • Muhanga:Umugabo yafashwe agiye gutuburira UNGUKA Bank #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko Ndayishimiye yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’ umwe mu bakozi b’iyi Banki.

    Yagize ati 'Umukozi wa banki yahamagaye Polisi avuga ko hari umuntu uje kuvunjisha amadolari 2,000 y’amanyamerika ngo bamuhe amanyarwanda, hanyuma bayashyize mu kamashini kagenzura amafaranga basanga ari amiganano. Polisi ikimara kumva ayo makuru yahise ijya kuri iyo banki koko basanga amakuru niyo niko guhita ifata uyu Ndayishimiye arafungwa.'

    SP Kanamugire yashimiye ubuyobozi bwa Unguka Bank bwatanze amakuru yatumye Ndayishimiye afatanwa aya madolari y’amiganano, anaboneraho kwibutsa abantu bakora ibikorwa nk’ibi byo kwigana amafaranga ko ari icyaha gihanwa n’amategeko, kandi ko bigira ingaruka mbi ku bukungu bw’igihugu.

    Ndayishimiye yashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Nyamabuye ngo hakurikizwe amategeko.

    Ingingo ya 269 : Kwigana, guhindura amafaranga cyangwa ibyitiranywa nayo cyangwa kubikwirakwiza Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Muhanga-Umugabo-yafashwe-agiye-gutuburira-UNGUKA-Bank

  • UN yavuze amagambo akomeye ku ntambara Uburusiya bwashoye kuri Ukraine #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga mukuru w'umuryango w'abibumbye Antonio Guterres yavuze ko intambara muri Ukraine itazagira uyitsinda kandi ko idateze kurangira vuba. Yasabye impande zihanganye kugana inzira y'ibiganiro kugira ngo imirwano ihagarare.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru ku cyicaro cy'umuryango w'abibumbye, Guterres yavuze ko ingaruka zihari zatewe n'intambara muri Ukraine zihagije kugira ngo impande zombi zigane intebe y'ibiganiro.

    Yagize ati 'Hari byinshi bituma haba ibiganiro byihutirwa kugira ngo imirwano ihagarare.' Nta byinshi yigeze avuga ku mitegurire y'ibyo biganiro n'abashobora kuba abahuza muri byo.

    Kugeza ubu Turukiya na Israyeri ni ibyo bihugu bimaze kugaragaza ubushake bwo guhuza Uburusiya na Ukraine. Guterres wakomeje kwirinda kugira byinshi avuga kuri iyi ntambara, yavuze ko abanya-Ukraine babayeho nabi cyane kuva ubutegetsi bw'I Moscow butagiye kugaba ibitero ku gihugu cyabo.

    Yanenze ibitero byibasira abasivili, ibitaro, amashuli n'amazu acumbikiye abantu bahunze ingo zabo. Yavuze ko ibyo bitero bimaze gutuma abantu hafi miliyoni 10 bata ingo zabo abandi bagahunga igihugu. Guterres yongeyeho ko gukomeza iyi ntambara bidakenewe, asaba ko ihita ihagarara.

    Ijwi ry'Amerika

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/un-yavuze-amagambo-akomeye-ku-ntambara-uburusiya-bwashoye-kuri-ukraine

  • Icyifuzo cya Pologne cyo koherereza Indege z'intambara Ukraine cyashyuhije umutwe US na NATO #rwanda #RwOT

    Kuwa kane saa kumi n'ebyiri za mu gitondo i Kyiv (isaha imwe n'i Kigali) intabaza ziburira ibisasu zongeye kuvuzwa ngo abantu bikinge ibisasu by'abarusiya byaramutse biraswa ku murwa mukuru.

    Uyu ni umunsi wa 15 w'intambara ikomeje muri Ukraine irangwa ahanini n'ibitero by'indege no kurasa imizinga ku mijyi itandukanye.

    Aya ni amwe mu makuru y'ingenze yo mu masaha 12 ashize;

    Kamala Harris US muri Pologne

    Visi perezida wa Amerika Kamala Harris yageze i Warsaw muri Pologne kugira ngo avugane imbonankubone n'abategetsi baho ku cyifuzo cyo koherereza Ukraine indege z'intambara.

    Iyi ngingo yagaragaje kutumvikana kuri mu bihugu bigize ishyirahamwe ry'ibihugu ryo gutabarana rya OTN/NATO.

    Kuwa kabiri Pologne yasabye Amerika ko yatanga indege 20 zayo za MiG-29 zigahagurukira ku kibuga cya gisirikare cya Amerika kiri mu Budage zijya muri Ukraine, ibyo abanyamerika banze.

    Kare uyu munsi kuwa kane, minisiteri y'ingabo za Amerika yarushijeho guhakana, ivuga ko ibyo “biteye impungenge zikomeye” zo gutuma intambara yaguka.

    Bamwe mu bategetsi muri NATO, bafite ubwoba ko Uburusiya bwafata koherereza indege Ukraine, zivuye muri Pologne cyangwa mu Budage, nk'igitero cya NATO ku Burusiya.

    Bimwe mu bihugu bigize OTAN ariko byaba bitekereza ko nubwo Ukraine itari muri uyu muryango ikwiye gutabarwa mu buryo bwose nk'uko nayo ikomeje kubisaba.

    Biteganyijwe ko Kamala Harris ahura na perezida Andrzej Duda wa Pologne, na minisitiri w'intebe Justin Trudeau wa Canada nawe uri mu ruzinduko muri Pologne.

    Kuki indege Polonge iri gutanga ziteye impungenge NATO?

    Izo ndege, zatwarwa n'abapilote ba Ukraine, byashoboka ko zinywera amavuta kandi zigahabwa intwaro ku kigo kinini cy'ingabo zo mu kirere za Amerika kitwa Ramstein airbase kiri mu Budage, cyangwa mu kindi gihugu kiri muri Nato cyegereye Ukraine.

    Ibi ni ibivugwa na Marc Weller wigisha amategeko mpuzamahanga muri Kaminuza ya Cambridge.

    Yongeraho ko, nk'igihugu cyatewe Ukraine ifite uburenganzira bwo kwirengera. Ko mu buryo bwemewe n'amategeko ishobora kwakira ibikoresho bya gisirikare ngo yirinde.

    Ndetse ko ishobora gusaba OTAN kwinjira mu mirwano ikabafasha, cyangwa igashyira mu bikorwa gufunga ikirere cya Ukraine.

    Ati: “Ariko Moscow nayo ibona ibitero kuri Ukraine nko kwirwanaho kubera gusatirwa na NATO gusa ikavuga ko iri abantu bo mu bwoko bw'abarusiya bageramiwe no gukorerwa jenoside mu burasirazuba bwa Ukraine.

    “Kwinjira uko ariko kose muri iyi ntambara kw'amahanga kuzafatwa na Kremlin nk'igitero cy'intambara kuri bo.”

    Marc Weller avuga ko kugeza ubu Moscow yihanganiye kuba iburengerazuba baroherereje Ukraine intwaro zisanzwe, ariko ko kuyoherereza indege z'intambara “byaba ari intera ikomeye yo gutuma abarusiya nabo bahita basubiza” OTAN.

    Lavrov na Kuleba bageze muri Turkiya kuganira
    Ba minisitiri b'ububanyi n'amahanga Sergei Lavrov w'Uburusiya na Dmytro Kuleba wa Ukraine bose kuwa gatatu bageze muri Turkiya aho biteganyijwe ko batangira ibiganiro byo gushaka amahoro.

    Ibiganiro byabo biraba none kuwa kane mu mujyi wa Antalya ku butumire bwa minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Turkiya Mevlut Cavusoglu.

    Ibi biganiro nibyo bya mbere bihuje abakuru b'ububanyi n'amahanga kuva Uburusiya bwatera Ukraine mu byumweru bibiri bishize.

    Andi makuru

    Abategetsi muri White House batangaje ko Uburusiya bushobora gukoresha intwaro z'ubumara (chemical and biological weapons) mu bitero ku basivile mu minsi iri imbere.

    Ni nyuma y'uko kuwa gatatu minisiteri y'ingabo y'Uburusiya nayo yatangaje ko ingabo za Ukraine zajyanye toni 80 za ammonia (ikorwamo bene izo ntwaro) mu mujyi wa Kharkiv.

    Perezida wa Ukraine we akomeje gusaba ibihugu by'iburengerazuba gufunga ikirere cya Ukraine, mu gihe yerekanaga amashusho y'igitero avuga ko abarusiya bagabye ku bitaro by'abasivile mu mujyi wa Mariupol.

    Abategetsi ba Ukraine basabye kompanyi zindi zikomeye zirenga 50 zigikorera mu Burusiya guhagarika ibikorwa byazo, izo zirimo Johnson & Johnson ikora imiti, Bridgestone, Yokohama na Pirelli zikora amapine, gusa zimwe muzo bavuze nka Nestle na Sony zo zahise zibikora.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/icyifuzo-cya-pologne-cyo-koherereza-indege-z-intambara-ukraine-cyashyuhije

  • Ubwicanyi bwagizwe ibanga muri FLN : Gen Jeva yaba yarivuganye Lt Col Guado #rwanda #RwOT

    Abatangabuhamya barimo uwahoze akuriye ubutasi muri uyu mutwe wa CNRD/FLN harimo Col Kanyoni ubarizwa mu gihugu cya Uganda yabwiye isoko ya Rwandatribune iri Kampala ko ijwi yumvise atari irya Nyakwigendera Col Rusanganwa Guado. Yagize ati :'Nzineza ijwi rya Col Guado kuko ni umusilikare nayoboye igihe kinini.'

    Undi mutangabuhamya wo wahoze afite ipeti rya Jenerali wahoze muri FLN akaba abarizwa i Lusaka muri Zambia wifuje ko amazina ye atatangazwa ,yahamirije isoko ya Rwandatribune ko ijwi yumvise kuri Radio Ubwiyunge atari irya Col.Guado ko ahubwo amakuru bafite ari uko uwo musilikare yishwe agahambwa ahitwa mu Rushihe, Akaba yarazize amakimbirane yari afitanye na Gen Jeva ibi bikaba birigukorwa na Jeva kugirango asisibiranye urupfu rw’uwo mu koloneri.

    Col.Rusanganwa akaba yarafashwe n’umutwe wa CRAP ya FLN ikuriwe na Lt.Col Appoinaire ,ubwo yari mu bukangurambaga bw’umutwe yashinze afatanije na Twagiramungu Faustin afatirwa muri Komini Rugombo,mu Ntara ya Cibitoki ahitwa azanwa mu ishyamba rya Kibira ari naho yaje kwicirwa.

    Urupfu rwa Col Guado rwaje rukurikirana n’itoroka ry’uwari Komanda wungirije wa Etat Majoro Gen Bemba Bahizi wabarizwaga muri Gurupoma ya Itombwe mu gihe kandi ni ku rwego rwa politiki rw’uyu mutwe harimo ibibazo by’abari bagize Komite nshingwabikorwa bakuriwe na Hategekimana Felicien baherutse kwirukanwa.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Ubwicanyi-bwagizwe-ibanga-muri-FLN-Gen-Jeva-yaba-yarivuganye-Lt-Col-Guado

  • Ndimbati ari mu maboko ya RIB #rwanda #RwOT

    Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati yatawe muri yombi kuri uyu wa 10 Werurwe 2022.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yamirije aya makuru IGIHE ati 'RIB yafashe umugabo witwa Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati w'imyaka 51 acyekwaho icyaha cyo gusambanya umwana.'

    Yavuze ko Ndimbati ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo mu gihe hagikomeje iperereza kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Ndimbati yatawe muri yombi nyuma y'amakuru amaze iminsi aca ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umugore uhamya ko yabyaranye na we impanga n'uyu mugabo ariko akaba yaranze kwita ku nshingano zo kurera abo bana.

    Uyu mukobwa avuga ko yasambanyijwe na Ndimbati yabanje kumusindisha ndetse icyo gihe yari atarageza imyaka y'ubukure.

    Ndimbati yubatse izina muri Sinema Nyarwanda, by'umwihariko akaba azwi muri filime y'uruhererekane ya Papa Sava.

    The post Ndimbati ari mu maboko ya RIB appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/03/10/ndimbati-ari-mu-maboko-ya-rib/

  • UBUGOME i Ngoma : Umugabo yashatse gutema umugore we, amubuze atema ibitoki bye #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye ku mugoroba wo kuwa Gatatu tariki ya 8 Werurwe 2022, mu Mudugudu wa Rwimpongo I mu Kagari ka Rwintashya mu Murenge wa Rukumberi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukumberi, Buhiga Josue, yavuze ko uyu mugabo yashatse gutema umugore we nyuma yo gutongana no kubwirana nabi bikabyutsa amakimbirane bamaranye iminsi.

    Ati 'Bari bafitanye amakimbirane ndetse n’ibibazo byabo byari byageze kuri RIB, umugore yacuruzaga ibitoki, ejo rero yari yaguze ibitoki 28, umugabo we ahageze baratongana umugabo ajya kuzana umuhoro, amubuze atemagura bya bitoki byose ku bw’amahirwe inzego z’umutekano ziratabara ziramufata.'

    Uyu muyobozi yavuze ko uyu muryango wari usanzwe ufitanye amakimbirane aturuka ku gusesagura umutungo, aho buri umwe ashinja mugenzi we gusesagura umutungo w’urugo.

    Yongeyeho ko ubuyobozi bwakomeje kugerageza guhuza impande zombi kugira ngo baganirizwe, umugabo yongera gushaka gutema umugore we, icyakora ibikorwa byo kunga imiryango ifitanye ibibazo kirakomeje muri ako Karere.

    Ati 'Twari turi muri gahunda yo kwegera imiryango ifitanye amakimbirane tukayigira inama kuko hirya no hino mu midugudu irahari myinshi kandi twizera ko kuyigira inama biyifasha.'

    Kuri ubu uyu mugabo yafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Rukumberi, mu gihe iperereza rikomeje mu kureba icyatumye ashaka gutema umugore we.

    Ivomo:Igihe

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/UBUGOME-i-Ngoma-Umugabo-yashatse-gutema-umugore-we-amubuze-atema-ibitoki-bye

  • Mukase wa Akeza Rutiyomba Akatiwe gufungwa iminsi 30 Yagateganyo #rwanda #RwOT

    VIDEO: MUKASE WA AKEZA YAKATIWE

    Mu iburanisha rishize, haragarajwe impamvu zituma ucyekwaho atafungurwa ngo akomeze kuburana ari hanze. ndetse ubushinjacyaha bumusabira kuba afunzwe iminsi 30 y'Agateganyo kuberako hari impamvu zikomeye zituma ucyekwaho ashobora kuba yaragize uruhare muri uru rupfu.

    None kuwa 02 Gashyantare 2022 nibwo Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Mukanzabarushimana Marie Chantal afungwa iminsi 30 y'agateganyo mu gihe agikurikiranyweho uruhare mu rupfu rwa Rutiyomba Akeza Elsie.

    Uko iburanisha ryubushize ryagenze:Ubushinjacyaha bwasobanuye uko Umugambi wo Kwica Akeza wacuzwe bunasabira Mukase Kuburana Afunze

    Akeza yababaje benshi

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/article/mukase-wa-akeza-rutiyomba-akatiwe-gufungwa-iminsi-30

  • Abakozi ba RIB bakorewe impuzankano zizajya zibaranga bari mu kazi #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje impuzankano y'abagenzacyaha n'abakozi barwo, hagamijwe kurushaho gutanga serivisi nziza, kuzuza inshingano zo gukumira, gutahura no kugenza ibyaha.

    Impuzankano nshya za RIB ziri mu byiciro bibiri; hari izo mu biro n'izo mu kazi hanze y'ibiro.

    Imyambaro yo mu kazi igizwe n'umupira w'ubururu w'amaboko magufi n'ijile iriho izina rya nyirayo ku ruhande rw'iburyo na nimero imuranga ibumoso ndetse n'ipantalo ijya gusa n'ivu n'inkweto z'umukara.

    Impuzankano yagenewe ibirori n'abakozi bo mu biro igizwe n'ikote ry'umukara, ishati y'ikijuju na karuvati y'umukara iriho ikirango cya RIB ndetse n'inkweto z'umukara.

    Ikote ririho amazina y'umugenzacyaha ku ruhande rw'iburyo mu gituza mu gihe ipantalo cyangwa ijipo nabyo ari umukara.

    Kuri ubu RIB ifite abakozi 1.279 bavuye kuri 869 yatangiranye. Iteka rishyiraho imbonerahamwe y'imyanya y'imirimo ya RIB, riteganya ko urwo rwego rugira abakozi bagera ku 1.579.



    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/abakozi-ba-rib-bakorewe-impuzankano-zizajya-zibaranga-bari-mu-kazi