Tag: Umutekano

  • RDC Ibigo bisaga 80 byafunze imiryango kubera umutekano muke mu ri Beni #rwanda #RwOT

    Hafi ibigo 80 by'amashuri abanza byafunze imiryango mu mezi ane ashize kubera umutekano muke wakomeje kurangwa mu gace aka Beni muri Repuburika ya Demokarasi ya Congo .

    Abategetsi mu muburasirazuba nibo batanze ayo makuru y'uburyo kwiga mu gace bayoboye bitangiye kuba inzozi kubera ibigo byafunze bias naburundu kuri uyu wa gatandatu ubwo hizihizwaga umunsi wahariwe uburezi.

    Bavuze ko abanyeshuri benshi mu mashuri abanza n'abarimu babo mu gace ka Beni bizihije uyu munsi w'uburezi bari hanze kuko batakibasha kujya ku mashuri kubera umutekano muke.

    Abakuriye urwego rwungirije rw'uburezi muri Bulongo bashimangiye ko ibigo 50 byafunze imiryango mu gace ka Masambo, Halungupa, Bulongo na Loselose.

    Ikibazo cyo gufunga amasguri kubera umutekano kandi kiravugwa no mu duce twa Kainama na Mandumbi hakiyongeraho n'andi mashuri yahagaze ubu bigoye kumenya aho aherereye ku imitwe yitwaje intwaro yamaze kwigarurira tumwe mu dce mu ntara ya Beni muri DRC.

    Uku kuva mu ishuri ku mubare mu nini bikabije muri Congo bimaze hafi amezi ane , yewe ntibazi n'igihe bizarangira neza ngo bagane ishuri.

    Leta Congo iherutse gutangiza ibiganiro n'imitwe irwanira kuri ubu butaka , iyisaba gushyira intwaro hasi nta mananiza abayeho. Ibi bivuze ko aba banyeshuri bazategereza ikemezo cy'iyi mitwe, iherutse gusaba leta kuyiha akanya ikitekerezaho mbere yo gushyira intwara hasi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/rdc-ibigo-bisaga-80-byafunze-imiryango-kubera-umutekano-muke-mu-ri-beni

  • Perezida Vladimir Putin yahaye Gasopo igihugu icyo aricyo cyose cyashaka kwinjira mu ntambara arimo #rwanda #RwOT

    Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin, yaburiye ko igihugu icyo ari cyo cyose kigerageza kujya mu ntambara yo muri Ukraine kizahura n'igisubizo 'cyihuta nk'umurabyo'.

    Mu ijambo ribonwa nk'irikomoza kuri misile zo mu bwoko bwa ballistic ndetse n'intwaro z'ubumara za nikleyeri, Putin yagize ati: 'Dufite ibikoresho byose umuntu n'umwe adashobora kwirata ko afite… tuzabikoresha nibiba ngombwa'.

    Ibihugu by'inshuti za Ukraine byongereye intwaro biyiha, Amerika ikaba yarasezeranyije gutuma Ukraine itsinda Uburusiya. Abategetsi bo mu burengerazuba (Uburayi n'Amerika) bavuga ko Uburusiya burimo guhura n'imbogamizi mu bikorwa byabwo mu burasirazuba bwa Ukraine.

    Mu cyumweru gishize, Uburusiya bwagabye igitero kinini cyo gufata akarere ka Donbas nyuma yuko bukuye ingabo mu turere two mu nkengero y'umurwa mukuru Kyiv. Ariko nkuko umutegetsi umwe abivuga, abasirikare b'Uburusiya 'barimo kugorwa no gutsinda ukwirwanaho gukomeye kwa Ukraine kandi barimo gutakaza abasirikare'.

    Mu yandi makuru, akanama k'umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi (EU/UE) kashinje Uburusiya gushyiraho ibikangisho nyuma yuko buhagaritse kohereza gaz (gas) muri Pologne (Poland) na Bulgaria.

    Perezida w'ako kanama Ursula von der Leyen yavuze ko byerekana 'ukutizerwa' kw'Uburusiya nk'igihugu kigurisha ibitoro.

    Ibiro bya Perezida w'Uburusiya — Kremlin — byavuze ko Uburusiya bwahatiwe kugira icyo bukoze kubera 'ingamba zitari iza gicuti' z'ibihugu byo mu burengerazuba.

    Uko gufunga ibitoro kwa kompanyi Gazprom ya Leta y'Uburusiya gukurikiye kuba Pologne na Bulgaria byaranze kuriha gaz mu mafaranga y'Uburusiya azwi nk'ama-roubles.

    Ibyo Perezida Putin yari yabisabye mu kwezi kwa gatatu, mu gufasha kuzahura agaciro k'iryo faranga ryashegeshwe n'ibihano Uburusiya bwafatiwe n'ibihugu byo mu burengerazuba.

    Perezida Putin yavuze ayo magambo ku wa gatatu ubwo yari arimo kugeza ijambo ku badepite b'Uburusiya mu mujyi wa St Petersburg uri mu majyaruguru. Yagize ati: 'Niba umuntu uvuye hanze agerageje kwinjira muri Ukraine agateza inkeke ku migambi y'Uburusiya, igisubizo cyacu kizihuta nk'umurabyo'.

    Akomeza ati' Dufite ibikoresho byose [byo gusubiza] umuntu n'umwe adashobora kwirata ko afite. Kandi ntituzaba turimo kubirata, tuzabikoresha nibiba ngombwa'.

    Perezida Putin nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga, yongeyeho ko ibyemezo byose ku bizaba biri muri icyo gisubizo cy'Uburusiya byamaze gufatwa — ntiyagira andi makuru atanga.

    Uburusiya bwateye Ukraine ku itariki ya 24 y'ukwezi kwa kabiri uyu mwaka wa 2022, nuko mu gihe cy'iminsi yakurikiyeho Perezida Putin ategeka igisirikare cy'igihugu cye gutegura ku rwego rwo hejuru ubwirinzi bw'intwaro za nikleyeri.

    Abasesenguzi bamwe bumvikanisha ko ibikangisho nk'ibyo ari uburyo bwa Putin bwo kugerageza kuburira inshuti za Ukraine kutarushaho kugira uruhare mu ntambara.

    Perezida Putin yavuze iryo jambo hashize umunsi umwe ibihugu byo mu burengerazuba bikoreye inama mu Budage, bisezeranya kongera imfashanyo ya gisirikare biha Ukraine.

    Minisitiri w'ingabo z'Amerika Lloyd Austin yasezeranyije kunyeganyeza 'ijuru n'isi' mu rwego rwo gutuma Ukraine itsinda intambara.

    Mu bihe bya vuba aha bishize, habayeho kwiyongera kw'umubare w'ibyo ibihugu byo mu burengerazuba byiyemeje kongera nk'imfashanyo ya gisirikare biha Ukraine, birimo nk'Ubudage bwatangaje ko buzayoherereza ibifaru 50 birasa indege, mu cyabaye guhindura gukomeye gahunda yabwo.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/perezida-vladimir-putin-yahaye-gasopo-igihugu-icyo-aricyo-cyose-cyashaka-kwinjira-mu-ntambara-arimo/

  • M23 yishimiye ibyavuzwe na Perezida Kenyatta inahishura impamvu yubuye imirwano #rwanda #RwOT

    Ibiro bya Perezida wa Kenya bisubiramo amagambo yo mu butumwa bwa videwo yagejeje ku ntumwa z’imitwe yitwaje intwaro yitabiriye ibiganiro i Nairobi hamwe n’intumwa za leta ya Congo agira ati :

    “…mudashyize intwaro hasi ngo mushyire hamwe mu buryo butamenerwamo mu rwego rwo gutuma DRC itekana, imbuto z’uburumbuke, mwese mukwiye kubonaho zivuye mu mutungo mwinshi [w’igihugu], zizakomeza kutabageraho”.

    Bwana Kenyatta, ukuriye umuryango w’Afurika y’uburarisazuba (EAC) muri iki gihe, yongeyeho ati :

    “Ibi bituma byihutirwa ku bantu bose b’ugushaka kwiza muri DRC kwishyira hamwe bakihutira gushyiraho umusingi w’uburumbuke bakora nta kuruhuka mu kugera ku mahoro arambye”.

    Umutwe wa M23, wongeye kurwana n’ingabo za DR Congo, washimye urugero rwatanzwe na Perezida Kenyatta rw’uko yumvikanye na Raila Odinga bari bahanganye mu matora yo mu 2017, uvuga ko “leta ya Congo igomba kugira umutima wo gushyira mu bikorwa amasezerano”.

    Major Willy Ngoma uvugira M23 yabwiye BBC ati : “[Perezida Kenyatta] Ni nkaho yavuze ngo ‘mwiyunge bya nyabyo’.

    “Turashaka amahoro, ni yo mpamvu twatanze agahenge ku itariki ya mbere y’uku kwezi kwa kane. Ariko amahoro ku kihe kiguzi ?

    “Twasinye amasezerano y’amahoro na leta i Nairobi mu 2013 no mu 2020 na [Perezida] Tshisekedi. Abanyecongo bagomba kugira umuco wo gushyira mu bikorwa ibyo bavuga”.

    Muri iryo jambo Uhuru yavuze hamwe na Perezida Tshisekedi mu buryo bw’iyakure bwa videwo, Perezida wa Congo yavuze ko ashimira imitwe yitabiriye ibi biganiro, avuga ko yiteguye kuyitega amatwi no kuyiha umutekano, asaba ko gahunda iriho ari ukuyisubiza mu buzima busanzwe.

    Ibiro bya Perezida wa Kenya bivuga ko ibyo biganiro by’amahoro hagati ya leta n’imitwe ikorera mu burasirazuba bwa Congo mu ntara ya Kivu ya ruguru, Kivu y’epfo no muri Ituri, byitabiriwe n’abahagarariye imitwe irenga 30.

    Ariko muri DR Congo habarirwa imitwe irenga 100 yitwaje intwaro, mu yikomeye hakaba harimo M23, uyu ukaba warirukanwe mu biganiro by’i Nairobi ku busabe bwa Congo iwushinja kubura imirwano mu cyumweru gishize – ibyo wo uhakana uvuga ko ari wo washotowe.

    No kuva mu gicuku cyo ku wa gatatu imirwano yongeye kubura hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za leta (FARDC) muri teritwari ya Rutshuru, buri ruhande rurashinja urundi gutangiza iyi mirwano.

    Colonel Ndjike Guillaume Kaike uvugira ingabo muri Kivu ya ruguru yasubiwemo n’ibinyamakuru byaho avuga ko M23 ari yo yateye ibirindiro byabo ahagana saa cyenda z’igicuku.

    Ku munsi w’ejo ku wa gatatu, Major Ngoma yabwiye BBC ko ingabo za leta “zateye ibirindiro byacu, maze turwana nazo”.

    Hari hashize imyaka igera hafi ku 10 umutwe wa M23 utavugwa mu rwego rwa politiki cyangwa mu ntambara, bivuye ku masezerano yashyizweho umukono i Nairobi ku itariki 12 y’ukwa 12 mu 2013 hagati yawo na leta ya Kinshasa.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/M23-yishimiye-ibyavuzwe-na-Perezida-Kenyatta-inahishura-impamvu-yubuye-imirwano

  • RIB yasabye urubyiruko kwirinda kwishimisha bishora mu byaha bibangiriza amahirwe – #rwanda #RwOT

    Muri ubu bukanguramba, RIB ifatanya n'inzego zirimo Minisiteri y'Uburezi, bubera mu mashuri yisumbuye hirya no hino mu gihugu, aho abayobozi mu mashami atandukanye ya RIB baganiriza abanyeshuri ku byaha bitandukanye n'uburyo bwo kubyirinda.

    Mu ishuri rya Kagarama Secondary School, ubuyobozi bwa RIB bwagaragarije abanyeshuri ko mu byaha byibasiye urubyiruko muri iki gihe ari ugusambanya abana, gukoresha ibiyobyabwenge, ubucuruzi bw'abantu n'ubutangondwa muri rusange.

    Mu biganiro byatanzwe ahanini byagaragaje ko urubyiruko hari igihe rugira uruhare rugaraga kugira ngo rugwe muri ibi byaha.

    Umukozi mu Ishami rishinzwe gukumira ibyaha n'ubushakashatsi muri RIB, Ntirenganya Jean Claude, yagaraje ko urubyiruko rugwa mu byaha byo gusambanya abana, gukoresha ibiyobyabwenge, ubucuruzi bw'abantu ndetse n'ubutangondwa hari uruhare rubigizemo.

    Ntirenganya yavuze ko bimwe muri ibi byaha cyane cyane nko gusambanya abana hari igihe bigirwamo uruhare n'abo bita inshuti, abaturanyi ndetse n'ababyeyi.

    Muri ibi biganiro hagarutswe no ku cyo bita kwishimisha ngo ukore ibyo amarangamutima yawe agusaba ukisanga mu byaha.

    Uruhare rw'imbuga nkoranyambambaga mu gushora urubyiruko muri ibi byaha narwo rwagarutsweho kuko hari ababigwamo batazi neza abo bagira inshuti binyuze ku mbuga nkoranyambaga.

    Abanyeshuri bo muri iri shuri ryisumbuye rya Kagarama kandi bakanguriwe kwirinda imyumvire y'ubutagondwa kuko ntaho yageza indoto z'abo n'amahirwe kuko bibica ubwenge.

    RIB yasabye abanyeshuri gusigashira amahirwe yabo kandi bakagira amakenga ku muntu wese ushobora kubashuka abaganisha mu byaha bikunze kubibasira.

    Abanyeshuri batanze ibitekerezo bagaragaje ko hari ibyaha batari bazi imikorerwe yabyo kandi ko batunguwe n'ubuhamya bahawe n'abavuye mu biyobyabwenge ndetse n'umwe mu bacurujwe kuko bose byatangiye bashukwa n'abo bita inshuti bikarangira baguye mu byaha byagoranye kubivamo.

    Abakozi ba RIB batanga ibiganiro ku ngingo zitandukanye ariko zose zigaruka ku gushishikariza urubyiruko kwirinda ibyaha

    Abanyeshuri bibukijwe ko bagomba kwirinda ibyaha bishobora kubicira amahirwe

    Abanyeshuri bo mu Ishuri Ryisumbuye rya Kagarama baganirijwe ku miterere y’ibyaha bitandukanye n’uko bashobora kubyirinda

    Abakozi b’inzego za RIB na Mineduc barimo gufatanya muri ubu bukangurambaga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yasabye-urubyiruko-kwirinda-kwishimisha-bishora-mu-byaha-bibangiriza

  • U Rwanda rwakiriye Micomyiza ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Mata 2022, Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwakiriye Jean Paul Micomyiza woherejwe na Suède kuburanishwa ku byaha bya (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubutabera/jenoside/article/u-rwanda-rwakiriye-micomyiza-ukekwaho-kugira-uruhare-muri-jenoside

  • Byagenze gute kugira ngo Prince Kid atabwe mu… – #rwanda #RwOT

    Amakuru avuga ko Prince Kid yari yahamagajwe kugira ngo asobanure bimwe mu byo yakekwagaho, birimo Ruswa yaba iy'amafaranga n'ishingiye ku gitsina ivugwa muri Miss Rwanda ndetse n'iby'imodoka ya Miss Muheto atarahabwa, n'ibindi.

    Nyuma yo kubazwa ibyo bibazo n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, byarangiye Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid atawe muri yombi, amakuru akavuga ko afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Remera.

    InyaRwanda.com ikimara kumenya ayo makuru twifuje kuyakurikirana kugira ngo hamenyekane ukuri kwayo. Mu kiganiro Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry yagiranye na InyaRwanda.com, yemeje aya makuru.

    Umuvugizi wa RIB yavuze ko Ishimwe Dieudonne [Prince Kid] afunzwe akekwaho icyaha cyo guhohotera bishingiye ku gitsina abakobwa bajya muri Miss Rwanda mu bihe bitandukanye.

    Yagize ati: ''Ni byo koko Ishimwe Dieudonne usanzwe ategura Miss Rwanda arafunze. Arakekwaho icyaha cyo guhohotera bishingiye ku gitsina abakobwa bajya mu marushwanwa ya Nyampinga (Miss Rwanda) mu bihe bitandukanye'.

    Umuvugizi wa RIB yakomeje avuga ko Prince Kid ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera, Iperereza rikaba rigikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe  Ubushinjacyaha.

    Mu bibazo Umuvugizi wa RIB yabajijwe na InyaRwanda.com, ntiyigeze yemeza cyangwa ngo ahakane niba Prince Kid yari ari kumwe na Miss Muheto igihe atabwa muri yombi, ndetse ntiyigeze anavuga ku bibazo by’imodoka itaratangwa, gusa amakuru InyaRwanda.com ifite ni uko Miss Muheto na Prince Kid bari bari kumwe. Kugeza ubu RIB ikomeje iperereza.

    Prince Kid yatawe muri yombi

    Iri tabwa muri yombi rya Ishimwe Dieudone [Prince Kid], rije rikurikira isezera ry'uwari umuvugizi w'iri rushanwa Miss Nimwiza Meghan.

    Tariki 31 Ukwakira 2013, nibwo Rwanda Inspiration Backup yegukanye isoko ryo gukurikirana (management) Nyampinga, mu rwego rwo kugabanya impungenge zimwe na zimwe zaterwaga no kuba Nyampinga yabaga adafite abamukurikirana.

    Kuva Rwanda Inspiration Back Up yatorwa kugeza ubu impinduka zaragaragaye cyane muri iri rushanwa kuva ku myumvire yari isanganywe n'ababyeyi kugeza ku bihembo umukobwa yahabwaga amaze kuritwara.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116668/yari-kumwe-na-miss-muheto-byagenze-gute-kugira-ngo-prince-kid-atabwe-muri-yombi-116668.html

  • Ubufasha bwa NATO kuri Ukraine, Uguhamagara i… – #rwanda #RwOT

    Mu buryo bugaragarira isi yose, ibihugu biri muri NATO bikomeje gufasha ingabo za Ukraine kwihagararaho mu ntambara, ibyo Minisitiri  w’Ububanyi n’Amahanga w’ u Burusiya, Sergei Lavrov  avuga ko ari ukurwana intambara kwa NATO ku buryo bujijishije.

    Mu ntangiriro za Werurwe urugamba rutaramenyerwa, perezida Vladmir Putin w’u Burusiya yavuze ko mu gihe icyo aricyo cyose babigambirira bashobora gutera ibisasu bya kirimbuzi cyangwa Nikiliyeri ku gihugu cya Ukraine.

    Ibi kandi byasubiwemo na Minisitiri Sergei Lavrov kuri uyu wa kabiri, ubwo yavugaga ko imbaraga n’uruhare rwa NATO mu ntambara y’ u Burusiya na Ukraine bishobora kuzatuma u Burusiya bukoresha izo ntwaro mu gihe inzira y’ibiganiro by’amahoro yaba idatanze umusaruro.

    Min. Sergei Lavrov

    Avuga ku ruhare rwa NATO, Bwana Lavrov yagize ati ”OTAN / NATO, urebye iri mu ntambara n’ u Burusiya binyuze ku kindi gihugu kandi irimo kugiha intwaro. Intambara ni intambara”.

    Aha niho Bwana Lavrov yashingiye avuga ko n'ubwo u Burusiya bushyize imbere ko intambara yakizwa n’ibiganiro by’amahoro hatabayeho ibindi byago, bidakuraho ko bushobora gukoresha intwaro za kirimbuzi mu gihe kiri imbere.

    Minisitiri Lavrov yashinje Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky kwigira nk'aho bari mu biganiro nyamara bitabafasheho, avuga ko Zelensky ari “umukinnyi mwiza wa filime” kuko ibyo avuga n’ibyo akora bibamo ”kwivuguruza kwinshi cyane”.

    U Burusiya buri mu bihugu bike ku isi bitunze intwaro ziremereye za Nikiliyeri n’izindi za kirimbuzi, aho binavugwa ko aricyo gihugu cya mbere gifite ibisasu bishobora kugira ingaruka nyinshi ku isi nzima mu gihe gito.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116665/ubufasha-bwa-nato-kuri-ukraine-uguhamagara-intwaro-kirimbuzi-z-u-burusiya-116665.html

  • Ibiganiro Hagati ya Leta ya Congo n'Imitwe y'Abayirwanya byakomwe mu nkokora #rwanda #RwOT

    Mu ruzinduko rw'iminsi ibiri yasoje mu gihugu cya Uganda , Perezida Paulo Kagame w'u Rwanda yumvikanye yongera guhamagarira leta ya Repubulika ya demokarasi ya Kongo n'abo bashyamiranye kurangiriza ibibazo bafitanye banyuze mu nzira y'ibiganiro, bibahuje nk'Abanyekongo ubwabo.

    Kuva ku wa gatandatu w'icyumweru gishize i Nairobi muri Kenya, hari intumwa za leta ya Kongo ndetse n'iz'imitwe irwana na leta mu burasirazuba bw'igihugu mu biganiro bigamije kurangiza icyo kibazo.

    Imishyikirano ivugwa ko yadindijwe n'iyubura ry'imirwano ryakozwe n'umutwe wa M23 w'inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa Kongo.

    Ku wa kane w'iki cyumweru, Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta, ubu ukuriye umuryango w'Afurika y'uburasirazuba (EAC), yatumije inama irimo no gucyemura ikibazo cya M23. Yitabiriwe n'abakuru b'ibihugu bya Uganda, u Burundi, na DR Congo, naho u Rwanda ruhagararirwa na Minisitiri w'ububanyi n'amahanga.

    Iyo nama yemeje gushyiraho “aka kanya” umutwe w'ingabo z'akarere wo kurasa inyeshyamba muri DR Congo zizanga kuganira no gushyira intwaro hasi.

    Kurundi ruhande ariko, Major Ngoma yatangaje ko : “Muri aka kanya (ku cyumweru), FARDC [ingabo za Congo] irimo kurwana n'ingabo zacu ku birindiro byinshi byacu. M23 ivuga ko izirwanaho kugeza ku ndunduro y'ibitero bya FARDC”.

    Hagati aho, urugaga rutari urwa leta ya Congo (société civile) rwo muri Kivu ya ruguru, rwavuze ko rwamaganye ibiganiro ibyo ari byo byose leta ya Congo yagirana n'imitwe yitwaje intwaro, bitari mu rwego rwo gushyira intwaro hasi no gusubizwa mu buzima busanzwe, nkuko bitangazwa na Radio Okapi.

    Radio Okapi ya ONU isubiramo amagambo ya Etienne Kambale ushinzwe imiyoborere myiza wo muri urwo rugaga, avuga ko ibihugu byo mu karere bikwiye kubaha DR Congo nkuko bikubiye mu masezerano y'amahoro y'i Addis-Abeba yo mu 2013.

    Mu kwezi gushize kwa gatatu, leta ya Congo yavuze ko umutwe wa M23 uyobowe na Général de Brigade Sultani Makenga, wavuye mu birindiro byawo ugaba ibitero ku ngabo za leta. Ariko umutwe wa M23 wavuze ko ahubwo ari ingabo za leta zawugabyeho ibitero mu birindiro byawo.

    Ku itariki ya mbere y'uku kwezi kwa kane, M23 yari yasohoye itangazo ivuga ko yiyemeje guhagarika imirwano kugira ngo igirane ibiganiro na leta ya Kinshasa.

    Ndetse kugira ngo uwo mutwe ugaragaze ko ufite ubushake bwo kumvikana, ku itariki ya 10 y'uku kwezi kwa kane, M23 yatangaje ko ivuye mu duce yari yarafashe, isubira mu birindiro yari isanganywe.

    Imirwano ikimara kwaduka mu kwezi kwa gatatu, leta ya Congo yashinje u Rwanda ko ari rwo ruri gufasha umutwe wa M23 muri iyo mirwano, ibyo leta y'u Rwanda na M23 byahakanye.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/ibiganiro-hagati-ya-leta-ya-congo-n-imitwe-y-abayirwanya-byakomwe-mu-nkokora

  • Ukuri ku bagabo babiri bafatiwe mu mirwano muri Congo bikavugwa ko ari abasirikare b’u Rwanda #rwanda #RwOT

    Iyi mirwano iri kuvugwaho amakuru atandukanye aho ku ikubitiro Guverinoma ya Congo binyuze mu buyobozi bwa Kivu y’Amajyaruguru, yatangaje ko yatewe na M23 ifatanyije n’Ingabo z’u Rwanda, bikanyomozwa n’u Rwanda binyuze mu itangazo rya Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, wavuze ko nta musirikare n’umwe w’u Rwanda uri muri Congo kandi ko nta n’inyungu rwabikuramo.

    Guverinoma ya Congo yagaragaje abagabo babiri ivuga ko ari abasirikare b’u Rwanda bafatiwe muri iyo mirwano aribo Adjudant Jean-Pierre Habyarimana na John Uwajeneza Muhindi.

    U Rwanda rwatangaje ko abo basirikare batabarizwa mu ngabo zarwo, rwongeraho ko ibyo Congo ivuga biteye urujijo kuko abo bantu bagarutsweho mu nama yahuje inzego z’ubutasi ku mpande zombi i Kigali tariki 25 Gashyantare 2022, hakibazwa uburyo bongeye kugarurwa bivugwa ko bafatiwe ku rugamba kandi bari bari mu maboko y’inzego z’umutekano za Congo.

    Jeune Afrique yatangaje ko yabashije kubona inyandikomvugo ya bimwe mu byavugiwe mu nama yahuje inzego z’ubutasi z’ibihugu byombi muri Gashyantare. Ibyo icyo kinyamakuru cyabashije kubona ni ibyavuzwe na Gen Michel Mandiangu uyoboye by’agateganyo ubutasi bwa gisirikare muri Congo.

    Muri iyo nama, Gen Mandiangu yavuze ko Adjudant Jean-Pierre Habyarimana yafashwe na FARDC tariki 1 Gashyantare 2022 bitandukanye na tariki 27 na 28 Werurwe yatangajwe n’Umuvugizi wa Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Gen Sylvain Ekenge.

    Inyandiko mvugo ya Mandiangu, ntabwo igaragaza igihe John Uwajeneza Muhindi yafatiwe gusa Jeune Afrique yatangaje ko amakuru ifite, ari uko na we yafashwe muri Gashyantare 2022 aho kuba Werurwe. Congo icyo gihe yavuze ko Muhindi yaturutse mu Karere ka Nyabihu.

    Uyu muyobozi w’ubutasi bwa gisirikare muri Congo, yakomeje avuga ko nyuma yo gutsindwa kwa M23 mu 2013, abari bayigize bahungiye mu bihugu birimo Uganda n’u Rwanda, bagakomeza kwisuganya ngo bagabe ibitero ku butaka bwa Congo.

    Yavuze ko mu Rwanda bisuganyiriza mu Ruhengeri, hakinjizwa abahoze mu nyeshyamba zahoze zirwanya Congo nka CNDP ya Laurent Nkunda ndetse n’abahoze ari abasirikare mu Ngabo z’u Rwanda.

    Mandiangu yavuze ko amakuru yizewe bafite ari uko M23 iyobowe na Sultani Makenga, igizwe n’ingabo ziri hagati ya 200 na 250, ifashwa n’ibihugu bihana imbibi na Congo.

    Makenga n’abasirikare be bahungiye muri Uganda mu 2013 mu gihe bari bagitegereje ko amasezerano bagiranye na Leta ya Congo yo gusubizwa mu ngabo, abandi bagasubizwa mu buzima busanzwe yubahirizwa.

    Mandiangu yavuze ko M23 na FDLR ari imitwe iteye ikibazo mu karere igomba kurwanywa, by’umwihariko kuri M23 avuga ko hakenewe umusanzu w’u Rwanda mu gusenya ibirindiro byayo, kuyibuza kwinjiza abarwanyi bashya no gukoresha u Rwanda mu kubona ibikoresho.

    Jeune Afrique yatangaje ko kwegeka ku Rwanda igitero cya M23 byakozwe n’ingabo ze Congo, bitanyuze abategetsi bakuru b’icyo gihugu.

    Umwe mu ba hafi ya Perezida Félix Tshisekedi yagize ati 'Ni ibintu byatubabaje ndetse bibabaza na Perezida. Haraza gufatwa ibihano.'

    Hari amakuru avuga ko gutangaza amakuru yose ajyanye n’imirwano iri hagati ya FARDC na M23 byambuwe abayobozi ba gisirikare muri Kivu y’Amajyaruguru, bigahabwa Umuvugizi w’Ingabo Gen Kasonga Léon-Richard.

    Imirwano yatumye abaturage ba Congo batuye aho iri kubera bahungira muri Uganda no mu bindi bice bya kure.

    Hashize igihe u Rwanda rugaragaza ko nta ruhare rufite mu gufasha M23 nubwo bamwe mu banyapolitiki ba Congo bakunze kubikoresha mu kwigarurira abaturage.

    Mu kiganiro Perezida Paul Kagame yahaye Jeune Afrique muri Mutarama uyu mwaka, yabigarutseho.

    Ati 'Twaganiriye kenshi na Guverinoma ya Joseph Kabila, nyuma dukomeza n’iya Félix Tshisekedi ku buryo bataha. Twamenyesheje bagenzi bacu ko abo bantu bambuwe intwaro, tukabashyira mu nkambi kandi ko tugenzura ibikorwa byabo. Ni ikibazo kimaze igihe. Twasabye Abanye-Congo kubajyana, aho babashyira ni ibyabo.'

    'Abanya-Uganda nabo basabye nk’ibyo kuko hariyo benshi bahoze muri M23. Bamwe bari mu nkambi ariko hari itsinda riyobowe na Sultani Makenga riri ku mupaka uhuza RDC, u Rwanda na Uganda ku ruhande rwa Uganda. Bahamaze imyaka ibiri kandi bakomeje kugaba ibitero kuri RDC.Twaganiriye n’abayobozi ba Congo kandi hari itsinda rishinzwe ubugenzuzi ryageze aho baherereye. Kuvuga ko bafite aho bahuriye n’u Rwanda, ntabwo ari byo.'

    Perezida Kagame icyo gihe yavuze ko ikibazo kiri mu maboko ya Congo, ariyo igomba gufata umwanzuro kuko ariyo isabwa kubahiriza amasezerano.

    Guverinoma ya Congo yakunze gusabwa kenshi kurangiza ikibazo cya M23 ishyira mu bikorwa amasezerano yasinywe mu 2013 ariko yakunze kubigendamo gahoro ari nabyo byagiye birakaza abahoze muri uwo mutwe.

    Abagabo FARDC yeretse itangazamakuru kuri uyu wa Mbere ivuga ko ari abasirikare b’u Rwanda, nyamara byagaragaye ko hashize ukwezi Congo ibafite

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Ukuri-ku-bagabo-babiri-bafatiwe-mu-mirwano-muri-Congo-bikavugwa-ko-ari-abasirikare-b-u-Rwanda

  • M23 yashinje ingabo za RDC kurasa ku bushake indege ya MONUSCO yaguyemo benshi #rwanda #RwOT

    Nyuma yaho Abasirikare umunani bo mu ngabo za LONI zishinzwe kubungabunga amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO) baguye mu ndege yarashwe kuri uyu wa Kabiri ubwo bari mu bikorwa by'iperereza, M23 yatangaje ko iyi ndege yahanuwe ku bushake n'ingabo z'igihugu (FARDC).

    Nkuko M23 yashyize hanze itangazo ibisobanura,iyi ndege ya MONUSCO yagurukaga mu kirere cya Cyanzu yarashwe n'igisasu cya Mortier 122 mm multiple laucher sustem cyarashwe n'ingabo za RDC bahanganye.

    Itangazo ryasinyweho na Willy Ngoma umuvugizi mushya wa M23 rigira riti “Umuryango wacu wa M23 uramenyesha abantu bose ko ingabo za RDC arizo zarashe indege ya MONUSCO yagurukaga mu kirere Cyanzu ahagana saa 11am bitandukanye n'ibirego byatangajwe nabo kuwa 29 Werurwe 2022 byari bigamije guhishira ibyaha byabo.”

    Iri tangazo ryakomeje rivuga ko ubwo izi ndege 2 za MONUSCO zarimo ziguruka muri aka gace M23 yafashe ka Chanzu,imwe muri izi ndege yarashwe na FARDC.

    Bavuze ko bidatangaje kuba FARDC yarashe iyi ndege ya MONUSCO kuko ngo uburyo bwayo bushya bw'imirwanire nyuma yo gutsindwa bidasubirwaho ari uguhamagara amahanga akaza kubatabara kuko ngo bataratsinda urugamba bonyine.

    M23 yavuze ko izindi ndege 2 za MONUSCO zageze muri Cyanzu zije kureba ibyabaye kuri iyo ndege yarashwe kandi ko zahageze mu mahoro nta kuzirasaho.

    M23 yavuze ko nta ntego ifite yo kurasa ku ngabo za UN zishinzwe kugarura amahoro muri RDC.

    Izi mpande zombi ziri mu mirwano muri teritwari ya Rutshuru zirashinjanya guhanura kajugujugu y'Umuryango w'Abibumbye yaburiwe irengero mu gace k'imirwano ka Chanzu, biragoye kumenya uruvuga ukuri.

    Ingabo za MONUSCO ziri mu burasirazuba bwa Congo zatangaje ko iyi kajugujugu y'ubutasi yabuze igeze mu gace ka Chanzu “karimo imirwano hagati ya M23 na FARDC”.

    Umuvugizi wa leta ya gisirikare ya Kivu ya ruguru Gen Sylvain Ekenge yaraye abwiye abanyamakuru ko iyi ndege “yarashwe na M23 igeze mu gace ka Chanzu kagenzurwa n'uwo mutwe”.

    Ati: “Yarashwe iri mu butumwa bw'amahoro bwo kureba uko abantu bahunga kubera ibitero bya M23 no kureba ibikorwa by'ubutabazi bakeneye”.

    Ingabo za Pakistan zatangaje kuri Twitter ko abasirikare babo batandatu ba MONUSCO bari “muri iyi kajugujugu ya Puma” bari mu bapfuye, muri bo harimo umupilote w'ipeti rya Liyetona Colonel.

    Fawad Hussain minisitiri w'itumanaho n'itangazamakuru wa Pakistan yise aba bapfuye abantu “b'umutima w'intwari”.

    Imirwano hagati ya M23 na FARDC imaze gutuma abantu barenga 6,000 bahunga, nk'uko bitangazwa n'umuryango utabara imbabare Croix Rouge.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/m23-yashinje-ingabo-za-rdc-kurasa-ku-bushake-indege-ya-monusco-yaguyemo-benshi