Ibiro by'Umukuru w'Igihugu ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu nibwo byatangaje ko Perezida Kagame ayoboye iyi nama.



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yayoboye-inama-nkuru-y-umutekano
Ibiro by'Umukuru w'Igihugu ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu nibwo byatangaje ko Perezida Kagame ayoboye iyi nama.
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yayoboye-inama-nkuru-y-umutekano
Umugabo wari usanzwe afite amazu akodesha yahunze nyuma yo kugaba igitero ku mupangayi we n'umukunzi we yitwaje umuhoro akabakomeretsa.
Ku cyumweru tariki ya 15 Gicurasi, uyu mugabo wakodeshaga amazu i Port Harcourt, muri Nigeria, ngo yibasiye umudamu witwa Comfort n'umukunzi we, Stanley Nwagadi, yitwaje umuhoro kubera gushaka gusambanya uyu mugore akamwangira.
Uyu mugabo wakodeshaga amazu yashinjwe kugirira irari uyu mugore witwa Comfort wakodeshaga inzu ye no kumuhoza ku nkeke amubwira ko ari kumwe n'umugabo “w'umushomeri” atunze mu rugo rwe.
Comfort ari mu bitaro,yavuze ko havutse impaka ubwo yafuraga imyenda ye hanyuma akayanika ku mugozi wari mu rugo, maze nyir'inzu na we babanaga mu gipangu, arayanura.
Yavuze ko igihe yajyaga gufata iyo myenda,nyiri inzu yatangiye kumutuka, agira ati: “aho kugira ngo umugabo agutunge mu rugo,umwihambiraho.”
Nk'uko Comfort abitangaza ngo umukunzi we yumvise ayo magambo ya nyirinzu witwa Alabo maze habaho guterana amagambo hagati yabo.
Yavuze ko ayo makimbirane yatuje ubwo we n'umukunzi bombi bavaga mu rugo ariko mu gutaha basanze Alabo yabateze yatyaje umuhoro.
Comfort yavuze ko bakimara kwinjira mu rugo ai kumwe n'umukunzi we, uyu mugabo yabirutseho afite umuhoro amutema inshuro nyinshi.
Yongeyeho ko Stanley yarwanye no kumutabara nyuma yo kumva induru ye, na we yatemwe mu mutwe n'ukuboko mbere y'uko ukekwaho icyaha ahunga.
Bwana Stanley Nwagadi, yasabye ko nyir'inzu yatabwa muri yombi agakurikiranwa. Ubuyobozi bwa polisi ya leta ya Rivers bwemeje ko nyirurugo yahunze, ariko bemeza ko azafatwa agshyikirizwa ubutabera.
Umuvugizi w’iyo minisiteri kuwa kane yavuze ko “kwemeza ibi bikubiranya ibyabaye byose mbere, barimo kubura kwizezwa urubanza rutabera mu iburanishwa”.
Rusesabagina wamenyakanye cyane kubera filimi ya “Hotel Rwanda”, umwaka ushize yakatiwe gufungwa imyaka 25 ahamijwe ibyaha by’iterabwoba.
Iki gihano cyagumishijwe no mu bujurire muri uyu mwaka. We, yivanye mu rubanza muri Werurwe(3) 2021 avuga ko “nta butabera ategereje” mu rukiko.
Umuryango we wakomeje umuhate wo kugaragaza ko Rusesabagina atabonye urubanza rutabogamye kandi ko yafashwe binyuranyije n’amategeko.
Bamwe mu bakinnyi ba filimi muri Hollywood mu minsi ishize babonetse batanga ubutumwa n’amafoto bashyigikiye ubukangurambaga busaba ko Rusesabagina arekurwa.
Mu ntangiriro z’uku kwezi, umugore we n’abakobwa bwe Carine na Anaïse Kanimba bakiriwe mu biro bya White House muri Amerika.
Umuryango we uvuga ko wizeye ko ibi byemejwe na Amerika bizashyira igitutu ku Rwanda rukamurekura.
Mu itangazo basohoye, bavuze ko uyu mugabo w’imyaka 67 ubuzima bwe burimo kuzamba kandi ko bafite ubwoba ko azagwa muri gereza “niba nta gikozwe na Amerika n’abandi ngo arekurwe”.
Perezida w’u Rwanda yagiye asobanura ko Rusesabagina yafashwe azi ko agiye i Burundi, mu gihe u Rwanda rwamuhigaga, akekwaho ibyaha by’iterabwoba.
Icyo gihe Paul Kagame yizeje ko azahabwa urubanza rutabogamye kandi anenga abavuga ko “ubutabera atari ikintu cya Africa” abyita ivangura.
Mu kwezi gushize, umuryango wa Rusesabagina wareze leta y’u Rwanda muri Amerika usaba miliyoni $400 z’uko yashimuswe akanakorerwa iyicarubozo
Uyu muryango we uvuga ko yakuwe aho yabaga mu buhungiro muri Texas akajyanwa mu Rwanda ashimuswe.
U Rwanda rwavuze ko nta kosa riri mu gushuka umuntu ushakishwa ku byaha by’iterabwoba “kugeza akwizaniye”.
Ikinyamakuru Chimpreports cyatangaje ko uwahoze ari umusirikare w'u Rwanda Sergeant Robert yafashwe muri operasiyo ikomeye yakozwe n'inzego z'ubutasi, igisirikare n'abapolisi mu rugo rwe ahitwa Musanafu mu mujyi wa Kampala.
Robert yamenyekanye nk'Umuhanzi akaba n'umusirikare , akora indirimbo zirata ibigwi igihugu n'ingabo zacyo .
Yaramaze igihe ari gushakishwa n'inzego z'ubutabera z'igisirikare cy'u Rwanda. biravugwa ko yatawe muri yombi, afatirwa muri Uganda aho yari yarahungiye nyuma yo gushakishwa akekwaho gusambanya umwana.

Ikinyamakur Chimpreports cyatangaje ko Sergeant Robert yafashwe muri operasiyo ikomeye cyane yakozwe n'inzego z'ubutasi, igisirikare n'abapolisi bakamufatira iwe mu rugo ahitwa Musanafu mu mujyi wa Kampala.
Robert Kabera yahunze u Rwanda mu mpera z'umwaka wa 2020, inzego za gisirikare zatangaje ko yahunze ari gushakishwa akekwaho gusambanya umwana.
N'ibirego nyirubwite yahakanye yivuye inyuma, avuga ko ahunze kubera impamvu z'umutekano we utari wifashe neza mu Rwanda.
Hari amakuru avuga ko nyuma y'uko atawe muri yombi, ashobora no koherezwa mu Rwanda kugira ngo akurikiranywe n'ubutabera.
Ubwo yari ageze muri Uganda, Sergeant Robert yagiranye ikiganiro n'ikinyamakuru Daily Monitor cyo muri Uganda, ahamya ko ariho yatorokeye ndetse ko asaba iki gihugu kumuha ubuhungiro.
Yavuze ko yatorotse kuwa 18 Ugushyingo ari kumwe n'umugore we, yinjira ku butaka bwa Uganda anyuze mu nzira zitemewe ku mupaka wa Kagitumba. Ngo yasize mu Rwanda abana be batatu bakuru n'uruhinja rw'amezi arindwi.
Ngo ubwo yavaga mu Rwanda yajyanye n'urwo ruhinja, gusa ageze ku mupaka wa Kagitumba mu nzira yagombaga kunyuramo asanga irimo amazi, afata umwanzuro wo kuruha abagiraneza kugira ngo rutarohama arusiga mu Rwanda atyo akomezanya n'umugore we.
Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid akomeza afungwa iminsi 30 y'agateganyo mu gihe iperereza ku byaha by'ihohoterwa rishingiye ku gitsina ashinjwa rikomeje.
Ni umwanzuro wasomwe ku manwa yo kuri uyu wa Mbere tariki 16 Gicurasi 2022.
Umwanzuro w'urukiko wasomwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Gicurasi 2022.
Urukiko rwavuze ko rushingiye ku mpamvu zikomeye zatanzwe n'ubushinjacyaha, Ishimwe agomba gukirikiranwa afunzwe ku nyungu z'ubutabera bunoze mu gihe hageterejwe ko iburanisha mu mizi ritangira.
Ishimwe akurikiranyweho ibyaha by'ihohotera rishingiye ku gitsina bikekwa ko yakoreye bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda amaze igihe ategura.
Ashinjwa ibyaha bitatu birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukoresha ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n'imibonano mpuzabitsina.
Ku birebana n'icyaha cyo gukoresha undi imibonano ku gahato, urukiko rwavuze ko kuba nta kimenyetso bihari by'uko yasambanyije umukobwa witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda cyangwa yaramunyweshejwe inzoga ku gahato, bikwiriye kuba impamvu adakurikiranwaho iki cyaha.
Ku birebana no gusaba cyangwa kwaka ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, rwemeje ko akekwaho icyo cyaha bishingiye ku kuba atagaragaza uburyo yavugaga ko ashobora gushimishamo umwe mu bakobwa bamushinja.
Ku cyo guhoza undi ku nkeke, Ubushinjacyaha bwavuze ko kuba 4 Mata 2022 hari umukobwa bagiranye uruzinduko akaza kumuhamagara mu masaha y'ijoro amusaba ko bakorana imibonano mpuzabitsina.
Ibyo rwabishingiye rugaragaza ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha cyo guhoza undi ku nkeke hagenderewe kumukoresha imibonano mpuzabitsina.
The post Urukiko rwategetse ko Prince Kid afungwa iminsi 30 y'agateganyo appeared first on FLASH RADIO&TV.
Urukiko rwa rubanda rw'i Paris mu Bufaransa kuri uyu wa Mbere rwakomeje kuburanisha Laurent Bucyibaruta wabaye perefe w'iyari Perefegitura ya Gikongoro akaba akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994

Urukiko rwatangiye rwumva Dismas Nsengiyaremye wabaye Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda hagati ya 1992 na 1993. Nsengiyaremye w'imyaka 77 y'amavuko, ari mu rukiko nk'impuguke
Laurent Bucyibaruta uburanishwa n'uru rukiko rwa rubanda, akaba ari we wasabye ko Dismas Nsengiyaremye ahamagazwa n'urukiko
Abasivile barenga 50 bishwe barashwe abandi batemaguwe n'inyeshyamba ku cyumweru mu gace ka Mabilindeyi muri teritwari ya Djugu, Intara ya Ituri, nk'uko umukuru wa sosiyete sivile yaho abivuga.
Dieudonné Lossa yabwiye BBC Gahuzamiryango ko mu bishwe harimo abagore n'abana kandi ko byakozwe n'inyeshyamba za “CODECO nk'ibisanzwe”.
Lossa avuga ko kugeza ubu imibare nyayo y'abapfuye n'inkomere itaramenyekana neza kandi ishobora kwiyongera mu gihe hari abagishakishwa bashobora kuba bishwe.
Mu gitondo ku cyumweru, inyeshyamba zitwaje intwaro zateye kariya gace k'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro zirarasa mbere yo kwirara mu baturage zibica zinatwika inzu zabo.
Radio Okapi yo muri DR Congo ivuga ko abapfuye bagera kuri 60 naho abakomeretse bakaba barenga 30.
Amafoto ababaje y'abishwe BBC yabonye yerekana abatemaguwe mu mutwe, harimo abagore n'abana.
Muri Gashyantare(2) inyeshyamba za CODECO nanone muri teritwari ya Djugu zateye inkambi y'impunzi zica abarenga 50 zikomeretsa abagera kuri 45. Ubwicanyi bwamaganywe na benshi.
CODECO ni umwe mu mitwe yatumiwe n'ibiro bya perezida ikanga kwitabira ibiganiro bya Nairobi bigamije gusaba imitwe y'inyeshyamba mu burasirazuba gushyira intwaro hasi.
BBC
Kuwa 22 Gashyantae 2022, nibwo umuryango wa Paul Rusesabagina watanze ikirego mu rukiko rwa Washington muri Amerika. AFP ivuga ko Guverinoma y’u Rwanda yasinye ku nyandiko ziyirega kuwa 8 Weruwe 2022.
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda , Alain Mukurinda mu kiganio na VOA yatangaje ko u Rwanda rwiteguye kwitaba muri uru rubanza , aho yanemeje ko rwamaze guhatwa ibibazo bibanziriza iburanisha risanzwe.
Yagize ati'Abavoka barahari, ibyo gukorabizi kandi ni akazi kabo.U Rwanda rwiteguye kwitaba, kuko nta handi rwagaragariza ukuri, hatari mu butabera'
Alain Mukurarinda avuga ko u Rwanda rwiteguye gushaka abazarwunganira muri uru rubanza. Ati' Leta y’u Rwanda yiteguye gukomeza uru rubanza, nibiba na ngombwa u Rwanda rwiteguye kwitaba, rugomba kuba rugifite abarwunganira mu mategeko'
Mukurarinda abajijwe niba kuba Leta y’u Rwanda yakwitaba ubutabera bwa Amerika bitagaragaza intege nke z’ubutabera bw’u Rwanda, yasubije ko atariko bimeze ahubwo ari umwanya mwiza wo kugaragariza , amahanga ko ibyaha Rusesabagina yahamijwe n’inkiko zo mu Rwanda yabikoze koko kandi nawe akaba yarabyiyemereye.
Paul Rusesabagina yazanwe mu Rwanda muri Kanama 2020, kuwa 20 Nzeri 2021 nibwo yahamijwe ibyaha by’iterabwoba akatirwa gufungwa imyaka 25.
Umukuru w'ikigo cy'Amerika cy'ubutasi bwo mu mahanga (CIA) avuga ko inzego z'ubutasi zitarabona “gihamya ifatika kugeza ubu ko Abarusiya barimo guteganya kohereza cyangwa no kuba bakoresha intwaro za nikleyeri” muri Ukraine.
William Burns yabivugiye mu nama yateguwe n'ikinyamakuru The Financial Times cyo mu Bwongereza.

ni mugihe hamaze imini hari amakuru avuga ko Perezida w'Uburusiya yatangiye gutegura ibikoresho by'ibanze byamufasha kwivuna OTAN akoresheje ibitwaro by'ubumara mu gihe bakomeza kwitambika umugambi we guhirika ubutegetsi muri Ukraine.
Nyuma yuko bugabye igitero kuri Ukraine ku itariki ya 24 y'ukwezi kwa kabiri, Uburusiya bwatangaje ko burimo gutegura ku rwego rwo hejuru intwaro zabwo z'ubumara za nikleyeri.

Bwana Burns yaburiye ati: “Bitewe n'uburyo bwo kurata imbaraga … twumvanye ubutegetsi bw'Uburusiya, ntabwo dushobora kwirengagiza ko ibyo bishoboka”.
“Rero dukomeje gushishikara nk'urwego rw'ubutasi … kuri ibyo bidashoboka, muri iki gihe aho ibyo Uburusiya bushobora kugeraho cyangwa gutakaza biri ku kigero cyo hejuru cyane”.
Leta y'u Rwanda iravuga ko yiteguye kujya kuburana mu rubanza ikirego umuryango wa Paul Rusesabagina watanze muri Leta zunze ubumwe z'Amerika.
Abawunganira batangaje ko kuri iki cyumweru tariki ya 8/5/2022, ariwo munsi ntarengwa kuri Leta wo kuba yasubije ibibazo yahawe itabikora urubanza rugakomeza uko biteganijwe.
Umuryango wa Paul Rusesabagina wareze uvuga ko yashimuswe kandi agakorerwa iyica rubozo,ukanasaba imponzamrira z'amadolari milioni 400.
Umuvugizi wungirije wa Leta y'u Rwanda,Alain Mukururarinda,yabwiye Ijwi ry'amerika ko Leta y'u Rwanda yatangiye igihe ibyasabwe.
Yagize ati “Icyo abantu bagomba kumenya nuko niba hari umuntu watanze ikirego arega leta y'u Rwanda nayo ifite uburyo igomba gusubiza icyo kirego.Ifite uko igomba gushyiraho abavoka n'imyanzuro bagomba gukora kandi bakabitanga mu gihe.
Abantu ntibagire impungenge,igihe cyatanzwe kizagera leta y'u Rwanda yagize ibyo ikora yasabwe.Abavoka barahari,ibyo bagomba gukora barabizi n'inshingano zabo barazizi nta mpungenge zihari haba ku kuba biteguye haba nuko bazasubiza ibibazo byabajijwe…
Ikigomba gukorwa n'ikijyanye n'amategeko.Tuba tugomba kugaragaza ko Leta y'u Rwanda itagomba kujya kuburanira mu rukiko runaka cyangwa ibintu runaka hanze y'igihugu.Nta handi wabigaragariza utagiye muri urwo rukiko.
Alain Mukururarinda yavuze ko Leta y'u Rwanda izasuzuma ikirego ikareba niba itakwitaba kuko ubwo burenganzira ngo bwemewe mu rukiko nkuko abantu bajya mu manza zagera hagati bakazivanamo.
Yavuze ko abantu bagomba gutegereza bakareba icyemezo u Rwanda ruzafata kuri urwo rubanza.
Urukiko rw'Ubujurire mu Rwanda ruheruka kwanzura ko Paul Rusesabagina n'abareganwa nawe bahamwa n'ibyaha birimo iterabwoba rugumishaho imyaka 25 y'igifungo kuri we.
Muri Nzeri (9) 2021 Rusesabagina na Callixte Nsabimana 'Sankara' bakatiwe gufungwa imyaka 25 undi 20 bahamijwe ibyaha byo kuba mu mutwe w'iterabwoba no gukora iterabwoba.
Uru rukiko kwezi gushize rwanzuye ko 'Sankara' agabanyirizwa igihano agafungwa imyaka 15 kuko yemeye ibyaha yarezwe akanafasha iburanisha.
Rusesabagina, ufatwa nk'ukuriye abandi muri uru rubanza, yivanye mu iburanisha rigitangira mu kwezi kwa gatatu 2021 avuga ko “nta butabera niteze” mu nkiko zo mu Rwanda.