Tag: Umutekano

  • Urugendo rwa Museveni i Kigali rutumye yitwa Umugambanyi, Hari amasezerano ashobora guseswa #rwanda #RwOT

    Abanenshi mu Banyekongo bavuga ko mu gihe Museveni azi neza ko barimo gucana umubano n’u Rwanda we, akaba akomeje kuwuzahura narwo, bikwiye gushidikanywaho muri aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

    Aba basesenguzi baganiriye na Media Congo, bakomeje bavuga ko bigoye guhana u Rwanda muri aka karere rugihuje imbaraga na Uganda, ari naho bahise bemeza ko kugirango M23 ifate Bunagana yafashijwe bidasubirwaho n’ingabo za Uganda bavuga ko zaje gufasha abavandimwe babo b’u Rwanda bari bakomeje gukubitirwa inshurio mu mujyi wa Bunagana.

    Ubutumwa bwa Muhoozi ku rugendo rwa se bwateye benshi u burakari.

    Agaruka ku ruzinduko rwa se n’uko yakiriwe mu Rwanda, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba uheruka kwitwa n’ubuyobozi bwa RD Congo umugambanyi, yagize ati :'Ushobora kugerageza kurwanya Abachwezi gusa ntuzigera ubatsinda. Inkotanyi Cyane ! Abanyarwanda Murakoze cyane’

    Kuri bamwe mu banyekongo ngo ubu butumwa babufashe nka gihamya ikwiye kugenderwaho ingabo za Uganda UPDF, nazo zikurwa ku rutonde rw’iza EAC zizaza guhashya imitwe y’inyeshyamba kuko ngo nazo zaza ziri ku ruhande rw’u Rwanda.

    Bavuga ko ubu butumwa bwa Muhoozi bwerekana ko u Rwanda na Uganda badakiye gufatwa nk’abantu babiri, ahubwo ko ari umuntu umwe, kandi ngo bumva ko iyo urwanyije umwe uba urwanyije bose.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/Urugendo-rwa-Museveni-i-Kigali-rutumye-yitwa-Umugambanyi-Hari-amasezerano-ashobora-guseswa

  • Kamonyi: Mu kwibuka abari abakozi ba Leta, Meya yagarutse ku bimenyetso bigaragaza ko Jenoside itazongera #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi n'Abakozi babwo, kuri uyu wa 24 Kamena 2022 bibutse ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, abari abakozi ba Leta bishwe muri Jenoside mu byari makomine 6 yaje guhurizwa hamwe akabyara Kamonyi y'Ubu. Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w'Akarere mu ijambo rye, yahumurije abitabiriye'Kwibuka', by'umwihariko Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ababwira ko nta Jenoside izongera ukundi, agaragaza bimwe mu bimenyetso byerekana ko itazigera yongera ukundi mu Rwanda.

    Dr Nahayo Sylvere, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye 'Kwibuka' aba bahoze ari abakozi ba Leta bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakicwa na Leta, abo bakoranaga n'abo bahaga Serivise, yagize ati' Nkuko dukunda kubivuga, ibyabaye byose ntabwo bizongera! Hari ibimenyetso bifatika by'uko Jenoside yakorewe Abatutsi itazongera ukundi. Hari imbaraga zihari, Imbaraga z'Urubyiruko, Imbaraga z'Abanyarwanda, Imbaraga z'Igihugu, byose bitwereka ko ibyabaye bitazongera kuba'.

    Meya Nahayo, akomeza avuga ko Kwibuka biba ari umwanya mwiza wo guha icyubahiro Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Yongera ati' Turi hano rero by'Umwihariko twibuka abari abakozi bari mu makomine 6. Ugiye mu mateka uhita wibaza ubuzima bari barimo?, Turi hano nk'abakozi ariko usubiye inyuma ukibuka, ugatekereza uko bari babayeho mu kazi ka buri munsi, uhita ubona ishusho itandukanye cyane n'iyo tubona uyu munsi iyo turi mu kazi'.

    Akomeza avuga ko kwitwa Umututsi muri kiriya gihe, ukaba umukozi ndetse ukagera ku rugero rwo kuba umukozi w'Akarere( Komine), uhita wibaza akazi bakoraga uko bagakoraga n'uko bafatwaga?. Ati' Bigaragara ko kwicwa kwabo byabanjirijwe no gutotezwa, byabanjirijwe no guteshwa agaciro, byabanjirijwe no kutagira ijambo mu kazi bakoraga ka buri munsi'.

    Agira ati' Turi hano rero tubibuka, tubagarurira agaciro bambuwe, tubaha icyubahiro kandi tuzahora tubikora iteka ryose! Uyu ni umurongo Igihugu cyacu gifite, natwe rero nk'Akarere ntabwo tuzatezuka, tuzahora tubibuka, twibuke uko bakoraga, uko bitangaga, uko babagaho. Iyo tubibuka rero, tubaha icyubahiro kandi tukabagarurira agaciro bambuwe bataragombaga ku kamburwa, kandi tukazirikana ubwitange bagiraga'.

    Avuga kandi ko bikwiye no kubera urugero rwiza abariho ubu kuko abishwe bakoraga ndetse cyane. Ati ' Bakoze mu buryo bugoye ariko barakora, batanga umusanzu wabo mu kubaka Igihugu, twe rero nk'abakozi bakorera mu mudendezo, mu buryo bwiza busobanutse bufite umurongo, budaheza, buha agaciro buri mukozi wese, ikwiye kuba inzira nziza yo kuba twafatiraho urugero tukavuga ngo dukwiye gukora cyane kugira ngo twubake Igihugu cyacu kuko n'abakoze mu buryo bugoye barakoze kandi batanga umusanzu wabo mu kubaka Igihugu, nubwo bitahawe agaciro, nubwo Leta mbi itabirebyeho, ariko turizera neza ko ibyabaye bitazongera'.

    Dr Nahayo Sylvere, avuga kandi ko mu Kwibuka aya mateka mabi yabaye birimo no guharanira ko Jenoside itazongera ukundi. Ahamya ko ari amateka ashaririye kandi y'Abanyarwanda buri umwe wese atakwihunza. Ashimangira ko aya mateka akwiye kuvugwa, abayabayemo bakayibuka ariko akaba n'inzira nziza yo kubwira abakiri bato batabashije kuyabamo, kugira ngo nabo babashe kumva ko uyu munsi Igihugu cyiza bafite, ababyeyi babo atariko babayeho, ko bo bakwiye kubaka ahakomeye h'Igihugu bategura ejo habo heza.

    Asaba buri wese guharanira kuba umwe, kwibonamo'Umunyarwanda' kurusha kwibona mu ndorerwamo y'amoko. Ashimira abarokotse Jenoside kuba baremeye kubabarira ndetse kugera no ku kubabarira abatasabye imbabazi, agasaba abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi gufasha abayirokotse, bagatanga amakuru y'aho abishwe bajugunywe kugira ngo baboneke bashyingurwe mu cyubahiro, ariko kandi n'abatarasaba imbabazi kwegera abo bahemukiye kuko biteguye kubababarira, bityo bagafatanya mu kubaka u Rwanda ruzira umwiryane, ruzira amacakubiri.

    Mbonyingabo Christophe, Umuyobozi w'Umuryango wa Gikilisitu ugamije Ibikorwa by'Ubumwe n'Ubwiyunge no gufasha abatishoboye-CARSA, watanze ikiganiro ku mateka, avuga ko mu 'Kwibuka', abantu bakwiye kuzirikana ko' Twahisemo kuba umwe'. Ko kandi hari imizi y'amacakubiri, y'urwango yasenye icyo Abanyarwanda bapfanaga. Asaba buri umwe kuzirikana ijambo rigira riti' Icyo dupfana kiruta icyo dupfa'. Ko kandi ibi atari ibya none, ko byahozeho na mbere y'umwaduko w'Abazungu.

    Abakozi bahoze ari aba Leta bakoreraga amakomine 6 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bibukwa ni 19, ariko babiri muri bo haracyashakishwa imyirondoro yabo yose. Ayo makomine bakoreraga ni; Komine Runda, Taba, Kayenzi, Musambira, Rutobwe na Mugina. Aya yose niyo yaje guhuzwa nyuma ya Jenoside abyara Akarere ka Kamonyi k'ubu.

    Munyaneza Theogene

    Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-mu-kwibuka-abari-abakozi-ba-leta-meya-yagarutse-ku-bimenyetso-bigaragaza-ko-jenoside-itazongera/

  • M23 yavuze ku bwicanyi bwakorewe abo mu Ruvumu, FDLR na NYATURA mu majwi #rwanda #RwOT

    Tariki ya 21 Kamena 2022 ni bwo mu Duce twa Bikenge na Ruvumu muri Teritwari ya Rutshuru habereye imirwano hagati y’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC n’inyeshyamba za M23.

    Amakuru yatangajwe ni uko nyuma yo gukurwa mu Duce twa Karambi, Kitagoma na Kitovu, M23 na yo yagabye igitero inyuze mu Majyepfo.

    Radio Okapi yatangaje ko abaguye muri ibi bitero byagabwe mu duce dutandukanye twa Teritwari ya Rutshuru bamaze kugera kuri 17.

    Ku ikubitiro, amakuru yavugaga ko abantu icyenda ari bo bashobora kuba bapfuye mu duce twa Bikenke, Nkokwe na Bukima mu gihe abandi benshi bavuye mu byabo.

    Abaturage basabye ko hagira igikorwa ibyo bitero by’inyeshyamba bigahagarara.

    Nyuma y’ubwicanyi bwakorewe muri aka gace, M23 yasohoye itangazo ryamagana ko yayigizemo uruhare.

    Iryo tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa M23, Major Willy Ngoma, ku wa 24 Kamena 2022.

    Rimenyesha abaturage ko iperereza ryakozwe ryerekana ko ubwicanyi bwakorewe mu Gace ka Ruvumu ndetse n’ubuhamya bwavuye mu baturage bugaragaza ko igitero cyagabwe n’abarwanyi ba FDLR na NYATURA.

    Mbere y’uko iki gitero kiba, FARDC ndetse n’abarwanyi bahuje imbaraga ba FDLR na NYATURA bashatse imikoranire n’Umuyobozi w’Agace ka Nkokwe, Deo Bitegeka kugira ngo boroherwe no kubona amakuru n’amafunguro.

    Bitegeka ugeze mu zabukuru yatumye umuhungu we Emmanuel Bitegeka amusigariraho ndetse ni we wahakaniye FARDC ko iyo mikoranire idashoboka.

    Ku wa 21 Kamena ahagana saa Munani nyuma yo gutsindwa urugamba rwatangijwe na bagenzi babo mu Gace ka Kashali ndetse bakaba barimo bikura muri Ruvumu, abarwanyi ba FDLR bahise bajya muri aka gace bagaba igitero ku baturage b’inzirakarengane, bicamo bamwe, banasahura imitungo yabo.

    Rikomeza riti 'Nyuma yo kwirukana abasirikare ba FARDC-FDLR, abasirikare ba M23 basanze muri Ruvumu abaturage bahangayitse kandi bafite amarira menshi. Abaturage bake bananiwe kuhava batewe ubwoba n’ibyabaye mu gace kabo.”

    Umuturage witwa Nsahonkuye Anatole utuye mu Gace ka Nkokwe yabwiye abasirikare ba M23 ko yabonye imirambo itatu y’abantu bishwe n’abarwanyi ba FDLR na NYATURA.

    Itangazo rivuga ko abo barimo 'Rwango, Gakara n’umwana wa Munyamashara.”

    Nsahonkuye yavuze ko nta mugore cyangwa umwana yabonye wigeze ushimutwa n’aba barwanyi.

    Umuvugizi w’Umutwe wa M23, Major Willy Ngoma, yavuze ko bo badashobora kwica abaturage kuko ari 'bashiki na basaza babo.’

    Ati 'Abasirikare benshi bacu ni ho bakomoka, ntitwakora ubwicanyi mu gace baturukamo, ni ho ababyeyi babo bari. Ni ibinyoma gusa, ni abantu bashaka kutwangisha Isi, bagaragaza ko turi umutwe w’iterabwoba. Ntabwo dushobora kwica na gato.”

    M23 yijeje abaturage bari mu duce igenzura ko bazakomeza gucungirwa umutekano wabo n’uw’imitungo yabo.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/M23-yavuze-ku-bwicanyi-bwakorewe-abo-mu-Ruvumu-FDLR-na-NYATURA-mu-majwi

  • Abatware gakondo bahaye u Rwanda nyirantarengwa yo kuba rwakuye M23 i Bunagana, mbere y’uko barukorera ibintu amahanga azatangaho ubuhamya #rwanda #RwOT

    Binyuze mu nyandiko banditse, bavuga ko bitarenze kuwa 30 Kamena 2022, bategetse u Rwanda kuba rwakuye ingabo zarwo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (Bunagana) mbere y’uko iki gihugu cy’izihiza umunsi w’Ubwingenge bwacyo.

    Umuyobozi w’iri huriro ry’abayobozi Gakondo, Umwami Mfumu Difima Ntinu, yasomeye iyi nyandiko banditse nyuma y’imyigaragambyo yateguwe n’ihuriro CONATC abereye umuyobozi , ikaba ari imyigaragambyo yiswe iy’amahoro yanyuze imbere y’ibiro bikuru bya MONUSCO i Kinshasa.

    Iyi nyandiko y’iri huriro yanashyikirijwe ibiro bya Perezida wa Repubulika, yakirwa n’umujyanama we mu by’umuco gakondo Abée Tshilombo. Mu ijambo yagejeje kuri aba batware gakondo,Tshilombo yavuze ko igihe kigeze ngo amaraso y’Abanyekongo arekere aho kumenerwa ubusa. Yagize iti :' Ibyabaye birahagije !Igihe kirageze ngo amaraso y’abaturage ba Congo arekere aho kumenekera ubusa'

    Mfumu uhagarariye iri huriro yavuze ko igihe ibyo basaba u Rwanda rutabikoze nabo bazafata intwaro zabo gakondo bagahangana n’umwanzi, kugeza ku munota wa nyuma w’ubuzima bwabo.

    Mufumu asoza asaba imiryango mpuzamahanga kuzaba abatangabuhamya bw’ibyo bazakorera u Rwanda mu gihe ruzaba rudakoze ibyo barusabye.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Abatware-gakondo-bahaye-u-Rwanda-nyirantarengwa-yo-kuba-rwakuye-M23-i-Bunagana-mbere-y-uko-barukorera-ibintu-amahanga-azatangaho-ubuhamya

  • Musanze:Umwana w’imyaka 13 yarusimbutse, Hari umugabo wabwiye nyina ko azamwica cyangwa akamwicira umwana #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 23 Kamena 2022, ahagana saa saba z’ijoro ubwo yari atashye, agahura n’abo bagizi ba nabi bakamuniga.

    Uyu mwana yavuze ko ku munsi wabanjirije uwo [ku wa 22 Kamena] yari yagiranye ibibazo n’umubyeyi we wamushinjaga ko yamwibye 1 000 Frw, bigatuma ava mu rugo.

    Ngo uwo munsi yiriwe abuyera, aza gutaha mu gicuku, ari na bwo yahuye n’iryo sanganya ry’abantu bashatse kumwivugana.

    Yagize ati 'Naje mpagarara ku muryango w’aho mama acumbitse mbona ruguru yanjye haturutse abantu batatu muri kaburimbo bari kuganira harimo umugore umwe witwa Kecuru n’abandi bagabo babiri, umwe avamo ansanga aho nari nicaye ku ibuye iruhande rw’umuryango ; arambaza ngo ndi uwande ndamwibwira, nkirangiza kumwibwira yahise amfata ijosi araniga.'

    Uyu mwana avuga ko uyu mugabo yamunize kugeza aho ananiwe kuvuga, ati 'Arakomeza araniga, sinzi uko yarekuye gato ndabira nabiye araniga cyane agenda ankurubana ari nako numva ndi guhera umwuka, bigeze aho numva ndapfuye neza neza, arakomeza arankurubana angeza mu mago, numva urusaku rw’abantu anta aho ariruka.'

    Umuturage witwa Bazihinza uri mu batabaye uyu mwana, yavuze ko bumvise umuntu ataka mu gicuku bakajya kureba ibibaye.

    Ati 'Tugeze imbere tubona umuntu urenga ari kwirukanka cyane hanyuma dusanga akana karerembuye amaso, tugaha amazi karazanzamuka.'

    Umubyeyi w’uyu mwana avuga ko kuba umwana we yarahohotewe nyuma yuko bagiranye ibibazo ntaho bihuriye.

    Abaturanyi b’uyu muryango bakeka ko ubu bugizi bwa nabi bakeka ko bwakozwe n’umugabo wabwiye nyina w’uyu mwana ko azamwica cyangwa akamwicira umwana.

    Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Muko, Edouard yavuze ko iki kibazo atari yakimenye, icyakora yizeza ko agiye kugikurikirana afatanyije na RIB.

    Ivomo:Rwandatribune

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Musanze-Umwana-w-imyaka-13-yarusimbutse-Hari-umugabo-wabwiye-nyina-ko-azamwica-cyangwa-akamwicira-umwana

  • Nyuma yo gucuruza imva kuri internet, ikiryabarezi Thomas Nahimana cyiyemeje gutanga pasiporo z'ibicupuri #rwanda #RwOT

    Burya koko iyo uri ikigarasha uba uri ikigarasha, kuko bigaragarira no mu bikorwa byawe. Nyuma yo gucuruza imva kuri Internet bagahabwa urwamenyo, ibigarasha biyobowe na Thomas Nahimana wataye umwambaro w'ubupadiri akabyara nabo atitaho hirya no hino, bemeje ko bashyizeho Pasiporo izajya ifasha abantu kugenda mu bihugu bitandukanye ikaba igura amadorali 75 ni ukuvuga hafi amanyarwanda ibihumbi 76.

    Usibye kurwara mu mutwe umuntu yakwibaza niba aba bantu bitwa ko bahuriye muri Guverinoma yo mu buhungiro barageze mu ishuri; mu byo Thomas Nahimana yatangaje yarikirigise araseka ngo abazagura iyi pasiporo izabahesha uburenganzira bwo kubona akazi aho bazaba bari mu bihugu byabo.

    Ubu butekamutwe bukabije buhuriweho na Nahimana n'abambari be nubwo kwamaganwa; abantu baraho ngo bari muri Leta yo mu buhungiro nabo ubwabo bataziranye.

    Nahimana yakomeje kubeshya ko nta gihugu na kimwe kizanga iyi pasiporo ngo ibizayanga bizabona akaga. Aha Nahimana mu butekamutwe bwe, yatanze numero ya konti ya Youtube Channel yiwe Isi n'Ijuru avugako bazi gutandukanya umutungo w'Isi n'Ijuru ndetse nuwa Guverinoma. Ibi byose aba abifashijwemo na Ntagara witwa ko ari Minisitiri w'Intebe. Umushinga wa Pasiporo ni umwe mu mishinga ya balinga ikiryabarezi Nahimana cyatangaje harimo imva yo kuri Internet ndetse na kaminuza izigisha ibya Politiki.

    Ikiryabarezi Thomas Nahimana ni muntu ki?

    Thomas Nahimana ni Mwene Nkujuwimye Mathias na Iyamubonye Claudine, yavukiye mu karere ka Rusizi muri 1971, Umurenge wa Nzahaha .
    Yahunze u Rwanda ahunze ubutabera kubera ibyaha byo kubiba amacakubiri yari akurikiranweho hagati ya 2005-2006.

    Nyina umubyara ntabwo yigeze ahirwa n'urushako kuko umugabo we yamuhozaga ku nkeke akamuraza hanze n'abana be, bityo akaba ariho abana bakuye kutagira umuco abakahakomora n'ubugome.

    Thomas Nahimana afite murumuna we wari interahamwe Kabombo wamaze Abatutsi muri Cyangugu yose wiyitaga Bakame akaba n'ubu akibarizwa cyangwa yaraguye muri FDLR.

    Ubu buzima bwagize ingaruka nyinshi kuri Nahimana dore ko niyo yabeshyaga ngo ari kwigisha mu Kiliziya yajyaga abigarukaho.
    Ari mu Iseminari Nkuru nk'abandi ba Faratiri bose, yaruhukiraga muri Paruwasi ya Mwezi, aho Padiri Mukuru buri gihe yamutangagaho raporo yo gushurashura abana b'abakobwa cyane cyane abangavu bazaga mu bikorwa bya Paruwasi nko gukora isuku mu Kiliziya, abitabiriye imiryango y'urubyiruko n'abandi. Aha yabashije gutera bamwe mu bakobwa inda ataraba Padiri ariko akabashukisha udufaranga bagaceceka. Ubu abenshi ngo niyo bamusabye indezo abatera ubwoba, bityo tukaba tudashaka gutangaza amazina yabo.

    Amaze kuba Padiri, Nahimana yabaye mu iseminari ya Cyangugu yitiriwe Mutagatifu Aloys nyuma yo kuva muri Paruwasi ya Mwezi; mu iseminari yahasanze undi mupadiri ugendera ku matwara ya Hutu-Pawa, Fortunatus Rudakemwa aho bahinduye Seminari ya Cyangugu indiri ya CDR. Abana mbarwa bari bararokotse Jenoside bahigaga, babaye nk'abari mu menyo y'intare bibona bisanze mbere ya 1994. Inzego z'ubuyobozi zarabibonye n'ubwo byakorwaga mu ibanga; Padiri Nahimana na Rudakemwa bakundaga kumvisha abaseminari BBC Gahuzamiryango cyane cyane igihe havugwaga gusohoka kw'icyegeranyo cy'ingirwamucamanza Bruguiere, bagashishikariza abana kwitabira politike. Muri iyo ngengabitekerezo ya Hutu Powa bigishaga abana, umwana umwe yateguye ikiganiro cyitwa 'la mauvaise gouvernance qui règne au Rwanda' bisobanuye 'imiyoborere mibi iri mu Rwanda' akiganiriza abandi bana bagenzi babo Nahimana na Rudakemwa nabo bahari.

    Byazamuye umwuka mubi muba Seminari bagiye kurwana, n'uko ubuyobozi burahagera bukuriwe n'uwari Perefe wa Cyangugu icyo gihe Musa Fazil Harerimana, abakuru b'ingabo na Polisi ndetse na Musenyeri wa Cyangugu, Nyakwigendera Bimenyimana Jean Damascene. Nyuma y'inama Rudakemwa na Nahimana baje gusaka abana bitaga inkotanyi bitwaje ko bari gusaka telephone bakoresheje ngo bahamagare ubuyobozi.

    Abo bapadiri baje kwamaganwa ku mugaragaro maze Nahimana yimurirwa muri Paruwasi ya Muyange aho yaje gukora agashya agatera inda umukobwa arangije amutsindagira murumuna we wo kwa Se wabo ngo ara mu murambagirije, nyuma riko umusore amenya amakuru ko atwite inda ya Padiri abivamo. Nahimana Thomas ahita acikira iburayi agenda acucuye umutungo wose wa Paruwasi Muyange, Musenyeri atabizi maze ageze iburayi yihomora kuri Musenyeri aramutuka koko amubwira ko yamuteje abasirikari n'abapolisi none ngo yageze iburayi nta ruhare abigizemo.

    Nahimana kandi akiri mu Rwanda, ibiro bishinzwe abinjira n'abasohoka byaramufashe biramufunga, Musenyeri Bimenyimana niwe waje bumva ikibazo cye arafungurwa aho yagiye mu bikorwa bye byo gusambana I Bukavu muri Kongo, noneho kuko yari mu murenge wa Nyabitekeri akoresha ubwato buto agera ku Ijwi afata ubwato bunini ajya Bukavu; Nahimana mu bucucu bwe arangije kubonana n'umugore I Bukavu agaruka mu Rwanda akoresheje umupaka wa Rusizi, atanze Pasiporo ye, bigaragara ko ari kwinjira ariko ko bitagaragara ko yasohotse bityo ko yasohotse igihugu ku buryo butemewe n'amategeko. Nibwo bamufunze bamukoresha inyandikomvugo, asaba imbabazi, Musenyeri Bimenyimana wari waragowe aramucyura, dore ko abapadiri ari abana ba Musenyeri.

    Tugarutse rero kuri uyu mu Padiri nako ingirwa mu Padiri Nahimana ageze iburayi muri France nyuma yo kwandagaza Musenyeri Bimenyimana, yaje kujya muri Paroisse imwe ya Notre Dame de la Pointe de Caux, kuvuga ko ari umupadiri ko bamwakira akavuga ubutumwa; yagiyeyo ari nka Padiri kandi abana n'umugore we uzwi ku izina rya Maman Ritha n'umukobwa we Ritha. Iyo Paruwasi yamwibukijeko amategeko ya Kiliziya aruko kwerekana ikarita y'ubupadiri (Celebret) gusa bidahagijeko agomba kuzana ibaruwa iriho umukono wa Musenyeri waho yavugaga ubutumwa. Nahimana umusatsi wamuvuyeho yibutse ibitutsi yatutse Musenyeri, nuko aramuhamagara kuko ntakundi, yari kubigenza amusaba imbabazi, amwibutsa ko ari umuhungu we, anamwibutsa umugani w'umwana w'ikirara……Musenyeri Bimenyimana yabanje kumwihorera, ariko amakuru agera kuri Rushyashya, avugako Nahimana yakomeje gutakamba aho mu gihe cy'imyaka ibiri yandikiye Musenyeri Bimenyimana amabaruwa agera muri magana abiri asaba imbabazi kuko niwo mugati wonyine yarasigaranye.

    Musenyeri Bimenyimana nk'umubyeyi yaje kumwoherereza ibaruwa (Recommendation letter) ariko ataziko ayoherereje umugabo ubana n'umugore. N'uko ajya muri Paruwasi yavuzwe ruguru aba Padiri kandi afite n'urugo.
    Nahimana yirirwa atuka uwari Padiri mukuru Ubald Rugirangoga kuko banabanye agihabwa ubupadiri, muri Paruwasi ya Mwezi ariko icyo amwangira cyane n'uko Padiri Ubald yamaganye kumugaragaro Nahimna ubwo yafataga inzira akajya Arusha gushinjura Interahamwe Yussuf Munyakazi wayoboye ubwicanyi muri Cyangugu, akaba arinawe wazanye Interahamwe zivuye Gisenyi na Cyangugu kurimbura Abatutsi mu Bisesero bari bagerageje kwirwanaho.

    Nahimana yashinjuye Yussuf Munyakazi ariko urukiko rw'Arusha TPIR rumukatira imyaka 25. Padiri Ubald azwiho kutihanganira amafuti ndetse no kwimakaza ubumwe n'ubwiyunge mu bakirisitu bishingiye mu kubabarira.
    Nahimana Thomas ntabwo ari ugukunda abagore gusa kuko abo yambuye mu Bubiligi nibo bavuga ko abonye aho ijipo yanitse, yayitwara. Nahimana yaje kujya mu bya politiki kugirango anyunyuze imitsi yabo abeshya. By'umwihariko ubwo yabeshyaga ko aje kuba Perezida, nyamara abizi ko ari ikinamico ngo yambure abantu, yambuye abitwa Niwenshuti Ladislas ukora ubucuruzi bwo kuguriza amafaranga kuburyo butemewe (Bank Lambert) mu Bubiligi, Zena Mukabuduwe, Simeon Musabyimana, Interahamwe yo ku rwego rwo hejuru yatorotse Gacaca I Kanombe n'abandi. Ubu rero yababwiye ko yari yizeye ko nagera mu Rwanda abazungu bazamuha amafaranga akabishyura none amaso yabo yambuye yaheze mu kirere.

    Ubundi abazi neza Nahimana Thomas, bemeza ko batazi neza umubare w'abana afite ariko abagore bamenyekanye hanze y'igihugu ni batanu udashyizemo abo babyaranye mu Rwanda; muri abo harimo Kwitonda Marie Claire, Jeanne Mukamurenzi, Chantal Mutega n'abandi….. Mu Rwanda ho mu bagore babashije kubyarana twabashije kumenya ni Mukantagwabira Marthe bakaba bafitanye umwana w'umusore w'umuhungu.

    Politiki Nahimana abeshya ko akora, ni politiki y'ivangura n'amakimbirane nk'uko bigaragara mu biganiro yagiye akora, aho ashishikariza abandi gukoresha imbaraga zigamije gukuraho ubutegetsi bwa Kigali (Violence). Abenshi mu bakurikiye amagambo yagiye avuga nk'ukuriye Ishema Party, avuga amagambo neza ameze nka ya Ngeze Hassan ngo 'abahutu ni ibicucu…baritinya…ntibashyira hamwe….'

    Nahimana kandi akomeza avuga ko u Rwanda ruyobowe n'abagande.! Mu gice cya kabiri cy'iyi nkuru, tuzabagezaho isesengura ry'amagambo abiba urwango, Nahimana yagiye atangaza, binyuze mu Kinyamakuru cye Le Prophete, ndetse no kuri YouTube.

    The post Nyuma yo gucuruza imva kuri internet, ikiryabarezi Thomas Nahimana cyiyemeje gutanga pasiporo z'ibicupuri appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/nyuma-yo-gucuruza-imva-kuri-internet-ikiryabarezi-thomas-nahimana-cyiyemeje-gutanga-pasiporo-zibicupuri/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyuma-yo-gucuruza-imva-kuri-internet-ikiryabarezi-thomas-nahimana-cyiyemeje-gutanga-pasiporo-zibicupuri

  • Icyegeranyo cy'itsinda ry'impuguke za Loni kirashinja igisirikari cya Kongo kwica, gusahura abaturage no gusambanya abagore ku ngufu. Nta ruhare rw'u Rwanda mu bibera muri Kongo rwagaragajwe. #rwanda #RwOT

    Ni icyegeranyo Rushyashya yashoboye kubonera kopi, cyamaze gushyikirizwa akanama ka Loni gashinzwe amahoro n'umutekano ku isi, gishyirwaho umukono n'impuguke 6 zigize itsinda ryakoze iperereza, zirimo Madamu Virginie MONCHY wari umuhuzabikorwa waryo.

    Ni icyegeranyo cyibanze cyane cyane ku mezi asaga 11 hagiyeho iteka rya Perezida Félix Tshisekedi, rishyiraho 'ibihe bidasanzwe'(état de siège) mu Ntara za Kivu y'Amajyaruguru, iy'Amajyaruguru na Ituri, mu burasirazuba bwa bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

    Umuzingo w'impapuro 301 uragaruka ku mutekano mucye muri Kivu y'Amajyaruguru, Kivu y'Amajyepfo na Ituri, watewe n'ingabo za Kongo, FARDC, ubwazo, n'imitwe yitwaje intwaro, irimo FDLR-FOCA, ADF, CODECO, Mai-Mai/Nyatura, Mai-Mai/Yakutumba, n'indi myinshi itabarika.

    Nubwo hashyizweho amategeko yo mu 'bihe bidasanzwe' ngo yari agamije kugarura umutekano mu ntara z'uburasirazuba bwa Kongo, iki cyegeranyo gisobanura neza uburyo ingabo za FARDC zishe abaturage benshi zibaroshyeho ibisasu bya rutura, cyane cyane ubwo intambaza zirwana n'umutwe wa M23 yuburaga, kuva mu mpera z'umwaka wa 2021, n'ubu ikaba ica ibintu.

    FARDC kandi ngo yasambanyije abagore ku ngufu nko muri Teritwari ya DJUGU, inasahura imitungo y'abaturage. Abasirikari bakuru benshi, nka Col Charles Muhinda santos, umuyobozi wa batayo ya 13011 na 13012, bagurishije intwaro n'amabuye y'agaciro mu mitwe y'iterabwoba, nyamara FARDC yagombye kuba irwanya. Amatariki yakoreweho ubu bugizi bwa nabi, amazina y'ababugizemo uruhare, aho bwabereye n'ababukorewe, biragaragara cyane cyane ku mpapuro za 28, 30, 31, 32 na 33 z'iki cyegeranyo.

    Abandi bagarutsweho muri iki cyegeranyo ni abajenosideri bo mu mutwe w'iterabwoba wa FDLR, aho byagaragajwe ko mu myaka ya mbere ya 2020 uyu mutwe wari warashegeshwe n'ibitero bya FARDC, nyamara kuva muw'2021 ukaba wariyuburuye. Ngo wongeye kubona intwaro, ndetse ukaba ukomeje kwinjiza abarwanyi bava mu bihugu byo muri aka karere. Itsinda ry'impuguke za Loni zirerekana uburyo muri FDLR bakomeje kwisuganya, babifashijwemo n'ubucuruzi bunyuranyije n'amategeko, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro butemewe, n'inkunga bahabwa n'igisirikari cya Kongo. Magingo aya Gaston Iyamuremye wiyise Victor Byiringiro alias Rumuli niwe Perezida wa FDLR-FOCA, kandi nyamara yarafatiwe ibihano ku rwego mpuzamahanga. Yasimbuye kuri uwo mwanya Ignace Murwanashyaka wapfiriye mu Budage muw'2019.

    Ntawunguka Pacifique bita 'Omega' niwe wasimbuye ku buyobozi bwa gisirikari Sylvèstre Mdacumura wishwe. Ntawunguka, nawe wafatiwe ibihano, ubu yungirijwe na Jean-Baptiste Gakwerere bita 'Julius Mkobo', 'Sobo Stany' cyangwa 'Kolomboka', umwicanyi kabuhariwe.

    Ikindi cyatunzwe agatoki ni ingabo za Uganda n'iz'uBurundi zinjiye ku butaka bwa Kongo akanama ka Loni gashinzwe amahoro ku isi kakaza kubimenyeshwa zaratangiye kurwanira yo.Ibi rero ngo ni amakosa akomeye, kuko ubundi ingabo z'igihugu runaka zigomba kubimenyesha ako kanama mbere yo kwinjira mu kindi gihugu, kabone n'iyo ibyo bihugu byombi byaba bifitanye amasezerano mu bya gisirikari.

    Muri iki cyegeranyo nta hantu na hamwe bavuga uruhare rw'uRwanda mu bibazo by'umutekano muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, mu gihe nyamara ubutegetsi bwa Kongo budasiba kuvuza induru bubesha ko uRwanda ari rwo ruri inyuma y'ibitero bya M23. Aha twibutse ko n'ingabo za Loni ziri muri Kongo, MONUSCO, ziherutse kuvuga ko nta kimenyetso na kimwe gishimangira ibirego by'icyo gihugu. Inama y'Abakuru b'Ibihugu by'Umuryango w'Afrika y'Uburasirazuba yateraniye i Nairobi muri Kenya kuwa mbere ushize, nayo ntiyagaragaje ngo inamagane uruhare rw'uRwanda mu ntambara FADRC irwana na M23.

    Mu myanzuro y'iki cyegeranyo, itsinda ry'impuguke za Loni zisoza zisaba Leta ya Kongo gushyira mu bikorwa amasezerano anyuranye agamije kugarura amahoro muri icyo gihugu, harimo n'aya Nairobi, iyo Leta yagiranye n'umutwe wa M23. Ubutegetsi bwa Kongo kandi burasabwa kuvugurura igisirikari cy'icyo gihugu, FARDC, kigahabwa ubumenyi, disipuline n'ibikoresho byagifasha gukora kinyamwuga. Ibihugu byo muri aka karere byongeye gusabwa kugira uruhare mu kugarura amahoro muri Kongo no mu karere muri rusange, bikagenzura ko nta bantu babivamo bajya mu mitwe y'itwaje intwaro iri mu Burasirazuba bwa Kongo.

    The post Icyegeranyo cy'itsinda ry'impuguke za Loni kirashinja igisirikari cya Kongo kwica, gusahura abaturage no gusambanya abagore ku ngufu. Nta ruhare rw'u Rwanda mu bibera muri Kongo rwagaragajwe. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/icyegeranyo-cyitsinda-ryimpuguke-za-loni-kirashinja-igisirikari-cya-kongo-kwica-gusahura-abaturage-no-gusambanya-abagore-ku-ngufu-nta-ruhare-rwu-rwanda-mu-bibera-muri-kong/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=icyegeranyo-cyitsinda-ryimpuguke-za-loni-kirashinja-igisirikari-cya-kongo-kwica-gusahura-abaturage-no-gusambanya-abagore-ku-ngufu-nta-ruhare-rwu-rwanda-mu-bibera-muri-kong

  • Nyagatare : Yafashwe yarahimbye uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw’agateganyo #rwanda #RwOT

    Asobanura uko yafashwe Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko uyu Muganga yafashwe ubwo yari aje gukora ikizamini yitwaje uruhushya rw’uruhimbano

    Yagize ati :' Muganga yaje ahari kubera ikizamini cyo gutwara ibinyabiziga ari ku rutonde rw’abagomba gukora ikizamini cyo gutwara ibinyabiziga byo mu bwoko bwa moto icyiciro cya 'A’. Ubwo yaragezweho gukora abapolisi bamwatse uruhushya rw’agateganyo ngo basuzume niba yujuje ibyangombwa bimwemerera gukora ikizamini, basuzumye neza basanga uruhushya afite ari uruhimbano, niko gufatwa arafungwa.'

    Akimara gufatwa yavuze ko mu mwaka wa 2015 yakoze ikizamini cy’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw’agateganyo ariko ntiyarwandikisha ngo aruhabwe, nyuma yaje kubona ko rwataye agaciro kandi akeneye gukorera urwa burundu niko kwigira inama yo gushaka ubimufashamo yegera umwarimu wigisha abanyeshuri bashaka kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga witwa Hategekimana waje kumusaba ibihumbi 30 Frw ngo amufashe kumushakira uruhushya rw’agateganyo agendeye kuri rumwe yakoreye mu mwaka wa 2015.

    SP Twizeyimana yongeyeho ko abapolisi koko basuzumye basanga yarakoreye uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw’agateganyo mu mwaka wa 2015 ariko ntiyarwandikisha.

    Yasoje agira inama abantu bose bashaka kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga guca mu nzira zemewe bakazikorera.

    Yagize ati : ' Amategeko n’amabwiriza agenga itangwa ry’impushya zo gutwara ibinyabiziga arasobanutse kandi kubona izo mpushya ni uburenganzira bwa buri munyarwanda wese wujuje ibisabwa, iyo wishoye mu guhimba ibyangombwa cyangwa gutanga amafaranga ya ruswa uba ukoze icyaha gihanwa n’amategeko harimo n’igifungo cy’igihe kirekire.'

    Muganga yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rukorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare, ngo hakurikizwe amategeko mu gihe ibikorwa byo gushakisha uriya mwarimu wamufashije guhimba ibyangombwa bigikomeje.

    Ingingo ya 276 yo mu gitabo cy’amategeko agena ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko , Umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha

    Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Nyagatare-Yafashwe-yarahimbye-uruhushya-rwo-gutwara-ibinyabiziga-rw-agateganyo