Tag: Umutekano

  • Selemani Masiya uri mu barwanya Leta y’u Rwanda yiciwe muri Mozambique #rwanda #RwOT

    Selemani Masiya yari atuye mu mujyi wa Nampula,uri mu ntara ya Namupula. Selemani yishwe kuri uyu wa Kane tariki 7 Nyakanga 2022, nkuko ibitangazamakuru byo muri Mozambique byabitangaje.

    Umurambo wa Selemani wabonywe n’umuhungu we w’imyaka 15 ahagana mu ma saa tanu z’amanywa (11H00) ubwo yari avuye ku ishuri agasanga umurambo wa se uryamye hasi mu cyumba araramo. Bivugwa ko umurambo wa Selemeani wateraguwe ibyuma byinshi mu mutwe no ku ijosi.

    Selemani Masiya wahoze ari umukinyi w’Umupira w’amaguru yageze muri Mozambique , nyuma yo gutorokera muri Afurika y’Epfo mu mwaka 2010 aho yari yagiye kureba imikino y’igikombe cy’Isi.

    Bivugwa ko akigera muri Mozambique yakomeje gukina umupira w’amagurumu ikipe y’umujyi wa Nampula.

    Urupfu rwa Selemani Masiya ruje rukurikira urwa Révocat Karemangingo wiciwe i Maputo mu mwaka 2021. Nubwo hataramezwa uwaba yishe Selemani harakekwa bamwe mubo babanaga mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bamushinja kuba umugambanyi ukorana na Leta y’u Rwanda.

    Ivomo:Rwandatribune

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/Selemani-Masiya-uri-mu-barwanya-Leta-y-u-Rwanda-yiciwe-muri-Mozambique

  • Bucyibaruta yasabiwe gukatirwa burundu #rwanda #RwOT

    Uwahoze ari Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro Laurent Bucyibaruta yaraye asabiwe gufungwa burundu n'Ubushinjacyaha buburanira abamurega uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Perefegitura yayoboraga

    Umushinjacyaha yasabye urukiko kutazita k'ukuba Laurent Bucyibaruta ashaje kandi akaba agaragara nk'unaniwe ahubwo rukamukatira burundu kuko yagize uruhare rutaziguye mu iyicwa ry'Abatutsi biciwe i Kaduha, i Kibeho n'i Murambi.

    Ubushinjacyaha bwasabye urukiko rwa rubanda rw'i Paris mu Bufaransa guhanisha Laurent Bucyibaruta igifungo cya burundu kubera uruhare yagize muri jenoside yakorewe abatutsi mu yahoze ari perefegitura ya Gikongoro yayoboraga mu 1994.

    Ni abaturage barenga 100,000.

    Ubushinjacyaha bwamaze amasaha agera kuri arindwi butanga impamvu busanga Bucyibaruta agomba guhanishwa igifungo cya burundu.
    Amasaha agera kuri arindwi ni yo abashinjacyaha Céline VIGUIER na Sophie HAVARD bavuze ko aababonye Jenoside ndetse n'abahanga mu byayo bazi neza ko iyabaye mu Rwanda igakorerwa Abatutsi itari impunuka.

    Umushinjacyaha Céline VIGUIER yabwiye urukiko ko Jenoside yateguwe igihe kirekire ndetse kuyigerageza bigatangirira ku Gikongoro mu mwaka 1963.

    Avuga ko icyo gihe hishwe abatutsi basaga ibihumbi 20 kandi abakoze ubwo bwicanyi ntihagire numwe ubihanirwa.

    Uku kutabihanirwa ngo hari abo kwahaye uburyo bwo kumva ko n'uwakwica Abatutsi benshi kurushaho atabihanirwa.

    Umushinjacyaha yavuze ko ibyo Bucyibaruta yavuze yisobanura ko byo aregwa nta shingiro byagombye guhabwa kuko kuvuga ko nta bubasha yari afite ku byaberaga muri Perefegitura ye ari ukwigiza nkana.

    Ngo icyo gihe u Rwanda rwari rufite inzego zubakitse neza kuva hejuru kugera hasi.

    Ibyo byahaga Perefe ububasha bwo gufata icyemezo kandi kikubahirizwa.

    Umushinjacyaha Céline VIGUIER avuga ko imwe mu ngingo zerekana ko Bucyibaruta yari agite imbaraga mu gace yayoboraga ari uko yashyigikiye ikurwaho rya Burugumestre Viateur Higiro wa Musebeya warwanyaga ubwicanyi , ku rundi ruhande agashima Charles Nyiridandi wagiye mu bwicanyi i Kibeho.

    Umunyamategeko Sophie HAVARD ati: 'Bucyibaruta yabaye ku isonga ry'ubwicanyi bw 'Abatutsi anagira ubufatanyacyaha mu byaha byibasira inyoko muntu ku ishuri rya Murambi, kuri Paruwasi za Cyanika na Kaduha kimwe no ku ishuri rya Marie Merci i Kibeho.'

    Nyuma yo kurondora ibyaha bishinjwa Bucyibaruta, umushinjacyaha Sophie HAVARD ati: 'N'ubwo Bucyibaruta atafashe umuhoro ngo ateme umuntu, amaraso y'Abatutsi barenga ibhumbi 100 muri Gikongoro ari ku mutwe we kuko ibyo byose byakozwe ari umuyobozi kandi ntagire ubushake bwo kubirwanya.'

    Yasabye Urukiko kumuhamya ibyaha byakorewe i Kibeho, ku ishuri rya Murambi ku rya Marie Merci, kuri paruwasi ya Cyanika n'iya Kaduha ndetse no kuri za bariyeri zitandukanye hirya no hino muri Gikongoro.

    We na mugenzi we basabye urukiko kuzahanisha Laurent Bucyibaruta igifungo cya burundu kuko ibyaha ashinjwa bidasaza.

    Laurent Bucyibaruta yavutse mu 1944, aba perefe wa Gikongoro ku wa 4 Nyakanga 1992.

    Yari umurwanashyaka ukomeye wa MRND, akaba n'umukuru w'interahamwe zishe Abatutsi mu 1994 muri iriya perefegitura.

    Ashinjwa ko abatutsi basaga 50.000 biciwe mu ishuri rya Murambi ku itegeko rye. Ngo yabanje kubashishikariza kuhahungira bizezwa kuhafashirizwa, ariko nyuma baza kuhicirwa n'abajandarume, abapolisi n'interahamwe.

    Ashinjwa kandi uruhare mu kwica Abatutsi muri paruwasi za Cyanika na Kaduha, kimwe n'abatutsi biciwe i Kibeho.

    The post Bucyibaruta yasabiwe gukatirwa burundu appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/07/09/bucyibaruta-yasabiwe-gukatirwa-burundu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=bucyibaruta-yasabiwe-gukatirwa-burundu

  • Perezida Kagame aranenga abagereka ibibazo bya RDC ku Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, aragenga ibihugu n’imiryango mpuzamahanga nka MONUSCO, kuba bikomeza kugereka ibibazo bya Congo ku Rwanda kandi nyamara (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/perezida-kagame-aranenga-abagereka-ibibazo-bya-rdc-ku-rwanda

  • Umuriro wongeye kwaka hagati ya FARDC na M23 #rwanda #RwOT

    Intambara yongeye kwaduka hagati y'ingabo za reta ya Repuburika ya Demokrasi ya Congo n'izo mu mutwe witwaje intwaro wa M23, iminsi ibiri gusa abategetsi b'ibyo bihugu bahuriye i Luanda muri Angola mu nama yo guhosha iyo ntambara.

    Muri iyo nama bahujwe n'umukuru wa Angola João Lourenço, Perezida Paul Kagame na Perezida Félix Tshisekedi basabye ko haba guhagarika kurwana kandi M23 ikava mu birindiro yafashe mu burasirazuba bwa congo vuba vuba.

    Congo n'Urwanda birebana ayingwe kuva M23 isubiye kurwana n'ingabo za reta muri aya mezi makeya ashize.

    Congo ishinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23 ariko u Rwanda rukabihakana.

    U Rwanda narwo rushinja ingabo za Congo, FARDC n'iza ONU zo mu rwego rwa Monusco gukorana n'abarwanyi bo mu mutwe wai FDLR usanzwe urwanya reta y'u Rwanda.

    Icyuka hagati y'ibyo bihugu cyabaye kibi gushyika n'aho Congo ifata ingingo zirimo no kubuza kompanyi y'indege y'u Rwanda, Rwandair, gusubira muri Congo.

    Inama ya Luanda umukuru wa Angola, João Lourenço, yari yayitumyeho ngo hahoshwe icyo cyuka hongere hashakwe ibisubizo kuri iyo ntambara

    Amakuru ava muri ONU avuga ko M23 yateye ku wa kane ibirindiro by'ingabo za reta ahitwa Kanyabusoro, ku 5km uvuye ku makambi ya gisirikare ya Rumangabo na Kazuba.

    Umunyamakuru uri muri ako karere avuga ko intambara zakomeje kandi kuri uyu wa gatanu mu gitondo ahitwa Rusenge, ku 10km uvuye ku muhanda mukuru werekera Goma. Abantu benshi bahunze ingo zabo.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/umuriro-wongeye-kwaka-hagati-ya-dr-congo-fardc-na-m23-muri

  • Amahoro muri Kongo ari kure nk'ukwezi, Umuvugizi wa Denis Mukwege wahawe igihembo cy'impirimbanyi y'amahoro yise Abatutsi b'Abanyekongo 'umunuko'. #rwanda #RwOT

    Abinyujije ku rubuga rwe rwa twitter, umugore witwa Youyou Muntu Mosi ari nawe muvugizi wa Dogiteri Denis Mukwege, yise Abatutsi b'Abakongomani'umunuko udakwiriye kuba muri Kongo'.

    Denis Mukwege yahawe igihembo cyitiriwe Nobel, ashimirwa kuba 'impirimbanyi y'amahoro' muri Kongo. Kuba atigeze yamagana amagambo y'umuvugizi we, biragaragaza ko Dogiteri Mukwege asangiye ibitekerezo n'abandi bahezanguni bakwiza imvugo z'urwango, zihamagarira abaturage kwibasira abanyekongo bavuga ikinyarwanda, by'umwihariko abo mu bwoko bw'Abatutsi.

    Ubugome bwa Yoyou Muntu Mosi na shebuja Denis Mukwege, bushyizwe ahagaragara nyuma y'amasaha make gusa hashojwe inama yabereye i Luanda kuri uyu wa gatatu, aho Perezida wa Kongo Félix Tshisekedi yasezeranyije mugenzi we wa Angola, Joao Lurenço na Perezida Paul Kagame w'u Rwanda, ko imvugo ihembera ubwicanyi n'ubundi bugizi bwa nabi igiye guhita ihagarara.

    Ni nyuma gato kandi y'aho Umuryango w'Ubumwe bw'Ibihugu by'Uburayi wamaganiye amacakubiri ari muri Kongo, yanaguyemo Abatutsi benshi, ukanasaba ko ubwicanyi buhagarara.

    Ese ko umutwe wa M23 uvuga ko mu byo urwanira harimo uburenganzira bw'Abanyekongo bavuga ikinyarwanda, wahagarika ute imirwano nk'uko ubisabwa, mu gihe bene wabo bakomeje kwibasirwa mu mvugo no mu bikorwa? Uwavuga se ko amahoro muri Kongo ari kure nk'ukwezi, yaba agiye kure y'ukuri? Tubitege amaso.

    Abasesengura ibya politiki, bagereranya Denis Mukwege n'Umunyarwanda Paul Rusesabagina, dore ko bombi hari abazungu babagize ibitangaza, babita intwari batari zo, ahubwo ari abagome mu bandi.

    Denis Mukwege arahamagarira abaturage kumara bagenzi babo, bazira gusa kuvuga ikinyarwanda. Nk'uko Paul Rusesabagina nawe yahamagariye inyangabirama kwica Abanyarwanda, akanarema umutwe wa FLN uhungabanya umutekano w'u Rwanda.

    Aba ba 'kimwamwanya' basangiye inyota y'ubutegetsi binyuze mu kumena amaraso y'inzirakarengane, kandi ababari inyuma ntacyo bazabafasha ku ngaruka z'ubugome bwabo.

    The post Amahoro muri Kongo ari kure nk'ukwezi, Umuvugizi wa Denis Mukwege wahawe igihembo cy'impirimbanyi y'amahoro yise Abatutsi b'Abanyekongo 'umunuko'. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amahoro-muri-kongo-ari-kure-nkukwezi-umuvugizi-wa-denis-mukwege-wahawe-igihembo-cyimpirimbanyi-yamahoro-yise-abatutsi-babanyekongo-umunuko/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amahoro-muri-kongo-ari-kure-nkukwezi-umuvugizi-wa-denis-mukwege-wahawe-igihembo-cyimpirimbanyi-yamahoro-yise-abatutsi-babanyekongo-umunuko

  • Sinari guhangana n’abicanyi bafite imbunda ntayo mfite – Bucyibaruta #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Laurent Bucyibaruta wahoze ayobora Perefegitura ya Gikongoro, kuri ubu akaba arimo kuburanishwa n’inkiko zo mu Bufaransa, ashinjwa kuba ntacyo yakoze (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubutabera/jenoside/article/sinari-guhangana-n-abicanyi-bafite-imbunda-ntayo-mfite-bucyibaruta

  • Obed Katurebe mu gihome kubera ibikorwa bye byo guhungabanya umutekano w'u Rwanda afatanyije na Kayumba Nyamwasa #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi havugwa ko Obed Katurebe wamenyekanye mu bikorwa byo gusebya abayobozi bakuru b'igihugu cy'u Rwanda ndetse agakorana na Kayumba Nyamwasa yaburiwe irengero.

    Bidatinze CMI yemeje ko yataye muri yombi Obed Katureebe. Uyu mugabo yakoraga mu kigo cya Uganda gikurikirana Itumanaho rya Guverinoma, gishamikiye ku Biro by'Umukuru w'Igihugu.

    Katurebe wiyitaga RPF Gakwerere ku mbuga nkoranyambaga yakoreshaga urwego akorera akangiza umubano mwiza ndetse no gusebya ku mugaragaro umukuru w'Ingabo zirwanira ku butaka Lt Gen Muhoozi Kainerugaba. Ubu hasigaye Prossy Bonabana na Sula Nuwamanya bari barahawe akazi ko kuvuga nabi u Rwanda.

    Obed Katurebe yari amaze amezi abiri bivugwa ko yaburiwe irengero, umugore we Phiona Kanuuna aza kwandikira Perezida Museveni n'Umuyobozi Mukuru wa CMI, Maj Gen James Birungi, avuga ko yabuze umugabo, kandi yafashwe mu nyungu z'u Rwanda.

    Yavugaga ko CMI yashimuse umugabo we ku mabwiriza yatanzwe n'Umugaba w'Ingabo zirwanira ku Butaka akaba n'umuhungu wa Museveni, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba.

    Nk'uko tubikesha Ikinyamakuru Daily Monitor, Maj Gen Birungi, yagize ati 'Umugabo we tumufite byemewe n'amategeko, ntabwo yashimuswe, hari ibirego turimo gukoraho iperereza.'

    Ntabwo ariko yatangaje ibirego uyu mugabo akurikiranyweho.

    Maj Gen Birungi yakomeje ati 'Ntabwo yashimuswe. Ndetse n'uwo mugore (Kanuuna) buri gihe ahabwa amahirwe yo kujya kumureba (Katureebe) igihe cyose ashakiye. Mu gihe tukigerageza gukora iperereza ku byaha akekwaho, tukazamenya niba dukomezanya uwo mugabo (mu rukiko) cyangwa niba tumureka.'

    Maj Gen Birungi aheruka mu Rwanda ku wa 5 Kamena ndetse umugore wa Katureebe yamushinje ko yaruhaye amakuru yavanywe muri telefoni ye na mudasobwa. Uyu musirikare ariko byo yanze kugira icyo abivugaho.

    Aya makuru yatangiye kujya hanze ubwo Komisiyo y'Uburenganzira bwa Muntu muri Uganda yasabaga inzego z'umutekano kurekura Katureebe, nta mananiza.

    Umuyobozi wa Uganda Media Centre, Ofwono Opondo, yanze kugira icyo atangaza ku mugaragaro ku byo yamenye ku irengero rya Katureebe ayobora.

    Ubwo yafatwaga, Opondo yavuze ko Katureebe yajyanywe n'inzego z'umutekano 'ku mpamvu z'umutekano we'. Gusa ntabwo yavuze uburyo umutekano we wari ubangamiwe.

    Daily Monitor yatangaje ko Opondo kuri iyi nshuro yemeye ko ibyo yatangaje mbere yari yashutswe.

    Ati 'Nakomeje gusaba inshuro nyinshi ko iki kibazo bagishyiraho iherezo, hisunzwe amategeko ya Uganda.'

    Amategeko ya Uganda ateganya ko umuntu ufashwe kubera ibyaha akekwaho, agomba kugezwa mu rukiko bitarenze amasaha 48.

    Ntabwo CMI isobanura uburyo yamufunze igihe kigera mu mezi, ataragezwa imbere y'urukiko.

    Umubano w'u Rwanda na Uganda wari umaze igihe urimo ibibazo, ariko wabaye nk'ujya ku murongo nyuma y'uruzinduko rwa Lt Gen Muhoozi Kainerugaba i Kigali, mu ntangiriro z'uyu mwaka.

    Yanditse kuri Twitter bimwe mu byaranze ibiganiro bye na Perezida Kagame yita se wabo. Ku munsi wa mbere bahura ngo yamwijeje ko nk'Umugaba w'Ingabo zirwanira ku Butaka, UPDF, Ingabo za Uganda zitagomba gutera u Rwanda.

    Yakomeje ati 'Icya kabiri nta muyobozi mu rwego rw'umutekano rwa Uganda urwanya u Rwanda uzagumana akazi ke. N'ibindi bigenda biza.'

    Ni ubutumwa bwahise butanga icyizere, kubera ko mu gihe kirekire, Uganda yari yarabaye indiri y'abarwanya ubutegetsi bw'u Rwanda n'abagamije kuruhungabanyiriza umutekano bakorana n'imitwe irimo RNC ya Kayumba Nyamwasa na RUD Urunana.

    Obed Katurebe uzwi nka RPF Gakwerere yakomeje gushyirwa ku rutonde rw'abakora icengezamatwara ry'urwango ku Rwanda mu bitangazamakuru n'imbuga nkoranyambaga.

    The post Obed Katurebe mu gihome kubera ibikorwa bye byo guhungabanya umutekano w'u Rwanda afatanyije na Kayumba Nyamwasa appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/obed-katurebe-mu-gihome-kubera-ibikorwa-bye-byo-guhungabanya-umutekano-wu-rwanda-afatanyije-na-kayumba-nyamwasa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=obed-katurebe-mu-gihome-kubera-ibikorwa-bye-byo-guhungabanya-umutekano-wu-rwanda-afatanyije-na-kayumba-nyamwasa

  • BREAKING NEWS : M23 yageze mu marembo ya Rutshuru arinzwe na FDLR #rwanda #RwOT

    Uwaduhaye amakuru yatubwiye ko nyuma yaho ingabo za FARDC zamburiwe uduce twa Bikenke, Ntamugenga na Kabindi abasilikare benshi ba FARDC bahise batangira guhunga akarere bamwe berekeza ahitwa Kanyabayonga,mu gihe abandi bakomeje kwirunda ahitwa Burayi ni nko mu birometero 2 winjiye mu mujyi wa Rutshuru.

    Yaduhamirije ko abaturage batangiye guhunga umujyi berekeza ahitwa i Tongo na Kiwanja hasanzwe hari ingabo za MONUSCO.

    Yavuze ko nta cyizere ko abasirikare ba Leta n’imitwe ya Mai Mai Nyatura bashobora kurinda Rutshuru kuko nabo nta cyizere bifitiye kuko ingabo bahanganye nazo zibarusha ibikoresho ndetse n’ubuhanga gusa muri iki gihe nubwo amarembo y’uyu mujyi arinzwe na FDLR.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/BREAKING-NEWS-M23-yageze-mu-marembo-ya-Rutshuru-arinzwe-na-FDLR

  • Umuhungu wa Bucyibaruta ati 'Mama ni Umututsikazi […] Papa nta ruhare yagize muri Jenoside' #rwanda #RwOT

    Fidèle Uwizeye, umwe mu bahungu ba Laurent Bucyibaruta ufite imyaka 48 y'amavuko, yatanze ubuhamya mu rubanza rwa Se, avuga ko yahoranye umutima mwiza agahamya ko nta ruhare yagize muri jenoside kandi ko yakundaga Abatutsi ndetse ngo na Nyina ni Umututsikazi, agasanga ibyo umubyeyi we ashinjwa ari ibinyoma dore ko ngo nawe yahigwaga ashinjwa kuba ikitso.

    Yatangiye avuga ati 'Twavukanaga turi abana umunani, abahungu barindwi n'umukobwa umwe, abahungu babiri biciwe mu ntambara yo muri Zaire. Mbere yo kwerekeza muri Zaire twaraye nk'iminsi ibiri cyangwa itatu i Cyangugu sinibuka neza.'

    Yakomeje ati 'Muri Zaire inkambi twarimo yaratewe muri 1996 tuburana na mukuru wacu wari watwaye abihayimana i Bukavu ntabwo twigeze tumenya ibye n'aho yaguye ariko dukeka ko ari Tingitingi. Twese uko twavukanaga nta muntu wigeze aba umusirikare. Mushiki wacu icyo gihe cya jenoside yabaga i Liege n'umugabo we wari umusirikare. uwo mushiki wacu ntiyigeze asubira mu Rwanda. Uwo nakurikiraga mu nkambi muri Zaire ntitwari kumwe ntabwo nzi uko byamugendekeye.'

    Urukiko: Maman wanyu ni umututsi?

    Uwizeye: yego.

     'Simbizi' yiganje mu bisubizo byatanzwe na Uwizeye

    Urukiko: Famille ye yarishwe?

    Uwizeye: Yego. Hari musaza we wabaga i Bugande, nyuma ya genoside yaje iwacu mu rugo, ahaba iminsi, nyuma asubira iwabo i ibyumba twe twabaga i kibungo.Yaje muri 1990. Babwiraga ko hari ba marume bacu baba i bugande ariko nibwo bwa mbere nari naramubonye, bari barahunze muri 1959. Bahunze kuko bari abatutsi.

    Urukiko: Byamugendekeye bite ubu ari he?

    Uwizeye: Simbizi nta makuru ye namenye nyuma ya genoside.

    Urukiko: Baramu ba papa wawe bajya bavugana?

    Uwizeye: Simbizi.

    Urukiko: Ubu aba he?

    Uwizeye: Nzi ko yagiye iwabo, ariko sinzi uko byagenze, gusa niba akiriho ari mu Rwanda.

    Urukiko: Ntuzi amakuru ye?

    Uwizeye: Oya.

    Urukiko: Maman wawe afite abandi bavukana?

    Uwizeye: Yego ariko babiri barapfuye muri genoside.

    Urukiko: Revelien uramuzi?

    Uwizeye:  Oya.

    Urukiko: Papa wawe yigeze kuvuga musaza wa maman wawe witwa atyo?

    Uwizeye: Wenda twamwitaga oncle ariko ntazi izina rye.

    Urukiko: Mujya muvuga kuri basaza ba maman wawe bishwe?

    Uwizeye: Oya ntitujya tubivuga ariko jyewe birambabaza cyane mpitamo kutabyumva cyane.

    Urukiko: Basaza ba maman wawe babiri bishwe bari bafite abana?

    Uwizeye: Simbizi na gato

    Urukiko: Mufite aba babyara banyu bishwe bishwe?

    Uwizeye: Yego.

    Urukiko: Bangahe?

    Uwizeye: Simbizi

    Urukiko: Ese waba ufite details z'ahantu hiciwe bene wabo wa maman wawe?

    Uwizeye: Oya niwe wabimenya kuko tariki  6 Mata yari yaragiye gushyingura.

    Urukiko: Gushyingura nde?

    Uwizeye: Simizi

    Urukiko: Wari he wowe?

    Uwizeye: Gikongoro, ni mama wajyanye na mukuru wanjye Modeste

    Urukiko: Kuki ari Modeste wagiye?

    Uwizeye:  Niko ababyeyi babishatse.

    Urukiko: Bashyiguraga he?
    Uwizeye: I Byumba.

    Urukiko: Haberaga imirwano?

    Uwizeye: Ariko ntibari ku mupaka neza. hari kiziguro.

    Urukiko: Waba uzi ko nyuma yagiye i kibungo?

    Uwizeye: Niho uca ujya i byumba. Ni iki cyabaye ageze i byumba?

    Uwizeye: Bukeye batangiye kwica bahungira i rwamagana kuko habaga tante w'umubikira, niho bahungiye, kugera atashye

    Urukiko: Uwo mubikira avukana na maman wawe?

    Uwizeye: Yego.

    Urukiko:Ni iki uzi cyabaye byumba, Rwamagana?

    Uwizeye: Nzi ko babashije kugera i rwamagana bakahihisha, baza gutaha ariko ibyababayeyo simbizi.

    Urukiko: Urwo rugendo rwabagendeyekeye rute?

    Uwizeye:  Baciye indangamuntu zabo kuko zariho tutsi, ariko kuko hari aba gendarmes bari kumwe nabo, ubanza ariyo mpamvu babashije guca kuri bariyeri. Ubanza ari papa wohereje aba gendarme ngo bajye kubareba. Bagiye i rwamagana mu kibikira kugere tariki 19 mata, ariko tariki 11 prefet wa kibungo yajyanye Modeste i Kigali. Prefet wamutwaye yitwa Godfroid.

    Urukiko: Waba uzi uko byagendekeye uwo prefet?

    Uwizeye: Numvise ko yishwe.

    Urukiko: wowe icyo gihe wari he?

    Uwizeye: Nari mu rugo.

    Urukiko: Maman wawe ahageze n'abo bari kumwe, yari ameze ate? Uwizeye: Bari bafite ubwoba ntiyanavugaga, no kurya byari byanze, ariko nyuma ntabwo twabivuzeho cyane twashimishijwe n'uko ahageze. jyewe rwose sinashatse kumenya byinshi.

    Urukiko: Wabonaga yahungabanye?

    Uwizeye: Yego kugera uyu munsi.

    Urukiko: Ubuzima bwakomeje gute na maman wanyu, nyogokuru na nyoko wanyu?

    Uwizeye: Bwagenze neza kuko bo ntibasohokaga, hari ibihuha ko duhishe abatutsi bahoraga bashaka kudutera.

    Urukiko: Papa wawe wigeze wumva avuga ko ari gutanga ubutumwa ko ubwicanyi bwarangiye, abatutsi bashatse bakwigaragazako amahoro yaje?

    Uwizeye:  Yego narabyumvaga abivuga.

    Urukiko: Maman wawe se yarasohokaga icyo gihe cy'amahoro?

    Uwizeye: Oya yagumye mu nzu.

    Urukiko: Katabarwa byagenze bite?

    Uwizeye: Yagumye mu rugo, nyuma asaba ko ajya kureba umuryango we tumugeza ku muryango anyura mu mirima, atubwira kumureka akijyana anyura mu mirima aragenda.

    Urukiko: uribuka ngo hari ryari?

    Uwizeye: Sinibuka neza ariko ni nyuma yo kwica i murambi, ariko ubanza operation turquoise yari yaraje.

    Urukiko: Yarakoraga se?

    Uwizeye: Oya yari acyihishe.

    Urukiko: Kandi papa wawe yari yatanze ubutumwa bw' amahoro yari acyihishe iki katabarwa? (umwuganizi ahise ahaguruka avuga ko iyo message itabuzaga kwica abatutsi.

    Urukiko: Amahoro bivuze iki?

    Umwunganizi: president wihindura ubutumwa…

    Urukiko: Icyo mfashe aha ni uko katabarwa yavuye kwa bucyibaruta nyuma yo kwica murambi?

    Uwizeye: Yego yagumye igihe kinini mu rugo kuko bahageze bucya bica murambi, ahava nyuma y' ibyumweru.

    Perezida: Ibyumweru?

    Uwizeye: Yego kugeza abafaransa baje.

    Urukiko: Maman wawe we yavuze ko umushoferi yagumye iwanyu iminsi 3 gusa. kuko hari abantu bavugaga ko prefet ahishe abatutsi, ahita abwira umu shoferi ngo ahunge, ajye ahantu hizewe. Wewo uti yahavuye abafaransa baje, maman wawe ati yahamaze iminsi gusa, ukuri kuri he?  Watubwira niba hari abandi bantu bahungiye iwanyu?

    Uwizeye: Hari abazaga kurya bakagenda, abandi bakaza n'imodoka bakagenda, hacaga abantu baza kubaza uko bahunga bakagenda.

    Urukiko: Bari bande?

    Uwizeye: Babaga ari abantu baziranye na papa.

    Urukiko: Ese babaga ari abatutsi, abahutu bahunga FPR?

    Uwizeye: Bari bavanze abahutu n'abatutsi. Iyo bavugaga uko baciye kuri bariyeri numvaga ari abatutsi.

    Urukiko: Hari abahabaga?

    Uwizeye: Nshunguyinka Francois wabaye senateur mu rwanda, nawe yabaye prefet, muri 94 ubanza yari sous prefet, yaciye mu rugo ahunga n'abana be. Nigaga i gitarama muri ecole des langues ariko vacances zabayemo genoside nari gikongoro.

    Urukiko:  Wigaga muwa kangahe?

    Uwizeye: Nigaga muwa gatatu nigaga indimi. Mbere yo kwiga gitarama nigaga CEPR gikongoro.

    Urukiko: Mukamunana Chantal wari umuzi?

    Uwizeye: Oya na papa yaramumbajije ntawe nzi.

    Urukiko: Yatanze ubuhamya hano avuga ko yakubonye kuri bariyeri?

    Uwizeye: Arabeshya sinigeze njya kuri bariyeri, nanjye nari narahigwaga.

    Urukiko:Wahigwaga gute?

    Uwizeye: Bavugaga ko papa ari icyitso, ko ahishe abatutsi.

    Urukiko: Ni bande babivugaga?

    Uwizeye: yaravugwaga hose

    Urukiko: Kuri wowe papa wawe ni muntu ki?

    Uwizeye: Njye navuga ko abantu bose bamuzi ni umuntu utarigeze arangwaho ivangura na gato  yafataga abantu bose kimwe.

    Urukiko: Ese mwamenye ko habaye ibitero nka Murambi?

    Uwizeye: Yego twarabyumvise papa abaza n'abajandarume bamubwira ko hari abajandarume bagabye yo igitero. Njye nahise numva ibyo ari byo kuko nari nzi ko hariyo impunzi.

    Urukiko: Ese wamenye ko hari n'ahandi abantu bagiye bicwa?

    Uwizeye:  Yego nagiye mbyumva ariko mu rugo ntabwo twabivugagaho.

    Urukiko: Iwanyu mwumvaga radio?

    Uwizeye:  Yego twumvaga radio Rwanda ni naho twumviye ko perezida Habyarimana yishwe. twumvaga na radio ya FPR tukumva na radio ya RTLM yo wumvaga yitiranya abatutsi na FPR.

    Urukiko: Ese hari ubwo mwigeze muvugana na papa wanyu kuri ibyo biganiro?

    Uwizeye: Oya ntabwo twigeze tubiganiraho.

    Urukiko: Mumaze guhunga mukagera i Bukavu mwakomeje kuba hamwe?

    Uwizeye: Yego urebye twakomeje kubana ahantu hamwe mu buzima bugoranye cyane no kwambuka umupaka ubwabyo byari bigoranye nyuma ubuzima nabwo bukomeza kugorana. twamaranye nk'imyaka ibiri twese turi mu nkambi imwe uretse uwitwa Modeste wari umuseminari wari waragiye ahandi n'abandi baseminari

    Urukiko: Watubwira uko mama wawe abayeho hano mu Bufaransa?

    Uwizeye: Abayeho nabi cyane, amaze igihe afite ubumuga ibyo bikaza byiyongera ku kuba papa arimo kuregwa ibintu bikomeye bya jenoside atigeze agiramo uruhare, byaramuhungabanyije cyane kuko ntaho bihuriye n'ukuri. Nkanjye ndi ku Gikongoro niyumviye ubwanjye abantu bijujuta bavuga ngo perefe ni we watumye batica abantu bose ngo babarangize. tugeze hanze muri Congo hari n'abagiye bashaka kudutera inshuro nyinshi, ibyo rero ni byo byagiye bihungabanya mama.

    Uwizeye: Ubwo ni ukuvuga ko iyo perefe Bucyibaruta atahaba haba harapfuye abantu benshi kurushaho ku Gikongoro?

    Uwizeye: Yego.

    Urukiko: Hari icyo wongeraho?

    Uwizeye: Icyo nongeraho nuko natwe ubwacu twagizweho ingaruka na jenoside . Ikimbabaza kurushaho nukubona papa aregwa ibintu atigeze akora kandi yarakoze uko ashoboye ahubwo ngo arengere abantu, mbona abantu bamufata nk'uwangaga abatutsi kandi atari byo ahubwo yarabanye na bo igihe cyose .

    Birababaza cyane kumva bamushinja ubugome atigeze agira, papa ntiyigeze aba umugome hari n'abantu benshi ndetse bagiye baza iwacu bakarya bakagenda bagasubira kwihisha abandi bagiye bahacumbika nta kibazo na kimwe. Iyo papa aba yanga abatutsi ntabwo aba yaragiye abakira ni umuntu wahoranye umutima mwiza.

    Laurent Bucyibaruta w'imyaka 78, yavukiye mu cyahoze ari Komini Musange mu 1944, yabaye Burugumesitiri, aba superefe, aba Perefe wa Kibungo 1985-1992. Yabaye Perefe wa Gikongoro (1992- 1994), yari kandi  n'umuyobozi wa komite ya perefegitura y'urubyiruko rw'Interahamwe.

    Ibyaha bya jenoside ashinjwa bivugwa ko yabikoreye ku Kiliziya ya Mbuga, ku ishuli rya Murambi, Kiliziya ya Cyanika n'iya Kaduha, kuri Gereza ya Gikongoro hamwe na Ecole des filles de Kibeho.

     Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa

     

     

    The post Umuhungu wa Bucyibaruta ati 'Mama ni Umututsikazi […] Papa nta ruhare yagize muri Jenoside' appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/06/20/umuhungu-wa-bucyibaruta-ati-mama-ni-umututsikazi-papa-nta-ruhare-yagize-muri-jenoside/