Tag: Umutekano

  • RIB irashakisha Ngabo na Gahamanyi kubera ibyaha bakekwaho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), rurashakisha uwitwa Ngabo Felix bakunze kwita Bagabo, ukekwaho ubwinjiracyaha ku cyaha cy’ubwicanyi na (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/rib-irashakisha-ngabo-kubera-icyaha-akekwaho

  • Wa musazi Thomas Nahimana ngo 'kuvuga gusa' ntacyo byamugejejeho, none ngo agiye kumena amaraso mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Abinyujije kuri youtube, wa mupadiri warumbiye Imana n'abantu, Thomas Nahimana, yivugiye ku mugaragaro ko ari umusazi, ndetse anashishikariza abasazi bagenzi be kwiyahura batera u Rwanda, ngo kuko bamaze imyaka babwejagura bikaba ntacyo byabagejejeho.

    Mu mvugo ye bwite, Nahimana yagize ati:' Ndasaba batayo y'abantu igihumbi basaze nkanjye, biyumva muri politiki yacu, guhaguruka  tukagaba igitero mu Rwanda, maze tugafata Kigali. Tumaze imyaka tubwejagura gusa ariko nta kintu na kimwe twagezeho. Ntituzemera ko amatora ataha aba mu mahoro. '

    Ibisazi bya Thomas Nahimana Abanyarwanda bari basanzwe babizi, ariko we ubwe yari atarerura ngo yivugire ku mugaragaro ko yazahajwe n'uburwayi bwo mu mutwe.  Kuba yifuza abantu 1.000 bo gutera u Rwanda bagafata Kigali, ni ikimenyetso gishimangira ko Nahimana atazi ibyo arimo. Ese ni hehe yumvise abasazi bagiye ku rugamba, rukabahira. Abo basazi be se bazaba barusha ibisazi ibihumbi n'ibihumbagiza bya Ex-FAR n'Interahamwe, batsinzwe ruhenu! 

    Zimwe mu ngero zerekana ko ibisazi bya Nahimana bimaze igihe, ni ukuntu yihanukiriye agahimba igihuha ngo Perezida wa Repubulika yitabye Imana. Kubera ko nta murwayi wo mu mutwe ugira ikimwaro, ntiyigeze ava ku izima yakomeje gukwiza ibihuha bye, atitaye ku kuba Perezida Kagame ahorana n'abaturage. 

    Nahimana Thomas yarihanukiriye ati'nshyizeho guverinoma ikorera mu buhungiro'. Erega ashyiraho inzererezi Jean Paul Ntagara ngo ni minisitiri w'intebe, yadukana n'izindi ndindagire ngo ni abaminisitiri. Erega bakanavugira ku maradiyo ngo ni abategetsi b'u Rwanda! Amenyo ni amabuye gusa.

    Kubwejagura ku maradiyo no ku mbuga nkoranyambaga  nabyo koko  arabirambanye  nk'uko abyivugira, ariko icyiza ni uko yiyemerera ko we n'abandi babwejaguzi  bagenzi be ntacyo byabamariye, nta n'icyo bizigera bibamarira. Iri ni isomo ryiza ku bantu nka Gasana Anastase, Faustin Twagiramungu, Ingabire Victoire, Bernard Ntaganda, abo kwa Rusesabagina, abavuzanduru bo muri za FDU-Inkingi, Jambo Asbl, ARC-Urunana, RNC n'abandi bataye umutwe. Twizere ko ubwo babwiwe n'umusazi mugenzi wabo, Nahimana,  bumva neza ko ibyo barimo ari ibitabapfu.

    Icyo twashimira Thomas Nahimana ni uko yeruye akiyemerera ko ari umurwayi, kandi burya ujya gukira indwara arayirata. Kuba yiyemerera ko amaze imyaka abwejagura nabyo  ni ubutwari, kandi ubwo abonye ko ntacyo byamumariye, twizere ko agiye kubireka.

    Inama twagira Nahimana nk'uko tutahwemye kubimubwira, ni ukwibuka ko uRwanda rutera rudaterwa. Uretse ko bitanamworohera kubona 'batayo y'abasazi 1.000' biyahura ngo baje gufata Kigali, azabaze  n'abandi babigerageje urwo bahuye narwo. Niyegere inzobere mu buvuzi bw'indwara zo mu mutwe zimutabare, naho ibyo kwisukira Ingabo z'uRwanda abigumane mu nzozi atazigera akabya.

    The post Wa musazi Thomas Nahimana ngo 'kuvuga gusa' ntacyo byamugejejeho, none ngo agiye kumena amaraso mu Rwanda appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/wa-musazi-thomas-nahimana-ngo-kuvuga-gusa-ntacyo-byamugejejeho-none-ngo-agiye-kumena-amaraso-mu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=wa-musazi-thomas-nahimana-ngo-kuvuga-gusa-ntacyo-byamugejejeho-none-ngo-agiye-kumena-amaraso-mu-rwanda

  • Mukankiko yimennye Inda yandagaza Abarwanya Leta y’u Rwanda #rwanda #RwOT

    Mukankiko wahoze muri Guverinoma ivugako ikorera mu buhugniro yashinzwe na Padiri Nahimana Thomas, akaba n’umwe mu barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda , yemeza ko Opozisiyo nyarwanda ikorera hanze, imaze imyaka uruhuri irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ikoresheje amagambo, ariko ko ntacyo byayifashije ubu amagambo akaba yarashize ivuga bityo ko bakwiye guhindura umuvuno bakajya mu bikorwa.

    Yagize ati :'Dusigaje kuvuga iki ?. N’iki tutavuze dusigaje kuvuga ?. Njye mbona ntacyo dusigaje kuvuga ,ahubwo nabagira inama yo kureka amagmbo tukajya mu bikorwa. Ibintu byo kujya kuri za Social Media naza Youtube Channels tukavuga ntacyo byatugejejeho. Nta bitekerezo dusigaranye byose byararangiye. Igisigaye n’ugucunga ahabaye akantu tukakavugaho, abarwanye tukabavugaho, uwafunzwe tukavuga ariko nta gitekerezo cya politikiki kizima dusigaranye. Tuve mu magambo kuko yadushiranye ahubwo tujye ku rugamba.'

    Mukankiko akomeza avuga ko amagambo opozisiyo ikorera hanze isigaranye ari ukwivuga ibigwi no guterana amagambo hagati yabo buri mutwe ugamije kwishyira hejuru ariko ibitekerezo bya Politiki byubaka byabashiranye, bityo ko nibatabihagarika bazisinga bamaranye hagati yabo.

    N’ubwo Mukankiko avuga gutya , imitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ikorera hanze, ubu isa niyabuze ayo icira nayo imira kuko usibye amagambo, yagerageje no gushinga imitwe yitwaje intwaro nka FDLR,FLN, RUD Urunana,FPP na P5 bagamije guhangana n’Ubutegetsi bw’u Rwanda binyuze mu nzira y’Intambara ,ariko biranga birananirana ahubwo benshi mu bayobozi n’abarwanyi bayo bahasiga ubuzima abandi bafatwa mpiri ,ubu bakaba bari kuburanishwa n’ubutabera bw’u Rwanda abandi bo bamaze gukatirwa.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/Mukankiko-yimennye-Inda-yandagaza-Abarwanya-Leta-y-u-Rwanda

  • Yakoresheje Amayeri adasanzwe : IBUKA yavuze ku ifungwa ry’Umukire w’i Rubavu umaze imyaka yihishahisha ku byaha bya Jenoside #rwanda #RwOT

    Ibi bitangajwe nyuma y’uko tariki 22 Kanama 2022, urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwafunze Baharakubuye Jean w’Imyaka 52 wo mu karere ka Rubavu, akekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi.

    Icyaha akurikiranyweho bivugwa ko yagikoreye mu murenge wa Busasamana, Akagari ka Gacurabwenge, Umudugudu wa Busanganya.

    Uyu Baharakubuye yatawe muri yombi nyuma y’uko umugore we wari usanzwe ari umukozi ushinzwe uburezi mu murenge wa Rugerero, aherutse gufungwa akekwaho kohereza umutetsi guhagararira akarere mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Rugerero.

    Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko Baharakubuye yafashwe kubera iperereza ryakozwe kuva muri 2021.

    Ati 'Muri 2021 nibwo umubiri wa Sebunyoni Jean wabonetse ushyingurwa mu cyubahiro, iperereza rirakomeza hanyuma haza gufatwa Baharakubuye Jean. Kuri akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kanama mu gihe iperereza rikomeje, dosiye ye ikaba iri gukorwa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.'

    Perezida wa Ibuka Nkuranga Egide, avuga ko Baharakubuye Janvier yabashije kwihisha akoresheje uburiganya no kubana n’abayobozi nk’umuntu ufite amafaranga.

    Ati 'Iperereza ryakozwe ryagaragaje ko na we akekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ariko hari uburyo yitwaragamo ku bayobozi kugira ngo azinzike ibyo yakoze ngira ngo harimo no kuba ari umuntu ukomeye kandi ufite n’amafaranga nibyo byatumaga adafatwa ngo afungwe.'

    'Iperereza ryaje kugaragaza uruhare rwe muri Jenoside yakorewe abatutsi kuri bariyeri yari mu murenge wa Busasamana aho yagize uruhare mu rupfu rw’umusaza wayiguyeho warimo ahunga ajya muri Congo.'

    Nkuranga yavuze ko niba hari n’abandi bacyihishahisha bakwiriye kwishyikiriza ubutabera, kuko isaha n’isaha bazafatwa.

    Ati 'Simpamya ko n’iyo umuntu yaba afite amafaranga yagura abantu bose, biratinda ariko ukuri kugeraho kukagera ahagaragara kuko n’uriya nyuma y’imyaka 28 yafashwe.'

    Mu karere ka Rubavu n’ahandi mu gihugu haracyari bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi bakidegenbya bakoresheje amayeri menshi yo kwiyoberanya cyangwa bagakoresha ubushobozi bafite kugira ngo ababizi babahishire.

    Perezida wa Ibuka, Nkuranga Egide avuga ko mu karere ka Rubavu hari abagikoresha uburiganya bakihisha ariko ko bazafatwa

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Yakoresheje-Amayeri-adasanzwe-IBUKA-yavuze-ku-ifungwa-ry-Umugabo-wa-Nyiraneza-watumye-Umukwikwi-guhagarira-Akarere-ka-Rubavu-mu-gikorwa-Cyo-Kwibuka

  • IGP Munyuza yasuye amwe mu mashami ya Polisi yo muri Singapore #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza n’Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Col (rtd) Jeannot Ruhunga, bari mu (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/hanze-y-igihugu/article/igp-munyuza-yasuye-amwe-mu-mashami-ya-polisi-yo-muri-singapore

  • Ukraine igiye kwakira indi nkunga izayifasha guhangana n' uburusiya #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'ingabo muri Leta zunze ubumwe za Amerika yatangaje ko iteganya gutera inkunga igihugu cya Ukraine kugira ngo kibashe guhangana n'ibitero bya Abarusiya mu ntambara bamazemo amezi atandatu.

    uyu munsi kuwa gatatu taliki ya 22 kanama 2022 ubwo igihugu cya Ukraine kirimo kwizihiza ubwigenge bwacyo, amaerika nibwo iri buze gutangaza ko yemereye Leta ya Ukraine inkunga ingana na miriyari eshatu z'amadorari ya Amerika.

    iyi nkunga yemewe nyuma yuko mu cyumweru gishize kuwa gatanu taliki ya 19 kanama 2022 Amerika yari yahaye Ukraine indi nkunga ingana na miliyoni 775 z'amadorari ya Amerika yo kugura intwaro, mu gihe mu nangiriro zuku kwezi nabwo bari bahawe miliyali imwe y'amadorari ya Amerika.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/article/ukraine-igiye-kwakira-indi-nkunga-izayifasha-guhangana-n-uburusiya

  • Gicumbi:Umusaza w'imyaka 65 akurikiranyweho gusambanya umwana akamutera inda #rwanda #RwOT

    Uyu musaza ukurikiranywe n'Ubushinjacyaha, yafatiwe icyemezo cyo gufungwa by'agateganyo iminsi 30 mu cyemezo cy'Urukiko rw'Ibanze rwa Byumba cyasomwe kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Kanama 2022.

    Ubushinjacyaha buvuga ko icyaha gikekwa kuri uyu wa mugabo, cyakozwe mu kwezi k'Ukuboza 2020 ubwo uyu mugabo yasangaga uyu mukobwa aho yahiraga ubwatsi bw'amatungo akamukangisha umuhoro amusaba ko baryamana.

    Buvuga ko uyu mwana w'umukobwa, yabyemeye kubera ubwoba ndetse byarangira, uyu mugabo akamusaba kutazabihingutsa kuko naramuka abyumvise ngo azamwica.

    Uyu mwana koko yanaryumyeho aho amariye kubona ko atwite, abibwira uyu mugabo wamasambanyije, ahita amwigarika ahubwo amusaba kubeshyera umusore baturanye akaba ari na mwene wabo.

    Ubushinjacyaha buvuga ko uyu musore na we yabihakanye, bigatuma hiyambazwa ibizamini bya gihanga bya Laboratwari y'ibimenyetso y'Igihugu (RFL) yemeje ko umwana wavutse ari uw'uyu mugabo uri gukurikiranwaho iki cyaha.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/gicumbi-umusaza-w-imyaka-65-akurikiranyweho-gusambanya-umwana-akamutera-inda

  • Ingabire Victoire Umuhoza ngo azasubiza u Rwanda muri Jenoside niba adahawe ubutegetsi. Ese   kuki 'IVU' ridashyirwa mu kimpoteri  nk'indi myanda yose, rigakomeza gutumukira abantu? #rwanda #RwOT

    Umugore witwa Ingabire Victoire Umuhoza'IVU', yigize umwiyahuzi  ku buryo avuga akanakora ibyo yishakiye, nta kwikanga ibihano. Icyo Abanyarwanda bibaza rero, ni icyamumaze ubwoba kugeza n'ubwo yivugira ko bazasubira  mu kaga nka Jenoside, niba adahawe ubutegetsi.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, IVU yasabye ko imiyoborere y'u Rwanda ihinduka,ikinjizwamo n'inkoramaraso, bitaba ibyo Igihugu kigasubira mu mateka ashaririye cyanyuzemo. Ubu bushotoranyi noneho burenze ubwo twari tumumenyereyeho.

    IVU ni umwe mu bashinze bakanayobora imitwe y'abajenosideri mu mashyamba ya Kongo, nka RDR yaje kuvamo ALIR. Iyi ALIR  nayo yabyaye umutwe w'iterabwoba wa FDLR, umufatanyabikorwa wa FDU-Inkingi nayo yashinzwe ikanayoborwa na Ingabire Victoire.

    Ngabo abicanyi bagenzi be asabira kugirana ibiganiro na Leta, bakinjizwa mu butegetsi, bitaba ibyo u Rwanda rukorama.

    Iyi nkunguzi y'umugore yirirwa ibeshya ibitangazamakuru mpuzamahanga ngo yafunzwe izira amaherere, yirengagije ko   yahamijwe ibyaha birimo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, no gukorana n'imitwe y'iterabwoba. Bimwe mu bimenyetso byamuhamije ibi byaha akanabihanirwa, byatanzwe n'Ubuholandi yarokoreragamo amahano ngo ni politiki, nyamara abamugera hafi batubwiye ko yirirwa avuga ngo u Rwanda ntirwatinyuka gufunga Umuholandi!

    Ese IVU ajya yibuka ko kuba yarafunguwe atarangije igihano ubwabyo byagombye gutuma yigengesera kugirango adasubizwa muri gereza. Nako ngo yishingikirije abavuzanduru nka ba Judi Rever na  Kenneth Roth wa Humana Rights Watch, ngo bazasakuza umunsi  IVU ryashyizwe  mu kimpoteri nk'indi myanda yose. Umuheto woshya umwambi bitazajyana.

    Umwe  mu bamaganye amagambo ya IVU asaba ko u Rwanda rusubira mu manga rwavuyemo, ni Minisitiri Jean Damascène BIZIMANA ufite mu nshingano ubumwe bw'Abanyarwanda.

    Uku kwamagana umugome ni byiza, ariko tibyagombye kugarukira aha. Byagombye gukurikirwa no gusaba abo bireba kubahiriza amategeko ahana umuntu wese ubangamiye ubumwe bw'Abanyarwanda. Gukomeza kurebera uyu mwanzi w'amahoro, ni ukwambura agaciro abahasize ubuzima bayaharanira.

    Imyaka Ingabire Victoire yakatiwe ntimwemerera gukora politiki. Nyamara abirengaho akiyita 'umunyapolitiki', ayo matiku we yita'politiki' akanayakorera mu ishyaka'DALFA-Umurinzi'(impanga ya FDU-Inkingi) ritemewe n'amategeko.

    Iki nacyo ni icyaha cyagombye kumusubiza aho yavuye ku mpuhwe za Perezida wa Repubulika, wamudohoreye agirango azikosora none amweretse ko akabaye icwende katoga!

    Ingabire Victoire ushobora kwipfusha ubusa uko ubishaka, kwigira icyomanzi ni uburenganira bwawe uretse ko bitanakwiye umukecuru nkawe. Icyakora, ikizira kikanaziririzwa ni ukubahuka ubumwe bwacu. Niba inzego zibishinzwe kububungabuga zitubahirije inshingano ngo zigushyikirize ubutabera, abaturage tuzazibaza impamvu, muri bwa burenganzira twemerewe bwo kubaza ibidukorerwa.

    The post Ingabire Victoire Umuhoza ngo azasubiza u Rwanda muri Jenoside niba adahawe ubutegetsi. Ese   kuki 'IVU' ridashyirwa mu kimpoteri  nk'indi myanda yose, rigakomeza gutumukira abantu? appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ingabire-victoire-umuhoza-ngo-azasubiza-u-rwanda-muri-jenoside-niba-adahawe-ubutegetsi-ese-kuki-ivu-ridashyirwa-mu-kimpoteri-nkindi-myanda-yose-rigakomeza-gutumukira/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ingabire-victoire-umuhoza-ngo-azasubiza-u-rwanda-muri-jenoside-niba-adahawe-ubutegetsi-ese-kuki-ivu-ridashyirwa-mu-kimpoteri-nkindi-myanda-yose-rigakomeza-gutumukira

  • RIB Yemeje amakuru y'uko Nyaxo afunze n'ibyaha akurikiranyweho #rwanda #RwOT

    Dr Murangira Thiery yahamije ko Nyaxo yafashwe kuwa 18 Kanama 2022. Ati “yego nibyo yarafashwe.dosiye ye iri mu bushinjacyaha”.

    Amakuru avuga ko Nyaxo yakubise uyu mugabo w'imyaka 30 icupa n'inkoni yo mu mutwe biza kumukomeretsa ubwo bari muri restora iherereye mu karere ka Nyarugenge,umurenge wa nyamirambo, Akagari ka Rugarama,umudugudu wa Rusisiro.

    kugeza ubu nyaxo acumbikiwe kuri station ya RIB ya Nyamirambo mu gihe dosiye yamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha kuri uyu wa 22 Kanama 2022.

    Icyo itegeko rivuga:Ingingo ya 121 y'itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 ritaganya igifungo cy'imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n'ihazabu y'ibihumbi 500Frw ariko atarenze miliyoni 1Frw.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umunyarwenya-nyaxo-arafunzwe

  • Police yaburiye abakomeje kuvunira ibiti mu matwi ku ngingo yo kwiyambika ubusa #rwanda #RwOT

    Kuki ifungwa ry’uwafashwe yambaye ubusa ryateje ururondogoro?

    Nyuma y’uko umuvugizi wa police y’u Rwanda atangaje ko police itazihanganira abambara amashati yagakwiye kwambarirwa hejuru y’ipantalo, bo bagahitamo kuyambara yonyine ntakindi kintu kiriho, abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter na Instagram bacitse ururondogoro basa n’abigumura ndetse bamagana ibyo uyu muvugizi wa police Afande Kabera yatangaje.

    Ibura ry’akazi mu urubyiruko rikomeje kuvuza ubuhuhu bityo bamwe bahisemo inzira zitandukanye zo gushaka amafaranga. Gahunda yo kwihangira imirimo Leta ishishikariza abakiri bato gukora ikomeje gutera benshi mu kuyingira n’ahadakwiye.
    Kwambara ubusa, ibyiswe uburenganzira bwa muntu bwo kwambara uko ashatse bimaze gufata intera ndende aho usanga urubyiruko rwiyemeza gushyira ubwambure bwabo ku karubanda ngo rukunde rukurikirwe n’abahisi n’abagenzi rugamije kubona indonke iturutse mu gukurikirwa (Views), ndetse hari n’abavugako baba bagamije gukurura abagabo.

    Ibintu bijyanye no kwiyandarika benshi bakomeje gusigiriza cyane cyane ibyamamare bikurikirwa na benshi ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda, bihishe byinshi birimo indonke bamwe bakura kuri izo mbuga. Byagaragaye kenshi aho rumwe mu rubyiruko rwifata rugakora ibiteye isoni ku mbuga nka YouTube, Instagram na FaceBook.

    Mu kwezi kwa 7 umwaka wa 2021, RIB yafashe inerekana abana b’abakobwa bari mu kigero cy’imyaka 18 na 27 bari bakoresheje imbuga nkoranyambaga berekana ubwambure bwabo biyemerera ko bashutswe kugirango babone Views kuri Instagram.
    Ubuyobozi bufata urubyiruko nk’abayobozi b’ejo hazaza. Bukaba bugomba kurufata munshingano hato ejo igihugu kitazagira abayobozi bagenda bambaye ubusa buriburi mu nzira.

    Source : https://imirasire.com/?Police-yaburiye-abakomeje-kuvunira-ibiti-mu-matwi-ku-ngingo-yo-kwiyambika-ubusa