Tag: Umutekano

  • Umugabo wo muri Kangondo yafunzwe ashinjwa ibyaha birimo gupfobya Jenoside #rwanda #RwOT

    Umuturage w'imyaka 41 wo mu Mudugudu wa Kangondo mu Murenge wa Remera witwa Shikama Jean de Dieu, yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha byo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no gukurura amacakubiri.

    Uyu mugabo ni umwe mu banengaga gahunda ya leta yo kwimura abatuye mu manegeka mu gace kazwi nka 'Bannyahe'. Yafunzwe nyuma y'amajwi yakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga aho agereranya Jenoside yakorewe Abatutsi n'igikorwa cya leta cyo kwimura abo baturage.

    Muri ayo majwi avuga ko abaturage bo muri Kangondo bakorewe ivangura, ko abahatuye bashyizwe mu kato, ku buryo ngo bameze nk'abagiye 'gukorerwa Jenoside'.

    Ni amajwi avuga ko ari impuruza, ko Leta y'u Rwanda yateguye 'Jenoside kuri Bannyahe'.

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwafunze uyu mugabo ku wa 10 Nzeri 2022 akekwaho ibyaha bitatu. Ubu afungiye kuri Station ya RIB i Remera.

    Ibyaha akurikiranyweho ni bibiri birimo icyo gukurura amacakubiri n'icyo gupfobya Jenoside.

    RIB isobanura ko iperereza rikomeje mu gihe dosiye iri gukorwa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha mu gihe cyagenwe n'Itegeko.

    Ivomo: IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/umugabo-wo-muri-kangondo-yafunzwe-ashinjwa-ibyaha-birimo-gupfobya-jenoside

  • Moto yibwe yafashwe yarambitswe ibirango bishaje kandi ari nshya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, arasaba abaturage kugira amakenga ku bintu bagura byarakoze, batabikuye ku isoko (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/moto-yibwe-yafashwe-yarambitswe-ibirango-bishaje-kandi-ari-nshya

  • Kigali : Ukekwaho kwica sebuja 'yarashwe agerageza gutoroka' #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize nibwo hasakaye inkuru ivuga ko Sekanabo Valence w’imyaka 32 wari umucuruzi, mu Mudugudu wa Binunga, tariki 17 Kanama, 2022 yasanzwe yapfuye bikekwa ko yishwe n’abagizi ba nabi.

    Nyuma inzego zitandukanye zirimo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha zaje guta muri yombi, Ndungutse Wellars, uri mu kigero cy’imyaka 30 akekwaho gukora kiriya cyaha.

    Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki ya 3 Nzeri 2022, mu Murenge wa Kinyinya, Akagari ka Murama, mu Mudugudu wa Binunga, nibwo uyu muturage yaje kwerekana uburyo yishemo Sekanabo n’aho bikekwa ko yakoreye icyaha, arasawa n’inzego z’umutekano 'agereageza gutoroka.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Murama, Uwamahoro Liliane, yemeje ko uyu wakekwaga gukora ubugizi bwa nabi, yagerageje gutoroka araswa n’inzego z’umutekano.

    Yagize ati 'Mu rukerera nibwo yazanywe n’inzego z’umutekano (avuga mu rukerera rwo ku wa Gatandatu) aje kuzereka ibikoresho, icyuma yamwicicishije. Uwo Ndungutse yazanye n’Abapolisi ageze hariya ashaka kwiruka, ashaka gutoroka, na bo bahita bamurasa.'

    Uyu muyobozi yemeza ko uwarashwe atari asanzwe ari umuturage w’Akagari ka Murama kuko yaje gukorera uwo mugabo avuye muri Kibagabaga.

    Ivomo : BTN TV

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Ukekwaho-kwica-sebuja-yarashwe-agerageza-gutoroka

  • Kayonza: Afunzwe akekwaho kwiba umwana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umukobwa witwa Musabyimana Assumpta ari mu maboko ya RIB ikorera mu Karere ka Kayonza, akaba akekwaho kwiba umwana w’imyaka (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/kayonza-afunzwe-akekwaho-kwiba-umwana

  • Nyagatare: Umwana w’imyaka 17 yafashwe afite… – #rwanda #RwOT

    Amakuru InyaRwanda yahawe n’abaturage babonye uyu mukobwa, bavugaga  ko yari ajyanye mu gihugu cya Uganda umwana yakuye mu karere ka Kayonza aho yakoreraga akazi ko mu rugo. Ubwo yahuraga n’abaturage bavuga ko babonye afite ubwoba ameze nk'ushaka inzira yacamo itemewe imujyana mu gihugu cya Uganda, bahita batangira kumuhata ibibazo bashidikanya kuburyo yasubizaga bituma bamushyikiriza ubuyobozi.

    Uyu mukobwa bamaze kumubaza aho yajyaga yariye indimi, ariko ageze aho avuga ko yari ajyanye uwo mwana muri Uganda. Yemeye ko uwo mwana yari ajyanye yashakaga kumunyuza inzira zitemewe (Panya), nk'uko byemezwa n’abaturage.

    Uyu mwana w’umukobwa yashyikijwe urwego rw’ubugenzacyaha RIB, ndetse iperereza ryahise ritangira kugira ngo hamenyekanye icyatumye ashaka gutwara  umwana yibye ababyeyi be .

    InyaRwanda yagerageje kuvugana  n’abayobozi bayobora muri kariya gace ariko ntibyakunda, tuzakomeza gukurikirana ibijyanye n’iyi nkuru.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120618/nyagatare-umwana-wimyaka-17-yafashwe-afite-umwana-wimyaka-3-yari-yibye-amujyanye-muri-ugan-120618.html

  • IBIVUGWA ku Banyarwanda barimo umugore ufite uruhinja bamaze Icyumweru bafungiwe i Goma #rwanda #RwOT

    Umwana witwa Nyirarukundo wari kumwe n’abafashwe ni we watanze amakuru ko bagenzi be bafatiwe ku butaka bwa Congo.

    Na we yari yafashwe ariko aza gucika ababafashe agaruka mu Rwanda.

    Amakuru avuga ko abaturage ari uwitwa NIRAGIRE Speciose w’imyaka 65, BYUKUSENGE Dative w’imyaka 30, uyu ari kumwe n’umwana we w’uruhinja rw’amezi atandatu.

    Abandi ni UZAMUKUNDA Clementine w’imyaka 26, NYIRARUGENDO w’imyaka 24 n’umwana w’imyaka irindwi (7).

    Bariya baturage ngo bafashwe n’Ingabo za Congo (FARDC), bagiye gutashya inkwi mu kibaya gihuza Rubavu na Congo, ariko ngo bari ku ruhande rwa Congo.

    Abafashwe ni abo mu Murenge wa Busasamana, Akagari ka Gacurabwenge mu Mudugudu wa Nyarubuye.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse ku wa Kane w’icyumweru gishize yagiye kuganiriza abaturage, abasaba kunyurwa n’uko bameze aho kumva ko amakiriro y’ubuzima bwabo ari muri Congo.

    Yagize ati '…Ukambuka bisanzwe ukumva ko ari ibisanzwe, harya ubwo bagutandukanye ? Iki kintu cyatujemo twumva ko udashobora kubaho utambutse hariya hakurya. Kiriya gihugu ni icyanyu ?'

    Kambogo avuga ko abaturage b’i Rubavu bumva ko batakora ngo batere imbere, ngo umutima wabo uba uri hakurya muri Congo.

    Yavuze ko abaturage badakwiye kuganya, ahubwo bakwiye kuvugana n’ubuyobozi bakamenya ibibazo bafite bakabafasha kubikemura.

    Ubwo twakoraga iyi nkuru twari tutarabona igisubizo cy’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu ku cyaba kiri gukorwa ngo aba baturage barekurwe.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/IBIVUGWA-ku-Banyarwanda-barimo-umugore-ufite-uruhinja-bamaze-Icyumweru-bafungiwe-i-Goma

  • Uko hacuzwe Umugambi wagejeje Maj Gen Rwarakabije i Kigali n’Uruhare Gen James Kabarebe yabigizemo #rwanda #RwOT

    Gen Rwarakabije yari asoje urugendo rurerure nk’umugabo wabaye umuyobozi w’umutwe wa FDLR/FOCA, umuyobozi mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) n’umuyobozi w’Urwego rw’Imfungwa n’abagororwa, RCS.

    Tugiye kugaruka ku nzira Maj Gen Paul Rwarakabije yaciyemo muri FDLR kugeza atashye mu Rwanda, mu buryo bw’ibanga. Turifashisha inyandiko zakoreshejwe mu rubanza rw’abahoze ari abayobozi bakuru ba FDLR, rwabereye mu Budage.

    Abo barimo Ignace Murwanashyaka wari umuyobozi mukuru wa FDLR na visi perezida we Straton Musoni. Ni urubanza rwapfundikiwe tariki ya 28 Nzeli 2015.

    Murwanashyaka yahamwe n’ibyaha byakozwe na FDLR yari abereye umuyobozi, akatirwa imyaka 13 y’igifungo, naho visi perezida wa FDLR Straton Musoni akatirwa imyaka umunani.

    Mu batanze ubuhamya mu rubanza rwabeyere mu mujyi wa Stuttgart harimo na Maj Gen Paul Rwarakabije wari ukuriye ingabo za FDLR, arizo FOCA.

    Tumenye gutandukanya FDLR na FOCA. FDLR ni umutwe wa Politiki ufite ingabo zizwi nka FOCA.

    Dusubiye inyuma gato mu mateka, ingabo zahoze ari iza Leta ya Habyarimana zimaze kurimbura imbaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi, zahungiye muri Zaire muri Nyakanga 1994.

    Nyuma y’amezi make, abasirikare bakuru barateraniye i Goma bashinga icyiswe ishyirahamwe rigamije gucyura impunzi, bise Le “Rassemblement pour le retour des réfugiés et la démocratie au Rwanda, RDR. Yari iyobowe na General Augustin Bizimungu.

    Twihuse mu mateka, ubwo ingabo zari iza AFDL (L’Alliance des forces démocratiques pour la libération du Congo) zari ziyobowe na Laurent Desire Kabila – zishyigikiwe n’ingabo za APR – zahirikaga ubutegetsi bw’umunyagitugu Mobutu, inkambi z’impunzi z’Abanyarwanda zari hafi y’umupaka zarasenywe, abarenga miliyoni bataha mu Rwanda. Abandi bakomeje mu mashyamba ya Congo.

    Uko ingabo za AFDL zakomezaga kwigira imbere, niko n’impunzi n’abasirikari bakuru ba FAR n’interahamwe bakomezaga bagenda. Ubwo Kinshasa yafatwaga, abenshi bahungiye mu bihugu bituranye na Congo birimo Congo Brazzaville, Zambia, Centrafrique n’ibindi.

    Hagati aho, ingabo zose za FAR n’Interahamwe ntabwo zakomeje urugendo rugana kure, cyane cyane izari mu nkambi ya Mugunga na Katale.

    Abahoze ari ingabo za FAR bari bayobowe na Lt Col Leonard Nkundiye ndetse na Lt Col Paul Rwarakabije, bahungiye mu mashyamba ya Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru, ahitwa i Gatoyi, kugeza Mobutu akuwe ku butegetsi.

    Aho i Masisi, niho ingabo za ALiR (Armée de libération du Rwanda) zavukiye zishamikiye ku ishyaka rya politiki, PALiR (Parti pour la Liberation du Rwanda).

    Umukuru wa ALiR yabaye Lt Col Leonard Nkundiye, naho Lt Col Paul Rwarakabije na Lt Col Dr Mugemanyi baramwungiriza. Abibuka intambara y’abacengezi yayogoje amajyaruguru n’uburengerezuba bw’u Rwanda, yari yatewe n’ingabo za ALiR.

    Ubwo umukuru wa ALiR, Lt Col Leonard Nkundiye yicwaga mu bitero bagabye mu cyahoze ari Komini Giciye – ubu ni mu karere ka Ngororero muri Nyakanga 1998, byakomye mu nkokora ingabo za ALiR dore ko umurambo we werekanwe kuri televiziyo zitandukanye.

    Nyuma y’ibyumweru bibiri, uwari umwungirije Lt Col Dr Mugemanyi yiciwe mu yahoze ari Komini Nyarutovu, ubu ni mu karere ka Gakenke mu ntara y’amajyarugu, yicanwa n’abasirikari benshi.

    Kuko yari afite imiti myinshi y’izo ngabo, no kurwana ngo umurambo we nawo uterekanwa kuri televiziyo, ingabo za ALiR zarahashiriye. Umurambo wa Dr Lt Col Mugemanyi wamenyekanye kubera uwahoze amurinda wari warinjiye mu ngabo z’igihugu, APR, (ntabwo zari zakabaye RDF), wawerekanye.

    Mu basirikare bakuru ba ALiR hari hasigaye Lt Col Rwarakabije, aba ariwe ujya ku buyobozi bwayo.

    Ingabo za ALiR zari zimaze gukubitwa inshuro, izari zisigaye Rwarakabije azitumaho zisubira muri Congo kwisuganya. Bafashijwe na Leta ya Laurent-Désiré Kabila, binyuze ku muhungu we Joseph Kabila.

    Ku wa 15 Gashyantare 2003, nibwo Ingabo za ALiR zari muri Kivu y’Amajyepfo zitwaga ALiR I zari zivuye i Kamina ziyobowe na Col Sylvestre Mudacumura, zahuye n’ingabo zivuye muri Kivu y’amajyaruguru (ALiR II) ziyobowe na Col Paul Rwarakabije, zihurira ahitwa Kilembwe mu misozi miremire ya Kivu y’Amajyepfo.

    Iyo tariki nibwo Paul Rwarakabije yabaye umukuru w’ingabo za FDLR zizwi nka FOCA, yungirizwa na Lt Col Sylvestre Mudacumura.

    Indi myanya nayo yaratanzwe maze Maj Pacifique Ntawunguka Alias Omega ashingwa ingabo zo mu majyaruguru ya Kivu naho Lt Col Leodomir Mugaragu akurira diviziyo y’ingabo zo muri Kivu y’amajyepfo.

    Abandi basirikare bakuru bahoze muri FAR barimo Gen Augustin Bizimungu na Col Renzaho, bari bafashwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa Arusha , mu gihe abandi nka Col Ntiwiragabo yari yahungiye muri Sudan.

    Ingabo za FDLR ziswe FOCA mu 2003, aho Paul Rwarakabije azibereye Umugaba Mukuru nkuko yabibwiye urukiko rwa Stuttgart nk’umutangabuhamya.

    Inshingano Paul Rwarakabije yihutiye gushyiraho ni amahame n’amategeko agenga ingabo za FOCA, no gutegura ibitero ku Rwanda. Icyo gihe yari muri Kivu y’Amajyepfo.

    Uko yatashye mu Rwanda n’uruhare rwa Gen James Kabarebe

    Nyuma y’ibyo bikorwa byose, Rwarakabije yaje kubivamo, ataha mu Rwanda. Yambutse umupaka ku wa 14 Ugushyingo 2003.

    Ni igikorwa cyari kimaze igihe gitegurwa. Nk’uko yigeze kubitangariza TV1 mu 2019, ndetse tukifashisha n’inyandiko zo mu rubanzwa rwa Ignace Murwanashyaka, Rwarakabije yanyuze mu nzira nyinshi ngo atahe mu Rwanda.

    Akimara kuba umugaba mukuru wa FOCA, Rwarakabije yafashe icyemezo cyo kohereza igitero mu Rwanda kigizwe n’abasirikari bari hagati ya 2000-3000.

    Yasanze abaturage barahinduye imyumvire, noneho akaba aribo babifatira bagashyikirizwa ingabo z’u Rwanda ubundi bakajyanwa mu kigo cya Mutobo, bitandukanye n’uko mbere abaturage bababeraga ibyitso.

    Uwari uyoboye icyo gitero cyiswe “Operation Oracle du Seigneur”, Col Pierre Claver Habimana Alias Bemera, na we yafashwe n’ingabo kubera ubufatanye n’abaturage i Nyakinama. Uyu Bemera ngo yarasengaga cyane, ku buryo yari yeretswe ko Imana yamuhaye u Rwanda.

    Rwarakabije yavuze ko yakoze isesengurantambara asanga ntaho bagana. Yagerageje kuvugisha bamwe mu bayobozi b’u Rwanda harimo uwari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Rucagu Boniface, amwemerera bakoresheje inyandiko ko azamuhuza n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu.

    Gen Rwarakabije yatumye umupasiteri w’umunye-Congo azana ibaruwa mu ntoki.

    Nyuma haje umunye-Congo waje kumuhuza na Gen Kabarebe wari umugaba w’ingabo icyo gihe, baravugana hakoreshejwe telefone izwi nka Valise Satelitaire yari yarahawe na Joseph Kabila ngo ahuze ibikorwa by’ingabo za Congo na FDLR.

    Ubwa mbere bavuganye igihe gito ntiyabyumva neza, ubundi Gen Kabarebe amuhamagara igihe kirekire bagirana ibiganiro binyuranye.

    Nibwo Gen Kabarebe yamubwiye aba Ex FAR bari mu buyobozi bw’Ingabo na Polisi, amubwira amazina arimo Juvenal Marizamunda na Stany Nsabimana n’abandi, hanyuma asaba Paul Rwarakabije kohereza intumwa ze zigasura u Rwanda ubundi zigasubirayo kumubwira ibyo ziboneye.

    Mu bindi Kabarebe yamubwiye harimo ko izo ngabo za FDLR zihuje n’iz’u Rwanda zavamo umutwe w’ingabo ukomeye, aho kugira ngo amaraso y’Abanyarwanda akomeze ameneke.

    Gen Maj Rwarakabije yabwiye TV1 ko uwo yabwiraga wese yamusubizaga ko adashobora kuza mu Rwanda, ahubwo ko ashaka kumuroha.

    Yaje kubona ko nakomeza umugambi we uzatahurwa ahubwo akabura gutaha no kuguma muri FDLR. Yahisemo kutongera kugira uwo abibwira. Gen Rwarakabije umunsi mwe yabwiye bamwe mu ngabo zimurinda harimo n’abasirikari bakuru ko agiye kuganira n’intumwa z’u Rwanda baramuherekeza. Yafashe nk’abasirikari 100 muri 600 bamurindaga.

    Gen Rwarakabije yemeje ko Gen Kabarebe yabafashije mu buryo bwo kubona ikibakura muri Congo, aboherereza amakamyo n’umunyarwanda wari wigize umunye-Congo, bityo bambuka umupaka nijoro kuko ku manywa ntibari kubasha kwambuka i Bukavu.

    Yakiriwe n’ukuriye Diviziyo y’ingabo muri ako gace, wari kumwe n’abasirikari bari bambaye imyenda ya gisiviri kuko na Rwarakabije n’ingabo ze bari bambaye sivile, ariko bafite imbunda. Kwishishanya byarashize.

    Mu gitondo, Gen Rwarakabije yafashe indege ya Kajugujugu yari yoherejwe na Gen Kabarebe maze imugeza ku kibuga cy’indege i Kanombe, aho yari amutegereje.

    'Uraho Rwarakabije ? Duherukana muri CND', aya niyo magambo Gen Kabarebe yabwiye Rwarakabije amuhereza ikiganza, nk’uko tubikesha ikinyamakuru ' Ingabo Magazine', cyari icya Minisiteri y’Ingabo.

    Rwarakabije yazanye na Col Andre Bizimana, Col Jerome Ngendahimana n’abandi. Uyu Ngendahimana uri mu kiruhuko cy’izabukuru yanabaye Umugaba mukuru wungirije w’Inkeragutabara.

    Gen Rwarakabije yahise yakiranwa icyubahiro cya gisirikare, maze ahita afata amafunguro mu nzu abasirikari bakuru biyakiriramo (Officers Mess).

    Maj Gen Rwarakabije akigera i Kigali

    Nyuma y’umunsi umwe yakiriwe na William Swing wari ukuriye intumwa za Loni muri Congo (MONUC), wamubwiye ko igikorwa yakoze ari icy’ubutwari.

    Gen Rwarakabije yanayoboye Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa, RCS

    Nyuma y’iminsi ibiri, Maj Gen Rwarakabije yagiye kuri Radiyo Rwanda avuga ko umutwe wa FDLR/FOCA usheshwe, ko ingabo zigomba gutaha mu Rwanda nta yandi mananiza.

    Muri 2004, nibwo Rwarakabije hamwe na bamwe mu basirikare bazanye, bahise binjizwa mu ngabo, abandi basubizwa mu buzima busanzwe nk’uko bitangazwa na IGIHE.

    Mu butumwa yatanze, Maj Gen Rwarakabije yavuze ko ikibazo cya FDLR atari umubare w’abasirikare, ahubwo ko ari ingengabitekerezo ya Jenoside bagenderaho.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Uko-hacuzwe-Umugambi-wagejeje-Maj-Gen-Rwarakabije-i-Kigali-n-Uruhare-Gen-James-Kabarebe-yabigizemo

  • Perezida Kagame yasezeranije Abaturanyi ikintu gikomeye, anabaha umukoro #rwanda #RwOT

    Yabivuze mu kiganiro yagiranye n’abavuga rikumvikana bo mu Ntara y’Iburengerazuba mu cyumweru gishize ubwo yagiriraga uruzinduko mu bice binyuranye by’Igihugu.

    Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko umubano hagati y’Ibihugu ugirwamo uruhare n’impande zombi, kandi ko ibi akunze no kubibwira Ibihugu by’ibituranyi by’u Rwanda.

    Ati 'Rwose kuri twe ntibazagire impungenge ngo bibwire ko hari ikizabangamira umutekano wabo giturutse mu Rwanda, ariko nanjye nkabasaba, ariko bivuze ko nta n’umutekano w’u Rwanda ukwiye guhungabana biturutse mu baturanyi. Ni magirirane rero, turuzuzanya.'

    Umukuru w’u Rwanda yavugiye ibi mu Karere ka Rusizi gahana imbibi n’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kimaze iminsi gishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 umaze iminsi uhanganye na FARDC.

    Ni ibirego u Rwanda rwakunze kwamaganira kure, ruvuga ko ntaho ruhuriye n’uyu mutwe ugizwe n’Abanye-Congo bafite icyo barwanira cyanze kubahirizwa n’ubutegetsi bw’Igihugu cyabo.

    Muri iki kiganiro Perezida Kagame yagiranaga n’abavuga rikumvikana, yibukije Abanyarwanda ko bagomba kugira uruhare mu kubungabunga umutekano w’Igihugu cyabo.

    Ati 'Dukore ibishoboka byose ntihazagire ibishobora kuduhungabanyiriza umutekano hanyuma tubane n’abaturanyi neza, twita ku mutekano wabo, tunabasaba ngo bite ku mutekano wacu.'

    U Rwanda ahubwo rushinja ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gufasha umutwe wa FDLR ugizwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside Yakorewe Abatutsi, wanakomeje guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

    Ubu bufasha igisirikare cya DRCongo (FARDC) giha FDLR, bwanahungabanyije umutekano w’u Rwanda mu minsi ishize, ubwo barasaga ibisasu biremereye ku butaka bw’u Rwanda birimo n’ibyakomerekeje bamwe mu Banyarwanda ndetse bikanangiza imwe mu mitungo yabo.

    Uyu mutwe w’iterabwoba na wo ubwawo wiyemereye ko uri gufatanya na FARDC, mu matangazo washyize hanze mu minsi ishize.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Perezida-Kagame-yasezeranije-Abaturanyi-ikintu-gikomeye-anabaha-umukoro

  • Umugambi Mubisha wa Gen Makanaki ku Batutsi wamaganiwe kure n’Abanyamakuru ,Abanyamulenge bashobora kwibasirwa #rwanda #RwOT

    Gen Kasimbira yari aheruka gutangaza ko agiye gukusanya abarwanyi be hanyuma bakibasira abanyamulenge n’abandi banyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi muri DR congo we avuga ko ari abanyarwanda.

    Nyuma y’aya magambo y’uzuye urwango, ishirahamwe ry’Abanyamakuru bo muri DRCongo, u Burundi n’u Rwanda rizwi nka NDH( Non aux Discours de haine) Bari kumwe n’imiryango itegamiye kuri Leta nka ' Benevolencija Grand Lac bamaganye imvugo ya Gen Makanaki John zigamije kwibasira bamwe mu banyekongo bavuga ikinyarwanda byumwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi.

    Bagize bati :' ntacyo byatumarira muri iki gihe kwishora mu bikorwa byateza akaduruvayo n’amakimbirane y’Amoko, kuko byazakomeza kuduteza ibibazo mu bihe birimbere. Twifuza ko Abana bacu bakurira mu gihugu cy’amahoro.

    Nitwe dufite izo inshingano nk’Ababyeyi ndetse tugaharanira ayo amahoro muri ibi bihe, kugirango dutegurire ejo heza abana bacu.

    Twamaganye ibikorwa byose n’imvugo z’urwango zigamije kwibasira umuryango mugari w’Abanyamulenge utuye muri DRCongo no kugerageza kubirukana muri gakondo yabo. Ibi ntago byazatuzanira amahoro na busa. Kubwiyo mpamvu twe nk’Abanyamakuru twishize hamwe twamaganye ibi bikorwa,kuko twifuza ko igihugu cyacu n’akarere duherereyemo haba ahantu ,buri wese atura yubaha uburengazira bwa mugenzi we.'

    Nyuma yo kwamagana amagombo y’urwango yavuzwe na Gen Makanaki, aba banyamakuru basabye ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyepho n’ubuyobozi bw’ingabo gushiraho gahunda zigamije kurinda ubuzima Bw’abanyamulenge batuye mu gace ka Muramvya Gurupoma ya Jomba mu Misozi miremire ya teritwari ya Uvira bashobora kwibasirwa mu buryo bw’umwihariko ,kubera amagambo yuzuye urwango aheruka gutangazwa na Gen Makanaki John Kasimbira umuyobozi w’Umutwe wa Mai Mai muri Uvira.

    Ivomo:Rwandatribune

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Umugambi-Mubisha-wa-Gen-Makanaki-ku-Batutsi-wamaganiwe-kure-n-Abanyamakuru-Abanyamulenge-bashobora-kwibasirwa

  • DR Congo: FARDC yashyamiranye n'abaturage bamwe barakomereka #rwanda #RwOT

    Umuntu umwe niwe wakomeretse mu mishyamirano hagati y'urubyiruko n'igisirikare cya FARDC muri congo, mu gace ka territoire ya Rutshuru (Nord-Kivu).

    Amakuru yatanzwe n'abaturage muri ako gace avuga ko uwakomeretse yari mu gatsiko kigaragambya katatswe n'ingabo za MONUSCO zifatanije n'abasirikare ba FARDC
    Amakuru akomeza avuga kandi ko igisirikare cyateye urwo rubyiruko ibyotsi biryani n'ibishashi by'umuriro bagamije kubatatanya.

    N'imishyamirano yabaye hafi ijoro ryose ryo kuri uyu wa 25 kanama 2022, ubwo itsinda ry'urubyiruko ryageragezaga kwinjira mu kigo cya Monusco rigamije kubarwanya no kubereka ko batabashaka mu gihugu cyabo

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu,abasirikare ba congo bazindukiye mu mihanda bagerageza gukura munzira ibyo urwo rubyiruko rwatayemo byabuzaga kugira ikinyabiziga kibatambukana nkuko byatangajwe na burugumesitiri wa Kiwandja, Jason Tawiha.

    Yatangaje kandi ko ubuzima bwari bwahagaze mu masaha ya mugitondo, aho amaduka yari agifunze n'izindi service zose z'ubuzima kubera iyo myigaragambyo
    Imishyamirano hagati y'urubyiruko n'igisirikare cya Congo yakuruwe ahanini n'ishyaka ry'abaturage bavuga ko baharanira impinduka (LUCHA) bashishikarije uru rubyiruko kwigaragambya.

    Ubushyamirane buje bukurikira ubundi bwakozwe n'urubyiruko kuwa 22 kanama2022, aho bwibasiye imodoka za MONUSCO bakazitera amabuye no gukora urugomo rukabije rugamije kubarwanya nk'uko Okapi dukesha iyi nkuru yabitangaje

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/dr-congo-fardc-yashyamiranye-n-abaturage-bamwe-barakomereka