Tag: Umutekano

  • Amerika yasabye M23 ikintu idakozwa yanahakaniye amahanga #rwanda #RwOT

    M23 imaze gufata igice cya teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu ya ruguru, harimo Rutshuru – umujyi mukuru w’iyi teritwari – Kiwanja ndetse n’ikigo cya gisirikare cya Rumangabo kinini muri ako gace.

    Itangazo ry’ibiro bishinzwe ububanyi n’amahanga bya Amerika rivuga ko icyo gihugu 'cyamagana bikomeye kubura imirwano kwa M23' yateye 'imfu n’inkomere z’abasivile n’abandi benshi bagahunga bushya.'

    BBC yagerageje kuvugana na M23 kubyo leta ya Washington isaba ariko ntibyashoboka kugeza iyi nkuru itangajwe.

    Gusa umutwe wa M23 wagiye usubiramo ko utazava mu birindiro byawo hatabayeho kumvikana na leta ku byo uvuga ko urwanira.

    Leta ya Kinshasa, yita M23 umutwe w’iterabwoba, yahakanye ko nta biganiro izagirana n’uyu mutwe.

    Mu mirwano yo mu mpera z’icyumweru gishize, M23 yigaruriye ibindi bice muri teritwari ya Rutshuru yirukanye ingabo za leta.

    Ibi byashyize ku gitutu umujyi wa Goma usa n’aho ubu ariwo ugiye kugarizwa n’izi nyeshyamba.

    Amerika isaba 'abo bireba bose mu karere guhagarika guha ubufasha ubwo aribwo bwose M23 cyangwa indi mitwe yitwaje intwaro itari iya leta'.

    Leta y’u Rwanda ishinjwa n’iya DR Congo ko ariyo irimo gufasha umutwe wa M23, ndetse kwigira imbere kwa M23 kongeye guteza umwuka mubi kurushaho hagati ya Kigali na Kinshasa.

    U Rwanda ruhakana ibirego by’uko rufasha M23. Umuvugizi wungirije wa leta y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yumvikanye kuri televiziyo y’u Rwanda avuga ko ikibazo cya M23 n’indi mitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa DR Congo byerekana 'ko leta ya Congo inanirwa gukemura ibibazo biyireba ikabyegeka ku Rwanda'.

    Mu itangazo ryayo, leta ya Amerika ivuga ko ihangayikishijwe no 'kwiyongera kw’amagambo y’urwango' igasaba ko ibi bihagarara.

    Leta ya Amerika ivuga ko ishyigikiye ibikorwa birimo ibiganiro bya Nairobi na Luanda bigamije gushaka umuti w’ikibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa DR Congo.

    Mu kwezi kwa Kanama (8) uyu mwaka Antony Blinken ukuriye ububanyi n’amahanga bwa Amerika yagiye i Kinshasa n’i Kigali aho yabonanye na ba perezida b’ibi bihugu nyuma akabwira abanyamakuru ko bombi yabahaye ubutumwa bumwe.

    Blinken yavuze ko yabwiye ba perezida Kagame na Tshisekedi ko 'gushyigikira cyangwa gukorana n’umutwe witwaje intwaro uwariwo wose mu burasirazuba bwa Congo bishyira mu kaga abahatuye n’umutekano w’akarere”

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Amerika-yasabye-M23-ikintu-idakozwa-yanahakaniye-amahanga

  • Congo yateguje igitero ku Rwanda inatega iminsi Abanyarwanda #rwanda #RwOT

    Patrick Muyaya yakomeje agira ati”u Rwanda rwahisemo nabi kuko intambara rwashoje ku Gihugu cyacu igiye kuruhindukirira n’abaturage barwo, aho gukomeza kwihisha inyuma y’inyeshyamba za M23”

    Uyu muvugizi wa Guverinoma ya DRC, yavuze ko kwirukana Ambasaderi Vincent Karega ari ikimenyetso ko umubano wa Congo n’u Rwanda, wajemo impinduka ku rundi rwego.

    Yagize ati 'Kuba Karega yagiye hari byinshi byahinduye kuko yafashaga guhuza Ibihugu byombi guhererekanya amakuru. Kuba atagihari rero bifite ubutumwa bitanga.'

    Patrick Muyaya yavuze ko imyitwarire ya Ambasaderi Vincent Karega na Guverinoma y’u Rwanda, idatanga icyizere cy’amahoro.

    Ati 'Ubutumwa bwa Ambasaderi ni uguteza imbere no gusigasira umubano hagati y’Ibihugu bibiri, bityo rero iyo hari ibibazo, n’izo nshingano ziba zidahari.'

    Uyu Muvugizi wa Guverinoma ya Congo Kinshasa, yavuze ko Perezida Felix Tshisekedi ngo yakomeje kugaragaza ubushake bw’inzira za dipolomasi.

    Ati 'Ariko umwuka uhari ugaragaza ko u Rwanda rutifuza inzira z’amahoro, ni yo mpamvu twakoze ayo mahitamo.'

    Yakomeje agira ati 'Inzira y’imirwano n’intambara bahisemo igiye kubahindukirana hamwe n’abaturage babo bose.'

    Patrick Muyaya wakomeje avuga ko u Rwanda ruzababazwa n’ibyo rwatangije, yagize ati 'Ndakeka igihe kigeze ngo dushyire iherezo kuri iyi myitwarire.'

    Uyu muvugizi wa Congo Kinshasa, yatangaje ibi mu gihe Guverinoma y’u Rwanda yakunze kugaragaza ko inzira z’ibiganiro na dipolomasi ari zo zikwiye gukoreshwa mu gushaka umuti w’ibibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa Congo mu gihe Perezida w’iki Gihugu, Felix Tshisekedi yavuze inshuro nyinhsi ko izi nzira nizanga ntakizabuza gukoresha inzira y’intambara.

    Perezida Paul Kagame kandi yaboneyeho kwibutsa ko imyanzuro yafatiwe mu nama z’i Nairobi n’i Luanda ndetse n’inama zatanzwe n’imiryango mpuzamahanga, zatanga umusaruro ushimishije.

    Umukuru w’Igihugu kandi ntiyahwemye gusaba ko hakubahirizwa amasezerano yose y’amahoro, yanatangaje ko Kuri uyu wa 31 Ukwakira 2022, yagiranye ibiganiro byiza n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, ku muti w’amakimbirane ari mu Burasirazuba bwa Congo.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Congo-yateguje-igitero-ku-Rwanda-inatega-iminsi-Abanyarwanda

  • Goma : Abaturage batwitse imodoka ya Monusco bayishinja gutwara M23 #rwanda #RwOT

    Byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri ubwo iyo modoka yari iturutse mu gace ka Munigi yerekeza i Goma.

    Ikinyamakuru Politico.cd cyatangaje ko abaturage bitambitse iyo modoka bakeka ko irimo bamwe mu barwanyi ba M23, bakayishumika igashya igakongoka.Bivugwa ko ingabo za Monusco zarashe kuri abo baturage ngo batatane.

    #RDC🇨🇩Vive tension ce soir à #Kanyaruchinya près de #Goma. Des sources sur place disent que les déplacés se sont pris à un convoi de la @MONUSCO qui voulait franchir la barrière par force sans obtempéré au contrôle de la Police.Des véhicules brûlés par les manifestants pic.twitter.com/b3tvV9vUYx

    — Justin KABUMBA (@kabumba_justin) November 1, 2022

    Abaturage bo mu gace ka Kanyaruchinya hafi y’umujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abaturage bariye karungu batwika imodoka y’Ingabo za Loni zishinzwe kubungabunga amahoro (Monusco) bakeka ko itwaye inyeshyamba za M23.
    Abaturage bashinja Monusco ubugambanyi bwo kuba yarahunze ubwo inyeshyamba za M23 zasatiraga ibirindiro by’ingabo za Congo bya Rumangabo, ari nabyo bikomeye muri Kivu y’Amajyaruguru.

    Mu mirwano imaze iminsi ihuza ingabo za Congo (FARDC) n’umutwe wa M23, ingabo za Leta zakuwe mu birindiro byazo muri Rumangabo no mu tundi duce twegereye, zihungira mu bice biri hafi ya Goma.

    Abaturage bavuga ko Monusco nk’umutwe ufite ibikoresho n’ingabo zikomeye bakabaye bararwanye kuri FARDC ntivanwe mu birindiro byayo i Rumangabo.

    Bavuga ko hashobora kuba hari imikoranire ya Monusco na M23.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Goma-Abaturage-batwitse-imodoka-ya-Monusco-bayishinja-gutwara-M23

  • Tigray: Ingabo za leta 'zinjiye' mu mujyi w'ingenzi wa Shire #rwanda #RwOT

    Shire ni umwe mu mijyi minini mu ntara ya Tigray kandi uri hafi y'umurwa mukuru wayo, Mekele.

    Kuwa mbere leta ya Addis Ababa yari yatangaje ko igamije kwigarurira ibibuga by'indege byose byo muri Tigray, Shire ni umwe mu mijyi ifite ikibuga cy'indege.

    Mu itangazo, abarwanyi b'intara ya Tigray bavuze ko 'mu ntambara kuva mu gace runaka ni ibisanzwe', kandi bise gufata umujyi wa Shire 'iby'igihe gito'.

    Shire iri mu ntera ya kilometero zirenga gato 100 uvuye ku murwa mukuru Mekele, iri kandi hafi y'umupaka wa Eritrea mu majyeruguru. Ufatwa nk'umujyi w'ingenzi mbere yo kugera i Mekele.

    Imirwano muri Tigray yongeye kubura muri Kanama(8) nyuma y'amezi atanu y'agahenge.

    Ubu hari ubwoba bw'akaga gakomeye ku baturage kuko ubwikorezi bw'imfashanyo ijyayo bwahagaze kubera imirwano.

    Abantu ibihumbi amagana bahunze ingo zabo batinya urugomo, abarwanyi ba Tigray bahamagarira umuryango mpuzamahanga 'kuzuza inshingano zawo ugahagarika imirwano.'

    Umunyamabanga mukuru wa ONU Antonio Guterres kuwa mbere yavuze ko muri Tigray ibintu 'birimo kurenga igaruriro', asaba ko imirwano ihagarara ako kanya.

    Ariko urugomo n'imirwano birakomeje kandi amakuru ataremezwa neza avuga ko ingabo za leta, zifatanyije n'iza Eritrea, zirimo kwigarurira n'utundi duce mu majyepfo ya Tigray.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/tigray-ingabo-za-leta-zinjiye-mu-mujyi-w-ingenzi-wa-shire

  • Igisirikari cya Kongo-Kinshasa cyongeye gushinjwa gukorana n'imitwe yajujubije abaturage b'icyo gihugu, irimo na FDLR. #rwanda #RwOT

    Icyegeranyo cya Human Rights Watch cyagiye ahagaragra kuri uyu wa kabiri, kariki 18 Ukwakira 2022, kirashinja igisirikari cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (FARDC), guha intwaro, ibiribwa, imiti n'imyambaro imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bw'icyo gihugu, ku isonga hakaza FDLR y'abicanyi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

     Human Rights Watch ubundi ikunze kwirengagiza amahano FDLR ikorera abaturage ba Kongo, harimo kubica, kubasahura no gusambanya abagore ku ngufu, irashingira ku buhamya bw'inyeshyamba za FDLR zivugira ko FARDC iyitera inkunga, kugirango nayo iyifashe kurwanya umutwe wa M23. 

    Abo batangabuhamya batanze urugero ko nko ku itariki ya 21 Nyakanga uyu mwaka, FARDC yashyikirije abarwanyi ba FDLR bafite ibirindiro ahitwa 'Kazaroho' muri pariki y'ibirunga, amasanduku menshi y'intwaro. Ibi ngo byari nko kubashimira, kuko mu mezi 2 yari ashize(muri gicurasi), FDLR n'inyeshyamba za CMC/FDP, zafashije FADRC kubuza M23 kwigarurira ikigo cya gisirikari gikomeye cya Rumangabo.

    Mu nama yabereye ahitwa Pinga muri Kivu y'Amajyaruguru, tariki ya 08 n'iya 09 Gicurasi uyu mwaka, yanitabiriwe n'abasirikari bakuru benshi ba FARDC, bayobowe na Col. Salomon Tokolonga  ushinzwe ibikorwa bya gisirikari muri'regiment' ya 3411, imitwe irimo FDLR yiyemeje gushyira hamwe igafasha FARDC guhangana na M23. Indi mitwe yari muri iyo nama ni APCLS iyoborwa na Janvier Karairi, CMC/FDP ya Dominique Ndaruhutse bakunda kwita'Domi', NDC-R  ya Guido Mwisa Shimirai na Nyatura ANCDH/AFDP itegekwa na Jean-Marie Bonane.

    Benshi mu bategeka iyi mitwe bafatiwe ibihano n'Umuryango w'abibumbye kubera ibyaha by'intambara, ariko Leta ya kongo ikarenga igakorana nabo.

    Col. Tokolonga yemereye Human Rights Watch ko yitabiriye iyo nama koko, nubwo ahakana ibyayivugiwemo. Nyamara abo bari kumwe muri iyo nama, barimo n'abakomeye muri FDLR, bahishuye ko aribwo hashinzwe ikiswe'Forces amies', ni ukuvuga ihuriro ry'imitwe yiyemeje gutera ingabo mu bitugu igisirikari cya Kongo.

    Iki cyegeranyo cya Human Rights watch kije nyuma y'aho Perezida Tshisekedi wa Kongo-Kinshasa ugira isoni nke, abeshyeye isi yose mu Nteko Rusange y'Umuryango w'Abibumbye, ubwo yatinyukaga kuvuga ko FDLR itakibaho, isigaye ari 'baringa u Rwanda rwitwaza kugirango rutere Kongo'!

    Abategetsi ba Kongo bahakana ibigaragarira buri wese, birengagije ko utatwika inzu ngo uhishe umwotsi. Si ubwa mbere hasohotse icyegeranyo gishinja Leta ya Kongo gukorana bya hafi n'umutwe w'abajenosideri wa FDLR, kuko muri Nyakanga uyu mwaka n'impuguke za Loni zasohoye raporo itunga agatoki abasirikarui bakuru muri FARDC gutera inkunga uwo mutwe wajujubije inzirakarengane z'Abanyekongo.

    Ibyo birego byateye isoni Perezida Tshisekedi, maze mu kwezi gushize avana Gen. Cirimwami ku buyobozi bw'ibikorwa bya gisirikari muri Kivu y'Amajyaruguru, nyamara aridegembya i Kinshasa, aho gukurikiranwaho uruhare rwe mu gufasha imitwe yica abaturage.

    The post Igisirikari cya Kongo-Kinshasa cyongeye gushinjwa gukorana n'imitwe yajujubije abaturage b'icyo gihugu, irimo na FDLR. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/igisirikari-cya-kongo-kinshasa-cyongeye-gushinjwa-gukorana-nimitwe-yajujubije-abaturage-bicyo-gihugu-irimo-na-fdlr/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=igisirikari-cya-kongo-kinshasa-cyongeye-gushinjwa-gukorana-nimitwe-yajujubije-abaturage-bicyo-gihugu-irimo-na-fdlr

  • Ubusesenguzi bwa Pastor Rutwaza ku ntambara y… – #rwanda #RwOT

    Intambara zose zigira gitera. Impamvu z'intambara y'u Burusiya kuri Ukraine zose zaba impumvu polike, ubukungu cyangwa impamvu z'amateka, izavuzwe n'izitaravuzwe, naratekeje ngerageje kuzisesengura no kureba ishusho y'iyi ntambara, n'ishingiro ryayo n'aho igana, biransiga ndandika.

    Abafaransa bagira umugani ugira uti; “Ushaka kwica imbwa ye ayishinja ibisazi” ('qui veut tuer son chien l'accuse de la rage'). U Burusiya, impamvu bwashyize imbere bujya gushoza intambara kuri Ukraine, Perezida Putin yarabanje yita Guverinoma ya Ukraine ko ari ubutegetsi bw'abanazi bakorera iyica rubozo na Genocide igice kimwe cy'abaturage bavuga ikirusiya, batuye mu Burasirazuba bwa Ukraine hitwa Donbas.

    Igitondo cyo kuwa 24 Gashyantare 2022 u Burusiya bwatangaje ko bugiye gukora ibikorwa bya gisirikare byihariye bigamije kurwanya Guverinoma y'abanazi (special Military operation of demilitarize and Denazification of Ukraine).

    Tuvuge ko ibyo Putin yaregaga Guveronoma ya Ukraine ari ukuri. Ariko ibaze ibi bibazo nka 2: ‘Ni gute Igihugu gikorera ibikorwa bya gisirikare mu kindi nta burenganzira cyabigihereye’? Ese umuntu wese uzi cyangwa uvuga ururimi rw'Ikirusiya aho yaba ari hose, u Burusiya buramurwanirira nubwo yaba ari umuturage w'ikindi gihugu?’

    Mu mboni y'umwanditsi wigenga, mvuga ko iyi impamvu ari impamvu rwitwazo n'uko by’ukuri ibibazo byose Ukraine nk'igihugu kigenga cyagira by'Imbere mu gihugu mu gihe bitigeze birenga imbibi zayo ngo bivogere imbibi z'u Burusiya.

    Numva uburyo bwose bwo kugikemura bukwiye kuba uburyo bwite bw'icyo gihugu n'abandi kiyambaje. Ukraine ntiyigeze itabaza u Burusiya kubafasha gukemura ibibazo by'imbere mu gihugu.

    Nagira ngo mbibutse ko iyi si ifite uko iyoborwa byumvikanweho kandi bishyirwa mu mahame shingiro y'umuryango wa UN, ko buri gihugu ari ntavogerwa. Buri gihugu gifite ubudahangarwa n'ubusugire bungana n'ubw'ikindi gihugu, hatitawe ku ingano cyangwa gukomera mu bukungu cyangwa mu imbaraga za gisirikare.

    Mu gihe Ukraine yari kuba yananiwe gukemura ibibazo byayo, hari kwitabazwa amategeko mpuzamahanga biciye mu miryango y'Akarere Ukraine iherereyemo cyangwa imiryango mpuzamahanga harimo n'Umuryango w'Abibumbye (UN).

    Kuwa 24 Gashyantare 2022 Ingabo z'u Burusiya n'ubwema n'ubwemanzi, zifite imbunda, n'izindi ntwaro z'intambara za rutura zitera Ukraine. Kwinjira ku butaka bwa Ukraine ntibikwiye kwitwa ibikorwa byihariye bya gisikare ahubwo bikwiye kwitwa gutera Ukraine cyangwa gushoza intambara, kuvogera imbibe z'igihugu, kandi twabyita gukandagira ubusugire bw'ikindi gihugu. Ibi nibyo u Burusiya bwakoze kuri Ukraine bitabatijwe andi mazina. 

    Abantu nagiye mbona bashyigikira iki gikorwa kigayitse u Burusiya bwakoze, abenshi bagiye bashingira ko ngo na Amerika n'ibihugu by'ibihangange bijya bikora nk’ibyo u Burusiya bwakoze, bikivanga mu bibazo bwite bw'ibihugu cyangwa bigashoza intambara mu ibindi.

    Bati rero kuko u Burusiya bubikoze buharanira gukomera n'inyungu zabwo bwite, nta cyaha. Mu mboni yanjye, mbona ikibi kidakwiye gusobanuzwa ikibi cy'undi, numva ari ibyo kunengwa tutitaye k'ubikoze wese cyangwa uwigeze kubikora.

    Nk'umunyafurika, nababajwe n'imvugo ya Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Burusiya, Sergey Lavrov, aho avuga ati 'Ubuzwa gusinzira n'amakimbirane y'u Burusiya na Ukraine namuha inama n'umuti wamufasha – ishyiremo ko ibi birimo kuba muri Africa, ishyiremo ko biri kubera mu Burasirazuba bwo hagati, ishyiremo ko Ukraine yahindutse Palestine, uburusiya bukaba America'.

    Ibi bishatse kuvuga ko u Burusiya ntaho batandukaniye n'uwagiriye nabi Africa cyangwa uwagiriye nabi Palestine. Mu yandi magambo barahadutanze natwe dufata ahatwegereye cyangwa ahasigaye. 

    Bigaragara ko abayobozi ba Africa badakwiye kugwa mu mutego wose u Burusiya bwabashyiramo bwerekana ko bushaka kudukura munsi ya mpatsibihugu y'abanyaburayi na America kuko bose nta mpuhwe badufitiye. 

    Africa niyo mpamvu ikwiye guharanira politike inganyisha inyungu (win-win game) aho guhora muri politike yo gucinya inkoro, gutega amaboko gushyigikira aba cyangwa bariya. Ahubwo tugakora politike yishyira ikizana kandi ikemura ibibazo by'abayituye.

    Uburusiya mu ishusho y'umugabo urya utwe akarya n'utw’abandi

    Kenshi mu mvugo z'abayobozi b'u Burusiya bagiye bacikwa mu magambo bagaragaza ko Ukraine idakwiye kuba iriho, bagambiriye kwisubiza ubutaka bwabo cyangwa kugarura imbibe z'icyahoze ari Soviet Union (USSR). 

    Ubona ko iyi ntego bayototeye muri 2014 ubwo biyeguriraga igice cy'ubutaka bwa Creamia, babigezeho igihe bateraga igihugu cya Georgia, bakigarurira ibice by'ubutaka bwayo nka Abkhazia na South Ossetia bigize 20% y'igihugu cyose. Barongera batera igihugu cya Modova Biyegurira igice cya Transnistria

    Kuvuga ko Intego nyamukuru y'u Burusiya ari ukugira ngo Ukraine n'ibindi bihugu bituranyi ntibibe ibinyamuryango wa NATO waba urebye hafi. Kuko nubwo nayo ari imwe mu mpamvu ariko siyo nyamukuru. 

    Byongeye kwigaragaza igihe muri Nzeri bayobora icyo bise kamarampaka (Referendum) mu duce tune (4) twa Ukraine; Luhansk, Donetsk, Kherson & Zaporizhia kugira ngo babone uko batwomeka ku Burusiya, nubwo ingabo z'u Burusiya zitagenzuraga utu duce twose, amatora yabaye ayobowe n'ingabo zabo.

    Ikindi kikwereka ko iyi yari intego yabo nyamukuru ariko bakabeshya isi ko bagiye gukora ubutabazi ku baturage bavuga ururimi rw'Ikirusiya batuye muri Ukraine. 

    Nkuko tubibona ahandi, ibice bikeneye kwiyomora ku bihugu byabo, akenshi baba bifuza gutangira ibihugu byigenga. Ntaho wapfa kubona agace gashaka kuva ku gihugu kimwe ngo kiyomeke ku kindi gihugu. Byarashobokaga ko iyo koko abo baturage bari kuba bagowe bari guharanira kwibohora ngo bigenge. Ariko uburusiya bwabikoze bugamije kugera ku ntego n'inyungu zabwo bwite.

    Ukraine n'ibihugu biyishyigikiye byiyita ‘Free world’ (isi yo kwishyira ukizana), nabo ntibashaka gutsindwa n'isi y'igitugu n'iterabwoba. Ibihugu byibumbiye muri NATO n'ibindi bihugu by'inshuti, bikomeje gushyigikira Ukraine mu buryo bwa gisirikare n'ubwirinzi, no mu bijyanye n'ubukungu.

    Nyuma yo kwisubiza igice kinini ku butaka mu mahindura akomeye ya Ukraine yakoze kuva mu ntangiriro z'ukwezi kwa cyenda yaranzwe no gusubiza inyuma ingabo z'abarusiya, byateye benshi kugira ikizere ko u Burusiya bwaba bugiye gutsindwa iyi ntambara.

    Impamvu iyi ntambara mbona ko isura intambara ya gatatu y'isi

    Ibihugu by'uburengerazuba byagiye bigira uruhare muri iyi ntambara mu buryo buziguye, birinda kohereza ingabo kurwanira Ukraine, birinze guha Ukraine intwaro zirasa kure cyane kugira ngo Ukraine itazarasa mu Burusiya intambara ikajya ku rundi rwego rwisumbuyeho. Nubwo babyirinze rwose, ariko mbona intambara y'isi kugeza ubu ishoboka, nshigiye ku mpamvu nka 6:

    Impamvu ya mbere: Kubona ibihugu byinshi byarafashe uruhande bibogamiyeho muri iyi ntambara. Ba minisitiri b'Ububanyi n'Amahanga b'ibihugu byombi bagenze isi bashakisha ababashyigikira. By’umwihariko kubona igihugu cya Belarus kirimo kwitegura gutera Ukraine giturutse mu Majyaruguru.

    Impamvu ya kabiri (2): Kubona u Burusiya bwemeza ku mugaragaro ko butwaye uduce 5 dufite ubuso 136,000 sq Km(52,510sq miles), bungana na 22% y'igihugu cya Ukraine, ikomekwa ku Burusiya burundu kandi Ukraine nayo yariyemeje ko izagarura buri metero yose y'ubutaka bwayo u Burusiya bwatwaye.

    Impamvu ya gatatu(3): Ihangana z'ingufu za nikereyeri hagati y'u Burusiya na America aho Perezida Putin yemeje ko azakoresha intwaro yose afite ku bwo gutsinda iyi ntambara, America nayo ikamuha gasopo ko ibizayibaho niramuka ihirahiriye gukoresha intwaro z'uburozi bw'ingufu za nikereyeri ari agahoma munwa.

    Impamvu ya Kane (4): Nyuma y'uko Ukraine irashe ikangiza ikiraro gihuza Creamia n'u Burusiya. U Burusiya bwarashe missiles 84 zirasa kure zo kwangiza Umurwa Mukuru wa Ukraine, n'ahandi. Nyuma y'amezi, mui Kyiv nta missile ziyigwamo, muri gitondo cyo kuri wa 10 Ukwakira 2022 u Burusyai bwaharashe missile 10, bigaragaza ko uko impande zombi zigenda zihimuranaho bidatinze bizarangira ibindi bihugu bibijemo.

    Impamvu ya gatanu(5): Kubona Ukraine yararangije gusaba ku mugaragaro kwinjira muri NATO nabyo byakomeje intambara.

    Impamvu ya gatandatu (6): Kubona Uburusiya bugiye kuyobora Akanama k'Umutekano ka UN. Aka kanama kazadindizwa n'ubuyobozi bw'u Burusiya gufata imyanzuro yafasha guhagariko iyi ntambara.

    ICYAKORWA NGO INTAMBARA IHAGARARE

    Uwatangije iyi ntambara ahagaritse cyangwa ahagaritswe, iyi ntambara yahagarara. Mbona ibikorwa bose harimo n'ibihano no gutera inkunga Ukraine, byose ari inzira ndende zigeza ku gisubizo ariko gikerewe nyuma y'igihombo kinini. 

    Mu isi habuze umuntu cyangwa igihugu cy'intwari itinyuka ndetse habuze n'ubushobozi buhagarika iyi ntambara. Gashozantamba atukwa ubwa cya gitutsi cy'abanyarwanda batukana batera ubuse bati 'urakicwa n'ikitakubashije'. 

    Ikindi mbona cyahagarika iyi ntambara, ni ukurekura igihugu cy'integenke kikayamanika kigahanagurwa ku ikarita y'isi amahoro, intambara ikarangira. Ariko ntibikabeho kuko igihugu ni Gakondo bwite, ntibikwiye ko isi turebera ibihugu bikomeye bikoresha ibyo byshatse ibihugu bito. Ukraine ni uburenganzira bwayo kwishyira ikizana muri byose yubahiriza uburenganzira bw'ibindi bihugu.

    Igihe u Burusiya bwahagarika kurwana, intamba yarangira, ariko Ukraine guhagarika kurwana ubwayo yaba irangiye. Buri ruhande n'abarushyigikiye rufite uko rwifuza ko iyi ntambara yarangira ariko nta ruhande na rumwe rwifuza kurangiza iyi ntambara rutsinzwe cyangwa rwemeye kumanika amaboko. 

    Mugihe Intego u Burusiya bwatangiranye yo kwagura igihugu muri politike, ubutaka ndetse n'ubuhangange mu ihangana rikomeye buhanganyemo na Amerika (USA) n'ibihugu bihuriye muri NATO, izo ntego zitaragerwaho biragoye ko u Burusiya bwahagarika kurwana. 

    Ibindi byiringiro byo kurangira kw'iyi ntambara, kwari kuba iyo abaturage b'u Burusiya badahunga, ahubwo bagahangana no guhindura ubutegetsi buriho, u Bushinwa n'ibindi bihugu bishyigikiye u Burusiya bikabuva inyuma, byakwihutisha gutsindwa kwabwo, intambara ikarangira.

    Pastor Rutwaza Rodrigue, umwanditsi akaba n’umusesenguzi

    Rutwaza yagaragaje ibyakorwa intambara y’u Burusiya na Ukraine igahagarara

    Yanditswe na Rutwaza Rodrigue

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121903/ubusesenguzi-bwa-pastor-rutwaza-ku-ntambara-yu-burusiya-muri-ukraine-nicyakorwa-igahagarar-121903.html

  • UN na Amerika byongeye gusaba ko abakoze Jenoside bakidegembya bafatwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuryango w’Abibumbye (UN) na Leta Zunze Ubumwe za Amerika (US), byongeye gusaba ko hashyirwa imbaraga mu gushakisha no guta muri yombi abakoze Jenoside (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubutabera/imanza/article/un-na-amerika-byongeye-gusaba-ko-abakoze-jenoside-bakidegembya-bafatwa

  • Igisa n’Imyigaragambyo i Burera nyuma y’uko umupolisi arashe 'uwo bemeza ko yazize ubusa' #rwanda #RwOT

    Mu rukerera rwo ku wa 30 Nzeri 2022, Polisi ikorera mu karere ka Burera yarashe umuturage witwa Twagirayezu Michel wo mu mudugudu wa Gashanda, akagari ka Nyirataba, umurenge wa Cyivuye ayirwanya nyuma yo gufatwa akekwaho gucuruza ibiyobyabwenge nk’uko Polisi ibisobanura.

    Gusa abaturage basobanura ko umuturage yavanywe iwe na Polisi akaraswa.

    Aba basobanura kandi ko yarashwe habanje gufungwa k’ushinzwe Umudugudu. Bongeraho ko yabyukijwe mu buriri n’umuyobozi w’undi Mudugudu kuko umuyobora yari afunze.

    Mu burakari bwinshi babwiye umunyamakuru wa Radio/Tv1 ko badashobora kwemera ko umurambo wa nyakwigendera ujyanwa ku bitaro gusuzumwa kuko bazi icyo yazize.

    Umwe yagize ati 'Uwo muntu bamuhoye ubusa. Ibaze kukubyutsa mu buriri, ukabyuka ari umuyobozi w’umudugudu ukubyukije, bagahita bakurasa. Ntacyo yakekwagaho, ni umumotari.'

    Undi na we yagize ati 'Nta kosa yari afite ahubwo kugira ngo babikore, babanje bafunga umuyobozi w’Umudugudu umuyobora. Noneho bafata umuyobozi w’Umudugudu mugenzi we, baba ari we ubajyanayo, baramukinguza.'

    Aba baturage bari bariye karungu, basabaga ko umuturage wabo atajyanwa ku bitaro.

    Umwe ati 'Ntabwo bamukura aha, kubera iki ? Nibaze bamupimire aha. Nibarangiza kumupima tumushyingure kuko ari uwacu. Kandi ikiri gutuma twigaragambya hari undi wacu bafunze, ntabwo tuzi icyo bamujyaniye.'

    Undi na we ati 'Ko tuzi icyamwishe, baramutwara he ?'

    Abaturage bavuga ko icyo gihe hari undi muturage wigenderaga, umupolisi yarashe akaguru, na we ajyanwa kwa muganga.

    Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera, yatangaje ko uyu muturage yarashwe agerageza kurwanya inzego z’umutekano, nyuma yo gukekwaho gucuruza ibiyobyabwenge.

    Yagize ati 'Twamenye ko uwo muntu yarashwe ubwo abapolisi bari mu kazi, akagerageza kuba yabarwanya, akaba yitabye Imana. Igikurikiraho ni uko Polisi igiye gukurikirana, ngo ese byari ngombwa ko abo bapolisi barasa mu cyico.'

    CP Kabera yasabye abantu kwirinda kurwanya inzego z’umutekano. Avuga ko umupolisi na we wagaragaraho amakosa ayabazwa.

    Twagirayezu Michele asize umugore n’abana batatu.

    ISOOKO : Radio/TV 1

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Igisa-n-Imyigaragambyo-i-Burera-nyuma-y-uko-umupolisi-arashe-uwo-bemeza-ko-yazize-ubusa

  • Brig Gen Freddy Sakama yasoje uruzinduko yagiriraga mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umugaba Mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa mu Ngabo za Repubulika ya Santrafurika (FACA), Brig Gen Freddy Sakama n’itsinda yari ayoboye, kuri iki Cyumweru (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/brig-gen-freddy-sakama-yasoje-uruzinduko-yagiriraga-mu-rwanda