Tag: Umutekano

  • Umusaruro w'ibikorwa by'Ingabo z'u Rwanda muri Mozambike watangiye kugera no ku babirwanyije: Gaz ivuye mu ntara ya Cabo Delgado igiye gutabara Abanyaburayi #rwanda #RwOT

    Inkuru dukesha radiyo y'Abongereza, BBC, iravuga ko  mu ntangiriro z'iki cyumweru ubwato bwa mbere bujyanye gaz ku mugabane w'Uburayi bwahagurutse muri Mozambike.

    Ni gaz yacukuwe mu ntara ya Cabo Delgado,  ikaba igiye kugoboka Abanyaburayi bafite ikibazo cya gaz, kuko iyavaga mu Burusiya yatangiye kubura, kubera  guhangana kuri  hagati y'icyo gihugu n'abandi Banyaburayi.

    Icukurwa ry'iyo gaz ubundi yavumbuwe muw'2010, rishobotse nyuma y'aho Ingabo z'u Rwanda n'abapolisi barwo bagaruriye umutekano mu ntara ya Cabo Delgado, yari yarigaruriwe n'umutwe w'ibyihebe, ndetse ukamara imyaka 5 wica ugakiza muri iyo ntara. Ubu hafi  muri iyo ntara yose  ubuzima bwaragarutse, ndetse n'ibikorwa by'iterambere byarasubukuwe, harimo ubucukuzi, ubuhinzi, ubworozi, uburobyi n'ibindi.

    Perezida wa Mozambike, Filipe Nyusi, ndetse n'abaturage bose b'icyo gihugu, bashimira abasirikari  n'abapolisi b'u Rwanda ibyo bikorwa by'umurava n'ubwitange, bigiye gutuma ubukungu n'ubuzima bwabo muri rusange buzahuka, Mozambike ikongera guhahirana n'amahanga.

     Nyamara muri Nyakanga 2021, ubwo uRwanda rwoherezaga icyiciro cya mbere cy' abasirikari n'abapolisi kugarura amahoro n'umutekano muri Mozambike, hari inyangabirama zarwanyije ayo masezerano y'ibihugu byombi, zibeshya ko nta kindi kijyanye u Rwanda uretse gusahura umutungo w'icyo gihugu. Muri bo harimo Abanyaburayi, ndetse n'ibigarasha n'abajenosideri bitunzwe no gusebya u Rwanda. Burya ariko ikinyoma ntigitinda ku ntebe.

    Kimwe mu bigarasha byavugije urwamo birwanya  ubufatanye  hagati y'u Rwanda na Mozambike bugamije  kugarura umutekano mu ntara ya Cabo Delgado, ni umunywatabi David Himbara, uhimbazwa no kuvuga amahomvu ngo arasesengura politiki mpuzamahanga. 

    None se Himba, uretse ko urumogi rutanatuma utekereza, ubu wakongera kuvuga ko 'u Rwanda rwajyanywe muri Mozambike n'inyungu zarwo bwite'? Ubuse ibigarasha bigenzi byawe biri mu Burayi n'abajenosidei mukorana bari batangiye gukanura amaso  bibaza uko bazabaho muri ibi bihe by'ubukonje bukabije, iyi gaz ntibavanye ahakomeye? Erega, urukundo rw'Abanyarwanda ruzasanga namwe abatarugira! 

    Himbara rero, ubutaha ujye ubanza uvanemo imbuto ubone gutekera urumogi, ahari  rwo ntirwaguhuma amaso, ngo unanirwe kubona ibigaragarira buri wese. 

    The post Umusaruro w'ibikorwa by'Ingabo z'u Rwanda muri Mozambike watangiye kugera no ku babirwanyije: Gaz ivuye mu ntara ya Cabo Delgado igiye gutabara Abanyaburayi appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umusaruro-wibikorwa-byingabo-zurwanda-muri-mozambike-watangiye-kugera-no-kubabirwanyije-gaz-ivuye-mu-ntara-ya-cabo-delgado-igiye-gutabara-abanyaburayi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umusaruro-wibikorwa-byingabo-zurwanda-muri-mozambike-watangiye-kugera-no-kubabirwanyije-gaz-ivuye-mu-ntara-ya-cabo-delgado-igiye-gutabara-abanyaburayi

  • Izindi ngabo za Kenya zerekeje i Goma kurwanya abarimo M23 #rwanda #RwOT

    BBC yatangaje ko Icyo cyiciro kigizwe n’abandi basirikare bagera kuri 900 bagiye mu butumwa bw’umutwe w’ingabo za Africa y’iburasirazuba (EAC) zo kurwanya inyeshyamba mu burasirazuba bwa DR Congo,basanga 1000 baheruka kujya muri icyo gihugu.

    Izi ngabo zifite ubutumwa bwo gufatanya n’igisirikare cya DR Congo kurwanya inyeshyamba muri ako gace k’uburasirazuba.

    Mu ntara za Kivu zombi na Ituri mu burasirazuba bwa DR Congo inzobere za ONU zahabaruye imitwe irenga 100 yitwaje intwaro.

    Muri iyi minsi umutwe uvugwa cyane ni uwa M23 ubu ugenzura igice kinini cya teritwari ya Rutshuru mu gihe winjiye na teritwari ya Nyiragongo ari nako usatira umujyi wa Goma.

    Ntibizwi neza niba zihita zinjira mu mirwano imaze iminsi hagati y’ingabo za leta ya DR Congo n’umutwe wa M23 .

    Muri ubwo butumwa bw’umutwe w’ingabo za EAC, ingabo z’u Burundi zimaze amezi muri Kivu y’Epfo n’ingabo za Uganda zimaze igihe kirenga umwaka muri Ituri zahise zitangazwa nk’izigize uwo mutwe w’ingabo za EAC.

    Sudani y’Epfo iracyategerejwe ngo nayo yoherezeyo ingabo, Tanzania isa n’iyifashe ku kohereza ingabo muri Congo.

    Ni mu gihe hateganyijwe ibiganiro bya Kinshasa n’imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa DR Congo bigomba kubera i Nairobi mu cyumweru gitaha.

    Mu gihe umutwe wa M23 wo ukomeje kwigarura tumwe mu duce twa Congo isatira umujyi wa Goma,abaturage nabo bari guhingira mu bihugu by’abaturanyi birimo n’uRwanda.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Izindi-ngabo-za-Kenya-zerekeje-i-Goma-kurwanya-abarimo-M23

  • Ukraine yarashe missile kuri NATO (poland) Yica abaturage babiri #Rwanda #RwOT

     Nyuma y amasaha macye igisasu cyo mu bwoko bwa missile kirashwe muri poland kikica abaturajye babiri muri poland iperereza y’inzego zitandukanye harimo iza amerika n’ububirigi bikomeje kugaragaza ko iki gisasu cyaba cyarashwa na Ukraine.

    Source : CNN

  • M23 yafashe uduce tubiri tw’Ingenzi muri Teritwari ya Masisi #rwanda #RwOT

    Muri iyi mirwano abarwanyi ba M23 babashije kwigarurira uduce twa Kilolirwe na Sake, aho bahanganye n’inyeshyamba za FDLR zigerageza kuharinda cyane ko abasirikare ba FARDC basahanzwe bari bamaze gukizwa n’amaguru bahunze.

    Utu duce twiyongera ku gace ka Tongo ko muri Gurupoma ya Bwiza , M23 yigaruriye kuwa Mbere tariki ya 14 Ugushyingo 2022, ikambuye FDLR ihamaze imyaka irenga 10 ihagenzura.

    Amakuru ava mu mujyi wa Goma yemeza ko kuva ku mugoroba wo kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2022, abasirikare ba FARDC bari batangiye guhunga bava muri uyu mujyi.

    Abakurikiranira hafi iby’imirwano iri kubera muri Kivu y’Amajyaruguru,bemeza ko M23 kuri uyu wa Gatatu mu gihe yaba ikomeje imirwano ishobora gufata umujyi wa Goma nta sasu na rimwe yiriwe irasa, kubera ko abasirikare bashinzwe kurinda uyu mujyi bakomeje kuwutererana.

    Ivomo:Rwandatribune

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/M23-yafashe-uduce-tubiri-tw-Ingenzi-muri-Teritwari-ya-Masisi

  • Kamonyi-Mugina: Abantu bataramenyekana bibye ibendera ku biro by'Akagali #rwanda #RwOT

    Abantu bataramenyekana bibye ibendera ry'Igihugu ryari ku biro by'Akagari ka Mugina ho mu murenge wa Mugina, Akarere ka Kamonyi mu ijoro rya tariki ya 07 Ugushyingo 2022. Abakekwa barimo abazamu bahararaga batawe muri yombi ngo babazwe ibura ry'iri bendera.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mugina, Mandera Innocent yabwiye intyoza.com ko amakuu y'ibura ry'iri bendera yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 8 Ugushyingo 2022, hagahita hatangira gushakisha amakuru y'aho ryaba ryarengeye n'abaritwaye.

    Yagize ati' Amakuru y'iyibwa ry'iri bendera twayamenye ejo hashize mu gitondo ndetse dutangira gushaka amakuru ahamye y'ababa baritwaye ariko turacyashakisha dufatanyije n'inzego zitandukanye'.

    Akomeza avuga ko kugeza ubu( twandika iyi nkuru), hari inzego zirimo gukurikirana abakekwa, aho hari abazamu bane (4) bari basanzwe baharara bamaze gufatwa bakaba barimo kubazwa n'inzego zibishinzwe hagamijwe kumenya ukuri.

    Yongeyeho ko atibaza umuntu wakwiba ibendera icyo aba agamije kurikoresha. Avuga ko birimo urujijo ariko ko inzego zibikurikirana zikamenya ukuri kuko ushobora no gusanga abaritwaye baba bafitanye ibibazo n'abaharara, bityo bakabikora nk'agahimano nubwo ntawabyemeza nk'ukuri.

    Itegeko N°42/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rihindura Itegeko n° 34/2008 ryo ku wa 08/08/2008 rigena imiterere, ibisobanuro, imikoreshereze n'iyubahirizwa by'Ibendera ry'Igihugu nk'uko ryahinduwe kugeza ubu, risobanura neza uko ukoresheje nabi ibendera ry'Igihugu ahanwa.

    Uhamwe n'icyo cyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y'ukwezi kumwe ariko kitarenze amezi atandatu(6) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi y'ibihumbi 500 000 Frw, ariko atarenze miliyoni imwe(1 000.000 frw ) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Iryo tegeko, rikomeza rivuga ko umuntu wese ku mugaragaro kandi abigambiriye, usuzugura, upfobya, ukuraho, wonona cyangwa wandagaza ibendera ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe(1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe(1.000.000frw) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2,000,000 frw) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Ibyo bihano ni nabyo bihabwa uwiba ibendera ry'igihugu. Nta muntu ku giti cye wemerewe gutunga ibendera ry'Igihugu.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2022/11/09/kamonyi-mugina-abantu-bataramenyekana-bibye-ibendera-ku-biro-byakagali/

  • M23 yahaye ubutumwa bukomeye Umusirikare wari utwaye indege yarashe ku birindiro byayo #rwanda #RwOT

    Pte Takoy wa FARDC yashimwe n’abatari bake ndetse afatwa nk’intwari y’igihugu , nyuma y’uko ku munsi w’ejo ariwe wari utwaye indeye y’indwanyi ya FARDC yarashe ku birindiro bya M23 mu bice bya Jomba,Tchanzu, Musungati na Runyoni.

    Igitangazamakuru Goma 24 kibogamiye kuri M23, cyanditse ko ubuyobozi bwa M23 bwageneye ubutumwa bwihariye Pte Takoy warashe abasivili akanatwika ibirindiro byayo.

    Muri ubu butumwa ubuyobozi bwa M23, bwasabye uyu musirikare ko mu gihe yaba yitegura kugaruka kubarasaho, agomba kuza yazeye ku muryango we kuko ngo kugaruka bizakunda ariko gusubirayo ari muzima byo bitazashoboka.

    Baragira bati :'Mubwire uwo musirikare muto warashe abaturage bacu mu gace ka Jomba ko nagaruka agomba kuza asezeye ku muryango we.Ntituzemera ko ako kanyugunyugu atwaye kongera kwinjira mu matware yacu.'

    Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Ugushyingo 2022, FARDC yatangiye kugaba ibitero byo mu kirere mu bice gigenzurwa na M23. Ibitero by’indege bihosheje hahise hakurikiraho urugamba rwo ku butaka , aho abasirikare ba FARDC bazanye n’itsinda ry’imitwe y’inyeshyamba basakirana na M23, birangira ibasubije inyuma.

    Les jours de ce petit lache pilote qui a bombardé la population de Jomba au lieu d’aller Bombarder les M23 au front à Kibumba sont comptés. Commencez déjà a dire aurevoir a ta famille car les Lions de sarambwe vont ecraser ton papillon si tu rentre encore. pic.twitter.com/LPQLbpbHAd

    — Goma24 (@goma24news) November 8, 2022

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/M23-yahaye-ubutumwa-bukomeye-Umusirikare-wari-utwaye-indege-yarashe-ku-birindiro-byayo

  • Gatsibo: Abajura bigabije Kiliziya barayicucu… – #rwanda #RwOT

    Mu busanzwe, abantu batinya gukorera amakosa mu nsengero ndetse n’inzu zitirirwa Imana, ariko abajura badasanzwe bateye kuri Centrale ya Gakenke mu ijoro ryo kuwa 2 rishyira kuwa 3 Ugushyingo, basahura ibikoresho by’ingenzi muri Kiliziya.

    Kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2022, Paruwasi ya Kiziguro yandikiye urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) irusaba gukora iperereza ryimbitse, ngo hamenyekane abajura baba barateye Centrale ya Gakenke bakayisahura.

    Inkuru dukesha IGIHE iravuga ko mu byibwe n’abajura harimo Inkongoro ya Padiri, Mixeur ebyiri, Indangururamajwi ebyiri n'imigozi yazo, imigozi ya bafule ndetse n'ibihumbi 52Frw, byose bifite agaciro ka 1.412.000Frw.

    Ubuyobozi bwa Paruwasi ya kiziguro ari naho Centrale ya Gakenke ibarizwa, bwasabye inzego za leta by’umwihariko iz’umutekano gukora ibishoboka hagafatwa abagize uruhare muri ubu bujura.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122528/gatsibo-abajura-bigabije-kiliziya-barayicucura-122528.html

  • Gen Kabarebe yasubije abikanga intambara hagati y’u Rwanda na Congo #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro Gen Kabarebe yagejeje ku banyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda ishami ryigisha ikoranabuhanga, yavuze ko u Rwanda rurwana intambara zisobanutse.

    Ati 'Kuriya kwigaragambya ko ku mipaka, ntabwo Abakongo basara bakaza bagatuka u Rwanda ku mupaka, bagatera amabuye ngo ibyo bibe ari byo bishora u Rwanda mu ntambara….

    Intamabra utoranya iyo uri burwane n’iyo utari burwane, wajya mu ntambara kurwana n’umusazi ? Umusazi uramwihorera ariko nyine ukaba washyizeho akagozi atagomba kurenga.'

    Yavuze ko u Rwanda rutapfa guhubuka ngo 'umuntu yateye ibuye, ngo yatwitse idarapo'.

    Ati 'U Rwanda rurwana intambara zifite impamvu zigaragara zirengera igihugu , ariko ntabwo rwajya mu bushotoranyi, no gusubiza bitarimo ubwenge ntabwo ari byo.'

    Gen Kabarebe yasobanuriye abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda indangagaciro zaranze Inkotanyi ku rugamba, ndetse ababwira ko u Rwanda rw’ubu ruri mu maboko yabo.

    Yagize ati 'Hariho igitekerezo cyo kuvuga ngo Abanyarwanda ntibateze kuziyobora n’ubundi ibi bihugu duturanye bisanzwe bifite Abanyarwanda babituyemo, bityo rero buri gihugu gifate agapande.'

    Kabarebe yavuze ko ibyo bitekerezo byari bihari byahise biba umukoro RPF-Inkotanyi wo kongera kugarura igihugu, no kugicungira umutekano, no kongera kucyubaka no kugiha imbaraga igihugu gikwiye, ndetse yemeza ko byakozwe.

    Yagize ati 'Aho cyavuye ni aho, aho kigeze murahabona ni mwe mugomba kuzuza kugeza ku gihugu cyifuzwa, kandi giteye imbere, cyane ko bishoboka urebye aho twavuye n’aho tugeze.'

    Yakomeje agira ati 'Nta mpamvu n’imwe yatuma uvuga ko u Rwanda rutakwitwa igihugu giteye imbere muri aka karere, kandi ntibishoboka ko dusubira inyuma kuko byose, biri mu maboko yanyu.'

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Gen-Kabarebe-yasubije-abikanga-intambara-hagati-y-u-Rwanda-na-Congo