Tag: Umutekano

  • M23 yasabye Kenyatta ikintu gikomeye mu biganiro bagiranye I Nairobi #rwanda #RwOT

    Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya,Umuhuza mu bibazo by'umutekano muke muri RDC, yagiranye ibiganiro n'abayobozi b'Umutwe wa M23,kuri uyu wa 12 Mutarabana 2023.

    Ibi biganiro byabereye I Nairobi muri Kenya,byagarutse ku bikorwa byo kubahiriza imyanzuro yafashwe n'abakuru b'ibihugu byo mu karere igamije gushakira amahoro Uburasirazuba bwa Congo.

    Abayobozi ba M23 barimo Bertrand Bisiimwa bahuye na Kenyatta mu biganiro bigamije kwerekana ubushake bw'uyu mutwe bwo gushyira intwaro hasi, ikibazo cyawo kigakemuka binyuze mu biganiro.

    Itangazo ryashyizwe hanze n'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, abayobozi ba M23 bemeye gukomeza kubaha no gukorana n'Ingabo za EAC zishinzwe gutabara aho rukomeye zoherejwe mu Burasirazuba bwa RDC.

    Izi ngabo ni zo zisigaye zigenzura uduce tumwe na tumwe M23 yavuyemo turimo Kibumba n'utundi nk'uko byemejwe n'Inama y'Abakuru b'Ibihugu yabereye i Luanda muri Angola ndetse n'iy'Abagaba b'Ingabo zo mu Karere yabereye i Bujumbura ku wa 8 Ugushyingo 2022.

    Abayobozi ba M23 basabye Uhuru Kenyatta kugira uruhare mu bikorwa bigamije guharanira ko amahoro aboneka muri Congo kandi 'uburenganzira bw'abenegihugu bukubahwa' kandi 'imitwe yose yitwaje intwaro yaba ikomoka imbere mu gihugu n'iyo hanze yacyo irwanira mu Burasirazuba bwa RDC igashyira intwaro hasi', kandi igahagarika 'kugaba ibitero kuri M23 ahubwo igisubizo cy'amakimbirane kigashakirwa mu biganiro by'amahoro'.

    Muri iyi nama kandi hagarutswe ku bibazo by'umutekano muke muri RDC byatumye abaturage benshi bo mu Burasirazuba bw'igihugu bahunga.

    Ibiganiro bya Nairobi bihuriza hamwe imitwe yitwaje intwaro muri RDC bizongera kuba mu mpera za Gashyantare. Byitezwe ko bizafata imyanzuro ishingiye ku ntambwe imaze guterwa.

    Abayobozi ba M23 basabye ko imvugo z'urwango zikomeje kubibwa muri Congo zahagarara, umuhuza Uhuru Kenyatta, yemeranya nabo ko iki kibazo gikwiriye gushakirwa igisubizo.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/kenyatta-yaganiriye-n-abayobozi-ba-m23-yakiriye-i-nairobi

  • Muhanga: Ubuyobozi bugiye kwigira serivisi ku rwego rw’umutekano #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga buratangaza ko bugiye kwigira ku nzego byagaragaye ko abaturage bishimiye serivisi zazo, harimo n’urwego rw’umutekano rumaze (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/article/muhanga-ubuyobozi-bugiye-kwigira-serivisi-ku-rwego-rw-umutekano

  • Ibyo M23 itangaje bishobora gutuma Gusubira Inyuma byitwa ‘Agakino’ #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wungiriye wa M23 mu bya Politiki , Munyarugero yabwiye Bwiza Tv ko ku bijyanye n’abavuga ko M23 kuba yemeye gusubira inyuma byaba ari ugutererana abaturage yavugaga ko irimo kurwanira umutekano wabo, avuga ko bagomba gutuza kuko Itazabatererana na gato.

    Akomeza avuga ko kuba M23 yaremeye gusubira inyuma bitavuze ko bazatererana abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda ko bazakomeza kubarandira umutekano cyane cyane ko icyo gihe kizagenwa n’umutwe w’Ingabo za EAC ndetse hakubahirizwa n’ibyo uyu mutwe wasabye inzego zitandukanye zirebwa n’iki kibazo.

    Umutwe wa M23 yasohoye itangazo rimenyesha ko witeguye 'guhagarika ibikorwa no gusubira inyuma' bigendanye n’ibyasabye n’inama y’i Luanda muri Angola yo mu kwezi gushize.

    Inyeshyamba za M23 ubu zigenzura igice kinini cya teritwari ya Rutshuru n’ibice by’iya Masisi mu ntara ya Kivu ya ruguru, kandi zifite ibirindiro muri 20Km mu majyaruguru y’umujyi wa Goma, umurwa mukuru w’iyo ntara.

    Itangazo rya Lawrence Kanyuka, umuvugizi wa politiki w’uyu mutwe, ntirisobanura aho uyu mutwe uzasubira inyuma ukagera.

    M23 yafashe umujyi wa Bunagana uri ku mupaka na Uganda muri Kamena(6) iturutse mu birindiro bya Tchanzu na Runyoni hafi y’ikirunga cya Sabyinyo, ahazwi nk’ibyahoze ari ibirindiro byayo bikuru mu gihe kinini gishize.

    Iryo tangazo rivuga ko uyu mutwe usaba 'inama n’ingabo z’akarere' hamwe n’itsinda ry’ubugenzuzi ku mipaka ryashyizweho n’ibihugu by’akarere ngo 'tuganire uko [ibyo wiyemeje] byakorwa'.

    Imyanzuro y’inama ya Luanda muri Angola yasabaga umutwe wa M23 gusubira mu birindiro wahozemo mbere y’iyi mirwano imaze amezi arenga atandatu.
    Kuri iyi myanzuro, umuvugizi ngurije wa wa M23 ,Munyarugero Canisius, mu kiganiro cyihariye na UKWEZI, yavuze ko badafite aho basubira inyuma berekeza.

    Mu itangazo ryayo ryo ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, M23 ivuga ko yibutsa ko ishaka ibiganiro na leta ya Kinshasa 'mu gushaka igisubizo kirambye ku mpamvu muzi' z’aya makimbirane muri DR Congo.

    Iri tangazo risohotse nyuma y’umuhate w’abakuru b’ibihugu by’akarere ndetse na Leta zunze ubumwe za Amerika mu gushaka uko amakimbirane ahosha.

    Kuwa mbere, Anthony Blinken ushinzwe ububanyi n’amahanga wa Amerika, avuga ko yagiranye ikiganiro na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame akamusaba ‘guhagarika ubufasha bw’u Rwanda kuri M23’.

    U Rwanda ruhakana gufasha umutwe wa M23, umuvugizi wawo wa gisirikare Majoro Willy Ngoma yabwiye UKWEZI ko “nta n’urushinge” uhabwa n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

    Imirwano hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za leta imaze gutuma abarenga 300,000 bata ingo zabo bagahunga kuva yatangira mu ntangiriro z’uyu mwaka, nk’uko ONU ibivuga.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/Ibyo-M23-itangaje-bishobora-gutuma-Gusubira-Inyuma-byitwa-Agakino

  • Imirambo bivugwa ko ari iy’Inyeshyamba zirwanya u Rwanda yabonetse mu Ishyamba rya Kibira #rwanda #RwOT

    Iyi mirambo yabonywe n’abarinzi b’iri shyamba mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, aho yabonetse muri Zone ya Butahana muri Komini ya Mabayi muri iyi Ntara ya Cibitoke.

    Ibinyamakuru by’i Burundi bivuga ko iyi mirambo yari yaratangiye kwangirika, bikaba bikekwa ko ari iy’inyeshyamba zaguye mu mirwano yazihuje n’ingabo z’u Burundi ziri guhashya imitwe iri muri iri shyamba.

    Iri shyamba kandi rizwiho kuba ribarizwamo inyeshyamba z’imitwe irwanya u Rwanda irimo FLN, wagiye ugaba ibitero mu Rwanda uturutse muri iri shyamba, ugasanga ingabo z’u Rwanda ziri maso zigahita ziwamurura ndetse zimwe mu nyeshyamba z’uyu mutwe zikahasiga ubuzima.

    Abarundi baturiye iri shyamba, babwite SOS Medias Burundi ko atari rimwe cyangwa kabiri habonetse imirambo y’izi nyeshyamba z’Abanyarwanda ahubwo ko ikunze kuhaboneka.

    SOS Medias ivuga kuri imirambo y’aba barwanyi, basanze yambaye impuzankano y’Igisirikare cya Congo ikunda kwambarwa n’imitwe irwanya u Rwanda

    Igirisikare cy’u Burundi cyakomeje kwizeza ko cyahagurukiye kurwanya imitwe iri mu ishyamba rya Kibira irwanya u Rwanda.

    Umubabo w’u Burundi n’u Rwanda wari umaze igihe urimo igitotsi, wongeye kugenda neza nkuko byemezwa n’abayobozi ku mpande z’Ibihugu byombi ndetse bikaba bigaragazwa n’ibikorwa byasubukuwe birimo gufungura imipaka.

    Muri Gashyantare uyu mwaka, ubwo Perezida Kagame yagarukaga ku ntambwe yariho iterwa mu kubyutsa umubano w’ibi Bihugu, yavuze ku bibazo by’umutekano biri mu byatumaga umubano utagenda neza.

    Icyo gihe yari yagize ati 'Abaturukaga mu ishyamba rya Kibira bakaza bagahungabanya umutekano w’u Rwanda bakongera bagasubirayo, ibyo turagenda tubyumvikana n’u Burundi uburyo tuzakemura icyo kibazo kiveho burundu. Ababiri inyuma rero bo bazarushaho kugira ibyago.'

    Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye mu kiganiro aherutse kugirana na France 24 na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) yagarutse ku mubano w’Igihugu cye n’u Rwanda, avuga ko wifashe neza ndetse ko n’ibibazo byari bimaze imyaka irindwi byarangiye ko ibisigaye ari bicye kandi na byo biri kuganirwaho kugira ngo bikemuke burundu.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Imirambo-bivugwa-ko-ari-iy-Inyeshyamba-zirwanya-u-Rwanda-yabonetse-mu-Ishyamba-rya-Kibira

  • VIDEO : Iby’Intambara ikomeje gututumba hagati y’u Rwanda na Congo #rwanda #RwOT

    Ati” Iyo utemera ikibazo ufite , ugira ahantu ubyegeka”

    Mugabe Robert mu kiganiro na UKWEZI avuga ko kuba abanye-Congo bakomeje kwigaragambya bamagana u Rwanda no kuba ibihugu byombi birebana ay’ingwe ari umurage wasigiwe Perezida Tshisekedi kuko no ku bwa Kabila mukuru ariko byagendaga ariko ngo hakabamo n’ukuboko kw’abarwanya Leta y’u Rwanda ndetse n’abazungu.

    Ati” No ku bwa Kabila nibyo yakoraga ni uko ibintu bitavugwa uko biri . Congo icyo yazize ni uguhora itaka bakayitabara, Congo ikeneye ko abakongomani bwirwanya kandi bakitsinda”

    Avuga ko DR-Congo ikeneye umuntu ufite igisirikare nk’icya M23 aho yaba aturutse hose ariko agatsinda ati” Akubaka System, akubaka inzego za Leta , akazana umutekano muri Congo, agashyiramo Order,akagura ubucuruzi akabushyira mu nyungu z’igihugu akabukura mu maboko y’abantu ku giti cyabo, agaca ruswa , agashyira igihugu ku murongo, akabanisha abaturage , agacura impunzi, Congo uko ingana n’ubutunzi ifite yaba a Super-Power Country ni nayo mpamvu bayemereye vuba na bwangu kuba umunyamuryango wa EAC”

    Ashimangira ko Congo ikeneye kubanza kwigenga bakarwana ubwabo hakavuka umuntu ushobora gushyira igihugu ku murongo.

    Uyu munyamakuru agira inama Perezida Tshisekedi ko yaharira M23 igisirikare noneho akaba ariyo yikorera amavugurura yacyo ndetse akayiha izindi nshingano zo kurwanya imitwe yose iri ku butaka bwa Congo haba iy’abanyagihugu n’irwanya ibihugu by’abaturanyi kandi ko abikoze gutyo ibintu byajya ku murongo.

    Agaruka ku bushobozi bwa Perezida Tshisekedi , Robert Mugabe avuga ko bisekeje kuba uwo bita umwanzi wabo ariwe abaturage bahungiraho bityo ko ikibazo cya Congo gishingiye ku miyoborere naho abaturage ntakibazo bafitanye.

    U Rwanda rwishoye mu ntambara na Congo rwahomba||Tshisekedi ni Perezida udashoboye||Robert Mugabe

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/VIDEO-Iby-Intambara-ikomeje-gututumba-hagati-y-u-Rwanda-na-Congo

  • M23 iravugwaho gufata mpiri Umusirikare wari ukuriye ingabo za FARDC muri Kibumba #rwanda #RwOT

    Umutwe wa M23 wafashe mpiri Umusirikare mukuru muri FARDC witwa Lt Col Assouman,usanzwe ari Komanda wa Batayo ya 213 wari uyoboye ibitero byo kuyihashya muri Kibumba.

    Uyu musirikare yafashwe mpiri mu gihe Lt Gen Alain yarashwe ukuboko nkuko amakuru ari kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga abitangaza.

    Ku munsi wejo tariki ya 20 Ugushyingo 2022,nibwo imirwano yari yongeye kubura hagati ya M23 na FARDC mu gace ka Kibumba.

    M23 ikomeje gufata uduce dutandukanye,biravugwa ko ubu igeze ku birometero 8 gusa uvuye mu mujyi ukomeye wa Goma.

    Kuri uyu wa mbere imirwano hagati y'ingabo za leta na M23 yakomeje mu duce twa groupement ya Binza mu burengerazuba bwa territoire ya Rutshuru, nk'uko amakuru yabyemeje.

    Imirwano ya M23 n'ingabo za leta imaze gutuma abarenga 300,000 bava mu byabo kuva mu kwezi kwa Kamena (6), nk'uko ishami ry'ubutabazi rya ONU ribivuga.

    Imibereho y'abahunze bari mu nkambi z'impunzi ahatandukanye muri Kivu ya Ruguru yifashe nabi cyane, nk'uko imiryango itandukanye y'ubutabazi ibivuga.

    M23 ivuga ko yiteguye kuva mu duce yafashe igihe cyose leta ya RDC yakwemera ko bagirana ibiganiro gusa iyi leta yo ntibikozwa kuko yita uyu mutwe uw'iterabwoba.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/m23-iravugwaho-gufata-mpiri-umusirikare-ukomeye-wa-fardc

  • Ingabo za Uganda ziri mu myiteguro yo kujya muri Congo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ingabo za Uganda ziri mu myiteguro ya nyuma yo kwerekeza muri Repubulika ya Demokarasi Congo (RDC), nka zimwe mu zigize umutwe w’ingabo zihuriweho n’ibihugu (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/hanze-y-igihugu/article/ingabo-za-uganda-ziri-mu-myiteguro-yo-kujya-muri-congo

  • Umusirikare wa FARDC yarasiwe mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umusirikare w’ingabo za Congo (FARDC) yarasiwe ku butaka bw’u Rwanda mu masaha y’ijoro nyuma yo kurasa ku basirikare b’u Rwanda. Ni amakuru yemejwe n’ingabo (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/umusirikare-wa-fardc-yarasiwe-mu-rwanda