Tag: Umutekano

  • Ibihano bikakaye ku mupolisi watorotse akazi: Ibikubiye mu itegeko rishya ryatowe na Sena – #rwanda #RwOT

    Ni ukuvuga ko nyuma yo kuri uyu wa 16 Gashyantare 2023, iri tegeko rizashyikirizwa Guverinoma ikaryemeza rikazasohoka mu igazeti ya Leta ari na bwo rizahita ritangira gukurikizwa.

    Polisi y'u Rwanda isanzwe igengwa n'Itegeko no 46/2010 ryo kuwa 14/12/2010 rigena ububasha, inshingano, imitunganyirize n'imikorere ya Polisi y'u Rwanda nk'uko ryahinduwe muri 2017.

    Perezida wa Komisiyo y'Ububanyi n'Amahanga, Ubutwererane n'Umutekano, Murangwa Hadija Ndangiza yabwiye Inteko Rusange ko uyu mushinga w'itegeko wari washyikirijwe Sena wari ufite ingingo 73, ariko imwe ivanwamo, aho hasigaye 72 ari nazo zizaba zigize iri tegeko.

    Muri rusange ni itegeko rizazana impinduka eshatu z'ingenzi zirimo guteganya mu itegeko rya Polisi, ibyaha n'ibihano byerekeye gutoroka Polisi.

    Harimo kandi guha Polisi y'u Rwanda, ububasha bwo gufata umuntu ukekwaho icyaha, ushakishwa, uwacitse inzego z'umutekano cyangwa iz'ubutabera ibyibwirije cyangwa ibisabwe n'urwego rubifitiye ububasha ikamushyikiriza Ubugenzacyaha.

    Hari kandi guha Polisi ububasha bwuzuye bw'ubugenzacyaha ku byaha by'impanuka zo mu muhanda.

    Impamvu y'itegeko

    Minisitiri w'Umutekano mu Gihugu wari uhagarariye Guverinoma ku wa 25 Mutarama 2023, yasobanuriye Komisiyo y'Ububanyi n'Amahanga, Ubutwererane n'Umutekano ishingiro ry'uyu mushinga.

    Yasobanuye ko impamvu zatumye hategurwa uyu mushinga w'itegeko ari uguha Polisi ububasha bushingiye ku mategeko bwo gukora ibikorwa by'ibanze byerekeye iperereza.

    Hari kandi kunoza imiterere n'imikoranire y'inzego bigamije kongera imbaraga mu nzego z'ubuyobozi bwa Polisi y'Igihugu.

    Minisitiri Gasana yavuze ko uyu mushinga w'itegeko rigamije gukemura bimwe mu bibazo n'imbogamizi Polisi y'Igihugu yahuraga na byo ndetse n'Abanyarwanda muri rusange.

    Iya mbere ni ukutagira ububasha bwo gusaka ahakekwako habereye icyaha, byari mu bubasha bwa RIB.

    Ku bijyanye na polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda, Minisitiri Gasana yavuze ko kutagira ububasha byatumaga icyaha gitinda gukurikiranwa mu gihe RIB yabaga yatinze kuhagera.

    Ati 'Bikaba byagiraga ingaruka kuko byinshi mu bimenyetso byarigiswaga, RIB ikahagera byamaze kurigiswa. Iri tegeko rizaza rije gukemura icyo kibazo kandi muri rusange haba uwakorewe icyaha, abagenzacyaha, cyari ikibazo bafite.'

    Minisitiri Gasana kandi yavuze ko itegeko ryari risanzweho ritateganyaga inshingano z'abayobozi bungurije ba Polisi. Ibi na byo bikaba ari ibizakemurwa n'itegeko rishya.

    Igihe umupolisi ashobora gufata icyemezo cyo kurasa umuntu

    Imwe mu ngingo zakuruye impaka ubwo Minisitiri Gasana yagezaga ku Basenateri umushinga w'iri tegeko, ni ivuga igihe umupolisi ashobora gukoresha imbaraga zishobora gutera ibura ry'ubuzima.

    Ati 'Itegeko ntabwo ryagaragazaga igihe umupolisi ashobora gukoresha imbaraga zashobora gutera ibura ry'ubuzima. Uburyo byakorwaga ntabwo wabisangaga mu itegeko mu buryo busobanuye neza.'

    Senateri Uwizeyimana yagaragaje impungenge ku buryo iyo ngingo isobanurwa n'abateguye umushinga w'itegeko, avuga ko igihe cyose hakoreshejwe imbaraga bidakwiye kugambirira ko hagira umuntu upfa.

    Ati ''Noneho uko iriya ngingo yanditse irasa n'ivuga ko intego, cyangwa ikigambiriwe mu gukoresha imbaraga ari uko hagira umuntu upfa, kuko ni byo byanditse, ushobora gusanga atari byo mushaka kuvuga ariko ni byo byanditse.''

    Yakomeje agira ati ''Gukoresha imbaraga igihe bibaye ngombwa uretse na polisi ku nzego z'umutekano yewe n'Urwego rw'Ubugenzacyaha, RIB,[mu itegeko ryarwo] hari aho biba ngombwa bakoresha imbaraga.''

    Senateri Uwizeyimana avuga ko hari Abapolisi baba bashobora gukoresha ububasha bahabwa n'amategeko mu nyungu zabo bwite ari na yo mpamvu hakwiriye no kujya habaho iperereza.

    Minisitiri w'Umutekano imbere mu Gihugu, Gasana Alfred yavuze ko itegeko risobanura neza ko iyo umupolisi uri mu kazi yakoresheje imbaraga zitera ibura ry'ubuzima bw'umuntu hakorwa iperereza ryemeza niba ari ko byagombaga gukorwa cyangwa se habayeho kunyuranya n'amategeko.

    Ibihano bikakaye ku bapolisi batoroka akazi

    Ikindi giteganywa n'iri tegeko ni ibijyanye n'ibyaha n'ibihano byerekeranye no gutoroka Polisi y'u Rwanda, cyangwa gutoroka akazi ku mpamvu runaka.

    Minisitiri Gasana avuga ko nk'umupolisi wari uri ku burinzi agata akazi, bifuza ko atazajya ahanwa gusa mu rwego rw'akazi ahubwo yajya anashyikirizwa ubutabera, agakurikiranwa mu rwego rw'amategeko ahana ibyaha.

    Ati 'Ubundi ni icyaha kitakagombye guhanwa gusa mu rwego rw'ubuyobozi cyangwa rw'akazi ariko turashaka ko twabaza bikaba byanamugiraho ingaruka mu rwego rw'ibyaha bihanwa n'amategeko.”

    Visi Perezida wa Komisiyo, Prof Dusingizemungu Jean Pierre yavuze ko iri tegeko ari ngombwa by'umwihariko ku ngingo ijyanye n'ibihano bifatirwa abapolisi bataye akazi.

    Ati ''Nk'umuntu waba ari umusenateri wasiba ibyumweru bibiri, cyaba ari ikintu gikomeye noneho nabishyira ku muntu uri mu rwego rw'umutekano numva icyo kintu yaba yakoze gifite uburemere, kubyita ikosa risanzwe ry'akazi numva atari byo.''

    Senateri Uwizeyimana Evode yavuze ko umupolisi uta akazi cyangwa utoroka adakwiye kwihanganirwa kuko ibijyanye n'umutekano w'igihugu ari ibintu biba bigomba kwitondera.

    Ati ''Icyo kintu rero kuvuga ngo ni ikintu gikwiye kuba cyihanganirwa […] ndatekereza ko dukwiye kuba twumva uburemere bwabyo kuko ikintu cyerekeye umutekano w'igihugu ni ukukitondera.''

    Minisitiri Gasana yavuze ko kuba umupolisi yasaba kuva mu kazi ka Polisi ari ibintu bisanzwe bikorwa binyuze mu nzira zemewe kandi ababisaba barabihabwa.

    Ati 'Ubundi gutoroka kubifata gusa mu buryo bw'imyitwarire mibi ngira ngo ntabwo byaba ari byo, urebye ingaruka zibiturukaho […] bifite byinshi byabishamikiraho birimo no kuba umutekano w'igihugu ushobora guhungabana.'

    'Ubona utishimiye kuba muri Polisi hari uburyo buteganywa bwo kubisaba kandi hari ababisaba bakabihabwa. Ariko gutoroka byo ni icyaha bigomba kuba bifite n'impamvu byateguwe.'

    Iri tegeko riteganya ko igihe Ofisiye umaze iminsi irenga 15 ikurikiranye ataboneka mu mutwe abarizwamo nta mpamvu yumvikana, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri.

    Ni mu gihe utari ofisiye umaze iminsi irenga 15 ikurikiranye atari mu mutwe abarizwamo nta mpamvu yumvikana, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe.

    Mu bijyanye n'impamvu nkomezacyaha, iyo Ofisiye cyangwa utari Ofisiye wahamijwe n'urukiko gukora icyaha cyo gutoroka yarenze imipaka y'u Rwanda cyangwa yatorokanye imbunda cyangwa ibindi bikoresho bya polisi; ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu.

    Muri iri tegeko rigenga Polisi y'igihugu harimo ingingo ivuga ko 'Polisi ishobora kugota no gusaka ahantu kugira ngo ishobore kubungabunga umutekano rusange, iyo ibona ari ngombwa'.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/igihe-umupolisi-yemerewe-kurasa-umuntu-ibiri-mu-itegeko-rishya-ryatowe-na-sena

  • Gicumbi: Umugore akurikiranyweho kwica umwana we w' amezi atanu – #rwanda #RwOT

    Byabaye kuri uyu wa Kane tariki 16 Gashyantare 2023.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Gashirira, Mukarubayiza Dancille aganira n'umunyamakuru wa IGIHE yavuze ko iby' urupfu rw'uyu mwana yabimenye.

    Ati 'Byabaye ejo mu ma saa Sita, nanjye ni umuyobozi dukorana wabimbwiye. Nagiyeyo kubafata mu mugongo, bambwiye ko basanze mu nzu harimo igiti ndetse n'umwana yari afite utugozi twa mushipiri ku maguru.'

    Uyu muyobozi yongeyeho ko umubyeyi bikekwa ko yaba yishe umwana we yari asanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe

    Ati 'umugabo we yaratashye avuye guhinga asanga umwana aryamye yoroshe mu maso, amutwikuye asanga umwana ururimi rwasohotse, afite mushipiri ku maguru.'

    Uyu mubyeyi bikekwa ko yishe umwana we inzego z'umutekano zahise zimuta muri yombi.

    Umurambo w'umwana wajyanywe ku bitaro bya Byumba kugira ngo ukorerwe isuzuma.

    Uyu mugore ukekwaho ubwicanyi ngo nta makimbirane yari asanzwe afitanye n'umugabo we, gusa abaturage bavuga ko yari amaze igihe acecetse cyane.

    Abahageze mbere bavuga ko bamubajije ibyabaye ku rupfu rw'umwana we, asobanura ko yakoroye ahita apfa.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-umugore-akurikiranyweho-kwica-umwana-we-w-amezi-atanu

  • Kayonza: Yafashwe acyekwaho gusambanya abahungu Batanu #rwanda #RwOT

    n'inzego z'umutekano, nyuma yo gukekwaho gusambanya abana b'abahungu batanu mu bihe bitandukanye bikabagiraho ingaruka.

    Uyu mugabo yatawe muri yombi ku wa Gatatu tariki ya 15 Gashyantare 2023, mu Mudugudu wa Rwabarema mu Kagari ka Cyarubare mu Murenge wa Kabare.

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko aba bahungu uko ari batanu barimo ufite imyaka 17,13,19,15 n'undi w'imyaka 15. Aba bose batanga ubuhamya ko yagiye abashuka akabasambanya mu bihe bitandukanye ndetse ngo akanabatera ubwoba ko uzabivuga azamugirira nabi.

    Ibi byatumye bamwe bibagiraho ingaruka zirimo gucibwamo, kurwara mu nda ndetse n'ibindi bibazo byinshi byatumye bimenyekana nyuma y'amezi atandatu agenda abasambanya.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kabare, Gatanazi Longin, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo koko yatawe muri yombi akekwaho gusambanya aba bahungu.

    Yagize ati ' Ni umugabo w'imyaka 34 wari uhamaze amezi atandatu akora akazi k'ubufundi aho yahageze avuye mu Majyaruguru, twabashije kumenya ko rero yari amaze amezi atandatu asambanya abana b'abahungu abashukishije amasambusa,ibisheke, amafaranga n'ibindi byinshi, kugira ngo bimenyekanye umwana umwe yatangiye kubabara mu kibuno atangira kunanirwa kwicara ari nako acibwamo abibwira umubyeyi we na we abigeza ku buyobozi.'

    Gitifu Gatanazi yavuze ko ejo umubyeyi umwe yatanze iki kibazo mu nama abandi na bo baboneraho bagaragaza ko hari umugabo uri gusambanya abana babo basaba ko yakurikiranywa, gusa ngo ubwo uyu mugabo yatabwaga muri yombi yarabihakanye.

    Uyu muyobozi yasabye ababyeyi kuba hafi y'abana babo bakamenya ko abahungu na bo basambanywa aho kumva ko umwana w'umuhungu afite ubwigenge ndetse ngo nta cyamubaho.

    The post <strong>Kayonza: Yafashwe acyekwaho gusambanya abahungu Batanu</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/02/17/kayonza-yafashwe-acyekwaho-gusambanya-abahungu-batanu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kayonza-yafashwe-acyekwaho-gusambanya-abahungu-batanu

  • Nyabihu: Batatu bafatanywe udupfunyika tw'urumogi turenga 4000 – #rwanda #RwOT

    Uru rumogi mu muhanda Nyabihu-Ngororero, mu Murenge wa Mukamira rutwawe kuri moto n'umwe muri bo ufite imyaka 35 y'amavuko, ubwo yari arushyiriye abakiriya, bagenzi be nabo baza gufatirwa mu Mudugudu wa Bikingi, Akagari ka Kijote mu Murenge wa Bigogwe ari naho batuye.

    CIP Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n'abaturage mu Ntara y'Iburengerazuba, yavuze ko uwabanje gufatawa, yafashwe ahagana ku isaha ya saa tanu z'amanywa, biturutse ku makuru yatanzwe n'umuturage.

    Ati 'Twamenye amakuru aturutse ku muturage ko hari umugabo utwaye ibiyobyabwenge kuri Moto mu muhanda wa kaburimbo werekeza mu Ngororero. Hahise hategurwa igikorwa cyo kumufata, iyo moto irahagarikwa, basatse mu gikapu uyitwaye yari ahetseho bagisangamo udupfunyika tw'urumogi 4,134.'

    Akimara gufatanwa urwo rumogi, yavuze ko asanzwe akora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto, urumogi yaruhawe n'umucuruzi utuye mu Murenge wa Bigogwe ngo arushyire umukiriya we mu Karere ka Muhanga ndetse ko yamwemereye kumuhemba ibihumbi 100Frw.

    CIP Rukundo yakomeje agira ati 'Ahagana ku isaha ya saa munani z'amanywa nibwo uwo mucuruzi nawe yaje gufatwa, afatanwa n'undi mugabo ukekwaho gukorana na we, ubwo Polisi yabasangaga mu kabari basangira inzoga, abapolisi bajya gusaka mu ngo zabo bakahasanga impapuro zikoreshwa mu gupfunyika urumogi.'

    Yashimiye umuturage watanze amakuru yatumye ibi biyobyabwenge bifatwa bitarakwirakwizwa mu gihugu n'abacyekwaho kugira uruhare muri ibyo bikorwa bagafatwa.

    Yaburiye kandi abakomeje kwishora mu bucuruzi bw'ibiyobyabwenge, ko Polisi izakomeza ibikorwa byo kubafata.

    Bose uko ari batatu bashyikirijwe Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Jenda kugira ngo bakorerwe dosiye.

    Iteka rya Minisitiri rigena urutonde rw'ibiyobyabwenge n'ibyiciro byabyo rishyira urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

    Itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ingingo ya 263, ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n'amategeko, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30 ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

    Aba bagabo uko ari batatu bafatanywe udupfunyika tw'urumogi turenga 4000 mu Karere ka Nyabihu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyabihu-batatu-bafatanywe-udupfunyika-tw-urumogi-turenga-4000

  • Kayonza: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho gusambanya abahungu batanu – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo yatawe muri yombi ku wa Gatatu tariki ya 15 Gashyantare 2023, mu Mudugudu wa Rwabarema mu Kagari ka Cyarubare mu Murenge wa Kabare.

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko aba bahungu uko ari batanu barimo ufite imyaka 17,13,19,15 n'undi w'imyaka 15. Aba bose batanga ubuhamya ko yagiye abashuka akabasambanya mu bihe bitandukanye ndetse ngo akanabatera ubwoba ko uzabivuga azamugirira nabi.

    Ibi byatumye bamwe bibagiraho ingaruka zirimo gucibwamo, kurwara mu nda ndetse n'ibindi bibazo byinshi byatumye bimenyekana nyuma y'amezi atandatu agenda abasambanya.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kabare, Gatanazi Longin, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo koko yatawe muri yombi akekwaho gusambanya aba bahungu.

    Yagize ati ' Ni umugabo w'imyaka 34 wari uhamaze amezi atandatu akora akazi k'ubufundi aho yahageze avuye mu Majyaruguru, twabashije kumenya ko rero yari amaze amezi atandatu asambanya abana b'abahungu abashukishije amasambusa,ibisheke, amafaranga n'ibindi byinshi, kugira ngo bimenyekanye umwana umwe yatangiye kubabara mu kibuno atangira kunanirwa kwicara ari nako acibwamo abibwira umubyeyi we na we abigeza ku buyobozi.'

    Gitifu Gatanazi yavuze ko ejo umubyeyi umwe yatanze iki kibazo mu nama abandi na bo baboneraho bagaragaza ko hari umugabo uri gusambanya abana babo basaba ko yakurikiranywa, gusa ngo ubwo uyu mugabo yatabwaga muri yombi yarabihakanye.

    Uyu muyobozi yasabye ababyeyi kuba hafi y'abana babo bakamenya ko abahungu na bo basambanywa aho kumva ko umwana w'umuhungu afite ubwigenge ndetse ngo nta cyamubaho.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-umugabo-yatawe-muri-yombi-akekwaho-gusambanya-abahungu-batanu

  • RDF yohereje ingabo mu myitozo itegurwa n'igisirikare cya Amerika – #rwanda #RwOT

    Iyi myitozo yatangiye ku wa 13 ikazarangira ku wa 24 Gashyantare 2023; ibera ahitwa Isiolo muri Kenya ariko hari n'indi ibera muri Djibouti, u Rwanda, Somalia na Uganda.

    Nk'uko tubikesha ubutumwa RDF yanyujije kuri Twitter, u Rwanda rwakiriye abasirikare b'abaganga bagera ku 150 barimo 126 b'Abanyarwanda na 24 bo muri Armenie, Repubulika ya Tchèque, Kenya na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Aba basirikare bakorera mu Kigo cya gisirikare cya Gako mu Bugesera bikaba biteganyijwe ko mu myitozo bazakora harimo n'iyo gutabara abarwayi hakoreshejwe indege.

    Ingabo z'u Rwanda kandi zohereje irindi tsinda ry'abasirikare 44 muri Kenya.

    Imyitozo ya JA23 ihuza ishami ry'igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika rishinzwe Afurika (US Army Southern European Task Force, Africa (SETAF-AF), Afurika n'ibindi bihugu bigera kuri 18 akitabirwa n'abagera kuri 800 baturutse ku migabane ine.

    Ikiba kigamijwe ni ukongera ubushobozi bwo kwitegura kujya mu butumwa bw'amahoro, kwitabira ibikorwa byo gutabara abari mu kaga no gufasha abababaye.

    RDF ifite abasririkare mu myitozo ibera mu Rwanda n’ibera muri Kenya

    Mu myitozo y’ingabo z’u Rwanda hateganyijwemo n’iyo kwita ku barwayi

    Muri iyi myitozo ikiba kigamijwe ni ugufasha abayitabira kwitegura ibikorwa by’ubutumwa bw’amahoro no gutabara abari mu kaga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rdf-yohereje-ingabo-mu-myitozo-itegurwa-n-igisirikare-cya-amerika

  • Amerika igiye kwita umutwe w'abarwanyi ba Wagner inkozi z'ikibi ndengamipaka #rwanda #RwOT

    Ibiro by'umukuru wa Leta zunze ubumwe za Amerika (White house) byatangaje ko bigiye kwita umutwe wa Wagner' Ishyirahamwe' ry'inkozi z'ikibi ndengamipaka. Uyu mutwe, bivugwa ko ufite ibihumbi by'abarwanyi mu gihugu cya Ukraine. Yatangaje kandi ko igiye gufatira uyu mutwe ibihano bishyashya kimwe n'abandi bose bawushamikiyeho.

    Umuvugizi w'urwego rushinzwe umutekano wa Amerika John Kirby yabwiye abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu ko'[uwo mutwe] ukora amahano muri Ukraine n'ahandi'. Yongeyeho ko ubu hari abarwanyi 50.000 ba Wagner muri Ukraine.

    Kwita uwo mutwe gutyo, bizatuma Leta ya Amerika ishobora gushyira ibihano bikomeye kurushaho kuri uwo mutwe witwara nk'igisirikare. Ni umutwe kandi wakoreye muri Syria, Libya, Centrafrique, n'ahandi hatandukanye ku Isi, aho ubu abarwanyi bawo bavugwa mu Gihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo-DR-Congo.

    Ku bwa Kirby, hafi 80% y'abarwanyi ba Wagner bavanwa muri za Gereza. Yavuze kandi ko uwo mutwe usigaye uhiganwa n'ingabo z'igihugu. Amerika ikibaza ko ''umwuka mubi urimo kuzamuka'' hagati y'abategetsi b'Uburusiya n'uwashinze Wagner, umuherwe akaba n'inshuti ikomeye ya Vladimir Putin, Yevgeny Prigozhin, utavugwaho rumwe.

    Kirby, yavuze ko amafoto y'iperereza rya Amerika yerekanye ibikamyo byinjiye muri Korea ya Ruguru, aho bivugwa ko zapakiye ibisasu bya roketi by'ingabo zirwanira ku butaka hamwe na misire, nyuma bigakoreshwa n'ingabo za Wagner. Akomeza avuga kandi ko bazakora uko bashoboye bakamenya ndetse bakaburabuza abo barwanyi n'indi mitwe ibashamikiyeho cyangwa abantu.

    Amerika yemera ko kuvana ibirwanisho muri Korea ya Ruguru ari ukurenga ku ngingo z'ibihano z'urwego rwa ONU rushinzwe umutekano. Ayo makuru y'iperereza ubu yahawe abo muri urwo rwego bashinzwe ibihano kuri Korea ya Ruguru.

    Kirby ati' Twiteze ko [Wagner] uzakomeza kubona ibirwanisho byo muri Korea ya Ruguru''. Birumvikana ko twamagana ibyo bikorwa bya Korea ya Ruguru kandi twamagana Korea ya Ruguru guhagarika guha ibyo birwanisho Wagner. Tugiye kurushaho gufatira ibihano uwo mutwe ubwawo'.

    Prigozhin, yasabwe kugira icyo avuga kuri ayo magambo ya Kirby ariko ntacyo yavuze ataziguye ku bihano bya Amerika, nkuko ibiro ntaramakuru Reuters ribivuga.

    Abanyamerika bibaza ko ibirwanisho byo muri Korea ya ruguru nta ngaruka ikomeye cyane byagize ku rugamba muri Ukraine, aho abarwanyi b'uwo mutwe wigenga bagize uruhare rukomeye cyane mu gikorwa cy'Uburusiya cyo kugerageza kwigarurira umujyi wa Bakhmut mu burasirazuba bwa Ukraine, aho ingabo za Ukraine zivuga ko abarwanyi ba Wagner bahatakarije cyane nyuma yo guhatirwa gukomeza kwigira imbere mu karere kagaragara kandi barimo bararaswa.

    Mu kwezi kwa Nzeri(cyenda) 2020 nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, Wagner yafatiwe ibindi bihano bya Amerika nyuma y'aho abategetsi bavugiye ko ikoreshwa kugira ngo ifashe Prigozhin kwigwizaho ubutunzi abinyujije mu gucukura amabuye y'agaciro muri Sudan na Centrafrique.

    John Kirby.

    Abategetsi ba Amerika bavuga ko Prigozhin ashobora kuba yarashoye ingabo ze ku rugamba rwa Bakhmut kugira ngo agenzure ahacukurwa umunyu na gypsum/gypse muri ako karere.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2023/01/21/amerika-igiye-kwita-umutwe-wabarwanyi-ba-wagner-inkozi-zikibi-ndengamipaka/

  • Polisi yafunze abantu batatu bacyekwaho gutanga ruswa ngo babone 'Provisoire' #rwanda #RwOT

    Polisi y'u Rwanda mu Karere ka Ruhango yafashe uwitwa Hategekimana Théogene w'imyaka 35 y'amavuko ubwo yageragezaga guha umupolisi ruswa y'amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 100 ngo amufashirize abantu babiri gutsinda ikizamini cy'uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, aba nabo bahise bafatwa.

    Ibi byabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Mutarama, ahasanzwe hakorerwa ikizamini cy'uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw'agateganyo mu kagari ka Kamusenyi mu murenge wa Byimana.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Habiyaremye yavuze ko Hategekimana yafatiwe mu cyuho aha umupolisi amafaranga, kugira ngo amufashirize Nyaminani Elia w'imyaka 41 na Niyomugabo Bosco w'imyaka 40 babashe kubona uruhushya rw'agateganyo rukorwa hifashishijwe mudasobwa.

    Yagize ati: 'Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane nibwo uwitwa Hategekimana yageze ahakorerwa ikizamini, maze abwira umupolisi wari uhari ko hari serivisi ashaka ko amufashamo, y'uko afite abantu be babiri baje gukora ikizamini ariko batazi imashini, amusaba ko yabimufashamo bagatsinda ari nako akura mu mufuka ibihumbi 100Frw ayahereza uwo mupolisi.'

    Yakomeje agira ati: 'Akimara kuyamuha, umupolisi yahise abibwira umuyobozi we bamuta muri yombi. Nyaminani na Niyomugabo yagiraga ngo bafashwe bavuga ko ubusanzwe ari umwarimu wigisha amategeko y'umuhanda kandi ko ari we wabandikishije kugira ngo babone nimero yo kuzakoreraho ikizamini (Code).

    Bavuze ko yari yabijeje ko azabafasha kugira ngo babashe gutsinda ikizamini ariko ko buri umwe yagombaga kumuha ibihumbi 250Frw, bari bumvikanye ko bazayatanga bamaze kubona ko batsinze.

    CIP Emmanuel Habiyaremye yagiriye abantu inama kwiga neza amategeko y'umuhanda no gutwara ibinyabiziga bakirinda gushaka gutanga ruswa kuko ari amafaranga bayabura ntibabone n'uruhushya ndetse bakanafungwa, asaba n'abazi ko badafite ubumenyi bwo gukoresha mudasobwa guhitamo gukora ikizamini cy'uruhushya rw'agatenyo gikorerwa ku mpapuro.

    Abafashwe bose bahise bashyikirizwa Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Byimana kugira ngo bakorerwe dosiye.

    Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z'agaciro k'indonke yatse cyangwa yakiriye.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/polisi-yafunze-abantu-batatu-bacyekwaho-gutanga-ruswa-ngo-babone-provisoire

  • M23 yateye indi ntambwe i Mombassa #rwanda #RwOT

    Bertrand Bisimwa n’intumwa ayoboye Lawrence Kanyuka, Colonel Castro, na Benjamin Mbonipa bahuriye n’umuhuza Uhuru Kenyatta i Mombasa, baganira ku bijyanye no gukomeza kuva mu bice bari barafashe.

    Itangazo rivuga ko inyeshyamba za M23 ziyemeje gukomeza kuva mu duce zafashe mu rwego rwo kugaragaza ubusake mu gushyira mu bikorwa agahenge ko guhagarika imirwano kemejwe.

    M23 kandi ngo yiyemeje gukomeza gukorana bya hafi n’ingabo z’Umuryango wa EAC zigenda zifata uduce twahozemo inyeshyamba.

    Ibi biri mu myanzuro yari yafashwe n’Abakuru b’ibingabo z’ibihugu bya EAC mu nama yabereye i Bujumbura.

    Itangazo ry’ibiro bya Uhuru Kenyatta rivuga ko M23 yiyemeje gukomeza kuva mu bice yafashe kandi bikagenzurwa n’ingabo za EAC n’urwego rushinzwe kugenzura ibibera ku mipaka, rwa ICGLR, ndetse himejwe ko abavuye mu byabo n’impunzi bakomeza gutaha mu ngo zabo.

    M23 yasabye ko umuhuza aharanira ko amahoro agaruka muri Congo, ndetse basaba ko imitwe y’inyeshyamba yaba iyo muri Congo n’ikomoka hanze yayo irambika intwaro hasi, kandi igahagarika ibitero kuri M23 mu rwego rwo gushaka igisubizo mu mahoro.

    Inama y’umuhuza Uhuru Kenyatta n’abayobozi ba M23 ngo yasanze hari intambwe iterwa mu kugaruka kw’ituze mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, ndetse ngo abavuye mu byabo batangiye gutaha.

    M23 yagaragaje ko ishyigikiye ubushake bw’ibihugu by’Akarere mu gushakira amahoro uburasirazuba bwa Congo, by’umwihariko inama iheruka guhuza Uhuru Kenyatta, Perezida Ndayishimiye Evariste ndetse na Perezida Felix Tshisekedi.

    Ngo yanashimye ko ibiganiro bitaha bizaba mu kwezi kwa Kabiri bizabera muri Congo mu rwego rwo kubyegereza bene byo.

    Uyu mutwe wanasabye Uhuru Kenyatta gusaba ko imbwirwaruhame n’ibikorwa byibasira abantu kubera abo bari bo bihagarara.

    Ubusanzwe M23 Leta ya Congo ivuga ko ari umutwe w’Iterabwoba, ko itaganira na wo, gusa mu biganiro byahuje u Rwanda na Congo i Luanda muri Angola, hemejwe ko M23 iva mu bice yafashe noneho Leta ya Congo ikabona kuganira na bo.

    Ntihavuzwe niba mu biganiro bitaha bizahuza Abanye-Congo, n’umutwe wa M23 uzaba ubirimo.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/M23-yateye-indi-ntambwe-i-Mombassa

  • Ukora amasanduku yo gushyinguramo yafashwe agiye kwica umurwayi mu bitaro kugira ngo abone ikiraka #rwanda #RwOT

    Umugabo wo muri Kameruni ukora amasanduku yo gushyinguramo yatawe muri yombi na polisi azira gushaka kwica umurwayi mu bitaro kugira ngo abone ikiraka kuko yari amaze iminsi yaraheraniwe.

    Amakuru aravuga ko uyu mugabo w'imyaka 33 wari warabuze aho acuruza amasanduku ye,yinjiye mu bitaro byari hafi y'aho akorera,ashaka guhuhura umurwayi wa Cholera wari uharwariye.

    Icyakora ibi ntabwo byamuhiriye kuko ngo ubwo yari agiye gucomora serumu yari yatewe umurwayi yafashwe n'umuganga wo muri ibi bitaro ahita ahamagara inzego zishinzwe umutekano

    Ibi biravugwa ko byabereye ahitwa Limbe,umujyi wegereye inyanja uri mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Cameroon.

    Iyi nkuru ntihavuzwe igihe ibi byabereye.


    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/ukora-amasanduku-yo-gushyinguramo-yafashwe-agiye-kwica-umurwayi-mu-bitaro