Tag: Umutekano

  • Kongo irambirije ku muryango “ SADC ” nawo utishoboye #rwanda #RwOT

    Iyo usesenguye imyitwarire y'ubutegetsi bwa Kongo mu kurangiza ikibazo cy'umutekano mu burasirazuba bw'icyo gihugu, usanga bwemera imyanzuro y'umuryango w'Afrika y'Uburasirazuba bya nyirarureshwa, ndetse bamwe mu bavuga rikijyana muri Kongo ntibatinye kuvuga ko ingabo z'uwo muryango ziri muri kongo ari “ abagambanyi bashyigikiye umutwe wa M23 “.

    Ibi na Perezida Tshisekedi ubwe abishinja izo ngabo, ku mugagaragaro. Mu gihe inama y'Abakuru b'Ibihugu by'Afrika iherutse kubera Addis-Abeba muri Ethiopia nayo yashyigikiye ko umubare w' ingabo z'uwo muryango zateganyijwe kugarura amahoro muri Kongo wakoherezwa uko wakabaye (kugeza ubu Kenya niyo yonyine yamaze kohereza ingabo zose), abaturage ba Kongo bakomeje kwigaragambya basaba ko n'izamaze kuhagera zahambira utwangushye zikabavira mu gihugu.

    Iyi myigaragambyo kandi inashyigikiwe na Leta ndetse na sosiyete sivile, bashishikariza abo baturage kwiroha mu mihanda bamagana ingabo z'Umuryango w'Afrika y'uburasirazuba.Iyi myitwarire igayitse iraza ikurikira ubutumwa bucicikana ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu magambo ya bamwe mu banyapolitiki ba Kongo, nka Martin Fayulu na Denis Mukwege, basaba ko ingabo z'Umuryango w'Afrika y'Uburasirazuba zava muri Kongo, zigasimburwa n'iza “ SADC “, Umuryango w'Ibihugu byo mu Majyepfo y'Afrika.Icya mbere, aka ni agasuzuguro Kongo ikomeje kugaragariza Abakuru b'Ibihugu by' Afrika y'Uburasirazuba bagaragaza ubushake bwinshi bwo gufasha Kongo kuva mu bibazo by'umutekano imazemo imyaka n'imyaniko.

    Umwete abo Baperezida berekana, kuri mugenzi wabo wa Kongo ntacyo uvuze. Ni mu gihe nyamara ubu isi yose yafashe ingamba zo gushakira ibisubizo mu karere ibibazo birimo, abo hanze yako bakaza bunganira. Ibibazo bikururwa n'umutekano muke muri Kongo, nk'impunzi zinyanyagiye mu bihugu byo muri aka Karere k'Ibiyaga Bigari, bigira ingaruka kuri ibyo bihugu byose, ari nayo mpamvu bishaka uko byatanga umusanzu mu kubikemura.

    Kujya gushakira amaboko muri SADC, ugatera umugongo abo musangiye umutwaro, ni ubushishozi buke muri politiki.Icya kabiri, n'iyo SADC Kongo ihanze amaso, nayo ubwayo ntirashobora gukemura ibibazo byo mu bihugu-binyamuryango.

    Urugero ni Mozambike, kimwe mu bamunyamuryango 16 ba SADC, yamaze imyaka yarabaye indiri y'ibyihehe, kugeza ubwo nko mu ntara ya Cabo Delgado, Leta itari ikihakandagiza ikirenge. Byasabye ubutabazi n'ubwitange bw'abasirikari n'abapolisi b'uRwanda, rutanafite aho ruhuruye na SADC, none mu gihe kitaragera no ku mwaka, abaturage basubiye mu byabo, baratekanye mu ntara ya Cabo Delgado. Iyo SADC yari irihe ubwo abaturage ba Mozambike bicwaga, abagore bagasambanywa ku ngufu, abatabarika bakava mu byabo ?

    Igihugu cy'Afrika y'Epfo nacyo ni umunyamuryango wa SADC. Ni kimwe mu birangwamo ibibazo by'ingutu, bishingiye ku miyoborere mibi, ruswa, ubwicanyi, ivangura, n'ibindi bisa neza n'ibyamunze Kongo. Uruka se yafata uhitwa ? Perezida Cyril Ramaphosa w'Afrika y'Epfo ubu niwe uyobora akanama k'amahoro n'umutekano mu Muryango w'Afrika Yunze Ubumwe. Perezida Tshisekedi aherutse kujya kumuregera u Rwanda ngo nirwo ruhungabanya umutekano wa Kongo. Mu nama y'i Addis-Abeba Ramaphosa yashatse kugwa mu mutego w'amarangamutima, nubwo ibyo we na Tshisekedi bari bagambanye ngo basabire uRwanda ibihano, bitabahiriye.Mozambike yayogojwe n'intambara, kandi ari umunyamuryango wa SADC kimwe n'Afrika y'Epfo, Perezida Ramaphosa arayitererana.

    U Rwanda rumaze gutabara, nabwo SADC itabishaka, Afrika y'Epfo yakozwe n'ikimwaro, maze Ramaphosa n'abandi bo muri SADC bahoreza ingabo muri Mozambike, ariko bisa nko kwifotoza, kuko nta n'icyo abasirikari b'ibyo bihugu bafashije kigaragara. Ibyo Ramaphosa atahaye igihugu cye se, nta gihe Mozambike, azagiha Kongo ?

    Muri make rero, na mbere yo gupfunda imitwe ahashoboka n'ahadashoboka, ubutegetsi bwa Tsisekedi nibwumve ko mbere na mbere igisubizo kiri mu biganza by'Abanyekongo ubwabo. Nibareke kumva ko hari abazaza kubamenera amaraso, kubera ingorane bashobora kubonera umuti ubwabo.

    Ikindi nibuhe agaciro inama bugirwa n'abaturanyi bahuriye mu Muryango w'Afrika y'Uburasirazuba, bumva kandi bazi neza umuzi w'ikibazo, aho kumarisha isi ibirenge ashakira umuti no kubatawufite.

    The post Kongo irambirije ku muryango “ SADC ” nawo utishoboye appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/kongo-irambirije-ku-muryango-sadc-nawo-utishoboye/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kongo-irambirije-ku-muryango-sadc-nawo-utishoboye

  • Gukubita no gukomeretsa ku bushake, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato – Ibyaha Jowest akurikiranyweho #rwanda #RwOT

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwemeje ko umuhanzi Giribambe Josue uzwi nka Jowest yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha 2 birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no gukubita no gukomeretsa ku bushake.

    Inkuru y’itabwa muri yombi rya Jowest yamenyekanye ejo hashize aho aya makuru yamejwe na Kompanyi ya IT Entertainment ireberera inyungu ze mu itangazo yasohoye ivuga ko ari ubugambanyi yakorewe.

    Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko uyu muhanzi afunzwe ndetse na dosiye yamaze kugezwa mu Bushinjacyaha ndetse ko ishobora kuba yaragejejwe mu Rukiko.

    Yavuze ko akurikiranyweho ibyaha 2 birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato ndetse no gukubita no gukomeretsa ku bushake.

    Ati “akurikiranyweho gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no gukubita no gukomeretsa ku bushake, byakorewe umuntu w’igitsina gore ufite imyaka 18, ni ibyaha bikekwa ko yabikoze kuva mu Kwakira 2022 kugeza afashwe.”

    Ibi byaha yabikoreye mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kicukiro, Akagari ka Ngoma mu Mudugudu w’Ahitegeye.

    Jowest ni umuhanzi urimo kuzamuka ukunzwe mu ndirimbo nka ‘Agahapinesi’, ‘Hejuru’, ‘Saye’ n’izindi.

    Joswest akurikiranyweho gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/gukubita-no-gukomeretsa-ku-bushake-gukoresha-undi-imibonano-ku-gahato-ibyaha-jowest-akurikiranyweho

  • Umuhanzi Jowest amaze iminsi 20 afunzwe ku cyo bise ubugambanyi #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Jowest amaze iminsi afunzwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha aho sosiyete ireberera inyungu ze ya IT Entertainment ivuga ko ari ubugambanyi.

    Ejo hashize ku wa Mbere tariki ya 20 Gashyantare 2023 ni bwo haje inkuru y’uko uyu muhanzi amaze iminsi afunzwe.

    Sosiyete ireberera inyungu z’abahanzi, ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Mbere yasohoye itangazo yemeza ko uyu muhanzi amaze hafi ibyumweru 3 afunzwe.

    Yavuze ko nka kompanyi ireberera inyungu z’uyu muhanzi ko bifuza kumenyesha abakunzi be bose ko Jowest ubu afunzwe.

    Yakomeje igira ati “yitabye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ku wa 1 Gashyantare 2023, yahise atabwa muri yombi. Akurikiranyweho ibyaha atigeze akora ashinjwa n’abatamwifuriza ibyiza bashaka kumudindiza mu iterambere ry’umuziki we no mu buzima busanzwe.”

    Bivugwa ko uyu muhanzi ashinjwa gufata ku ngufu umwana utarageza imyaka y’ubukure.

    Jowest ni umuhanzi urimo kuzamuka ukunzwe mu ndirimbo nka ‘Agahapinesi’, ‘Hejuru’, ‘Saye’ n’izindi.

    Jowest amaze iminsi 20 afunzwe

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuhanzi-jowest-amaze-iminsi-20-afunzwe-ku-cyo-bise-ubugambanyi

  • Uganda: UPDF yabuze amahitamo ku kurasa M23 #rwanda #RwOT

    Igisirikare cya Uganda UPDF, kiravuga ko kiri mu mayira abiri kukurasa ku mutwe wa M23 mu burasirazuba bwa Kongo, igihe hafatwa umanzuro wo kurwana.

    Ikinyamakuru Daily Monitor cyanditse ko ingabo za Uganda zahawe umwanya mu ntara ya Nord Kivu, zabuze amahitamo kuko ku ruhande rumwe wumva ibyo M23 irwanira byumvikana, ubundi bakumva bakwiye guhashya uyu mutwe.

    Ikigoranye ku ngabo za Uganda uretse kuba zisabwa kurasa M23, hari urwikekwe ko uwakora ku batutsi bo muri Kongo yaba yiteranije na bamwe mu baturanyi, kandi umubano wari umaze kuba mwiza igihe byagaragara ko koko ashyigikiye aba barwanyi.

    Ngo biranagoye kwitandukanya n'igitekerezo cya General Muhoozi Kainerugaba, wavuze ko yaba ari amakosa akomeye ingabo yigeze kubera umugaba, zirashe ku batutsi bo muri Kongo baharanira uburenganzira bwabo.

    Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko abasesenguzi ba politiki mpuzahanga, bakibwiye ko kurasa kuri M23 bigoye bitazanashoboka, uretse igihe byagaragara ko ifatanya n'umutwe wa ADF urwanya leta ya Uganda.

    Hari abavuga ko uyu mutwe wa M23, amakuru yawo atazwi neza bakemeza ko ikibazo cyayo gifitiwe igisubizo cya dipolomasi kurusha kurwana, kuko igihugu cya Kongo ubwacyo nta bushobozi gifite bwo kurwanya uyu mutwe, kandi hari ibihugu muri aka karere bidafite inyungu muri iyi ntambara.

    Daily Monitor yandika ko nka Tanzania nubwo iri muri EAC, yanze gutanga ingabo zo kurwanya M23, ngo iracyashaka kumenya aho ibintu byerekeza.

    Leta ya Kenya yatanze ingabo mu ntara ya Nord Kivu cyane cyane Goma, ngo yabikoze kuko izi ko ntacyo ipfana na Kongo, kuko bitanahana imbibe, ibi ngo biri mubituma nta mpamvu ifite yo kurwanya aba barwanyi.

    U Burundi bwatanze ingabo mu ntara ya Sud Kivu, nabwo ngo inyungu uretse gusahura no kwihanganira na Red Tabara, nta nyungu bufite kuri M23.

    Umwe mubayoboye ingabo za EAC muri Kongo, yabwiye Daily Monitor ko Uganda ariyo yonyine yapfa kugerageza, ariko nayo ngo hari ibyo idashaka kwiteranyamo cyane ko ngo intambara zananiranye, uyu mutwe muri 2012 ugatanga agahenge nta mirwano ikomeye ibaye,bagasanga ariko byagenda.

    Uyu musirikare ngo yavuze ko guhoza u Rwanda mu majwi ko rufasha M23 biri mu bikomeza ikibazo, kuko aba barwanyi bafite ibyo bahuriyeho na Uganda n'u Rwanda, kuburyo ingabo za Kampala zigomba kwigengesera mu kujya mu ntambara.

     Umuti utangwa ngo ni uko abategesi ba Kongo bakwicara ku meza y'ibiganiro, bitaba ibyo ingabo za Uganda muri Nord Kivu zikazaba indorerezi nk'iza Kenya, cyane ko iza Sudan Y'Epfo zifite ibibazo mu gihugu kurenza aho zaje gutabara.

    The post <strong>Uganda: UPDF yabuze amahitamo ku kurasa M23</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/02/21/uganda-updf-yabuze-amahitamo-ku-kurasa-m23/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=uganda-updf-yabuze-amahitamo-ku-kurasa-m23

  • Umugabo wari ugiye guta umurambo w'umukunzi we yishe yatamajwe bikomeye n'igikapu yari yawushyizemo #rwanda #RwOT

    Umugabo yafashwe agiye guta kure umurambo w'umukunzi we nyuma yo kumwicira iwe mu rugo ahitwa Barberton mu ntara ya Mpumalanga muri Afurika y'Epfo.

    Uyu mugabo w'imyaka 38 yafashwe nyuma yo kugaragara ari gusunika iki gikapu cyarimo umurambo w'uyu mugore w'imyaka 19 agiye kuwujugunya kure.

    Polisi yo muri aka gace yasohoye itangazo uyu munsi tariki ya 20 Gashyantare ivuga ko uyu mugabo yaketswe n'abagore batatu nyuma yo kugaragara ari gusunika iki gikapu kimuremereye cyane bakibaza ikirimo.

    Aba bagore basabye umushoferi wa taxi wari ubatwaye guhagarara bakareba icyo uyu mugabo ari gusunika ku ngorofani ikozwe mu biti [ishereti],nawe mu kubona ko bamuketse icyo gikapu kiramucika kiragwa.

    Kubera ko yari yagowe no gufunga icyo gikapu,umurambo wahise ugaragara niko guhita atabarizwa polisi iramufata.

    Ibinyamakuru byo muri iki gihugu bivuga ko polisi yahageze uyu mugabo amerewe nabi n'abaturage bari bamukubise hafi no kumwica.

    Kubera gukubitwa cyane,uyu mugabo ntiyahise ajyanwa muri gereza yabanje kujywa kwa muganga kuko ngo yari amerewe nabi cyane.

    Ntabwo uyu ngo yigeze avuga impamvu yishe uyu mukunzi we.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugabo-wari-ugiye-guta-umurambo-w-umukunzi-we-yishe-yatamajwe-bikomeye-n

  • Karongi: Hafashwe babiri bacukuraga amabuye y'agaciro binyuranyije n'amategeko – #rwanda #RwOT

    Abafashwe ni abasore babiri b'imyaka 19 na 22 y'amavuko, bacukuraga amabuye yo mu bwoko bwa Gasegereti mu mugezi wa Mashyiga, mu mudugudu wa Nyakiguma, akagari ka Birambo mu murenge wa Gashari.

    Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n'abaturage mu Ntara y'Iburengerazuba, yavuze ko bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage.

    Yagize ati: ” Polisi yari ifite amakuru yahawe n'abaturage ko hari abantu bacukura amabuye mu mugezi wa Mashyiga cyane cyane mu masaha y'ijoro, bigatuma ubutaka bw' imwe mu mirima ikikije uwo mugezi butwarwa n'isuri.”

    “Ku bufatanye n'izindi nzego z'umutekano hakozwe umukwabu wo kubashakisha, ahagana ku isaha ya saa munani z'ijoro, hafatirwa babiri bari barimo gucukura muri uwo mugezi bifashishije ibikoresho bya gakondo nyuma y'uko abandi bahise biruka bagacika bakibona inzego z'umutekano.”

    CIP Rukundo akomeza ashimira abatanze amakuru yatumye bafatwa, yibutsa abaturage ko ubucukuzi n'ubucuruzi bw'amabuye y'agaciro bikorwa gusa n'ubifitiye uruhushya, abasaba gukomeza gutanga amakuru ku bo bacyekaho gukora bene ibi bikorwa.

    Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw'Igihugu rw'ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Gashari ngo hakomeze iperereza mu gihe hagishakishwa n'abandi bafatanyaga.

    Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ingingo ya 54 ivuga ko Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y'agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-hafashwe-babiri-bacukuraga-amabuye-y-agaciro-binyuranyije-n-amategeko

  • AU yashimangiye ko imitwe ya M23, ADF na FDLR igomba gukura akarenge mu Burasirazuba bwa RDC – #rwanda #RwOT

    Iyi nama yateranye ku wa 17 Gashyantare 2023, yiga ku bibazo by'umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, i Adid Ababa muri Ethiopie.

    Kuri uwo munsi kandi habaye n'indi nama y'abakuru b'ibihugu ku rwego rw'Akarere yitabiriwe na Perezida João Lourenço wa Angola, Felix Tshisekedi wa RDC, Paul Kagame w'u Rwanda, Evariste Ndayishimiye w'u Burundi, William Ruto wa Kenya na Samia Suluhu wa Tanzania.

    Mu myanzuro yafashwe harimo gusaba imitwe yose yitwaje intwaro guhagarika imirwano bitarenze tariki 30 Werurwe 2023 no kuva mu duce twose igenzura naho Guverinoma ya RDC yasabwe gucyura impunzi zayo zose ziri muri Uganda n'u Rwanda, zirimo n'izihamaze imyaka isaga 26 zahunze ubugizi bwa nabi bumaze igihe muri icyo gihugu, kubera imitwe yitwaje intwaro.

    Abitabiriye inama yo ku rwego rwa AU bagaragaje ko bahangayikishijwe n'umwuka mubi hagati ya RDC n'u Rwanda, basaba ko inzira y'ibiganiro hagati y'impande zombi ari yo yimakazwa kuko ari byo bizageza Akarere ku mahoro arambye.

    Inama yasabye ko imitwe yose yitwaje intwaro by'umwihariko M23 hamwe na ADF ndetse na FDLR guhagarika ibitero kandi ikavana akarenge mu Burasirazuba bwa RDC, hamwe n'ibyo isaba ko imyanzuro yafatiwe mu biganiro bya Luanda na Nairobi ishyirwa mu bikorwa.

    Iyi nama yanashyigikiye ibyavuye mu nama y'abakuru b'ibihugu byo mu Karere yabaye ku wa 17 Gashyantare 2023 i Addis Ababa muri Ethiopie, ishimangira ko ko abarwanyi ba M23 bamburwa intwaro ku bufatanye bw'ubuyobozi bwa RDC, ingabo za EAC n'ingabo z'Umuryango w'Abibumbye ziri mu butumwa bw'Amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO).

    Yashimye gahunda yo kohereza ingabo za EAC muri RDC hamwe n'ibihugu byatanze abasirikare muri uyu mutwe ku bw'ubushake bwabyo mu guharanira ko aka akarere kagira amahoro n'umutekano birambye.

    Yanzuye ko AU izakomeza gushyigikira ibikorwa byo koherezwayo ndetse n'imikorere y'izi ngabo binyuze mu buyobozi na Komisiyo ya AU ariko Umuryango w'Abibumbye n'abandi bafatanyabikorwa basabwa gutera inkunga uyu mutwe haba mu buryo bw'amafaranga cyangwa ibikoresho.

    Abagize iyi nama bamaganye ibitero biherutse kugabwa ku ngabo za MONUSCO byaguyemo abantu barimo abo muri izi ngabo n'abasivile bihanganisha imiryango yabuze ababo n'ibihugu bakomokamo.

    Bashimye umwanzuro w'akanama gashinzwe amahoro muri Loni wakuyeho ikomanyirizwa rya RDC mu bijyanye no kugura intwaro kuko ngo bizayifasha kubona ubushobozi bwo guhangana n'imitwe yitwaje intwaro no kurinda abaturage bayo.

    Perezida wa Angola João Manuel Lourenço nk'umuhuza ku rwego rw'Akarere, Perezida w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye uyoboye umuryango wa EAC na Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya, umuhuza ku rwego rwa EAC bashimiwe uruhare rwabo mu ntambwe zo gufasha kugera ku mahoro mu Karere.

    Abitabiriye iyi nama biyemeje gukomeza gukurikirana ibibazo byo mu Burasirazuba bwa RDC no mu Karere k'Ibiyaga Bigari muri rusange.

    Inama zabereye muri Ethiopie zombi zije zikurikira iyabereye i Bujumbura tariki 4 Gashyantare uyu mwaka, yasabye impande zombi guhagarika imirwano, igategeka umutwe wa M23 gusubira inyuma kugira ngo uganire na Leta ya Congo ndetse no kongera ingabo z'uwo muryango zishinzwe guhosha imirwano hagati y'impande zombi.

    Abagaba bakuru b'ingabo z'ibihugu bigize EAC bateraniye i Nairobi tariki 9 Gashyantare bemeza uduce buri ngabo z'ibihugu zizajyamo mu Burasirazuba bwa Congo ndetse n'igihe M23 igomba kuba yashyiriye intwaro hasi.

    Ingabo z'uwo muryango kandi zahawe inshingano zo gushakisha amakuru ku mutwe wa FDLR mu duce zigenzura, kugira ngo azifashishwe mu bitero byo guhashya uwo mutwe nuramuka udashyize intwaro hasi.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/au-yashimangiye-ko-imitwe-ya-m23-adf-na-fdlr-igomba-gukura-akarenge-mu

  • RDC yise umutwe wa FDLR abaharanira impinduramatwara #rwanda #RwOT

    Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yise umutwe wa FDLR, ko ugizwe n'abantu baharanira impinduramatwara, ibintu bihabanye n'ibyo umuryango mpuzamahanga wemeje ko ari umutwe w'iterabwoba ugizwe n'abasize bakoze Jenoside mu Rwanda.

    Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo, Patrick Muyaya, yagiranye ikiganiro n'Umunyamakuru wa Al Jazeera, Marc Lamont Hill, wamubajije ku mikoranire y'igisirikare cya leta n'umutwe wa FDLR.

    Raporo y'Itsinda ry'impuguke z'Umuryango w'Abibumbye yagiye hanze muri Kamena 2022 yashyize ahabona imikoranire y'Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) n'imitwe irimo FDLR ndetse ko yakomeje kuyiha intwaro.

    Muyaya yavuze ko ibyo ari ibihuha, asobanura ko iyo FDLR igihugu cye gishinjwa gukorana nacyo, ari umutwe wishe Abanye-Congo ndetse na Ambasaderi w'u Butaliyani.

    Ati 'Aba bantu ba FDLR twabarwanyije guhera mu 1996 n'ubu turacyabarwanya kuko ari ikibazo ku mutekano w'abaturage ba Congo. Ikibabaje, mu myaka ishize bari mu bishe Ambasaderi w'u Butaliyani. Ntabwo rero twakorana n'abo bantu bitwa FDLR.'

    Umunyamakuru yakomeje abaza Muyaya niba ibivugwa na Loni n'izindi raporo ari ibihuha, biza kurangira yinyuzemo avuga ko FDLR ari umutwe uharanira impinduramatwara, iby'uko ukora ubwicanyi abivamo.

    Ati 'Ibintu bigomba gusobanuka. Ntabwo wagereranya M23 ishyigikiwe n'u Rwanda n'abaharanira impinduramatwara nka FDLR.'

    Perezida Tshisekedi ubwo yari i Bujumbura mu nama yari yatumijwe na Perezida Ndayishimiye, yabwiye abakuru b'ibihugu bagenzi be, ko FDLR ari 'abantu bakunda igihugu'.

    Raporo y'Itsinda ry'impuguke ivuga ko ku wa 8 na 9 Gicurasi 2022, imwe mu mitwe yitwaje intwaro yahuriye muri Pinga, agace gaherereye hagati ya teritwari za Walikale na Masisi, mu Ntara ya Kivu y'Amajyaruguru, maze birema ihuriro.

    Iryo huriro ngo ryagombaga kwemeza aho iyi mitwe ikwiye guhagarara mu biganiro bya Nairobi bagiranaga na Guverinoma ya RDC.

    Bitandukanye n'ibyari byakoranyije iyi mitwe, imyanzuro ngo yaje gufatanya guhangana na M23.

    Iyo nama yari yahuje imitwe ya Nduma Défense du Congo-Rénové (NDC-R) iyoborwa na Guidon Mwisa Shimiray; Alliance des Patriotes pour un Congo Libre et Souverain (APCLS) uyoborwa na Janvier Karairi Buingo; CMC/FDP iyoborwa na Dominique Ndaruhutse alias Domi; na Nyatura-Abazungu (Alliance des Forces pour la Défense du Peuple – ANCDH/AFDP) uyoborwa na Jean-Marie Bonane.

    Raporo ikomeza iti “Nubwo batagaragara ku nyandikomvugo y'inama ya Pinga, Itsinda ryahawe amakuru ko Colonel Silencieux wa FDLR na Colonel Potifaro wa FDLR bari bahari.'

    'Iyo nama ya Pinga yanitabiriwe na Colonel Salomon Tokolonga wa wa FARDC (3411th regiment), ushinzwe ibikorwa n'ubutasi bwa gisirikare.”

    Muri iyo nama ngo hafatiwe imyanzuro ibiri ikomeye. Ko iyi mitwe yemeranyije kuba ihagaritse kugabanaho ibitero, ndetse bakarema ihuriro, bagahuza imbaraga na FARDC “mu guhangana na M23 hamwe n'abayifasha.”

    Icyo gihe ngo hemeranyijwe gushyira hamwe abarwanyi 600 bo gutera FARDC ingabo mu bitungu, mu gikorwa bise icyo “kwirwanaho.”

    Raporo ikomeza iti “Kuba Colonel Tokolonga wa FARDC yari mu nama byasesengurwa nko kuba bamwe mu bayobozi muri FARDC bashyigikiye iri huriro ry'imitwe yitwaje intwaro no kwemeza ubufatanye bwa bamwe mu basirikare ba FARDC n'iri huriro.”

    Uyu Colonel Tokolonga yahoze ari umuyobozi wa Mai Mai.

    Ikindi gihamya cy'imikoranire ya Leta ya Congo n'umutwe wa FDLR ni inama iherutse kubera i Goma muri Serena Hotel yahuje Umugaba Mukuru w'Ingabo za Congo, Lt Gen Christian Tshiwewe, n'abayobozi bakuru b'imitwe yitwaje intwaro muri Congo.

    Tshiwewe yari i Goma guhera tariki 10 Mutarama kugera ku ya 15 uko kwezi. Mu bari bitabiriye iyo nama, hari harimo n'abayobozi bakuru b'umutwe wa FDLR.

    IVOMO: IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/rdc-yise-umutwe-wa-fdlr-abaharanira-impinduramatwara

  • Padiri w'Umutubuzi yafashwe amaze gutwara akayabo abayoboke be #rwanda #RwOT

    Umupadiri w'umutubuzi arashinjwa amanyanga hanyuma agasaruro amamiliyoni menshi y'amadolari mu nsengero zitandukanye zo mu gace atuyemo hanyuma akoresha ayo mafaranga mu kwinezeza no kugura ibintu bitangaje.

    Bwana Ryan Scott bivugwa ko yakoze ubupadiri nk'umutubuzi mu gihe cy'imyaka 30 ndetse yatangaga serivisi zirimo gusezeranya,kubatiza ndetse no gutanga penetensiya.

    Umwe mu bayoboke b'idini rye yavuze ko Padiri Ryan yari umutubuzi ndetse ngo iyo yavumburwaga yahitaga yimukira mu wundi mujyi,agakomeza gahunda ye yo gushaka amafaranga.

    Inyandiko zemewe n'amategeko zatanze ibimenyetso byerekana ko Ryan “atigeze yimikwa nk'umupadiri”, ariko nubwo atabikorewe,ngo Ryan yagaragaje ubuhanga bwanyuze abantu.

    Mu myaka 30 yamaze atuburira abantu,Bwana Ryan yazengurutse ibice byo mu Burengerazuba bwa Amerika abwiriza ubutumwa ndetse agatuburira abamwizeye.

    Umunyamakuru,Alex Schuman,yacukumbuye inkuru yose y'uyu mugabo hanyuma yemeza ko uyu ari umutubuzi kabuhariwe atigeze na rimwe agirwa padiri.

    Schuman yagize ati : “Padrii Ryan yakoze ibi byose mu myaka 30 azenguruka mu burengerazuba,afungura insengero.Ntabwo ari nko kwiyerekana mu mujyi yarangiza akihisha.

    Abaturage baramwishimiye cyane.Abantu bumvaga Imana iri mu rusengero arimo ariko batazi gahunda ye.”

    Uyu mugabo wabuze ibyangombwa byerekana ko ari padiri,yateye inda umugore batashyingiranwe aribyo byatumye ashidikanywaho.

    Uyu kandi yaguze inyamaswa zitandukanye mu mafaranga yatuburiraga abamuyobotse ndetse ngo yari kuzifashisha mu gushaka andi mafaranga.

    Ubu uyu yatawe muri yombi ari gukurikiranwa ku cyaha cyo gutubura

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/iyobokamana/article/padiri-w-umutubuzi-yafashwe-amaze-kurya-akayabo-abayoboke-be

  • Imitwe yitwaje intwaro yasabwe kuva aho yafashe, RDC isabwa gucyura impunzi zayo #rwanda #RwOT

    Abakuru b'ibihugu byo mu Muryango w'Afurika y'Iburasirazuba (EAC)  banzuye ko imitwe yose yitwaje intwaro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, igomba gusubira inyuma ikava aho yafashe, bitarenze taliki 30 Werurwe, 2023, ndetse iki gihugu gisabwa gucyura impunzi zacyo ziri mu Rwanda na Uganda.

    Iyi nama yabereye Addis Ababa kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Gashyantare 2023,yari iyobowe na Perezida w'u Burundi, unayobora Umuryango wa Afurika y'i Burasirazuba, Evariste Ndayishimiye n'uwa Angola , João Lourenço.

    Abakuru b'ibihugu basabye ko imirwano ihagarara ako kanya impunzi zahungiye iyi mirwano mu Rwanda no muri Uganda zigataha aho zaturutze.

    N'ubwo imitwe yose yasabwe kubahiriza imyanzuro ikarekura aho yafashe, M23 niyo yibanzweho.

    Ingabo za DRC ziherutse kuvuga ko ziri gusubiza 'mu buryo bukomeye' ibitero bya M23 zishinja kutubahiriza amasezerano yo guhagarika imirwano.

    M23 yo, ku rundi ruhande,  ivuga ko ingabo za Leta 'zitera ibisasu buhumyi ahatuye abantu i Kitchanga, Kingi n'i Ruvunda bityo ko igomba gusubiza bikomeye abarasa ibyo bitero, ikabikora mu rwego rwo kurengera abaturage.

    M23 imaze gufata 80% bya Teritwari ya Rutshuru n'ibindi bice bya Masisi zombi z'Intara ya Kivu ya Ruguru.

    Ibiro bya perezida wa DR Congo bivuga ko iyi nama y'i Addis Ababa irimo kwiga ku kwanga gusubira inyuma kwa M23 ku butaka bwa Congo yafashe bitemewe, ikabikora 'ititaye ku masezerano ya Luanda na Bujumbura'.

    Kuri  uyu wa Gatandatu i Addis Ababa haratangira inama rusange y'Abakuru b'ibihugu bagize Umuryango w'Ubumwe bwa Afurika.

    The post <strong>Imitwe yitwaje intwaro yasabwe kuva aho yafashe, RDC isabwa gucyura impunzi zayo</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/02/18/imitwe-yitwaje-intwaro-yasabwe-kuva-aho-yafashe-rdc-isabwa-gucyura-impunzi-zayo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=imitwe-yitwaje-intwaro-yasabwe-kuva-aho-yafashe-rdc-isabwa-gucyura-impunzi-zayo