Tag: Umutekano

  • Karongi: Bafatiwe mu kabari banywera arenga ibihumbi 900Frw bibye – #rwanda #RwOT

    CIP Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n'abaturage mu Ntara y'Iburengerazuba, yavuze ko bafashwe ahagana saa kumi n'ebyiri z'umugoroba, biturutse ku makuru yatanzwe n'uwo bari bamaze kwiba.

    Ati 'Umucuruzi wo mu mujyi wa Karongi yahamagaye atanga amakuru ko amaze kwibwa kandi ko acyeka umugabo waje avuga ko ashaka ibicuruzwa bitandukanye, mu gihe agiye kubimushakira mu bubiko, agarutse abura amafaranga 981,100 yari agiye kujya kubitsa kuri banki.'

    'Mu kumwiba ay0 mafaranga, yari kumwe na mugenzi we bari bazanye kuri moto asigara hanze, acyeka ko ari we winjiye akayakura muri kontwari kuko bagarutse akayabura, nyuma y'uko bakije moto bakagenda amwizeza ko agiye kuyabikuza kuri banki akabona kugaruka kwishyura.'

    Yakomeje avuga ko abakekwaho ubujura bafashwe. Ati 'Bose uko ari babiri baje gufatirwa mu kabari ku mugoroba w'uwo munsi, mu kagari ka Kibirizi mu murenge wa Rubengera barimo gusangira inzoga na mugenzi wabo, biyemerera ko bafatanyije ubu bujura. Basanganywe 848,800Frw bavuga ko hari andi bamaze gukoresha batazi umubare wayo.'

    CIP Mucyo Rukundo yasabye abacuruzi kuba maso kuko hari ababagana biyoberanya ko ari abakiriya bagamije kubahombya cyangwa kubiba bakihutira gutanga amakuru ku nzego z'umutekano igihe bahuye n'ubujura nk'ubu.

    Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw'igihugu cy'ubugenzacyaha kuri sitasiyo ya Rubengera kugira ngo bakurikiranwe n'amategeko.

    Itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko; umuntu wese uhamijwe n'urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe, ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y'inyungu rusange mu gihe cy'amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, cyangwa kwiba byakozwe n'abantu barenze umwe.

    Aba bagabo uko ari batatu bafatiwe mu Karere ka Karongi bakekwaho icyaha cy'ubujura


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-bafatiwe-mu-kabari-banywera-arenga-ibihumbi-900frw-bibye

  • Umuzungu arakekwaho gutera icyuma umuturage ku Kimironko – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye kuri uyu wa 23 Gashyantare 2023 mu Kagari ka Bibare mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo, ubwo Ntarugera yariho ava kuri moto atangiye kwishyura akabona uwo muzungu amusatira yitotomba.

    Mu kumwegera undi yahunze agenda asubira inyuma agera aho agwa ku gikuta uwo muzungu ashaka kumusogota mu mu gituza ku bw'amahirwe abatabaye basanga amaze kumukomeretsa ku kibero no ku ntoki gusa.

    Ntarugera yabwiye IGIHE ati 'Ubwo nari ngeze iwanjye nishyura umumotari nabonye umuzungu ushaje yitotomba atukana ibitutsi by'urukozasoni ari kumwe n'imbwa ye ntoya abanza kutunyuraho, mvuze ngo mbese uravuga ibiki arahindukira antera icyuma.'

    Ntarugera yakomeje avuga ko nyuma abantu baje kumumukuraho nyuma ajyanwa kwa muganga, uwo muzungu ajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kimironko.

    Amakuru IGIHE ifite ni uko ngo uwo muzungu asanzwe ari umunyarugomo kuko ngo yigeze no kwangiza moto y'umuturage agategekwa kuyishyura.

    Iyi nkuru turacyayikurikirana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuzungu-arakekwaho-gutera-icyuma-umuturage-ku-kimironko

  • Interahamwe zitorezaga kwa Kabuga ku kimironko zongeye kugarukwaho #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki 23 Gashyantare 2023, iburanisha ryakomeje mu rubanza rwa Félicien Kabuga uregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubwunganizi bwe buhata ibibazo umutangabuhamya KAB053.

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Gashyantare 2023, umutangabuhamya KAB053 yashinje Kabuga  kwitabira mitingi ya MRND, ngo yari irimo n'uwari Perezida w'u Rwanda Juvénal Habyarimana, aho Kabuga ngo yemereye Interahamwe kuziha imyenda iziranga.

    Uyu mutangabuhamya w'umugore, wavuze ko yari mu Batutsi bahigwaga ngo bicwe muri Jenoside, isura ye n'ijwi byahinduwe mu buryo bw'ikoranahunga, mu kurinda umwirondoro we.

    Yatanze ubuhamya ari i Kigali, ahujwe mu buryo bw'amashusho n'inteko y'abacamanza bo mu rugereko rw'i La Haye mu Buholandi, rwasigaye ruca imanza zasizwe n'urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Arusha, rwari rwarashyiriweho u Rwanda.

    Kabuga wari ukurikiye uru rubanza mu buryo bw'amashusho ari i La Haye kuri gereza y'uru rugereko, nta jambo yahawe.

    Icyakora mu gihe cyashize yahakanye ibyaha bya jenoside aregwa.

    Umunyamategeko wunganira Kabuga, Emmanuel Altit, yabajije KAB053 niba iyo mitingi yabonyemo Kabuga, ngo igice cyayo cyaciye kuri televiziyo y'igihugu, yarabaye koko mu 1993 nk'uko yabibwiye urukiko.

    Ngo mu ibazwa rya KAB053 ryo mu mwaka wa 2011, yavuze ko yabaye mu 1991 cyangwa mu 1992.

    Altit rero amubaza umwaka nyawo uwo ari wo.

    KAB053 yasubije ko bimugoye kwibuka umwaka nyawo yabereye, gusa ngo icyo yibuka ni uko mitingi nk'izo zagize ingaruka ku buzima bw'Abatutsi.

    Yabajijwe ku byo yavuze ko kuva mu mpera za Gashyantare kugeza mu ntangiriro za Werurwe ko nta mututsi wari wagabweho igitero mu gace KAB053 yari atuyemo, kugeza habaye iyo mitingi.

    Yasubije ko kuva igitero cya RPF cyatangira, mu 1990, Abatutsi bagiye bibasirwa mu bice bitandukanye, ariko ko muri iyo mitingi ari bwo yari abyiboneye.

    Ku ho yavuze mu ibazwa rye ko mu ntangiriro ya Jenoside yavuye iwabo, agahura n'Inkotanyi, yabajijwe igihe yahuriye na zo, avuga ko hari muri Gicurasi 1994.

    Kuri iyo ngingo ni ho Altit yasoreje guhata ibibazo uyu mutangabuhamya.

    Gusa umucamanza Bonomy ukuriye iburanisha, yavuze ko hari bagenzi be bo mu nteko y'abacamanza bafite ibibazo byo kubaza KAB053, kandi ko n'ubushinjacyaha na bwo hari igihe bushobora kuba bwakwifuza kugira icyo bwongeraho.

    Kubera ko igihe cy'iburanisha cyari giteganyijwe cyari kigeze ku musozo, Bonomy yavuze ko iburanisha rizakomereza kuri KAB053, ku wa kabiri w'icyumweru gitaha tariki 28 Gashyantare 2023.

    The post <strong>Interahamwe zitorezaga kwa Kabuga ku kimironko zongeye kugarukwaho</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/02/23/interahamwe-zitorezaga-kwa-kabuga-ku-kimironko-zongeye-kugarukwaho/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=interahamwe-zitorezaga-kwa-kabuga-ku-kimironko-zongeye-kugarukwaho

  • Minisitiri Biruta yavuze ku mikoranire y'u Rwanda na Jordanie mu guhashya iterabwoba i Cabo Delgado – #rwanda #RwOT

    Ubufatanye bw'u Rwanda na Jordanie mu by'umutekano no guhashya iterabwoba bumaze igihe kirekire cyane ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bikunze kwitabira inama izwi nka 'Aqaba Process Meeting'.

    Izi nama zibera mu Mujyi wa Aqaba zatangijwe n'Umwami Abdullah II bin Al-Hussein mu 2015, ndetse Umukuru w'Igihugu, Paul Kagame akunze kuzitabira.

    Mu ngingo zikunze kugarukwaho harimo gusigasira umutekano n'imikoranire mu bya gisirikare no gusangira ubunararibonye mu guhangana n'iterabwoba by'umwihariko muri Afurika y'Iburasirazuba.

    Iyi nama igiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere nk'uko byatangajwe na Minisitiri Dr Biruta wari wakiriye Minisitiri w'Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga no gucyura impunzi muri icyo gihugu, Dr Ayman Abdullah Al- Safadi.

    Aba bombi kuri uyu wa 22 Gashyantare 2023, basinyanye amasezerano y'ubufatanye mu bya politiki n'uburezi ndetse bagirana ikiganiro n'itangazamakuru.

    Ati 'Iterabwoba ribangamiye twese. Intego ya 'Aqaba Process' ni ukurandura iterabwoba aho ryaba riri hose. U Rwanda rwabaye umufatanyabikorwa w'ingenzi muri uru rugamba kuva mu ntangiro kandi ni ko bikomeje kugenda.'

    Yakomeje agira ati 'Ubufatanye bwacu buzakomeza kandi tuzishimira ko u Rwanda ruzakira inama ya Aqaba vuba aha muri uyu mwaka, ni ubufatanye bukomeje kandi burimo gutanga umusaruro ufatika mu guhashya cya kibazo cy'iterabwoba navugaga.'

    Minisitiri Biruta yavuze ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bigira uruhare rukomeye muri izi nama z'i Aqaba, ari kimwe mu bituma rukomeza gukorana bya hafi na Jordanie mu guhashya iterabwoba.

    Ati 'Bikaba byumvikana ko u Rwanda rufite uruhare runini muri izi nama, akaba ari nayo mpamvu ruzakira bwa mbere iyi nama izaba ireba cyane cyane n'igice cya Afurika y'Uburasirazuba.'

    Inama ya Aqaba Process izabera mu Rwanda muri uyu mwaka bitaganyijwe ko izitabirwa n'Umwami.

    U Rwanda na Jordanie mu guhashya iterabwoba

    Kuva muri Nyakanga 2021, u Rwnada rwatangiye ubutumwa budasanzwe bwo guhashya iterabwoba muri Mozambique by'umwihariko mu Ntara ya Cabo Delgado.

    Ubwo Ingabo z'u Rwanda zageraga muri Mozambique, zabanje guhangana n'ibyihebe zibivana mu birindiro bitandukanye byari bifite. Kuri ubu ibyihebe byinjiye mu mashyamba ya Cabo Delgado, mu gihe ingabo z'u Rwanda zikibikurikirana.

    Ni ubutumwa bugikomeje aho u Rwanda rwakomeje kugenda rubona abafatanyabikorwa barimo Jordanie nk'uko Minisitiri Dr Biruta yabitangaje.

    Ati 'Ubundi rero igihugu cya Jordanie turakorana no kurwanya iterabwoba mu gihugu cya Mozambique. Kandi ikintu cya mbere kinakomeye ni uguhana amakuru ku iterabwoba ndetse n'ariya matsinda atandukanye ahungabanya umutekano akoresheje iterabwoba haba muri Afurika no muri Mozambique.'

    Minisitiri Biruta yavuze ko imitwe y'iterabwoba usanga yambukiranya imbibi ku buryo ushobora gusanga hari uburyo nk'umutwe uri muri Afurika y'Iburasirazuba ukorana n'uwo mu karere Jordanie iherereyemo.

    Ati 'Hano mu gice cyacu muzi ko dufite za ADF ahagana mu Burasirazuba bw'Amajyaruguru ya Congo. Byose biba bifite aho bihuriye kuko abarwana muri Mozambique bafite uko bakorana n'aba bari muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.'

    'Ndetse birazamuka bikagera no muri Somalia no mu gice Jordanie ibamo. Ni ngombwa rero ko kurwanya iterabwoba, ibihugu byose bifatanya kandi tukaba twishimira ko dufatanya n'igihugu cya Jordanie muri uru rugamba.'

    Muri rusange imikoranire y'u Rwanda na Jordanie mu bijyanye n'umutekano busanzweho ndetse Umuyobozi w'Ishami rishinzwe Ubutasi bwa Gisirikare muri Jordanie, Maj. Gen Ahmed Husni Hasan Hatoqia aheruka kugirira uruzinduko rw'akazi mu Rwanda aho yagiranye ibiganiro n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen. Jean Bosco Kazura.

    Minisitiri Biruta na mugenzi we, Dr Ayman Abdullah Al- Safadi bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta yavuze ko u Rwanda rusanzwe rukorana bya hafi na Jordanie

    Minisitiri w'Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga no gucyura Impunzi muri Jordanie, Dr Ayman Abdullah Al- Safadi yavuze ko umubano w’igihugu cye n’u Rwanda uzakomeza gutezwa imbere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-biruta-yavuze-ku-mikoranire-y-u-rwanda-na-jordanie-mu-guhashya

  • FARDC mu nzira yo kwitabaza SADC ngo ibafashe gutsinda M23 n'u Rwanda #rwanda #RwOT

    Umusirikare mukuru mu ngabo za FARDC ushinzwe ibijyanye na Operasiyo zo kuyobora urugamba Brig Gen Chico Tshitambwe yemeje ko Leta ya Kinshasa iri kuganira n'ingabo zo mu bihugu bya SADC kugira ngo zibafashe bigaranzure M23.

    Uyu yakomeje avuga ko banatera u Rwanda kuko ngo rufasha umutwe wa M23 umaze kuzengereza Uburasirazuba bwa Kongo.

    Uyu yemeje kandi ko FARDC izisubiza uduce twose M23 yafashe ibifashijwemo na SADC mu rwego rwo gushimangira ko igihugu cye nta mishyikirano giteze kugirana n'uyu mutwe.

    Brig Gen Jérôme Chico Tshitambwe uri mu basirikare bo ku gasongero muri FARDC yari aherutse guhagarikwa ashinjwa ubugambanyi mu rugamba iki gisirikare cyatsinzwem na M23 mu mezi ashize.

    Uyu yagarutse kuri wa Mbere tariki ya 20 Gashyantare 2023 akangata, avuga ko FARDC igiye gutsinda M23 mu gihe cya vuba ikisubiza ibice byose yafashe.

    Yagize ati 'intambara duhanganyemo mu Rwanda [yavugaga M23], tugiye kuyitsinda.Utwo turere twose twigaruriwe n'u Rwanda na M23 bizasubizwa inyuma nta mishyikirano iyo ari yo yose.'

    Yakomeje agira ati 'Iyi ntambara yaje tumaze igihe turi mu rugamba rwo guhashya ADF n'ibindi bikorwa muri Ituri. FARDC ikora akazi kayo. Intambara yo kurwanya u Rwanda, tuzatsinda. Utwo turere twose twigaruriwe n'uturere tuzasubizwa inyuma nta buryo ubwo ari bwo bwose bw'imishyikirano.'

    Muri iki kiganiro cye yongeye kwemeza ko u Rwanda rufasha umutwe wa M23 ndetse avuga ko ari rwo ruri kurwana na M23, mu gihe u Rwanda rwakunze kwamaganira kure ibi birego by'ibinyoma by'ibihimbano.

    Yakomeje avuga ko ubwicanyi bwose bwabayeho mu bice binyuranye birimo Kishishe buzahorerwa n'ingabo za FARDC.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/fardc-mu-nzira-yo-kwitabaza-sadc-ngo-ibafashe-gutsinda-m23

  • Gisagara: Yafatiwe mu cyuho arimo gutema ishyamba rya Leta. – #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Habiyaremye yavuze ko uwo mugabo yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n'abaturagae, amaze gutema ibiti mu ishyamba rya Leta riherereye mu mudugudu wa Mujyejuru, akagari ka Bukinanyana mu murenge wa Musha, yari yatangiye kwasamo inkwi.

    Yagize ati'Tugendeye ku makuru aturutse mu baturage bo mu mudugudu wa Mujyejuru ko hari umuntu urimo gutema ishyamba rya Leta, hateguwe igikorwa cyo kumufata, tumusanga amaze gutema ibiti bigera ku 10 yari yatangiye kwasamo inkwi akoresheje ishoka.'

    Yakomeje avuga ko haje kumenyekana ko yari asanzwe yinjira rwihishwa muri iryo shyamba, agatema ibiti byo kugurisha, ibindi akabikoramo inkwi nazo akazigurisha.

    CIP Habiyaremye yaburiye abishora mu bikorwa byo gutema amashyamba ya Leta, bangiza ibidukikije.

    Yashimiye abatanze amakuru yatumye uwangizaga ishyamba rya Leta afatwa, ashishikariza abaturage gukomeza kurinda ibidukikije n'ibikorwaremezo batanga amakuru ku wo babonye abyangiza.

    Uwafashwe yashyikirijwe urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Save kugira ngo hakomeze iperereza.

    Itegeko N°48/2018 ryo ku ya 13/08/2018, mu ngingo yaryo ya 44 ivuga ko hagamijwe kurengera ibinyabuzima, ibikorwa bikurikira birabujijwe: gutwika amashyamba, pariki z'Igihugu n'ibyanya; gutwika ibishanga, inzuri, ibihuru, ibyatsi hagamijwe ubuhinzi cyangwa gutunganya inzuri z'amatungo ndetse n'ibindi bikorwa ibyo aribyo byose byangiza ibidukikije birabujijwe.

    Ingingo ya 59 y'iri tegeko ivuga ko umuntu wese utuma ibimera bikomye bipfa, ubisenya, ubisarura cyangwa ubyangiza, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000FRW).


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-yafatiwe-mu-cyuho-arimo-gutema-ishyamba-rya-leta

  • Leta ya RDC mu nzira yo kugura drones icyenda zikomeye zo kurasa kuri M23 #rwanda #RwOT

    Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC ,kigiye kugura Drones zigera ku icyenda mu Bushinwa kugira ngo kibashe guhangana n'umutwe wa M23 ,ukomeje kwigarurira uduce twinshi muri Kivu y'Amajyaruguru.

    Ikinyamakuru Africa Intelligence kiravuga ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwamaze kwemeza igurwa rya Drones icyenda mu Bushinwa zo mu bwoko bwa CH-4 Rainbow ,ndetse ko mu minsi mike iri imbere zizaba zamaze kugera ku rugamba mu Burasirazuba bwa DRC mu rwego rwo guhagarika umuvuduko wa M23.

    Ikindi kandi ngo iki gihugu kirashaka guha akazi abasirikare b'abanya Romania kugira ngo bafashe mu ikoreshwa ry'izi ndege zitagira abapilote.

    Iki kinyamakuru, gikomeza kivuga ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwasanze gutsinda M23 bisaba izindi mbaraga , ndetse ko bwamaze kwemeranya n'Ubushinwa ku igurwa ry'izi Drones.

    Africa Intelligence ikomeza ivuga ko imijyi ya Goma na Bukavu , ariyo izifashishwa nk'ibirindiro bikuru by'izi Drones,ngo kuko ariyo yegeranye n'u Rwanda bashinja gutera inkunga M23 ndetse bakemeza ko ariho uyu mutwe utera uturutse.

    Cyongeyeho ko imyiteguro yo gutegura aho zizajya zihagurukira n'ibindi bintu nkenerwa kugira ngo zibashe gutangira urugamba ,irimbanyije mu mujyi wa Goma na Bukavu.

    Izi drones, ngo zifite ubushobozi bwo gukora ubutasi no kugaba ibitero ku mwanzi zikoresheje za misile.

    DRC kandi,ngo irateganya kuzana Abanya Romania bagomba gutoza abazakoresha izi Drones ndetse ko iki gihugu cyamaze kwishyura ikiciro cya mbere cy'Amadorali y'Amerika avuye kuri Banki nkuru ya DRC ajya kuri konte za Equity Bank.

    Kugeza abu ariko, Ubuyobozi bukuru bwa FARDC ntiburemeze iby'iyi nkuru .

    Mu gihe FARDC yabasha kubona izi Drones, zaba ziyongeye ku zindi ndege z'intambara zo mu bwoko bwa Sukhoi 25 iheruka gukura mu Burusiya mu mpera z'umwaka ushize mu rwego rwo guhangana na M23.

    DRC ikimoje gushyira imbaraga nyinshi mu kurwanya M23 ndetse amakuru aturuka i Kinshasa, akavuga ko Perezida Tshisekedi yamaze kurahira avuga ko azakoresha ubushobozi bwose igihugu cye gifite kugirango abashe gutsinda M23.

    ku rundi ruhande ,Umutwe wa M23 uvuga ko nta ntwaro na zimwe zawutera ubwoba ndetse ko udateze gusubira inyuma utaragera ku ntego zawo kugeza igihe Ubutegetsi bwa DRC buzemera ibiganiro .

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/leta-ya-rdc-mu-nzira-yo-kugura-drones-icyenda-zikomeye-zo-kurasa-kuri-m23

  • Igisirikare cya Uganda kiri mu rujijo ku kurasa kuri M23 #rwanda #RwOT

    Igisirikare cya Uganda UPDF, kiravuga ko kiri mu mayira abiri kukurasa ku mutwe wa M23 mu burasirazuba bwa Kongo, igihe hafatwa umanzuro wo kurwana.

    Ikinyamakuru Daily Monitor cyanditse ko ingabo za Uganda zahawe umwanya mu ntara ya Kivu y'Amajyaruguru, zabuze amahitamo kuko ku ruhande rumwe zumva ibyo M23 irwanira byumvikana, ubundi bakumva bakwiye guhashya uyu mutwe.

    Ngo biragoye kwitandukanya n'igitekerezo cya General Muhoozi Kainerugaba, wavuze ko yaba ari amakosa akomeye ingabo yigeze kubera umugaba, zirashe ku batutsi bo muri Kongo baharanira uburenganzira bwabo.

    Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko abasesenguzi ba politiki mpuzamahanga, bakibwiye ko kurasa kuri M23 bigoye bitazanashoboka, uretse igihe byagaragara ko ifatanya n'umutwe wa ADF urwanya leta ya Uganda.

    Hari abavuga ko uyu mutwe wa M23, amakuru yawo atazwi neza bakemeza ko ikibazo cyayo gifitiwe igisubizo cya dipolomasi kurusha kurwana, kuko igihugu cya Kongo ubwacyo nta bushobozi gifite bwo kurwanya uyu mutwe, kandi hari ibihugu muri aka karere bidafite inyungu muri iyi ntambara.

    Daily Monitor yandika ko nka Tanzania nubwo iri muri EAC, yanze gutanga ingabo zo kurwanya M23, ngo iracyashaka kumenya aho ibintu byerekeza.

    Leta ya Kenya yatanze ingabo mu ntara ya Kivu y'Amajyaruguru cyane cyane Goma, ngo yabikoze kuko izi ko ntacyo ipfana na Kongo, kuko bitanahana imbibe, ibi ngo biri mu bituma nta mpamvu ifite yo kurwanya aba barwanyi.

    U Burundi bwatanze ingabo mu ntara ya Kivu y'Epfo,ku nyungu zo kwihanganira na Red Tabara,kuko ngo nta nyungu bufite kuri M23.

    Umwe mu bayoboye ingabo za EAC muri Kongo, yabwiye Daily Monitor ko Uganda ariyo yonyine yapfa kugerageza, ariko nayo ngo hari ibyo idashaka kwiteranyamo cyane ko ngo intambara zananiranye, uyu mutwe muri 2012 ugatanga agahenge nta mirwano ikomeye ibaye,bagasanga ariko byagenda.

    Uyu musirikare ngo yavuze ko guhoza u Rwanda mu majwi ko rufasha M23 biri mu bikomeza ikibazo, kuko aba barwanyi bafite ibyo bahuriyeho na Uganda n'u Rwanda, kuburyo ingabo za Kampala zigomba kwigengesera mu kujya mu ntambara.

    Umuti utangwa ngo ni uko abategesi ba Kongo bakwicara ku meza y'ibiganiro, bitaba ibyo ingabo za Uganda muri Nord Kivu zikazaba indorerezi nk'iza Kenya, cyane ko iza Sudan Y'Epfo zifite ibibazo mu gihugu kurenza aho zaje gutabara.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/igisirikare-cya-uganda-kiri-mu-rujijo-ku-kurasa-kuri-m23

  • Umwaka urashize Uburusiya buteye Ukraine, ni gute Afurika yakwigobotora ingaruka? #rwanda #RwOT

    Abakurikiranira hafi iby'ubukungu baburiye leta na za guverinoma z'ibihugu by'Afurika, gufata ingamba zirambye zatuma byigobotora ingaruka zituruka kuri iyo ntambara ishobora kumara igihe kirekire.

    Harabura amasaha atarenga 72 kugira ngo umwaka wihirike, ubaze umunsi ku wundi  Uburusiya bushoje intambara kuri Ukraine.

    Uruzinduko rutunguranye  rwa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Joe Biden, muri Ukraine kuri uyu wa 20 Gashyantare 2023,  rwafashwe na bamwe nk'ikimenyetso cya vuba mu byerekana ko iyi ntambara ishobora kuzamara igihe kitazwi, ariko gishobora kuba kinini.

    Ni intambara kandi kuva yatangira yagize ingaruka mu nzego z'ubukungu na Diplomasi by'Afurika, by'umwihariko ariko ku itumbagira ry'ibiciro.

    Mu bihe byashize guverinoma y'u Rwanda yari yemeye ko intambara ya Ukraine n'Uburusiya nta kabuza izagira ingaruka ku bukungu bw'u Rwanda, ariko vuba minisitiri w'imari n'igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yaremye agatima abaturarwanda ko ibiciro biri mu nzira yo kumanuka.

    Yagize ati 'Ibimenyetso bigaragaza ko ibiciro bitangiye kugabanuka ku masoko yacu, byatangiye kugaragara guhera mu mpera za 2022.'

    Icyakora abahahira ku isoko ry'u Rwanda n'abaricuruzaho nta cyizere bagaragaza cy'iryo gabanuka, n'ubwo u Rwanda ntako rutagize ngo ibiciro by'umwihariko ibikomoka muri ibyo bihugu biri kurwana bigabanuke.

    Aba baravuga kuri Peteroli, Gaz n'ifarini.

    Umushoferi yagize ati 'Wabaga ufite ibihumbi 10 ukanywa litiro 10, ariko ubu usigaye unywa litiro 5. Ibiciro byarazamutse cyane ariya 26 bagabanijeho ntacyo atumariye rwose ni make, ibiciro ku isoko biracyakomeye.'

    Umucuruzi wa Gaz we ati 'Ubundi Gaz iyo yakatutse abantu bose barabibona, none ubu inkuru bari kumva ni uko ujya kumva ukumva nko ku kilo cya Gaz hiyongeyeho ibiceri 80.'

    Umucuruzi w'ibikomoka ku ifarini 'Mbere y'intambara ya Ukraine n'u Burusiya ifarini yari ku mafaranga make, ariko aho iziye ibiciro byarazamutseumufuka waguraga ibihumbi 20 na 23, ariko ubu umufuka ni ibihumbi 27.'

    Mu mboni z'impuguke mu bukungu zisanga hari impungenge ko iyi ntambara ishobora kumara igihe kitari gito, ariko bwana Straton Habyarimana, we aburira ibihugu by'Afurika gushyiraho ingamba zo gukemura ibibazo by'ubukungu, byatewe n'iyo ntambara.

    Yagize ati 'Gushaka ubundi buryo twabonamo ibicuruzwa twavanaga hariya no kuba twahangana n'ikibazo cy'izamuka ry'ibiciro, hakoreshejwe ingamba zitandukanye. Hari ibihugu bimwe byagiye bizamura inyungu ku nguzanyo fatizo, hari ibihugu bimwe byakoresheje uburyo bundi nka politiki y'imisoro kugira ngo bihangane n'izamuka ry'ibiciro, hari ibyatanze umusaruro ufatika hari naho ibiciro byagiye bigabanuka naho bitaraganuka, umuvuduko ntabwo ukiri hejuru.'

    Ku rundi ruhande ariko abakurikiranira hafi politiki mpuzamahanga, bo basanga igihe inzira y'ibiganiro yaba idashyize ku ndunduro intambara ya Ukraine n'uburusiya, hari ibyago byinshi byagwiririra uyu mugabane harimo n'ikiterabwoba.

     Dr. Ismael Buchanan arabisobanura.

    Yagize ati 'Mu rwego rw'ububanyi n'amahanga biratera kutumvikana hagati y'ibihugu. Ibihugu bimwe bishyigikiye u Burusiya ibindi biri inyuma ya Ukraine, mwibuke ibibazo bya Mali, Burkinafaso hari zimwe mu ntambara n'imitwe y'iterabwoba muri Afurika, yagiye ibona umwanya wo guhagarara no kubona umwanya wo gufashwa n'Uburusiya.'

    Kugeza ubu Leta Zunze Ubumwe za Amerika,  iri ku isonga mu bihugu bitera inkunga Ukraine kuko imaze gutanga  imfashanyo ya gisirikare ifite agaciro ka miliyaridi 24.9 z'amadorari y'Abanyamerika, ndetse n'ibihugu by'i Burayi byibumbiye mu mutwe wo gutabarana OTAN ukomeje guha inkunga Ukraine.

    N'ubwo byatangiye byifata ariko aho bigeze, hari ibihugu by'Afurika byatangiye kugaragaza uruhande biriho.

     Ku ikubitiro Maroc yatangaje inkunga kuri Ukraine, mu gihe hari ababona ibimenyetso by'ubufanye, hagati y'Afurika y'Epfo n'Uburusiya.

    Tito DUSABIREMA

    The post <strong>Umwaka urashize Uburusiya buteye Ukraine, ni gute Afurika yakwigobotora ingaruka?</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/02/21/umwaka-urashize-uburusiya-buteye-ukraine-ni-gute-afurika-yakwigobotora-ingaruka/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umwaka-urashize-uburusiya-buteye-ukraine-ni-gute-afurika-yakwigobotora-ingaruka

  • Malawi: Umunyarwanda n'umurundi batawe muri yombi bashinjwa gukora amafaranga y'amiganano #rwanda #RwOT

    Ibi bibaye nyuma y'iminsi mike abapolisi bataye muri yombi abantu bane bazira gutunga no gukoresha amafaranga y'amiganano ya Malawi azwi nk'Ama-Kwacha ndetse n'amadolari ya Amerika.

    Ibi byabereye i Mangochi byemejwe n'umuvugizi wa polisi, Sub-Inspector Amina Tepani Daudi, avuga ko ifatwa ry'abo bombi ryakurikiye irya Pangani William w'imyaka 21, wasangenwe amafaranga y'amiganano ya Malawi 300 ,000 (hafi 318.000 frw) ku isoko rikuru rya Mangochi mu minsi micye ishize.

    Daudi yavuze ko iperereza ry'abapolisi, ryasanze abanyamahanga babiri ari bo bateguye gahunda yo gucapa inoti byatumye batabwa muri yombi ku wa Gatanu nyuma yo kuregwa n'abaturage bababonye bakoresha inoti za banki z'impimbano bagura ibiryo '.

    Bombi basanganwe Ama-Kwacha 165.000 y'inoti za 5,000 hamwe n'imashini ya photocopieuse yo mu bwoko bwa Canon, impapuro zisanzwe, imakasi, n'ibindi.

    Nk'uko byatangajwe na Sub-lnspector Daudi, William watawe muri yombi iminsi itatu mbere yaho, ni we wavuze ko yakoranaga na Saidi na Sean.
    Ati: “Bombi bemeye ko bacapye inoti za banki z'impimbano kandi bagaragaje uko babigenje.”

    Yongeyeho ko bombi bazitaba urukiko nyuma gato yo gukora iperereza.
    Urubanza rwa Lilongwe rurimo umupfumu n'abandi batatu kandi nk'uko bitangazwa na Polisi ya Lilongwe,babanje gufata David Nthakayawina mu kigo cy'ubucuruzi cya Mitundu nyuma yo kubitsa 50.000 by'inoti za 2,000 z'impimbano abinyujije ku mukozi wa Airtel Money.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/article/malawi-umunyarwanda-n-umurundi-batawe-muri-yombi-bashinjwa-gukora-amafaranga-y