Tag: Ubuzima

  • Nyarugenge: Umuzunguzayi yacakiye ubugabo bw'umunyerondo arabukanda #rwanda #RwOT

    Umuzunguzayi w'umugore wacururizaga hafi y'isoko ryo mu karere ka Nyarugenge, ubwo yamburwaga ibyo yacuruzaga, yadukiriye umunyerondo acakira ubugabo bwe arabukanda. Mu kwirwanaho yitabara, umunyerondo yagwanye hasi n'uyu muzunguzayi wakomeretse bikomeye ugutwi. Gukomereka kwako byibazwaho?.

    Byukusenge Anitha yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru, ati' Uriya mugore niwe wizize kuko bamwambuye ibintu yacuruzaga aho kugira ngo agende ahubwo ahita afata uriya mugabo ubugabo bwe arabukanda nibwo bagundagurana yitabara bagwa hasi arakomereka.'

    Umunyerondo witwa Tuyisenge Janvier, yabwiye igihe ko uyu muzunguzayi yamuhohoteye ndetse nta n'uruhare yagize kugira ngo akomereke. Ati' Njye nari ndi mu kazi mwambuye ibintu yari arimo gucuruza yahise aza arankurura amfata 'ubugabo' arabukanda noneho cyagihe ndimo kwitabara nibwo twaguye arakomereka ariko sinigeze mukubita.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyarugenge, Murekatete Patricie, yavuze ko camera zishinzwe umutekano zagaragaje ko uyu muzunguzayi yari yafashe ubugabo bw'umunyerondo wamubuzaga gucuruza ndetse yakomeretse ubwo uwo muzunguzayi yitabaraga.

    Ati' Ntacyo umunyerondo yamutwaye kuko camera z'umutekano zatweretse ko yamufashe ubugabo akamukanda undi kuko yari arimo kubabara agerageje kwitabara bagwa hasi arakomereka ariko nta ruhare umunyerondo yabigizemo'.

    Yakomeje avuga ko uyu muzunguzayi akimara gukomereka imodoka y'umutekano mu Murenge wa Nyarugenge yahise imujyana ku Bitaro bya Kaminuza bya CHUK kugira ngo avurwe.

    Mu Murenge wa Nyarugenge cyane cyane rwagati mu Mujyi wa Kigali, ni hamwe mu hakunze kugaragara abazunguzayi bakunda guhangana inzego z'umutekano zirimo DASSO n'abanyerondo iyo bari mu mikwabo yo kubabuza gukora ubwo bucuruzi bw'akajagari kuko butemewe.

    Mu babajijwe bose, yemwe n'umunyerondo uvuga ko ntacyo yatwaye umuzunguzayi, ntawe usobanura uburyo kugwana hasi kwa bombi byaviriyemo uku gutwi gucika gutya. 

    Muri uku guhangana n'abazunguzayi babuzwa ubu bucuruzi butemewe n'amategeko, hagiye havugwa kenshi ko haba ubwo izi nzego nazo haba ubwo zikoresha ingufu z'umurengera. Ikibazo cy'abazunguzayi kimaze imyaka itari mike, umuti wo gucika kwacyo biragoye kuzavugutwa ukanyobwa, kugera aho nta muzunguzayi.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2023/03/04/nyarugenge-umuzunguzayi-yacakiye-ubugabo-bwumunyerondo-arabukanda/

  • Sonia Rolland yasuye Ibitaro bya Ruhengeri anabigenera inkunga yo kwita ku bana bavukana ibibazo – #rwanda #RwOT

    Sonia Rolland asanzwe afasha ibi bitaro by'umwihariko muri serivisi yakira abana bavutse igihe kitaragera, abavukanye ibiro bike cyane, abavukanye indwara cyangwa abarwara nyuma y'igihe gito bavutse.

    Yagiye atanga ibikoresho bifasha mu kwita kuri abo bana binyuze mu muryango 'Maisha Africa' ukora ibikorwa byo kwita ku buzima bw'abana mu bihugu bya Afurika.

    Ni umuryango yashinze mu 2001 ubwo yagarukaga mu Rwanda bwa mbere nyuma yo kuhava mu 1990. Icyo gihe yari amaze kwegukana ikamba rya Nyampinga w'u Bufaransa mu 2000 agaruka gusura umuryano we mugari mu Rwanda.

    Uretse gufasha ibi bitaro kubera amateka bifitanye n'abo mu muryango we, yakoze n'ibindi bikorwa birimo ibyo gufasha abana b'imfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi binyuze mu kububakira inzu zo guturamo, kubaka amashuri n'ibindi bikorwaremezo bifasha abana ndetse ahamya ko byahinduye ubuzima bwabo.

    Ati 'Nishimiye ko nyuma y'imyaka 23 mu bushobozi nari mfite nagize uruhare mu iterambere ry'igihugu no gufasha abana benshi kwiyubaka.'

    Yakomeje agira ati 'Hamwe n'ibi bikoresho twatanze muri ibi Bitaro, impfu z'abana zagabanutseho hafi kimwe cya kabiri. Nabimenye umwaka ushize, ndabyishimira cyane kandi hari n'ababyeyi baza bakavuga bati 'Maisha warakoze'. Nk'ubu hari umwana wavukiye hano afite amagarama 600 none ubu afite imyaka ibiri; ibyo ni ibintu bishimishije.'

    Agaruka ku mateka afitanye n'ibi bitaro, Sonia Rolland yavuze ko Nyina yavukaga mu Mujyi wa Musanze ndetse hari Nyinawabo wabikozemo na Sekuru wabibayemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro bya Ruhengeri, Dr. Muhire Philbert, yashimye umusanzu wa Sonia Rolland mu gushyigikira serivisi bitanga binyuze mu kubiha ibikoresho.

    Ati 'Muri uru ruzinduko kwari ukureba aho ibyo afashamo ibitaro bishobora kuba byaragejeje abana bagiye bagira amahirwe yo kugerwaho n'ubwo bufasha no gukomeza kudufasha gukomeza kwita kuri abo bana.'

    Dr Muhire yavuze ko kuri iyi nshuro yageneye ibi bitaro inkunga y'ibihumbi 30 by'amayero, ni ukuvuga hafi miliyoni 30 z'amafaranga y'u Rwanda.

    Yakomeje agira ati 'Turamushimira cyane nubwo aba mu Bufaransa ariko afite umubyeyi w'Umunyarwanda, buriya ni cyo gihango yumva ko agifitanye n'u Rwanda, n'Ibitaro byacu. Turamushimira cyane rero uwo mutima n'ubwo bushake bwo gufasha ibitaro kugira ngo dukomeze twiyubake mu nshingano zacu dufite ku barwayi.'

    Sonia Rolland asanzwe afite imishinga akorera mu Rwanda. Mu mpera ya 2018, yatashye ibibuga bya Basketball na Volleyball yubakiye abana barererwa kwa Gisimba mu Mujyi wa Kigali byatwaye asaga miliyoni 20 Frw. Yubatse inzu zigera kuri 36 ku Kimironko zigenewe abana b'impfubyi za Jenoside by'umwihariko izari ziyoboye imiryango.

    Sonia Rolland ubwo yakirwaga mu Bitaro bya Ruhengeri ku wa 3 Werurwe 2023

    Sonia Rolland yasuye serivisi ivurirwamo abana bavukanye ibibazo mu Bitaro bya Ruhengeri

    Sonia Rolland yarebaga impinduka ibikoresho yagizemo uruhare byagize ku buvuzi bw’abana mu Bitaro bya Ruhengeri

    Sonia Rolland na bamwe mu bakozi n’abayobozi mu Bitaro bya Ruhengeri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/sonia-rolland-yasuye-ibitaro-bya-ruhengeri-anabigenera-inkunga-yo-kwita-ku-bana

  • Hagiye kubera inama yigira hamwe imihindagurikire y'ibihe muri politiki z'ubuzima #rwanda #RwOT

    Abafatanyabikorwa mu nzego z'ubuzima n'iterambere baturutse hirya no hino ku Isi, barahurira mu Rwanda uhereye kuri uyu wa 5 kugeza ku wa 8 Werurwe, mu nama mpuzamahanga ku iterambere ry'ubuzima muri Afurika (The Africa Health International Conference Agenda: AHAIC) izaba ibaye ku nshuro ya gatanu.

    Ikijyamakuru igihe dukesha iyi nkuru cyanditse ko iyi nama yateguwe ku bufatanye n'Umuryango mpuzamahanga wita ku buzima, Amref Health Africa, Minisiteri y'Ubuzima y'u Rwanda, Afurika Yunze Ubumwe n'Ikigo Nyafurika gishinzwe ubugenzuzi no gukumira indwara (Africa CDC).

    Abayobozi bakuru ku mugabane wa Afurika, abanyepolitiki, abashakashatsi, abashyiraho za politiki na sosiyete sivile nibo bazayitabira.

    Ibiganiro bizibanda ku gushaka icyakorwa mu kwinjiza iby'imihindagurikire y'ibihe muri politiki z'ubuzima.

    Umuyobozi mukuru wa Amref Health Africa, Dr Githinji Gitahi, yavuze ko bizaba ari ubwa mbere inama mpuzamahanga ku buzima muri Afurika yibanda ku mihindagurikire y'ibihe nka kimwe mu by'ishingiro mu buzima.

    Yagize ati 'Tuzi neza ko imihindagurikire y'ibihe n'ubuzima ari ibintu bidashobora gutandukanywa nyamara hashize imyaka myinshi bifatwa nk'ibintu bibiri bidafite aho bihuriye.'

    'Mu nama ya AHAIC 2023, tuzarebera hamwe izi nsanganyamatsiko hibandwa ku bijyanye n'ubwiyongere bw'ubushyuhe ku isi, kwitegura guhangana n'ibyorezo, ukwihaza mu biribwa n'imirire, guhanga udushya, ubushakashatsi n'iterambere, uburinganire n'amakimbirane.'

    AHAIC 2023 ije mu gihe abayobozi ba Afurika bongeye guhamagarirwa kugira icyo bakora mu guhangana n'imihindagurikire y'ibihe kuko ingaruka zayo zikomeje kugira ubukana kuri uyu mugabane.

    Minisitiri w'Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yavuze ko ibihugu bya Afurika bikomeje kwibasirwa n'ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe zirimo ibura ry'ibiribwa, kutabona amazi meza n'indwara za hato na hato.

    Mu gihe isi yegereje igihe ntarengwa cyo kugera ku ntego z'iterambere rirambye bitarenze umwaka wa 2030, abayobozi ba Afurika muri iyi nama bazatanga ubutumwa bukangurira sosiyete gushyira imbaraga mu nshingano n'uruhare rwayo mu kurandura ubukene no guteza imbere ubuzima n'imibereho myiza hamwe no kubungabunga umubumbe.

    Abazitabira inama kandi bazakora ubuvugizi ku kongera imbaraga mu bikorwa bigenewe gukemura ibibazo by'ubuzima n'imihindagurikire y'ibihe mu gihe isi iri gusohoka mu cyorezo cya Covid-19 yamazemo imyaka itatu.

    Umuyobozi Mukuru w'agateganyo wa Africa CDC, Dr Ahmed Ogwell Ouma, yavuze ko nubwo hari icyizere ko isi ifite ubushobozi bwo guhangana n'ibyorezo bishobora kuyibasira mu gihe kizaza bidashoboka mu gihe bitaba byiteguwe hakiri kare.

    Ati 'Ni ngombwa ko duhurira hamwe tugashaka ibisubizo by'ibibazo bya none n'iby'ahazaza mu gihe tugifite uburyo. Hamwe n'ibihugu binyamuryango n'abafatanyabikorwa nka Amref, Africa CDC izakomeza gushyira mu bikorwa gahunda nshya igena umutekano mu by'ubuzima muri Afurika.'

    Inama ya AHAIC 2023, izatangirana na Marathon yo ku wa 5 Werurwe izahura na Siporo Rusange mu Mujyi wa Kigali iba buri Cyumweru cya mbere n'icya gatatu cy'ukwezi nka bumwe mu buryo bwo kurwanya indwara zitandura mu batuye umujyi no kubungabunga ibidukikije.

    Iyi gahunda izakurikirwa n'ibiganiro, inama zo ku rwego rwo hejuru n'amahugurwa bizaba kuva ku wa 6 kugeza ku wa 8 Werurwe.

    The post Hagiye kubera inama yigira hamwe imihindagurikire y'ibihe muri politiki z'ubuzima appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/04/hagiye-kubera-inama-yigira-hamwe-imihindagurikire-yibihe-muri-politiki-zubuzima/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=hagiye-kubera-inama-yigira-hamwe-imihindagurikire-yibihe-muri-politiki-zubuzima

  • 40% by'abantu barwara 'stroke' irabica, byinshi kuri iyi ndwara yica benshi ku Isi #rwanda #RwOT

    Stroke ni imwe mu ndwara zikomeye, zibasira kandi zigahitana benshi, niyo mpamvu ugomba kwita cyane ku bimenyetso byayo hakiri kare, ukaba wakwihutira kwa muganga bitarakomera.

    Ubushakashatsi bwakozwe kuri iyi ndwara, bugaragaza ko abantu 40% barwara Stroke ibica, naho 70% ikabasigira ubumuga bukomeye.

    Ese Stroke ni iki?

    Ibaho iyo amaraso ajya mu bwonko ahagaze kugenda cg agize impamvu iyabuza kugenda nk'ibisanzwe.

    Iyo ibi bibaye; ibyo ureba, uko ugenda, uko uvuga ndetse n'uko utekereza byose birahinduka ntibibe bikiba mu buryo busanzwe, hari n'igihe uhita uta ubwenge. Ibi biba bitewe n'uko ubwonko butabona umwuka mwiza uhagije wa oxygen ndetse n'ibibutunga, bityo uturemangingo twabwo tugatangira gupfa.

    Kudatembera neza kw'amaraso mu bwonko bitera stroke, biba mu buryo 3 bw'ibanze:

    Ubwoko bwa stroke

    1.Ischemic strokes

    Ubu nibwo buryo rusange bukunze kuboneka muri benshi.

    Bukaba buterwa n'ukwifunga cg kugabanuka cyane kw'imijyana y'amaraso mu bwonko, bityo amaraso ahagera akagabanuka, ingiramubiri z'ubwonko zigatangira gupfa.

    2.Hemorrhagic strokes

    Ubu bwoko bwo buterwa n'uko imijyana y'amaraso ku bwonko no mu bwonko hagati yaturitse.

    3.Transient Ischemic attacks (TIAs)

    Ubu bwoko bwitwa kandi mini-strokes, butandukanye n'ubwavuzwe haruguru, kuko bwo buterwa no guhagaraga kw'amaraso ajya mu bwonko igihe gito.TIAs ijya gusa na ischemic stroke kuko byose biterwa n'ukwifunga kw'udutsi tujyana amaraso.
    Mu kiganiro Kigali Today yagiranye na Dr. Joseph Mucumbitsi, muganga w'abana akaba na muganga w'indwara z'umutima, avuga ko ubushakashatsi bwakorewe muri Leta zunze ubumwe za Amerika, bugaragaza ko mu mwaka wa 2010 abarwaye Stroke ari miliyoni 17, kandi yibasira abantu barengeje imyaka 65, naho muri 2011 yabaye impamvu ya kabiri y'impfu zahitanye abantu benshi ku isi bageze kuri miliyoni 6 na 200.

    Ubu bushakashatsi bukomeza buvuga ko muri Amerika ari impamvu ya mbere mu gutera ubumuga.

    Dr. Mucumbitsi avuga ko 'agereranyije mu Rwanda, hatabura abantu bagera kuri 500 mu mwaka barwara Stroke'.

    Ese Stroke iterwa n'iki?

    Ikintu cya mbere gitera stroke ni igihe imitsi igaburira ubwonko amaraso ifunze. Kandi impamvu zifunga iyo mitsi zaba nyinshi, ariko ikunze kubaho ni iyo bita 'Trombus'.
    Uyu ni umubumbe w'amaraso, akenshi wibumbira ku mavuta mabi aturuka kuri 'cholesterol' mbi nyinshi, akagenda ajya ku nkuta z'imitsi iyobora amaraso, bikagenda bifunga uwo mutsi buhoro buhoro.

    Iyo byenda gufatana ku buryo amaraso acamo ari make, hari ubwo havaho akabango gato kagafunga n'ahari hasigaye. Utwo tubango dukunda kuva ku mitsi yo ku ijosi.

    Iyo ufite 'Cholesterol' mbi nyinshi mu maraso, bikamara igihe kirekire, igenda izibira imitsi minini izamura amaraso mu bwonko, hakaba igihe havaho akabango kakaziba umutsi umwe mu yigaburira ubwonko, bigatuma hari igice cyabwo kitageramo amaraso.

    Dr. Mucumbitsi yabajijwe niba stress yaba impamvu ya stroke nkuko abantu bamwe babyibwira, asubiza agira ati 'Ubushakashatsi bwakozwe ntaho byagaragajwe ko stress ifite uruhare runini mu gutera iyo ndwara ya stroke'.

    Dr. Mucumbitsi akomeza avuga ko 'indi mpamvu itera stroke ari umuvuduko w'amaraso ushobora gutera guturika kw'imitsi yo mu bwonko.'

    Ese umuntu yakeka ko arwaye stroke ashingiye ku bihe bimenyetso?

    Nta bimeyetso simusiga by'iyi ndwara nk'uko Dr. Mucumbitsi abivuga, icyakora hari bitatu byagenderwaho.

    Iyo igice kimwe cy'imitsi yo mu maso gifite intege nke nko kubona umunwa uhemetse, ijisho rimwe rikifunga, cyangwa se igice cy'umusaya kikagagara wakoraho ntubyumve, kugobwa ururimi no gushyira amaboko hejuru ukumva ukuboko kumwe ntikubashije kugumayo, ibi bintu iyo ubyibonyeho usabwa kwihutira kujya kwa muganga, ndetse utavuga ngo nzajyayo ejo.

    Ese Stroke iravurwa?

    Dr. Mucumbitsi avuga ko iyi ndwara mu Rwanda bayivura kimwe n'ahandi hifashishijwe uburyo bubiri, bitewe n'urwego igezeho n'impamvu yayiteye.

    Ubwo buryo burimo gutanga umuti wo mu mutsi kugira ngo uzibure cya kibumbe cy'amaraso gishonge ndetse n'iyo umutsi waturitse amaraso akaba menshi hari igihe biba ngombwa ko umuntu abagwa

    Stroke yakwirindwa?

    Dr. Mucumbitsi avuga ko uburyo bwa mbere ari ugukora imyitozo ngororamubiri, kuko bizafasha kwirinda umuvuduko w'amaraso, nk'imwe mu mpamvu z'ingenzi zitera stroke.

    Ubwa kabiri ni ukwirinda kunywa itabi no kwegerana n'urinywa, kwirinda kunywa inzoga, kwita ku mirire iboneye no kwirinda kugira ibiro bitajyanye n'indeshyo yawe.

    Abantu bafite imyaka guhera kuri 40 basabwa kwisuzumisha buri mwaka bakareba uko ibipimo by'ibi bintu bihagaze.

    Umuvuduko w'amaraso, isukari iri mu maraso, cholesterol iri mu maraso, ibiro bigereranywa n'uburebure (BMI). Ubu ni bwo buryo bwonyine bwo kwirinda.

    Dr. Mucumbitsi yibutsa ko kwirinda biruta kwivuza.

    Ati 'Ni byiza kwisuzumisha, ukamenya uko uhagaze kuko Stroke ni indwara yica ndetse iyo udapfuye uramugara, kandi iyo umugaye ntuba ugishoboye kugira icyo wimarira. Iyi ndwara iratungurana ntiteguza haba mu bimenyetso, bifata amasaha make kugira ngo igaragare.'

    Fanny Umutoniwase

    The post 40% by'abantu barwara 'stroke' irabica, byinshi kuri iyi ndwara yica benshi ku Isi appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/04/40-byabantu-barwara-stroke-irabica-byinshi-kuri-iyi-ndwara-yica-benshi-ku-isi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=40-byabantu-barwara-stroke-irabica-byinshi-kuri-iyi-ndwara-yica-benshi-ku-isi

  • Abakinnyi bakubise umusifuzi bimuviramo gusohoka mu kibuga arandaswe #rwanda #RwOT

    Uwari umusifuzi wa kane mu mukino wahuzaga ikipe ya AS Muhanga na La Jeunesse FC yo ku Mumena, yakubiswe n'abakinnyi akurwa mu kibuga arandaswe.

    Izi mvururu zabereye mu mukino w'umunsi wa 15 wa shampiyona y'icyiciro cya Kabiri mu itsinda rya Kabiri (B).

    Amakuru avuga ko ubwo As Muhanga yari yakiriye La Jeunesse FC mu mukino warangiye itsinze igitego 1-0,abakinnyi b'iyi kipe yo ku Mumena banze kwakira ibyavuye mu mukino bashaka gukubita umusifuzi wo ku ruhande.

    Uyu musifuzi wo ku ruhande yatangiye gusatirwa n'abakinnyi ba La Jeunesse ubwo umukino wari urangiye, umusifuzi wa kane bivugwa ko yitwa Ruhumuriza Pacifique aza yirukanka ashaka kumukiza, bituma abakinnyi ba La Jeunesse bamukandagira yicara hasi ananirwa guhaguruka.

    Nshimiye Saidi watsinze igitego bakacyanga,yeretswe ikarita itukura muri izi mvururu zabaye umukino ukirangira.

    Uyu mukinnyi ngo ntabwo yiyumvishaga impamvu igitego cye cyanzwe nyamara cyazaga cyishyura icyo AS Muhanga yari yabatsinze,niko kuzabiranywa n'uburakari ateza imvururu umukino urangiye.

    Nyuma y'izi mvururu,abantu 8 barimo bamwe mu bakinnyi ba La Jeunesse bahise bajyanwa kuri RIB ya Muhanga, ndetse hari abakinnyi babiri barayemo, mu gihe hari abakinnyi bari mu gikorwa cyo kurwana baje gutorokera ku kibuga.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/abakinnyi-bakubise-umusifuzi-bimuviramo-gusohoka-mu-kibuga-arandaswe

  • Umusirikare wa RDC yarasiwe ku butaka bw'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Itangazo ry'ingabo z'u Rwanda rivuga ko umusirikare wa RDC yambutse mu buryo butemewe ku mupaka uzwi nka Grande Barrière mu karere ka Rubavu, ari kurasa ingabo z'u Rwanda zari ku burinzi, zikirwanaho zikamurasa, uwo musirikare wa RDC akahasiga ubuzima.

    Byabaye ahagana saa kumi n'imwe n'iminota 35 kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Werurwe 2023.

    RDF yatangaje ko hari n'abandi basirikare ba RDC barashe ku ngabo z'u Rwanda, nazo zikabasubiza zirasa.

    Ntabwo biramenyekana impamvu uwo musirikare yinjiye mu Rwanda icyakora ibihugu byombi bimaze igihe birebana ay'ingwe nyuma y'uko umutwe wa M23 utangije intambara ku ngabo za RDC.

    Congo ishinja u Rwanda gushyigikira izo nyeshyamba mu gihe u Rwanda rubihakana, rukavuga ko ari ibibazo bya Congo bwite idashaka gukemura ahubwo ikabyegeka ku Rwanda.

    Mu Ugushyingo umwaka ushize nibwo undi musirikare wa RDC yarasiwe mu karere ka Rubavu ahazwi nka Mbugangari, ubwo yinjiraga arasa ku ngabo z'u Rwanda zari ziri ku burinzi mu masaha y'ijoro.

    Umusirikare wa RDC yarashwe yinjiye ku butaka bw’u Rwanda

    U Rwanda rwagaragaje ko ingabo za RDC arizo zabanje kurasa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umusirikare-wa-rdc-yarasiwe-ku-butaka-bw-u-rwanda-184248

  • Abadepite batoye itegeko rigenga imikoreshereze y'ingingo z'umuntu #rwanda #RwOT

    Inteko Ishinga Amategeko umutwe w'Abadepite, yatoye itegeko rigenga imikoreshereze y'ingingo z'umuntu, ibiwusohokamo n'uturemangingo mu nzego z'ubuvuzi.

    Ni kenshi hajya habaho ko umuntu arwara urugingo rw'umubiri, bikaba ngombwa ko ategekwa n'inzego z'ubuvuzi kurusimbuza kugira ngo abeho.

     Ingingo zikunda kwibasirwa ni impyiko, umutima ndetse n'umwijima.

     Gusa ikibazo kijya kizamo ni uko ntaho mu Rwanda bafite ubushobozi bwo guhindurira umuntu urugingo, bigasaba ko ubikeneye ajya kubikorera mu mahanga.

    Ikindi kibazo cyakomaga mu nkokora itangwa ry'izi serivise, nta tegeko ryari ririho rigenga imikoreshereze y'ingingo z'umuntu, ibiwusohokamo n'uturemangingo mu nzego z'ubuvuzi.

    Kuri ubu iri tegeko ryamaze gutorwa n'Inteko Ishinga Amategeko umutwe w'Abadepite.

    Ibi bivuze ko umuntu agiye kujya yemererwa gutanga urugingo ku bushake, yaba ariho cyangwa agasiga yemeye kurutanga mbere y'uko apfa.

    Bimwe mu bibazo Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, agaragaza ko iri tegeko rije gukemura, Ni imvune z'abashakaga izi ngingo ziganjemo amafaranga menshi basabwaga, ariko nanone rikazafasha mu kubaka urwego rw'ubuvuzi ruhamye cyane cyane mu gisata kizaba gishinzwe gusimbuza ingingo.

    Yagize ati 'Ubwo bigiye kujya bikorerwa aha biroroshya ikiguzi, ariko no mu kwigisha abavura ubizi aba akorana n'ubyiga, umunyeshuri uzanabikomeza ejo. Ndabona ari byiza kugira ngo tugire urwego rw'ubuzima rufite abantu babishoboye, ariko n'abaturage babone ubuvuzi bwose bushoboka kugera naho umuntu atanga urugingo cyangwa akaruhabwa, bidasabye kujya mu mahanga.'

    Depite Uwamariya Odette, perezida wa Komisiyo y'Imibereho myiza mu Nteko Ishinga Amategeko, umutwe w'Abadepite, avuga ko hakurikiyeho urugendo rwo guhindura imyumvire mu bantu kugira ngo umuntu ajye atanga urugingo k'urukeneye, igihe byagaragajwe n'inzego z'ubuzima ko ntacyo byahungabanya ku mibereho y'urutanze cyangwa igihe yapfuye, ingingo ze zikagirira abasigaye akamaro.

    Ati 'Imyumvire ijyana no kwigisha no gukangurira abantu kandi bagenda babyumva, uyu munsi bishobora kuba bitaragera ku rwego abantu bose babyumva ariko nkeka ko uko bizagenda birushaho gusobanurwa, ubwo itegeko ryatowe numva igikurikiyeho ari uko ryamenyekanishwa, abantu bakamenya ibyiza byaryo.'

    Depite Uwamariya kandi yashimangiye ko nta muntu uzaba wemerewe gutanga urugingo arugurishije, kuko byateza ibyago by'igurishwa ry'abantu kandi bihanwa n'amategeko y'u Rwanda.

    Ati 'Oya! Ishimwe ntabwo ryemewe kubera ko ibijyane no gukoresha ingingo z'umuntu n'ibiwukomokamo twirinda ko hazamo ikintu cyo gushaka kubigira ubucuruzi, kandi dusanzwe dufite itegeko rihana ibijyanye no gucuruza abantu. Ni ngombwa ko rero byumvikana neza ko umuntu atazitwaza ko agiye gutanga urugingo kandi agiye kwakira ishimwe, bityo akaba yakoze icuruzwa ry'abantu kandi bitemewe mu gihugu cyacu.'

    Minisiteri y'ubuzima ivuga ko uwashakaga kujya guhinduza urugingo mu mahanga, byamusabaga amafaranga y'u Rwanda guhera kuri miliyoni 10 kugeza kuri miliyoni 50, bitewe n'urugingo rukenewe.

    Iri tegeko rikaba ryitezweho kuzagabanya iki kiguzi.

    Minisiteri y'ubuzima kandi igaragaza ko kuri ubu u Rwanda rwiteguye gutangira gutanga izi serivisi, bihereye mu bitaro byitiriwe umwami Faisal.

    CYUBAHIRO GASABIRA Gad

    The post <strong>Abadepite batoye itegeko rigenga imikoreshereze y'ingingo z'umuntu</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/02/24/abadepite-batoye-itegeko-rigenga-imikoreshereze-yingingo-zumuntu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abadepite-batoye-itegeko-rigenga-imikoreshereze-yingingo-zumuntu

  • Kenya: Inzara iri gutuma bajya gusaba ibiryo ku bigo by'amashuri #rwanda #RwOT

    Ababyeyi baturanye n'amashuri mu Ntara ya Kaijado, bari kujya kwaka ibiryo ku mashuri kubera inzara ica ibintu, yatewe n'amapfa yahibasiye.

    Ibinyamakuru byandika ko ababyeyi bari kujya gusaba ibiribwa ku mashuri, biganjemo abakuze n'abanyantege nkeya.

    Ikinyamakuru Daily Nation cyanditse ko ubusanzwe mu bamasayi imitungo iba ari iy'abagabo, ariko amapfa yatumye ubu basigariye aho ndetse ngo aba babyeyi bajya gusabiriza ibiribwa ku mashuri, biganjemo abagabo ariko bakuze.

    Iki kinyamakuru cyanditse ko kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Gashyantare 2023, cyagiye ku ishuri ribanza rimwe, gisanga amasaha ya saa sita iyo yegereje aba babyeyi baba bicaye ku marembo, bategereje ko abana bajya kurya nabo bakajya gusaba ibiribwa.

    Daily Nation yandika ko ubarebye ubona ari abantu bababaye bananiwe kandi baturutse kure, kuko ntawe ugihinga izuba ryabaye ryinshi.

    Aba baturage ngo bajya ku murongo hamwe n'abanyeshuri, abenshi baba bari mu kigero cy'abuzukuru, ariko amashuri ngo arabaha imvungure n'ibishyimbo nka bimwe mu biribwa bihaboneka, bamara kurya bagataha.

    Umuyobozi wa rimwe mu mashuri rikunze kuba ririho abaturage bakuze baje gusaba ibiryo, avuga ko akurikije ikibazo gihari nta wabima, ariko imbogamizi iba ko ababyeyi bose batabasha gutanga umusanzu wo kugaburira abana, ibiryo bikaba bike kuko abanyeshuri baba bagomba gusangira n'ababyeyi.

    Muri iyi Ntara amakuru ahava avuga ko hamwe na hamwe abana bataragera imyaka yo kwiga, bajyana na bakuru babo ku ishuri bagategereza hanze ngo nibura babashe kurya rimwe ku munsi.

    Abategetsi mu nzego z'uburezi barasaba ko nibura leta ya Kenya, yashyiraho gahunda yo kugaburira abana mu mashuri ahantu hose habaye amapfa, kuko byatuma abana baza ku ishuri bakurikiye ibiryo bakiga, kandi ngo hari impungenge ko kurya bihagaze n'abanyeshuri batagaruka.

    Ikigo gishinzwe kurwanya amapfa mu ntara ya Kaijado, cyatangaje ko imiryango ibihumbi 400 muri iyi ntara yugarijwe n'inzara, kandi amatungo abarirwa muri za miliyoni yamaze gupfa azize inzara.

    The post Kenya: Inzara iri gutuma bajya gusaba ibiryo ku bigo by'amashuri appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/02/24/kenya-inzara-iri-gutuma-bajya-gusaba-ibiryo-ku-bigo-byamashuri/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kenya-inzara-iri-gutuma-bajya-gusaba-ibiryo-ku-bigo-byamashuri

  • Nyanza: Umugabo yasanzwe mu mugozi yapfuye #rwanda #RwOT

    Nyakwigendera yarasanzwe aba mu mudugudu wa Nkinda mu kagari ka Mpanga mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza ari naho yarasanzwe akora akazi k'ubupagasi karimo nako guhinga akanaba umushumba w'inka n'ihene.

    Abakoresha be nibo batabaje inzego z'ubuyobozi bazibwira ko Hitabatuma Silas w'imyaka 43 y'amavuko bamusanze mu kiziriko cy'ihene yapfuye bikaba bikekwa ko yiyahuye.

    Nyakwigendera yarafite abana babiri akaba yakomokaga mu karere ka Karongi mu Burengerazuba bw'u Rwanda.

    Nyiramajyambere Angelique umunyamabanga Nshingwabikorwa w'akagari ka Mpanga yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko kugeza ubu bataramenya icyamuteye kwiyahura.

    Ati'Ntitwamenya icyabimuteye kuko n'inzoga ntiyarakizinywa.'

    Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Nyanza ngo ukorerwe isuzuma. Ubuyobozi busaba abaturage kwirinda icyaricyo cyose cyatuma biyambura ubuzima.

    Ivomo: Umuseke

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/article/nyanza-umugabo-yasanzwe-mu-mugozi-yapfuye

  • Chelsea, Newcastle na Everton bahaye icyubahi… – #rwanda #RwOT

    Inkuru y’urupfu rw’umunya-Ghana, Christian Atsu ndetse n’abandi basaga ibihumbi bahitanywe n’umutingito wibasiye Turkey na Syiria kuwa 6 Gashyantare 2023 yongeye gutekerezwaho bushya, Atsu arazirikanwa.

    Ubwo umutingito wateraga mu gitondo cyo kuwa 6 Gashyantare, Christian Atsu yahise aburirwa irengero, amara iminsi 12 munsi y’ibikuta byahirimye ku baturage benshi bari batuye mu Ntara ya Kahramanmaras yibasiwe bikomeye.

    Nyuma y’aho umubiri wa Christian Atsu ubonekeye kuri uyu wa Gatandatu, amakipe yo mu Bwongereza yanyuzemo yose yagaragaje ibikorwa byo kumwibuka no kumuha icyubahiro.

    Kuri Stamford Bridge, mbere y’uko Chelsea itsindirwa mu rugo na Southampton hafashwe umunota wo kwibuka Atsu, bikorwa n’abakinnyi, abatoza ndetse n’abafana bo ku mpande zombi.

    Kuri Stade ya Chelsea bubashye Atsu

    Ni nako byagenze kandi kuri St James Park, aho Newcastle yatsindiwe na Liverpool, nabo babanje gufata umunota wo kunamira Christian Atsu, mu gihe Everton yo yahisemo ko akomerwa amashyi yo kumushimira, mbere y’umukino wayihuje na Leeds kuri Godison Park.

    Ku rundi ruhande, Bournemouth FC yashyize ubutumwa bw’ihumure ku rukuta rwa Twitter, igira iti “Twababajwe no kumva inkuru y’urupfu rwa Atsu. Buri umwe muri twe ashyize ibitekerezo ku muryango n’inshuti ze (Inshuti za Atsu) muri iki gihe kibabaje.”

    Christian Atsu yitabye Imana afite imyaka 31, aho yakiniraga Hataryaspor ibarizwa muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Turkey. Mu Bwongereza yakiniye amakipe ya Chelsea, Bournemouth, Everton ndetse na Newcastle United.

    Kuri St James Park, aho Atsu yakinnye imyaka 4 bamuhaye icyubahiro

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126220/chelsea-newcastle-na-everton-bahaye-icyubahiro-christian-atsu-wahitanywe-numutingito-126220.html