Tag: Ubuzima

  • Nyakabanda: Yasagariwe na bagenzi be bamushinja kutishyura inzoga yabaguriye – #rwanda #RwOT

    Ahagana saa kumi n'imwe n'igice z'umugoroba wo ku wa Kane tariki ya 16 Gashyantare 2023 nibwo uyu mugabo usanzwe ukorera irondo mu Murenge wa Rwezamenyo, yakubiswe na bagenzi be.

    Byabereye ahitwa muri Karabaye mu Kagari ka Munanira ya I mu Murenge wa Nyakabanda.

    Abatangabuhamya babwiye IGIHE, ko uyu mugabo yakubiswe nyuma yo kutumvikana na bagenzi be aho bamushinjaga ko hari amafaranga banywereye atari yishyura.

    Habiyambere Juvenal yagize ati ' Twashidutse tubona batangiye kumutimbagura abandi bamukubita ibipfunsi n'imigeri aryamye hasi ariko bose byagaragaraga ko bari bahaze icupa'

    Irakoze Bosco, we yagize ati 'Nabonye bamukubita umutego agwa hasi ariko sinamenye icyo bapfa uretse ko ababibonye numvaga bavuga ko yakubiswe n'abagenzi be biriwe basangira inzoga yitwa Umuneza.'

    Uyu mugabo wakubiswe yabwiye IGIHE ko yazize ubusa kuko inzoga bamushinje kutishyura yazishyuye.

    Kubera gukubitwa akazahara, abaturage bahise bahamagaza imodoka y'umutekano y'umurenge wa Nyakabanda iramujyana.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Munanira ya II, Jackson Siboman yavuze ko abakoze uru rugomo bose bahise batabwa muri yombi.

    Yasabye abaturage gutanga amakuru y'abakekwaho kuba abajura cyangwa se bateza umutekano muke muri aka gace kugira ngo nabo bafatwe.

    Uyu mugabo yarakubiswe arazahara, biba ngomba ko imodoka y’umutekano iza kumujyana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyakabanda-yasagariwe-na-bagenzi-be-bamushinja-kutishyura-inzoga-yabaguriye

  • Ubuzima bwa Jimmy Carter wayoboye Amerika buri mu marembera – #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatandatu tariki 18 Gashyantare mu 2023 nibwo amakuru y'ubuzima butifashe neza bwa Perezida Jimmy Carter yatangajwe n'umuryango w'ubugiraneza yashinze 'Carter Center'.

    Uyu muryango wakomeje uvuga ko Jimmy Carter yari amaze iminsi arwariye mu bitaro ariko yahisemo kujya mu rugo ruherereye i Plains muri Leta ya Georgia kugira ngo abe ariho asoreza ubuzima bwe.

    Jimmy Carter amaranye imyaka myinshi cancer y'uruhu izwi nka 'melanoma' yatangiye no gufata ku bice by'ubwonko.

    Jimmy Carter w'imyaka 98 afatwa nk'aho ariwe muntu wahoze ari Umukuru w'Igihugu ukuze ku Isi. Yayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva mu 1977-1981.

    Ubuzima bwa Jimmy Cartel wayoboye Amerika buri hagati y'umupfu n'umupfumu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubuzima-bwa-jimmy-cartel-wayoboye-amerika-buri-hagati-y-umupfu-n-umupfumu

  • Dore ibyagufasha kwegeranya igitsina cyawe nyuma yo kubyara #rwanda #RwOT

    Gusa abagore bose ntibibabaho kimwe, zimwe mu mpamvu zituma hirekura cyane harimo Uko umwana wabyaye yanganaga cyane cyane umutwe we, Kuba utarakoraga ibikomeza imikaya y'igitsina n'ahayegereye igihe wari utwite, Umwanya wamaze uri gusunika ngo umwana aze, Inshuro ubyaye (buri nshuro ishyiraho akayo, Gusa n'ubwo igitsina cyiregura ni nako gishobora kwegerana.

    ibi ni bimwe mu ibintu by'ingenzi byafasha igitsina kongera kwegerana nyuma yo kubyara

    1.Gukora siporo

    gukora siporo cyane cyane iya Kegel bituma imikaya y'igitsina yongera kwegerana kandi bikaba mu gihe gito.

    Byibuze iyi siporo uyikore inshuro eshatu ku munsi kandi buri nshuro ntijye munsi y'iminota 5 waba utwite na nyuma yo kubyara.

    ushobora kandi gukora na siporo yo kuzamura amaguru aho uba usabwa gukoresha amaguru kandi agafasha igitsina kongera kwegerana.

    2.Kurangiza

    Niba hajemo kurangiza ubwo bivuze gukora imibonano mpuzabitsina. Aha harahita haza ikibazo ngo nemerewe gukora imibonano mpuzabitsina ryari nyuma yo kubyara?

    Nubwo abantu bateye ku buryo butandukanye ariko inama zitangwa n'impuguke mu kuvura abagore zivuga ko nyuma yo kubyara utabazwe wagategereje byibuze ibyumweru 6 mbere yo kongera gukora imibonano. Iki gihe gishobora kugabanyuka cyangwa kwiyongera bitewe n'imiterere y'umugore, n'uko yiyumvamo gukira.

    Iyo ukoze imibonano rero ukarangiza imikaya y'igitsina iriyegeranya bityo uko urangiza kenshi niko bigufasha kwegerana vuba.

    3. Amafunguro

    Amwe mu mafunguro azwiho gutuma ubasha kwegerana vuba harimo amafunguro afite estrogen y'umwimerere nka sesame, soya n'ibiyikomokaho, karoti na pome. Usabwa kandi kurya imboga n'imbuto bikiri bishyashya, inyama y'iroti itariho ibinure (byaba byiza ukayiteka idakaranze ugahuta umufa wayo).

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/article/dore-ibyagufasha-kwegeranya-igitsina-cyawe-nyuma-yo-kubyara

  • Ababyeyi bagiye gutabara umwana wabo mu nyanja bahasiga ubuzima #rwanda #RwOT

    Umugabo witwa Felisberto na Inalda Sampaio basimbukiye mu nyanja bagiye gutabara umuhungu wabo w'imyaka 13 nyuma yo kumenya ko ari kurohama hafi y'umucanga wa Camaçari Beach,mu mujyi wa João Pessoa mu ntara ya Paraíba ya Brazil,barapfa.

    Aba babyeyi b'intwari Felisberto Sampaio w'imyaka 43 n'umugore we Inalda Sampaio w'imyaka 42,bagiye guhangana n'umuhengeri wo mu nyanja watwaye umwana wabo urabatwara barapfa.

    Abarobyi bo mugace ndetse n'umuryango waba bombi wabashije gutabara uyu muhungu wabo ariko aba babyeyi ntibabasha kurokoka.

    Abashinzwe ubutabazi bageze aho byabereye babasha gukora imibiri yabo mu mazi.

    Bagerageje kubavura bakimara kubarohora ariko aba bari bapfuye kare.

    Uyu mwana w'imfubyi wabaye intandaro yo gupfa kw'ababyeyi be yavuwe n'abaganga batabaye,hanyuma ajyanwa kwa muganga aho ubu amerewe neza.

    Padiri wo mu gace aba bavukamo Leonardo Meneses yihanganishije umuryango wa ba nyakwigendera.

    Ati”Nzi ko ibi bibabaje ndetse bigoye kuri twe kubyakira.Uretse uwiteka niwe wenyine wabasha kudusobanurira ibitangaza by'ubuzima.

    Ntabwo Polisi yatangaje ibyavuye mu iperereza ku rupfu rw'aba bombi rwabaye kuwa 10 Mutarama 2023 sa yine z'amanywa.

    He said: “I know the circumstances are very painful and difficult for us to understand.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/ababyeyi-bagiye-gutabara-umwana-wabo-mu-nyanja-bahasiga-ubuzima

  • Christian Atsu akomeje kuburirwa irengero nyuma y'iminsi 9 habaye umutingito #rwanda #RwOT

    Wa mukinyi w'umupira w'amaguru Christian Atsu wo muri Ghana ntarashobora kuboneka nyuma y'umutingito wibasiye Turukiya ku wa 06 Gashyantare, nk'uko bivugwa n'umuhagarariye

    Atsu ntarabasha kuboneka kuva uyu mutingito wasenya inzu yabagamo mu mujyi wa Hatay.

    Mu ntangiriro,ikipe ye ya Hatayspor yari yavuze ko yarokowe 'yakomeretse', ariko hashize umunsi umwe amakuru ahita ahinduka.

    Nana Sechere usanzwe ari Hatay, yavuze ko bashoboye kubona icyumba Atsu yarimo kandi ko babonye inkweto ze.

    Uyu umuhagarariye avuga kandi ko camera zifata amashusho yo mu bushyuhe zerekana ibimenyetso 'by'abantu bagera kuri batanu bakiri bazima' munsi y'ibikuta byasenyutse, ariko ko zidashobora kwerekana neza ibi bimenyetso.

    Avuga kandi ko 'ibintu bigenda gake cyane' kandi ko bakeneye 'n'ubundi bufasha, harimo no kubona umusobanuzi [traducteur]'.

    Avuga kandi ko 'bibabaje' kubona ikipe yo muri Turukiya Atsu akinira 'itari kumwe natwe hano mu rugamba rwo gushaka Christian'.

    Ati: “Igihagararo cyabo n'ijambo bafite, bifatanyije n'uko basanzwe bazi akarere, byafasha cyane'.

    Mu cyumweru gishize, umugore wa Atsu, Claire Rupio, yasabye ko hakoherezwa ibikoresho ku nzu yabagamo yasenyutse.

    Ejo ku wa kabiri, Sechere yanditse kuri Twitter ati: “Hashize iminsi umunani nyuma y'uyu mutingito kandi ntiturashobora kubonaChristian.

    “Ndi aho uyu mutingito wabereye i Hatay hamwe n'umuryango wa Christian. Ibyo tubona biteye ubwoba kandi biteye agahinda ku bantu bose bagwiriwe n'ibyago'.

    Atsu yabaga muri iyo nzu hamwe n'abandi bakinnyi bakinanaga, na bamwe mu bakozi b'ikipe ya Hatayspor.

    Bamwe mu barokotse baracyatabarwa nyuma y'iyi mitingito yibasiye amajyepfo ya Turukiya hamwe n'uburasirazuba bwa Syria,bivugwa ko yahitanye abantu barenga 40.000.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/christian-atsu-akomeje-kuburirwa-irengero-nyuma-y-iminsi-9-habaye-umutingito

  • LISA MARIE PRESLEY wahoze ari umugore wa Michael Jackson yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Tmz dukesha iy'inkuru ivuga ko uyu mugore yafashwe n'umutima ari mu rugo rwe
    kuwa 4 mu gitondo ,arikumwe n'umukozi we ndetse n'uwahoze ari umugabo we
    Danny Keough wabanje no kumukorera ubutabazi bw'ibanze akamuha umwuka
    ariko bigakomeza kwanga akaza kwitaba Imana akigera mu bitaro.

    Uyu mugore usanzwe akora umuziki, yamenyekanye ubwo yakoraga album yise 'To whom it may concern' yashyize hanze mu 2003, inashyirwa ku rukuta rwa Billboard ku mwanya wa gatanu, yitabye Imana kuri uyu wa Kane tariki 12 Mutarama 2023.

    Lisa Marie Presley wavutse ku babyeyi b'ibihangange muri muzika no gukina filime Elvis Presley na Priscilla Presley, yavuzwe cyane mu rukundo mu 1994 ubwo yasezeranaga na Michael Jackson.

    Aba baje gutandukana mu 1996 nyuma y'imyaka ibiri basezeranye kubana nk'umugore n'umugabo.

    Nyuma yo gutandukana na Michael Jackson, Lisa Marie Presley yashatse abandi bagabo babiri, byatumye mu buzima bwe ashaka abagabo bane.

    Usibye Danny Keough bashakanye mu 1988 kugeza mu 1994, na Michael Jackson bamaranye imyaka ibiri, na Nicolas Cage bamaranye na we ibiri undi mugabo barambanye ni Michael Lockwood bashakanye mu 2006 kugeza mu 2021.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/article/lisa-marie-presley-wigeze-kubaho-umugore-wa-michael-jackson-yitabye-imana

  • Gatsata: Uruhinja rwakuwe mu bwiherero rutarashiramo umwuka #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Mutarama 2023, bibera mu Murenge wa Gatsata, Akagari ka Nyamabuye mu Mudugudu wa Ruvumera.

    Umunyabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gatsata, Murebwayire Alphonsine, yabwiye ikinyamakuru UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko urwo ruhinja rwabonywe n'uwari ugiye mu bwiherero, arwumva ruri kurira.

    Yagize ati' Umuturage wari ugiye gukoresha ubwiherero, yumva umwana ararira mu bwiherero, ahamagara Polisi nayo yifashisha ababishinzwe, ku bw'amahirwe avamo ari muzima. Ubu haracyakurikiranwa uwaba yamujugunyemo.'

    Gitifu Murebwayire, yavuze ko hagishakishwa amakuru ngo ukekwa gukora ayo mahano ashyikirizwe ubutabera.

    Yavuze ko umwana ari kwitabwaho ku Bitaro bya Kaminuza ya Kigali,CHUK.

    Ati' Yari muzima ariko yajyanywe no kwa muganga kugira ngo yitabweho, bimenyekane neza ko ari muzima byemejwe n'abaganga.'

    Uyu muyobozi yasabye abaturage by'umwihariko ababyara bibatunguye kwirinda kwihekura.

    Ati'Iyo wabyawe umwana uba wabonye inshingano. Kumujugunya siwo muti ahubwo inshingano zo kurera, umubyeyi wabyaye agomba kuzikomeza, yakenera n'ubufasha, ubuyobozi buba buhari, aho kugira ngo afate umwanzuro ugayitse wo kumujugunya.'

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/article/gatsata-uruhinja-rwakuwe-mu-bwiherero-rutarashiramo-umwuka

  • Africa y'epfo: Umugabo w'imyaka 60 yishwe n'imbwa ze #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi muri ako gace, Captain Sam Tselanyane, yemeje aya makuru ndetse yongeraho ko iperereza ryatangiye kuri urwo rupfu.

    Captain Sam Tselanyane yavuze ko byabaye ku wa gatandatu w'icyumweru gishize, mu masaha ya nyuma ya saa sita.

    Yagize ati “Bivugwa ko icyo gihe bari bakupiwe umuriro, ubwo umugore wa nyakwigendera yari inyuma y'inzu yumva imbwa ziramotse. Gusa ntabwo yahise ajya kureba ikibazo cyaba kibaye kuko inzu yabo iherereye ku muhanda, hakunze guca imbwa zimoka kandi hanumvikana urusaku rw'abagenzi n'imodoka'.

    Yakomeje avuga ko uyu mugore yagiye kureba icyabaye ubwo umuriro wari ugarutse, ariko atungurwa no gusanga umugabo we aryamye mu busitani atanyegenyega, abonye ko yapfuye ahita yihutira kubimenyesha ubuyobozi.

    Uru rugo rwari rusanzwe rworoye imbwa eshatu harimo ebyiri z'indwanyi. Gusa iri bara rikimara kuba, zose zahise zikurwa mu rugo n'urwego rwitwa SPCA.

    Uru rupfu rwabaye nyuma y'uko abaturage muri Afurika y'Epfo bari basabwe guhagarika korora imbwa z'indwanyi mu ngo zabo, nyuma y'urugomo zagiye zigaragaza hirya no hino mu gihugu muri 2022.

    Nko mu Gushyingo umwaka ushize, abatuye ahitwa Phomolong muri Free State, bararakaye bicisha imbwa y'indwanyi amasuka n'amabuye barangije barayitwika bitewe n'urugomo rwayo.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/article/africa-y-epfo-umugabo-w-imyaka-60-yishwe-n-imbwa-ze

  • Myugariro wa Rayon Sports ngenderwaho agomba kubagwa #rwanda #RwOT

    Myugariro akaba na kapiteni wungirije wa Rayon Sports, Ndizeye Samuel agomba kubagwa kubera imvune y’urutugu yagize.

    Uyu mukinnyi ukina mu mutima w’ubwugarizi, yari amaze iminsi urutugu rwe rucomoka, aho byari bimaze kumubaho inshuro 3 harimo na tariki ya 7 Ukwakira 2022 mu mukino wa 1/2 cy’igikombe cya Made In Rwanda bakinagamo na Musanze FC.

    Bwa nyuma byabaye tariki ya 18 Ukuboza 2022 mu mukino wa shampiyona wo Rayon Sports yatsinzwemo na APR FC 1-0.

    Uyu mukinnyi yemereye ISIMBI ko abaganga bamubwiye ko agomba kubagwa kuko ari cyo gisubizo kirambye.

    Ati “imvune iraho imeze neza ntegereje kubagwa. Urumva rwari rumaze gucomoka inshuro 3, abaganga bambwiye ko kubagwa ari bwo buryo buryambye bwo kurukiza.”

    Ndizeye Samuel usanzwe unakinira ikipe y’igihugu y’u Burundi, Intamba mu Rugamba, biteganyijwe ko azabagwa mu mpera z’uku kwezi kwa Mutarama 2023.

    Ndizeye Samuel agiye kubagwa nyuma y’uko na Rwatubyaye Abdul ndetse na Osalue Raphael bakinana muri iyi kipe baheruka kubagwa.

    Ndizeye Samuel agomba kubagwa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/myugariro-wa-rayon-sports-ngenderwaho-agomba-kubagwa