Tag: Ubuzima

  • Amavuriro yitwaye neza mu kwandika abavutse n’abapfuye yahembwe – #rwanda #RwOT

    Ni umuhango wabaye hifashishjwe ikoranabuhanga witabirwa n’abarimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel.

    Muri iki cyumweru hazakorwa ubukangurambaga ku kamaro k’irangamimerere mu turere twose tw’igihugu.

    Minisitiri Gatabazi yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze “gukora ubukangurambaga bwimbitse kuri bose kugira ngo bumve akamaro k’irangamimerere kuko rifasha igihugu gukora igenamigambi riboneye.”

    Minisitiri Ngamije yagaragaje ko ahatangirwa serivisi z’ubuzima naho hakenewe kwimakwazwa kwandika irangamimerere.

    Yagize ati “Kwandikwa mu irangamimerere kwa muganga bikwiye kumvikana no gufatwa nka serivisi yuzuye kandi itangiwe ku gihe.”

    Ibitaro, ibigo nderabuzima n’amavuriro byahize ibindi mu kwandika mu irangamimerere hagendewe ku isesengura ryakozwe ku kwandikira abana bavutse kwa muganga no kwandukura abahapfiriye, byahawe amashimwe muri uwo muhango.

    Ibitaro bya CHUB ni byo byahize ibindi mu cyiciro cy’ibya kaminuza, bihembwa miliyoni 4 Frw.

    Mu cyiciro cy’iby’intara n’uturere hahembwe bitatu birimo ibya Rwinkwavu byahawe milioyoni 4 Frw, ibya Kirehe byahawe miliyoni 3 Frw, n’ibya Byumba byahawe miliyoni 2 Frw.

    Mu bigo nderabuzima hahembwe 10 birimo icyo mu nkambi ya Mahama cyahawe miliyoni 3 Frw, icya Ruli muri Gakenke cyahembwe miliyoni 2,5 Frw 2.500.000, naho icya Mugano cy’i Nyamagabe gihabwa miliyoni 2 Frw.

    Ibya Bushara na Munyinya muri Gicumbi, Gisovu cy’i Karongi, Janja muri Gakenke, Kirarambogo muri Gisagara, icya Kicukiro mu Mujyi wa Kigali n’icya Karangazi muri Nyagatare byahembwe miliyoni imwe y’Amanyarwanda buri kimwe.

    Mu cyiciro cy’amavuriro yigenga hahembwe Ibitaro bya Croix du Sud biri muri Gasabo, bihabwa miliyoni 3 Frw.

    Kwandika irangamimere bifite agaciro mu igenamigambi rya guverinoma, kuko gahunda n’ingamba bitandukanye Leta ishyiraho birishingiraho cyane.

    Umwaka ushize nibwo hatangijwe uburyo bwo kwandikira abana bavutse mu bitaro cyangwa amavuriro bavukiyemo, mu kugabanya igihe byatwaraga ngo abaturage bajye kwandikisha ku mirenge.

    Kuri ubu abana bavukira kwa muganga bahita bandikwa mu bitabo by’irangamimerere

    source : https://ift.tt/3CFLk0s

  • Abantu 13 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 600 barayandura #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri, abantu 13 bishwe na COVID-19 mu Rwanda, bituma abamaze gupfa bagera kuri 911. Abapfuye n'abagore 8 n'abagabo 5.

    Abarwayi bashya babonetse ni 600 bagejeje abamaze gutahurwa ku 77,245 guhera muri Werurwe 2020. Muri abo abamaze gukira barasaga 60,000.

    Abasezerewe mu bitaro uyu munsi ni 22 mu gihe ababihawe ari 14.Abakingiwe ni 30,553 batumye abamaze gukingirwa mu Rwanda baba 680,470.

    Mu gihe u Rwanda rutaragera nibura ku rugero rwa 60% bagomba gukingirwa, buri wese arasabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n'isabune cyangwa alukolo yabugenewe.

    Ku munsi w'ejo, tariki ya 9 Kanama 2021, nibwo mu Mujyi wa Kigali bitabiriye bwa mbere igikorwa cyo kwipimisha Covid-19 mu buryo bwihuse (rapid test) mu mavuriro yigenga yo hirya no hino.

    Ku wa 1 Kanama 2021 ni bwo Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangaje ko igiciro cyo kwipimisha Covid-19 mu buryo bwihuse (rapid test) mu mavuriro cyagabanyijwe, kigashyirwa ku 5000 Frw kivuye ku 10.000 Frw.

    Mu Rwanda kwipimisha Covid-19 bikorwa mu buryo bubiri. Hari ikizamini gifatwa cyihuta kizwi nka 'Antigen Covid-19 rapid test' ari nacyo cyashyizwe kuri 5000 Frw. Iki kiboneka umuntu apimwa mu mazuru ibisubizo bikaboneka mu minota itarenze 15.

    Hari ikindi cyitwa 'PCR' gifatwa mu kanwa cyo kiba kigamije gucukumbura ngo kirebe ko umuntu adafite ubwandu bwa Covid-19, ibisubizo biboneka nyuma y'amasaha 24, umuntu akishyura 47.200 Frw.


    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-13-bahitanwe-na-covid-19-mu-rwanda-abandi-600-barayandura

  • Mu Rwanda abantu 911 bamaze kwicwa na #COVID19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abantu 13 bitabye Imana kubera icyo cyorezo, bituma umubare w’abamaze gupfa bose uba 911. Abitabye Imana ni bagore 8 n’abagabo 5.

    Iyo Minisiteri yatangaje kandi ko ku wa Kabiri abasezerewe mu bitaro ari 22 mu gihe ababyinjiyemo bashya ari 14, abarembye ni ni 41.

    source : https://ift.tt/3s6Lw3X

  • Nyarugenge: Ihurizo ku bana bo mu muhanda bagowe no kwandikisha abo babyaye mu bitabo by’irangamimerere – #rwanda #RwOT

    Bamwe muri aba bana b’abakobwa baba mu muhanda banawubyariyemo, babwiye IGIHE, ko batewe impungenge cyane n’abana babo kubera kubura uko babandikisha mu bitabo by’irangamimerere, buvuze ko ntaho bazwi mu igenamigambi rya Leta.

    Ibyo kandi bigira ingaruka ku kubona izindi serivisi nko kwishyura Mutuelle de santé n’ibindi.

    Uwase watewe inda afite imyaka 16 y’amavuko n’umusore bararanaga mu muhanda hafi y’inyubako ya CHIC mu Karere ka Nyarugenge, yabwiye IGIHE ko ahangayishijwe cyane n’uko umwana we atanditse mu gitabo cy’irangamimerere n’umwana we.

    Ati “ Ibibazo byo ni byinshi ariko njye ikimbangamiye cyane n’uko umwana wanjye ataba mu gitabo cy’irangamimerere. Nanjye ntacyo mbamo ariko wenda njye ndakuze, uyu mwana se we azaba uwa nde? Ndagenda bakansaba kuzana se, bakanansaba icyangombwa bagasanga ntabyo mfite.”

    Yongeyeho ko kuba umwana we atanditse mu gitabo cy’irangamimerere byamugizeho ingaruka zirimo kubura mituweli kuko nta cyiciro cy’ubudehe agira.

    Mugenzi we w’imyaka 17 na we ufite uruhinja yagize ati “ Badufashije natwe tukabona ibyo byangombwa by’irangamimerere n’abana bacu byadufasha kuko nk’ubunjye rwose umbajije irangamuntu cyangwa mituweli ntiwabibona, ibyo rero byose usanga ingaruka zose ziza kuri aba bana bacu kuko ararwara ukabura uko umuvuza keretse iyo uhuye n’umugiraneza akakugirira impuhwe akamukuvuriza.”

    Ushinzwe itangazamakuru mu Karere ka Nyarugenge, Serugendo Jean de Dieu, yabwiye IGIHE ko aba bana batewe inda batari buzuza imyaka y’ubukure bakwiye kwegera ubuyobozi bukabafasha kubera ko kwandika umwana mu gitabo cy’irangamimerere bidasaba ko aba ari kumwe na se.

    Ati “ Ntabwo aribyo uko umwana udafite se bitabuza nyina kumujyana bakamwandika cyane ko noneho abana bavuka ako kanya ikigo nderabuzima cyemerewe kubandika, abatamwandikishije ku kigo Nderabuzima bakwegera Umurenge kuko icy’ingenzi ni umwana n’aho yavukiye ikibazo cy’ababyeyi ubundi ntabwo cyizamo.”

    Guhera umwaka ushize u Rwanda rwatangije uburyo bwo kwandika abana bakivuka mu gihe bavukiye kwa muganga, cyangwa se bakandikirwa mu tugali twabo mu gihe batavukiye kwa muganga cyangwa hari ikindi kibazo cyabayeho.

    Ubuyobozi bwa Nyarugenge bwashishikarije abana bo mu muhanda bagowe no kwandikisha abo babyaye mu irangamimerere, kwegera ubuyobozi bukabafasha

    source : https://ift.tt/3ApCv98

  • Barifuza ibitaro bya Ruhengeri bijyanye n’igihe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibitaro bikuru bya Ruhengeri bimaze imyaka isaga 80 byubatswe
    Ibitaro bikuru bya Ruhengeri bimaze imyaka isaga 80 byubatswe

    Ni bimwe mu bitaro bishaje, aho byubatswe mu myaka ya 1939-1940, bikaba byakira by’umwihariko abaturuka mu duce tunyuranye, turimo akarere ka Musanze, Nyabihu n’ahandi.

    Ni kenshi ubuyobozi bwakunze kugaragaza ko ibyo bitaro biri mu mushinga wo kubakwa, guhera mu mwaka wa 2017, uko ubuyobozi bw’ako karere bwagiye busimburana, muri gahunda yabwo hagiye hagaragaramo umushinga wo kubaka ibitaro bya Ruhengeri.

    Ni ikibazo abaturage bo mu karere ka Musanze bakunze kugaragaza, kugeza n’ubwo bakigejeje ku mukuru w’igihugu Paul Kagame ubwo yabasuraga muri 2019, bamubwira ko serivise zitangirwa muri ibyo bitaro ziganjemo iz’isuku zitanoze uko bikwiye, kubera ubuto bwabyo n’ubwinshi bw’ababigana.

    Icyo gihe Umukuru w’igihugu yatinze kuri icyo kibazo, asaba ko ibyo bitaro byubakwa neza mu buryo bujyanye n’igihe, kandi bigakorwa vuba.

    Ubwo Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Nyirarugero Dancille yasuraga Akarere ka Musanze, akagirana ibiganiro n’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze na bamwe mu bafatanyabikorwa bako mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mata 2021, mu bikorwa Nuwumuremyi Jeannine Umuyobozi w’ako karere yagaragaje, harimo umushinga wo kubaka ibitaro bya Ruhengeri.

    Ni nyuma y’uko mu mpera z’umwaka wa 2019, ubuyobozi bw’Akarere mu nama y’abaturage bwari bwemeje ko, mu ntangiriro z’umwaka wa 2021, ibitaro bizaba byuzuye aho bwagaragaje ko inyigo yamaze gukorwa ndetse ko n’amafaranga azagenda kuri iyo nyubako yamaze kuboneka.

    Nyuma y’icyo cyizere cyakomeje guhabwa abaturage, byagaragaye ko gikomeje kuraza amasinde, aho kugeza na n’ubu abaturage bahora bishyuza ubuyobozi ibyo bitaro, mu gihe bigaragara ko nta kimenyetso na kimwe wabona cyerekana ko ibitaro bya Ruhengeri biri mu nzira zo kubakwa.

    Mu kumenya uko uwo mushinga wo kubaka ibitaro bya Ruhengeri uhagaze muri iki gihe, Kigali Today yegereye Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Andrew Rucyahana Mpuhwe, agaragaza gahunda ubuyobozi bufitiye ibyo bitaro, aho yemeza ko ari umushinga usaba ingengo y’imari itajyanye n’ubushobozi bw’akarere.

    Yagize ati “Ibitaro bya Ruhengeri, ni ibitaro dukomeje gukorera ubuvugizi nk’akarere kugira ngo bibe byakubakwa, ariko ni n’ibitaro bisaba ingengo y’imari nini, kandi nk’uko mubizi, n’ubushize Umukuru w’Igihugu aza kudusura hano mu karere ka Musanze i Nyakinama, icyo kibazo kiri mu bintu yakomojeho, ko azirikana kandi kigiye guhabwa umurongo”.

    Arongera ati “Dukomeje kubikurikirana nk’akarere ka Musanze no gukora ubuvugizi, ni ibitaro bikenewe, ni ibitaro bimaze gusaza, ni ibitaro bigera ku baturage benshi, ni ibitaro biri ahantu hari ubukerarugendo, ku buryo tubonye ibitaro biri ku rwego rushimishije byadufasha n’uburyo twakira ba mu bukerarugendo, ikibazo tukirimo bizubakwa”.

    Nk’uko ubuyobozi bw’akarere bubiteganya, ngo ni ibitaro bizubakwa mu byiciro mu rwego rwo kugira ngo serivisi z’ubuvuzi zidahagarara, mu gihe gahunda yo kubaka yaba itangiye ubwubatsi bw’ibitaro bishya bukazakorwa mu gihe cy’imyaka ibiri.


    source : https://ift.tt/3CDxsUm

  • Havumbuwe umuntu ushaje cyane ku isi kurusha abandi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cya Nigeria havumbuwe umusaza ushaje cyane ku isi dore ko afite imyaka 145.

    Uyu musaza wo muri Nigeria, umwuzukuru we witwa Ikenna Ofodile niwe watumye ibye bimenyekana nyuma yo kubisangiza abamukurikira kuri Facebook, agashyiraho ifoto ari kumwe n'uyu mukambwe. Yavuze ko ari umugisha kugira imyaka nk'iyi igera ku 145.

    Ahanini iyo umuntu ashaje muri iki kigero hari ibyo aba atakibasha kurya. Uyu musaza ngo ntarya inyama ahubwo atunzwe n'amata n'imboga gusa. Uyu mwuzukuru we yerekanye na nyirakuru, gusa ntiyatangaje imyaka we afite.

    Mu kwezi kwa Mutarama uyu mwaka, Guinness world record yari yagize Emilio Flores Marquez ukomoka muri Puerto Rico umugabo wa mbere ku isi umaze imyaka myinshi. Uyu mukambwe afite 112.

    Source : https://yegob.rw/havumbuwe-umuntu-ushaje-cyane-ku-isi-kurusha-abandi/

  • Kutemerera abantu kujyana n’abana mu masoko biri mu rwego rwo kubarinda – Meya Nuwumuremyi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri iki gihe nta mubyeyi wemerewe kurema isoko ari kumwe n
    Muri iki gihe nta mubyeyi wemerewe kurema isoko ari kumwe n’umwana muto

    Muri iki gihe ingamba zo kwirinda Covid-19 zakajijwe, mu masoko atandukanye haba ayo mu mujyi no mu bindi bice byo mu Karere ka Musanze, nta muntu wemererwa kuhahahira cyangwa kuhacururiza ari kumwe n’umwana, yaba amuhetse, amuteruye cyangwa se amufashe akaboko.

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, yagize ati “Muzi neza ko umwana ukiri muto aho ari ho hose, aba akeneye kwitabwaho byimbitse, akagaburirwa, agakina cyangwa akaruhuka mu buryo bwisanzuye, kandi n’isuku ye ikitabwaho bihagije. Mu isoko rero uretse kuba tuhaziho kuba ari ahantu hahora uruhurirane rwinshi rw’abantu n’ibintu, baturutse impande zitandukanye, twasanze rero atari ahantu hizewe abantu bakwiye kwirirwana abana bato. Ari na yo mpamvu muri iki gihe bibujijwe, mu rwego rwo kurushaho kwirinda ikwirakwizwa cy’icyorezo cya Covid-19”.

    N’ubwo bimeze gutyo ariko, abakorera muri aya masoko, bo bavuga ko hari ubwo umubyeyi abura uwo asigira umwana cyangwa aho amusiga, nyamara akeneye gushakisha igitunga umuryango, bityo ku bw’amaburakindi agahitamo kumujyana aho agiye hose.

    Umwe mu bo Kigali Today yasanze imbere y’isoko ry’ibiribwa rya Musanze, ryitwa Kariyeri yagize ati “Uyu mwana mpetse mu mugongo afite amezi abiri. Mporana na we umunsi ku wundi kuko akiri muto, aho aba anakeneye ko mwonsa ntagize ikindi muvangira kandi biragoranye kuba namusiga kuko nta n’umukozi ngira. Rero kuza aha umuntu aje gucuruza ntibatwemerere kwinjira kuko turi kumwe n’abana, urabona ko bitubangamiye rwose”.

    Undi na we ati “Birimo gutuma bamwe twirirwa tuzerera ducururiza ahatemewe, bityo tukifuza ko ubuyobozi bugira icyo bukora, bukorohereza abaza gucururiza mu masoko bari kumwe n’abana, bakemererwa kwinjira, na bo bagakora kimwe n’abandi babashe kubona uko bashakisha ibibatunga”.

    Hari bamwe mu babyeyi bahitamo kujyana abana mu ngo ziri hafi y’amasoko bacururizamo, akaba ari ho abo bana birirwa, kugira ngo nibura babone uko babitaho. Ariko ibi na byo, ngo ntibitanga igisubizo kirambye, kuko n’ubundi abo bana baba bafite ibyago byinshi byo kuba bahandurira indwara zitandukanye.

    Umwe mu babyeyi yagize ati “Hari nk’ubwo uba ufite amahirwe yo kuba hafi y’isoko aho ucururiza, hari nk’umuntu muziranye uturanye naryo, noneho ukajya ufata umwana ukamujyana akaba ariyo yirirwa mu gihe wowe uri gucuruza. Icyo gihe icyo ukora ni ugucunganwa n’uko igihe cyo konka kigeze, ukanyarukirayo gutyo gutyo. Benshi tubikora dutyo mu kwirinda gutakaza icyashara, ariko tunagamije kuticisha abana inzara”.

    Icyakora ku rundi ruhande, hari abandi babyeyi badashyigikiye icyifuzo cyo kwirirwana abana mu masoko.

    Uwitwa Maniranzi Jeneviève yagize ati “Njye mbona uko byagenda kose muri iki gihe turimo, gupfa gufata umwana ngo umujyane ahantu runaka atari ibintu dukwiye gukinisha uko twiboneye. Umubyeyi we ashobora kwigomwa akiyemeza kuba agumye mu rugo amwitaho muri cya gihe aba agitegereje ko umwana atangira kurya, cyagera akaba aribwo abona kujya amusiga akajya gushakisha. Na ho bitabaye ibyo umuntu ashobora kwirukankira amafaranga umwana yahadurira Covid-19, ugasanga bibaye ibibazo byisumbuye ku byo yari asanganwe”.

    Mu masoko hahurira urujya n
    Mu masoko hahurira urujya n’uruza rw’abantu baturutse imihanda yose, kutahajyana umwana ni ukumurinda

    Mayor Nuwumuremyi Jeannine, yunze mu ry’uyu mubyeyi, aboneraho no gusaba abayeyi gutekereza uburyo nyabwo bwo gukora ariko banarinda abana babo.

    Ati “Kuba ari ababyeyi batunze imiryango babikesha gucuruza, birumvikana ko batabireka. Ariko na none bibuke ko muri iki gihe bitemewe gufata umwana ngo umujyane ugiye mu isoko gucuruza, kuko hariya mu isoko ni ihuriro ry’ibintu n’abantu baturutse imihanda yose, bitoroshye kumenya uko ubuzima bwabo buhagaze. Mu kurinda umwana rero, biranshoboka ko umubyeyi ashobora kumushakira umuntu wo kumusigarana igihe atariyo, cyangwa na none, nyir’ubwite akaba yamusigarana mu rugo we ubwe, akaba yashaka umuntu yohereza mu isoko kumucururiza”.

    Uko abana baba bakiri bato ni na ko ubudahangwarwa bw’imibiri yabo buba butarakomera nk’uko Mayor Nuwumuremyi akomeza abivuga, bityo akaba ari ah’ababyeyi kubarinda ibintu byose bishyira ubuzima bwabo mu kaga.

    Mu bindi asaba ababyeyi bafite abana bagejeje igihe, ni ukutabavutsa amahirwe yo kubajyana mu marerero cyangwa ibigo mbonezamikurire y’abana bato Leta ikomeje gukwirakwiza mu midugudu, hagamijwe kwigisha abana no kubarinda kubura aho basigara, igihe ababyeyi babo baba bagiye mu mirimo.


  • Abahawe doze ya mbere y’urukingo rwa AstraZeneca bemerewe gufata iya kabiri ya Pfizer #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Byatangajwe n’Umuyobozi mukuru wa RBC, Dr Sabin Nsanzimana, mu kiganiro yahaye RBA kuri uyu wa Mbere tariki 9 Kanama 2021, akaba yakanguriraga ababa bararengeje iminsi yagenwe yo kwikigiza bwa kabiri, kwihutira kugenda bagakingirwa.

    Dr Nsanzimana avuga ko kuba umuntu yakingirwa hakoreshejwe ubwoko bubiri bw’inkingo nta ngaruka byamugiraho, kuko ngo hari ubushakashatsi bwabikozeho.

    Agira ati “Birashoboka ko ku nshuro ya mbere umuntu yahabwa urukingo rw’ubwoko runaka, ku nshuro ya kabiri agahabwa urundi. Ibyagaragajwe n’ubushakashatsi byashyizwe ahagaragara mu cyumweru gishize, byerekanye ko uwafashe urukingo rwa AstraZeneca ku nshuro ya kabiri yafata urwa Pfizer ntagire ikibazo, ahubwo bikaba byamuha ubudahangarwa bufatika”.

    Ati “Ku zindi nkingo zavangwa, mbese urwo wabanza n’urwo wakurikizaho bizagenda bimenyekana, ariko kuri izo ebyiri ni ikintu gishya cyagaragaye mu bashakashatsi ndetse n’itsinda ribikurikirana hano mu Rwanda, twabiganiriyeho dusanga bishoboka byanatangira gukoreshwa hano”.

    Mu Rwanda kugeza ku itariki 8 Kanama 2021, abantu bamaze gukingirwa Covid-19 byuzuye ni 622,695, intego Leta yihaye ikaba ari uko 60% by’Abanyarwanda bagomba kuzaba barakingiwe muri 2022, kandi ngo ikizere kirahari nk’uko Minisitiri w’Ubuzima yabitangaje.

  • Singapore: 'Umwana wavutse ari muto cyane ku isi' yasezerewe mu bitaro nyuma y'amezi 13 #rwanda #RwOT

    Kwek Yu Xuan yavutse apima amagarama (g) 212 – uburemere nk'ubw'urubuto rwa pomme/apple – ndetse uyu mwana w'umukobwa yari anafite uburebure bwa santimetero (cm) 24.

    Yavutse atarageza ku byumweru 25 – bicye cyane ugereranyije n'igihe rusange umwana avukira cy'ibyumweru 40 atwiswe.

    Uwari usanganywe umuhigo wo kuvuka ari muto cyane ku isi yari umukobwa wo muri Amerika wapimaga amagarama 245 ubwo yavukaga mu 2018, nkuko bikubiye mu nyandiko ikusanya imyirondoro y'abana bato ya Kaminuza ya Iowa muri Amerika.

    Nyina wa Yu Xuan yabyaye bamubaze (bamukoze mu Kirundi), amezi ane mbere yuko igihe cyari giteganyijwe cyo kubyara kwe kigera.

    Ni nyuma yuko bamusanzemo uburwayi buzwi nka 'pre-eclampsia' (pré-éclampsie) – ikibazo gikomeye cy'umuvuduko mwinshi w'amaraso gishobora kwangiza ibice bitandukanye by'umubiri kigatuma umwana na nyina bapfa.

    Ubu Yu Xuan avuye mu bitaro apima ibiro (Kg) 6.3 – bigaragaza ko ameze neza kurushaho.

    Uyu mwana w'umukobwa yari afite “amahirwe macye yo kubaho”, nkuko bitangazwa n'ibitaro bya Kaminuza ya Singapour (NUH) yavukiyemo.

    Mu itangazo byasohoye byagize biti: “Bitandukanye n'ibyari byitezwe, hari ingorane z'ubuvuzi mu kuvuka, yatanze urugero ku bantu ku isi kubera gukomeza umutsi kwe no gukura, bituma aba umwana udasanzwe wo muri “Covid-19″ – urumuri rw'icyizere mu kaduruvayo [mu bibazo]”.

    Mu gihe yamaze mu bitaro, Yu Xuan yagiye ahabwa ubuvuzi butandukanye ndetse ashyirwa mu mashini zitandukanye kugira ngo abashe gukomeza kubaho.

    Abaganga bavuga ko ubuzima bwe no gukura kwe byateye intambwe nziza ubwo bari barimo kumwitaho, kandi ko ubu ameze neza bihagije byo gusezererwa akava mu bitaro.

    Yu Xuan aracyarwaye indwara imara igihe y'ibihaha, akaba azacyenera gukomeza gufashwa mu guhumeka mu rugo iwabo. Ariko, aba baganga bo ku bitaro bya Kaminuza ya Singapour bavuga ko byitezwe ko uko igihe kizagenda gishira ari ko azarushaho kugenda amererwa neza.

    Nyina, witwa Wong Mei Ling, yabwiye ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu ko ivuka n'ingano bya Yu Xuan byatumye agwa mu kantu kuko umwana we w'imfura – umuhungu ubu ufite imyaka ine – yavukiye igihe.

    Ababyeyi ba Yu Xuan bashoboye kwishyura ibitaro yamazeho igihe kirekire kubera ubufasha bwakusanyijwe binyuze mu gikorwa cyo kubafasha cyo kuri internet cyakusanyijwemo agera ku madolari ya Singapour 366,884 (agera kuri miliyoni 273 mu mafaranga y'u Rwanda).

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/singapore-umwana-wavutse-ari-muto-cyane-ku-isi-yasezerewe-mu-bitaro-nyuma-y

  • Gasabo: Umuhindekazi yishyuriye ubukode bw’inzu imiryango yashegeshwe na Guma mu rugo – #rwanda #RwOT

    Ubufasha bwashyikirijwe iyo miryango bugizwe n’ibiribwa birimo umuceri, isukari, ifu y’igikoma na kawunga. Imiryango ibiri yashyikirijwe ubukode bw’inzu bw’amezi atandatu mu gihe imiryango ine yahawe ubw’amezi atatu.

    Milcah Aziz yavuze ko iyo nkunga batanze ari impano umuryango we bwite wiyemeje gushyikiriza abagizweho ingaruka na Guma mu rugo atari inkunga yakusanyijwe n’ibigo by’amashuri ayoboye.

    Yagize ari “Gutanga bifungura imiryango y’imigisha n’amahirwe biva ku Mana. Ntabwo gusa byerekena urukundo ku Mana ahubwo bituma imigisha isakara mu buzima bwacu. Biranditse ko Imana izatwitaho natwe nitwika ku bakeneye ubufasha.”

    Imiryango yakiriye ubufasha yahurije ku kuba igiye kubwifashisha mu gihe iri kwisuganya ishaka ibyangombwa nkenerwa nyuma y’ingaruka z’ubukene no kubura amikoro yatewe na Guma mu rugo nk’imwe mu ngamba zo guhangana na COVID-19.

    Milcah Aziz ni umuyobozi w’amashuri abiri y’incuke arimo Blooming Buds School rikorera ku Kacyiru na Little Flowers school riherereye mu Kiyovu ho mu Mujyi wa Kigali. Imyaka isaga 11 amaze mu Rwanda n’umuryango we avuga ko ari umugisha kuba mu muryango Nyarwanda.

    Ibiribwa byashyikirijwe imiryango yo mu Mudugudu wa Karubimbura, Akagari ka Nyamugari mu Murenge wa Gatsata

    Milcah Aziz yavuze ko iki ari igikorwa cy’umuryango we

    Umuhindekazi Milcah Aziz yahaye imiryango itandatu ubufasha bw’ubukode bw’inzu

    Uyu Muhindekazi yaherekejwe n’abo mu muryango we

    Mu byatanzwe harimo n’ibiribwa bitandukanye byahawe imiryango yagizweho ingaruka n’ingamba zo guhangana na Coronavirus