Tag: Ubuzima

  • Iburasirazuba: Hakajijwe ingamba zo kwirinda COVID-19, imirenge yashyizwe muri Guma mu rugo ihabwa umwihariko – #rwanda #RwOT

    Ni imyanzuro yafashwe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 13 Kanama 2021 nyuma y’inama ubuyobozi bw’intara bwagiranye n’abayobora imirenge n’uturere biri muri gahunda ya Guma mu rugo.

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yabwiye IGIHE ko bafashe ingamba esheshatu bagiye kwifashisha mu kurwanya COVID-19 zirimo gushyira mu bikorwa amabwiriza, ibikorwa by’ubukangurambaga, iby’ubufatanye, iby’ubuvuzi, ibyo kwita ku cyumba cy’amakuru no gukorana n’itangazamakuru.

    Yakomeje agira ati “Turi kugerageza gusuzuma neza ahantu hari ibyuho hagati y’ingamba zafashwe, tunareba neza ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza ya Leta bijyanye n’uburyo abantu bakwiriye kwifata mu kubahiriza ingamba zirimo kwambara neza agapfukamunwa, guhana intera no gukaraba.”

    -  Imirenge irindwi iri muri guma mu rugo yahawe umwihariko

    Ku wa 11 Kanama 2021 ni bwo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko mu mirenge 50 yari iri muri gahunda ya guma mu rugo icumi gusa ariyo iyisigaramo indi yose ikurwamo. Uyu mwanzuro wafashwe hagendewe ku mibare y’abanduye bakiyigaragaramo aho ifite 5% yose yashyizwe muri guma mu rugo y’iminsi 20.

    Intara y’Iburasirazuba ni yo ifitemo imirenge myinshi, irindwi irimo itatu yo mu Karere ka Gatsibo ariyo Muhura, Remera na Kageyo n’indi ine yo mu Karere ka Kayonza ariyo Rukara, Murundi, Nyamirama na Mwiri.

    Guverineri Gasana yavuze ko iyi mirenge bayifatiye umwanzuro w’umwihariko wo kuyikoramo ubukangurambaga bwihariye aho bagiye kuyishyiramo abakozi bihariye bazajya bishyurwa bakayikoramo ubukangurambaga bafatanyije n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze.

    Ati “Muri ya mirenge yihariye twiyemeje gushaka abakozi kugira ngo bagende babeyo bafatanye n’izindi nzego z’ibanze bafashe mu kugira ngo bashyira mu ngamba ubukangurambaga bwihariye banite ku baturage bo muri iriya mirenge.”

    Yavuze ko ibi bikorwa byose bazabifatanya n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo abanyamadini, abikorera, urubyiruko, abajyanama b’ubuzima, inzego z’umutekano n’abandi batandukanye, yavuze ko kandi bazifashisha abaganga mu gukurikirana abarwayi ba COVID-19 mu kumenya uko babayeho nuko bajya kwivuza.

    Ati “Ikindi rero ni uguhuza ibyo bikorwa byose dukoresheje icyumba ntangamakuru ( Command post), iki cyumba turashaka kugiha agaciro kikaduhuza kugira ngo umuntu amenye ibyo yagiyemo n’ibyavuyemo, tuzanamenyeramo kandi aho tubona twakongera imbaraga hatameze neza nko mu ma santere, mu masoko, ingo zikeneye ubufasha n’ahandi.”

    -  Nta kibazo cy’ibiryo kizagaragara mu mirenge iri muri Guma mu rugo

    Guverineri Gasana yavuze ko ibyo kurya babifite, asezeranya abaturage bari mu mirenge irindwi iri muri guma mu rugo y’iminsi 20 ko abari bafite akazi kahagaze batazabura ibibatunga.

    Ati “Abo ntibagire ikibazo ibyo kurya birahari dufite ubuhunikiro bwinshi burimo ibiryo ni ukureba mu Isibo bakatubwira tukabafasha kandi bimaze iminsi binakorwa hirya no hino.”

    Yasabye abatuye muri iyi ntara bose kubahiriza gahunda za Leta mu kurwanya iki cyorezo mu rwego rwo kwirinda ko hazongera kubaho indi gahunda ya guma mu rugo.

    Ati “Turabibutsa ko iki cyorezo kigihari kandi tudashyizeho ingamba nyinshi kugira ngo tukirinde twese dufatanyije, byaturemerera tukaguma muri guma mu rugo, abaturage rero nkuko basanzwe bubaha gahunda za Leta bakadufasha mu bukangurambaga turagira ngo dufatanye twese twirinda ntaba ari njyewe wanduza abandi twubahirize amabwiriza yose agenga kwirinda COVID-19.”

    Kuri ubu uturere twose tugize Intara y’Iburasirazuba harabarizwamo abaturage 3341 barwaye COVID-19, abamaze kwicwa nayo ni 160.

    Guverineri Gasana yijeje abaturage bo mu mirenge irindwi iri muri Guma mu rugo ko ibyo kurya ku buryo abafite akazi kahagaze bazakomeza kwitabwaho

    Abakoraga ku munwa ari uko bakoze bazirikanwe, bazajya bahabwa amafunguro

    source : https://ift.tt/3sdybqG

  • #COVID19: Abantu 8 bitabye Imana, abandi 51,288 bakingiwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abantu 8 bitabye Imana kubera icyo cyorezo, bituma umubare w’abamaze gupfa bose uba 938. Abitabye Imana ni bagore 5 n’abagabo 3.

    Iyo Minisiteri yatangaje kandi ko ku wa Gatanu abasezerewe mu bitaro ari 7 mu gihe ababyinjiyemo bashya ari 19, abarembye ni 40.

    Abahawe doze ya mbere y’urukingo kuri uyu wa Gatanu ni 51,288 naho abamaze gukingirwa bose bakaba ari 858,040.

    source : https://ift.tt/2XvBzCd

  • Inkuru nziza ku bakunda guterura ibyuma mu Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Minisiteri ya Siporo mu Rwanda yashyize hanze itangazo rikomorera bimwe mu bikorwa bya siporo n'imyitozo ngororamubiri.

    Mu bikorwa byakomorewe harimo inzu zikorerwamo imyitozo ngororamubiri (gyms) zemerewe gukora zakira 30% z'ubushobozi bwazo, imyitozo n'imikino y'amatsinda atarabigize umwuga yemerewe gusubukurwa mu gihe ibereye mu gihe cya siporo.

    Source : https://yegob.rw/inkuru-nziza-ku-bakunda-guterura-ibyuma-mu-rwanda/

  • Musanze: Abo mu bice by’icyaro barizezwa ko ikibazo cy’amazi kigiye kuba amateka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Barakoreshwa imbaraga zishoboka ngo mu mwaka wa 2024 abaturage bose bazabe bagerwaho n
    Barakoreshwa imbaraga zishoboka ngo mu mwaka wa 2024 abaturage bose bazabe bagerwaho n’amazi meza

    Ibi biratangazwa mu gihe hari abaturage bo mu Mirenge imwe n’imwe yo mu Karere ka Musanze, bavuga ko ibyo bibagaruriye ikizere cyo kubona amazi meza, kuko hari uduce twari tumaze hafi umwaka twaracukuwemo imiyoboro, abahatuye babwirwa ko hazanyuzwa amatiyo y’amazi, none ubu iyo miyoboro ikaba irimo kongera gusubiranywa batabonye ayo mazi.

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere n’ubukungu Andrew Rucyahana Mpuhwe, avuga ko Akarere kamaze iminsi gashyira mu bikorwa umushinga wo gukwirakwiza amazi meza mu bice by’icyaro, ku bufatanye n’Ikigo WASAC.

    Yagize ati “Iyo Mirenge y’icyaro yibanzweho muri uwo mushinga wo gukwirakwiza amazi meza urimo kugana ku musozo, harimo uwa Gashaki, Remera, Cyuve, Busogo, Musanze na Muhoza; ariko hakaba ibice bimwe na bimwe by’imwe muri iyo mirenge byagiye bigaragara ko kuyahageza bisaba ingufu nyinshi. Byatumywe dufata umwanzuro wo kuzayahageza, binyuze mu wundi mushinga mushya tuzafatanyamo na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, duteganya gutangira mu mpera z’uyu mwaka”.

    Yongera ati “Icyo nabwira abaturage, ni uko aho ibyo bikorwa remezo by’amazi bagejejweho babibungabunga. Ariko kandi n’aho amazi ataragera, nababwira ko natwe ari ikibazo kiduhaangayikishije, ari na yo mpamvu twabishyize mu bibazo byihutirwa tugomba gukoraho. Nababwira ko bashonje bahishiwe, cyane ko tunamaze iminsi tunoza uko umushinga uzashyirwa mu bikorwa”.

    Imiyoboro yagombaga kunyuzwamo amatiyo y’amazi, ikaba irimo kongera gusubiranywa bidakozwe, uyu muyobozi yirinze kugira byinshi abivugaho, gusa ahamya ko ibirimo gukorwa biri mu nyungu z’umuturage no kurinda impanuka byateza mu gihe byaba bikomeje kuhaba ntacyo bikoreshwa.

    Mu Karere ka Musanze, by’umwihariko mu Mirenge ibarwa nk’igice cy’icyaro, habarurwa amavomo 48 akeneye gusanwa, aho uyu muyobozi yemeza ko bizaba byakozwe mu gihe kitarenga amezi abiri, abaturage bakongera kuyakoresha.

    Amavomo atagikora hari gahunda yo kuyasana akongera gukoreshwa
    Amavomo atagikora hari gahunda yo kuyasana akongera gukoreshwa

    Ikibazo cy’amazi mu tugari tumwe na tumwe mu Murenge wa Remera, ngo cyari ihurizo rikomeye, dore ko n’amwe mu mavomo harimo n’ayo abaturage bishyize hamwe bakiyubakira, amwe n’amwe atagikora.

    Umwe mu baturage ati “Ubu kuvoma bidusaba gukora urugendo nibura rw’amasaha abiri, tujya gushoka ibishanga cyangwa ikiyaga cya Ruhondo. N’ugerageje kwiyandayanda ashaka amazi nibura yo kunywa, yishyura amafaranga ari hagati ya 200 na 300 ku ijerekani imwe, nabwo bikamusaba gukora urugendo rutari munsi y’amasaha abiri ajya kuyavoma, gusa akarere katwijeje ko byose bigiye gukemuka tukabona amazi meza hafi, biradushimishije”.

    Mu ntego Leta y’u Rwanda yihaye, harimo ko bitarenze umwana wa 2024, abaturage bazaba bihagije ku mazi meza, ku buryo n’abazaba batayafite mu ngo zabo, bazaba bakora urugendo ruri hagati ya metero 200 na 500.

    source : https://ift.tt/3jPpvmF

  • Ubudage: Birakekwa ko abantu barenga 8.000 batewe Serumu aho guterwa Urukingo rwa Covid-19 #rwanda #RwOT

    Abatagetsi mu Majyaruguru y'Ubudage basabye abantu barenga 8,000 kongera kwikingiza Covid kuko bikekwa ko umuforomokazi ashobora kuba yarabateye serumu (saline) aho kubatera urukingo rwa Covid-19 rwo mu woko bwa Pfizer.

    Polisi iri gukora iperereza ku bikorwa by'uwo muforomokazi ku kigo cyo gukingira cya Friesland, mu majyaruguru y'Ubudage.

    Mbere, abantu batandatu nibo byari byaketswe ko batewe uyu muti utica w'amazi arimo umunyu usanzwe wifashishwa mu gufasha abarwayi, mu kwezi kwa Werurwe na Mata.

    Ubu benshi muri bo basanze barawutewe ni abarengeje imyaka 70  bari mu cyiciro cy'aabibasiwe n'iki cyorezo.

    Peter Beer umupolisi muri ako karere yabwiye ikinyamakuru Süddeutsche Zeitung, ko uwo muforomokazi w'imyaka 40 yari amaze igihe atangaza ibyo yise amakuru y'ingenzi cyane kuri corona, anenga ingamba za leta zo kurwanya iki cyorezo.

    Ikinyamakuru NDR cyaho kivuga ko abantu 8,557 basabwe gusubira kwikingiza bushya, kandi abagera ku 3,600 bamaze kwemeza gusubirayo.

    BBC yanditse ko muri Mata, uwo muforomokazi yemeye ko yateye serumu abantu batandatu, ariko mu gihe polisi yakoraga iperereza byagaragaye ko hari abandi bantu benshi batewe serumu aho guterwa urukingo rwa Pfizer bari bizeye ko bahawe.

    Polisi ntihakana ko hari impamvu ya politiki zaba zarateye uyu muforomokazi gukora ibi, nubwo abanyamategeko be ibyo babihakanye.

    The post Ubudage: Birakekwa ko abantu barenga 8.000 batewe Serumu aho guterwa Urukingo rwa Covid-19 appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/08/13/ubudage-birakekwa-ko-abantu-barenga-8-000-batewe-serumu-aho-guterwa-urukingo-rwa-covid-19/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ubudage-birakekwa-ko-abantu-barenga-8-000-batewe-serumu-aho-guterwa-urukingo-rwa-covid-19

  • Musanze: Mu kwezi kumwe abarwayi ba COVID-19 bavuye ku basaga 1200 bagera kuri 399 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abaturage bakomeje kwegerezwa serivisi zo gupima no gukingira COVID-19
    Abaturage bakomeje kwegerezwa serivisi zo gupima no gukingira COVID-19

    Bigaragara ko umubare w’abarwayi ba COVID-19 wagabanutse ku rwego rushimishije, aho kugeza tariki 10 Kanama 2021 Akarere ka Musanze kari gafite abarwayi 399 bavuye ku 1200 kari gafite mu ntangiriro z’ukwa karindwi.

    Muri abo barwayi basaga 1200, abari barwariye mu bitaro bari 22, ku itariki 10 Kanama 2021 abari mu bitaro bakaba bari bakiri benshi aho bari 17 abenshi bakaba barwariye mu ngo, nk’uko bigaragara muri raporo y’ibitaro bya Ruhengeri yo ku itariki 11 Kanama 2021.

    Dr Muhire Philbert, Umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri, avuga ko iyo mibare iva mu bantu bagiye bagana ibigo by’ubuvuzi, ari na ho ahera ahamagarira abaturage kugana ibigo by’ubuvuzi mu gihe biyumvamo ibimenyetso, bagapimwa ku buntu.

    Ku bw’ibyo Dr Muhire akaba yibutsa abaturage kutirara, kubera ko imibare y’abandura igenda igabanuka, ahubwo abasaba kugana ibigo nderabuzima bibegereye mu gihe bumvise bimwe mu bimenyetso biranga umuntu wanduye COVID-19.

    Yagize ati “Mu kwezi gushize twari dufite abarwayi basaga 1200, mu gihe imibare twararanye mu ijoro ryo ku itariki 10 Kanama ari 399, ni byiza ko imibare igabanuka ariko icyo twibutsa abantu, ni uko iyi mibare iva mu bantu bagannye ibigo by’ubuvuzi, umuntu ufite ikimenyetso cya COVID-19, ufite umuriro, acika intege akagira inkorora, akaribwa umutwe, rwose uwo muntu twamugira inama yo kugana ikigo nderabuzima kimwegereye agapimwa ku buntu”.

    Arongera ati “Ubu mu barwayi 399 dufite mu Karere ka Musanze, 17 barwariye mu bitaro, mu gihe abandi barwariye mu ngo zabo, tukaba dushimira abaturage uburyo bakomeje kubahiriza ingamba, ariko tubasaba kubikomeza kugira ngo tudasubira inyuma, ni byiza ko iyi mibare igabanuka ariko bareke kwirara kuko na yo iracyari myinshi”.

    Dr Muhire, yavuze ko hari bamwe mu barwarira mu ngo bagiye baremba bakoherezwa mu bitaro bamwe bakitaba Imana kubera kurenga ku mabwiriza bahabwa n’abaganga, ari na ho ahera asaba abarwarira mu rugo kwitwararika cyane, birinda kunyuranya n’amabwiriza ariko kandi n’uwo babonye ko atangiye kuremba, bagatanga amakuru mu buryo bwihuse agatabarwa aho agaragaza ibimenyetso mpuruza ku murwayi warembye.

    Ati “Ibimenyetso mpuruza, birimo nko kugira umuriro ugasanga awumaranye iminsi nk’ibiri uri hejuru utagabanuka. Icyo ni ikimenyetso gikomeye, ikindi ni inkorora ikomeye, hari inkorora umuntu agira akananirwa kuvuga, akananirwa guhumeka kubera gukorora, na cyo ni ikimenyetso mpuruza, hari no gucika intege bikomeye, ugasanga umuntu ntashobora kwihagurutsa, hakaza n’ikimenyetso cyo kubura umwuka, ibyo byose ni ibimenyetso bikomeye”.

    Uwo muyobozi avuga ko ubwoko bushya bwitwa Delta, na bwo buri kongera ibindi bimenyetso birimo, kuruka, guhitwa n’ibindi. Avuga ko ubonye ibyo bimenyetso ahamagara umujyanama w’ubuzima na we akamufasha kubimenyesha abaganga.

    Mu gukomeza kurwanya ikwirakwira rya COVID-19, Akarere ka Musanze kamaze kwakira inkingo ibihumbi umunani, zatangiye guterwa abantu bari mu byiciro binyuranye, barimo abafite ibyago byinshi byo kwandura n’abageze mu zabukuru, guhera ku myaka 50 kuzamura.

    Ibindi byiciro ni iby’abakozi bahura n’abantu benshi, abakora mu nzego za Leta bakira abaturage, abikorera, barimo abogosha, abashoferi, abamotari, abacuruza ibikoresho byo kubaka n’abandi.

    source : https://ift.tt/37FNRti

  • Abantu ibihumbi batewe serumu aho guterwa urukingo #rwanda #RwOT

    Abayobozi bo mu majyaruguru y'Ubudage basabye abantu barenga 8,000 kongera kwikingiza Covid kuko bikekwa ko umuforomokazi ashobora kuba henshi yarabateye serumu (saline) aho kubatera urukingo nyarwo.

    Polisi iri gukora iperereza ku bikorwa by'uwo muforomokazi ku kigo cyo gukingira cya Friesland, mu majyaruguru y'Ubudage.

    Mbere, abantu batandatu nibo byari byaketswe ko batewe uyu muti utica w'amazi arimo umunyu usanzwe wifashishwa mu gufasha abarwayi, mu kwezi kwa gatatu n'ukwa kane.

    Ubu benshi muri bo basanze barawutewe ni abarengeje imyaka 70 — bari mu cyiciro cy'abageramiwe n'iki cyorezo.

    Peter Beer umupolisi muri ako karere asubirwamo n'ikinyamakuru Süddeutsche Zeitung, avuga ko uwo muforomokazi w'imyaka 40 yari amaze igihe atangaza ibyo yise 'amakuru y'ingenzi cyane kuri corona', anenga ingamba za leta zo kuranya iki cyorezo.

    Ikinyamakuru NDR cyaho kivuga ko abantu 8,557 basabwe gusubira kwikingiza bushya, kandi abagera ku 3,600 bamaze kwemeza gusubirayo.

    Isoko: BBC

    Source : https://impanuro.rw/2021/08/13/abantu-ibihumbi-batewe-serumu-aho-guterwa-urukingo/

  • Ukeneye kongera ibiro cyangwa kubyibuha, dore amafunguro yagufasha #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bimwe mu biryo byagufasha kubyibuha
    Bimwe mu biryo byagufasha kubyibuha

    Dore amwe mu mafunguro yagufasha mu ntego yawe yo kongera ibiro:

    1 – Imineke

    Ushobora kurya umuneke nyuma yo gufata ifunguro rya mu gitondo cyangwa se ukawuvanga na yaourt.

    2 – Ibigori

    Mu gihe wifuza kongera ibiro cyangwa kubyibuha, ni byiza gufata amafunguro arimo ibigori (igikoma, umutsima wabyo cyangwa se kawunga), imvungure n’ibindi.

    3 – Inkoko

    Umuntu wifuza kongera ibiro agirwa inama yo kurya amafunguro akungahaye kuri proteine, muri zo n’inkoko irimo.

    4 – Amavuta

    Umubiri ukenera amavuta kugira ngo ibiro byiyongere. Wakoresha aya Elayo, amamesa, ibihwagari n’ayandi.

    5 – Umugati

    Ushobora kuwurya ku ifunguro rya mu gitondo cyangwa se ukawurenza ku mafunguro yandi.

    6 – Imbuto ariko zidafite amazi menshi (Des fruits secs)

    7 – Ibinyampeke (céréales)

    Abantu batagira umwanya wo gufata ifunguro ry’amanywa, akenshi bakunze gufata ifunguro rya mu gitondo ririmo ibinyampeke kuko rifata mu nda. Ibinyampeke rero binifashishwa n’abashaka kongera ibiro, bakagirwa inama yo kubifata kenshi.

    8 – Fromage

    Fromage ikize ku bitera imbaraga (calories), ikaba ifasha kongera ibiro vuba kandi mu gihe gito.

    9 – Mayonnaise
    Mayonnaise na yo ikungahaye ku bitera imbaraga ikaba ifasha mu kongera ibiro.


    source : https://ift.tt/2VS3xXX

  • Muhanga: Hari utugari abaturage bavuga ko bagowe no kubona amazi meza #rwanda #RwOT

    Abatuye mu tugari twa Rwasare na Rwigerero two mu Murenge wa Mushishiro barasaba ubuyobozi ko bwabagezaho amazi meza. Bavuga ko kubona amazi meza bibagora, ko bibasaba urugendo rurerure, ko bihenze cyane bityo bagahitamo gukoresha amabi bavoma hafi.

    Nzayambaza Florent, utuye mu kagali ka Rwigerero avuga ko kutagira amazi meza bibateye impungenge. Ahamya ko batabasha kubona uko bita ku isuku yabo cyane cyane muri ibi bihe byo kwirinda icyorezo cya covidi-19 kuko kubona amazi meza yo gukaraba bibagora.

    Yagize ati' Kwirinda COVID-19 kwacu hano biragoye kuko nta mazi tugira hano, nugiye kuyashaka ayabona mu birometero bisaga 3 nabwo kandi si amazi wahita unywa kuko haba harimo iminyorogoto, nayo kuyabona birakomeye bitewe n'ababa bagiye kuhavoma, ariko baduhaye amazi meza byadufasha tukabasha kugira isuku'.

    Niyogisubizo Esther, we yagize ati' Ubusanzwe hari ahantu hari amavomo ariko kuri ya masoko ya cyera cyane nayo haza agatonyanga, nugiyeyo ku igare tumwishyura hagati y'amafaranga 150 — 200 ku ijerikani imwe. Ibaze ku miryango migari ikenera amazi menshi kuvomesha nibura kabiri ku munsi 400″.

    Nsengiyaremye Emmanuel, avuga ko hashize igihe babwirwa na bamwe mu bayobozi ko mu gihe kidatinze bagomba kubona amazi bakareka gukoresha amazi mabi, ariko amaso ngo yaheze mu kirere nubwo barimo kubona hari abarimo gucukurira amatiyo yayo.

    Yagize ati' Dukunze kumva abayobozi batwizeza ko natwe tuzagerwaho tukabona amazi meza yo kunywa no gukoresha, gusa nubwo babivuga turabireba rimwe na rimwe bakatubeshya bikazajya kuza amaso yaraheze mu kirere. Gusa hano dufite icyizere cy'uko twabonye abarimo gucukura wenda barayaduha vuba'.

    Ibi bibazo byombi nibyo baheraho basaba ubuyobozi kubafasha, imiyoboro y'amazi yatangiye gucukurwa muri utwo tugari igakorwa vuba ikarangira bityo bakagezwaho amazi meza nkuko bahawe umuriro w'amashanyarazi.

    Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline avuga ko aba baturage bakwiye kuba bihanganye kuko hari imiyoboro irimo gucukurwa hagamijwe kubegereza amazi meza bityo bakareka kunywa amabi. Akomeza abasaba gukomeza kwitwararika bakirinda icyorezo cya COVID-19. Yizeza kandi ko hari abashinwa bafite akazi ko kuyabaha, ko kandi hari umushinga muri kiriya gice wagombaga kugera kuri 30% mu mwaka w'ingengo y'Imari wa 2020 -2021, aho ubu ugeze kuri 46% ariko ngo hari abaturage basaga 9,000 bazaba barahawe amazi mu mpera z'uyu mwaka wa 2021.

    Si ubwa mbere havugwa ko hari ibikorwa birimo gukorerwa abaturage byo kwegerezwa ibikorwaremezo birimo imihanda, amashanyarazi n'amazi ariko bikabageraho barabyibagiwe. Gusa kuri aba, bafite icyizere ko bazabibona vuba banarebeye ku muriro w'amashanyarazi bahawe, ngo n'ibi bizaba vuba.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/muhanga-hari-utugari-abaturage-bavuga-ko-bagowe-no-kubona-amazi-meza/

  • #COVID19: Abantu 10 bitabye Imana, abahawe doze ya mbere y’urukingo ni 77,622 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abantu 10 bitabye Imana kubera icyo cyorezo, bituma umubare w’abamaze gupfa bose uba 930. Abitabye Imana ni bagore 5 n’abagabo 5.

    Iyo Minisiteri yatangaje kandi ko ku wa Kane abasezerewe mu bitaro ari 10 mu gihe ababyinjiyemo bashya ari 14, abarembye ni 37.

    Abahawe doze ya mbere y’urukingo kuri uyu wa Gatatu ni 77,622 naho abamaze gukingirwa bose bakaba ari 806,752.

    source : https://ift.tt/3CGyeQF