Tag: Ubuzima

  • Ubuzima bwabaye ingume: Covid-19 ishobora kwenyegeza ruswa ishingiye ku gitsina – #rwanda #RwOT

    Covid-19 ikigera mu Rwanda, Guverinoma yafashe ingamba zikakaye zirimo gufunga ibikorwa byose, abantu bajya mu rugo. Muri iyo nkundura Nadia yatakaje akazi kuko aho yakoraga bari bafunze.

    Kuva icyo gihe, uyu mukobwa wabashaga kwigurira icyo ashatse, akiyishyurira ishuri ndetse agafasha bamwe mu muryango, ubuzima bwamubereye ingume.

    Yabwiye IGIHE ko kubera uburyo ubuzima bukomeye, ubu icyo yasabwa cyose ngo abone akazi kamuha amafaranga amufasha gukemura ibibazo by’ibanze nka mbere, yagikora.

    Ati “Ibaze wari usanzwe ufite akazi wimenyeraga buri kintu ndetse ukagira n’icyo ukora no mu rugo. Muri ibi bihe ubwo habaye hari ikintu cyatuma ibyo bisubiraho nagikora. Erega n’akazi karabuze!”

    Uyu mukobwa ni umwe mu bihumbi by’abatakaje akazi mu bihe bya Guma mu Rugo, byatumye ubuzima bwabo busubira hasi, bikaba byatuma hari abishora mu bikorwa cyangwa ingeso mbi, cyangwa se hakagira ababyuririraho babafatirana.

    Impirimbanyi zitandukanye mu guteza imbere abagore n’izirwanya ruswa, zigaragaza ko ingaruka za Covid-19 zishobora kuzenyenyegeza ubwiyongere bwa ruswa ishingiye ku gitsina.

    Urubyiruko ni bo benshi bagezweho n’izi ngaruka za Covid-19, kandi bakomeje guhura n’ikibazo cy’ubushomeri ndetse mu minsi yashize ku mbuga nkoranyambaga benshi bavugaga ko muri Afurika hateye ikindi cyorezo cyitwa Poshvid-20 [Umufuka urimo ubusa].

    Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare, NISR, bwerekana ko kubera ingaruka za Covid-19 ubushomeri bwavuye kuri 16% muri Kanama 2020 bugera kuri 20.3% muri Gushyingo 2020 ndetse benshi mu babuze akazi ari abakobwa kuko biyongereyeho 2.6% ugereranyije n’abahungu biyongereyeho 1%.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango ushinzwe kurwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, Mupiganyi Appolinaire yavuze ko ibibazo bya Ruswa ishingiye ku gitsina byiyongereye kandi bishobora no kuziyongera kurushaho kubera ingaruka za Covid-19.

    Yatanze urugero rw’umwe mu bakobwa wabagejejeho ikibazo cyamubayeho, ubwo yajyaga gusaba akazi, umukoresha akabanza kumusaba ko baryamana.

    Ati “Hari ubuhamya bw’umwana w’umukobwa yatugaragarije igihe twari tuvuye muri Guma mu Rugo, aho yagiye gushaka akazi muri hoteli imwe, nuko umukoresha aramubwira ati ’mbere y’uko nguha aka kazi ugomba kumpa ishimishamubiri [ruswa ishingiye ku gitsina’].”

    “Tumubajije uko yabyitwayemo twasanze ari umwana w’umukobwa wihagazeho, kuko yabwiye uwari ugiye kumuha akazi ko ikimuzanye ari akazi ko gukora muri hoteli atari ugukora imibonano mpuzabitsina n’abakiliya cyangwa n’umuyobozi we.”

    Ubutwari nk’ubwo bwo kwivana muri icyo kibazo, bwongeye kugaragara mu kwezi gushizwe, ubwo inzego zishinzwe ubugenzacyaha zataga muri yombi umwe mu bakoreraga sosiyete icunga umutekano ya HIGHSEC CO Ltd, wafashwe akekwaho kwaka ruswa y’igitsina abakobwa babiri yari yahaye akazi ku bitaro bya Gisenyi.

    Uwo mugabo yafashwe umugambi atarawugeraho ariko yari yaranze gutanga konti zabo ngo bahembwe, mu gihe batararyamana na we.

    Nubwo ari ubutwari guhakana ruswa nk’iyo, hari bamwe mu bakobwa bumvikanisha ko bayisabwe biteguye kuyitanga kubera ubuzima bubi bwatewe na Covid-19, nubwo babizi ko harimo ingaruka nyinshi.

    Hari umukobwa urangije muri imwe muri Kaminuza zikomeye mu Rwanda, ibijyanye n’ubukungu. Nta kazi arabona ariko avuga ko aramutse asabwe ruswa y’igitsina, yiteguye kuyitanga.

    Yagize ati “Nabyemera tu, kuko hari n’abararanira ubusa.”

    Inzego z’abikorera ziratungwa agatoki mu higanje ruswa y’igitsina

    Umuyobozi ushinzwe kongera ubushobozi mu Mpuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe, Nkundimfura Rosette, yavuze ko iyi ruswa ishingiye ku gitsina yeze mu Rwanda cyane mu nzego z’abikorera ndetse ko hakiri urugendo rurerure kugira ngo icike burundu.

    Ati “Ntabwo abahungu bahura na yo cyane kuko umuhungu bashakaho ruswa kenshi bamusaba amafaranga […] ariko iyo bigeze ku bakobwa n’abagore, bareba ruswa y’igitsina kuko hari nubwo bibaho ugasanga n’iyo yatsindira akazi, ntibashobora kumuha ‘contract’ batabanje kumusaba ko baryamana.”

    “Iki ni ikintu kimaze gufata indi ntera mu Rwanda nubwo bitajya hariya ku ma radiyo, cyangwa televiziyo ngo babivuge kubera ko n’abashaka kubivuga babivugira mu gikari, ariko biragoye ko yacika.”

    Mupiganyi avuga ko abakwa iyi ruswa bakwiye kwihutira gutanga amakuru amazi atararenga inkombe, kugira ngo ikibazo gikurikiranwe hakiri kare byorohe kugikurikirana.

    Ati “Icyo nakwizeza ni uko iyo hari umuntu uduhaye amakuru, gufatirwa mu cyuho ni ibintu byoroshye kuko dufite bamwe bafatiwe mu cyuho barimo bagerageza kwaka umuturage ruswa ishingiye ku gitsina, ndetse inzego zari zirimo kubikurikurana ngira ngo hari uwakatiwe gufungwa imyaka irindwi.”

    Ruswa y’igitsina si yo kamara…

    Mupiganyi avuga ko 85% by’abakwa ruswa y’igitsina ari abakobwa, aho avuga ko nubwo akazi kabuze gutanga ruswa y’igitsina ku bagabo b’abanyerari bahora barekereje atari byo bizatuma babona akazi.

    Yavuze ko n’iyo bakabona, kubyemera ari ukwiteza ibibazo kuko uwo mugabo wabikoze atabaha agaciro mu kazi kandi buri gihe abishakiye, ntibashobora kumuhakanira.

    Ati “Abatanga ruswa y’igitsina bumva ko ntacyo byabatwara ari akanya gato gusa bakabona akazi, ariko ako kazi nta nyungu ifatika kazamugezaho kuko nagera muri ako kazi uzasanga yabaye umugore w’uwo mukoresha cyangwa w’uwo wamuhaye akazi.”

    Nkundimfura yavuze ko umukobwa iyo yiyubashye, bituma n’umukoresha amwubaha bikamubera ikiraro cyo kugera ku nzozi ze, nta nkomyi.

    Mupiganyi we avuga ko buri wese afite uburenganzira bwo guhabwa akazi ko ntacyo akwiriye gutanga nk’impongano kugira ngo akunde agahabwe yaba muri leta cyangwa mu bikorera, kuko uretse ingaruka zisanzwe za ruswa mu kazi iyi y’igitsina igira ingaruka ku buzima bw’umuntu bwite n’ubw’umuryango we.

    Kugeza ubu ruswa y’igitsina ihanwa nk’ikindi cyaha cya ruswa cyose, aho itegeko rivuga ko uwakiriye ruswa n’uwayitanze bose bahanwa kimwe ariko iyo uyitanze atanze amakuru iperereza ritarangira adakurikiranwa.

    Uhamijwe icyo cyaha ahabwa igifungo cy’imyaka iri hagati y’itanu n’umunani, ishobora kugera ku icumi iyo uwakoze icyaha ari umuyobozi.

    Mupiganyi Appolinaire yavuze ko abagore n’abakobwa batswe ruswa ishingiye ku gitsina bakwiriye kuba intwari bakabimenyekanisha kugira ngo irandurwe burundu

    Nkundimfura Rosette yavuze ko kuba umugore cyangwa umukobwa yahabwa akazi kuko yatanze ruswa y’igitsina, nta cyizere cy’uko azakagiriramo amahoro aba afite

    source : https://ift.tt/3xRgSg8

  • Abantu 10 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 418 barayandura #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko kuri iki Cyumweru abantu icumi bahitanywe na Covid-19 barimo abagore 4 n'abagabo 6, bituma umubare w'abamaze guhitanwa n'iki cyorezo uba 959.

    Abantu bashya banduye ni 418 mu gihe abamaze kwandura mu minsi irindwi ishize ari 3621.

    Abarwayi bashya binjiye mu bitaro ni 16 , abarembye ni 37 naho abasezerewe ni icumi.Uyu munsi hakingiwe abantu bashya 1,027.

    Kuri iki Cyumweru kandi hafashwe ibipimo 10,102, bituma ibipimo byose bimaze gufatwa biba 2 235 354. Abamaze gukingirwa ni 889 995.

    Akarere ka Huye niko kabonetsemo abarwayi benshi aho ari 62, kakurikiwe n'umujyi wa Kigali wabonetsemo abanduye bashya 50, Rulindo 37, Kayonza 35 na Gicumbi 30.

    Mu gihe u Rwanda rutaragera nibura ku rugero rwa 60% bagomba gukingirwa, buri wese arasabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n'isabune cyangwa alukolo yabugenewe.


    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-10-bahitanwe-na-covid-19-mu-rwanda-abandi-418-barayandura

  • #COVID19: Abantu 10 bitabye Imana, habonetse abanduye bashya 418 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abantu 10 bitabye Imana kubera icyo cyorezo, bituma umubare w’abamaze gupfa bose uba 959. Abitabye Imana ni bagore 4 n’abagabo 6.

    Iyo Minisiteri yatangaje kandi ko ku Cyumweru abasezerewe mu bitaro ari 10 mu gihe ababyinjiyemo bashya ari 16, abarembye ni 37.

    Abahawe doze ya mbere y’urukingo kuri iki Cyumweru ni 1,027 naho abamaze gukingirwa bose bakaba ari 889,995.

    source : https://ift.tt/2VPRxqj

  • Rusizi: Abaturage baterwa ipfunwe no gufata udukingirizo ku karubanda – #rwanda #RwOT

    Umwe mu baganiriye na TV1 yagize ati “Agakingirizo nagafata, ariko hariya [dushyirwa] biba biteye isoni [kujya kugafata] kudufatira mu ruhame ntabwo byoroshye.”

    Undi mugore yunzemo ati “Sinahagarara [aho dutangirwa], byonyine n’uwambona yavuga ngo buriya ari gukora iki? Sinanahareba, mpanyura ngenda ndeba hirya.”

    Umukozi utanga udukingirizo mu Murenge wa Kamembe, Nsabiyaremye Cassien, yavuze ko udukingirizo dukunze gusabwa n’urubyiruko, kandi umubare munini ukaza kutureba nijoro.

    Ati “Umuntu akubwira ngo ‘njye mba numva ntagenda ari ku manywa’ [ngo njye gufata agakingirizo], ariko na wa muntu wumva atari buze hano, kubera ko [aka kazi] ari inshingano zanjye, iyo we ambwiye ko atari buze hano, ashobora kumbwira aho ari nkatumushyira.”

    Gahunda yo gushyira udukingirizo mu bice bihuriramo abantu benshi yagiyeho mu rwego rwo gufasha abifuza gukora imibonano mpuzabitsina ariko badafite ubushobozi bwo kwigurira udukingirizo cyangwa se badashobora kutubona hafi.

    Iyi gahunda kandi yari igendereye kugabanya ubwandu bw’agakoko gatera SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, cyane cyane ku bantu bafite ibyago byinshi byo kwandura izo ndwara, barimo abagore n’abagabo bakunze gukorana imibonano mpuzabitsina n’abo batashakanye.

    Abaturage bo mu Mujyi wa Rusizi bavuze ko baterwa ipfunwe no kujya gufata udukingirizo tuba turi ahantu hagaragarira abantu benshi

    source : https://ift.tt/3CRKkXp

  • Bahangayikishijwe n’abamotari bashyira amazi muri casque aho gukoresha alcohol – #rwanda #RwOT

    Izi ngamba zo gusaba abamotari gushyira alcohol muri casque zigamije gufasha mu gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, aho abamotari basabwa gushyira umuti urimo alcohol muri casque nyuma yo kuyiha undi mugenzi.

    Makabagwiza Patricia wo mu Murenge wa Mageragere yagize ati “Ejo bundi umumotari yanjyanye mu Mujyi, ampereje casque musaba gushyiramo alcohol, abanza kubyanga ariko aza kwemera kuyishyiramo, ariko ngenzuye nsanga ntabwo ari alcohol ya nyayo, kuko nta mwuka wayo numvisemo kandi nanagenzura nkasanga ari amazi rwose.”

    Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’Abamotari mu Rwanda, FERWACOTAMO, Daniel Ngarambe, yabwiye IGIHE ko ayo makuru batari bayazi, aboneraho gusaba abaturage gutanga amakuru y’umumotari babonye agura ayo mazi kugirango abihanirwe.

    Ati “Ntabwo icyo kibazo twari tukizi ariko abo bamotari baramutse bafashwe bahanwa bikomeye kuko ibyo bintu ntibyemewe, tujya tubakurikirana kandi nk’ibyo ntabwo bashobora kubikora hari umuyobozi cyangwa undi ubashinzwe uri hafi, babikorera mu bwihisho, ariko dufite gahunda yo gukomeza kubakurikirana.”

    Uyu muyobozi yasabye abamotari gukora iyo bwabaga bakirinda gukora amakosa ashobora kuba intandaro y’ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

    Bamwe mu bamotari barashinjwa gukoresha amazi muri casque aho gukoresha umuti urimo alcohol usabwa

    source : https://ift.tt/2Ulb411

  • Gasabo: Polisi yaburiye abantu bacuruza Mukorogo #rwanda #RwOT

    Polisi y'u Rwanda irasaba abacuruzi b'amavuta yangiza uruhu azwi nka mukoro, kubihagarika kuko Polisi y'u Rwanda itazahwema kubafata.

    CP John Bosco Kabera yabivuze nyuma y'uko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Kanama ahagana saa cyenda Abapolisi bo mu ishami rya Polisi y'u Rwanda bashinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu n'ibindi byaha bafashe uwitwa Sinayobye Augustin w'imyaka 43 na Nzamurambaho Laurent w'imyaka 33, bariho bacuruza amavuta yangiza uruhu (Mukorogo). Sinayobye yafatanwe amacupa 47 naho Nzamurambaho afatanwa amacupa 55. 

    Bafatiwe mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Gisozi, mu tugari n'imidugudu bitandukanye. Nzamurambaho yafatiwe mu Kagari ka Musezero mu Mudugudu wa Agasharu naho Sinayobye yafatiwe mu Kagari ka Ruhago mu Mudugudu wa Rukeri.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu ni bimwe mu bikorwa bya Polisi imaze igihe ikora bigamije kurwanya abacuruza amavuta yo kwisiga atejuje ubuziranenge.

    Yagize ati 'Si ubwa mbere dufata abantu nka bariya, inshuro nyinshi bagiye berekwa itangazamakuru kubera gukomeza gucuruza ariya mavuta yaciwe mu Rwanda kubera ingaruza zayo ku buzima bw'abantu. Turakomeza kuburira abagicuruza ariya mavuta ko ibikorwa byo kubafata bigikomeje bitazigera bihagarara, abayafite turabagira inama yo kuyakura mu maduka yabo bakayajugunya bagacuruza ibyemewe.'

    CP John Bosco Kabera yongeye gushimira abaturage bakomeje kugaragaza umusanzu wabo mu kurwanya aya mavuta babinyujije mu gutanga amakuru kandi bakayatangira ku gihe. Yavuze ko bariya bafashwe ndetse n'abandi bagiye bafatwa bafashwe  biturutse ku guhanahana amakuru.

    CP Kabera yakomeje avuga ko bariya bombi amavuta bafatanwe mu maduka  yabo bari bafite abantu batandukanye bayabaha. Nzamurambaho yavuze ko ayahabwa n'umucuruzi ukorera i Nyamirambo witwa  Ndayambaje naho Sinayobye we ayahabwa n'uwitwa Nkurikiyimana Juvenal bakunze kwita Gatoya, uyu acururiza i Nyabugogo.Yavuze ko amayeri yose bakoresha bakwirakwiza ariya mavuta yamenyekanye.

    Ati 'Nkuriya witwa Nzamurambaho amavuta ayazanirwa n'abanyonzi, bayakura i Nyamirambo kwa Ndayambaje, uyu afite ububiko bwayo (Stock). Naho Sinayobye we n'abantu bayagendana bayafite mu bikapu bakayamusangisha mu Murenge wa Gisozi bayakuye Nyabugogo kwa Nkurikiyimana bakunze kwita Gatoya.'

    CP Kabera yibukije abaturarwanda kwirinda ariya mavuta bakazirikana ko inzego z'ubuzima zagaragaje ko agira ingaruka zikomeye ku buzima bw'uyisize.

    Ati 'Ariya mavuta azwi nka mukorogo arimo ibinyabutabire byangiza uruhuru bikaba byagira ingaruka ku buzima bw'uyisize. Ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima (OMS) rivuga ko ayo mavuta ashobora kugira ingaruka zikomeye ku mpyiko n'umwijima, abaganga kandi bavuga ko ingaruka zayo zihita zigaragara ku ruhu kuko ruhita rutukura.'

    Abafashwe bishyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kacyiru kugira ngo hakorwe iperereza.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange Ingingo ya 266 ivuga ko   Umuntu wese ukora, ugurisha, utanga ibintu bibujijwe bikurikira: umuti; ibintu bihumanya; ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri; ibindi bikomoka ku bimera; aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Source : https://impanuro.rw/2021/08/15/gasabo-polisi-yaburiye-abantu-bacuruza-mukorogo/

  • Abafite ubumuga barasaba koroherezwa mu gukingira Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abafite ubumuga akenshi usanga bafite intege nke bitewe n’ubumuga umuntu afite, hakaba hari igihe aba adafite abasirikare bahagije b’umubiri ku buryo umubiri we washobora guhangana na Covid-19, bityo kuba bagira umwihariko wabo kuri serivise zo gupimwa no guhabwa inkingo hatagendewe ku myaka byarushaho kubafasha kwirinda no gutekana.

    Umwe mu baganiriye na Kigali Today utifuje ko amazina ye agaragara mu itangazamakuru twamuhaye amazina ya Ndahimana Hussein. Avuga ko kuba bakwitabwaho by’umwihariko ari ngombwa kuko abenshi baba mu miryango itishoboye.

    Ati “Nk’abafite ubumuga bw’ingingo cyangwa abageze mu myaka iri hejuru, usanga ari ikibazo kugira ngo babashe kugera ahatangirwa inkingo nk’iyo adafite umufasha ngo amwunguruze kiba ari ikibazo kitoroshye. Ikindi ni uko abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga batabasha kumva ubutumwa butambuka ku bitangazamakuru bitandukanye yaba televiziyo na radio, bityo nibabashe kumenya aho icyo gikorwa kirimo kubera, cyane ko nta musemuzi uba uri hafi w’ururimi rw’amarenga kuko n’abantu baba bari kumwe kugira ngo bamusemurire abyumve neza biba ari ikibazo”.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’abafite ubumuga (NCPD) Emmanuel Ndayisaba, avuga ko hari imbuga nkoranyambaga bahuriraho n’imiryango ibitaho zibafasha gutanga amakuru ariko ngo by’umwihariko hari ikirimo gukorwa ku bijyanye n’inkingo.

    Ati “Ku bijyanye n’inkingo, twaganiriye na Minisiteri y’Ubuzima na RBC twumvikana ko ku bafite ubumuga kubakingira batakwita ku myaka bitewe n’uko bo bashobora kugira ubumuga ugasanga afite ubuzima bushobora kubangamirwa cyane na covid-19, twemeranya ko guhera ku myaka 15 kuzamura babakingira. Ibyerekeye inkingo mu minsi ishize byari byatangiye gukorwa ariko ziza kuba nkeya bisa nk’ibihagarara, burya mu Mujyi wa Kigali bari batangiye kubishyira mu bikorwa. Ubu ubwo zongeye kuboneka twari twasabye ko na bo babashyira muri iyo gahunda kuko twari twatanze urutonde rwabo mu turere twose tubwira RBC ngo babashyire muri gahunda babakingire”.

    Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) Dr. Sabin Nsanzimana, avuga ko bagira uko bakorana n’amashyirahamwe y’abafite ubumuga.

    Ati “Abafite ubumuga buriya na bo bagomba kwitabwaho, ubundi tugira uburyo dukorana n’amashyirahamwe yabo numva ari na bwo buryo bworoshye bwo kuzabageraho aho baba bari bakabona urukingo mu byiciro byihutirwa, icyo rwose nabizeza ko turi buze kucyitaho”.

    Ibarura rusange ry’abaturage ryakozwe mu mwaka wa 2012 ryerekanye ko mu Rwanda habarirwa abafite ubumuga 446453. Inama y’igihugu y’abafite ubumuga ikaba irimo gutekereza uburyo hakorwa irindi barura rizagera hose ryerekana imibare nyayo y’abafite ubumuga mu Rwanda.

    source : https://ift.tt/3AI7kGj

  • Abana basaga ibihumbi bitatu bakuwe ku muhanda yo mu Rwanda mu bihe bya Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Aba bana bakuwe ku muhanda muri gahunda ya Tubarerere mu muryango igamije guha abana uburere bukwiye butangirwa mu miryango Nyarwanda.

    Usibye abakuwe ku muhanda kandi hari ababaga mu bigo ngororamuco bavuye kuri 3 782 bagera kuri 380, ibi bigo byari 34 ubu hasigaye bine gusa.

    Umuyobozi w’umushinga Tubarerere mu muryango muri NCDA, Nduwayo James, yabwiye The New Times ko iki kibazo cyahagurukiwe muri ibi bihe bya Covid-19.

    Yagize ati “Kuva Covid-19 yagera mu Rwanda twashyize imbaraga mu gusubiza abana mu miryango, aba bana nabo cyabagizeho ingaruka ku buzima ndetse zashoboraga no kugera ku bandi bantu benshi.”

    Umuyobozi Mukuru mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco, Mufulukye Fred, yavuze ko iyi gahunda yashyizwemo imbaraga kugira ngo abana basubizwe mu miryango yabo babashe kubona ubuzima bwiza.

    Ati “Twashyize imbaraga mu gukura aba bana ku muhanda ubu hari abayobozi 11 muri buri karere bashinzwe gukura aba bana ku mihanda. Iyo bamaze gufatwa baraganirizwa bagahabwa ubuvuzi ubundi bagasubizwa mu miryango.”

    Yakomeje asaba ababyeyi kwirinda amakimbirane yo mu miryamgo kuko usanga akenshi ariyo atuma abana bajya mu mihanda no mu ngeso mbi.

    Mu bana bakuwe mu muhanda harimo Mugisha Eric wo mu Murenge wa Kimisagara akaba yaragiye mu muhanda kubera amakimbirane y’iwabo, amarayo imyaka ibiri ubu yasubijwe mu muryago ndetse ari kwiga ku ishuri ribanza rya Kamuhoza.

    Mu gihe gishize Covid-19 igeze mu Rwanda, abana basaga ibihumbi bitatu bakuwe mu muhanda

    source : https://ift.tt/3xRuubk

  • Abantu 08 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 515 barayandura #rwanda #RwOT

    Abarwayi bashya babonetse banduye Covid-19 ni 515 batumye abamaze gutahurwa bagera ku 78,828.Ijanisha ku bandura riri ku kigero cya 4.4 %.

    Akarere ka Gicumbi ni ko kari imbere mu kugira umubare munini w'abarwayi kuko gafite 74, Umujyi wa Kigali 38, Karongi 37 na Nyagatare yagaragayemo 34.

    Abakirwaye barabarirwa mu 12,000 barimo abahawe ibitaro 19 uyu munsi. Abarembye ni 40. Abakingiwe uyu munsi ni 51,288 bagejeje abamaze gukingirwa ni 858,040.

    Imibare ya Minisante igaragaza ko mu gihe cy'iminsi irindwi ishize hari impinduka ziri kugenda zigaragara ku mibare y'abandura n'abasezererwa mu bitaro dore ko abagera kuri 3835 ari bo babonetse barwaye naho 104 basezerewe mu bitaro, 64 bahitanwa nayo.

    Minisitiri w'Ubuzima Dr Ngamije Daniel, yakanguriye abantu kwitabira kwikingiza kuko hari igihe kizagera umuntu akazajya abazwa ko yikingije mbere yo kwinjira aho akorera, mu isoko n'ahandi.

    Yabigarutseho mu kiganiro na RBA asobanura uko icyorezo cya COVID-19 gihagaze ubu mu Gihugu, n'imyanzuro mishya yafashwe n'Inama y'Abaminisitiri yateranye ejo hashize irebana n'ingamba zo gukomeza gukumira ikwirakwira ry'iki cyorezo.

    Minisitiri Dr Ngamije yagize ati: 'Hari abakozi usanga bavuga ngo nzaba njyayo ejo ugasanga umukoresha na we ntabwo abishyizemo ingufu, ariko ikigaragara ni uko igihe kizagera tukazajya twibutsa abantu tuti ariko wari ukwiye kuza aha hantu warakingiwe kuko kuza utarakingiwe twaraguhaye amahirwe yo gukingirwa urimo kuza guteza ibyago bagenzi bawe ahangaha'.

    Yakomeje agira ati: 'Abantu be gutegereza uwo munsi tuzashyiraho iryo tangazo ko ntawujya ku kazi, ntawujya ku isoko atagaragaje ko yakingiwe kuko amahirwe yo gukingirwa arahari muri Kigali n'ahandi kandi ni ho bigana; mu turere ntibagire ngo bazacikanwa, inkingo turimo kuzishaka kandi zizaboneka hose tuzahagera duhereye ahantu tubona hakunda kugaragara ubwandu'.

    Aho hakunda kugaragara ubwandu by'umwihariko ni mu mirenge ahari santeri z'ubucuruzi, mu mijyi yunganira Umujyi wa Kigali n'ahandi hahora urujya n'uruza rw'abantu nk'uko yakomeje abisobanura.

    Ati: 'Tugenda dukwiza inkingo dukurikije ahari ibyago byinshi byo kuba abantu bakwandura no kwanduza abandi'.

    Ibi byo kuba abantu bazajya babazwa ko bakingiwe mbere y'uko binjira aho bakorera cyangwa aho bahurira n'abandi byashimangiwe na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney muri kiriya kiganiro, aho yakanguriye n'abakozi ba Leta bari bamaze igihe bakorera mu ngo ubu bamwe batangiye gusubira mu biro kuko umubare wongerewe ukagera kuri 50%, kwitabira kwikingiza.

    Ati: 'Turanibutsa abakozi ba Leta ko bakwiriye kwikingiza kuko mu minsi iri imbere bizajya biba ngombwa ko umuntu yababaza icyangombwa cy'uko bikingije kugira ngo badateza ibibazo aho bakorera ku kazi kandi abandi barakoresheje ayo mahirwe yo kwikingiza. Ibyo bintu babizirikane'.

    Minisitiri w'Ubuzima Dr Ngamije yagaragaje ko u Rwanda rukomeje kugenda rubona inkingo; nko mu byumweru bitatu bishize hagiye haboneka inkingo zisaga ibihumbi 200 buri cyumweru.

    Ati: 'Mu igenamigambi dufite ni uko buri wa mbere tubona inkingo zingana n'uwo mubare ku buryo tugenda tuzisaranganya mu gihugu hose'.

    Agaragaza ko no mu minsi iri imbere hari izizaza ndetse hari n'izindi zemejwe n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima (OMS) ziyongera kuri Pfizer, Moderna na Astra Zeneca zari zisanzwe zimenyerewe, muri zo harimo urukingo rwa Sinopharm rwakozwe n'Abashinwa.

    Minisitiri w'Ubuzima Dr Ngamije Daniel yanakanguriye abantu kugira umuco wo kwipimisha COVID-19 kuko uburyo bwo kubikora bworohejwe. Nibura rimwe mu cyumweru akaba yakwipimisha kuko bizanamwongerera umwete wo kwirinda. No ku zindi ndwara muri rusange bakaba babikora rimwe mu mwaka.


    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-08-bahitanwe-na-covid-19-mu-rwanda-abandi-515-barayandura

  • Iburasirazuba: Hakajijwe ingamba zo kwirinda COVID-19, imirenge yashyizwe muri Guma mu rugo ihabwa umwihariko – #rwanda #RwOT

    Ni imyanzuro yafashwe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 13 Kanama 2021 nyuma y’inama ubuyobozi bw’intara bwagiranye n’abayobora imirenge n’uturere biri muri gahunda ya Guma mu rugo.

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yabwiye IGIHE ko bafashe ingamba esheshatu bagiye kwifashisha mu kurwanya COVID-19 zirimo gushyira mu bikorwa amabwiriza, ibikorwa by’ubukangurambaga, iby’ubufatanye, iby’ubuvuzi, ibyo kwita ku cyumba cy’amakuru no gukorana n’itangazamakuru.

    Yakomeje agira ati “Turi kugerageza gusuzuma neza ahantu hari ibyuho hagati y’ingamba zafashwe, tunareba neza ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza ya Leta bijyanye n’uburyo abantu bakwiriye kwifata mu kubahiriza ingamba zirimo kwambara neza agapfukamunwa, guhana intera no gukaraba.”

    -  Imirenge irindwi iri muri guma mu rugo yahawe umwihariko

    Ku wa 11 Kanama 2021 ni bwo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko mu mirenge 50 yari iri muri gahunda ya guma mu rugo icumi gusa ariyo iyisigaramo indi yose ikurwamo. Uyu mwanzuro wafashwe hagendewe ku mibare y’abanduye bakiyigaragaramo aho ifite 5% yose yashyizwe muri guma mu rugo y’iminsi 20.

    Intara y’Iburasirazuba ni yo ifitemo imirenge myinshi, irindwi irimo itatu yo mu Karere ka Gatsibo ariyo Muhura, Remera na Kageyo n’indi ine yo mu Karere ka Kayonza ariyo Rukara, Murundi, Nyamirama na Mwiri.

    Guverineri Gasana yavuze ko iyi mirenge bayifatiye umwanzuro w’umwihariko wo kuyikoramo ubukangurambaga bwihariye aho bagiye kuyishyiramo abakozi bihariye bazajya bishyurwa bakayikoramo ubukangurambaga bafatanyije n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze.

    Ati “Muri ya mirenge yihariye twiyemeje gushaka abakozi kugira ngo bagende babeyo bafatanye n’izindi nzego z’ibanze bafashe mu kugira ngo bashyira mu ngamba ubukangurambaga bwihariye banite ku baturage bo muri iriya mirenge.”

    Yavuze ko ibi bikorwa byose bazabifatanya n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo abanyamadini, abikorera, urubyiruko, abajyanama b’ubuzima, inzego z’umutekano n’abandi batandukanye, yavuze ko kandi bazifashisha abaganga mu gukurikirana abarwayi ba COVID-19 mu kumenya uko babayeho nuko bajya kwivuza.

    Ati “Ikindi rero ni uguhuza ibyo bikorwa byose dukoresheje icyumba ntangamakuru ( Command post), iki cyumba turashaka kugiha agaciro kikaduhuza kugira ngo umuntu amenye ibyo yagiyemo n’ibyavuyemo, tuzanamenyeramo kandi aho tubona twakongera imbaraga hatameze neza nko mu ma santere, mu masoko, ingo zikeneye ubufasha n’ahandi.”

    -  Nta kibazo cy’ibiryo kizagaragara mu mirenge iri muri Guma mu rugo

    Guverineri Gasana yavuze ko ibyo kurya babifite, asezeranya abaturage bari mu mirenge irindwi iri muri guma mu rugo y’iminsi 20 ko abari bafite akazi kahagaze batazabura ibibatunga.

    Ati “Abo ntibagire ikibazo ibyo kurya birahari dufite ubuhunikiro bwinshi burimo ibiryo ni ukureba mu Isibo bakatubwira tukabafasha kandi bimaze iminsi binakorwa hirya no hino.”

    Yasabye abatuye muri iyi ntara bose kubahiriza gahunda za Leta mu kurwanya iki cyorezo mu rwego rwo kwirinda ko hazongera kubaho indi gahunda ya guma mu rugo.

    Ati “Turabibutsa ko iki cyorezo kigihari kandi tudashyizeho ingamba nyinshi kugira ngo tukirinde twese dufatanyije, byaturemerera tukaguma muri guma mu rugo, abaturage rero nkuko basanzwe bubaha gahunda za Leta bakadufasha mu bukangurambaga turagira ngo dufatanye twese twirinda ntaba ari njyewe wanduza abandi twubahirize amabwiriza yose agenga kwirinda COVID-19.”

    Kuri ubu uturere twose tugize Intara y’Iburasirazuba harabarizwamo abaturage 3341 barwaye COVID-19, abamaze kwicwa nayo ni 160.

    Guverineri Gasana yijeje abaturage bo mu mirenge irindwi iri muri Guma mu rugo ko ibyo kurya ku buryo abafite akazi kahagaze bazakomeza kwitabwaho

    Abakoraga ku munwa ari uko bakoze bazirikanwe, bazajya bahabwa amafunguro

    source : https://ift.tt/3sdybqG